Blog

  • Bamwe batatse ibihombo, abandi barazinukwa? B… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe bagiye bagaragaza ko gukorera muri iyi nyubako bihenze cyane; nyamara ugereranyije n'izindi nyubako ziberamo ibitaramo, ibirori cyangwa se inama iri mu zishyuza macye, hashingiwe ku munsi wasabiyeho gukorera igikorwa cyawe. 

    Wumvise inkuru ya ntuza wakoreyemo igitaramo agakuramo Miliyoni 2 Frw, wumvise n'igitaramo cya kanaka cyabereyemo agakuramo Miliyoni 70 Frw, ushobora kuba waranumvise ko ba bahanzi babiri bo muri Nigeria bakoreyemo igitaramo cyabo cyinjije Miliyoni 61 Frw, ariko kandi na ya korali byavuzwe ko ariyo yinjije menshi.

    Wamenye ko ubwo biteguraga kwakira igitaramo cya Diamond, uwari wamutumiye bamworohereje inyubako akayikodesha Miliyoni 5 Frw? Ariko hari n'undi uherutse gutaramiramo bimusaba kwishyura ari hagati ya Miliyoni 6 Frw na Miliyoni 8 Frw- Bisa n'aho ibiciro bitangana! 

    Mu busanzwe si inyubako yagenewe ibitaramo n'ibirori, kuko yubatswe ari iy'imikino- Bivuze ko gukoreramo ibitaramo ni uguhengekereza.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Horadi Jean Claude, ku wa 24 Ukuboza 2024 yabwiye abari bitabiriye igitaramo cy'iyi korali, ko Guverinoma ikwiye kubaka ikindi gikorwaremezo cyafasha abahanzi kubona ahantu heza ho gukorera ibitaramo.

    Abavuga ibi bashingira mu kuba nta nzu ihari igenewe ibitaramo by’abahanzi, kuko nka BK Arena iberamo ibitaramo by’abahanzi mu busanzwe yagenewe imikino. No muri Camp Kigali, ni amahema yubatswe ku buryo umuririmbyi aririmba nyiramubande zumvikana mu bice bicikikije imbuga ya Camp Kigali.

    Ibi bituma kenshi ibitaramo by’abahanzi bihabwa amasaha bitagomba kurenza, ahanini bitewe n’uko biba biteza urusaku mu baturanyi. Ni na ko bimeze no mu zindi nzu nka Kigali Convention Center, kuko ari inyubako zubatswe zigenewe inama n’ibirori kurusha ibitaramo.

    Ati “Bishobotse tukagira inzu yagenewe muzika, abantu bakora igitaramo kenshi kuko guhenda biba bicyeya. Ubwo ndabasabye mubitekerezeho nanone nk’uko mwaduhaye ino nzu muzaduhe bene iyo nzu abandi bita ‘amphitheater’ nziza idahenze ku buryo bwo kongeramo ibindi bintu byo kugirango iririmbirwemo.'

    Kuva mu myaka nk'itatu ishize, iyi nyubako yakiriye ibikorwa bikomeye Mpuzamahanga birimo nka Giants Africa, Move Africa, Trace Awards, FIA Awards, Inama ya FIFA n'ibindi byagiye bisigira za Miliyari ababaga bahawe akazi ko kubitegura.

    Ni inyubako kandi yatumye abahanzi bo mu Rwanda bagaragarizwa urukundo rudasanzwe, kuko nka Israel Mbonyi ubu niwe wa mbere wabashije kurenza umubare w'abatu 10376, iyi nyubako isanzwe yakira.

    Nubwo bimeze gutya ariko, Massamba Intore aherutse kubwira InyaRwanda, ko ubuyobozi bwa BKArena bukwiye korohereza abahanzi mu gihe bashatse gukoreramo ibitaramo.

    Ati ' Abanyarwanda bafite inyota yo kubona ibitaramo byiza, kuko bafite abahanzi beza. Abantu bafite amazu (y’imyidagaduro) yaba BK Arena, nibagabanye ibiciro, nibajyane hasi, Abanyarwanda babone ibitaramo.”

    Ibi biherekezwa n'ibyagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru by'uko hari abahanzi bakoreye ibikorwa byabo muri iyi nyubako bagahomba, byatumye batongera gutekereza gusubirayo ukundi.

    Muri Werurwe 2024, Itorero Inyamibwa ryakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise 'Inkuru 30' cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu. Cyabaye igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'iri torero, kandi cyabafashije kuba itorero rya mbere rikoreyemo igitaramo.


    Bahuye n'igihombo cyatumye badasubirayo?

    Muri iki gihe iri torero riri kwitegura igitaramo cyabo kizaba ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Baherukaga muri iyi nyubako, mu 2023 ubwo bakoraga igitaramo 'Urwejeje Imana'. 

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, Umuyobozi w'iri torero, Rusagara Rodrigue yavuze ko kudasubira gukorera igitaramo muri BK Arena, bidahuye n'ibyagiye bivugwa ko bahombye.

    Ati 'Nta gihombo twagiriye muri Arena. Umuntu uzavuga ko Inyamibwa zahombeye muri Arena azaba abeshya. Nta gihombo. Ahubwo twagize inyungu idasanzwe. Nta gihombo, cyaba icy’amafaranga.”

    Yavuze ko guhitamo gukorera igitaramo cyabo muri Camp Kigali, byatewe n’insanganyamatsiko. Ati “Ubu ntabwo ari ukumurika Album. Ni ukuvuga ngo ‘Inkuru ya 30’ (bakoreye muri BK Arena) imwe mu nkuru ya 30 harimo BK Arena, uko byasa kose nubwo hatari kuza abantu ibihumbi 10 twari kujya muri Arena […] BK Arena yari mu byo twifuzaga gukora muri kiriya gihe.”

    InyaRwanda yakoze ubucukumbuzi ku bintu BK Arena isaba abantu bakorerayo ibitaramo, ndetse iganira na bamwe mu bantu bagiye bakorerayo ibitaramo. 

    1.Ni ibiki BK Arena isaba ushaka gukoreramo igitaramo

    Intambwe ya mbere yo gukorera muri BK Arena ni ukubanza kuvugana n'ubuyobozi bwayo, ugasaba itariki ushaka ko uzakoreramo igikorwa cyawe, hakarebwa niba iyo tariki itarafashwe n'undi muntu, hanyuma ugakorerwa 'Quotation'. 

    Mu yandi magambo buri wese ukoreramo igitaramo aba yamaze kwemera no gushyira umukono kuri 'Quotation' aba yahawe igizwe n'ibice birindwi:

    Igice cya mbere:

    Venue Rental cyangwa se gukodesha aho gukorera. Iki gice kigizwe n'umunsi wo kwinjiza ibikoresho (Load in), aho usabwa kwishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 3 na 4 Frw. Ni ikigereranyo ushingiye kuri 'Quotation' zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye.

    Amakuru y'ibanze agaragaza ko ku biciro byabo buri mwaka bongeraho 10%. Bitewe n'igikorwa wateguye uhitamo n'iminsi ushaka ko uzinjirizamo ibikoresho, bivuze ko niba uhisemo ko uzinjiza ibikoresho byawe mu gihe cy'iminsi itatu, ubwo ni ukwishyura Miliyoni 9 Frw. Ariko umunsi wa 'Set Up' n'umunsi wa 'Sound Check' ntabwo wishyuzwa.

    -Umunsi w'igikorwa/Umunsi w'Igitaramo (Event Day): Mbese ni ya tariki abafana bajya kwihera ijisho igitaramo muri BK Arena, uwateguye ashobora kwishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 8 na Miliyoni 10 Frw.

    -Load Out (Umunsi wo gusohora ibikoresho): Amakuru y'ibanze agaragaza ko kenshi BK Arena itishyuza abantu mu gusohora ibyuma byabo, ariko hari n'abishyuzwa. Biterwa n'imikoranire uwateguye icyo gikorwa aba asanzwe afitanye na BK Arena.

    -VIP Lounge: Iyo uri mu gitaramo muri BK Arena mu mpande hagaragaramo ibyumba byihariye, aho kimwe gishobora kwakira abantu bari hagati ya 20 na 30, ubona b'abasirimu.

    Kugirango abantu babashe kujya muri biriya byumba, bisaba ko uwateguye abyishyurira, hanyuma we agashyiraho igiciro ashaka.

    Hari umwe mu bakoreye muri ziriya 'Premium suit' na 'VIP Suit' zigera kuri esheshatu, aho icyumba kimwe yishyuye ari hagati ya Miliyoni 1 Frw na Miliyoni 1.5 Frw.

    Umwe mu bakoreye igitaramo muri BK Arena yabwiye InyaRwanda ko igiciro cyo gukodesha BK Arena gishobora guhinduka bitewe n'ibyo uwateguye ashaka cyangwa se bitewe n'uko igikorwa yateguye kimeze.

