Blog

  • Barca niyo imaze kwinjiza menshi uyu mwaka! A… – #rwanda #RwOT

    Buri kipe ku mugabane w'i Burayi irwanira gutwara igikombe cya shampiyona ariko iyo itabigezeho, ihatanira gukina UEFA Champions League yabigeraho ikabifata nk'intsinzi ikomeye cyane.

    Uretse kuba ari irushanwa mpuzamahanga rikurikiranwa ku Isi ndetse rigakinwa n'amakipe yose akomeye, ni irushanwa ritanga agatubutse ariko bikagendera ku buryo ikipe yitwaye.

    Ibi nibyo bishobora gutuma ikipe iviramo muri ½ ariko ikarusha amafaranga menshi ikipe yatwaye igikombe.

    Dore uko amakipe ahembwa muri Champions League

    1. Amafaranga yo Kwitabira Irushanwa

    Buri kipe yitabiriye Champions League ihabwa Miliyoni €18.62 ku ikubitiro ku bwo kuba yarabashije kwitabira irushanwa gusa.

    2. Amafaranga ahabwa amakipe bishingiye ku musaruro:

    Uko amakipe atsinda cyangwa anganya mu mikino yo mu matsinda, niko yinjiza amafaranga:

    Gutsinda umukino: €2.100,000

    Kunganya umukino: €700,000

    3. Amafaranga ahabwa amakipe yageze mu matsinda akurikiraho

    Iyo ikipe igeze mu cyiciro gikurikira, ibona ibihembo bikurikira:

    1/8 (Round of 16): €11M

    1/4 (Quarter-finals): €12.5M

    1/2 (Semi-finals): €15M

    Finale: €18.5M

    Gutwara Champions League: €4.5M yiyongera kuri ayo.

    4. Amafaranga ahabwa amakipe ashingiye ku rutonde rwa UEFA (Coefficient Rankings)

    UEFA igenera €600.6M amakipe akurikije uko yitwaye mu myaka 10 ishize. Ikipe ifite umwanya wa mbere ku rutonde ihabwa €36.4 miliyoni, mu gihe iy'inyuma ihabwa €1.1 miliyoni.

    5. Amafaranga aturuka ku isoko rya televiziyo (Market Pool)

    Amafaranga ava mu masezerano ya televiziyo agabanywa hagendewe ku gihugu ikipe ikomokamo. 

    Amakipe yo mu bihugu bifite amasezerano akomeye ya televiziyo (nka England na Germany) yinjiza menshi ugereranyije n'ibindi bihugu. Aya mafaranga yose hamwe agera kuri €300 miliyoni agabanywa amakipe.

    Iyo ikipe itsinze irushanwa kandi yatsinze imikino yayo yose, ishobora kwinjiza hagati ya Miliyoni €85 — €100 aturutse muri UEFA gusa. Hiyongeraho amafaranga avuye mu baterankunga, itike z'abafana, ndetse n'igurishwa ry'ibikoresho by'ikipe (merchandise).

    Aho uyu mwaka ugeze, ibinyamakuru nka Mundo Deportivo bitangaza ko FC Barcelona imaze kwinjiza arenga Miliyoni 101 z’amayero biturutse ku ntsinzi imaze kubona, ibikoresho bimaze kugurishwa, ndetse n’ubu buryo UEFA ihemba amakipe bityo bigatuma iyobora andi makipe dore ko nabo ubwabo amafaranga bateganyaga kwinjiza yarenzeho miliyoni 7 z’amayero.


    UEFA Champions League ni irushanwa rikomeye ku makipe y’iburayi


    Kugeza aka kanya muri uyu mwaka w’imikino, FC Barcelona niyo imaze kwinjiza amafaranga menshi muri UEFA Champions League 

    Amakipe yakomeje muri 1/4 cya Champions League, yakenyereye ku mukandara Miliyoni 12.5 z’amayero

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153385/barca-niyo-imaze-kwinjiza-menshi-uyu-mwaka-amakipe-akina-uefa-champions-league-yinjiza-ate-153385.html

  • Kigali-Rwesero: RIB yasabye Abaturage kuba Abafatanyabikorwa beza mu gukumira ibyaha #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 12 Werurwe 2025 rwagiranye ibiganiro n'Abaturage mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Rwesero hagamijwe kubasobanurire imikorere ya RIB ariko kandi no kubasaba kugaragaza uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo; Ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, Ubujura, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi byiganje.

    Ntirenganya Jean Claude, Umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB mu ishami ryo gukumira ibyaha yabwiye Abanyarwesero n'Abaturage b'Umurenge wa Kigali muri rusange ko inshingano yo gukumira no kurwanya ibyaha itagerwaho na RIB gusa hatabayeho ubufatanye bw'abaturage. Yabasabye kuba abafatanyabikorwa beza mu kuzuza iyo nshingano batangira amakuru ku gihe y'abo bakekaho gukora ibyaha.

