Blog

  • Kaminuza zo mu Karere zasabwe gushyira imbaraga mu guhanga udushya tugamije iterambere rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Byagarutse kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama y'iminsi itatu yateguwe n'Ihuriro rya za kaminuza muri Afurika y'Iburasirazuba, IUCEA.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko ubufatanye mu kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga buzafasha mu gutuma Kaminuza zigira uruhare mu gushyira ku isoko abanyeshuri bafite ubumenyi kandi bazatanga umusanzu ukomeye mu iterambere.

    Ati 'Mu gihe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ushaka guhangana ku ruhando mpuzamahanga tugomba kwishakamo ibisubizo bivuye mu guhanga udushya, kwimakaza imyumvire yo kwihangira imirimo no gushyiraho uburyo ubumenyi butangwa n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo bihura.'

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ubufatanye bwa za kaminuza n'ibigo by'abikorera ari na byo bitanga imirimo nk'inganda ari ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye mu Karere.

    Ati 'Turashimangira akamaro k'imikoranire hagati ya kaminuza n'inganda mu kugera ku iterambere rirambye mu Karere kacu. U Rwanda ruri kubigeraho binyuze mu kuzirikana uruhare rwo kugira Urwego rw'Abikorera rukomeye kandi rufasha mu mpinduka z'iterambere. Kwigira ku murimo biteza imbere guhanga udushya n'iterambere.'

    Yashimangiye kandi ko uburezi budaheza ari urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi ndetse ko ubufatanye bukomeye hagati ya kaminuza n'abikorera bigamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bwo guhanga imirimo no gushaka ibisubizo hagamijwe iterambere rya Afurika muri rusange.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro rya Kaminuza zo muri EAC, IUCEA, Prof. Gaspard Banyankimbona, yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Kaminuza n'urwego rw'Abikorera buzafasha Afurika kugena ahazaza hayo.
    Yasabye inzego z'abikorera na Kaminuza gukorera hamwe hagamijwe gutoza abanyeshuri bashoboye kandi bafite ubumeyi bukenewe.

    Kaminuza kandi zasabwe kugira uruhare mu bushakashatsi bugamije gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.

    Ku ruhndi ruhande Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Kadozi Edward, yagaraje ko za Kaminuza zikwiye gushyira imbaraga mu kwimakaza ubushakashatsi bugamije impinduka.

    Ati 'Ikintu cya mbere ni ugushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzana udushya ariko duhanga imirimo. Utwo dushya rero kugira ngo tuboneke ni uko Kaminuza zikorana n'abikorera kand ubwo bufatanye bukomere bihereye mu kubaka ubushobozi bw'abanyeshuri muri Kaminuza hagamijwe kubaka ubushobozi buhanga udushya dukemura ibibazo muri sosiyete kandi tuzana n'imirimo.'

    Yavuze ko ibyo bigomba kugendana n'uburyo hategurwa integanyanyigisho muri za Kaminuza hagamijwe guhanga udushya n'imirimo.

    Yerekanye ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu buryo integanyayigisho zishyirwaho muri za Kaminuza ndetse bakanagira uruhare mu gukora ubushashatsi buzana udushya no gukemura ibibazo biri muri sosiyete no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'ibindi.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko ubufatanye mu kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga no gukorana n’inzego z’abikorera ari ingenzi ku iterambere

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro rya Kaminuza zo muri EAC, IUCEA, Prof. Gaspard Banyankimbona, yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Kaminuza n'urwego rw'Abikorera buzafasha Afurika kugena ahazaza hayo

    Abafatanyabikorwa banyuranye bagaragaje ko gufatanya bizimakaza imikoranire myiza

    Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Kadozi Edward, yagaraje ko za Kaminuza zikwiye gushyira imbaraga mu kwimakaza ubushakashatsi bugamije impinduka

    Minisitiri Nsengimana yavuze ku kwimakaza ubufatanye hagati ya Kaminuza n’inzego z’abikorera

    Abitabiriye inama basabwe guharanira ko kaminuza zitanga umunsu ukomeye mu iterambere

    Kaminuza zo mu Karere zagaragajwe nk’umusingi mu iterambere ry’ako

    Inzego z’abikorera zagaragarijwe ko gukorana na Kaminuza ari ingenzi

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-zo-mu-karere-zasabwe-gushyira-imbaraga-mu-guhanga-udushya-tugamije

  • MINALOC yijeje ubufatanye mu kuvugutira umuti ibibazo bigaragara mu itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, muri Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, ku bibazo biyireba biri muri raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) by'umwaka wa 2023-2024.

