Blog

  • KNC yihannye umusifuzi Nizeyimana Isiaq, asaba Minisitiri wa Siporo kwita ku karengane muri ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yagaragaje kutishimira umusifuzi Nizeyimana Isiaq, avuga ko atifuza ko asifura imikino y'ikipe ye. Yanasabye Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, kujya ku kibuga akareba akarengane gakorerwa amakipe. Ibi yabitangaje kuri Radio/TV1 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, mu gihe ikipe ye yitegura gukina na APR FC.

    Gasogi United izacakirana na APR FC ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona. Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya aya makipe agiye guhura, nyuma y'igiheruka mu Gikombe cy'Amahoro aho Gasogi yasezerewe.

    KNC ntiyemera ko Gasogi United yasezerewe mu mucyo, kuko avuga ko umusifuzi Isiaq yakoze amakosa atumye ikipe ye idakomeza. Yavuze ko abasifuzi bakwiye gufata urugero kuri Ishimwe Claude (Cyucyuri), ugira ubunyamwuga, nubwo nawe ashobora gukora amakosa asanzwe.

    KNC yagarutse ku makosa Isiaq yakoze mu mukino wa Musanze, ashimangira ko uyu musifuzi ahora yanga Gasogi United. Yavuze ko atamwifuza ku mukino wabo na APR FC, anasaba ubuyobozi bwa FERWAFA kugira icyo bukora. Yanasabye Minisitiri wa Siporo kuza kureba uko amakipe atotezwa.

    Perezida wa Gasogi United yasabye ko ikipe ye ihatana na APR FC mu mucyo, buri ruhande rugatsinda bikwiye. Yagarutse ku mukino wa 'Derby' aho yagaragaje kutanyurwa n'uburyo ibintu byagenze, avuga ko Gasogi izakomeza kurwana ku butabera mu mupira w'amaguru. Gasogi United kuri ubu iri ku mwanya wa 9 n'amanota 25, mu gihe APR FC ifite 41, ikarushwa amanota abiri na Rayon Sports iyoboye shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/knc-yihannye-umusifuzi-nizeyimana-isiaq-asaba-minisitiri-wa-siporo-kwita-ku-karengane-muri-ruhago/

  • Gatsibo: Impanuka y'ikamyo yahitanye umwana umwe, ikomeretsa bane – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 10 Werurwe 2025, ibera mu Mudugudu wa Ntende mu Kagari Gihuta mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi icyakora baramupimye bagasanga nta bisindisha yari yanyweye.

    Ati 'Imodoka y'ikamyo yari igiye Uganda igeze mu Mudugudu wa Ntende mu Kagari Gihuta mu Murenge wa Rugarama, hari umuntu wari uri kugendana n'umwana w'imyaka itatu amufashe akaboko iramugonga ahita apfa, igonga abandi bantu babiri bigenderaga ku muhanda, igonga ipoto y'amashanyarazi n'inzu enye z'abaturage.''

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko muri iyi mpanuka uwo mwana w'imyaka itatu ari we wahaburiye ubuzima, asaba abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwirinda kurangara kuko bishobora guteza impanuka igihe cyose.

    Ati 'Iyi mpanuka bigaragara ko yatewe n'uburangare, turasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda, ibyapa, kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe, kwirinda gukoresha telefone no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko ibyo byose n'ibindi biteza impanuka. Abantu nibamenye ko mu gihe batwaye bakwiriye kuba maso kuko impanuka ntabwo ziteguza.''

    Kuri ubu umurambo w'umwana w'umukobwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kiziguro.

    Impanuka ziri mu bya mbere bihitana Abaturarwanda aho nko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga 9000 zirimo izahitanye ubuzima bw'abantu 350.

    Kuva Polisi y'u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro' bukangurambaga bwatangira hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n'abo zikomeretsa; aho dufashe urugero muri uyu mwaka ugereranyije n'uwabanje wa 2023, muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%, abazitakarijemo ubuzima bagabanyuka ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n'impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y'abakoresha umuhanda.