    Abaturage, babwiwe ko Igihe RIB ije kugenza ibyaha igasanga wari uzi amakuru, warahishiriye ukekwaho gukora icyaha, ko icyo gihe nawe ufatwa nk'umufatanyacyaha kuko wamenye amakuru yafasha gukumira cyangwa gufata ukekwa ariko ntuyatange.

    Ntirenganya, yabwiye aba baturage ko RIB idashinzwe gusa gufata no gufunga, ko abafatwa biterwa n'ibyo bakoze biba bigize ibyaha. Ati' Bafatwa n'ibikorwa bibi bakoze bigize ibyaha'. Yakomeje ababwira ko bakwiye kumva ko RIB ihari kugira ngo ibarinde abo babakorera ibyaha, ababikekwaho bafatwe amategeko abakanire urubakwiye ariko kandi bigizwemo uruhare n'Abaturage kuko abo bakora ibyaha baba babazi kuko babana nabo, basangira nabo, bagendana nabo.

    Ntirenganya Jean Claude/RIB.

    Avuga ku ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, Ntirenganya yabwiye abaturage ko ririmo ibyaha byinshi bitandukanye nko; Gukubita no gukomeretsa, ibikorwa bibabaza Umubiri, kubabaza umuntu mu mitekerereze, iterabwoba ryo kumukorera ibyo bikorwa, Agahato no kumubuza umudendezo, Ukwicana, Gukoresha Umutungo binyuranije n'Amategeko hagati y'Abashakanye n'ibindi. Ni ibikorwa kandi bishobora gukorwa mu ruhame cyangwa mu ibanga( ahiherereye).

    Avuga ko mu muryango wagutse uhasanga bimwe muri ibi byaha. Agasaba buri wese kudahishira kuko iyo RIB ije igasanga wari usanzwe ubizi nawe ujya mu bafatwa kuko ufatwa nk'umufatanyacyaha, nk'uwamenye ikibi gikorwa ntutange amakuru kandi uyazi.

    Ntirenganya, aganira n'umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko hari ibyo abantu bakwiye gucikaho bitaga ko biri mu muco nk'aho wasangaga bavuga ngo niko zubakwa. Asaba buri wese guhaguruka agaca ukubiri n'ikibi, yaba ugikora, ugikorerwa cyangwa ubona abagikora. Ati' Aho wabona ihohoterwa ntabwo ugomba kurihishira. Nawe ubwawe niba wibaniraga naryo ukibeshya ko wenda ari kwa kundi byari mu muco ariko umuco utakiri uw'uno munsi; Niko zubakwa, niko byahoze, niko bigomba kugenda…., ibyo ng'ibyo biciye ukubiri n'icyo amategeko ateganya'.

    Ahamya ko uyu munsi nta munyarwanda ukeneye kumva izo mvugo n'imigirire ya; Niko zubakwa kandi umuntu ahora ku nkoni. Ati' Ntabwo dukeneye niko zubakwa umuntu yumvako umutungo mwavunikiye mwembi agomba kuwukoresha uko yishakiye! Iyo niko zubakwa ijyana ku burenganzira buri hejuru y'ubwa mugenzi wawe ntabwo tugomba kuyishyigikira kandi niwo muco tugomba gutoza umuturage w'Umunyarwanda w'uyu munsi'.

    Ibiro bigendanwa bya RIB/Mobile Station, aho abaturage bakirwa mu ibanga akaganira n'umugenzacyaha bonyine.

    Akomeza avuga ko abantu bakwiye kumenya no kumva ko kuba haboneka imibare iri hejuru mu byaha bitavuze ko ibyaha byiyongera cyane, ko ahubwo ari uko akenshi abantu begerewe bakigishwa, bagasobanurirwa, bakajijuka bagatinyuka kuvuga aho guhishira nk'uko byahoze mbere bataratinyuka cyangwa ngo batinyurwe.

    Nk'umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Ntirenganya avuga ko yishimira kuba abaturage bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa n'imikorere y'uru rwego. Abibutsa kandi ko badakwiye gutinya RIB ahubwo bakwiye kuyegera bagafatanya gukumira no kurwanya ibyaha cyane ko aba RIB ni Abavandimwe babo, Abana babo, Ababyeyi babo, Inshuti, mbese bagize umuryango umwe ukwiye gufatanya mu gukumira no kurwanya ikibi cyose.