    Ati 'Ku bijyanye no gukodesha BK Arena igiciro cy'umwe gitandukana n'undi bitewe n'ibyo yakeneye. Hari ugira igikorwa kidakenera iby'ibyuma, ndahamya ko abakoreramo iby'imipira ntabwo bakenera nk'ibyo dukenera mu gitaramo. Bo, ntibakenera iminsi nk'itatu yo kwitegura. Mu yandi magambo, ubunini bwa 'Event' yawe nibwo butuma igiciro cyo gukodesha BK Arena kizamuka cyangwa kimanuka. Ariko icyo nagutangariza, ntabwo BK Arena ihenda mu kuyikodesha.'

    Amakuru agaragaza ko ihema rinini rya Camp Kigali rihagaze nibura Miliyoni 5 Frw, ni mu gihe Kigali Convention Center iri hejuru ya Miliyoni 8 Frw.

    2.Igice cya Kabiri cyo kwinjira muri BK Arena: Venue Logistics —Uko abantu bazinjira, umutekano w'abantu n'ibindi uwateguye uzakenera

    Kuri iki gice, BK Arena ifitanye amasezerano n'abandi bantu bazana ibyo bikoresho biba bikenewe nk'amahema, ibyuma bifasha mu gusaka abantu, ameza n'ibindi byose bisabwa kugirango igitaramo cyangwa se igikorwa runaka cyateguwe kigende neza. Uwateguye asabwa kubikodesha.

    Hakodeshwamo amahema. Buri wese ahitamo amahema azakenera, imwe ikodeshwa ari hejuru y'ibihumbi 200 Frw- Ni amafaranga ashobora guhinduka bitewe n'igikorwa.

    Hakodeshwa kandi ameza (Table): Hano BK Arena itanga uburenganzira ku muntu wateguye igikorwa, akemererwa kuba yashakira 'Table' ahandi, cyangwa se akamera gukoresha izabo basanganywe. Imibare igaragaza amafaranga y'aho ari hejuru y'ibihumbi 18 Frw, no hanze ya BK Arena ibiciro biri muri iki kigero.

    Muri iki gice kandi, BK Arena igusaba ibyuma byorohereza abashinzwe umutekano gusaka. Bitewe n'igikorwa wateguye, bishobora kongera cyangwa se bikagabanya umubare w'ibyuma ukenera- Aha naho bakwereka ibiciro byabo ugahitamo.

    Muri iki gice ni naho hazamo ibijyanye no gukodesha 'Generator' kuko ariyo itanga umuriro wizewe, kuko amashanyarazi ashobora kugenda mu buryo butunguranye. Ibikorwa byinshi bibera muri BK Arena bikoreshwaho 'Generator'.

    Ariko uwateguye igitaramo cyangwa se ikindi gikorwa, ahabwa amahitamo yo kuba yakoresha amashanyarazi cyangwa se agakoresha 'Generator'.

    'Generator' igira ibiciro bitandukanye, kuko bishingira ku gihe umuntu amara ayikoresha. Hari umwe mu bakoreye muri BK Arena mu gihe cy'amasaha arenga arenga atandatu (6) wakoresheje 'Generator' yishyura arenga Miliyoni 7 Frw.

    Muri iki gice kandi hishyurwamo ibijyanye na 'Internet'. Uwateguye niwe uhitamo kwishyura internet ashaka, yaba ari iyo kwifashisha gukora igikorwa cye mu buryo bwa Live, 'internet ishobora gukoreshwa n'abanyamakuru, cyangwa se ku gice cya Production.

    Ntabwo BK Arena ikodesha 'esikariye' cyangwa se 'Elevator' nk'uko byagiye bivugwa: Muri iki gice, basobanura ko amafaranga yishyurwa agera ku bihumbi 110 Frw, abarirwa ku batekinisiye yaba umwe cyangwa se babiri baba bashinzwe gutabara mu gihe cyose ziriya esikariye zagira ikibazo.

    3.Igice cya Gatatu: Security, Usher, Crowd, /Umutekano, 'Protocol' n'uburyo bwo kureba uko abantu binjira, bakanasohoka na Ambulance

    Uwateguye igitaramo niwe usaba abantu bazamufasha kugenzura amatike y'abantu binjira, yishyura umwe ku giti cye ari hagati y'ibihumbi 20Frw n'ibihumbi 40 Frw.

    Ahitamo kandi umubare w'abantu ba 'Protocol' bamufasha, buri umwe agira igiciro cye. Muri iki gice, unasabwa 'Ambulance', ndetse hanakerwa abashinzwe umutekano kuri 'Set-Up', yaba ku munsi wo kumanika ibyuma no kubimanura nyuma y'igitaramo.

    BK Arena ntabwo ariyo itanga Ambulance, ahubwo bakurangira abo gukorana nabo.

    4.Igice cya Cleaning/ Amasuku akorwamo mbere na nyuma y'igikorwa cyabaye

    Muri iki gihe BK Arena ibara amafaranga ishingiye ku minsi y'abantu bakoramo amasuku kuko haba hakenewe abantu benshi bakora amasuku.

    Iyo urebye kuri 'Quotation' zagiye zitangwa, ibiciro by'amasuku ku munsi waba uwa 'Production Day', 'Consumable Day' usanga biri hejuru y'ibihumbi 250 Frw.

    5.Icyiciro cya Gatanu kijyanye n'ibyo kurya no kunywa (Food and Beverages)

    BK Arena ivugana n'uwateguye igitaramo cyangwa se igikorwa runaka, bakamubwira ko hari 'restaurant' zihari basanzwe bakorana, zimufasha kubona ibyo kurya ndetse no kunywa, hanyuma yabikenera akazishyura nyuma, hakarebwe ibyakoreshejwe byose.

    6.Production

    Ubuyobozi bwa BK Arena butanga amahirwe ku muntu ushaka gukoreramo igikorwa, bakamusaba gutanga urutonde rw'ibyuma ashaka kuzakoresha, bakagenzura ubushobozi bwabyo. Aha niho ugaragaza 'Sound' ushobora kubona, amatara, 'Speaker' n'ibindi babona bitari ku rwego rwiza bakakugira inama y'uwo mwakorana.

    Iyi nyubako igitangira ibikorwa byabo, bamwe mu bakoreragamo ibitaramo bakoranaga n'abantu bo hanze bafite ibyuma, ariko nyuma bamwe baje gukora amakosa, abandi basanga nta byagombwa bafite bibemerera kumanika ibyuma mu nyubako nk'iyi iri ku rwego mpuzamahanga.

    Nyuma yo kubona ko abantu benshi bafite ibyuma ariko nta byangombwa bibemerera kumanika ibyuma, BK Arena yahisemo kugirana amasezerano y'imikoranire na Rwanda Events, iba ariyo ihabwa uburenganzira bwo kumanikamo ibyuma, kuko bafite n'abakozi babyigiye.

    Ariko bongeye kubyoroshya bashyiramo ko mu gihe cyose utakoresheje Rwanda Events nk'abantu babifitiye uburenganzira uzajya utanga arenga za Miliyoni kubera ko utakoranye na Rwanda Events.

    Iyo wakoranye na Rwanda Events mu bijyanye no kugukorera 'Production' bigera kuri Miliyoni 30 Frw- Aya mafaranga yavuye kuri Miliyoni zirenga 12 Frw nibura umuntu yatangaga mu myaka itatu ishize, iyo yabaga yakoranye n'abandi.

    7.Igice cya nyuma/ Assurance

    Iyo wateguye igitaramo unasabwa kwishyura 'assurance' yo kurengera ibyo abantu bawe bashobora kwangiza.

    Ushobora guhitamo kwigurira 'Assurance' muri kompanyi zinyuranye. Ubwishingizi uba ufashe bwishyura bimwe mu bintu bishobora kwangizwa.

    Igiciro cyacyo gishyirwaho bitewe n'umubare w'abantu ufite, cyangwa ibyabereye mu gikorwa.

    Ibi si umwihariko wa BK Arena, kuko n'izindi nyubako mpuzamahanga ziberamo ibi bikorwa, usanga ibyo iyo nyubako isaba, ari nabyo n'abandi basaba.

    Iyo umaze gusobanukirwa ibi byose, uwateguye 'Quotation' ya BK Arena ashyiraho umukono, hanyuma n'uwateguye icyo gikorwa agashyiraho umukono- Bivuze ko baba batangiye noneho urugendo rw'imikoranire.

    Mu ncamake:

    Imiterere ya 'Quotation' igizwe n'ibice bibiri: Igice cyitwa 'Venue Hire' ariyo mafaranga ya BK Arena binyuze muri kompanyi yabo 'QA and Venue Solutaion'.