    Ubwo Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yasubizaga ikibazo cya Depite Mukabalisa Germaine cyabazaga ikiri gukorwa ngo imibereho myiza y'abanyamakuru izamuke, yagaragaje ko ubusanzwe barebererwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB.

    Ati 'Buriya RGB ntabwo itanga raporo muri MINALOC, ni ukuvuga ngo naba nivanze cyane mvuze ngo impe raporo gusa turafatanya. Ariko ubu bufatanye hari aho bugera kuba bushobora guteza ukutumvikana, ubwo ndavuga ko nabazwa imikorere ya buri munsi ya RGB wenda nkanayivugira, ibyo bikaba byatuma bavuga bati ko utavugira LODA ko ari yo iri mu nshingano zawe.'

    Yavuze ko atasubiriza urwo rwego cyane ko rutanatanga raporo kuri MINALOC ariko yizeza ko ubufatanye n'inzego zitandukanye bushobora gufasha mu gutanga umuti kuri ibyo bibazo.

    Yakomeje ati 'Gahunda y'itangazamakuru, imibereho y'abanyamakuru ni byo koko tuzakomeza gufatanya kuko ni byo dushinzwe ariko raporo yabo iri ahandi nta n'igitangaza kirimo ko nava aha nkavugana na Minisitiri Judith [Minisitiri muri Perezidanse] kugira ngo nibura turebe uko twabiha umurongo.'

    Yongeyeho ati 'Icyo mbizeza ni uko atari ikibazo gikomeye, icya ngombwa ni ugushyiraho uburyo bw'ibiganiro n'ubujyanama bwatuma ibibazo bishobora gukemuka. Yaba RGB na Minaloc tuzakorana kugira ngo nibura ibi bibazo mwagaragaje dushobore kubisubiza.'

    Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n'ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

    Hagaragajwe kandi ko 42,9% by'ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y'akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% ari byo bitangira abakozi ubwiteganyirize.

    Ikindi cyari cyagaragajwe na raporo ni uko umubare w'abagore bakora umwuga w'itangazamakuru ukiri muto, Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko nta muntu uhejwe muri wo kuko ari umwuga nk'indi.

    Yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kwiyongera muri uwo mwuga bakaba bava kuri 35% bariho mu 2023 bakagera kuri 50% cyangwa bakanarenga.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yijeje ubufatanye bw'inzego ku kuvuguta umuti w'ibibazo bigaragara mu itangazamakuru

    Ubwo abakora muri MINALOC bari imbere y’Abadepite

    Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, Nabahire Anastase [iburyo] na De Bonheur Jeanne D’Arc umwungirije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-yijeje-ubufatanye-mu-kuvuguta-umuti-w-ibibazo-bigaragara-mu

  • Ozonnia Ojielo wa Loni yashimye u Rwanda rutamize bunguri imiyoborere y'amahanga – #rwanda #RwOT

    Ibi Ozonnia Ojielo yabigarutseho ku wa 11 Werurwe ubwo mu Rwanda hatangizwaga inama y'iminsi itatu yateguwe kandi yitabirwa n'abakora mu Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP) muri Afurika n'abandi.

    Ni inama yitwa 'Governance and Peacebuilding Community of Practice (CoP) yigira hamwe uburyo bukwiye bw'imiyoborere kuri Afurika hagamijwe kubaka amahoro mu muryango mugari.

    Muri iyo nama Ozonnia Ojielo yavuze ko muri Afurika hakiri ibibazo bikomeye by'imiyoborere bishingiye ku mateka y'ubukoloni yazanye byinshi Abanyafurika bakabimira bunguri.

    Yagize ati 'Ibihugu byinshi byo muri Afurika bigendera ku buryo bw'imiyoborere bw'Abakoloni. Nka Afurika twagerageje kwisanisha na bwo ariko hari byinshi tudahuje. Afurika ntiduhuje amateka, ubukungu, imibanire na politiki n'ibyo bihugu byadukolonije. Twagerageje kugendera mu murongo wabo ariko ku kigero runaka hamwe ntibitanga umusaruro.'

    Ozonnia yagargaje ko ibyo bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, Afurika yakomeje kubyishingikirizaho ibifata nk'intangarugero muri byose, bituma ijugunya bumwe mu buryo bw'imibanire n'imiyoborere gakondo kandi bwari buyifitiye akamaro.