    Gitifu mushya wa Kigali.
    Ntirenganya Jean Claude/RIB yasabye Abaturage kudatinya RIB, ahubwo ko bakwiye kuyegera bagatanga amakuru afasha mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/13/kigali-rwesero-rib-yasabye-abaturage-kuba-abafatanyabikorwa-beza-mu-gukumira-ibyaha/

  • Nyamasheke: Abo ku Kirwa cya Kirehe basabwa kwambuka Ikivu ngo babone amazi meza – #rwanda #RwOT

    Ikirwa cya Kirehe giherereye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rugali Umurenge wa Macuba Akarere ka Nyamasheke. Ni ubutaka buzengurutswe n'amazi y'Ikiyaga cya Kivu butuyeho abarenga 1160.

    Abatuye kuri iki kirwa bishimira ko begerejwe uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda ariko bakavuga ko hari byinshi bikibangamiye imibereho yabo birimo no kuba amazi meza atarabegerezwa.

    Niyonkuru Paul w'imyaka 25 yabwiye IGIHE ko bitewe no kuba nta mazi meza ari kuri iki kirwa bafata ubwato bakajya kuvoma hakurya abatabishoboye bakanywa amazi yo mu Kivu.

    Ati 'Kumywa amazi y'Ikiyaga cya Kivu bitugiraho ingaruka zirimo impiswi n'inzoka'.

    Mukakiraro Thacienne w'imyaka 70 washakiye ku Kirwa cya Kirehe avuga ko mu mpera z'icyumweru atuma abuzukuru be kuvoma amazi yo kunywa hakurya y'Ikiyaga cya Kivu indi minsi agakoresha amazi y'iki kiyaga.

    Ati 'Tuvoma ijerekani yo kunywa ikamara icyumweru. Indi mirimo isaba amazi nko guteka, kumesa dukoresha ayo mu Kivu cyangwa tukavoma ku ishuri, hari ibigega byinshi baraduha'.

    Singwana Simeon w'imyaka 30 wavukiye kuri iki kirwa ati 'Udafite imbaraga ngo ufate ubwato ntabwo ushobora kubona amazi meza. Umuntu utazi kuvugama (kugashya) ashobora kuhagenda amasaha atatu, ariko ubizi akoresha isaha n'igice, ugateganya ngo amadomoro abiri ndazana azamara ibyumweru bibiri'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyo kuba Ikirwa cya Kirehe kidafite amazi meza nk'akarere bakizi, ndetse ko bari gukemura ikibazo cy'amazi ku birwa byo muri aka karere bahereye ku kirwa cya Mushungo.

    Ati 'Hari umufatanyabikorwa uri kudufasha kugira ngo abatuye ku birwa babone amazi yo mu butaka azamurwa na pompe. Ni umushinga wahereye ku Kirwa cya Mushungo mu buryo bw'igerageza tuzakurikizaho ikirwa cya Kirehe'.

    Muri Nyakanga 2024, hagaragajwe ko mu myaka irindwi yari ishize urwego rw'ibikorwa remezo mu Rwanda rwakozwemo byinshi bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage aho mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza ku baturage byazamutse bigera kuri 82%.

    Muri Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi, icyiciro cya mbere NST1, hubatswe inganda 10 mu rwego rwo kongera ingano y'amazi atunganywa ku munsi, aho yavuye kuri meterokibe 182.120 mu 2017 agera kuri meterokipe 329.652 mu 2024.

    Abatuye ku Kirwa cya Kirehe bambuka Ikiyaga cya Kivu bajya kuvoma

    Ikirwa cya Kirehe gituwe n’abaturage barenga 11OO mu ngo 26

    Abatuye ku Kirwa cya Kirehe mu Karere ka Nyamasheke barasaba ko bakwegerezwa ibikorwaremezo by’amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abo-ku-kirwa-cya-kirehe-basabwa-kwambuka-ikivu-ngo-babone-amazi-meza

  • Impamvu eshatu zishingirwaho mu guhindurirwa ifoto iri ku ndangamuntu – #rwanda #RwOT

    NIDA isobanura ko idahamagarira Abanyarwanda bose kujya guhinduza amafoto ari ku ndangamuntu zabo, ariko ko abafite impamvu zigenderwaho bashobora kubisaba, ubusabe bwabo bugasuzumwa bwakwemerwa bagahabwa iyo serivisi.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annet, yabwiye IGIHE ko serivise yo guhindurira abantu amafoto bafite ku ndangamuntu atari nshya ko isanzweho ariko ku bantu bafite impamvu zumvikana.

    Ati 'Impamvu ya mbere tugenderaho duhindurira umuntu ifoto iri ku ndangamuntu ni ukuba umuntu yarifotoje mbere afite ikibazo mu isura nk'inenge ubu kikaba cyarekemutse. Ikindi ni ukuba yaragize ikibazo nk'impanuka n'ibindi bituma isura ye ihinduka ndetse no kuba yarabaye mukuru agahinduka bigaragara ku buryo ubona atari we.'