    Igice cya Kabiri: Ni abantu cyangwa se kompanyi zagiranye amasezerano na BK Arena batanga serivisi zinyuranye zigahabwa ushaka gukoreramo igikorwa

    Mu y'andi magambo, BK Arena yakira amafaranga atarenze Miliyoni 10 Frw, andi ajya mu bafatanyabikorwa bayo.

    Si buri gitaramo wakorera muri BK Arena- Guhomba bibaho, ariko turantunguka

    Nubwo bimeze gutya ariko, hari amajwi y'abantu yagiye azamuka agaragaza ko batishimira ibintu byose BK Arena isaba kugirango ukoreremo igikorwa.

    Nemeyimana Fiacre usanzwe afite Ikompanyi yitwa ‘Fiacre Tent Maker’, ni umwe mu bamaze gukorera ibikorwa byinshi muri BK Arena. Yakoreyemo ibitaramo bikomeye birimo nk'igitaramo cya The Ben, icya Chorale de Kigali n'ibindi bikomeye, ndetse muri uyu mwaka afiteyo ibindi bikorwa azakorerayo.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Nemeyimana Fiacre yasobanuye ko abantu bakwiye kubanza kumva neza imiterere y'igikorwa bari gutegura mbere yo kwerekeza amaso kuri BK Arena, kuko ushobora gusanga ushaka kujya gukorerayo, kandi imitererere y'igikorwa cyawe itakwemerera kujyayo.

    Ati 'Ndi umwe mu bantu bamaze gukorerayo ibikorwa byinshi muri BK Arena. Hari ibyo ntegura nkasubirayo, ibindi nkabireka nka Chorale de Kigali nasubiyeyo. Imiterere ya 'Event' umuntu aba afite ishobora gutuma ntekereza nti aho gukorera hajyanye n'imiterere y'igikorwa cyanjye nihe? Nkasanga ni BK Arena uko yaba iri kose ngomba kujyayo. Hari n'igitaramo nshobora kuba mfite nkavuga nti nzakorera muri Canal Olympia, iyi yo ndabona ijyanye na Camp Kigali, iyi yo ndabona ijyanye na Rubavu.'

    Akomeza ati 'Nibyo hari abahomba! Hari 'event' duhomba, hari n'izindi twunguka. Ariko mu by'ukuri nivugiye ku bwanjye, niba hari iyo nahombye, ntabwo ikosa ndishinja BK Arena, ni njye uryishinja. Ni njyewe uryishinja. Ntabwo 'event' zose ari izo kujya muri BK Arena, ntabwo n'ubwo 'event' zose ari izo kujya muri Camp Kigali, hari n'izibera muri Hoteli kandi zikagenda neza.'

    Nemeyimana Fiacre yavuze ko buri wese utegura igikorwa akumva ko ashaka kugikorera muri BK Arena akwiye no kubanza kwibaza niba yujuje ibisabwa ku byo BK Arena isaba.

    Avuga ati 'Umuntu araho arabizi ko abantu be nibura batarenga ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, ateguye igitaramo akijyanye BK Arena haje abantu ibihumbi bitatu cyangwa se bine.

    Kuko BK Arena ntabwo ariyo yamamaza kugirango abantu baze, amafaranga yashoye arazamutse kuri BK Arena ageze kuri Miliyoni 30 Frw cyangwa se Miliyoni 40 Frw, mu by'ukuri biragoye ko ba bantu ibihumbi bitatu bazagaruza yayandi watanze. Mu y'andi magambo tuvugishije ukuri, icyo gitaramo nticyari icya BK Arena.' 


    Nashakaga kugerageza uburyo bushya!

    Umuramyi Chryso Ndasingwa, ku wa 5 Gicurasi 2024 yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena- Icyo gihe byamugize umuhanzi wa Kabiri w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza iriya nyubako.

    Muri iki gihe ari kwitegura gukora igitaramo cye cyo kwizihiza Umunsi wa Pasika, ndetse agitangaza bwa mbere yavugaga ko azagikorera muri BK Arena. 

    Ariko aherutse gutangaza ko azataramira mu Intare Conference Arena, aho azaba ari kumwe n'abandi bahanzi barimo nka Papi Clever na Dorcas, True Promises n'abandi.

    Iki gitaramo yise 'Easter Experience' kizaba ku wa 20 Mata 2025. Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yasobanuye ko kudasubira gutaramira muri BK Arena byashingiye ahanini mu kuba yarashakaga kugerageza uburyo bushya.

    Ati 'Nahisemo kudasubira muri BK Arena kuko nashakaga kugerageza ubundi buryo bushya no gutanga ubunararibonye butandukanye ku bakunzi n'abafatanyabikorwa banjye. Ntabwo ari uko hari ikibazo kihariye cyabaye, ahubwo ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku cyerekezo cy'uyu mwaka no ku buryo nshaka ko igitaramo kigenda.'

    Chryso Ndasingwa yanavuze ko kudasubira muri BK Arena bidashingiye ku makuru yavuzwe ko yahombeye mu gitaramo yahakoreye.

    Ati 'Oya! Ibyo si byo. Igitaramo cyabereye muri BK Arena cyari igitaramo gikomeye kandi cyagize impinduka zikomeye mu muziki wanjye.'

    Akomeza ati 'Ibibazo by'ubucuruzi bihora bihari. Ariko ibyo sinabifata nk'igihombo ahubwo ni amasomo n'ubunararibonye. Uyu mwaka mfite indi gahunda itandukanye, kandi nizeye ko izatanga umusaruro mwiza.'


    Byose biterwa no gukorera ahantu utazi amakuru yayo, kandi ni ubucuruzi

    Umwe mu bagabo bakoreye ibitaramo bitatu muri BK Arena, yabwiye InyaRwanda ko gukorera igitaramo muri iriya nyubako ugasubirayo cyangwa ntusubireyo biterwa n'impamvu nyinshi.

    Ati 'Hari ibitaramo byinshi BK Arena itera inkunga, ariko ugasanga wowe ugiyeyo nta makuru ufite, ugasanga baguciye Miliyoni 50 Frw ukabyemera kubera ko nta makuru ufite, nta bumenyi ufite muri ibyo bikorwa, bikarangira uhombye.'

    'Abanyarwanda tugira ikibazo cyo kwigana, ugasanga ndi kuvuga nti niba kanaka akoreyemo kuki njyewe ntakoreramo, abantu benshi njyewe mbona bahombera aho. Ariko muri Arena harimo uburyo bwo gufasha abahanzi, n'ubwo abo turi kuvugaho ari abacuruzi. Iyo uje werekana ko ufite ubushobozi, urwo ruhande rwo gutera inkunga ntarwo ubona. Si abantu bacye Arena imaze gutera inkunga.'

    Uyu mugabo yanavuze ariko ko bitumvikana ukuntu BK Arena ifata 15% ku buri tike wakongeraho 18% y'umusoro, bikaba 32% kuri buri tike.

    Ariko kandi anavuga ko bitumvikana ukuntu yiharira ibikorwa, ku buryo udashobora no gucururizamo ibyo kurya no kunywa. Ati 'Aho hose Arena ijyamo igashyiramo umuheha, igatwaramo amafaranga.'

    Anavuga ko n'igiciro cya 'Bouncer' umwe cyakabaye cyumvikanwaho, kuko ukorera muri BK Arena ahembwa ibihumbi 25 Frw 'ni mu gihe hanze aha nshobora kubona uw'ibihumbi 10 Frw'.

    Abajijwe niba ateganya gusubira gukorera muri Arena, yasubije ko bishoboka cyane 'kuko njye nzi imikorere yabo, nzi uko dukorana'.


    Abahanzi batinya guhomba bakagurisha ibitaramo byabo?

    Ushobora kuba warumvise ko Israel Mbonyi yagurishaga ibitaramo bye bya Noheli  kuri East African Party (EAP), wanumvise ko icyo aheruka yari yakigurishije Authentic.

    Kugirisha igitaramo ku muhanzi ni kimwe mu bikorwa no hirya no hino ku isi; hari ababikora mu rwego rwo kwirinda ko bahomba, hari n'abandi babigurisha kubera ko baba bashaka gufata igihe kinini cyo kwitegurira ibikorwa byabo by'umuziki.

    Nemeyimana Fiacre yabwiye InyaRwanda ko atemeranya n'abavuga ko abahanzi bagurisha ibitaramo byabo kubera ko baba batinya guhomba.

    Ati 'Ubundi se kuki aririmba akanitegurira. Ntabwo umuntu yakabaye ari umuririmbyi ngo hanyuma ajye mu byo gutegura 'Stage' noneho yongere anategure 'Performance' ye, ategura uko aramamaza, uko azamanika ibyapa, uko atanga za 'Invitation', iyo si imirimo y'umuhanzi, ni imirimo ya 'Promoters', ahubwo umuhanzi utabikora njyewe numva nakwibaza uko aba akora.

