Blog

  • REG yahishuye ikiri gutera ibura ry'umuriro rya hato na hato – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo REG yashyize hanze ku wa 13 Werurwe 2024, yagaragaje ko ikibazo cy'ibura ry'umuriro cyagaragaye mu Rwanda no mu bihugu bituranyi cyatewe n'ubujura bw'ibikorwaremezo by'amashanyarazi.

    Iti 'Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye. Byatewe n'ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by'umuyoboro munini w'amashanyarazi uduhuza n'ibihugu duturanye bitera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry'imiyoboro y'amashanyarazi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.'

    Ubuyobozi bwa REG bwakomeje buvuga ko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikomeje bikaba biteganyijwe ko izarangira bitarenze ku wa 17 Werurwe 2025 ndetse ko hafashwe ingamba mu kwirinda ko ibyo bibazo byaba ukundi.

    Iyo sosiyete kandi yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n'iryo bura ry'umuriro rya hato na hato.

    Iti 'Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by'ubucuruzi, ndetse n'ibigo bitanga serivisi z'ingenzi.'

    REG yasabye afatabuguzi bayo kandi kwihangana no kwitondera insinga z'amashanyarazi mu gihe umuriro wakongera kubura kuko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikiri gukorwa.

    REG yatangaje ko ibura ry’umuriro rya hato na hato riherutse ryatewe n’abibye ibikoresho by’amashanyarazi ku miyoboro ihuza u Rwanda n’ibihugu ruturanye na byo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yahishuye-icyihishe-inyuma-y-ibura-ry-umuriro-rya-hato-na-hato-riherutse

  • Abanyeshuri bo mu Budage basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni inyota abo banyeshuri bagaragaje nyuma y'ibyo bagejejweho ku makuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igice cyabowe n'umunyamateka wo mu Bufaransa witwa Fabien Théofilakis.

    Ni umunyamateka akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Paris 1 Panthéon-Sorbonne. Fabien Théofilakis yagize uruhare mu kumenya jenoside zitandukanye zabaye ku Isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iri murikabikorwa ni kimwe mu bigize umushinga wa Fabien Théofilakis uzwi nka 'Le Rwanda et Nous' ryabaye ku wa 16 Mutarama 2025 ahazwi nka 'Centre Marc Bloch mu Murwa Mukuru w'u Budage, Berlin.

    Icyo gihe abo banyeshuri bagaragaje uburyo banyotewe no kumenya ayo mateka, ariko noneho byaba akarusho bakaganirizwa n'umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ababwire urugendo rwe rwo kurokoka n'uko ibintu byari bimeze muri icyo gihe.

    Bashakaga kumenya by'umwihariko uburyo ayo mateka mabi yaranze u Rwanda yabaye, uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'igihugu bataheranwe n'agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka kugeza ku iterambere igihugu kigezeho ubu.

    Mu buryo bwo kuzirikana ibyifuzo by'abo banyeshuri, hateguwe ibiganiro byo kuganira kuri iyo ngingo no gusubiza ibibazo byose bibaza.

    Mu baganirije abo banyeshuri ku wa 13 Werurwe 2025 harimo Rose Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba anatuye i Berlin mu Budage afatanyije na Fiona Mamboleo. Baganiriye n'abo banyeshuri bagerageza gusubiza ibibazo byose bibajijwe kuri ayo mateka.

    By'umwihariko Ilibagiza yagarutse ku buhamya bwe agaragaza ubuzima bwe mbere, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo.

    Abanyarwanda baba mu Budage n'igihugu muri rusange bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kugaragaza amateka yaranze u Rwanda, guhangana n'abayagoreka, cyangwa bayahakana bakanayapfobya.

    Mu gushimangira ibyo bikorwa mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Lauchringen mu Budage hatashywe urwibutso rwa mbere muri iki gihugu nyuma y'igihe kinini byifuzwa.

    Magingo aya u Rwanda rumaze kugira inzibutso za Jenoside zirenga 20 mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibyo ku mugababe w'u Burayi, Canada no muri Afurika kandi zikomeza kwiyongera uko amahanga agenda arushaho kumva no guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Izi nzibutso zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri ibi bihugu n'abandi bose babyifuza kubona aho bibukira Abatutsi bishwe mu 1994, ndetse no kubera imfashanyigisho urubyiruko, amashuri bikaba imbarutso yo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ahandi ku Isi.

