Blog

  • Abafana ba Rayon Sports na APR FC bacitse ururondogoro nyuma y’amagambo Darko Novic yatangaje kuri kapitene wa Rayon Sports, Muhire Kevin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, APR FC na Rayon Sports zanganyije ubusa ku busa. Nubwo umukino wari urimo ishyaka, nta kipe yabashije kubona igitego. Rayon Sports ikomeje kuyobora Shampiyona n'amanota 43, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 41.

    Mu kiruhuko cy'umukino, abafana bitabiriye irushanwa ryo guterana penaliti eshanu, aho Nyiragasazi ufana APR FC yatsinze Malayika ufana Rayon Sports, agatsindira amafaranga miliyoni 1 y'amanyarwanda.

    Nyuma y'umukino, umutoza wa APR FC, Darko Nović, yatangaje ko Muhire Kevin ari we mukinnyi mwiza muri Shampiyona y'u Rwanda. Iyi mvugo ye yatunguye benshi, cyane cyane abakunzi ba APR FC, ariko yerekana impano n'ubuhanga bw'uyu mukinnyi wa Rayon Sports.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Darko Nović yagize ati: 'Birashoboka ko numero 11 wabo, ntabwo nibuka izina rye (Kevin Muhire), ari we mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Shampiyona yacu (umupira ku kirenge).' Aya magambo yateje impaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru, bamwe bayabonamo gushima ubuhanga bw'uyu mukinnyi, mu gihe abandi bibajije impamvu umutoza wa APR FC yashimagije umukinnyi w'ikipe bahanganye.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-rayon-sports-na-apr-fc-bacitse-ururondogoro-nyuma-yamagambo-darko-novic-yatangaje-kuri-kapitene-wa-rayon-sports-muhire-kevin/

  • Icyuho cya Fall Ngagne cyadukozeho – Muhire Kevin nyuma ko kunganya na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yavuze ko kubura rutahizamu Fall Ngagne byabagizeho ingaruka zikomeye, bigatuma batabasha gutsinda APR FC. Ibi yabigarutseho nyuma y'umukino banganyijemo ubusa ku busa kuri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025. Yavuze ko nubwo bafite rutahizamu mushya, Abeddy, ataramenyerana n'abandi, ariko yizeye ko bizagenda biza.

    Fall Ngagne yari umwe mu bakinnyi Rayon Sports yagenderagaho, ariko yahuye n'imvune ikomeye ku ivi, bituma asoza umwaka we w'imikino. Kugeza ubu, ni we uyoboye urutonde rw'abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona, afite 13. Kubura kwe byatumye Rayon Sports igira icyuho mu busatirizi, ari na byo byayigoye gutsinda APR FC.

    Nubwo banganyije, Muhire Kevin yavuze ko bagifite amahirwe yo kwegukana igikombe. Yemeje ko imikino isigaye ari myinshi, bityo bakomeje gukora cyane no gukorera hamwe nk'ikipe, bazabasha kuguma ku mwanya wa mbere. Yasabye abakinnyi bagenzi be kwitanga kugira ngo bazasoze shampiyona bari ku isonga.

    Ku rundi ruhande, kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yavuze ko umukino wari mwiza kandi ko byose bigishoboka. Yashimye uko APR FC yakinnye, nubwo bahushije amahirwe menshi. Yibukije abafana babo ko bagomba gukomeza kubashyigikira. Kugeza ubu, Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona n'amanota 43, ikurikiwe na APR FC ifite 41, mu gihe hasigaye imikino 10 ngo shampiyona irangire.

    Source : https://yegob.rw/icyuho-cya-fall-ngagne-cyadukozeho-muhire-kevin-nyuma-ko-kunganya-na-apr-fc/

  • Ba rwiyemezamirimo baterwa inkunga na Imbuto Foundation basabwe gukomeza guhanga udushya mu gukemura ibibazo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Werurwe 2024, ubwo yaganiraga n'abafashijwe kwagura imishinga yabo binyuze muri gahunda ya IAccelerator yatangijwe mu 2016, igamije kuzamura urubyiruko rufite imishinga igamije impinduka nziza muri sosiyete.

    Yongeye kugaragaza ko iyi gahunda igamije guteza imbere urubyiruko, kuruherekeza, kuruha amahugurwa akenewe mu kunoza imishinga ya rwo no kurufasha kugera ku mari.

    Ati 'Binyuze muri iyi gahunda turi gukorana mu guteza imbere ibisubizo bizana impinduka z'ingenzi by'umwihariko mu ngeri zinyuranye zirimo nko kwigisha ubuzima bw'imyororokere ku rubyiruko, kuboneza urubyaro, kwita ku buzima bw'umubyeyi, ubuzima bwo mu mutwe n'ibindi bigamije iterambere ry'abaturage.'

