Blog

  • Alyn Sano, Nzayisenga Sophia na Esther Mbabaz… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro birimo icy’ubuhinzi (Agriculture), kurengera ibidukikije (Conservation &Sustainability), uburezi (Education), guhanga imirimo (Entrepreneuship), guharanira uburenganzira bwa muntu (Advocate For Equality),

    Ubuzima (Health& Wellnes), Ubukerarugendo (Hospitality and Tourism), itangazamakuru (Media Maven), ‘Innovative Scientist’, ‘Social Impact’, ‘Majestic Sportswoman’ ndetse na ‘Trailblazer in Tech’.

    Mu cyiciro cy’abanyamakuru (Media Maven) abahataniye ibihembo barimo Michele Iradukunda wa RBA, Aissa Diana M. Cyiza wa Royal Fm ndetse na Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo.

    Ni mu gihe Capt. Esther Mbabazi wa RwandAir ahataniye igihembo mu cyiciro cya ‘Innovative Scientist’, aho ahatanye n’abarimo Dr. Bernadette Arakwiye, ndetse na Dr. Marie Chantal Cyulinyana. Capt cyangwa se Komanda Mbabazi, ni umubyeyi w'imyaka 34, aho aheruka guca, ashyirwa muri 'Capatain's Club', icyiciro kigize ihuriro ry'abagore batwara indege ku Isi. 

    Maria Solange Nishimwe uzwi nka Soso Solange ku rubuga rwa Twitter, we ahataniye igikombe mu cyiciro cya ‘Hospitality&Tourism), aho ahatanye na Uwimana Judith uyobora Safaris Ltd.

    Patience Iribagiza witabiriye Miss Rwanda 2021, ahataniye igihembo mu cyiciro cya ‘Advocate For Equality’- Uyu mukobwa niwe washinze umuryango Afroark ukorera ibikorwa binyuranye. Ahatanye na Annette Mukiga ndetse na Delphine Uwamahoro.

    Ibihembo bya 'Women in Leadership Summit & Awards (WILS)' ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guteza imbere no guha imbaraga abagore mu nzego z'ubuyobozi.

    Binyuze mu mahugurwa, ibiganiro hagati y’abakuru n’abato, ndetse na porogaramu z'ubujyanama, WILS itanga urubuga rwo kuganira, guhanga udushya, no guhindura imitekerereze mu buryo burambye.

    Byaherukaga kubera i Kigali, ku wa 14-15 Werurwe 2025, aho byahujwe n'inama n’ibihembo byabereye muri Kigali Convention Center, ari nabwo bwa mbere byari bibereye mu Rwanda. Ibi byari mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu.

    Abagore b’indashyikirwa mu nzego zitandukanye barimo umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry'imodoka, bari mu bahataniraga ibi bihembo. Abahatanye bashyizwe mu byiciro 16, birimo ikoranabuhanga, ubukungu, n’ibindi.

    Iri huriro ryatanze umwanya ku bagore bo mu nzego zose kugira ngo baganire ku mbogamizi n’amahirwe yo mu buyobozi, bagamije gushimangira uruhare rwabo mu iterambere ry’Afurika.

    Ibi bihembo byashimangiye akamaro ko guha abagore umwanya mu nzego zifata ibyemezo, bigaragaza ko ari ingenzi mu iterambere rirambye ry’igihugu.

    Ibihembo Women in Leadership Summit & Awards (WILS) bigamije: Gushimangira uruhare rw'abagore mu buyobozi — Bitanga icyubahiro n'ibihembo ku bagore b'indashyikirwa mu nzego zitandukanye.

    Gushyigikira iterambere ry'abagore — Binyuze mu mahugurwa, ibiganiro, n'ubujyanama, bifasha abagore gukura mu nzego z'ubuyobozi no guhanga udushya.

    Kubaka ihuriro ry'abagore bayobora — Bitanga umwanya wo guhura, gusangira ubumenyi, no gukomeza ubufatanye mu rwego mpuzamahanga.

    Gukuraho inzitizi abagore bahura nazo mu buyobozi — Baganira ku mbogamizi zibabangamira no gushaka ibisubizo birambye.

    Gushyigikira uburinganire n'iterambere ry'abagore — Bifasha guhindura imyumvire no guharanira amahirwe angana hagati y'abagabo n'abagore mu buyobozi n'ubucuruzi. Ni urubuga rukomeye rufasha abagore kugira ijambo mu iterambere ry'igihugu n'iry'isi muri rusange.