    Ibiro by’Akarere ka Gatsibo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-impanuka-y-ikamyo-yahitanye-umwe-ikomereketsa-bane

  • Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi abantu 13 bakekwaho icuruzwa ry'ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Mu mukwabu wakozwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare mu midugudu itandukanye kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 kuva mu masaha y'ijoro kugera mu rukerera, abantu 13 batawe muri yombi. Aba, barimo abacuruza n'abakoresha ibiyobyabwenge birimo Urumogi aho bamwe barufatanwe.

    Amakuru ya bamwe mu baturage baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com ni ay'uko mu masaha y'ijoro babonye inzego z'Umutekano zirimo Polisi, DASSO ndetse n'Inkeragutabara( Reserve Force) bagenda, bari mu mukwabu wagejeje mu masaha y'urukerera.

    Aba baturage, bavuga ko amakuru izi nzego ziba zaje zigendeyeho ari aba yatanzwe na bamwe muri bo kuko aribo bazi neza aba bacuruzi ndetse n'abakoresha ibiyobyabwenge birimo n'Urumogi n'ibindi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avugana na intyoza.com yahamije amakuru y'itabwa muri yombi ry'abantu 13 mu Murenge wa Karama.

    Yagize ati' Polisi yafashe abantu 13 bakekwaho gukoresha no gucuruza ikiyobyabwenge cy'Urumogi, aho babiri muri bo twabafatanye Garama 700 n'Udupfunyika 64 tw'urumogi(utubule)'.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abatawe muri yombi bose babatwaye bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi ari nayo ishinzwe uyu Murenge wa Karama. Ni mu gihe bose bagomba kugezwa imbere y'Ubutabera, Amategeko akababaza ku byo bakekwaho.

    Akomeza ashimira ubufatanye bukomeje kuranga Abaturage, inzego z'ibanze na Polisi, aho bakomeje kugira uruhare mu kurwanya abakora ibyaha bitandukanye.

    Asaba abaturage kutadohoka mu gukumira no kurwanya abakora ikibi, akabibutsa ko nta mpamvu n'imwe yo guhishira uwo ariwe wese ukora ibyaha kuko ababikora biyangiza ndetse bakangiza umuryango nyarwanda.

    Abarucuruza banarufanwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye araburira abishora mu ikoreshwa n'icuruzwa ry'Ibiyobyabwenge nk'Urumogi n'ibindi ko kubireka aribyo byonyine byabahesha amahoro. Ashimangira ko nta narimwe Polisi izihanganira umuntu wese ukigaragara mu byaha, by'umwihariko aba bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge kuko ari nabo akenshi usanga biganjemo abakora ibindi byaha.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/11/kamonyi-karama-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-13-bakekwaho-icuruzwa-ryibiyobyabwenge/

  • Twasanze hari amatorero atagira konti kandi b… – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya RGB yasohoye ku wa 6 Werurwe 2025 ategeka imiryango ishingiye ku myemerere kubanza kwerekana ibyangombwa by'inyubako yujuje ibisabwa mu gace iherereyemo izajya ikorerwamo imihango y'idini n'ibikorwa byo gusenga gusa.

    Mu mabwiriza mashya yasohowe na RGB ku wa 6 Werurwe 2025, harimo ingingo ivuga ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gukora ibikorwa by'imari byose bikorwa binyuze muri banki cyangwa mu bindi bigo by'imari byemewe mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard, yabwiye RBA ko hari amwe mu madini basuye bagasanga nta konti agira nyamara yirirwa yakira amafaranga y'abaturage, bityo ko kubasaba gukoresha banki bigamije kubakangurira gukorera mu mucyo.

    Ati: 'Harimo ikintu cyo gukorera mu mucyo kubera impamvu nyinshi, hari impamvu ya mbere mvuga ko ijyanye n'umuturage. Ni amafaranga yanyu muba mwatanze.'

    Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa. 

    Ati: “Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he? […] Twasanze hari amatorero atagira konti, kandi buri cyumweru baratura, bayabika he?”

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kugenzura amadini ari inyungu z'abaturage kuko hashobora kubamo icyuho cy'ibyaha by'iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. 

    Ati: 'Umuturage ari ku isonga, ni yo mpamvu buri gihe duhora dutekereza icyamuteza imbere. Aya mabwiriza rero na yo aje aje guteza imbere umuturage wacu, ari we mukiristu muri iyi miryango ishingiye ku kwemera.'