    Abanyeshuri bo muri Lycée Français de Berlin basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ilibagiza Rose warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasobanuriye abanyeshuri b’Abadage amateka mabi yaranze u Rwanda n’uko rwiyubatse benshi batabyumva

    Lycée Français de Berlin ni rimwe mu mashuri amaze igihe atanga uburezi bufite ireme mu Budage

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-b-abadage-basobanuriwe-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Kirehe: Inkuba yishe abana babiri b'imyaka itanu – #rwanda #RwOT

    Aba bana bakubiswe n'inkuba mu mvura nke yaguye mu ijoro rya tariki ya 12 Werurwe 2025, ikaba yaraguye mu tugari twa Butezi na Muhamba two mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahara, Munyana Josette, yavuze ko aba bana bakubiswe n'inkuba yari iri mu mvura idasanzwe yaguye muri uyu Murenge irimo inkuba n'imirabyo byinshi cyane.

    Ati 'Imvura yaguye ariko ntabwo yari nyinshi cyane ahubwo yari irimo inkuba n'imirabyo byinshi. Umwana yakubiswe n'inkuba ubwo yari ari kumwe n'ababyeyi be. Bahise bamuzana kwa muganga ariko bagiye kumwakira yitabye Imana. Indi nkuba yakubitiye umwana mu Kagari ka Butezi yari ari kumwe na se, umwana ahita yitaba Imana ariko se agira ihungabana, yajyanywe kwa muganga.'

    Gitifu Munyana yavuze ko ubuyobozi bwageze ku miryango y'ababuze ababo burayihumuriza, asaba abaturage kwitwararira muri ibi bihe bakirinda kugama munsi y'ibiti, akangurira ababyeyi ko iyo imvura iguye irimo n'inkuba kujya birinda kuvugira kuri telefone n'ibindi byinshi.

    Kugeza ubu imirambo y'aba bana yahise ishyingurwa mu gihe ubuyobozi bwasabye abaturage kuba maso muri iki gihe cy'imvura bagakomeza ibisenge by'inzu zabo.

    Raporo ya Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda ishize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n'ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.

    Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

    Ibiro by’Akarere ka Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-inkuba-yishe-abana-babiri-b-imyaka-itanu

  • Kwibohora31: Abasirikare n'abapolisi bagiye gutangira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru izi nzego z'umutekano zashyize hanze kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 zatangaje ko Ingabo, Polisi n'izindi nzego bagiye kwifatanya n'abaturage mu bikorwa byo gufasha mu kuzamura imibereho myiza yabo n'iterambere.

    Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose kuva ku itariki 17 Werurwe 2025 bikomeze mu gihe cy'amezi atatu.

    Bifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda'.

    Ibyo bikorwa bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo iby'ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

    Uruhare rw'Ingabo na Polisi by'u Rwanda mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage biteganywa n'amategeko agenga izo nzego.

    Ingabo na Polisi by'u Rwanda byongeye gushimira abaturage ku ruhare n'ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n'iterambere ry'u Rwanda.

    Ibikorwa nk'ibyo mu 2024 byasize hakozwe byinshi birangwajwe imbere n'abaturage barenga ibihumbi 10 babazwe indwara zitandukanye, abandi 5000 bari barahumye bongera kureba n'ibindi.

    Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 31 zihabwa abatishoboye, hubakwa n'ingo mbonezamikurire (ECD) 15 n'ibiraro 13, hanatangwa ubwato bune ku baturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru.

    Hatanzwe amatungo 800, hakwirakwizwa amazi n'amashanyarazi ndetse ingo 327 zihabwa amashanyarazi y'imirasire, imirenge itanu yahize indi muri buri ntara ihabwa imodoka n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Aha byari mu 2024 ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix yatahaga inzu zubakiwe abatishoboye mu Karere ka Musanze

    Mu 2024 Umurenge wa Tumba wo mu Karere ka Rulindo washyikirijwe imodoka watsindiye nk’umurenge wahize indi yose yo mu Majyaruguru mu kwimakaza isuku n’umutekano