    Yasabye uru rubyiruko gukomeza gutanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu nzego zirimo ubuzima bwo mu mutwe n'ubuzima bw'imyororokere nka bimwe mu bikunze kwirengagizwa.

    Ati 'Bashoramari bakiri bato, tuzi neza ko mufite ibitekerezo n'imbaraga zo kureba ku bintu by'ingenzi nk'ubuzima bwo mu mutwe n'ibibazo bishingiye ku buzima bw'imyororokere, bikunze kwirengagizwa. Uguhanga udushya kwanyu no gutekereza neza bishobora gukuraho izo mbogamizi.'

    Yashimangiye ko gahunda ya iAccelerator yagaragaje ko bishoboka aho imishinga itandukanye yagiye igaragaza impinduka nziza mu mibereho y'abaturage.

    Ati 'Nka Imbuto Foundation, twizerera mu rubyiruko nk'imbaraga z'iterambere kandi koko muri imbaraga z'igihugu. Kandi nituvuga ku mpinduka ntabwo bivuze gukemura ibibazo gusa ahubwo ni ukurema umuco wo guhanga udushya no kubaka ubushobozi.'

    Shami yashimangiye ko ubufatanye ari ryo banga mu rugamba rw'iterambere, anerekana ko ikoranabuhanga ari igikoresho gikomeye.

    Yabasabye gukomeza guharanira impinduka nziza nta gucika intege, guharanira kwagura ibikorwa byabo, guhanga udushya no kugira itandukaniro.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n'imbogamizi zo kubona igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, asaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye.

    Yakomeje abasaba guharanira kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo bikigaragara muri sosiyete kandi ku buryo burambye.

    Ati 'Ubushake bwanyu mu gushaka ibisubizo ku babikeneye cyane buri kurema Isi twifuza kubamo. Ubutumwa bwacu kuri uyu munsi ugukomeza kuzana ibisubozo ku baturage b'igihugu cyacu ku bikorwaremezo by'ahazaza kandi no guharanira ubufatanye bugamije impinduka kandi mwubakira ku ndangagaciro.'

    Ba rwiyemezamirimo bagaragaje ko gukomeza gufashwa binyuze mu kubaha inama n'ibitekerezo bikomeza kububakamo imbaraga zo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Christelle Kwizera washinze Umuryango 'Water Access Rwanda' ufasha kugeza amazi meza ku baturage, yagaragarije urubyiruko rugenzi rwe ko gukomeza kugira umuhate no kugendera ku ntego bifasha mu guteza imbere ishoramari.

    Kwizera yatangiye uyu mushinga mu 2014 ubwo yari afite imyaka 20 gusa, agenda awagura kugera ubwo utangiye guhindurira ubuzima abaturage bahoze bagorwa no kubona amazi bitewe n'ibice batuyemo.

    Ku rundi ruhande Umuyobozi wa Solid Africa, Nassiri Kataramu, yashimangiye ko gutangira ishoramari bisaba imbaraga n'ubwitange, asaba urubyiruko kudacika intege ahubwo rugakomeza kurangwa no guhanga udushya mu byo rukora.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bakwiye kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere.

    Yagaragaje ko Guverinoma izakomeza gushyigikira urubyiruko binyuze mu gutera inkunga imishinga yarwo, byaba binyuze mu Kigega cya BDF n'ibindi bigamije gushyigikira urubyiruko.

    Yarusabye kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage na cyane ko bamwe mu baterankunga b'amahanga bakomeje kugaragaza ubushake bwo guhakarika inkunga zabo.

    Yabasabye gukomeza kwagura ibikorwa byabo, guharanira iterambere ndetse no gukomeza guharanira kunguka ubumenyi kandi bagaharanira kugira impinduka zigaragara muri sosiyete nyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yasabye ba rwiyemezamirimo bafashijwe n'uwo muryango mu byiciro bitandukanye muri gahunda ya iAccelerator, gukomeza guhanga udushya

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n'imbogamizi zo kubona igishoro

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n'imbogamizi zo kubona igishoro

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n'imbogamizi zo kubona igishoro

    Umurinzi w’Igihango, akaba n’umuyobozi washinze Umuryango wa Mizero Care Organization, Mizero Irené

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho cyiza mu guharanira impinduka

    Urubyiruko rwasabwe gukomeza guhanga udushya

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Ngabo Brave Olivier, yitabiriye iki gikorwa

    Urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro rwagaragarijwe ko rushyigikiwe

    Abatanze ibiganiro bagaragaje ko urubyiruko rudakwiye gucika intege

    Umuyobozi wa Solid Africa, Nassiri Kataramu, yashimangiye ko gutangira ishoramari bisaba imbaraga n'ubwitange

    Christelle Kwizera washinze Umuryango 'Water Access Rwanda' ufasha kugeza amazi meza ku baturage, yagaragarije urubyiruko rugenzi rwe ko gukomeza kugira umuhate no kugendera ku ntego

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda

    Urubyiruko rwasabwe gukomeza guharanira impinduka nziza

    AMAFOTO: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-bafashwa-na-imbuto-foundation-basabye-gukomeza-guhanga

  • RIB yerekanye barindwi bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana – #rwanda #RwOT

    Aba berekanywe kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, barimo abagabo batanu n'abagore babiri.