    Alyn Sano ahataniye igihembo ku nshuro ye ya mbere mu cyiciro cy'ubuhanzi mu bihembo 'Leadership Summit & Awards (WILS)'  

      

    Umukirigitananga Sophie Nzayisenga wamenyekanye mu bihangano binyuranye yashyizwe bwa mbere mu bahataniye ibi bihembo

      

    Esther Mbabazi uherutse gushyirwa mu rwego rwa 'Captain' mu gutwara indege yinjiye muri 'Captain's Club', icyiciro kigize Ihuriro ry'Abagore batwara Indege ku Isi, ahataniye ibi bihembo 'WILS'    

    Michele Iradukunda w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) ahataniye igikombe muri ibi bihembo

     

    Scovia Mutesi washinze 'Mama Urwagasabo' akaba n'Umuyobozi w'Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), yashyizwe mu bahataniye ibi bihembo 

    Umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal FM ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya mbere

    Ibi bihembo bizatangwa ku wa 20-21 Werurwe 2025, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153350/alyn-sano-nzayisenga-sophia-na-esther-mbabazi-mu-bakandida-bibihembo-wilsa-153350.html

  • Abanyabigwi bakomeje gutangazwa na Lamine Yamal uburyo akomeje kwandika amateka #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwigaragaza mu gikombe cy'u Burayi cyabaye mu mpeshyi ishize, Lamine Yamal akomeje gutangaza abareba umupira w'amaguru.

    Uyu musore w'imyaka 17 yakoze amateka mashya muri Champions League, aba umukinnyi muto kurusha abandi wabashije gutsinda igitego no gutanga umupira wavuyemo igitego muri iri rushanwa.

    Ibi byatumye yongera gukomanga ku muryango w'abakinnyi bakomeye bafite ejo hazaza heza, bikomeza gutuma benshi bamugereranya n'abakinnyi bakomeye bagaragaje impano zidasanzwe bakiri bato.

    Ese azaba umwe mu bakinnyi bazasigira isi amateka akomeye nka Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo? Cyangwa se azaba umukinnyi mwiza w'igihe gito nk'abandi benshi baciye mu mateka ya ruhago?

    Mbere y'umukino wa kimwe cya 1/8 cya Champions League, Owen Hargreaves yagereranyije kuzamuka kwa Yamal nk'uko Wayne Rooney yigaragaje afite imyaka 16 akinira Everton.

    Ni urugero rugaragaza ko Yamal afite intambwe idasanzwe mu iterambere rye nk'umukinnyi wabigize umwuga.

    Mu mukino we wa mbere muri Champions League, Yamal yagaragaje ubuhanga budasanzwe, agaragaza ko afite ubushobozi bwo gucenga, gutanga imipira myiza no gutsinda ibitego bikomeye. Ubwitonzi bwe n'uburyo ayobora umupira byatumye abatoza n'abasesenguzi bamushima cyane, bamubona nk'umukinnyi uzagira uruhare rukomeye mu mateka y'uyu mukino.

    Mu ikipe ya FC Barcelona, Yamal yahawe amahirwe yo gukina nk'umukinnyi wa mbere, aho umutoza Xavi Hernandez akomeje kumugirira icyizere.

    Uyu munya-Espagne akomeje gukina neza muri shampiyona ya La Liga ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga, aho imikinire ye ikomeje gutuma abafana bamubonamo icyizere cy'ahazaza.

    Mu ikipe y'igihugu ya Espagne, Yamal na ho amaze kuba umukinnyi ngenderwaho. Ku myaka ye, amaze gutsinda ibitego bikomeye mu mikino mpuzamahanga, agaragaza ko ashobora kuzaba umwe mu bakinnyi beza b'igihe kizaza. Umutoza Luis de la Fuente akomeje kumugirira icyizere, amuha amahirwe yo gukina no kwigaragaza imbere y'Isi yose.

    Kubera ibi byose, abasesenguzi b'umupira w'amaguru bakomeje kwibaza aho impano ya Yamal izamugeza. Ese azaba umwe mu bakinnyi bazasigira isi amateka akomeye nka Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo? Cyangwa se azaba umukinnyi mwiza w'igihe gito nk'abandi benshi baciye mu mateka ya ruhago?

    Ibyo byose bizasobanuka mu myaka iri imbere, ariko ikigaragara ni uko Lamine Yamal ari umwe mu bakinnyi bato bafite impano idasanzwe, kandi ashobora kuzagira uruhare rukomeye mu hazaza ha ruhago ku rwego rw'Isi.

    Uretse gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego, Lamine Yamal agaragaza imikorere myiza mu kibuga, aho yerekana imbaraga zidasanzwe mu guhangana n'abakinnyi bakuru, ndetse akerekana ubushobozi bwo gucenga, gutanga imipira ifite ireme, no gufata ibyemezo bikwiye ku kibuga.

    Source : https://kasukumedia.com/abanyabigwi-bakomeje-gutangazwa-na-lamine-yamal-uburyo-akomeje-kwandika-amateka/

  • Nyuma y'imikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball yaraye ikinwe, imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa Gatanu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2025 nibwo imikino isoza shampiyona y'umukino w'intoki ya Volleyball yaraye isojwe hakaba hategerejwe imikino ya kamarampaka ikinwa guhera kuri uyu wa Gatanu.

