Blog

  • Nigeria: Abari kwigaragambya basabwe kuguma mu rugo n'abagore batangije imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'abaharanira ijambo ry'umugore, ryagize uruhare rukomeye mu gutangiza imyigaragambyo yiswe #EndSARS, ryasabye urubyiruko rwa Nigeria kuguma mu rugo rukubahiriza umukwabu wategetswe na leta zo muri iki gihugu.

    Iri huriro ryavuze ko ritazongera kwakira impano zihabwa ibikorwa byo kwigaragambya.

    Muri Nigeria hamaze iminsi imyigaragambyo ikomeye yageze aho abashinzwe umutekano barasa bakica abayirimo, abayikora nabo bagasenya inyubako zitandukanye za leta.

    Ibi byasabwe n'iri huriro birabonwa na benshi nk'iherezo ry'iyi nkubiri y'imyigaragambyo, yashegeshe Nigeria mu buryo bukomeye cyane.

    Iri tangazo ryatanzwe hashize amasaha atanu Perezida Muhammadu Buhari aburiye urubyiruko rwa Nigeria ngo ruhagarike imyigaragambyo kuko iteje akaga umutekano w'igihugu kandi bitaza kwihanganirwa.

    Iri huriro riharanira imbaraga n'ijambo ry'abagore rivuga ko ryakiriye impano ya $400,000 (hafi miliyoni 400 Frw) avuye ahatandukanye ku isi. Kandi menshi muri yo batarayakoresha.

    Rivuga ko riteganya kugabanya aya mafaranga mu bikorwa byo kuvura abakomeretse, ibijyanye n'amategeko, no kuyaha imiryango y'abiciwe ababo muri iyi myigaragambyo ya #EndSARS.

    Mu itangazo rindi ryatanzwe n'uhagarariye Amerika muri Nigeria, ryavuze ko kuwa kane bahuye na visi perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo bakamubwira impungenge batewe n'ibiri kuba.

    Iri tangazo ryamagana ko kuwa kabiri ingabo za Nigeria zakoresheje imbaraga z'umurengera zikarasa ku bigaragambya i Lagos.

    Ingabo, mbere zari zahakanye amakuru ko zarashe zikica abigaragambya, ziyita 'Fake news'.

    The post Nigeria: Abari kwigaragambya basabwe kuguma mu rugo n'abagore batangije imyigaragambyo appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/23/nigeria-abari-kwigaragambya-basabwe-kuguma-mu-rugo-nabagore-batangije-imyigaragambyo/

  • Turi gushaka uko inganda zahoze i Huye zongera gukora – Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    uruganda rwa SORWAL rwarafunze
    uruganda rwa SORWAL rwarafunze

    Izo nganda ni urwakoraga ibibiriti (SORWAL) rwari rwarafunze imiryango kubera umwenda munini w’imisoro rwari rubereyemo Leta.

    Ubwo rwahagarikaga gukora muri 2014, rwatumye ababarirwa mu 125 batakaza akazi, muri Nzeri 2018 rugurwa n’Umunyamalawi Osman Rafik, mu Ugushyingo 2020 hatangazwa ko rugiye gutanga akazi ku bantu 300, ariko na n’ubu ntiruratangira.

    Hari n’uruganda GABI rwatunganyaga ibiryo, cyane cyane ibishyimbo, rukabigurisha bihiye. Rwakoreshaga abakozi 98. Umukiriya w’ingenzi warwo yari Urwego rw’Igihugu rw’amagereza. Bivugwa ko uru rwego rwambuye GABI amafaranga abarirwa muri miliyoni 500 maze irahomba.

    Uruganda rundi ni urwatunganyaga impu rwitwa ‘New Rucep’. Rwakuraga ubwoya n’inkuru ku mpu, hanyuma rukazohereza hanze y’u Rwanda gutunganyirizwayo. Rwakoreshaga abakozi babarirwa muri 35.

    Rwafunze imiryango muri 2017 rutegetswe n’ubuyobozi kubanza gushaka ukuntu rwakuraho umunuko waturukaga ku mazi arusohokamo, winubirwaga n’abaturage, nk’uko bivugwa na Michel Campion, umwe mu barushinze.