    Aho yasobanuye ko iyo umuntu afite impinduka zabaye mu isura ye zigaragara agana NIDA ikamufotora indi ifoto ijyanye n'uko ameze kugira ngo hatazagira aho bamwima serivisi bitewe no kubona uko amaze ku ndangamuntu ye bidahuye n'uko ameze imbonankubone.

    Gusa ku bantu bashaka guhinduza amafoto kubera babaye bakuru isura igahinduka, Mugwaneza yavuze ko ubusabe bwabo bubanza gusuzumwa bakareba ko bufite ishingiro.

    Ati 'Abantu bose iyo bakuze barahinduka muri rusange ariko hari abahinduka cyane ku buryo uba ubona ifoto iri ku ndangamuntu nta na hamwe ihuriye n'uko bameze. Abo ni bo duhindurira ariko si buri wese uza ngo narakuze nimumpindurire ifoto.'

    Mugwaneza kandi yasobanuye ko abakeneye iyo serivise bayakira mu murenge batuyemo cyangwa kuri email ya NIDA ari yo [email protected].

    Ati 'Abakeneye iyo serivisi bajya kuyisaba ku murenge ubegereye noneho bagasuzuma impamvu zabo babona zikwiriye bakatumenyesha noneho tukazabahamagara bakaza ku cyicaro tukabaha umunsi n'isaha bazifotorezaho.'

    Abatanga ubusabe kuri email bo basabwa kongeraho ifoto ya pasiporo ya vuba n'ifoto y'indangamuntu basanganywe noneho ubusabe bwabo gugasuzumwa bwakwemezwa bakabandikira kuri email bakabaha igihe bazaza kwifotoreza kandi babona atazaboneka bagasaba guhabwa ikindi gihe.

    Uwamaze gufotorwa abona indangamuntu iriho ifoto nshya bitarenze iminsi 30 akazajya kuyifatira ku murenge yahisemo.

    Guhitamo uwo murenge umuntu ashaka ariko bisaba guca ku Irembo aho iyo ku murenge bamaze kumwemerera ko azafotorwa bamufasha guca ku Irembo.

    Usaba serivisi yo gukosoza indangamuntu yishyurwa 1500 Frw noneho amwe mu makuru yuzuzamo akaba arimo n'umurenge ushaka kuzafatiramo indangamuntu ye.

    Ni mu gihe n'abanyura kuri email ya NIDA iyo bamaze kwemererwa kuzafotorwa baca ku Irembo gusaba serivise yo gukosoza indangamuntu noneho na bo bakishyura bakuzuzamo n'aho bashaka kuzayifatira.

    Mugwaneza yokomeje agaragaza ko iyo umuntu ahinduje ifoto yo ku ndangamuntu imibare itatu ya nyuma ihinduka nk'uko bigenda ku kundi gukosoza indangamuntu uko ari ko kose.

    Gusa ibyo avuga ko nta mpungenge bikwiye gutera umuntu ahawe indi ndangamuntu kuko iyo havutse ikibazo mu kwaka serivisi bitewe n'uko nimero y'indangamuntu yari asanganywe yahindutse, yandikira NIDA kuri email ikamuha urwandiko rugaragaza ko yayihinduriwe akajya arukoresha bibaye ngombwa.

    Mugwaneza yongeyeho ko kandi umushinga wo gutangira gukorera Abanyarwanda indangamuntu z'ikoranabuhanga ugeze kure kuko uzatangira mu 2026; bityo ko abafite Indangamuntu bashaka gukosoza ariko bitihutirwa cyane bashobora gutegereza icyo gihe bakazahabwa inshyashya zikosoye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-eshatu-zishingirwaho-mu-guhindurirwa-ifoto-iri-ku-ndangamuntu

  • Abo mu Burengerazuba basabwe gutanga amakuru ku bo muri FDLR baherutse guhungira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 12 Werurwe 2025 mu ruzinduko rw'iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Rutsiro.

    Mu mirwano imaze iminsi ishyamiranyije umutwe wa M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC rigizwe n'imitwe irimo na FDLR igizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hari abarwanyi ba FDLR bafashwe abandi barahunga.

    Mu bahunze harimo abahungiye mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba no mu miryango yabo nk'uko bisobanurwa na Guverineri Ntibitura.

    Ati “Bamwe rero binjiye mu gihigu cyacu rwihishwa, yewe hari n'abafite imiryango hano mu Rwanda, bahise bihutira kuyihungiramo. Murasabwa gutanga amakuru kuri abo bantu baje bihishe, nubwo yaba ari mwenewanyu, cyangwa ari umuvandimwe wawe, cyangwa umwana wawe.'