    Imikino yaraye ikinwe n'iyo mu kiciro cy'Abagabo aho ikipe ya Police VC ariyo yabanje ikina na EAUR, umukino warangiye Police itsinze amaseti 3-1.

    Nyuma yaho APR VC yatsinze RP Ngoma College amaseti 3-0 naho REG VC itsinda Kepler VC amaseti 3-2 bituo hanamenyekana uko amakipe azahura.

    Mu mikino ya kamarampaka, ikipe ya mbere igomba guhura n'iyabaye iya Kane naho iya kabiri igakina n'iyabaye igatatu muri shampiyona iba irangiye.

    Kuri ubu mu Bagabo, Ikipe ya mbere ni Police VC, APR VC yasoje ari iya kabiri, Kepler VC yabaye iya gatatu naho REG VC yasoje iri ku mwanya wa kane.

    Mu kiciro cy'Abagore, ikipe ya Police WVC niyo yasoje iyoboye, RRA WVC iba iya kabiri, APR WVC iba iya Gatatu naho ku mwanya wa Kane hariho Kepler WVC.

    Biteganyijwe ko imikino ya kamarampaka izakinwa mu buryo bwaho ikipe izagera ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda byibuze imikino 2 muri itatu iba iteganyijwe.

    Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, batangaje ko kwinjira kuri iyi mikino buri munsi ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu, ikazabera muri Petit Stade.

    Uko imikino ya Kamarampaka izakinwa uhereye kuri uyu wa Gatanu:

    6PM: Kepler WVC vs Police WVC

    8PM: Police VC vs REG VC

    Ku wa gatandatu:

    4PM: RRA WVC vs APR WVC

    6PM: APR VC vs KEPLER WVC

    The post Nyuma y'imikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball yaraye ikinwe, imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa Gatanu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimikino-ya-nyuma-ya-shampiyona-ya-volleyball-yaraye-ikinwe-imikino-ya-kamarampaka-iratangira-kuri-uyu-wa-gatanu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimikino-ya-nyuma-ya-shampiyona-ya-volleyball-yaraye-ikinwe-imikino-ya-kamarampaka-iratangira-kuri-uyu-wa-gatanu

  • Ibintu bitatu byakemura ibibazo bya RDC mu mboni za Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfall uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya RDC bitakemurwa mu buryo bwuzuye ariko byibuze hari uburyo bwaha buri wese amahoro.

    Ati 'Reka mpere k'uko bimeze ubu. Kuri ubu igikenewe ni uko ari abo barwana n'abandi bashaka kubafasha, bahagarika imirwano, hakabaho agahenge.'

    Ikindi cyakemura ibibazo mu mboni za Perezida Kagame ni ugushaka inzira gushakira umuti ibibazo bya politike mu mahoro, ibyo AFC/M23 isaba abayobozi ba Congo bijyanye no kwemera ukuri guhari, ab'i Kinshasa bakabyubahiriza.

    Ati 'Akavuga (Tshisekedi) ngo ngomba kuganira n'Abanye-Congo batavuga rumwe nanjye, ngomba kubumva nkumva ibibazo byabo, nubwo bafata mu bibazo 10 bagahitamo bitandatu bakavuga ngo kuri ibi turemeranya, ariko ku bindi bine ntitwemeranya, iyo ni intambwe.'

    Icya gatatu Perezida Kagame yagaragaje ni uko ab'i Kinshasa n'abandi bose bagomba kumva impungenge z'umutekano u Rwanda rufite, bakazikemura, kuko ibyo kuko abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda bakorana na Guverinoma ya Congo.

    Ati 'Ibyo rero bigomba kwitabwaho. Ibindi byaza munsi y'ibyo. N'iyo wabona bike muri ibyo, guhagarika imirwano, kugirana ibiganiro bya politike n'Abanye-Congo batavuga rumwe n'ubutegetsi. Ikindi impungenge z'umutekano w'u Rwanda, nta bindi biganiro bikenewe.'

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko amahanga afite inyungu mu Burasirazuba bwa RDC, nayo akwiriye kumva ko ashobora kugera kuri izi nyungu binyuze mu nzira nziza.

    Ati 'N'ibyo bihugu bifite inyungu muri Congo, ni uburenganzira bwabyo kugirayo inyungu, na byo bikwiye kumenya ko inyungu zabyo zagerwaho neza, mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse'.

    Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC. Kugeza ubu niwo ugenzura imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu.

    Uyu mutwe uvuga ko icyo uharanira atari ugufata ubutegetsi, ahubwo ko urwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini batotezwa n'ubutegetsi.

    Perezida Tshisekedi yamaze igihe kinini avuga ko adashobora kuganira na M23, gusa hashize amasaha make Perezidansi ya Repubulika ya Angola itangaje ko nyuma y'uruzinduko ruto uyu mukuru w'igihugu yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n'abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC.

    Ibi biganiro bizabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri icyo gihugu.