    Abatawe muri yombi barimo abiyitiriraga ubugenzacyaha bakariganya abantu amafaranga binyuze kuri telefoni, babizeza kubafungurira abantu babo bafungiwe ibyaha bitandukanye. Barimo abagore babiri n'undi mugabo ugishakishwa, aho bamaraga kurya abantu ayabo bagahita baburirwa irengero.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abantu kwirinda ababashuka no gufatanya mu kurwanya abiyitirira inzego.

    Yagize ati 'Nta muntu n'umwe wari ukwiye kujya yemera ibi bintu n'aya makuru y'abantu baguhamagara bakwizeza ibintu runaka, ngo ndagufunguriza umuntu, akubwira ngo ibi bintu birakora ngo kanaka yantumye, ibyo bintu rwose dufatanye bicike.'

    Abandi bane bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w'ubugizi bwa nabi no kwiyitirira ba nyir'ubutaka bungana na meterokare ibihumbi 18, bukasemo ibibanza 60 buherereye mu karere ka Bugesera, bafashwe bamaze kwakira agera kuri miliyoni 141 Frw n'ibihumbi 42$ y'ubutaka bari bamaze kugurisha

    Hari n'undi umwe ukurikiranyweho gutekera abantu imitwe n'ubwambuzi bushukana, aho acunga abavuye kubikuza amafaranga cyangwa abagiye kubitsa kuri banki akabashuka bikarangira ayabatwaye. Uyu ukurikiranyweho iki cyaha yemeye ko yari amaze gukusanya agera kuri miliyoni 12 Frw.

    Abakurikiranyweho ibi byaha baramutse babihamijwe n'urukiko bahanishwa ibihano bitandukanye. Nk'icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi n'icumi, naho kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburinganya, gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu.

    Uwakoze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igihano kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi n'ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu, icyaha cy'iyezandonke gihanishwa igifungo cy'imyaka icumi ariko itarenze 15.

    Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga bakareka kwishora muri ibi byaha, anasaba abagura ibyo batabanje gushishozaho ngo bamenye ba nyirabyo neza, kubyitondera.

    Yagize ati 'Shora amafarnga yawe mu bintu uzi neza, jya kugura ubutaka ubanje gukora isesengura ry'uwo mugiye kugura, kuko uhomba ni wowe ugura n'abatari bo.”

    Yasabye n'abantu bajya muri za banki kujya bakora icyabajyanye bakareke kujya mu bindi bidahite aho bihuriye n'ibyo bagiye gukora kuko ariho bahurira n'abatekamutwe babambura amafaranga yabo.

    RIB yerekanye barindwi bakurikiranweho ibyaha bitatu bihurira ku bwambuzi bushukana

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kugira amakenga bakareka kwishora muri ibi byaha, anasaba abantu bagura ibyo batabanje gushishozaho, kubyitondera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-barindwi-bakurinyweho-ubwambuzi-bushukana

  • Karongi: Imiryango 100 y'abarokotse Jenoside batishoboye igiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Mu isesengura ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buherutse gukora bwasanze mu mirenge 13 igize aka karere hari abarokotse Jenoside batishoboye bagera kuri 369 badafite aho kurambika umusaya.

    Muri aba harimo abubakiwe byihuse Jenoside igihagarikwa, kuri ubu inzu zabo zikaba zarashaje.

    Perezida wa Komisiyo y'imiyoborere myiza muri JADF y'Akarere ka Karongi, Nyamurinda Protais, yavuze ikibazo cy'amacumbi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, bakigejejweho n'Akarere mu nteko rusange y'abafatanyabikorwa yabaye mu 2024, icyakora ntibakiganiraho mu buryo burambuye kuko umwanya wari muto.

    Ati “Twakiganiriyeho mu mwiherero w'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere wabaye ku wa 06-07 Werurwe 2025, abafatanyabikorwa bagira ibyo biyemeza kugira ngo bagenzi bacu batagira aho kuba babe babonerwa amacumbi na bo babeho neza”.

    Muri uyu mwiherero buri mufatanyabikorwa yagaragaje umusanzu azatanga kugira ngo iki kibazo gikemuke, birangira habonetse ubushobozi bwo kubakira imiryango irenga 100.