    “Kuba aya mafaranga yakiriwe, hakaba hari n’uburyo aya mafaranga akoreshwa, kuri twebwe icya ngombwa ni uko akoreshwa mu nyungu […] ariko nibura binyure mu mucyo.”

    Yongeyeho ati: 'Turashaka kumenya amafaranga idini rikoresha riyakura hehe? Ni mu cyacumi gusa? Ese nitwaba turema ibintu bisa no gushyigikira iterabwoba ugasanga ari ho banyura bagasenya politike y'igihugu?'

    Yavuze ko bifuza gukurikirana neza uko amadini ashyira mu bikorwa gahunda za Leta, agafatanya na Leta guhindura umuturage mwiza haba mu mibereho myiza hubakwa amashuri, amavuriro, gahunda zimuteza imbere ariko akanakurikiza na politike y'igihugu.

    Mu bikorwa by'insengero zose habamo igihe cyo gutura no gushimira Imana imirimo yakoreye abayoboboke, hakaba n'abantu baba bashinzwe imirimo itandukanye ku rusengero barimo abakozi babihemberwa n'abakorebushake.

    Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2023/2024 bugaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere 23,1% ari yo ifite inyandiko zisobanura ibyo ikora, icyerekezo cyayo n'uko bizagerwaho, na ho 76,9% bafite igenabikorwa n'ingengo y'imari byemejwe.

    Bugaragaza ko imiryago ishingiye ku myemerere 30,8% ari yo ifite abakozi bahoraho ari na bo bafite amasezerano y'akazi, banishyurirwa ubwishingizi bw'ubuvuzi n'ubwiteganyirize bw'izabukuru.

    Ubugenzuzi bwakozwe mu 2024 harebwa niba amadini n'amatorero byarubahirije amategeko yashyizweho mu 2018, bwasize hafunzwe inzu zisengerwamo zirenga 9800 harimo n'amatorero arenga 50 yambuye ubuzima gatozi, bivuze ko atemerewe gukorera mu Rwanda.

    Kugeza muri Nyakanga 2024, amadini n'amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n'imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

    Dr. Doris Uwicyeza Picard yasobanuye impamvu amadini n’amatorero yasabwe gukoresha banki mu bikorwa byose by’imari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153297/twasanze-hari-amatorero-atagira-konti-kandi-buri-cyumweru-baratura-dr-uwicyeza-uyobora-rgb-153297.html

  • Twakundanye kubera inshuti yacu – Nirere Shan… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 2 Kanama 2014 ni bwo Nirere Shanel yarushinze n’umugabo we Guillaume Favier, basezerana kubana akaramata, ni nyuma y’igihe cyari gishize bari mu rukundo rwitamuruye. Ubu, imyaka 11 irashize barwubakanye. 

    Ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, ari na ho batuye igihe kinini mbere y’uko bimukira muri Afurika y’Epfo muri iki gihe, bitewe n’akazi k’umugabo we.

    Nirere Shanel amaze iminsi mu Rwanda, aho yari yitabiriye igitaramo yakoreye kuri Institut français yari yahuje no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, cyabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025 yahuriyemo na Mani Martin.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nirere Shanel yavuze ko ahura bwa mbere n’umugabo we baje kurushinga bahuriye kuri Institut français y’i Kigali ari naho yakoreye igitaramo cye mu minsi ishize.

    Yavuze ko icyo gihe ahura na Guillaume Favie yari yagiye kureba inshuti ye, aho yaje kumenya iyo nshuti inaziranye n’umugabo we. Ati “Hari inshuti yacu dufite twembi duhuriyeho. Niwe watumye ibi byose bishoboka.”

    Nirere yavuze ko yinjiye muri ‘Office’ ategereza iyo nshuti ye, ariko anahabona Guillaume bataziranye. Yavuze ko iyo nshuti yamubwiye ko uriya mugabo yamukunze, hanyuma arahindukira anabwira Guillaume ko Nirere Shanel yamukunze.

    Ati “Njyewe nari mfite gahunda n’iyo nshuti yanjye, noneho arambwira ngo mbe mutegereje muri ‘Office’ ye, ubundi aje njya kumureba turavugana, ndangije ndataha bisanzwe. 