    Mu Bugesera Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda (uwa kabiri ku ruhande rw’iburyo) ari kumwe n’abandi bayobozi basuye umuturage mu nzu nshya yubakiwe na RDF ku bufatanye na Polisi. Hari mu 2024

    Amagare 90 yatanzwe ku bagize amahuriro y’Imboni z’Impinduka kugira ngo abafashe kwiteza imbere

    Imodoka zitandukanye zatanzwe mu gufasha abaturage kurinda umutekano no kwimakaza isuku

    Umwaka ushize hatashywe amarerero 15 yubatswe na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda

    Mu 2024 inzu 31 zubakiwe abatishoboye bikozwe na RDF na RNP

    Mu 2024 abapolisi n’abasirikare bubatse ibiraro 13 mu bice bitandukanye by’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibohora31-abasirikare-n-abapolisi-bagiye-gutangira-ibikorwa-bigamije-guteza

  • U Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'u ubufatanye mu bya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yo kwagura imikoranire yasinywe kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 mu ruzinduko Gen Muganga we n'itsinda ayoboye bari kugirira muri Ethiopia.

    Gen Muganga n'itsinda bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy'Ingabo za Ethiopia ari na ho ayo maseserano yashyiriweho umukono.

    Gen Muganga muri urwo ruzinduko muri Ethiopia yari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu, Karamba Charles, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa hamwe n'abandi bayobozi bakuru bo muri Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda.

    Umubano mu bya gisirikare w'u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho byifatanya mu guhugura abasirikare. Kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z'ibihugu byombi.

    Uretse ubufatanye bw'ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n'izindi.

    Mu myaka irindwi ishize kandi u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'ubufatanye kuri serivisi z'ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z'ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga (ibumoso) na Mugenzi we w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko muri Ethiopia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-ethiopia-byasinyanye-amasezerano-y-u-ubufatanye-mu-bya-gisirikare

  • Filime nshya ya siyansi ya Matt Aldrich igiye gukorwa na Universal, ikayoborwa na Barry Jenkins ndetse ikagaragaramo Glen Powell. #rwanda #RwOT

     

    Glen Powell na Barry Jenkins Bafatanyije mu Gukina no Kuyobora Filime 'The Natural Order' ya Matt Aldrich

    Nyuma y'intsinzi ya Mufasa: The Lion King, Barry Jenkins yabonye filime nshya ikomeye muri studio ndetse akayihuza n'umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Hollywood, Glen Powell. Amakuru aturuka muri Deadline yemeza ko Universal yasinyanye amasezerano y'iyi filime nshya yitwa The Natural Order, aho Jenkins azayiyobora na Powell akaba azayikinamo.

    Iyi filime ishingiye ku gitabo kiri gutegurwa na Matt Aldrich, nyuma y'uko studio ibonye uburenganzira bwo kukivugurura. Amakuru menshi ku nkuru yayo aracyagizwe ibanga, ariko bivugwa ko ari inkuru ya siyansi (sci-fi thriller) ivuga ku gushaka kubaho iteka. Jenkins na Aldrich bazayihindura bayikuye mu nyandiko itarandikwa ku buryo bwa nyuma (manuscript).

    Umushinga Ukomeye ku Ruhando Mpuzamahanga

    Iyi filime ni umushinga wa mbere wa Powell na Dan Cohen kuri kompanyi yabo nshya Barnstorm, ifitanye amasezerano na Universal kuva mu kwezi gushize. Adele Romanski na Mark Ceryak bazayikora binyuze muri Pastel, inzu yabo basangiye na Jenkins. Jewerl Keats Ross, wagize uruhare mu guhuza Jenkins, Aldrich na Powell, na we ari mu biganiro byo kuyikoraho. Ross aheruka gutanga umusanzu mu gutunganya Sujo, filime yatsindiye igihembo cya Sundance Grand Jury Prize.

    Glen Powell Akomeje Kugaragara mu Mishinga Ikomeye

    Glen Powell Akomeje Kugaragara mu Mishinga Ikomeye

    Powell ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri iki gihe, akaba ari kwitabazwa mu mishinga minini. Kuri ubu, ari gukina The Running Man, filime ya Edgar Wright ishingiye ku nkuru ya Stephen King, izasohoka ku wa 7 Ugushyingo 2025. Muri iyi mpeshyi, yakinnye muri Twisters, filime yaciye agahigo ka filime z'ibiza mu madolari 81.2M mu cyumweru cya mbere. Yinjije $267.7M muri Amerika n'$371M ku isi yose. Powell kandi aheruka gukina muri Anyone But You no muri Hit Man, filime yinjije amafaranga menshi kuri Netflix.