    'Umuntu ibye ni impano, ni ukunezeza abafana. Hari abandi n'abo bashinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa ibitaramo. Buriya se ugirango ni ukuyigurisha, buriya urebye mu mikoranire wasanga ari ubufatanye baba bafitanye hagati y'abo bantu bombi, yaba 'Promoter' ndetse n'umuhazi. Ubuse Israel Mbonyi na The Ben bakugurishe igitaramo wabaha angahe? 

    Ni ibiki abategura ibitaramo basaba ubuyobozi bwa BK Arena?

    Nemeyimana avuga ko n'ubwo bimeze gutya ariko, hakwiye kurebwa uburyo abahanzi bateguriramo ibitaramo bashyigikirwa bagahabwa ubufasha buborohereza gukoreramo ibitaramo.

    Yavuze 'Birababaje kuba wakumva ko ibitaramo by'imbere mu gihugu byabereye mu mwaka bitarenze bine, kandi iriya ni inzu iri ku rwego mpuzamahanga y'abanyarwanda. Nasaba Leta ko abahanzi bacu bashyigikirwa, ugiye muri BK Arena, bishobotse bamuhe aho gukorera, yishyure ibindi bisigaye asabwa.'

    Nemeyimana Fiacre yanasabye abanyamafaranga n'abandi gushora imari mu muziki, no gutera inkunga ibitaramo n'ibikorwa by'abahanzi biteguwa, kuko iyo urebye usanga abategura ibitaramo baterwa inkunga n'abantu bamwe. Avuga ati 'Rero kwigondera iriya nyubako udafite abaterankunga ntabwo bishoboka.'

    Yavuze ko hanakewe ibindi bikorwaremezo, kuko nka Israel Mbonyi yamaze kugaragaza ko yarenze urwego rwa BK Arena, bityo Leta ikwiye gutekereza uburyo yanashyiraho uburyo bworohereza abahanzi gutaramira muri Sitade Amahoro.

    Ariko kandi anasaba abashoramari gutekereza ku rwego rw'uruganda rw'umuziki, bagashoramo imari 'kuko harimo amafaranga'. 

    Ati 'Byumvikana neza kudasubira muri BK Arena ntabwo bishingiye ku gihombo gusa. Erega wateguye igitaramo ukabona abantu ibihumbi mu nyubako yakira abantu ibihumbi 10, uhita wibwiza ukuri, ukamenya ko wari wagiye ahantu hatari ahawe.' 

    'Ntabwo Israel Mbonyi yahombye, ntabwo The Ben yahombye, batanasubiyeyo si impamvu z'uko ari igihombo, ni utundi tuntu tujyanye n'imitegurire.'

    Israel Mbonyi amaze gukorera ibitaramo bitatu muri BK Arena yikurikiranya, ariko biba biri mu maboko y’abandi babiguze
    Ibihumbi by’abantu bakoranira muri BK Arena bakihera ijisho igitaramo, ni mu gihe bamwe mu bahanzi basoza bataka igihombo

    Muri Gicurasi 2024, Chryso Ndasingwa yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena- Yatangaje ko kudasubirayo byatewe n’impamvu zirenze ibihombo byavuzwe
    Ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena mu kumurika Album ‘Plenty Love’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153409/bamwe-batatse-ibihombo-abandi-barazinukwa-bite-nibiciro-bya-bk-arena-bituma-imitima-yabaha-153409.html

  • Baciye iy’inzitane baharurira inzira ibindi b… – #rwanda #RwOT

    Nubwo bamwe muri aba bagore bafatwa nk’indashyikirwa by’umwihariko ab’abirabura begukanye ibihembo bikomeye nka Oscars, ntibyabahaye amahirwe angana n'ay'abagabo cyangwa abandi bakinnyi batari abirabura. Urugero, nyuma yo gutsindira ibihembo bikomeye, Hattie McDaniel, Rita Moreno, na Miyoshi Umeki bakomeje guhabwa imirimo ya nyakabyizi n'indi mirimo y'urukozasoni muri filime, bigaragaza uko uruganda rwabaga rwuzuyemo imyumvire y'ivangura.

    Nyamara, uko imyaka yagiye ihita, hari abagore bagize uruhare rukomeye mu guhindura uko abagore babonwa mu ruganda rwa sinema. Kubona filime z’abagore nka 'Barbie' yaciye agahigo ka filime yinjiza amafaranga menshi ku isi ni ikimenyetso cy'uko ibintu bigana aheza.

    Mu rwego rwo kwizihiza Ukwezi kw'Abagore, turagaruka ku bagore 25 bagize uruhare rukomeye mu mateka ya sinema, bagahindura ibihe kandi bagaha icyizere abakiri bato.

    1. Hattie McDaniel


    Mu 1940, yabaye umugore w'umwirabura wa mbere watsindiye Oscar mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza ushyigikira abandi, ‘Best Supporting Actress’ abikesheje filime 'Gone with the Wind.' Nubwo yatsindiye iki gihembo, ntiyahawe amahirwe yo kwitabira ibirori by'imurikwa ry'iyo filime i Atlanta kuko aho byaberaga hatageraga abirabura.

    2. Sophia Loren


    Mu 1962, yabaye umukinnyi wa mbere watsindiye Oscar mu bihugu bitavuga ururimi rw’Icyongereza kubera filime ye 'Two Women.' Mu mwuga we, Loren yatsindiye ibihembo byinshi birimo bibiri bya Oscar, Golden Globe eshanu, BAFTA, na birindwi bya David di Donatello. Ni umwe mu bagore bazwi ku Isi, kandi yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema y’Ubutaliyani ku rwego mpuzamahanga.

    3. Viola Davis


    Ni umukinnyi w'umwirabura rukumbi wegukanye ibihembo bitatu bikomeye mu mateka y’umwuga wo gukina filime bizwi nka ‘Triple Crown of Acting,’ birimo Oscar, Emmy na Tony. Yamenyekanye muri filime nka ”The Help, ‘Fences,’ na ‘How to Get Away with Murder.’ Davis azwi cyane nk’umugore wamaganye ivangura rishingiye ku ruhu no kudaha abagore agaciro mu bijyanye n’ibihembo no kwishyurwa bihwanye n’abandi bakinnyi.

    4. Rita Moreno


    Mu 1962, yatsindiye igihembo cya Oscar nk'umukinnyi mwiza muri filime ‘West Side Story,’ aba Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko muri Amerika y'Epfo wegukanye Oscar. Na nyuma n’ubwo yakomeje guhabwa inshingano mbi muri filime, yaje kwishakira inzira kugeza ubwo atsindiye ibindi bihembo bikomeye nka Grammy, Tonny, Emmy n’ibindi bikomeye. Yashyizwe no kuri Hollywood Walk of Fame nk’icyamamare cyagize uruhare runini mu iterambere rya sinema n’imyidagaduro.

    5. Kathryn Bigelow


    Mu 2010, yabaye umugore wa mbere watsindiye Oscar nk'umuyobozi mwiza wa filime w’umugore ‘The Hurt Locker.’

    6. Edith Head


    Azwi cyane nk’umwe mu bagize uruhare runini mu gutunganya imyambaro y’abakinnyi ba filime. Yegukanye ibihembo umunani bya Oscar mu cyiciro cy'imyambarire muri sinema, aba umwe mu bagore batsindiye ibihembo byinshi mu mateka y'ibi bihembo.

    7. Zoe Saldaña


    Ni we mukinnyi rukumbi wakinnye muri filime zinjije amafaranga menshi ku Isi, aho enye mu zo yakinnyemo zinjije miliyari $2 (imwe ku yindi), zirimo Avatar na Avengers: Endgame.

    8. Barbra Streisand


    Mu 1984, yabaye umugore wa mbere watsindiye Golden Globe nk'umuyobozi wa filime kubera ‘Yentl,’ atwara n’icya Oscar cy’umukinnyi mwiza.

    9. Michelle Yeoh


    Mu 2023, yabaye umugore wa mbere w'Umunya-Asia wegukanye Oscar nk'umukinnyi mwiza abikesha filime yitwa ‘Everything Everywhere All at Once.’

    10. Halle Berry


    Mu 2002, yabaye umugore wa mbere w'umwirabura wegukanye Oscar nk'umukinnyi mwiza wa filime kubera ‘Monster's Ball.’ Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’abagore muri sinema. Azwi kandi mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubugiraneza n’imirimo yo guteza imbere amahirwe y’abagore mu mwuga wo gukin filime.

    11. Meryl Streep


    Afite Oscar 3, Golden Globes 8, na BAFTA 2, uduhigo twamugize umwe mu bakinnyi ba filime batsindiye ibihembo byinshi mu mateka y'ibi bihembo.