    Iyo nshuti yanjye ntabwo yari ihari, ariko Guillaume we yari ahari, ntegereza iyo nshuti yanjye muri ‘Office’ ya Guillaume, inshuti yanjye yageze aho iraza, hanyuma njya kumureba…”

    Arakomeza ati “Naratashye, hanyuma inshuti yanjye ijya kubwira Guillaume ngo uriya mukobwa yagukunze, arangije nanjye araza arambwira ngo Guillaume yagukunze, urumva ahubwo yaratwakije twembi ari we ubyikoreye.”

    Nirere Shanel yavuze ko iyo nshuti bahuriyeho yakomeje kwenyegeza urukundo, binyuze mu bikorwa binyuranye yagiye ategura bikabahuza. Atekereza ko iyo nshuti bahuriyeho, yari yabonye ko bashobora gukundana, kugeza banarushinze.

    Nirere yavuze ko gukomera ku rugo gushingira cyane ku rukundo buri umwe agaragariza mugenzi we, kuganira ndetse no kuba buri umwe agerageza kuba uwo ari we.

    Muri muzika, Nirere aherutse gushyira ku isoko indirimbo 'You Complete me'.  Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwihariko mu muziki, wamenyekanye cyane mu myaka ya 2000, ariko yatangiye umuziki mu 1998.

    Ni umuhanzikazi ufite ijwi ridasanzwe, aririmba mu njyana zivanze nka Afro fusion, Soul, na R&B. Indirimbo ze zifite umwimerere ujyanye n'umuco nyarwanda, bikamwongerera umwihariko.

    Mu ndirimbo zamufashije kuba icyamamare harimo: “Ndarota” — Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, inamenyekana mu Rwanda no hanze yarwo.

    Shanel ni umwe mu bahanzi b'abagore babashije kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda, mu gihe bari bacye cyane. Ni umuhanzi kandi uhanga indirimbo zifite ubuhanga, akazihuza n'ubutumwa bwimbitse.

    Yagize uruhare mu guteza imbere injyana zicisha make (acoustic music), bitandukanye n'ibyo benshi bari bamenyereye. Yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'umuco, sinema, n'ubuhanzi muri rusange.

    Kuba arimo kwizihiza imyaka 21 mu muziki ni ikimenyetso cy'uko hari byinshi yakoze byasigiye izina rye agaciro mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

    Nirere Shanel yatangaje ko imyaka 11 ishize arushinze n'umugabo we Guillaume bahuriye mu Mujyi wa Kigali

    Nirere yavuze ko yakundanye n'umugabo we bigizwemo uruhare n'inshuti bahuriyeho  


    Nirere Shanel amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bishamikiye ku muziki no gusura umuryango we

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NIRERE SHANEL


    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU COMPLETE ME’ YA NIRERE SHANEL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153293/twakundanye-kubera-inshuti-yacu-nirere-shanel-ku-rugendo-rwo-guhura-numugabo-we-bamaranye–153293.html

  • Indirimbo 5 Bull Dogg akunda afata nk’izahind… – #rwanda #RwOT

    Abaraperi benshi bagiye bagira indirimbo zibafashije mu buzima cyangwa zabahaye 'inspiration', bakazita iz'ibihe byose kuri bo, cyangwa se bakavuga ko ari imwe mu zabo bakunda, bitewe n'ibihe banyuramo mbere na nyuma y'uko isohoka. 

    Ariko kandi hari n'igihe urutonde rukorwa n'umuhanzi, adashyiraho indirimbo ze bwite, akongeraho n'iz'abandi bahanzi zamunyuze.

    Umuraperi JAY-Z yigeze kuvuga ko “Juicy” ya The Notorious B.I.G. ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Yagize ati 'Iyo ndirimbo ni iy'ibihe byose kuko yahinduye uko abantu babonaga hip-hop. Yatumye abantu benshi bumva ko bashobora kuba abanyamuziki b'ukuri.”

    Kendrick Lamar yagaragaje ko “Dear Mama” ya 2Pac ari indirimbo y'ibihe byose. Yavuze ati 'Iyo n'indirimbo ifite uburanga n'ubutumwa bukomeye. Ni iy'ibihe byose kuko buri wese wakuze afite umubyeyi agira icyo ayisigaramo.”

    Nas yavuze ko “The Message” ya Grandmaster Flash and The Furious Five ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Yagize ati 'Iriya ndirimbo yanyigishije ko 'Rap' itari ukwivuga gusa, ahubwo ari ukwereka abantu ukuri k'ubuzima.”