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Karongi, akaba n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Inama Njyanama y'aka Karere, Ngarambe Vedaste, yashimye ubwitange bw'abagize JADF, yemeza ko ikibazo cy'amacumbi y'abarokotse Jenoside, mu mirenge itandatu muri 13 igize akarere, kigiye gukemuka.

    Ati 'Ikivuyemo ni uko tubonye inzu zisaga 100, abafatanyabikorwa biyemeje kubaka muri uyu mwaka turimo. Ni igikorwa cyiza cyane twishimira. Buri wese yatanze uruhare rwe. Ubu habonetse inzu z'Abarokotse Jenoside mu mirenge itandatu.'
    Isesengura Akarere ka Karongi kari kakoze ryagaragaje ko gakeneye miliyari 2,3 Frw zo kubakira imiryango 369 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi idafite aho kuba.

    Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi ku bufatanye n’akarere rigiye kubakira imiryango irenga 100 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-imiryango-100-y-abarokotse-jenoside-batishoboye-igiye-kubakirwa

  • Nashingiye ku kuntu yitwaye mu bikorwa byama… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ari mu bakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo cy'uyu mukobwa yahuriyemo n'abandi bahanzi barimo Mugisha Benjamin [The Ben], ndetse n'abandi bamushyigikiye barimo nka Dj Toxxyk, Aline Gahongayire, Juno Kizigenza n'abandi.

    Bwiza yari amaze iminsi yamamaza iki gitaramo, ndetse yashyize imbaraga cyane mu gukorana n'abantu b'i Kigali banamuherekeje muri iki gitaramo kidasanzwe kuri we.

    Yagiye mu Bubiligi yitwaje kopi z'Album 10, aho buri umwe yaguraga ibihumbi 500 Frw. Bitewe n'uko buri wese yifite, yaguze iyi Album ashingiye ku mufuka we.

    Album ye yaguzwe n'abantu basaga batanu, barimo Ndayambaje Aimable watanze ama-Pound asaga ibihumbi 2 [Ni ukuvuga arenga Miliyoni 3 Frw].

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ndayambaje Aimable yavuze ko yanyuzwe no kwitabira iki gitaramo cyahuje Abahanzi nyarwanda, cyane cyane mu kuba ababiteguye baratekereje uburyo bahuza The Ben na Bwiza ku rubyiniro.

    Ndayambaje yavuze ko kugura Album ya Bwiza byashingiye ahanini ku kuntu yitwaye mu bikorwa by'amatora, ubwo yamamazaga Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Bwiza rero namumenye mu bikorwa by'amatora, cyane cyane ubwo yamamazaga Perezida Paul Kagame binyuze mu ndirimbo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie, yarogeye koko! Turanayiririmba. Amagambo yayo turayazi. Hariya rero, niho nabashije kubona impano ye, imbaraga akoresha ku rubyiniro, ndetse n'ubuhanga mu kuvugisha abafana kuri 'stage' ni umuhanga cyane.'

    Yavuze ko ibi ari ishusho y'uko umuziki w'abanyarwanda wateye imbere, kandi kugura Album ya Bwiza arenga Miliyoni 3 Frw yabifashe mu murongo wo kumutera inkunga, cyane ko ari ibintu yaganiriye n'abo basanzwe bakorana muri kompanyi.

    Ati 'Nari kumwe n'abo dukorana, twemeza n'umubare w'inkunga tuzamutera mu kugura iyi Album. Icyatunguranye gusa ni uko iyo nkunga yari yateguye mu kuyimuha mu buryo busanzwe, icyatunguranye ni uko byarangiye tuguze Album y'indirimbo tuzajya twiyumvira turi mu kazi, cyangwa se mu rugo, yaba 'muri 'weekend' n'ahandi.'

    Uyu mugabo yavuze ko asanzwe yumva ibihangano bya Bwiza 'ubu rero bibaye akarusho kuko tuzajya tuzumva neza dutuje'. Yasobanuye ko batanze Miliyoni 3 Frw kuri Album ya Bwiza 'nk'inkunga yo kugirango akomeza atera imbere mu muziki'.

    Yasabye abanyarwanda n'abandi gushyigikira abahanzi bo mu Rwanda, kuko kuva mu myaka 30 ishize bagaragaje imbaraga n'ibikorwa bidasanzwe.

    Ati 'Abahanzi baherekeje ibisekuru n'ibisekuru bizaza mu gukunda Igihugu, urwo ni urugero rumwe mu ngeri nyinshi z'abahanzi nanze, ariko hari n'izindi.'