    12. Miyoshi Umeki


    Mu 1958, yabaye Umuyapani wa mbere watsindiye igihembo cya Oscar kubera filime ‘Sayonara’ mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umugore.

    13. Ariana DeBose


    Mu 2022, yabaye Umunyamerika wa mbere w'umwirabura kandi w'umugore, ufite inkomoko muri Amerika y'Epfo watsindiye Oscar, kubera filime yitwa ‘West Side Story.’

    14. Katharine Hepburn


    Ni umukinnyi wa filime na we ufite agahigo ko gutsindira Oscar nyinshi mu mateka, aho yegukanye enye.

    15. Chloé Zhao


    Mu 2020, yabaye umugore wa mbere ufite inkomoko muri Aziya wegukanye Oscar nk'umuyobozi wa filime abikesha iyitwa ‘Nomadland.’

    16. Greta Gerwig


    Mu 2023, yanditse amateka akora filime iyoboye izinjije amafaranga menshi ku isi yayobowe n'umugore, 'Barbie', yinjije miliyari 1.4$.

    17. Octavia Spencer


    Yamenyekanye muri filime The Help, Hidden Figures, na ‘The Shape of Water,’ aba umwe mu bakinnyi b’abagore begukanye ibihembo byinshi ndetse yanakoze uko ashoboye agaragaza imbogamizi z'ivangura rishingiye ku mushahara.

    18. Marilyn Monroe


    Ni umwe mu bagore bazwi cyane mu mateka ya sinema kubera uruhare rwe muri filime nyinshi zirimo iyitwa ‘Some Like It Hot,’ ‘The Seven Year Itch,’ ‘Gentlemen Prefer Blondes’ n’izindi. Yagize uruhare rukomeye mu kwigarurira imitima y’abakunzi ba filime mu gihe cya 1950.

    19. Lily Gladstone


    Mu 2024, yabaye Umunyamerika wa mbere w'umwimerere watsindiye Golden Globe nk'umukinnyi mwiza, abikesha filime yitwa ‘Killers of the Flower Moon.’

    20. Ruth E. Carter

    Azwi cyane nk’umunyabugeni w’imyenda idasanzwe yambwikwa abakinny ba filime zinyuranye, ariko yamenyekanye cyane kuri Black Panther, aba umugore w'umwirabura wa mbere watsindiye Oscar muri icyo cyiciro.

    21. Awkwafina


    Mu 2020, yabaye Umushinwakazi wa mbere watsindiye Golden Globe nk'umukinnyi mwiza wa filime z'urwenya, abikesha iyitwa ‘The Farewell.’

    22. Thelma Schoonmaker


    Ni umwe mu bagore bafite Oscar nyinshi mu gutunganya amashusho, aho afite eshatu zose.

    23. Jane Campion


    Ni umugore rukumbi watowe inshuro ebyiri mu bihembo bya Oscar nk'umuyobozi wa filime, akaba yaratsinze muri 2022 kubera iyitwa ‘The Power of the Dog.’

    24. Hildur Guðnadóttir


    Yabaye umugore wa mbere watsindiye Oscar nk'umuhanga mu muziki wumvikana muri filime, abikesha ahanini iyitwa ‘Joker.’

    25. Audrey Hepburn


    Audrey Hepburn yari umukinnyi wa filime w'ibihe byose. Azwi cyane kubera filime nka ‘Breakfast at Tiffany's’ na ‘Roman Holiday,’ zamuhesheje igihembo cya Oscar. Yari icyitegererezo mu myambarire, akorana bya hafi na Hubert de Givenchy. Mu bihembo yatsindiye harimo Emmy, Grammy, Oscar, na Tony. Nyuma yo gukundwa mu ruganda rwa sinema, yitangiye ibikorwa by'ubutabazi muri UNICEF, afasha abana bo mu bihugu bikennye. Nubwo yitabye Imana mu 1993, aracyafatwa nk'ikitegererezo cy'ubwiza, ubuhanga, n'impuhwe.

    Aba bagore banditse amateka yihariye mu ruganda rwa sinema, bahindura uburyo abagore bagaragara muri filime, ndetse bakanaharanira uburinganire n'ubwisanzure muri uru ruganda. Ni intwari mu mateka y'amafilime kandi baracyakomeza guha icyizere ibisekuruza bizaza nubwo benshi muri bo batakiriho.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153413/baciye-iyinzitane-baharurira-inzira-abibindi-bisekuru-abagore-25-bahinduye-amateka-yurugan-153413.html

  • Intambara y'ubutita hagati ya kapitene wa Rayon Sports, Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan wa APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi itatu ikipe ya APR FC inganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona, amakimbirane n'ibiganiro bikaze biracyakomeje, ariko ubu ntibikiri mu bafana ahubwo byageze mu bakinnyi ubwabo. Muhire Kevin wa Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wa APR FC bakomeje guterana amagambo, buri wese yerekana uko abona umukino n'uruhare rwe muri wo.

    Ibi byose byatangiye mbere y'umukino, aho Niyibizi Ramadhan yavugaga ko kudatsinda Rayon Sports byaba ari igihombo gikomeye kuri APR FC. Muhire Kevin we yasubije ko ibyo barota bitazaba kuko APR FC itazafata umwanya wa mbere. Nyuma y'umukino, aba bakinnyi bombi bongeye guterana amagambo, buri wese agerageza kwerekana ko ari umuhanga kurusha undi.

    Muhire Kevin yagize icyo atangariza Inyarwanda, aho yasabye Niyibizi gushaka umwanya ubanza mu kibuga mbere yo kuvuga byinshi. Yagize ati: 'Kuba Ramadhan avuga ko kudatsinda Rayon Sports ari igihombo, ahubwo ni we kibazo kuko ni umusimbura. Kuvuga udakina ni cyo gihombo.' Ibi byagaragaje ko atemera ko Niyibizi yagira uruhare rukomeye mu mukino atarabanza kuba umukinnyi wa mbere mu kibuga.

    Niyibizi Ramadhan ntiyabyihanganiye, maze abinyujije kuri RadioTV10 amusubiza avuga ko na we ari umukinnyi ukina kandi ko atari byo kumugereranya n'abadasohoka mu kibuga. Yanavuze ko yitwaye neza mu mukino ubanza kandi ko abasesengura umupira babyemera. Yanenze Muhire Kevin avuga ko ataratsinda igitego muri derby, bituma ashidikanya ku kuba ari umukinnyi ukomeye.

    Iyi mpaka yanageze no ku batoza, aho umutoza wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko Muhire Kevin ari we mukinnyi mwiza muri shampiyona. Ibi ntibyashimishije Niyibizi, wavuze ko hari abandi bakinnyi benshi bamurusha, nka Muhadjiri. Nubwo hari amagambo menshi, Niyibizi yavuze ko nta kibazo afitanye na Muhire mu buzima busanzwe, ahubwo ibi ari amagambo ashingiye ku mupira w'amaguru.

    Source : https://yegob.rw/intambara-yubutita-hagati-ya-kapitene-wa-rayon-sports-muhire-kevin-na-niyibizi-ramadhan-wa-apr-fc/

  • Ibihano bitegereje ababyeyi bafite abana babaye inzererezi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe ubwo yitabiraga ubukangurambaga bw'iminsi 20 bugamije kurengera umwana.

    Ku ikubitiro abana 19 bari bari mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare barafashwe, baraganirizwa bamwe bahuzwa n'imiryango yabo abandi bakazashyikirizwa ba malayika murinzi kugira ngo babiteho.

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko kuba umwana atari mu ishuri umubyeyi ari we ukwiye kubiryozwa bwa mbere ngo kuko Leta y'u Rwanda yafashe umwanzuro w'uko amashuri abanza kuyiga biba ubuntu.

    Ati 'Ni itegeko ahubwo ni uko tutabikora, itegeko riteganya uburyo umwana arengerwa kuva ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Icya mbere kwiga k'umwana ni ubuntu mu mashuri abanza, rero wakwibaza uti kuki umwana atari ku ishuri? Ikindi ni uko ari uburenganzira bwe, umwana kurerwa agahabwa ibimutunga ni uburenganzira bwe.''

    Yakomeje agira ati 'Iyo twebwe twabirenzeho nk'ababyeyi hari amategeko tuba twishe kandi arabiteganya, hari ibihano bitandukanye birimo kuba ababyeyi bacibwa amande, igifungo gisubitse umubyeyi ashobora guhabwa, hari ndetse n'ibindi bihano iyo bigenda bisubira icyaha hari n'imyaka umubyeyi ashobora gufungwa.''

    Mufulukye yavuze ko umubyeyi wese ufite umwana uri mu muhanda akwiriye kumva ko yishe itegeko kandi itegeko rirengera umwana.

    Ati 'Wenda ikibazo kikaba kuki tutari twabageza ku butabera kuruta gukurikirana wa mwana.''