    Mu biganiro bitandukanye, yavuze ko “My Name Is” ye ubwe ari iy'ibihe byose, kuko yahinduye ubuzima bwe. Yagize ati “Iyo ndirimbo niyo yatumye abantu bansanga, niyo mpamvu nzahora nyishimira.”

    J. COLE yigeze kuvuga ko “Electric Relaxation” ya A Tribe Called Quest ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Yagize ati “Ni indirimbo nakuze numva, ifite vibe idashaje. Iracyumva neza no muri iki gihe.”

    Izi ndirimbo zose zifite umwihariko utuma abaraperi bakomeye bazifata nk’iz'ibihe byose, kuko zabagizeho ingaruka mu buryo butandukanye.

    Iyo umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy'ibihe byose, aba ashingiye ku kuba iyo ndirimbo ifite umwihariko utuma idashira mu mitima y’abayumva, kabone n’iyo imyaka yaba myinshi ishize isohotse.

    Hari ibintu by'ingenzi bituma indirimbo igira uwo mwihariko, harimo nk'ubutumwa bukomeye kandi buhoraho, ahanini nk'indirimbo igaruka ku nsanganyamatsiko zidashaje (urukundo, ubuzima, ubusabane, agahinda, ibyishimo, ibihe by'ingenzi mu buzima).

    Iyo rero umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy'ibihe byose, aba yumva ifite ibyo byose biyigize, cyangwa se itanga ibyiyumviro bikomeye ku buryo abantu batazayibagirwa.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko mu ndirimbo zose amaze gushyira hanze, harimo izamukoze ku mutima ku buryo azifata nk'izidasanzwe. Ati “Biterwa n’igihe wayikoreye n’ibihe wari urimo n’ukuntu wiyumvaga mu buryo bumwe.”

    Ku rutonde rw’indirimbo eshanu (5) zahinduye isura y’umuziki we, na n’uyu munsi acyumva ashyiraho indirimbo ‘Isi n’abantu’ yakozwe na Producer Davydenko, ‘Bihoyiki’, ‘Jalousie’ yakozwe na Lick Lick, ‘Amajyambere n’ibihe’ yakozwe na Trackslayer ndetse na ‘Zera TV’ yakozwe na Fazzo. Ati 'Izo ni eshanu muzo maze gukora muri iki gihe, kandi biracyaza.'

    Gukundwa kw'indirimbo bigirwamo uruhare n'ibintu byinshi, birimo kuba iyo ndirimbo igaruka ku nsanganyamatsiko zidasaza nk'urukundo, ubuzima, ubusabane, agahinda, ibyishimo n'ibindi bihe by'ingenzi mu buzima.

    Ubutumwa bwayo bugira icyo buvuga kuri buri gihe, yaba ejo, uyu munsi cyangwa mu myaka iri imbere.

    Indiirmbo kandi ishobora gukundwa kubera injyana ihumuriza, ituje cyangwa ifite imbaraga, abantu bashobora gukomeza kuyumva mu bihe byose. Melody igomba kuba ifata abantu ku mutima, bituma bumva bayishimiye igihe cyose.

    Binaturuka ku kuba ifite amagambo yanditse neza, atari amagambo arimo ubusanzwe bwo kuririmba gusa, ahubwo asize umunyu.

    Indirimbo iririmbwe n'umuhanzi ufite ijwi ryihariye, rifite ubuhanga n’ubushobozi bwo gutanga ibyiyumviro bikomeye, nabyo bifasha iyo ndirimbo gukundwa, cyangwa se kwishimirwa na nyirayo, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize.

    Iyo indirimbo ikundwa n'abantu benshi kandi ikagira uruhare mu buzima bwabo, ikaba indirimbo bahitamo mu bihe by'ingenzi. Kuba indirimbo icurangwa mu birori, ubukwe, amarushanwa cyangwa ahandi henshi mu bihe bitandukanye.

    Indirimbo nyarwanda nka: Inzozi ya Cecile Kayirebwa, Ndagukunda ya Kamaliza, cyangwa Muzadukumbura ya Orchestre Impala, zabaye iz'ibihe byose kuri aba bahanzi.