    Yakomeje ati 'Turabasaba ko mutanga amakuru ku nzego z'umutekano no ku nzego z'ubuyobozi kugira ngo niba hari n'abantu baje muri ubwo buryo bafite n'umugambi wo guhungabanya umutekano wacu, dufatanye namwe kubikumira”.

    Ku munsi wa mbere w'uruzinduko mu Karere ka Rutsiro, Guverineri Ntibitura Jean Bosco, yasuye imirenge ya Kivumu, Kigeyo na Nyabirasi akaba azakurikizaho imirenge ya Ruhango, Mushonyi, Musasa na Boneza.

    Guverineri Ntibitura yasabye abaturage gutanga amakuru ku barwanyi ba FDLR batsinzwe na M23 bagahungira mu Rwanda

    Abaturage b’Akarere ka Rutsiro biyemeje gutanga amakuru hirindwa ko hari uwahungabanga umutekano w’u Rwanda

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-mu-burengerazuba-basabwe-gutanga-amakuru-ku-bo-muri-fdlr-baherutse

  • Nyagatare: Hatangiye gushakishwa abana baba ku mihanda ngo basubizwe mu miryango – #rwanda #RwOT

    Abana bari gushakwa ni abatari mu ishuri, abari mu mihanda no mu isantere z'ubucuruzi no mu byanya byuhirwa.

    Ku ikubitiro Akarere ka Nyagatare kafashe abana bagera kuri 19 bakaba bagiye gusubizwa mu miryango yabo mu gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Nyagatare ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025.

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzamara iminsi 20 bukorerwe mu mirenge yose hagamijwe kurengera umwana. Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti '' Twubake Ejo Hazaza, Turengera Umwana.''

    Umwe mu bana bafatiwe mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare w'imyaka 14, yavuze ko yahisemo kujya kuba mu muhanda nyuma y'aho ababyeyi be batabanaga, nyina akaba ari we umenya inshingano zo mu rugo, mu gihe se we yanze kumuha ibikoresho by'ishuri.

    Yagize ati ''Nagiye mu muhanda, nyuma y'uko data yanze kungurira imyenda y'ishuri ngo nsubire mu ishuri. Ntabwo nabyifuzaga na rimwe kuko mu muhanda nta cyiza nigeze mpabona, data na mama ntabwo babanaga.'''

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yashimiye Akarere ka Nyagatare kuri gahunda nziza katangiye yo gushakisha abana , avuga ko na bo bakeneye kwitabwaho nk'abandi bose.

    Ati ''Bariya bana iyo tutabitayeho mu muhanda bahahurira n'ibibazo bitandukanye, hari umutekano wabo, hari ubuzima bwabo, hari ababahohotera noneho bakavanamo n'ingeso yo kumenyera umuhanda. Iyo bamaze kuwumenyera bakabikuriramo batangira kwiga ibindi bitari byiza, hari abakoresha ibiyobyabwenge, ababa abajura n'indi myitwarire ibangamiye abaturage.''

    Mufulukye yasabye buri muntu wese ubona umwana muto atari ku ishuri kujya abyibazaho akumva ko ingaruka zitaba kuri uwo mwana gusa ahubwo ziza ku muryango mugari muri rusange.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ubu bukangurambaga bwakozwe ari uburyo bwiza bwo kurengera umwana mu buryo bwagutse.

    Yavuze ko hari abana baba bari aho batagomba kuba bari cyane cyane mu masaha yo kwiga, ugasanga bituruka ku miryango iba yarabatereranye cyangwa ababyeyi babo baragiranye amakimbirane bikagira ingaruka ku bana.

    Meya Gasana yavuze ko abana bizajya bigaragara ko imiryango yabo itabanye neza bazajya babashyikiriza ba malayika murinzi kugira ngo babashe kubarera no kubakurikirana neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bifuza kurandura ikibazo cy'abana bakunze kuba mu muhanda

    Uyu mwana yatanze ubuhamya bw'uko amakimbirane yo mu miryango yatumye yishora mu mihanda

    Abayobozi batandukanye bitabiriye ubukangurambaga bwo gusubiza abana baba mu mihanda y’i Nyagatare mu miryango

    Mufukukye Fred yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira ko abana bajya kuba ku muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hatangiye-gushakishwa-abana-baba-ku-mihanda-ngo-basubizwe-mu-miryango

  • Tom Close yasabwaga asaga Miliyoni 70 Frw mu… – #rwanda #RwOT

    Kurundi ruhande nanone; nta muntu n’umwe wakoreyemo igikorwa runaka atarasinye amasezerano y’imikoranire n’ubuyobozi bwa BK Arena- Bivuze ko yaba yarungutse cyangwa se yarahombye, yari afite mu biganza bye amasezerano ajyanye n’imikoranire, ibyo asabwa ndetse n’ibyo bamugomba. 