    Bwiza yagurishije Album ye arenga Miliyoni 10 Frw; yatanzwe n'abarimo The Ben wayiguze Miliyoni 2 Frw, Jacky wo mu muryango wo kwa Miss Nishimwe Naomie watanze amayero 1500, umuryango witwa 'Inkuru z'abato' ukorera mu Rwanda no mu Bubiligi watanze amayero 1000 ndetse na Janvier wo muri Luxembourg watanze amayero 500.

    Uyu mukobwa yataramiye mu nyubako yarimo abantu ibihumbi 3, ndetse yaririmbye mu gihe cy'isaha imwe, cyo kimwe na The Ben wakoresheje isaha imwe.

    Yaririmbye indirimbo ze zose ziri kuri Album, ndetse ananyuzamo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye. Bwiza, yaserukanye kandi imyambaro yahawe na Young C Design, usanzwe uzwi mu kwambika ibyamamare. 

    Ku rubyiniro yacurangiye na 'Band' yarimo umucuranzi usanzwe ukorana na Israel Mbonyi. Kandi cyitabiriwe n'abanyarwanda, abanya-Uganda, Abarundi n'abandi babarizwa mu Bubiligi. Igitaramo cye cyatangiye saa tanu z'ijoro, kirangira saa cyenda z'ijoro.


    Ndayambaje Aimable yatangaje ko yaguze Album ya Bwiza arenga Miliyoni 3 Frw bitewe n’ukuntu yagaragaje imbaraga mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama 2024 


    Ndayambaje yavuze ko yashimishijwe no guhura na The Ben, asaba n’abandi gushyigikira abahanzi bo mu Rwanda 


    Bwiza ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko agurishije Album ye ’25 Shades’ arenga Miliyoni 10 Frw 


    Bwiza yongeye guhurira ku rubyiniro na The Ben baririmbana indirimbo ‘Best Friend’ bakoranye


    Bwiza na The Ben bataramiye abarenga ibihumbi bitatu bari bateraniye i Brussels mu Bubiligi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OGERA’ YA BWIZA NA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153246/nashingiye-ku-kuntu-yitwaye-mu-bikorwa-byamatora-ndayambaje-aimable-wahize-abandi-mu-kugur-153246.html

  • Hagarujwe arenga Miliyoni 124 Frw! RIB yereka… – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, ku cyicaro cya RIB giherereye i Remera. Herekanywe kandi n’abandi bakurikiranyweho kurema umutwe w'abagizi ba nabi bagurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano. 

    Biyitiriraga abagenzacyaha bagacucura abantu

    Mukahabimana Beatrice w'imyaka 35 afatanyije n'uwitwa Siborurema Jean Claude (Ntarafatwa, aracyari gushakishawa) ndetse na Niyigena Claudine, nibo bakoranaga, aho buri umwe yari afite icyo ashinzwe, bakubakira ku makuru y'abantu bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

    Bifashishije aya makuru bahamagara abana, umugore cyangwa umugabo w'umwe muri abo bantu bafunze, bakamusaba amafaranga bamwizeza ko umuntu we arekurwa.

    Murangira yavuze ko Niyigena Claudine niwe wanyuzwagaho amafaranga yaciwe abantu bafite ababo bafunze. Ati 'icya mbere bahera ku makuru y'umuntu runaka, iyo bamaze kumenya ayo makuru niyo bakoresha, amakuru bashaka ni ay'umuvandimwe uri hanze, umugore cyangwa se umugabo, ufite umuntu ufunze, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye.'

    Yavuze ko Mukahabimana niwe wiyitaga umugenzacyaha, hanyuma agahamagara umwe mu bo mu muryango w'uwafunzwe, akamubwira ko 'Dosiye ikomeye, ariko ko hari icyakorwa'.

    Dr. Murangira ati 'Ubwo rero yifashisha ya makuru, agahamagara umuvandimwe, inshuti cyangwa umugore akamubwira ko dosiye y'umuntu we ufunze ikomeye, akamwumvisha ko ikomeye pe, ati ariko gukomera cyangwa koroha kwayo biri mu biganza 'byawe', akamubaza ati 'ese ubwo icyo mvuze uracyumvise'?'

    Yavuze ko mu mayeri bakoresha, harimo gusaba wa muntu ufite uwe ufunze gutanga amafaranga kugira ngo afungurwe. Muri iyi dosiye, Niyigena Claudine niwe wakiraga amafaranga nka 'Agents' hanyuma akayashyikiriza bariya babiri bakoranaga.

    Dr.Murangira yavuze ko 'Ubutabera ntibugurwa. Umuntu wese ukubwira ngo tanga amafaranga, ngo bagufungurize kanaka, rwose jya umenya ko ari umutekamutwe…'

    Yavuze ko abakomisiyoneri basiga icyasha inzego z'ubutabera, bityo ni uruhare rwa buri wese mu guhangana n'abiyitirira inzego zinyuranye, bagashuka abantu.