    Ibyo byagize ingaruka kuko n'abaterankunga ba Afurika baza birebera inzego zubatse nk'iz'iwabo bakaba ari zo gusa bitaho ariko hari uburyo nyafurika bw'imiyoborere n'imibanire bundi bufite akamaro bukirengagizwa.

    Ati 'Nka Afurika dukwiye kongera gutekereza icyo imiyoborere ivuze kuri twe kandi tudahinduye amahame yacu. Natanga urgero nko ku Nama zo mu Rugwiro mu Rwanda ahagana mu 2000. Mu Rwanda kandi babonye ko amacakubiri mu muryango mugari aterwa no kwikubira ubutegetsi kw'igice kimwe bafata umwanzuro wo guha buri wese ijambo n'amashyaka mato. Ayo mashyaka n'iyo yagira gusa 5%,3% cyangwa 2% by'abayahagarariye mu Nteko aba agize uruhare mu miyoborere y'Igihugu. Ibyo bigaragaza uburyo mu Rwanda ubutegetsi busaranganywa.'

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko abafanyabikorwa ba Afurika iyo Igihugu kibahaye umurongo mwiza bagira uruhare rugaragara mu iterambere, ariko ko igihe kigeze ngo Afurika ihitemo kwishakamo ibisubizo bidashingikirije cyane ku amahanga.

    Ati 'Igihe twahitagamo inzira yo kwigira nk'Abanyarwanda si benshi bayumvaga. Ni twe twari tuzi ko izatugirira akamaro. Ni ukwiyemeza kugera ku byo wifuza kuko bigufutiye inyungu ndetse ni na ko gaciro duhora tugarukaho nk'u Rwanda.'

    'Ugira agaciro gusa iyo ukoze amahitamo yawe ajyanye n'imbogamizi ufite. Ni ikibazo cy'amahitamo gusa iyo wamaze kubikora abandi bakurikiza ibyo wahisemo ariko iyo wemereye abantu bo hirya no hino ko baza bakagukoresha ibyo bifuza ntugera ku byo wifuza wowe.'

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay yashimangiye ko u Rwanda rifite byinshi byo kwigiraho mu miyoborere, aho nko kugaburira abana ku ishuri byagabanyije abarivagamo bitewe n'impamvu zirimo n'ubukene, binagabanya ababaga inzererezi ndetse n'umubare w'ibyaha bibishamikiyeho uragabanuka.

    Iyi nama yiga ku miyoborere ikwiye Afurika izamara iminsi itatu

    Abatanze ibiganiro bagarutse ku byo Afurika ikwiye kwigira ku miyoborere y’u Rwanda

    Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yavuze ko Afurika ikwiye kwiga kwishakamo ibisubizo by’imiyoborere biyinogeye

    Umuyobozi wa UNDP mu Karere, Matthias Naab yavuze ko hagati ya 2009 na 2012 ubwo yakoreraga mu Rwanda yabonye ari Igihugu cyita cyane ku miyoborere

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay yashimangiye ko u Rwanda rifite byinshi byo kwigiraho mu miyoborere

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ihitemo kwishakamo ibisubizo bidashingikirije cyane ku mahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ozonnia-ojielo-wa-loni-yashimye-u-rwanda-rutamize-bunguri-imiyoborere-y

  • Kamonyi: Abantu 13 batawe muri yombi bakekwaho gucuruza urumogi – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y'u Rwanda byakozwe ku wa 11 Werurwe 2025, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare mu midugudu itandukanye, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abafashwe harimo n'abafatanywe hafi ikilo cy'urumogi n'utundi dupfunyika 64 twarwo.

    Ati 'Hatawe muri yombi abantu 13 bakekwaho gukoresha no gucuruza ikiyobyabwenge cy'urumogi aho babiri muri bo twabafatanye garama 700 n'udupfunyika 64 tw'urumogi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.'

    SP Habiyaremye, yahamije ko Polisi ikomeje ingamba zo guhashya abakoresha n'abakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko bigaragara ko ibyaha byinshi bikorwa n'abakoresha ibiyobyabwenge, ari na yo mpamvu itazigera ibihanganira.

    Ingingo ya 263 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n'urumogi.