    Azagaragara muri Chad Powers, uruhererekane rwa Hulu, ndetse no muri filime nshya ya J.J. Abrams.

    Barry Jenkins na Matt Aldrich mu Rwego Rukuru

    Jenkins aheruka kuyobora Mufasa, filime yinjije asaga $700M ku isi. Yakoze Moonlight, filime yatsindiye Oscar ya Best Picture ndetse inamuhesha Oscar ya Best Adapted Screenplay. Filime ye If Beale Street Could Talk yahawe izindi Oscar eshatu. Uruhererekane Underground Railroad rwamuhesheje ibihembo bya Golden Globes na BAFTA.

    Aldrich we azwi cyane kuri Coco, filime ya Disney/Pixar yinjije $800M ku isi. Ibikorwa bye bishya birimo Dynamic Duo, filime nshya ya Warner Bros na DC Studios ivuga inkomoko ya Robin, izasohoka mu mpeshyi ya 2028.

    Mufasa_ The Lion King 

     

    Source : https://kasukumedia.com/filime-nshya-ya-siyansi-ya-matt-aldrich-igiye-gukorwa-na-universal-ikayoborwa-na-barry-jenkins-ndetse-ikagaragaramo-glen-powell/

  • Ese Putin yiteguye agahenge cyangwa arimo gukina amayeri? #rwanda #RwOT

    Moscow, Uburusiya — Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yemera igitekerezo cy'agahege k'iminsi 30 muri Ukraine, ariko agaragaza ko hakiri 'ibibazo' bigomba gusuzumwa mbere y'uko haba amasezerano arambye.

    Iki cyemezo cyaturutse ku masezerano Ukraine yagiranye n'Amerika mu ntangiriro z'iki cyumweru, ariko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko Putin ari gukoresha ubu buryo nk'uburyo bwo kwigiza inyuma ibiganiro.

    Ibikubiye mu itangazo rya Putin

    Mu kiganiro n'abanyamakuru i Moscow ku wa Kane, Putin yagize ati: 'Igitekerezo ni cyiza — kandi turagishyigikiye — ariko hari ibyo tugomba kuganiraho.'

    Yakomeje avuga ko agahenge kagomba gutanga amahoro arambye no gukemura ibibazo by'ingutu byateje iyi ntambara. 'Dukeneye kuganira na bagenzi bacu bo muri Amerika n'abandi bafatanyabikorwa. Birashoboka ko nzavugana na Donald Trump.'

    Putin yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye kwemera agahenge k'iminsi 30, ariko anagaragaza impungenge. Yagize ati: 'Hari aho bigoye. Urugero ni akarere ka Kursk, aho Ukraine yateye umwaka ushize igafata uduce tumwe.'

    Yongeyeho ko Uburusiya bwamaze kwigarurira Kursk, kandi abasirikare ba Ukraine bahari 'babaye nk'abagotewe'.

    Impamvu Putin afite impungenge kuri aka gahenge

    Putin yagaragaje impamvu nyinshi zituma agahenge gakwiye kuganirwaho cyane mbere y'ishyirwa mu bikorwa. Ati:

    • 'Ayo minsi 30 azakoreshwa gute? Ukraine izaba iri kwitegura kongera ibitero? Izakira intwaro nshya? Izatoza abasirikare bashya?'
    • 'Ni nde uzatanga itegeko ryo guhagarika imirwano? Kandi se, ni nde uzemeza ko nta ruhande rurenze ku masezerano?'
    • 'Ni bande bazagenzura ko agahenge kubahirizwa?'
    Ukraine ivuga iki kuri ibi bitekerezo bya Putin?

    Mu ijambo rye ryo mu ijoro ryo kuwa Kane, Perezida Zelensky yagize ati: 'Putin ntiyanga agahenge mu buryo butaziguye, ariko mu by'ukuri ari kugerageza kwanga amasezerano ku buryo butaziguye.'