    Umwana w'imyaka 14 wafatiwe mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare, yavuze ko yahisemo kujya kuba mu muhanda kuko ababyeyi be batabanaga neza, akabura imyenda y'ishuri.

    Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko ashyigikiye ko ibihano bihabwa ababyeyi bafite abana batiga bagahitamo kujya kuba ku muhanda kuko ngo hari ababyeyi benshi batabyitaho.'

    Yagize ati 'Njye ndabishyigikira ko babahana, hari abo usanga aho dutuye ukabona umubyeyi ntiyitaye ku mwana, yanasiba ishuri ukabona nta kintu bimubwiye, wanamwegera nk'umuvandimwe cyangwa umuturanyi ntabyumve. Ngo nikigende ni cyo cyiyigira, uwo muntu rero wumva ko kwiga k'umwana nta nyungu abifitemo abo bantu bakwiriye kuganirizwa bakanahanwa.''

    Kugeza ubu amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nka kimwe mu bitera abana benshi kwishora mu buzima bubi bwo mu muhanda. Gusa nta mibare nyakuri y'abana bari mu mihanda irashyirwa ahagaragara n'inzego zireberera abana.

    Abana bakuwe mu mihanda i Nyagatare bazashyikirizwa imiryango yabo

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye yavuze ko ababyeyi bafite abana baba mu mihanda bagomba guhanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-bitegereje-ababyeyi-bafite-abana-babaye-inzererezi

  • Old Mutual Insurance Rwanda yinjiye mu banyamuryango ba 'WIFR' – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusinya amasezerano y'imikoranire hagati ya Old Mutual Insurance na WIFR wabaye ku wa 6 Werurwe 2025 ku cyicaro gikuru cya Old Mutual Insurance Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

    Ni umuhango wari witabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Old Mutual Insurance Rwanda, Nibishaka Annie, ndetse na Sayinzoga Betty uri mu bashinze WIFR akaba n'Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Sanlam ndetse n'abandi bayobozi n'abakozi batandukanye bo muri Old Mutual Insurance.

    Umuyobozi wa Old Mutual Insurance, Nibishaka Annie, yavuze ko kwinjira muri Women in Finance Rwanda ari ikimenyetso cy'uko biyemeje gushyigikira uburinganire no guteza imbere impinduka zifatika binyuze mu bikorwa bifitiye akamaro abagore.

    Muri Old Mutual Insurance Rwanda abakozi b'abagore bangana na 34%, mu gihe abagore bari mu myanya y'ubuyobozi bagera kuri 54.5%.

    Ati 'Imibare igaragaza ubushake bwacu budacogora mu kubaka ubushobozi mu kazi, tukabikora twibanda ku buringanire. Twita cyane ku bagore kugira ngo babone ubufasha bukwiye bazamuke mu ntera, n'ubwo bahura n'imbogamizi zitandukanye.'

    Yakomeje avuga ko guteza imbere abagore mu kazi ari umuco wimakajwe muri Old Mutual Insurance Rwanda ndetse ko ari ihame.

    Bimwe mu byo abakozi ba Old Mutual bazungukira muri iyi mikoranire ni uguhabwa amahugurwa n'ubujyanama. Hazajya hanategurwa amahugurwa yihariye ku bayobozi b'abagore kugira ngo barusheho kwitegura inshingano zikomeye.

    Old Mutual Insurance Rwanda kandi izungukira mu gukorana n'ibindi bigo by'imari bisanzwe biba muri WIFR.

    Sayinzoga, uri mu bashinze WIFRR yavuze ko kwinjira kwa Old Mutual Insurance Rwanda muri uyu muryango ari ikimenyetso cy'uko imbaraga zawo zikomeje kwiyongera.

    Yagize ati 'Umubare w'abafatanyabikorwa bacu uragenda wiyongera, ubu tugeze hafi ku bigo 20. Intego yacu ni ugukorana n'ibigo byose by'imari, kuko imbaraga zacu zishingiye ku kuba dufite umubare munini w'abafatanyabikorwa.'

    Sayinzoga kandi yavuze ko kuba ibigo by'ubwishingizi byatangiye kugira uruhare muri WIFR bizafasha abagore kubona amahugurwa yihariye mu by'ubwishingizi, nk'ayo bazahabwa na Chartered Insurance Institute.

    Abakozi batanu ba Old Mutual Insurance Rwanda bari mu cyiciro cya mbere cy'abantu 20 bazitabira gahunda y'ubujyanama izamara amezi icyenda ku bufatanye na Gates Consulting.

    Clementine Muhorakeye, ushinzwe ubugenzuzi bw'imbere muri Old Mutual, ni umwe mu bazayitabira. Yavuze ko yishimiye amahirwe yo kwitabira iyi gahunda.

    Ati 'Nishimiye cyane guhabwa ubujyanama kuko bizamfasha kugira ubumenyi buhagije buzagirira akamaro ikigo cyacu ndetse n'umuryango mugari.'

    Sonia Umwari, ushinzwe iyamamazabikorwa n'itumanaho muri Old Mutual Insurance Rwanda, yavuze ko azungukira muri iyi gahunda kuko mu rugendo rwe rw'akazi yahuye n'imbogamizi nyinshi nk'umugore.

    Ati 'Ikibazo cyanjye cya mbere cyari uguhangana n'ibitekerezo bisanzwe biriho mu kazi ku bagore. Nagombaga kwerekana ko nshoboye kurenza uko abantu bambonaga nk'umugore gusa.'

    Iki kigo cy'ubwishingizi cyinjiye ku rutonde rw'ibindi bigo by'ubwishingizi byamaze kwinjira muri WIFR, birimo Mayfair, Sanlam na Zep-Re, ndetse n'ibigo by'imari nka Bank of Kigali, BRD, NCBA Rwanda, KIFC, Access to Finance Rwanda, EcoBank, I&M Bank, Umwalimu Sacco, Coopedu n'ibindi byinshi.

    Umwari Sonia na we ni umwe mu bazitabira gahunda y’ubujyanama y’amezi icyenda izitabirwa n’abantu 20

    Abayobozi b’impande zombi bashyize umukono ku masezerano

    Sayinzoga Betty yavuze ko umuryango WIFR uri kwaguka kurushaho

    Nibishaka Annie yagaragaje ko bifuza ko umugore agira ubushobozi bwisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/old-mutual-insurance-rwanda-yinjiye-mu-banyamuryango-ba-wifr

  • Abanyeshuri bifuza gukomereza amasomo hanze bagiye guhuzwa n'abayobozi b'ibigo by'amashuri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa ngarukamwaka giteganyijwe kubera i Kigali muri Grazia Hotel, ku wa 4 Mata 2025, saa tanu n'igice z'igitondo. Abanyeshuri bifuza aya mahirwe n'ababyeyi bashaka kujyana n'abana babo bazinjira ku buntu.

    N&B Study Abroad ni ikigo gifasha kikanahuza abanyeshuri n'amashuri yo hanze y'u Rwanda arimo ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, n'ibihugu by'i Burayi n'ahandi.

    Abanyeshuri bashaka kwiga mu byiciro bitandukanye bazahuzwa n'abahagarariye ibigo na za kaminuza bitandukanye, ndetse umunyeshuri witwaje ibyangombwa byuzuye azaba afite amahirwe yo guhabwa ishuri nta kiguzi.

    Ubuyobozi bwa N&B Study Abroad buvuga ko bwifuza kubona abanyeshuri baherekejwe n'ababyeyi babo bityo bikazabafasha kuganira neza n'abayobozi b'ibigo, bagasubizwa n'ibibazo bibaza kandi bagahitamo neza aho bakohereza abana babo.

    N&B Study Abroad ifasha abanyeshuri kubona ibyangombwa birimo na VISA nta kiguzi mu gihe bamaze kwiyandikisha, mbere yo kujya kwiga itanga amahugurwa, igafasha umuntu kumenyera ubuzima azaba agiyemo n'ibyo azaba agiye kwiga.

    Abanyeshuri bifuza kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahabwa buruse izabafasha kwishyura amafaranga y'ishuri angana na 40%, na ho Canada ibishyurira 70% ya buruse, bakazishyura nyuma. Hari n'amahirwe ku bazarangiriza amashuri yisumbuye muri ibi bihugu arimo kwiga kaminuza ku buntu.

    N&B Study Abroad ikorera i Remera ku Gisimenti. Ifite ubunararibonye mu gushakira abanyeshuri ibigo byiza bakomerezamo amasomo, kuko uyu mwaka ari inshuro ya karindwi bakora iki gikorwa.

    Iki kigo gifasha abanyeshuri bo mu byiciro byose yaba abashaka gukomeza amashuri yisumbuye ndetse n'ibyiciro byose bya kaminuza kuva ku cyiciro cya mbere cya Kaminuza kugeza ku mpamyabushobozi y'ikirenga izwi nka PhD.