    Abagabo bane biyitiriye imyirondoro y'abantu bagurisha ubutaka bwabo:

    Dr.Murangira yavuze ko buri wese ugurisha ubutaka cyangwa ugura akwiye gushishoza, kandi na Noteri ubihamya akabanza kugenzura niba nta manyanga yabaye mu kugura no kugurisha ikibanza

    Yavuze ko aba bagabo bafashwe tariki 3 Werurwe 2025, bafashwe bamaze kugurisha ubutaka butari ubwabo bungana na metero kare 18,000, bukasemo ibibanza 60. Buherereye mu Karere ka Bugesera.

    Bafashwe kandi bamaze kwakira amafaranga angana na Miliyoni 141 Frw, ndetse n'ibihumbi 42 by'amadorali. Iki ni igiciro cy'ubutaka bari bagurishije, butari uwabo.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uwari waguze ubu butaka yahombye, kuko yari yaguze n'abatekamukatwe. Ati 'Ni ukuvuga ngo uwaguze yahombye aya mafaranga yose, kuko yaguze n'amabandi, atanga amafaranga. Tekereza kudashishoza ugahita utakaza imari ingana gutya.'

    Abacyekwaho kugurisha ubu butaka barimo Rubagendwa Fred uzwi ku izina rya Rusakara- Yari asanzwe azwi nk'umucuruzi unafite kompanyi zikora ibikorwa.

    Tariki 20 Kanama 2024, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Rubagendwa Fred icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Murangira ati 'Ubu ari mu isubiracyaha. Yakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya Miliyoni 3 Frw bisubitse mu myaka ibiri n'amezi atandatu, yongeye gufatwa icyaha yasubikiwe imyaka bamuhaye itararangira. Icyaha ni kimwe, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.'

    Mu bandi bafashwe harimo Kayiranga Edouard. Uyu yari komisiyoneri, aho yahuzaga ugura n'ugurisha. Hafashwe kandi Tresor wemera ko yakiriye Miliyoni 23 Frw n'ibihumbi 6 by'amadorali, ni mu gihe 'Rusakara' yemera ko yakiriye Miliyoni 23 Frw n'ibihumbi 7 by'amadorali.

    Kayiranga Edouard, ku wa 15 Kamena 2022 yakurikiranyweho icyaha nk'iki cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Murangira ati 'Urumva rero abakomisiyoneri bamwe na bamwe, akenshi uzasanga bakurikiranywaho ibi byaha. Kuko, nibo bahuza ugura n'ugurisha, baba bazi amakuru y'ubutaka runaka.'

    Muri iyi dosiye, Ndahiro Yvan niwe wateguye ibi bikorwa byose. Murangira ati '(Uyu) niwe wari uzi nyiri butaka wa nyawo, no gushaka abantu bagura. Uyu Ndahiro Yvan niwe washatse umunyamahanga wiyitirira nyirubutaka, ubutaka bwagurishijwe bwari ubw'umunyamahanga, hanyuma bashaka undi munyamahanga uza kwiyitirira ubutaka, no guhimba impapuro bisa n'ibyangombwa by'umunyamahanga.'

    Yavuze ko uwari ugiye kugura ubu butaka yagerageje gushaka amakuru abona, ariko ntiyabasha guhuza izina rya nyirubutaka ndetse n'isura igaragaza ku byangombwa bye.

    Muri iyi dosiye kandi, harimo Irigeneza Tresor w'imyaka 25 y'amavuko, niwe wakiraga amafaranga, ndetse niwe wabahuzaga na 'Notaire'.

    Dr. Murangira yavuze ko aba bagabo bahisemo uyu mwana kugirango banyuze amafaranga kuri konti ye angana na Miliyoni 141 Frw n'ibihumbi 42 by'amadorali.

    Yashimye abaturage ku bw'uruhare bagize 'kugirango aba bantu bafatwe'. Ati 'Turashima abaturage ko muri iyi minsi, batakemera, batakihanganira ibikorwa nk'ibi. Ntaho wajya ngo wihishe, ubufatanye bwabo turabushima, kandi turabasaba kubukomeza.'

    Dr. Murangira yavuze ko aba bantu bamaze gufatwa, hagarujwe amafaranga angana na Miliyoni 67, 830 Frw; hagarujwe 11, 795 by'amadorali. Hafatiriwe ubutaka bufite agaciro ka Miliyoni 23 Frw, ndetse na Mercedes-Benz ifite agaciro ka Miliyoni 8 Frw.

    Hafatiriwe kandi Miliyoni 9 Frw ziri kuri konti. Yose hamwe ugereranyije ni 107, 830,000 ndetse 11,790 by'amadorali [16, 919,708.86 Frw]- Aya niyo yabashije kugaruzwa. Uteranyije yose hamwe ni 124, 749, 708 Frw.