    Yongeraho ko Putin afite ubwoba bwo kubwira Trump ko ashaka gukomeza iyi ntambara, kandi ko yashyizeho ibisabwa byinshi ku buryo adashaka ko amasezerano yagerwaho.

    Ukutumvikana hagati ya Ukraine na Uburusiya

    • Ukraine irashaka inzira y'ibyiciro bibiri: agahenge ka vuba, hakazakurikiraho ibiganiro birambye.
    • Uburusiya bwo buvuga ko ibyo bibiri bidashobora gutandukanywa, ko byose bigomba kujya mu masezerano amwe.

    Iki cyuho hagati y'ibihugu byombi cyatangiye kugira ingaruka ku mahanga, aho Amerika yafatiye ibihano bikomeye Uburusiya ku bijyanye n'ibikomoka kuri peteroli n'ubukungu.

    Amerika n'uruhare rwa Trump

    Mu kiganiro na Perezida wa NATO, Mark Rutte, Trump yavuze ko yamaze kuganira na Ukraine kuri 'uburyo bumwe bw'ubwumvikane ku butaka buzagumaho n'ubuzatakara.' Yatangaje kandi ko yifuza ko Uburusiya 'bukora igikwiye' bugashyira umukono ku masezerano.

    Trump yanatangaje ko Ukraine kwinjira muri NATO ari 'ikintu cyumvikana neza.'

    Amerika yafatiye Uburusiya ibihano bikomeye ku bijyanye na peteroli, igabanya uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa byabwo. Mu gihe kimwe, Putin yahuye n'intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, mu biganiro byafashwe nk'ibihishe byinshi.

    Kuva Uburusiya bwatangira intambara muri Gashyantare 2022, bwafashe 20% by'ubutaka bwa Ukraine. Hafi abasirikare 95,000 b'Uburusiya bamaze gupfa, mu gihe Ukraine ivuga ko yabuze abasirikare 43,000 (nubwo umubare ushobora kuba urenzeho nk'uko abasesenguzi babivuga).

    Nubwo hari amahirwe yo guhagarika intambara, ukutumvikana hagati y'Uburusiya, Ukraine na Amerika gukomeje gutuma bigorana.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ese-putin-yiteguye-agahenge-cyangwa-arimo-gukina-amayeri/

  • Resitora yasabye imbabazi abayigana nyuma yu… – #rwanda #RwOT

    Ibi bintu byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga no ku itangazamakuru. Iyi nkuru ikomeje gutangaza abakunzi b'iyi resitora n’abandi benshi ku Isi, ndetse Haidilao yafashe ingamba zo gusaba imbabazi no gutanga ingurane ku bakiriya 4,000 bari baraririye muri iyo Restora muri icyo gihe.

    Inkuru dukesha BBC ivuga ko Haidilao, izwi cyane ku gutegura hotpot (ifunguro rikorwa mu isupu), yatangaje ko iki kibazo cyabaye ku itariki ya 24 Gashyantare 2024 mu cyumba cyihariye cya resitora yabo iherereye muri Shanghai. Abahungu babiri b'imyaka 17, bahuriye muri icyo cyumba bihagaritse muri hotpot yabo mbere yo gusohoka.

    Amashusho y'iki gikorwa yahise atambuka ku mbuga nkoranyambaga, bituma abakiriya benshi ndetse n’abandi batuye hirya no hino ku Isi bababazwa n’icyabaye.

    Haidilao yatanze itangazo rivuga ko abakozi b'iyi resitora batigeze bategura uburyo bwo guhangana n'ibibazo nk'ibi, bityo ntibashobore kubona ko hari ikibazo muri hotpot cyangwa kugira icyo bakora mu gukumira ibyabaye. “Twumva neza ko ibi byateje umubabaro ukomeye ku bakiriya bacu, kandi nta kintu na kimwe cyabasha kubishyura,”

    Muri icyo gihe, Haidilao yashyizeho ingamba zo gutanga ingurane ku bakiriya bose bari baraririye muri iyo resitora hagati ya 24 Gashyantare na 8 Werurwe, ikaba yaratanze ingurane ku bakiriya 4,000. Abakiriya bose basubizwa ayo bari bishyuye ibyo bariye.