    Ukeneye andi makuru yisumbuye ya N&B Study Abroad wahamagara kuri +250738609518, cyangwa ukabandikira [email protected]

    Abanyeshuri bafashwa kubona ibyangombwa bitandukanye

    Abazarangiriza amasomo muri Amerika bazaba bafite amahirwe yo kwiga kaminuza ku buntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bifuza-gukomereza-amasomo-hanze-bagiye-guhuzwa-n-abayobozi-b-ibigo

  • Internet yihuta mu Rwanda: Leta iteganya kongera igipimo cy'ahagera internet kigera kuri 97% #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore ko Guverinoma y'u Rwanda ifite intego yo kongera igipimo cy'ahagera internet ifite ingufu cyikagera kuri 97% by'ubuso bw'igihugu.

    Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera iminara 250 ku yari isanzwe, bikazafasha gukwirakwiza internet yihuta mu bice by'icyaro n'indi mijyi itaragerwagamo n'uburyo buhamye bw'itumanaho.

    Minisitiri Ingabire yavuze ko iyi gahunda izafasha mu iterambere ry'ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, kunoza imitangire ya serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gufasha urwego rw'ubucuruzi mu gukoresha internet mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Yakomeje avuga ko iyi gahunda izunganirwa no gushyira imbaraga mu gukwirakwiza internet yihuta (broadband), cyane cyane mu mashuri, ibigo nderabuzima, n'ahandi hakenerwa ikoranabuhanga mu mibereho y'abaturage.

    Yashimangiye ko Guverinoma ifite intego yo kugera ku Rwanda rufite ikoranabuhanga rihamye, aho buri muturage azashobora kubona serivisi za internet zifite umuvuduko wihuse, bigafasha mu guhanga imirimo mishya n'iterambere ry'ubukungu.

    Iki gikorwa kizakorwa ku bufatanye bwa Leta n'abikorera, by'umwihariko ibigo bitanga serivisi z'itumanaho, kugira ngo iyi ntego izagerweho bitarenze umwaka wa 2026.

    Minisitiri Ingabire kandi yagaragaje ko Leta izakomeza gushora imari mu bikorwa by'ikoranabuhanga no gukorana n'ibigo mpuzamahanga mu kongera umubare w'abagerwaho na internet mu Rwanda.

    Source : https://kasukumedia.com/internet-yihuta-mu-rwanda-leta-iteganya-kongera-igipimo-cyahagera-internet-kigera-kuri-97/

  • Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA muri Kenya bahangayikishijwe n'imbogamizi mu iyoherezwa ryayo #rwanda #RwOT

    Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA muri Kenya bari mu gihirahiro nyuma y'aho basigaye bahabwa ibinini bizamara ukwezi kumwe gusa, mu gihe mbere babahaga ibizamara amezi atandatu. Ibi byatumye benshi mu barwayi bagira impungenge ku mikorere ya gahunda yo gukwirakwiza iyi miti no ku buzima bwabo muri rusange.

    Gahunda yo gutanga ibinini by'ukwezi kumwe yatangiye ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangazaga ko abaye ahagaritse mu gihe cy'iminsi 90 Ikigega cy'Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyatangaga inkunga y'iyi miti.

    Iyi ngingo yahungabanyije gahunda z'ubuvuzi muri Kenya, kuko USAID yari isanzwe itanga imfashanyo igizwe n'ibinini bigenewe abarwayi ba SIDA, bikabafasha kudahura n'imbogamizi zo kubura imiti igihe kirekire.

    Inzego z'ubuzima muri Kenya n'abakozi ba USAID batangaje ko mu bubiko bafitemo imiti myinshi ariko hadatanzwe inkunga itabasha kugezwa ku mavuriro ngo igezwe ku baturage.

    Iyi mbogamizi yatewe n'ibibazo bya politiki n'icyemezo cya Leta ya Amerika cyo kugenzura uburyo amafaranga agenerwa inkunga ikoreshwa.

    Abakora mu rwego rw'ubuzima bavuga ko niba iki kibazo kidakemuwe vuba, abarwayi benshi bashobora guhura n'ingaruka mbi, zirimo kudakomeza gufata imiti uko bisabwa, bikaba byatuma virusi yongera gukaza ubukana bwayo mu mibiri yabo.

    Muri Kenya habarurwa abarwayi barenga miliyoni 1.5 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, benshi muri bo bakaba bagendera ku nkunga mpuzamahanga kugira ngo babashe kubona iyi miti.

    Abanyamategeko n'abaharanira uburenganzira bw'abarwayi basabye Leta ya Kenya kwihutira gukemura iki kibazo, haba binyuze mu biganiro na Leta ya Amerika cyangwa gushaka ubundi buryo bwisumbuyeho bwo kubona iyi miti.

    Hari impungenge ko niba iki kibazo kidakemuwe, hashobora kuba ibibazo bikomeye birimo kwiyongera kw'abandura HIV ndetse no kugabanuka kw'imbaraga z'abarwayi ku isoko ry'umurimo bitewe n'uburwayi bwabo. Abarwayi basaba Leta n'abafatanyabikorwa ba Kenya gukorana bya hafi kugira ngo haboneke ibisubizo birambye, hagamijwe kurengera ubuzima bw'abafite ubwandu bwa HIV.

    Hari impungenge ko niba iki kibazo kidakemuwe, hashobora kuba ibibazo bikomeye birimo kwiyongera kw'abandura HIV ndetse no kugabanuka kw'imbaraga z'abarwayi ku isoko ry'umurimo bitewe n'uburwayi bwabo.

    Source : https://kasukumedia.com/abafata-imiti-igabanya-ubukana-bwa-sida-muri-kenya-bahangayikishijwe-nimbogamizi-mu-iyoherezwa-ryayo/

  • Urukundo rugeze aharyoshye kwa Brad Pitt num… – #rwanda #RwOT

    Brad Pitt w’imyaka 61 umaze igihe akundana n'umuhanzi w'imitako Ines de Ramon w’imyaka 32, bivugwa ko ubu ari mu rukundo ruhamye kandi yishimiye, nk’uko umwe mu nshuti za Brad za hafi yabwiye ikinyamakuru PEOPLE ati: “Bari ahantu heza mu rukundo rwabo. Ubuzima ni bwiza, nta birego.” 

    Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 nubwo ngo bari bamaze igihe bakundana mu ibanga. 

    Ku rundi ruhande, Angelina Jolie w'imyaka 49, we yavuze ko yumva aruhutse nyuma yo kurangiza urubanza rwa gatanya, nubwo yari ananiwe. Mu Ukuboza 2024, umwunganizi we mu mategeko James Simon yaratangaje ati: “Ibi ni igice kimwe cy'urugendo rurerure rwatangiye mu myaka umunani ishize. Angelina araruhutse kuko byarangiye, ariko biracyakomeje.”

    Nubwo gatanya yabo yashyizweho akadomo, Pitt na Jolie baracyafitanye amakimbirane akomeye ku bijyanye na Chateau Miraval, uruganda rw'umuvinyo bari basangiye mu Bufaransa. 

    Pitt yajyanye Jolie mu nkiko mu 2022, nyuma y'uko agurishije imigabane ye muri urwo ruganda. Jolie yavuze ko yifuzaga kuyigurisha Pitt, ariko ngo yamusabye gusinya amasezerano amubuza kuvuga ku ihohoterwa yavugaga ko yakorewe mu gihe bari kumwe. Pitt ahakana ayo makosa yose.

    Aba bombi bahoze ari umugabo n'umugore bafitanye abana batandatu: Maddox (23), Pax (21), Zahara (20), Shiloh (18), ndetse n'impanga Knox na Vivienne (16).


    Brad Pitt mu munyenga w’urukundo rushya n’umukobwa arusha imyaka 27 y’amavuko

    Ni nyuma y’igihe gito Pitt atandukanye na Angelina Jolie bari bamaze imyaka umunani bahanganye mu nkiko 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153393/urukundo-rugeze-aharyoshye-kwa-brad-pitt-numukunzi-we-mushya-153393.html

  • Bamwe mu bahanzi b’u Rwanda bamaze kumurikira… – #rwanda #RwOT

    Ibi ahanini bigaragarira mu ndirimbo zagiye zikorwa ku bufatanye n'ibyamamare byo hanze, nk'iza The Ben, Meddy, Bruce Melodie, n'abandi bagiye bakorana na bagenzi babo bo muri Afurika no hanze yayo.

    Uretse gukorana indirimbo, abahanzi nyarwanda bakomeje kugenda bagira uruhare mu bitaramo bikomeye bibera hanze y'igihugu, bakaba banahabonera amahirwe yo kumurikira album zabo.