    Perezida Kagame yagaragaje ibintu bitatu byashyira iherezo ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bitatu-byakemura-ibibazo-bya-rdc-mu-mboni-za-perezida-kagame

  • Ni we wishe mama wacu – Perezida Kagame avuga kuri Brig Gen Gakwerere wahoze muri FDLR – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Umukuru w'Igihugu aherutse kugirana n'Umunyamakuru Mario Nawfal yagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruhangayikishijwe n'uko Umutwe wa FDLR wakoze Jenoside, ukomeje kwisuganya ufashijwe na Leta ya Kinshasa.

    Yavuze ko ibyo biba ibihugu hamwe n'imiryango mpuzamahanga irebera, atanga urugero ku buryo MONUSCO imaze gukoresha asaga miliyari 40$ mu bikorwa bitazanira amahoro akarere.

    Mu byo yavuze MONUSCO ijijisha igakora, harimo no gufata bamwe mu barwanyi ba FDLR ikabohereza mu Rwanda, naho ibindi akaba ntabyo azi, nta n'ibyo abona.

    Umunyamakuru yahise amubwira ko hari inkuru yumvise y'Umujenerali wazanywe mu Rwanda mu minsi mike ishize, Perezida Kagame yungamo ati 'Yego, uriya ni we nakubwiye wishe mama wacu.'

    Nta hantu mu kiganiro Perezida Kagame yigeze avuga izina ry'uwo mujenerali, ariko usesenguye neza ibyavugwaga, ukabihuza n'ibiherutse kuba, ni Brig Gen Makwerere yavugaga.

    Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyamabanga Mukuru w'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR n'abandi barwanyi bawo 13 baherutse gushyikirizwa u Rwanda n'umutwe wa M23 nyuma y'uko bafatiwe mu mirwano yaganishije ku ifatwa rya Goma.

    Gen Gakwerere yabwiye IGIHE ko kuva mu ishingwa rya FDLR, yari umuyoboke wayo, ati 'Nabaga muri FDLR kuva yabaho.'

    Gakwerere yavuze ko yavukiye mu yahoze ari Kigali Ngali, ubu ni muri Kanyinya i Shyorongi.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya 'Lieutenant', akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.

    Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga 'New Formula' biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n'ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.

    Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw'Umwamikazi Rosalie Gicanda baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

    Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe, nyuma y'itegeko rya Captain Ildephonse Nizeyimana wari mu Kigo cya 'École des Sous-Officiers [ESO] muri Jenoside.

    Nizeyimana yafatanyije n'abandi basirikare barimo Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n'abo mu Kigo cya Gisirikare cya Ngoma cyayoborwaga na Lt Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n'Interahamwe.

    Icyo gihe mu bagiye mu rugo rw'Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y'ibiro bya Komini Ngoma harimo Lt Bizimana bitaga 'Rwatsi', Lt (Ipeti yari afite icyo gihe) Gakwerere, Caporal Aloys Mazimpaka na Dr. Kageruka.

    Mu rugo rwe bahageze ahagana saa Tanu z'amanywa, bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya.

    Harimo kandi Uzamukunda Grace warashwe ariko ntiyapfa ndetse aza kurokoka. Yitabye Imana nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe. Ni we watanze amakuru ya nyayo y'uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n'abo bari kumwe bishwe.

    I Butare, Gicanda yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n'umubyeyi we ndetse n'abandi bagore bamufashaga mu mirimo itandukanye.

    Ubwo abasirikare babasangaga mu rugo, batwaye Gicanda n'abagore bari kumwe babajyana inyuma y'Inzu Ndangamurage y'u Rwanda barabarasa barapfa ndetse banasahura ibintu bitandukanye.

    Captain Nizeyimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ahanishwa igifungo cy'imyaka 35.

    Ku rundi ruhande, Lt Colonel Muvunyi yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.

    Gakwerere aherutse koherezwa mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-we-wishe-mama-wacu-perezida-kagame-avuga-kuri-brig-gen-gakwerere-wahoze-muri

  • Nyamasheke: Abatuye ku Kirwa cya Kirehe babangamiwe no kutegerwa n'abayobozi b'akarere – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ibi mu gihe abayobozi bakuru b'Igihugu kugera kuri Perezida wa Repubulika badasiba gusaba abayobozi kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo ku gihe.

    Abaturage mu Mudugudu ukaba n'Ikirwa cya Kirehe, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba bamaranye imyaka myinshi icyifuzo cyo guhabwa umuriro w'amashanyarazi, amazi meza n'umuforomo uhoraho ku ivuriro rya Kirehe ariko kugeza ubu amaso yahereze mu kirere.

    Batekereza ko kuba ibi byifuzo byabo bidasubizwa bifitanye isano no kuba abayobozi b'akarere kuva kuri ba Visi Meya na Meya batabasura ngo bamenye ubuzima babayeho.