    Mu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi harimo n’abafatanywe igihanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abantu-13-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gucuruza-urumogi

  • RRA yashyizeho uburyo bwo gufasha abasora kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2024 – #rwanda #RwOT

    Abasora bo mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho abakozi bagomba gufasha usora uko aje, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ahahoze ibiro bikuru bya RRA. Abo mu Ntara, bazagenda bakirirwa ku biro bya RRA mu Turere twose.

    Izi nshingano zo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu wa 2024, zireba abasora barimo abashya biyandikishije mu mwaka ushize cyangwa basanzwe mu bucuruzi, babonye inyungu. Ni ngombwa kubikora kare, ngo birinde ibihano by'ubukererwe.

    Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu gihugu, Hajara Batamuliza, avuga ko RRA yakoze impinduka zitandukanye mu imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu za 2024, hagamijwe korohereza abasora kuzuza inshingano mu ikoranabuhanga, kurusha kuba gusa RRA yabona ibibera ku ruhande rw'usora.

    Yakomeje ati 'Impinduka ya mbere navuga ni uko hatazabaho kubanza kugenzura ibyatunze umwuga, kugira ngo byemerwe. Sisiteme izakomeza gukora nk'uko bisanzwe, ibyatunze umwuga bihagarariwe n'inyemezabuguzi za EBM imenyekanisha rya gasutamo cyangwa se izindi nyandiko twajyaga tubanza kwemeza, tuzabisuzuma nyuma imenyekanisha rimaze gukorwa.'

    Indi mpinduka nshya ni uko hazagenzurwa mbere niba imisoro ifatirwa yaramenyekanishijwe kandi ikishyurwa, ndetse hakagaragazwa TIN ya buri muntu n'ingano y'umusoro yafatiriye, kugira ngo ibashe gukurwa mu musaruro usoreshwa nk'ibyatunze umwuga.

    Komiseri Batamuliza yakomeje ati 'Imenyekanisha ry'umusoro ufatirwa rifite akamaro ku basora bose, bikaba ari umwanya kugira ngo abasora bose basuzume ababafatiriye niba koko baramenyekanishije bakanishyura uwo musoro, kugira ngo nabo ubashe kubabera ibyatunze umwuga, tubashe kubyemeza.'

    'Kuko nidusanga uwagufatiriye umusoro ku bwishyu wakoze, atarawumenyekanishije sisiteme ntizemera ibyo byatunze umwuga. Bivuga ngo, nicyo gikenewe ubungubu kugira ngo bajye gukorana n'abongabo babafatiriye umusoro, baramutse batarawumenyekanishije.'

    Ku basorera ku nyungu nyakuri, bashishikarizwa gukora ibaruramari rinoze, baba barengeje miliyoni 600 Frw z'igicuruzo bakarinyuza ku munyamwuga wunganira abasora wemewe n'ubuyobozi bw'imisoro, kugira ngo abasuzumire.

    Mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2024 unyura kuri www.rra.gov.rw, ugakanda ahanditse 'Menyekanisha imisoro y'imbere mu gihugu' ushyiremo TIN n'ijambobanga ryawe. Ukanda ahanditse 'Tax declaration', nyuma ukande ahanditse 'New declaration', uhitemo umwaka, ukande 'Submit'. Abasora bato bashobora no gukoresha *800#.

    Ibipimo by'umusoro

    Uretse abatanga umusoro ku nyungu hashingiwe ku nyungu nyakuri, hari n'abatanga umusoro ucishirije wa 3% y'ibyacurujwe mu mwaka, ni ukuvuga abacuruzi bafite ibyacurujwe ku mwaka biri hagati ya miliyoni 12 Frw na 20 Frw.

    Abari munsi yaho batanga umusoro ukomatanyije, hashingiwe ku mubare w'ibyacurujwe mu mwaka mu kugena umusoro ukomatanyije. Kuva kuri 2 000 000 Frw kugera kuri 4 000 000 Frw bishyura umusoro ukomatanyije wa 60 000 Frw, kuva kuri 4.000.001Frw kugera kuri 7 000 000 Frw bishyura 120 000 Frw, kuva kuri 7 000 001 Frw kugera kuri 10 000 000 Frw byishyura 210 000 Frw, naho kuva kuri 10 000 001 Frw kugera kuri 12 000 000 Frw bakishyura umusoro ukomatanyije wa 300 000 Frw.

    Ibikorwa byo gutwara abantu n'ibintu mu nzira y'ubutaka bicibwa umusoro ukomatanyije ubarwa mu buryo bwihariye. Ku modoka hashingirwa ku bwoko bw'ikinyabiziga na toni ishobora kwikorera cyangwa umubare w'abantu itwara. Nka Taxi-Voiture yishyura 88 200 Frw, mu gihe moto nini yishyura 72 000 Frw.