    Uretse gusaba imbabazi, Haidilao yavuze ko iki gikorwa cyahise gikurikiranwa n’inzego z'umutekano, aho polisi yo mu mujyi wa Shanghai yafashe ababigizemo uruhare, ndetse bakaba bazabiryozwa mu buryo bukwiye. Polisi yasohoye amakuru avuga ko abagabo babiri bafashwe ndetse ubu bakaba bafunzwe.

    Mu gihe Haidilao ikomeje kuba imwe muri resitora zizwi ku rwego rw’isi ku gutegura hotpot, iyi nkuru izibukwa cyane nk’ikosa rikomeye muri serivisi zitangwa mu bigo binini. Gusa, Haidilao yashyizeho ingamba zifatika mu gukemura ikibazo no gusubiza abakiriya icyizere ku mikorere yayo.

     

    Resitora yo mu Bushinwa yasabye imbabazi abayigana nyuma y’uko bamwe mu bakiriya bayo bihagaritse mu isosi

    Resitora ya Haidialao ozwi cyane mu gutegura indyo ya Hotpot ku isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153412/resitora-yasabye-imbabazi-abayigana-nyuma-yuko-bamwe-mu-bakiriya-bayo-bihagaritse-mu-isosi-153412.html

  • Icukumbura: Uko KNC yirukaniye Emery muri Re… – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2024, nibwo Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Bayisenge Emery yerekeje mu ikipe ya Gasogi United nk'umukinnyi utari ufite ikipe, yemera kuyikinira kugera shampiyona irangiye. 

    Uyu musore yagiye muri iyi kipe nk'umukinnyi ngenderwaho wari ukenewe kuko umuyobozi wayo yari amaze iminsi ataka ikibazo mu bwugarizi bwe.

    Emery wari umaze iminsi akora imyitozo ku giti cye yageze muri Gasogi ahita afatanya n'abandi ndetse abona umwanya ubanza mu kibuga, byatumye mu Ukuboza ahita ahamagarwa mu ikipe y'igihugu “Amavubi”. 

    Uyu musore gusa yaje kugira akabazo k'imvune katumye atajyana n'abandi muri Sudan y'Epfo mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya CHAN. Bayisenge Emery nyuma yagarutse mu ikipe ndetse aza gukira atangira no gukoreshwa n'umutoza mukuru wa Gasogi United, Bienvenue.

    Intandaro y'ikibazo cya Bayisenge Emery na KNC uyobora Gasogi United

    Tariki 12 Gashyantare 2025 nibwo ikipe ya Gasogi United yasuye ikipe ya AS Muhanga mu mukino ubanza w'Igikombe cy'Amahoro. Mbere y'uko Gasogi United yerekeza mu karere ka Muhanga, yabanje gufata amafunguro kuri Restaurant ndetse icyo gihe Emery yatinze kuhagera kuko abandi bakinnyi bahamutanze, bituma asanga Perezida w'ikipe ahari.

    KNC yahise abwira Emery ko atari bujyane n'abandi kubera gukererwa, gusa Emery we yisobanura avuga ko yahuye n'uruvunge rw'imodoka mu nzira ndetse na polisi ikaza kumuhagarika, ariko akaba yari yabimenyesheje bamwe mu bayobozi babana n'abakinnyi (Staff) gusa ntibyagira icyo bitanga KNC amubwira ko yakwitahira akazagaruka mu ikipe ari uko amutumyeho. 

    Kuva icyo gihe Emery yahise ava mu ikipe kugera ku wa Mbere w'iki Cyumweru yasubukuraga imyitozo bitegura APR FC.

    Ibi bitandukanye n'ibyo KNC yasobanuriye itangazamakuru

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe, Perezida wa Gasogi United abajijwe ku kibazo cya Emery Bayisenge, yavuze ko nta kibazo gihari ameze neza ahubwo yari amaze iminsi afite imvune yakuye mu Amavubi.

    Yagize ati: “Emery arahari, ngira ngo ubu nta kibazo afite. Yari yaragize imvune yakuye mu Amavubi. Yaje tumukeneye akoresha imbaraga nyinshi ari naho havuye izo mvune. Ndizera ko mu gihe umutoza yamukenera no ku mukino wa APR FC mwamubona.”