    Barore Pierre yabwiye IGIHE ko Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke uheruka kubasura ari Mukamasabo Appolonie. Uyu Mukamasabo yeguye ku buyobozi bw'Akarere muri Kanama 2023, asimburwa na Mupenzi Narcisse mu Ukuboza 2023.

    Barore ati 'Undi wagiyeho ntabwo tumuzi, ntabwo araza kutwiyereka, ntituzi n'amazina ye, ntituzi isura ye. Iki giturage dutuyemo ntabwo tuzi Meya w'Akarere n'abamwungirije ntabo ntabwo tubazi'.

    Uwishema Erasto yavuze ko bigeze kubwirwa ko Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Muhayeyezu Joseph Desire arabasura ku kirwa baramutegereza baramubura.

    Ati 'Visi Meya Desire, baratubwiye ngo aradusura mu nteko y'abaturage, ingoma y'umudugudu iravuga, tureka imirimo yacu tujyayo turamutegereza ntizaya'.

    Mugenzi wabo yagize ati 'Meya uriho ntabwo tuzi niba ari umugabo cyangwa niba ari umugore. Aje tukamugezaho ibyifuzo byacu, nk'ibyo by'umuriro n'amazi yajya kutubera umuvugizi, kuko atugerera kure aho tutagera'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse umaze umwaka n'amazi abiri ku buyobozi bw'aka karere, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umuturage w'iki kirwa waba utamuzi ari uwaba atitabira ibikorwa bibera hanze y'ikirwa nk'umuganda n'ibirori bitandukanye.

    Mupenzi avuga ko muri gahunda yo kwegera abaturage yabanje gusura buri kagari kuri uku akaba akurikijeho gusura buri mudugudu.

    Ati 'Abaturage bo ku Kirwa cya Kirehe, dukurikiranira hafi uko babaye ikifuzo n'ibibazo tukabishyira mu byihutirwa. Icyo nabizeza ni uko muri gahunda yo gusura imidugudu ngiye kubashyira mu matariki ya hafi ku buryo mu minsi ya vuba nzabasura'.

    Umudugudu wa Kirehe, ugizwe n'ibirwa bibiri Kirehe na Ruzi bituwe n'abaturage 1160 mu ngo 24.

    Ikirwa cya Kirehe gituwe n’abaturage barenga 11OO mu ngo 26

    Abatuye ku Kirwa cya Kirehe mu Karere ka Nyamasheke babangamiwe no kutegerwaho n’ubuyobozi bw’Akarere

    Meya Mupenzi uyobora Akarere ka Nyamasheke yijeje abatuye ikirwa cya Kirehe ko azabasura mu minsi ya vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abatuye-ku-kirwa-cya-kirehe-babangamiwe-no-kutegerwa-n-abayobozi-b

  • Uguha inkunga anagenzura ubuzima bwawe – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu Myaka 31 ubwo Ingabo zari iza RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsiza zasanze mu isanduku y'igihugu nta n'urutoboye rubarizwamo kuko na Banki Nkuru y'u Rwanda ubutegetsi bwari bwarayisahuye.

    Icyo gihe 90% by'ibikorwa byose byakorwaga n'inkunga z'amahanga ariko ubuyobozi bufite intego yo kwigobotora iyo mibereho.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru Mario Nawfall, Perezida Kagame yasobanuye ko imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha ku munzi yifuzaga ko hahoraho inkambi z'impunzi haba mu Burasirazuba bwa Zaire [RDC y'ubu] n'imbere mu gihugu kugira ngo bashobore gukomeza kubona amafaranga yo kuzitunga ariko na bo babyungukiramo.

    Leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka impunzi zari mu mahanga zirataha n'abari baravuye mu byabo bari imbere mu gihugu basubira iwabo ubundi bacungirwa umutekano, hatangira urugamba rw'iterambere.

    Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiriro byinshi byakorwaga n'amafaranga y'inkunga kubera ibihe igihugu cyari kivuyemo, ariko u Rwanda rukereka ibihugu ko inkunga biruha zitagomba gukoresha uko bibishaka gusa ahubwo na rwo rugomba kugira uruhare mu kwerekana aho zikoreshwa.

    Umunyamakuru yihutiye kubaza niba abona inkunga cyangwa imfashanyo ibihugu bitanga zishobora kuba zishyurwa mu bundi buryo.

    Ati 'Mu buryo burambye ni ideni bitewe n'uko [inkunga] zafashwe kandi kuva ku ntangiriro ni ho duhagaze. Twabwiye abantu ko dushima inkunga, ko twari tuzikeneye kandi tukizikeneye ku rwego runaka ariko tuzikeneye kugira ngo twubake ubushobozi, ariko tuzabe tutakizikeneye mu bihe biri imbere. Uwo ni wo murongo wacu, ni byo tuvuga kandi ni byo dukora.'