    Izindi mpinduka zakozwe mu kumenyekanisha CIT 2024

    Ku bakoze imenyekanisha umwaka ushize bagendera ku nyungu nyakuri, ku mwaka wa 2024 hazarebwa ko uwo muntu atarengeje stock yasorejeho umwaka ushize.
    Ku byatunze umwuga bifite inyemezabuguzi za EBM, imenyekanisha ryo muri gasutamo cyangwa imisoro ifatirwa, igiteranyo cy'ayo mafaranga ntikigomba kurenga amafaranga system yerekana y'ibyacurujwe cyangwa purchases.

    Ku musoro wishyuye mu mahanga kubyo winjije, (Foreign Tax credit) ushyiramo amafaranga wishyuye, ku mugereka ugashyiraho icyemezo cy'umusoro (Tax Certificate) giturutse muri icyo gihugu wishyuyemo.

    Naho ku bijyanye n'ubworoherezwe buteganywa mu bijyanye n'umusoro, iyo wifuza kubusaba, unyura muri system ya E-tax. Hari kandi izindi mpinduka zakozwe muri iyi sisiteme, zirimo gusaba gusubiramo umusoro uwugabanya.

    Ku rundi ruhande, ubu usora ashobora kwisabira urupapuro rw'imenyekanisha (Doc ID) igihe udahise urubona muri sisiteme.

    Kwishyura uyu musoro bishobora gukorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye, burimo Mobile Money, Mobicash cyangwa Internet banking.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yashyizeho-uburyo-bwo-gufasha-abasora-kumenyekanisha-umusoro-ku-nyungu-wa

  • Kamonyi: Ikigo Nderabuzima cya Musambira cyibasiwe n'inkongi – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha ya saa Mbiri y'iki gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2025, aho byinshi mu bice bigize iki kigo nderabuzima byakongotse birimo isuzumiro, aho abarwayi barwariraga (ibitaro), ibiro by'umukozi ushinzwe amakuru (Data manager) n'ahandi.

    Bamwe mu batuye hafi y'iki kigo nderabuzima bavuze ko babonye umwotsi mwinshi ucumba, bumva abari mu kigo imbere barimo n'abagiye kwivuza bavuza induru ko ikigo nderabuzima gihiye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Nyirandayisaba Christine, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yangije cyane iki kigo nderabuzima, gusa ngo ku bw'amahirwe nta muntu wahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke.

    Ati 'Hatangiye hashya mu isuzumiro, bikomereza ahakorera umukozi ushinzwe imibare mu kigo ndetse n'aho abarwayi babaga baryamye twita ibitaro. Urebye hangiritse cyane.'

    Yakomeje avuga ko nta muntu wakomerekeyemo kuko abarwayi barimo bose bahise babasohora.

    Gitifu Nyirandayisaba yavuze ko inyubako yose isanzwe iri mu bwishingizi, bityo ko ibyangiritse byose bizishyurwa.

    Ubwo ivuriro ryarimo rishya, bimwe mu bikoresho bagerageje kubisohora

    Ibisenge byakongotse bitangira no kuroboka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ikigo-nderabuzima-cya-musambira-cyibasiwe-n-inkongi

  • RIB yeretse abaturage umusanzu wabo mu gukumira no gutahura ibyaha – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 11 Werurwe 2025, mu kiganiro RIB yagiranye n'abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Mataba, ibibutsa ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikorabuhanga n'ibindi.

    RIB yabasabye kudahishira kuko abakora ibyaha kuko ari byo bituma bikomeza kugaruka.

    Umukozi muri RIB, Ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude yavuze ko ubu bukangurambaga buri mu murongo wa RIB wo gufatanya n'abaturage gukumira ibyaha byugarije umuryango Nyarwanda no kubibutsa uko bikorwa.

    Yagize ati 'Imbogamizi tugihura na zo uyu munsi, usanga hari abaturage badasobanukiwe ikorwa ry'ibyo byaha, rimwe na rimwe bakaba babikorerwa, nanone ugasanga hari n'ababihishira bakumva ko guhishira abanyabyaha ari byo bifite akamaro.

    Yakomeje agira ati 'uyu ni umwanya wo kubibutsa ko ibyaha bidakwiye guhishirwa, iyo ababikoze bagaragaye, bakamenyekana, kubahana cyangwa kubagorora ari byo bituma ibi byaha byagabanuka.'