    Iyo rero umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy'ibihe byose, aba yumva ifite ibyo byose biyigize, cyangwa se itanga ibyiyumviro bikomeye ku buryo abantu batazayibagirwa.

    Bull Dogg yatangaje ko mu ndirimbo amaze gushyira ku isoko, akundamo eshanu ahanini bitewe n'ibihe yagiye azihimbiramo 

    Bull Dogg asobanura ko atangira umuziki mu myaka 15 ishize, atatekereza ko Hip Hop izagera ku rwego iriho muri iki gihe 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ZERA TV’ YA BULL DOGG IMAZE IMYAKA 5 ISOHOTSE

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMAJYAMBERE N’IBIHE’ YA BULL DOGG

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘JALOUSIE’ Y’UMURAPERI BULL DOGG

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BIHOYIKI’ Y’UMURAPERI BULL DOGG

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ISI N’ABANTU’ YA BULL DOGG


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153299/indirimbo-5-bull-dogg-akunda-afata-nkizahinduye-isura-yumuziki-we-video-153299.html

  • Tom Close yasubitse ku munota wa nyuma igitar… – #rwanda #RwOT

    Tom Close yabwiye InyaRwanda ko yafashe icyemezo cyo gusubika iki gitaramo 'cyafashwe nk'icyo guca agasuzuguro ka Tems' kubera umwanya w'imyiteguro wabaye muto, ushamikiye mu kwitegura no kugerageza gushyira mu bikorwa iki gitaramo. 

    Yavuze ati: 'Gusubika igitaramo, ni impamvu z'igihe cyabaye gito. Ubwo ndavuga igihe cyo kwitegura.' 

    Abajijwe niba atekereza kuba yakongera gusubukura iki gitaramo, Tom Close yavuze ko amahirwe ari ku kigero cyo hasi.

    Yagize ati 'Cyasubitswe kugeza ubu. Gusa birashoboka ko nta yindi gahunda yo kugisubukura izabaho (iki gitaramo).'

    Tom Close yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubika iki gitaramo, mu gihe yari amaze iminsi yarakoze imyiteguro ijyanye n'ikorwa ry'iki gitaramo. Ati: 'Imyiteguro myinshi yari yakozwe.'

    Uyu muhanzi kuva muri Mutarama 2025, yihariye imbuga nkoranyambaga, ndetse abantu bamushyigikira muri iki gitaramo cyari kubera muri BK Arena, ku wa 22 Werurwe 2025. Ni icyemezo yafashe nyuma y'uko umuhanzikazi Tems atangaje ko adashobora gutaramira i Kigali.

    Nyuma yo kugaragaza ko yiteguye gukora iki gitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems, abarimo Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine na Minisitiri w'Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah bari bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya Tom Close.

    Ubwo yatangazaga ko ikorwa ry'iki gitaramo, Tom Close yagize ati 'Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n'abahanzi b'Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze muri comments, Retweets na Likes. Twagiye.'

    Hari amakuru yizewe avuga ko Tom Close yari yatangiye ibiganiro na bamwe mu bahanzi bari gukorana muri iki gitaramo, ndetse yatangiye no kubaza ibijyanye no kuba yakorera muri BK Arena.

    Tems yasubitse iki gitaramo cye i Kigali, avuga ko yahamagariye abantu kukitabira, ariko atazi ko hari agatotsi mu mubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yavuze ko ubutumwa bwe buhamagarira abantu kuzitabira igitaramo, yabutambukije atazi ibiri kubera mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, bityo yiseguye kuri buri wese waba utarabyishimiye.

    Tems ariko yakoresheje amagambo agaragaza nk'aho ari amakimbirane ari hagati y'u Rwanda na Congo, mu gihe ibiri kubera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, ari intambara yeruye ihuje ingabo za M23 n'ingabo z'iki gihugu n'abandi babashyigikiye boherejwe n'ibihugu bitandukanye.

    Ati 'Vuba aha namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda ntamenya ko hari 'amakimbirane hagati y'u Rwanda na Congo'. Sinigeze na rimwe ngira umugambi wo kutita ku bibazo by'Isi, kandi nibahaye imbabazi niba byarabaye nk'aho ntabyitayeho. Sinari mbizi na gato.'