    Yahamije ko iyi ngingo yayiganiriyeho n'abakuru b'ibihugu bitandukanye bya Afurika ariko abenshi bikarangira batabyumva neza

    Ati 'Izi mpaka zafashe umwanya mu biganiro twagiye tugira mu myaka myinshi ishize hagati y'abo bakeneye inkunga, ikibazo kuri twe kigakomeza kuba ko tuzikeneye, dushobora kuzifata, dushobora kugaragaza aho tuzikeneye ariko tunakora ku buryo tuzigobotora.'

    'Icyo ni ikintu twifitemo, tuganiriza buri wese ushaka gukorana natwe ibikorwa bijyanye n'inkunga ariko ibyo byadukururiye ibibazo byinshi, bamwe batwise abirasi, ko tutitaye ku kababaro k'abandi, abanyagitugu n'andi mazina menshi kubera ibyo gusa.'

    Bagutsindagira inkunga ngo bakujyane aho bashaka

    Perezida Kagame kayavuze ko bagerageje gusobabura ko ikibazo atari uko inkunga zidakenewe ahubwo yasangaga inkunga zituma umuntu akomeza kumva abandi hari ibyo bamugomba.

    Ati 'Kubeshwaho n'abandi biri mu murongo ujya kuba mwiza, ahubwo ikindi ni uko umuntu wese ugutera inkunga anagenzura ubuzima bwawe, ni na yo mpamvu baba bashaka ko ukomeza kwakira inkunga kugira ngo bakomeze bayobore ubuzima bwawe, rimwe na rimwe bakazikoresha nk'igikangisho ngo bakwerekeze aho bashaka, bagakomeza kugukanga ngo nudakora ibi turazihagarika.'

    Yavuze ko mu 1998 igihugu cyakiraga inkunga bitewe n'uko ari bwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, bamwe mu bayobozi b'Abanyaburayi bakagera mu Rwanda, bakerekwa aho inkunga zikenewe, ariko umwe muri bo wari uturutse mu Bwongereza yaganiriye na Perezida Kagame, amubwira ko bishimiye inkunga ari kubabwira batanga ariko nanone igihugu gikeneye kugira uruhare mu kugena ibikibeshaho.

    Icyo gihe Perezida Kagame wari ukiri Visi Perezida, yasabye uwo muyobozi ko bemeranya aho inkunga bagiye guha igihugu izakoreshwa aho kwinjira mu gihugu ufite ibikapu by'amafaranga ukanigenera aho ugomba kuyashyira.

    Yavuze ko u Bwongereza n'ibindi bihugu bitatu byari inshuti zabwo byemeye iyi imikoranire, bagatanga inkunga zigakoreshwa aho impande zombi zemeranyijweho, hagakorwa igenzura nyuma y'igihe runaka ngo harebwe niba amafaranga yatanzwe ataranyerejwe cyangwa akaba yarakoreshejwe nabi.

    Kwanga caguwa byakuye u Rwanda muri AGOA

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yagaragarije abakuru b'ibihugu byawo ko bifitemo byinshi bihinga ibireti bivamo ipampa, bityo ko bakwiye guca intege imyambaro yambawe iva mu mahanga hagatezwa imbere inganda z'imbere mu bihugu zikora imyenda.

    Ati 'Twaremeranyije twemeza ko tugiye guhanika ikiguzi kugira ngo tugabanye abantu bakomeza kutwoherereza imyambaro yambawe natwe tuziyubakire inganda zacu z'imyambaro. Abanyamerika baragiye barababwira bati ntimushobora kureka kugura imyenda ya caguwa yacu.'

    Yavuze ko bamwe mu bayobozi bari kumwe bafata umwanzuro bagendeye ku gitutu bamwe barabireka, ndetse n'u Rwanda Amerika irugeraho irubwira ko mu gihe rwakomeza uwo mugambi wo guca caguwa ruzakurwa mu masezerano ya AGOA [African Growth Opportunity Act].

    Ati 'Ibihugu byose twari twemeranyije kuri uwo mwanzuro byabivuyemo barakomeza batumiza imyambaro yambawe [caguwa] kugira ngo bakomeze kubona inyungu kuri Amerika. Icyo gihe twasigaye twenyine tutanabizi, ndetse birangira dukuwe muri AGOA'

    Kugeza magingo aya ubukungu bw'u Rwanda bumaze imyaka myinshi buzamuka ku muvuduko uri hejuru ya 8%, ndetse ibyo umuturage yinjiza ku mwaka byavuye ku Madorali ya Amerika 111 mu 1994 agera ku 1040$ mu 2023.

    Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga zigomba kuba zigamije gufasha igihugu kwiyubakira ubushobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uguha-inkunga-anagenzura-ubuzima-bwawe-perezida-kagame

  • Perezida Kagame yagaragaje ubuyobozi bwiza nk'ipfundo ryateza imbere Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Mario Nawfal, cyatambutse ku rubuga rwe rwa X.