    CIP Shadrack Munyakazi uhagarariye ibikorwa bya Community Policing mu Karere ka Nyarugenge, yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, avuga ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we no kuba ijisho ry'igihugu.

    Yagize ati 'Ibi byaha turi kuvuga birimo ibimunga ubukungu, ibihungabanya umudendezo w'igihugu, iby'umuryango n'ibindi byose, ntugahishire ikibi ukireba, ntakuvuga ngo bazabyishakire kuko twese turi Abanyarwanda, kuko ikiguhunganya nicyo kimpungabanga ndetse n'igihugu.'

    Uwineza Eugenie yatangaje ko hari ihohoterwa rikorerwa abana mu miryango atari azi ko rigize icyaha, ariko nyuma y'uko basobanuriwe ibyaha uko bikorwa, aho azongera kuribona azajya atanga amakuru ku gihe umwana akarenganurwa.

    Nyiraneza Hamim, yavuze ko yabonye ko RIB ikorera mu baturage bityo bakwiye gufatanya na yo mu guhashya ibyaha burundu, agaragaza ko yigishijwe gusabana n'abana bityo bizamufasha mugihe bakorewe ihototerwa guhita abimenya, kuko iyo mudasabana hari igihe babiguhisha.

    RIB yibukije abaturage ko mu gihe ukwezi kwa Mata kwegereje kandi ari bwo Abanyarwanda n'Isi baba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakunamira inzirakarengane zayizize, bakwiye gufatanya n'inzego zitandukanye mu gukumira ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Imibare ya RIB igaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane muri Mata ugereranyije n'andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi mu myaka itandatu ishize. Amadosiye 2426 arimo abantu 3179 ni yo yakurikiranywe kuva mu 2019 kugeza mu 2024.

    RIB yasabye abaturage ubufatanye mu guhashya ibyaha

    Bari begerejwe ibiro bigendanwa ngo abaturage bashobore gutanga ibirego

    Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge beretswe ko bafite uruhare mu gukumira ibyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yeretse-abaturage-umusanzu-wabo-mu-gukumira-no-gutahura-ibyaha

  • Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'uburyo byakemuka #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yabajijwe byinshi harimo inzira ndende igihugu cy'u Rwanda cyanyuzemo cyiyubaka mu myaka 30,ibibazo bya Repubulika iharanira Demokarasiya Congo bishingiye ku mateka y'ubukoloni uruhare rwa Perezida Tshisekedi ndetse nizindi ngingo zitandukanye.

    Adaciye kuruhande Perezida Kagame yabajijwe icyo yabwira Perezida Tshisekedi avuga ko icyo yamubwira ni uko yifuza ko atakagombye kuba ari Perezida w'igihugu cyiza nka Congo.

    Ibi yabivuze kubera Perezida Tshisekedi ariwe zingiro ry'ibibazo Congo irimo akongera umuriro aho kuwuzimya nk'umuyobozi

    Perezida Kagame yatangaje ingingo eshatu abona zashingirwaho zikaba igisubizo ku bibazo bimaze igihe byarayogoje uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo kwemera guhagarika intambara, kumvikana na M23 ndetse no kuzirikana ko umutekano w'u Rwanda ari ikintu kitagomba kugibwaho impaka.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya RDC bitakemurwa mu buryo bwuzuye ariko byibuze hari uburyo bwaha buri wese amahoro.

    Ati 'Reka mpere k'uko bimeze ubu. Kuri ubu igikenewe ni uko ari abo barwana n'abandi bashaka kubafasha, bahagarika imirwano, hakabaho agahenge.'

    Ikindi cyakemura ibibazo mu mboni za Perezida Kagame ni ugushaka inzira gushakira umuti ibibazo bya politike mu mahoro, ibyo AFC/M23 isaba abayobozi ba Congo bijyanye no kwemera ukuri guhari, ab'i Kinshasa bakabyubahiriza.

    Ati 'Akavuga (Tshisekedi) ngo ngomba kuganira n'Abanye-Congo batavuga rumwe nanjye, ngomba kubumva nkumva ibibazo byabo, nubwo bafata mu bibazo 10 bagahitamo bitandatu bakavuga ngo kuri ibi turemeranya, ariko ku bindi bine ntitwemeranya, iyo ni intambwe.'