    Campion avuga ko babonye uburyo bwo kugabanya uwo munuko nyuma y’umwaka, nta mafaranga bagifite yo kongera gutangira. Icyakora imashini zifashishwaga ziracyari nzima kuko banyuzamo bakazicana.

    Ku kibazo cyo kumenya ikizakorwa kugira ngo izi nganda zongere gukora, bityo zitange akazi ku bantu batari bakeya, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo agira ati “Ubuyobozi bw’intara biraduhangayikishije kandi twabifasheho umurongo wo kureba ukuntu inganda zakoraga n’ibindi bikorwa byari bifitiye akamaro abaturage bitagikora uyu munsi byakongera gukora”.

    Ku bijyanye n’uruganda GABI by’umwihariko, Guverineri Kayitesi avuga ko ku bufatanye na MINICOM, RDB n’izindi nzego nkuru z’igihugu, hari gushakwa ukuntu rwakongera gukora vuba.

    Guverineri Kayitesi avuga ko ubuyobozi bw
    Guverineri Kayitesi avuga ko ubuyobozi bw’intara buri gushaka uko inganda zahoze i Huye zongera gukora

    Ati “Iki kibazo cyigeze no kuganirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, ndetse gifatirwa imyanzuro. Twizera rero tudashidikanya ko urwo ruganda ruzongera rugakora mu gihe cya vuba, rugafata umusaruro w’abaturage, n’abari bahafite akazi bakagasubirana, kandi n’abaturage bakabasha kubona umusaruro w’ibishyimbo utunganyije kandi neza”.

    Naho ku bijyanye n’uruganda Sorwal, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko akunze kuvugana na Osman Rafik waruguze, kandi ko yamubwiye ko ari hafi kuzaza gutangira.

    New Rucep yo, Michel Campion yabonye abashaka kuyikodesha bakayitunganyirizamo impu, ariko yisanga atabasha gufata iki cyemezo wenyine kandi abo barufatanyije ari Abarundi. Icyakora ngo aho bazabonekera bazafata icyemezo yizeye ko kizaba ari ingirakamaro.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/article/turi-gushaka-uko-inganda-zahoze-i-huye-zongera-gukora-guverineri-kayitesi

  • Dore amabwiriza 5 yagufasha mu rugendo rw’Ubukristo #rwanda #RwOT

    Nk’uko byanditse ngo 'Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru (Abafilipi 3:14).'

    Ubukristo ni urugendo rufite intumbero yo kuzabana n’Imana, ndetse twavuga ko ari n’ISIGANWA nk’uko Paul yabyandikiye abizera b’i Filipi. Urugendo rujya mu ijuru rufite amabwiriza. Mu nyandiko ye, Pasiteri VIVA wo muri 'Power of Change Ministries' yanditse, yagaragaje ibintu bitanu umukristo akwiye kuzirikana muri uru rugendo.

    Buri siganwa kandi rigira amabwiriza ashyirwaho n’uwariteguye, kandi urijyamo wese agomba kuyamenya mbere yo gutangira gusiganwa. Nyuma yo gutekereza ku ISIGANWA turimo byanteye kubasangiza aya amabwiriza atanu yadufasha muri uru rugendo 'Ubukristo'.

    1.Uri mu isiganwa yirinda gukebaguza kugira ngo adata inzira

    Jya ukora iby’Imana, ubishyizeho umutima wawe wose, wirinde ibyakuvangira. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika 1AbaKorinto 9:25.

    2.Kwihanganira urucantege ruzanwa n’abavuye mu isiganwa

    Iyo uhaye umwanya abatakiri mu gakiza cyangwa abasubiye inyuma baguca intege, bakubwira ibyabananiye kenshi barabigizemo uruhare, ariko bakitwaza abandi, bene abo jya ubatera umugongo.

    'Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. 1Tim6:20'

    3.Emera kumva inama z’umutoza

    Nta mu kinnyi wateye imbere adatojwe. Nubwo waba ufite ubushobozi karemano ugomba gutozwa. Dufite abatoza duhorana nabo (Abashumba b’amatorero), ariko Yesu niwe mutoza mukuru. Ese ujya wihererana nawe mwenyine? Ese ujya wubaha ibyo wigishwa n’umushumba wawe?