    Amafaranga yasubijwe nyirayo, ni mu gihe ibyafatiriwe na byo bizagurishwa amafaranga agasubizwa uwatekewe umutwe.

    RIB kandi yerekanye umugabo witwa Bimenyimana Jean Marie wemera icyaha, akavuga n'uburyo yabikoze, ndetse n'amafaranga yari amaze gukura. Uyu mugabo yakoreshaga amayeri yo kureba umuntu ugiye kubikuza amafaranga kuri Banki, cyangwa se ahandi akamusaba kumuvungishiriza amadorali.

    Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo; kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano n'icyaha cy'iyezandoke. Ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye.

    Icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo aba bantu bakurikiranyweho giteganywa n'ingingo ya 224 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10.

    Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

     Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyezandonke n'icyaha cy'ubugome gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'amafaranga y'iyezandonke. Mu gihe cy'isubiracyaha, ibi bihano byikuba inshuro ebyiri.

    RIB yerekanye abantu 7 bahuriye ku cyaha cy'ubushukanyi, aho babikoze mu bihe bitandukanye

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yasabye abantu gushishoza mu gihe cyose hagize ubegera abizeza ubufasha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153270/hagarujwe-arenga-miliyoni-124-frw-rib-yerekanye-abantu-7-bakurikiranywe-ibyaha-byubushukan-153270.html

  • Karongi: Depite Ntezimana yakebuye abagabo bagikubita abagore babo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 8 Werurwe 2025, ubwo we na bagenzi be barimo Niwemahoro Wasira na Kanyandekwe Christine bari mu Karere ka Karongi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

    Ni umunsi usanze abagore bo mu Karere ka Karongi bariteje imbere kubera icyizere bagiriwe n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu hakiyongeraho inama n'ubufasha bahabwa n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Depite Ntezimana yavuze ko hari byinshi byo kwishimira birimo kuba abagore bo mu Rwanda basigaye biga bakanakora imyuga bafataga nk'iy'abagabo no kuba Leta yarashyizeho amategeko adaheza umugore mu buzima bwose bw'igihugu.

    Gusa anenga abagabo bagihohotera abagore babo, harimo n'ababakubita.

    Ati 'Abagabo bagikubita abagore bakamenya ko ibyo bintu bitemewe. Nihereyeho njyewe uvuga nagambiriye kera ndavuga ngo ntabwo nzarambura ukuboko kwanjye ku mugore.'

    Uyu mudepite avuga ko umugore n'umugabo babana bagira ibyo bapfa, ariko ko icyaba cyose ntawe ukwiye gukubita undi.

    Ati 'Abagabo turi kumwe hano ndagira ngo mumfashe tugambirire hamwe, tujyane mu ndahiro ivuga ngo 'sinzigera ndambura ukuboko kwanjye ku mugore'…Umugore wanjye tugiye kumarana imyaka 12 ntabwo ndamukubita na rimwe.'

    Depite Nizeyimana yababwiye ko iyo umugabo akubise umugore ingaruka zitabageraho bombi gusa kuko zigera no ku bana.

    Ati 'Umwana wabonye nyina akubitwa, warangiza mu gitondo ukabyuka ukamubwira ngo bagukorere icyayi vuba wihute ujye ku ishuri, kandi uzazane amanota meza, uba uri guta umwanya. Umenye ko inzozi wari ufite muri uwo mwana zapfuye. Uwo mwana ukubita nyina areba nta manota yazana. Aba afite ukuntu yomatanye na nyina wamwonkeje.'

    Depite Ntezimana avuga ko igihe abagabo biyemeje kutazakubita abagore, abagore na bo bakwiye kubibafashamo bakamenya uko baganira n'abo bashakanye.

    Ati 'Kuba atagukubita ntabwo bivuze ko wowe umukubitisha ururimi. Ugomba kumenya ibyo uvuga, n'igihe hari ibitagenda neza ukagira ukuntu umuvugisha.'

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore watangiye kwizihiza mu 1972, mu Rwanda utangira kwizihizwa mu 1974. Ku rwego rw'Isi umaze kwizihizwa inshuro 52 mu gihe mu Rwanda tariki 8 Werurwe 2025 wizihijwe ku nshuro ya 50. Ku nsanganyamatsiko igira iti 'umugore ni uw'agaciro'.

    Depite Ntezimana yasabye abagabo kuzibukira gukubita abagore babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-depite-ntezimana-yakebuye-abagabo-bagikubita-abagore-babo

  • Iburasirazuba: Izuba ryumishaga imyaka barikoresha mu bikorwa byo kuyuhira – #rwanda #RwOT

    Rwibasira Alexis ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana yabwiye RBA ko yuhira umurima wa hegitari 13 akoresheje ingufu z'imirasire y'izuba.