    Icya gatatu Perezida Kagame yagaragaje ni uko ab'i Kinshasa n'abandi bose bagomba kumva impungenge z'umutekano u Rwanda rufite, bakazikemura, kuko ibyo kuko abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda bakorana na Guverinoma ya Congo.

    Ati 'Ibyo rero bigomba kwitabwaho. Ibindi byaza munsi y'ibyo. N'iyo wabona bike muri ibyo, guhagarika imirwano, kugirana ibiganiro bya politike n'Abanye-Congo batavuga rumwe n'ubutegetsi. Ikindi impungenge z'umutekano w'u Rwanda, nta bindi biganiro bikenewe.'

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko amahanga afite inyungu mu Burasirazuba bwa RDC, nayo akwiriye kumva ko ashobora kugera kuri izi nyungu binyuze mu nzira nziza.

    Ati 'N'ibyo bihugu bifite inyungu muri Congo, ni uburenganzira bwabyo kugirayo inyungu, na byo bikwiye kumenya ko inyungu zabyo zagerwaho neza, mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse'.

    Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC. Kugeza ubu niwo ugenzura imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu.

    Uyu mutwe uvuga ko icyo uharanira atari ugufata ubutegetsi, ahubwo ko urwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini batotezwa n'ubutegetsi.

    Perezida Tshisekedi yamaze igihe kinini avuga ko adashobora kuganira na M23, gusa hashize amasaha make Perezidansi ya Repubulika ya Angola itangaje ko nyuma y'uruzinduko ruto uyu mukuru w'igihugu yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n'abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC.

    Ibi biganiro bizabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri icyo gihugu.

    The post Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'uburyo byakemuka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyo-perezida-kagame-avuga-ku-bibazo-bya-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-nuburyo-byakemuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyo-perezida-kagame-avuga-ku-bibazo-bya-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-nuburyo-byakemuka

  • Lady Gaga yongeye kugereranya ubwamamare na g… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri kuri SiriusXM's 'The Howard Stern Show', nyuma y’uko asabwe gusobanura byinshi ku ndirimbo ye nshya 'Perfect Celebrity' yumvikanamo amagambo yateye benshi urujijo.

    Uyu muhanzikazi yagize ati: “Mu gihe nari ndi kwandika iyo ndirimbo, numvaga harimo njye nyakuri n’undi njye utandukanye. Ni imwe mu ndirimbo nandikanye uburakari bwinshi.”

    Lady Gaga w'imyaka 38, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka 'Poker Face', yavuze ko mu ndirimbo ye nshya yari yirakaririye we ubwe kuko ari we wiyemeje kwinjira muri uyu mwuga.

    Ati: “Iyi ndirimbo yumvikanisha uburyo ndwanya njye ubwanjye.”

    Ubwo yabazwaga ikintu giteye ubwoba cyane mu kumenyekana, Gaga yatangaje ko umuntu iyo amenyekanye atongera kwimenya.

    Ati: “Ubundi kumenyekana byampaga ibyishimo, ariko byaje kunaniza umutima wanjye no gutuma mbona ko ibyo abantu bantekerezaho ari byo bifite agaciro kurusha uwo ndi we mu buzima bwa buri munsi. 

    Ubusanzwe, Lady Gaga, amazina ye nyayo ni Stefani Joanne Angelina Germanotta. Yasobanuye ko ibyo byose byamuteye gufata umwanya wo gutekereza neza ku buzima bwe.

    Ati: “Ndumva ari byiza kubaho ubuzima bwanjye no mu gihe butakiri ubwanjye gusa. Nishimira gufasha abo nkunda no gushyigikira abandi.”

    Mu ndirimbo 'Perfect Celebrity', Gaga yigereranya n’igikinisho cy’abantu, kigomba gusa kubashimisha no gukundwa n'abandi.

    Si ubwa mbere Lady Gaga agaragaje ukuntu kumenyekana byamugoye. Mu 2019, yanditse kuri Twitter agira ati: “Kumenyekana ni gereza.”

    Mu 2017, nyuma yo gusohora filime mbarankuru ye yatambutse kuri Netflix 'Gaga: Five Feet Two', yahishuye ko kumenyekana bitameze nk'uko abantu babitekereza.

    Ati: “Birababaza, biranigana, kandi ni ibintu bigoye cyane mu buryo bw’imitekerereze kuko uko abantu bagufata birahinduka.”