    Uyu munyamakuru yabajije Perezida Kagame impamvu ibindi bihugu bya Afurika bitigira ku iterambere ry'u Rwanda, ku buryo nabyo bishobora guhindura imibereho y'ababituye.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe yo gutera imbere, cyane ko ifite umutungo kamere uhagije, n'andi mahirwe y'iterambere.

    Yavuze ko ibindi bihugu bya Afurika bishobora no gukora ibirenze ibyo u Rwanda rwakoze mu kwiteza imbere, ibanga rya byose rikaba mu kugira ubuyobozi bwiza.

    Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Ku bandi, bashatse gukora ibyo twakoze, bashobora no kugera kuri byinshi kurushaho. Icyemezo kigomba gufatwa n'abayobozi. Byose ni politiki [nziza].'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere nk'uko n'abandi bantu babigenje, ati 'Abantu ni bamwe ahantu hose, iyo ubahaye amahirwe muri buri gice cya Afurika [bayabyaza umusaruro].'

    Yashimangiye ko Abanyafurika ari abantu bafite ubwenge bwatuma bateza imbere imibereho yabo, cyane ko banafite umutungo kamere.

    Ati 'Afurika iracyari inyuma ugereranyije n'indi migabane, ariko icyatumye abandi batera imbere, ni byo bintu bimwe byatuma Afurika itera imbere. Kuko Afurika ifite umutungo kamere uhagije.'

    Icyakora Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko imiyoborere mibi ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rya Afurika. Kuri iyi ngingo, yafatiye urugero kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2,3 n'abaturage barenga miliyoni 100, gifite umutungo mwinshi, ariko ko cyirirwa gisabiriza inkunga.

    Ati 'Fatira urugero ku gihugu nka RDC. Irakize cyane, cyane. Kubera iki igihugu nka kiriya kigomba gusabiriza? Kubera iki? Ndi kwifashisha ibibazo mu kugusubiza, nkwereka ko birebana na politiki n'imicungire, birebana n'ubunyangamugayo turi kuvugaho.'

    Yashimangiye ko mu gihe abayobozi batarumva akamaro ko gukorana n'abaturage babo, bigoye ko batera intambwe mu iterambere.

    Ati 'Ese aba bayobozi bumva bakorana n'abaturage babo kugira ngo bungukire muri uwo mutungo kamere bityo bigeze kuri buri wese ku rwego rwo hejuru? Iyo udatekereza gutyo, ntabwo bishoboka.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ubuyobozi-bwiza-nk-ipfundo-ryateza-imbere-afurika

  • Nakwifuje ko atakabaye ari perezida wa kiriya gihugu cyiza – Perezida Kagame kuri Tshisekedi – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n'Umunyamakuru Mario Nawfal, cyatambutse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 11 Werurwe 2025.

    Perezida Kagame yavuze ko yagiye aganira na Perezida Tshisekedi inshuro nyinshi akijya no ku butegetsi, ndetse ko n'ubu yiteguye kuba yaganira na we, ariko ko yabonye ko bigoye kumvikana na we kuko bamara kuvugana, ibyo bumvikanye akava aho yabihinduye.

    Yagize ati 'Ntabwo nanga kuganira na we, ariko dukwiye kuba tuvugana ibintu bifitiye inyungu ibihugu byombi, kandi bifite intumbero yo gushaka gukemura ibibazo. Nta kibazo mbifiteho.

    'Kumvikana na Tshisekedi ni cyo kintu cya mbere kigoye, ndashaka no kubyerekana, nshaka kumenya umuntu waba warumvikanye na we, waza akambwira ati wowe urabeshya. Nagiye nganira na we, mukemeranya ibintu, yaba agisohoka mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo oya oya, ntabwo ibyo twigeze tubivuga.'

    Abajijwe icyo yabwira Perezida Tshisekedi babaye bicaranye ako kanya, Perezida Kagame yagize ati 'Namubwira ngo nakwifuje ko atakabaye ari Perezida wa kiriya gihugu cyiza. Kandi rwose ubutaha ninongera kwicarana na we nzabimwibwirira imbonankubone.'

    Yagarutse ku nkuru y'umusaza w'Umutaliyani, Tshisekedi yakoreraga mu Bubiligi, atwara Pizza, avuga ko ubwo yumvaga ko yabaye Perezida yifashe impungenge, kuko ngo n'ako kazi yamukoreraga atari umwizerwa muri ko.

    Yagize ati 'Sinzi niba warabibonye, hari umuryango w'Abataliyani, urabizi Félix [Tshisekedi] yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi atwara taxi, akora n'ibindi byinshi nk'ibyo, na bwo afite imyitwarire mibi, umugabo w'Umutaliyani wari waramuhaye akazi ko gutwara pizza, ubwo yumvaga ko Félix yabaye Perezida yaratangaye ati 'Mana yanjye'…yaravuze ati 'uyu muntu utabashaga no gukora akazi ke ko gutwara pizza neza, yabaye Perezida!'