    KNC yemeza ko nta kibazo habe namba yigeze agirana na Bayisenge Emery 

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko ubwo Emery Bayisenge yahagarikwaga na KNC yari amaze iminsi amwatse amwe mu mafaranga ikipe yari imubereyemo bisa n'ibyabaye intandaro yo kuba yigijwe inyuma.

    Iki kibazo cyo kwishyuza amafaranga ku bakinnyi ba Gasogi United bikarangira babigendeyemo, gikunze kuvugwa muri iyi kipe kuko hari n'undi mukinnyi uherutse gusaba KNC ko yamuha ku mafaranga ikipe imubereyemo akivuza – birangira atayabonye, ndetse atangira no gutakaza umwanya wo gukina.


    Bayisenge Emery yagiye muri Gasogi United mu gukemura ikibazo cy’ubwugarizi iyi kipe yari yatangiranye shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153396/icukumbura-uko-knc-yirukaniye-emery-muri-restaurant-akabyegeka-ku-mvune-yamavubi-153396.html

  • Real Madrid ntabwo izi izamu rya Arsenal muri… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumenya amakipe yageze muri ¼ cya UEFA Champions League 2024/25, Arsenal izacakirana na Real Madrid, mu gihe Bayern Munich izahura na Inter Milan. 

    Iki cyiciro kirimo imikino ikomeye, aho Paris Saint-Germain izacakirana na Aston Villa, naho FC Barcelona igahura na Borussia Dortmund.

    Aya makipe yageze muri 1/4 cy'irangiza nyuma y'imikino ikaze ya 1/8, aho Real Madrid yasezereye Atletico Madrid kuri penaliti, PSG igakuramo Liverpool, naho Arsenal ikanyagira PSV Eindhoven. 

    Ubu haribazwa uko aya makipe azabasha gukomeza urugendo rugana ku mukino wa nyuma uzabera i Munich ku wa 31 Gicurasi 2025.

    Uko amakipe azahura muri 1/4 cy'irangiza

    1.     Arsenal vs Real Madrid

    2.     Paris Saint-Germain vs Aston Villa

    3.     FC Barcelona vs Borussia Dortmund

    4.     Bayern Munich vs Inter Milan

    Imikino ibanza izakinwa ku matariki ya 8 na 9 Mata 2025, naho iyo kwishyura ikinwe nyuma y'icyumweru ku matariki ya 15 na 16 Mata 2025.

    Mu cyiciro cyabanje, habonetse ibitego byinshi ndetse n'amakipe akomeye yarasezerewe, PSG yasezereye Liverpool kuri penaliti (4-1) nyuma yo kunganya 1-1 mu mikino yombi, Barcelona yanyagiye Benfica ibitego 5-0 mu mikino yombi, Arsenal yatsinze PSV ibitego 9-3 mu mikino yombi, Inter Milan yatsinze Feyenoord 4-1 mu mikino yombi, Real Madrid yasezereye Atletico Madrid kuri penaliti (4-2) nyuma yo kunganya 1-1 mu mikino yombi, Bayern Munich yanyagiye Bayer Leverkusen 5-0, Borussia Dortmund yatsinze Lille ibitego 3-2 mu mikino yombi., naho Aston Villa yasezereye Club Brugge ku giteranyo cya 6-1.

    AYA MAKIPE AZAHURIRA MURI ¼ IYO YAHUYE BIGENDA GUTE?

    1.Arsenal vs Real Madrid

    Real Madrid na Arsenal bahuye inshuro imwe mu irushanwa rya UEFA Champions League, mu mwaka w’imikino wa 2005-2006, mu mikino ya 1/16 cy’irangiza.

    Mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya Santiago Bernabéu tariki ya 21 Gashyantare 2006, Arsenal yatsinze Real Madrid igitego 1-0, cyatsinzwe na Thierry Henry. 

    Mu mukino wo kwishyura wabereye i Londres tariki ya 8 Werurwe 2006, amakipe yombi yanganyije 0-0, bituma Arsenal ikomeza mu cyiciro gikurikiraho.

    Arsenal izacakirana na Real Madrid

    2.Paris Saint-Germain vs Aston Villa

    Paris Saint-Germain (PSG) na Aston Villa bagiye guhura bwa mbere mu mateka yabo mu mikino ya UEFA Champions League, mu mikino ya 1/4 cy’irangiza. 