    Uyu mukobwa wo muri Nigeria yavuze ko yifatanyije n'imiryango y'ababuriye ubuzima muri iyi ntambara. Ati 'Umutima wanjye uri kumwe n'abahungabanyijwe. Intambara si ibintu byo gukinisha, kandi ndasenga ngo haboneke amahoro muri iki gihe.'  

    Tom Close yatangaje ko yasubitse igitaramo yari gukorera muri BK Arena, ku wa 22 Werurwe 2025 

    Tems yasubitse igitaramo cye i Kigali, avuga ko atigeze amenya amakuru y'intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CINEMA' YA BULL DOGG NA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153310/tom-close-yasubitse-ku-munota-wa-nyuma-igitaramo-cyo-guca-agasuzuguro-ka-tems-153310.html

  • Ibyari byanditse ku gapapuro kahawe Muhire Kevin ari mu kibuga kuri derby agahita agaca byamenyekanye – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, habaye igikorwa cyatumye benshi bibaza byinshi. Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yahawe agapapuro yarisomeye vuba, arangije agaca, bituma abafana n'abakurikiranira hafi umupira w'amaguru batangira kwibaza ibyarimo.

    Uyu mukino wari utegerejwe cyane mu Rwanda warangiye nta kipe ibashije gutsinda, kuko amakipe yombi yanganyije 0-0. Icyakomeje kuvugwa ni ubutumwa bwari kuri ka gapapuro, cyane ko kasomewe mu kibuga imbere y'abantu bose. Nyuma byaje kumenyekana ko ubutumwa bwaturutse ku mutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa.

    Uyu mutoza yaje gutangaza ibyari byanditse kuri ako gapapuro, abinyujije kuri WhatsApp. Yavuze ko yari yabwiye Muhire Kevin gukomeza kwibikira imbaraga, kugumana ubufatanye na Hadji, ndetse no gukurikira abakinnyi ba APR FC bambaye nimero 19 na 25 igihe baba batakaje umupira. Ibi byagaragaje uburyo bwihariye Rayon Sports yashakaga gukinamo.

    Nubwo nta kipe yabashije gutsinda, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 43, mu gihe APR FC yayikurikiye n'amanota 41. Iki gikorwa cy'agapapuro kagaragaje uburyo amakipe aba afite amayeri yihariye mu mikino ikomeye.

    Source : https://yegob.rw/ibyari-byanditse-ku-gapapuro-kahawe-muhire-kevin-ari-mu-kibuga-kuri-derby-agahita-agaca-byamenyekanye-video/

  • Igura akayabo: Ibyo wamenya kuri ‘Spider Camera’ yakoreshejwe bwa mbere APR FC icakirana Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ku munsi wa 20, APR FC yakiriyemo Rayon Sports muri Stade Amahoro, aho bwa mbere hakoreshejwe camera yo mu kirere izwi nka Spider Camera. Uyu mukino wabaye ejo warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Iyi camera yakozwe n'uruganda Ross Video Ltd rwo muri Canada, ruzwiho gukora ibikoresho byifashishwa mu gufata amashusho.

    Spider Camera ifite ubushobozi bwo gutembera mu kirere ikoresheje imigozi iyifasha kugenda impande zose z'ikibuga. Igurwa hagati y'amadorali ibihumbi 600 na miliyoni 1.2 y'Amerika. Ifite umuvuduko wa metero icyenda mu isegonda, ishobora kugenda ku ntera ya metero 250 kuri 250. Uburemere bwayo bugera kuri ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88, n'ubuhagarike bwa santimetero 87.

    Iyi camera yahawe igikoresho cyo kuyikingira ivumbi n'ubushyuhe, ikaba ikora neza mu bushyuhe buri hagati ya -10°C na 40°C. Ifite batiri zibika umuriro ku buryo imwe imara amasaha ane ikora itahagaze. Mu bwoko bw'ama-camera ashobora gushyirwamo, harimo Sony P1, P43 na P50, Grass Valley LDX 80 na LDX 86, Panasonic AK-UB300, na Hitachi DH-H200. Hari kandi camera zikomeye nk'ARRI Alexa Mini, RED Epic Dragon, Helium na Monstro, Sony F55 na Venice, ndetse na Panasonic Varicam. Lens zayo zirimo Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, na Angénieux Optimo Rouge 14-40mm.