    Ku wa 30 Mutarama 2025, umuhanzikazi Tems ubitse Grammy Awards ebyiri yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], avuga ko yasubitse igitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ye ya mbere muri BK Arena. 

    Ni ubutumwa ariko bwamaganwe n’abanyarwanda benshi, bagaragaza ko impamvu uyu mukobwa w’ikimero yatanze zitumvikana, kuko yitwaje intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo ‘abyegeka k’u Rwanda’.

    Mu butumwa yatangaje yagize ati 'Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y'u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.'

    Nyuma y’amasaha macye, ubwo ni ukuvuga tariki 31 Mutarama 2025, Tom Close yisunze konti ye ya X yasabye abantu banyuranye kumushyigikira mu gitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems. Ni ibintu byasamiwe hejuru n’abantu benshi barimo n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’Igihugu.

    Ati 'Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n'abahanzi b'Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze muri comments, Retweets na Likes. Twagiye.'

    Ariko Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima yagaragaje ko iki gitaramo kidakwiye gufatwa nk’icyo guca agasuzuguro, ahubwo gikwiye kuba igitaramo cyo gufasha abantu kumenya ukuri kw’ibiri kuba.

    Ati 'Abahanzi b'abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w'ibihuha ku bibazo by'intambara imaze iminsi mu Karere, mu gukomeza gutegura iki gitaramo mushyiremo korohera inshuti zacu z'abahanzi bo mu mahanga. Abenshi nta makuru bafite ntitubahutaze, dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu.'

    Nyuma y’ukwezi kurenga, Tom Close avuga ko yiteguye gukora iki gitaramo, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, yabwiye InyaRwanda, ko yasubitse iki gitaramo, kandi ko adateganya kugisubukura.

    Ati 'Gusubika igitaramo, ni impamvu z'igihe cyabaye gito. Ubwo ndavuga igihe cyo kwitegura. Cyasubitswe kugeza ubu. Gusa birashoboka ko nta yindi gahunda yo kugisubukura izabaho (iki gitaramo).'

    Yasabwaga akayabo kugirango akoreremo igitaramo:

    Hashingiwe ku nyandiko zinyuranye (Quotation) BK Arena yagiye itanga ku bantu banyuranye bashakaga gukoreramo igitaramo, ibiciro by’aho bigaragaza ko byihagazeho.

    Tom Close yasabagwa kwishyura ‘Venue’ ya BK Arena cyangwa se aho gukorera nibura Miliyoni 10 Frw. Iyo uzakenera imininsi ibiri yo gukora ‘Set Up’, ku munsi umwe wishyura Miliyoni 5 Frw- Bivuze ko mu minsi ibiri yari kongeraho Miliyoni 10 Frw, byose hamwe bikaba Miliyoni 20 Frw.

    Tom Close kandi yasabwaga kwishyura ‘Sound’ cyangwa se ibyuma by’umuziki ndetse n’amatara (Lighting) bya Rwanda Events, kuko ariyo ifite uburenganzira bwo kumanika ibyuma muri BK Arena, akishyura Miliyoni 30 Frw. Ubwo bibaye Miliyoni 50 Frw.

    Uyu muhanzi kandi yasabwaga kwishyura abahanzi bari hati ya 5 na 10 bari gukorana. Imibare ya hafi igaragaza ibyagendaho byose, n’ibindi byari gufata nibura Miliyoni 10 Frw. Ubwo bibaye Miliyoni 60 Frw.

    BK Arena kandi hari igihe igusaba kwishyura ‘Generator’ aho gukoresha umuriro usanzwe. Ku munsi umwe, ikodeshwa Miliyoni 10 Frw n'ibindi biyigendaho. Bigeze kuri Miliyoni 70 Frw.

    BK Arena ifata 15% ku matike y’igitaramo yacurujwe- Bivuze ko kuri buri tike y'igitaramo cye hari kuvaho 15%. Mu bindi byasabaga amafaranga, Tom Close yari kwishyura harimo aba- Bouncer, abashinzwe 'Protocol', 'Tapis', amasuku n'ibindi.

    Tom Close yatangaje ko yahagaritse igitaramo cyari cyiswe icyo guca agasuzuguro ka Tems
    Tems yahagaritse igitaramo cye, ku wa 30 Mutarama 2025 yitwaza iby'intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO CYAGARUTSE KU ISESENGURA RY’IGITARAMO TOM CLOSE YATEGURAGA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153359/tom-close-yasabwaga-arenga-miliyoni-70-frw-mu-guca-agasuzuguro-ka-tems-153359.html

  • Tugize amahirwe tutarabona kuva twabaho! KNC… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda bazakiramo APR FC kuwa Gatanu saa moya z’umugoroba muri Kigali Pelé Stadium.