    Tshisekedi afite ingengabitekerezo ya Jenoside

    Perezida Kagame kandi yavuze ko impamvu abona Perezida Tshisekedi azarira mu gushaka gukemura ibibazo by'Abatutsi b'Abanye-Congo ari na byo byatumye M23 yubura imirwano, ari uko afite ingengabitekerezo ya jenoside nk'abandi bamubanjirije.

    Ati 'Ntekereza ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside nk'abandi…navuganye na we nk'inshuro ijana mbere y'ibi bibazo. Twaravuganye n'igihe yabaga perezida, sinitaye k'uko yabaye perezida, ntabwo yigeze atorwa inshuro zombi, inshuro ya mbere yahawe ubutegetsi, inshuro ya kabiri yitangaje nka perezida asaba abantu bose guceceka, biba ari ko bigenda, ariko ibyo ntibindeba.'

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu abona ibibazo byo muri RDC bikomeza gutwererwa u Rwanda, ndetse bikavugwa ko rufasha M23, ari uko ari Abatutsi b'Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo, ababivuga bakaba ari abatekerezaga ko bakwiye kuba barabirukanye muri Congo cyangwa bakabica bagashiraho, bikaba bitarabaye kandi u Rwanda rukaba ari rwo rwatumye ibyo bidakunda, ati 'Ni yo mpamvu ibyo tubirenganyirizwa.'

    Yavuze ko nubwo bimeze bityo u Rwanda rwifuriza amahoro muri Congo kuko mu gihe ifite amahoro, bivuze amahoro no ku Rwanda, 'kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu gito, cyazahaye birenze ibikenewe, ntabwo ari twe twashaka ibibazo bishobora kudusubiza mu bihe bisa n'ibyo.'

    Perezida Kagame yavuze ko abona ko Tshisekedi atagakwiye kuba ayobora RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nakwifuje-ko-atakabaye-ari-perezida-wa-kiriya-gihugu-cyiza-perezida-kagame-kuri

  • UCL: Liverpool yahabwaga amahirwe yasezerewe,… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe nibwo hakinwe imikino yo kwishyura ya 1/8 cya UEFA Champions League. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Liverpool yari yakiriyemo Paris Saint-Germain kuri Anfield saa Yine z’ijoro.

    Uyu mukino watangiye amakipe yombi ahererekanya umupira ku kigero kingana ariko Liverpool ikanyuzamo ikarema uburyo imbere y’izamu binyuze ku barimo Mohamed Salah.

    Ku munota wa 12 Paris Saint-Germain yaje gufungura amazamu ku mupira wari uzamukanywe na Bradley Barcola awuhindura imbere y’izamu Ibrahim Konate akora amakosa yitangira umupira Ousmane Dembélé ahita awushyira mu izamu.

    Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Liverpool yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura abarimo Trent Alexander Arnold barekura amashoti yakure gusa ba myugariro ba Paris Saint-Germain bakihagararaho.

    Igice cya kabiri cyaje ikipe ya Liverpool igerageza gushaka uko yakwishyura ndetse hari aho yari yabonye igitego gitsinzwe na Dominic Szoboszlai gusa umusifuzi yerekana ko hari habayemo kurarira.

    Ikipe ya Liverpool yakomeje kwatsa umuriro kuri Paris Saint-Germain abarimo Luis Diaz barekura amashoti ariko Gianluigi Donnarumma bakaba ibamba.

    Amakipe yombi yaje gukora impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa Paris Saint-Germain havuyemo Bradley Barcola hajyamo Desire Doué naho ku ruhande rwa Liverpool havamo Diogo Jota na Trent Alexander Arnold wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Darwin Nunez na Jarell Quansah.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye Paris Saint-Germain itsinze 1-0 bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera bitewe nuko umukino ubanza Liverpool nayo yari yaratsinze 1-0.

    Iminota 30 y’inyongera yarangiye rubuze gica bituma hitabazwa penariti. Kuri penariti Paris Saint-Germain yatsinze 4 naho Liverpool yinjiza imwe, ihita ikomeza muri 1/4 aho izahura n’izava hagati ya Aston Villa na Club Brugge.

    Indi mikino yakinwe FC Barcelona yatsinze Benfica 3-1 ihita ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1, FC Bayern Munich itsinda Bayer Leverkusen 2-0 iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0 naho Inter Milan itsinda Feyenoord 2-1 ihita iyesezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1.

    Liverpool yasezerewe, iri mu makipe yahabwaga amahirwe menshi yo kuzatwara Champions League y’uyu mwaka na cyane ko yari yasoje imikino y’amatsinda ariyo ihiga izindi zose n’amanota 21.

    PSG yabonye itike naho Liverpool isezererwa muri Champions League yari ifitemo ijambo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153332/ucl-psg-fc-barcelona-bayern-munich-na-inter-milan-zerekeje-muri-14-153332.html