    Spider Camera isanzwe ikoreshwa mu marushanwa akomeye ku isi, nka English Premier League na Bundesliga, aho yakoreshejwe bwa mbere muri shampiyona y'u Bwongereza mu 2018 ku mukino Manchester United na Liverpool warangiye ari 0-0. Ikora no mu marushanwa nka UEFA Champions League, igikombe cy'Isi, ndetse no mu mikino nka Rugby, Tennis, n'iteramakofe.

    Uretse mu mikino, iyi camera ikoreshwa no mu myidagaduro. Yigeze gukoreshwa mu birori bikomeye nk'MTV Video Music Awards, aho yafashije gufata amashusho yihariye. Ikoreshwa kandi mu yindi mirimo yo gufata amashusho y'ibirori bikomeye ku isi.

    Source : https://yegob.rw/igura-akayabo-ibyo-wamenya-kuri-spider-camera-yakoreshejwe-bwa-mbere-apr-fc-icakirana-rayon-sports/

  • Anne Kansiime yatangaje Ko ari we watanze inkwano kugira ngo arongorwe na Gerald Ojok #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya w'Umunya-Uganda Anne Kansiime yahishuye ko ari we watanze inkwano ubwo yashyingiranwaga na Gerald Ojok, umugabo we wa mbere, nyuma bikaza kurangira batandukanye. Kansiime yavuze ko iki cyemezo yagifashe kubera se wamuhatiraga gushaka umugabo, akamubwira kenshi ko ashaka umukwe.

    Anne Kansiime, uzwi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba no hanze yayo kubera impano ye mu gusetsa, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, aho yagarutse ku buzima bwe bw'urukundo.

    Yavuze ko ubwo yari akiri umukobwa, umuryango we, cyane cyane se, yamushyiragaho igitutu amubaza impamvu atarashaka. Kubera iyo mpamvu, ngo yahisemo kwishyurira Gerald Ojok inkwano kugira ngo abone umugabo, arongorwe, bityo aheze amahwa ababyeyi be bamuteraga.

    Umunyarwenya Anne Kansiime yahishuye ko ari we witanzeho inkwano ajya gushyingiranwa na Gerald Ojok.

    Aba bombi basezeranye mu 2013, ariko nyuma y'imyaka ine, mu 2017, urukundo rwabo rwarangiriye mu gutandukana nta mwana barabyarana.

    Kansiime yavuze ko nubwo yari yakoze uko ashoboye ngo yubake urugo rufite umusingi ukomeye, byarangiye urushako rwabo rugize ibibazo bikomeye, bigatuma bahitamo gutandukana.

    Nyuma yo gutandukana na Ojok, Anne Kansiime yaje gukundana n'undi mugabo witwa Abraham Tukahiirwa, uzwi ku izina rya Skylanta.

    Uyu mugabo, nawe ukomoka muri Uganda, ni umuhanzi n'umunyamuziki ukora injyana ya reggae. Kansiime na Skylanta bakomeje gukundana mu gihe kirekire, nyuma baza no kurushinga, ubu bakaba banaherutse kwibaruka umwana wabo w'imfura w'umuhungu wavutse mu 2021.

    Mu kiganiro cye, Kansiime yavuze ko yize byinshi ku rushako rwe rwa mbere, bikamufasha kumenya neza icyo ashaka mu buzima bw'urukundo.

    Yongeyeho ko kuri ubu yumva anejejwe n'iterambere rye mu buzima bw'umuryango no mu mwuga we wo gusetsa, aho akomeje gutaramira imbaga y'abafana be mu bitaramo bitandukanye.

    Iyi nkuru ikomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagaragaje ibyiyumviro bitandukanye. Bamwe bashimye ukwiyemeza kwe no gukomeza ubuzima nyuma yo gutandukana, mu gihe abandi batunguwe no kumenya ko yatanze inkwano ubwe kugira ngo arongorwe.

    Kansiime na Ojok bashyingiranywe mu mwaka wa 2013, gusa urukundo rwabo ntirwamaze igihe kirekire kuko batandukanye mu mwaka wa 2017.

    Source : https://kasukumedia.com/anne-kansiime-yatangaje-ko-ari-we-watanze-inkwano-kugira-ngo-arongorwe-na-gerald-ojok/