    KNC yavuze ko ari amahirwe bagize yo kwihorera kuri APR FC nyuma y’uko ibasezereye mu gikombe cy’Amahoro mu buryo batemeye bitewe nuko bibwe n’umusifuzi.

    Yagize ati: “Uyu munsi wa none tugize amahirwe atagira uko asa, tugize amahirwe tutarabona kuva twabaho. Kubona ikipe ivuyemo wumva utemera uko wavuyemo Imana ikongera ikayiguha mu gihe cy'icyumweru kimwe.

    Ntekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kubona Gasogi United icyo ari cyo. Iyi APR FC tuzihorera noneho umusifuzi azayitwambure ntabwo mvuga byinshi ariko ibyabaye birahagije”.

    Yakomeje agira ati: “Nimunyemerere rero kuri uyu mukino abaza baze cyangwa barorere. Ikidushimishije ni kimwe ni uko tugiye kubona ukwihorera, dutsindwe wenda APR FC yabikoreye tujye tuvuga ngo ahwi wenda wa mujinya ushire cyangwa se tuyikubite dutahe twishimye”.

    Perezida wa Gasogi United yavuze ko kuri ubu intego zabo ari ukuza mu makipe 5 ya mbere kandi baratangira kubyerekana kuwa Gatanu batsinda APR FC.

    Yagize ati: “Ubu ntekereza ko imikino tugiye gukurikizaho tugerageza byanze bikunze gushaka amanota 5 atugeza mu makipe 5 ya mbere kandi birashoboka. 

    Imikino 10 dutsinzemo imikino 5 murabona ahantu twaba turi. Ubu umukino wa APR FC nituwutsinda kuko nta kuwunganya tuzaba dufite 28 kuko uyu munsi iyo urebye ubona ko Gasogi United ifite abakinnyi beza bakiri bato bafite imbaraga. Muzacire urubanza Gasogi United nyuma yo kuwa Gatanu ni mugoroba”.

    Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar nawe yavuze ko biteguye neza uyu mukino ndetse anashimangira ko bashobora APR FC.

    Yagize ati “Ndebye ukuntu turimo turitegura uyu mukino ni umukino uzaba ari mwiza ku ruhande rwacu n’uwo tuzakina ndabizi ahari ari kuvuga ngo amagambo bavuze kuri iriya mikino y'igikombe cy'Amahaoro reka twerekane ko ibyagenze kuriya tutabibye.  

    Natwe turashaka kubereka ko tubashoboye kandi dushoboye mu byo dukora nka Gasogi United. APR FC ni ikipe dushobora muri iyi myaka ishize haba mu mayeri y’umukino n’imbaraga twiteguye kuyitsinda ku wa Gatanu”.

    Gasogi United kugeza ubu iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 25 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41.

    KNC yateguje kwihorera imbere ya APR FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153369/tugize-amahirwe-tutarabona-kuva-twabaho-knc-yateguje-kwihorera-imbere-ya-apr-fc-153369.html

  • Inyamibwa bageze kure imyiteguro y’igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Bagiye gutaramira mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema ryakira abantu bari hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi bitatu. Baherukaga gutaramira muri BK Arena, aho bataramiye abarenga ibihumbi 10 mu gitaramo cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu. 

    Imyaka ine irashize iri torero rikora ibitaramo nk’ibi. Kuri iyi nshuro bazataramira no muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, ndetse bazakomereza no mu tundi turere, kandi bazagera no muri Uganda.

    Ni igitaramo gifata igihe kinini bagitegura, yaba mu bijyanye n’imyambaro, aho bazakorera, umwanya bifata, ibikoresho n’ibindi bigiherekeza.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yavuze ko imibare ya hafi bakora, ibereka ko iki gitaramo bari gutegura gifite agaciro k’arenga Miliyoni 89 Frw.

    Ati “Igitaramo cy’uyu mwaka gifite ‘Budget’ ya Miliyoni 89 Frw. Tumaze gukoresha nka Miliyoni 60 Frw. Ni ukuvuga ngo ibintu tuvuga twebwe ntabwo birimo kubeshya kuko biragaragara. Ni ukuvuga ngo abakurikira igitaramo cyacu, ngirango amafoto na Video birahari nta mwenda uwo ariwo wose wambawe umwaka ushize wongera kugaruka. Rero, imyiteguro y’imyenda ifata nibura ‘Budget’ ya Miliyoni 20 Frw.”