    Yakomeje agira ati: “Gusa nishimira cyane impande nziza z'icyamamare, kuko byatumye nshobora gukundwa n'isi yose, bigaha ijwi abafana banjye kugira ngo bakomeze gukangurira abantu kwigirira icyizere no kugira uburinganire.”

    Lady Gaga yongeye kumvikanisha uburyo yagowe no kumenyekana mu ndirimbo ye nshya

    “>Kanda hano urebe indirimbo nshya Lady Gaga yise ‘Perfect Celebrity’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153351/lady-gaga-yongeye-kugereranya-ubwamamare-na-gereza-153351.html

  • RIB ivuga iki ku kibazo cya Dany Nanone nuwo… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 04 Werurwe 2025, nibwo inzego z'ibanze zo mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero n'urwego rwa Polisi, rwandikiye urwandiko Moreen ko bakiriye ikibazo cye afitanye na Dany Nanone cyo kudatanga indezo nk'uko bikwiye.

    Nyuma y'igihe gito bamwandikiye uru rwandiko, Busandi Moreen yateruye ibikoresho bya Dany Nanone amushinja ko yaje kumwaka indezo hanyuma akamuta mu rugo akigendera nyuma y'aho akanga gufata telephone.

    Inzego z'ibanze nizo zakomakomye kugira ngo uyu mugore adasiga yejeje urugo rw'umugabo we ahubwo bamusaba kwitabaza MAJE ngo ikibazo cye gikemurwe.

    Mu kiganiro umuvugizi wa RIB yagiranye na Chita Magic, Dr Murangira Thierry yanenze abantu batatu muri iki kibazo ariko abasaba kwicara nk'abantu bakuru bakumvikana ikibazo cyabo kigakemuka batihaye rubanda cyangwa ngo basubire mu manza.

    Uwa mbere Dr Murangira Thierry anenga ni umunyamakuru wagiyeyo gukora ikiganiro atasabye uburenganzira nyiri urugo ndetse akarengera mu byo agaragaza kuri camera ze ndetse n'imvugo zakurikiraga ayo mashusho.

    Umuvugizi wa RIB avuga ko urebye neza, haboneka ibyaha muri icyo kiganiro cyane ko na Dany Nanone avugana n'umunyamakuru akamwibutsa ko ibyo ari gukora bigize icyaha undi agaseka.

    Uwa kabiri umuvugizi wa RIB anenga, ni Moreen Busandi waje kumena amabanga y'urugo rwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuzana abana be mu bikorwa by'amarangamutima ye harimo nk'ibyo gufuha n'ibindi.

    Dr Murangira Thierry amusaba kudashora abana mu bibazo nk'ibi kugira ngo abana batazakurana ipfunwe ry'ibibazo n'amakimbirane y'ababyeyi babo.

    Uwa gatatu wo kunengwa, ni Dany Nanone waba uri kwihunza inshingano ze nk'umubyeyi kandi urukiko rwaramutegetse kuzuzuza dore ko ajyanywe no mu nkiko byaba ari ikibazo kuri we.

    Ati 'Umuhanzi (Dany Nanone) afite icyo yakurikiranwaho kijyanye n'ibyo urukiko rwamutegetse. Ibyo ntaho wabikwepera, nk'umugabo nahagarare.'

    Busandi Moreen asabwa kutitwaza abana mu rwego rwo kuvogera urugo rw'abandi kandi ko kuba ufite umwana bitaguha uburenganzira bwo gukora ibyaha.

    Mu cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

    Iki cyemezo cyaje nyuma y'uko Busandi Moreen amujyanye mu nkiko amushinja ko babyaranye umwana ariko akanga gutanga indezo no kumwiyandikishaho umwana.

    Mu mwaka wa 2024, Danny Nanone yongeye kujyanwa mu nkiko hanyuma aratsindwa ategekwa kwandikisha abana be bose no kujya atanga indezo y'angana n’ 180,000 Frw. 

    Umuvugizi wa RIB yasabye abantu kwitondera ibijya ku mbuga nkoranyambaga no kwitabaza ubutabera aho kwitabaza imbuga nkoranyambaga

    Dany Nanone ashinjwa n’umugore we kudatanga indezo nubwo ntacyo Dany Nanone arabivugaho

    Busandi Moreen yasabwe kwirinda kugira abana urwitwazo no kuzana abana mu bibazo bye n’uwo babyaranye, yibutswa kubarinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153345/rib-ivuga-iki-ku-kibazo-cya-dany-nanone-nuwo-babyaranye-153345.html