    Urugero ni The Ben, Bruce Melodie Bwiza n’abandi bamaze kumurika album zabo mu bihugu by'u Burayi no muri Amerika. Iri terambere ryatewe n'imbaraga abahanzi bashyira mu bikorwa byabo, kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ndetse no kuba umuziki nyarwanda ukomeje gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

    Dore bamwe mu bahanzi bamaze gukorera ibitaramo binyuranye imahanga bagamije kumenyekanisha Album zabo:

    1.    Bwiza

    Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise '25 Shades' yakoreye mu Bubiligi, Bwiza yayicuruje arenga miliyoni 10 Frw, zirimo ebyiri zatanzwe na The Ben wahavuye aguze kopi ebyiri buri yose akaba yayitanzeho miliyoni 1Frw.

    Ibi byabereye mu gitaramo cyo kumurika iyi album cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira u wa 9 Werurwe 2025, aho Bwiza na The Ben basusurukije abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshi.

    Uretse aba bahanzi abandi barimo DJ Toxxyk na DJ Princess Flor kimwe n'abayoboye igitaramo barimo Lucky na Ally Soudy nabo batanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki.

    Bitewe n'uko iyi album bamurikaga itarajya hanze dore ko izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025, hari indirimbo nke Bwiza yari yitwaje ari na zo yagurishije abakunzi be bifuzaga kuyumva mbere no kumushyigikira.

    Igiciro gito ku wifuzaga kuyigura mbere, cyari ibihumbi 500 Frw icyakora ukaba wayarenza bitewe n'uburyo ushaka gushyigikira uyu muhanzikazi.

    Muri kopi zirindwi zaguriwe mu gitaramo hahise haboneka 9500 by'ama-Euro (arenga miliyoni 14 Frw) aya akiyongeraho miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, The Ben yaguze iyi album.

    Yose hamwe byibuze Bwiza yavuye muri iki gitaramo cyabereye mu Bubiligi agurishije iyi album arenga miliyoni 16 Frw mu gihe nyamara itaranamara kujya ku isoko.

    Iki gitaramo kandi cyagaragayemo abandi banyamuziki nka Ben Kayiranga wari wavuye mu Bufaransa, Kim Kizito, umunyamakuru wananyuze mu itsinda rya Just Family usanzwe atuye mu Bubiligi, Aline Gahongayire n'abandi benshi.

    2.     The Ben


    Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ari kuzenguruka Isi amurika Album ye ya Gatatu, 'Plenty Love' yagiye hanze tariki 31 Mutarama 2025.Ni nyuma y'igitaramo gikomeye yari yakoze tariki 1 Mutarama 2025, yakoreye muri BK Arena. 

    Iyi Album yaje ikurikira 'Amahirwe ya Nyuma' yamuritse mu 2009 ndetse na 'Ko Nahindutse' yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

    Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu muhanzi, kuko amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino mu mu bihugu by’i Burayi, ndetse ari no gutegura ibitaramo bizagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n'ahandi. 

    The Ben aherutse gutangaza igitaramo azakorera mu Mujyi wa Harnover ku wa 22 Werurwe 2025, ndetse azaba ari kumwe na Dj Nad, Dj Stunner na Dj Baza. Yanatangaje kandi igitaramo azakorera mu Mujyi wa Kampala muri Serena Hotel, ku wa 17 Gicurasi 2025.

    Uyu muhanzi kandi aherutse gusoza ibitaramo yakoreye mu Mijyi itandukanye muri Canada, irimo Montreal yataramiye ku wa 14 Gashyantare 2025, ku wa 10 Gashyantare yataramiye muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare ataramira i Toronto naho ku wa 22 Gashyantare ataramira Edmonton.

    Yanagaragaje kandi ko tariki 8 Gicurasi 2025 azataramira i Brussels, ni mu gihe muri Kamena 2025 azatangira ibitaramo muri Amerika, n’aho tariki 16 Kanama 2025 agataramira muri Norway.

    Ibi bitaramo byose The Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise 'Plenty Love' iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z’umutima, My Name yakoranye n’umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

    Indirimbo ifite iminota mike ifite iminota 2 n’amasegonda 22′, ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n’amasegonda 3′. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.

    3.     Bruce Meodie


    Mu mpera z’umwaka ushize, Bruce Melodie yamuritse album ye nshya yise 'Colorful Generation'. Ubwo yayisogongezaga abakunzi be 500, yaguzwe 26.182.400 Frw, n'abarimo Munyakazi Sadate ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

    Iyi album ya gatatu Bruce Melodie yashyize hanze, igaragaraho umuraperi umwe rukumbi ari we Bulldogg. Uyu, akomeje kuzenguruka mu bihugu binyuranye byaba ibyo muri Afurika, muri Amerika n’ahandi yamamaza Album ye.

    Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri iyi Album; kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na 'Colorful Generation' yitiriye Album, hamwe na 'Nari nziko uzaza' yahimbiye umubyeyi we.

    Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n'abandi ba 'Producer' yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.

    Album ye iriho indirimbo ‘Wallet’, ‘Oya’, ‘Narinziko uzagaruka’, ‘Maruana’, ‘Ulo’, ‘Colorful Generation’, ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Joeboy, ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien, ‘Diva’, ‘Niki Minaji’ yakoranye na Blaq Diamond, ‘Energy’, ‘Maya’, ‘Ndi umusinzi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Juu’ na Bensoul na Bien-Aime, ‘Sowe’, ‘Kuki’, ‘Nzaguha umugisha’, ‘Sinya’, ndetse na ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy.

    Album ye iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye Mpuzamahanga. Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvikanishije ko indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we, ariyo ndirimbo yamuvunye kuri Album.

    Uburyo abisobanura, no gusubiza inyuma intekerezo ze, bitanga ishusho y'uko iyi Album yayituye umugore waruse abandi bose mu buzima bwe.

    Yavuze ati 'Indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w'imbere ntajya mbabwira, buriya mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.' 

    4.     Kivumbi King


    Mu mwaka ushize wa 2024, Kivumbi King yataramiye abakunzi be batuye ku Mugabane w'u Burayi, mu bitaramo binyuranye yakoreye mu Mujyi wa Hannover mu Budage, i Lyon mu Bufaransa aho yataramiye ku wa 1 Kamena 2024, no muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.

    Ibi bitaramo bizenguruka u Burayi, Kivumbi yabikoze mu rwego rwo kumurika album ye nshya yise 'Ganza' igizwe n'indirimbo 10 yaherukaga gushyira hanze.

    Nyuma yo kuyimurikira muri 'Atelier du Vin' mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024, uyu muhanzi yahise atangira urugendo rwo kuyimurikira i Burayi aho yakoreye ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye.

    Iyi Album iriho indirimbo 12 ubariyemo n'iyo yatanze nk'inyongera. Uhereye ku zo yakoranye n'abandi bahanzi hari Selfish na Mike Kayihura, Muhorakeye na Riderman, Angel&Demon na Nviiri The Storyteller.

    Haraza Street na Joshua Baraka, Captain na A Pass kimwe na Wait yakorenye na Axon, mu gihe izo ku giti cye harimo Wine, Hanze, Nzakomeza, Bryson Tiller, Impamvu na Intro Moonchild Bee.

    Iyi album nshya ya Kivumbi niyo ya mbere yakoranye na sosiyete nshya 'Deealoh Entertainment' yo muri Nigeria iri kumufasha mu bijyanye n'umuziki, naho Axon, Ayoo Rash, Pro Zed, Murirooo, Man Made kimwe na Bob Pro nibo bayitunganyije.

    Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w'u Rwanda, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo na 'Wait' yakoranye na Axon iri mu zimaze iminsi zibica bigacika.

    Ku rundi ruhande ariko uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Yarampaye yakoranye na Kirikou Akili w'i Burundi, Maso y'Inyana n'izindi nyinshi.

    5.     Safi Madiba


    Umwaka ushize, umuhanzi wagize igikundiro kuva mu myaka icumi ishize, Niyibikora Safi Madiba, yakoreye ibitaramo mu Mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'i Burayi agamije kumenyekanisha Album ye ya mbere yari aherutse gushyira ku isoko yise 'Back to Life'.

    Ni ibitaramo yateguye agamije kumenyekanisha Album ye, no kwegera abafana be n'abakunzi b'umuziki, nk'umwe mu mihigo yihaye kuva mu myaka itatu ishize.

    Album ya Safi Madiba iriho indirimbo na “Got it” yakoranye na Meddy, ‘Kinwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember me’, ‘I wont lie to you’, ‘I love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ na Rayvanny, ‘Ntimunywa’ na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ na Dj Miller.

    Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153368/bamwe-mu-bahanzi-bu-rwanda-bamaze-kumurikira-abanyarwanda-batuye-imahanga-album-zabo-153368.html