    Rodrigue yavuze ko mu gitaramo nk’iki bahindura imyambaro nibura inshuro 16, kandi bafata igihe kinini cyane mu bijyanye no kwitegura kugirango igitaramo kizagende neza.

    Yavuze ko ashingiye ku mafaranga bakoresha bitegura “umuntu uzaza mu gitaramo azaze nibura aje kudushyigikira kugirango bidufashe kureba ko twakongera tukagira umurongo. Ariko mu by’ukuri ibyo tuba tugamije si inyungu y’amafaranga, ni inyungu yacu yo gutaramana n’abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yavuze ko biteguye mu buryo buhagije ‘ku buryo abantu bazabona igitaramo gitandukanye n’ibindi byose byabayeho’. Ati “Muzabona imbyino, muzabona indirimbo, muzabona ubuhanga bwihariye, muzabona umubare udasanzwe, kuko ababyinnyi hafi 200 ku rubyiniro ntabwo birabaho. Tugiye gukora igitaramo nakwita ko kidasanzwe.”

    Rusagara yavuze ko ibitaramo bakora buri mwaka biba bifitanye isano n’umuco nyarwanda, ari nayo mpamvu buri mwaka mu guhitamo izina bisanisha n’iyo mpamvu. Yavuze ko bahisemo kwita iki gitaramo ‘Inka’ mu kugaragaza akamaro kayo ku muryango ‘no kuyivuga mu buhanga bwayo bwose’.

    Nyuma y’iki gitaramo, iri torero rizataramira i Huye, ku wa 29 Werurwe 2025. Rusagara yavuze ko mu ntego zabo harimo gukora ibintu “bikava ku rwego rusanzwe bikagera ku rwego rwo hejuru.”

    Ati “Ni ukuvuga ngo urebye amafaranga dukoresha, ibyo dushoramo, iyo urebye imbaraga dushyiramo twiyemeje gukora umuco ariko urimo ubuhanga bugezweho, umuco nyarwanda tukaririmba, ariko bigezweho, ariko kandi bifite aho bihuriye n’umuco.”

    Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n’ibitaramo bitsimbaza umuco w’u Rwanda.

    Ubu iri torero ririhiza imyaka 27 ishize rishinzwe ari itorero ry’abanyeshuri rishaka kugira ngo ryikure mu bwigunge.

    Ariko, nyuma y’imyaka 27 ishize y’urugendo rurerure iri torero rimaze kuba ubukombe. Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.

    Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yose… Nyuma y’imyaka 27, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n’ibigwi bidasanzwe.

    Imyaka 27 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw’Isi.

    Umwaka wa 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ ribera mu gihugu cy’u Bufaransa.

     Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yatangaje ko bazakoresha arenga Miliyoni 89 Frw mu itegurwa ry’iki gitaramo 

    Iki gitaramo cyubakiye ku kugaragaza akamaro k’inka mu muco nyarwanda no mu buzima bw’umunyarwanda
















     

    Munyaneza Landry, usanzwe ari umutoza w’itorero Inyamibwa ari mu ngamba



    Abasore bamaze iminsi bitegura iki gitaramo cyabo kizabera muri Camp Kigali 

    Ngwinondebe ubarizwa mu itsinda rya ‘Jo-Twins’ n’impanga ye, ni umwe mu babyina mu Itorero Inyamibwa






     

    Ababyinnyi b’abakobwa bakoze imyiteguro ya nyuma bitegura iki gitaramo cyabo kidasanzwe


     Inyamibwa batangaje ko biteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cyabo kizaba tariki 15 Werurwe 2025 muri Camp Kigali 

    AMAFOTO: The New Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153376/inyamibwa-bageze-kure-imyiteguro-yigitaramo-inka-bavuga-ko-kidasanzwe-amafoto-153376.html

  • Lamine Yamal yongeye gushimangira ko igikombe cy’uyu mwaka cyizataha ntakabuza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko FC Barcelona igeze muri kimwe cya kane cya UEFA Champions isezereye Benfica, Lamine Yamal yongeye gushimangira ko intego ari kwegukana iki gikombe uyu mwaka.

    Yagize ati:'Nk'uko nabivuze kuva ku ntangiro ya Champions League, dushaka gutwara buri gikombe cyose gishoboka. Turashaka guhatana tugatanga ibyacu byose ku bw'abafana, tuzareba aho tuzagera. Gusa twizeye kugera kure cyane.'

    Mu minsi ishize Lamine Yamal yatangaje ko abona Liverpool ariyo kipe yonyine ibarusha amahirwe kuri UEFA Champions League y'uyu mwaka, none yaraye isezerewe na PSG.

    Source : https://yegob.rw/lamine-yamal-yongeye-gushimangira-ko-igikombe-cyuyu-mwaka-cyizataha-ntakabuza/