    Ati 'Mbere nabanje kugira ikibazo cy'izuba, imyaka ikarumba. Ariko ubu umusaruro warazamutse, imiteja yanjye nyihinga kuri hegitari enye yampaye toni 50, naho voka umwaka ushize nasaruyeho toni zirenga eshanu, ibyo byatewe n'uko nsigaye mbona amazi ahagije.'

    Niyonsaba Cecile uhinga imbuto za marakuja n'imyembe kuri hegitari 15 mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, yatangaje ko yari amaze iminsi ahura n'ikibazo cy'izuba ryinshi mu buhinzi bwe, akishimira ko agiye guhabwa ibikoresho byo kuhira hegitari icyenda akoresheje ingufu z'imirasire y'izuba, akaba yizeye ko bizamufasha gukemura iki ikibazo.

    Yagize ati 'Amazi barayazamura bakayazana mu miyoboro iza mu murima, ku buryo buri giti kizaba gifite uko kivomerwa. Twiteze umusaruro mwiza, kuko mbere twuhiraga dukoresheje amazi make, ariko ubu tuzaba dufite uburyo bwizewe.'

    Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira mu mushinga ukorera muri RAB, Eng. Munyambonera Divin agaragaza ko uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y'izuba bwafashije abahinzi guhinga no mu mpeshyi, aho usanga imboga n'imbuto biboneka mu masoko igihe cyose.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimangiye ko kuhira hakoreshejwe ingufu z'imirasire y'izuba byatumye ubuso buhingwa bwiyongera muri aka karere.

    Yagize ati 'Icya mbere cyiza ni ukongera umusaruro, ha hantu umuntu atagiraga amazi ahagije ubu yarahageze, umusaruro wariyongereye, ubutaka buhingwa na bwo bwariyongereye, kuko inaha ntihahingwaga cyane kuko habaga imvura nke.'

    Umushinga witwa SAIP ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa ukorera mu Kigo Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi [RAB] ni wo utera inkunga ibikorwa byo kuhira hifashishijwe imirasire y'izuba.

    Ufasha abahinzi kubona nkunganire y'abafite ubutaka bwa hegitari imwe kugera kuri enye n'igice igera kuri 50%. Naho icyiciro cy'abafite ubutaka kuva kuri hegitari eshanu kugera ku icumi bahabwa nkunganire ya 75% mu kuhira hifashishijwe imirasire y'izuba.

    Abahinzi bo mu ntara y'Iburasirazuba batangiye kuhira imyaka bakoresheje imirasire y'izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-izuba-ryumishaga-imyaka-barikoresha-mu-bikorwa-byo-kuyuhira

  • Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi batatu bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abo bantu batawe muri yombi mu minsi ibiri itandukanye hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Mu bafashwe harimo Musabyeyezu Dieudonné bahimba Nyabugogo ndetse uyu abaturage bavuga ko yari umujura ruharwa yafashwe ku wa 7 Werurwe 2025.

    Hanafashwe Sebanani Emmanuel wafatiwe mu kabari yasinze afata icyuma ashaka kugitera abantu ariko akaba asanzwe ari umujura.

    Hari kandi Nsanzumuhire Daniel wafatiwe mu rugo rw'umuturage afite icyuma mu rucyerera rwo ku wa 9 Werurwe 2025.

    CIP Gahonzire yavuze ko abo bafashwe nyuma y'uko mu bice bya Gitega hari hamaze iminsi humvikana ubujura n'urugomo aho abaturage bamburwaga bakanakomeretswa n'abajura.

    Ati 'Ejo bundi hariya i Gitega abajura binjiye mu kabari bambura amatelefone abarimo banywa bagize ngo babakurikre babatera amacupa y'inzoga barabakomeretsa. Mu minsi ishize kandi muri ako gace abakobwa bambuwe amatelefone, abasore bagiye kubakiza abajura babatera ibyuma harimo n'ukiri kwivuza.'

    Uyu Muvugizi yavuze ko Polisi yahagurukiye ubwo bujura n'urugomo kugira ngo abo bikekwaho bose bafatwe by'umwihariko mu duce twa Nyakabanda na Gitega kandi ko kuva batangira guhigisha uruhindu abakekwaho urwo rugomo byacogoye.

    Magingo aya abarenga 30 bakekwaho urugomo bamaze gutabwa muri yombi.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru ku wo bakeka wese mu bikorwa nk'ibyo kandi ko abahungabanya umutekano n'ituze by'abaturage aho ari ho hose batazihanganirwa.

    Aba basore bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro no gukomeretsa abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yataye-muri-yombi-batatu-bakekwaho-ubujura-bwitwaje-intwaro