    Aston Villa yageze muri iki cyiciro itsinze Club Brugge ku giteranyo cy’ibitego 6-1, mu gihe PSG yasezereye Liverpool mu mikino yabanje.

    Umukino ubanza uteganyijwe kubera kuri Parc des Princes i Paris ku itariki ya 8 Mata 2025, naho uwo kwishyura ukazabera kuri Villa Park i Birmingham ku itariki ya 16 Mata 2025.

    Umutoza wa Aston Villa, Unai Emery, wahoze atoza PSG, yagaragaje ishema ry’uko ikipe ye yageze muri iki cyiciro, ariko avuga ko bifuza kugera kure hashoboka.

    Iyi mikino izaba ari amateka kuko ari ubwa mbere aya makipe yombi ahuye mu irushanwa rikomeye nk’iri.

    PSG izacakirana na ASton Villa

    3.FC Barcelona vs Borussia Dortmund

    FC Barcelona na Borussia Dortmund bazahura mu mikino ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2024-2025. 

    Amatariki y’iyi mikino ateganyijwe ku itariki ya 8 cyangwa 9 Mata 2025 ku mukino ubanza, naho uwo kwishyura ukazaba ku itariki ya 15 cyangwa 16 Mata 2025.

    Aya makipe yombi aheruka guhura mu mikino y’amatsinda y’iri rushanwa muri Ukuboza 2024, aho FC Barcelona yatsinze Borussia Dortmund ibitego 3-2. 

    Muri uwo mukino, Ferran Torres yatsinze ibitego bibiri nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye, bituma Barcelona igira umwanya mwiza mu itsinda.

    Mu mateka yabo, FC Barcelona na Borussia Dortmund bahuye inshuro eshanu, aho Barcelona yatsinze gatatu, banganya kabiri, kandi Dortmund nta ntsinzi irabona kuri Barcelona. 

    Ibi byatumye Dortmund iba ikipe itarabasha gutsinda Barcelona mu makipe yo muri Espagne bahuye.

    Umutoza wa Borussia Dortmund, Niko Kovac, yemeza ko FC Barcelona ari ikipe ikomeye kurusha Lille, ikipe Dortmund yasezereye mu cyiciro kibanziriza 1/4. 

    Kovac avuga ko bazakenera kwitwara neza mu bwugarizi no gukoresha neza amahirwe yo gutera imbere mu mukino kugira ngo bahangane na Barcelona.

    Ku rundi ruhande, FC Barcelona yageze muri 1/4 cy’irangiza isezereye Benfica ku giteranyo cy’ibitego 3-1. 

    Abakinnyi nka Pedri, Raphinha na Lamine Yamal bitwaye neza muri iyo mikino, bakaba biteguye gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.

    Barce;lona izavakirana na Brussia Dortmund

    4. Bayern Munich vs Inter Milan

    Bayern Munich na Inter Milan bazahura mu mikino ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2024-2025. 

    Umukino ubanza uteganyijwe kubera ku kibuga cya Allianz Arena i Munich ku itariki ya 8 Mata 2025, naho umukino wo kwishyura ukazabera kuri Stadio Giuseppe Meazza i Milan ku itariki ya 15 Mata 2025.

    Mu mateka yabo, Bayern Munich na Inter Milan bahuye inshuro 10 mu marushanwa atandukanye. Muri izo nshuro, Bayern yatsinze gatandatu, banganya rimwe, naho Inter itsinda gatatu. Bayern yatsindiye ibitego 15 muri iyo mikino, mu gihe Inter yatsinze ibitego 9.

    Mu mikino iheruka, Bayern Munich yitwaye neza mu cyiciro kibanziriza 1/4 cy’irangiza, itsinda Bayer Leverkusen ku giteranyo cy’ibitego byinshi. Inter Milan nayo yatsinze neza, ikomeza mu cyiciro gikurikiraho.

    Bayern Munich izakina umukino ubanza idafite abafana benshi mu gice cya stade kizwi nka “Südkurve”, kubera ibihano byatanzwe na UEFA nyuma y’uko abafana bayo bagaragayeho imyitwarire mibi.

     

    Bayern Munich izacakirana na Brussia Dortmund

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153394/real-madrid-ntabwo-izi-izamu-rya-arsenal-muri-champions-league-bizaba-bimeze-gute-muri-153394.html