    4.Hora ukurikiza amategeko y’isiganwa

    Nta mukinnyi uratwara igikombe atubahirije amategeko agenga umukino.

    Intumwa Paul yandikira Timoteyo ati 'Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe NK’UKO BITEGETSWE.” 2Timoteyo2:5

    Hari abaretse amategeko y’isiganwa (Ijambo ry’Imama, n’inama bahabwa n’abatatoza) nyamara bagakomeza kumva nta kibazo ko bazagororerwa!

    5.Gukomeza naho wasigara mu isiganwa wenyine

    Igihe cyose utangiye igikorwa, umushinga runaka, uzabona abakubwira ko muri kumwe, ariko iyo bigeze aho bigoye cyangwa inyungu zigatinda kuboneka, bagenda bagucika.

    Si ihame ko buri wese muri kumwe muzahorana Jya witegura gukomeza wenyine igihe bibaye ngombwa, ariko ugere kuntego!

    Source: Umuseke.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amabwiriza-5-yagufasha-mu-rugendo-rw-Ubukristo.html

  • Agahinda n’amarira kwa Rosine Bazongere(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Rosine Bazongere ari mu gahinda nyuma y’uko umwe mu bakobwa bibumbiye mu muryango wa ‘Her Friends’ yashinze apfushije umwana yokejewe n’amazi ashyushye.

    Her Friends ni umuryango ugizwe n’abakobwa babyaye batarashaka abagabo(batewe inda zitateganyijwe), bibumbiye hamwe kugira ngo bajye bafashanya mu buzima bwa buri munsi ndetse bafashe n’abandi bahuye n’ibibazo nk’ibyabo.

    Uyu muryango washinzwe na Rosine Bazongere umaze kwandika izina rye cyane mu ruganda rwa sinema nyarwanda.

    Aganira na ISIMBI, yavuze ko muri uyu muryango bagize ibyago umwe mu bakobwa babana muri uyu muryango agapfusha umwana we nyuma yo kotswa n’amazi ashyushye akajywana mu bitaro ariko agahita yitaba Imana.

    Ati“uwo mukobwa yabyaye abana babiri b’impanga, umwe rero ari ku kazi umukozi aramuhamagara aramubwira ngo umwana amazi aramwokeje, bamujyana kwa muganga, mu bitaro yamazemo iminsi nk’itatu bahita batubwira ko yitabye Imana.”

    Avuga kuri uyu mukobwa wapfushije umwana, yavuze ko nyuma yo gutwita ababyeyi b’umukobwa bahise bafungisha umuhungu kuko umukobwa atari yujuje imyaka y’ubukure kandi yaranifuzaga kumufasha, ikibabaje ni uko uyu mukobwa iwabo baje no kumwirukana.

    Ikiganiro na Rosine Bazonmgere

    Rosine ni we washinze umuryango Her Friends

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-n-amarira-kwa-rosine-bazongere-video

  • Kagame Says COVID-19 Has Hindred Rwanda's Progress #rwanda #RwOT

    President Kagame has said that the COVID-19 pandemic has affected the lives of citizens, the economy, and hindered Rwanda's pace of progress.

    He said that the Covid-19 pandemic has affected all parts of the world including Rwanda.

    'We are taking the right measures to protect ourselves but there are consequences we can't avoid…We protect ourselves from the virus itself but it has resulted in disruptions to development activities,' he said on Thursday while presiding over the swearing ceremony of new senators.

    President Kagame was sad that his government is doing everything possible within its means to mitigate the consequences of this pandemic. 'But the solutions to these challenges don't come as fast as we wish, it requires perseverance.'

    Meanwhile, the President said that the new senators bring to the Senate new blood, experience, and diverse skills to help move forward the country's journey of rebuilding at the right pace.

    'These new senators were selected from us, Rwandans, and represent Rwandans from all walks of life. We want all Rwandans, irrespective of their origins and beliefs, to have a voice,' he said.

    The four new senstors include Jean-Pierre Dusingizemungu, Epiphanie Kanziza, André Twahirwa, and Evode Uwizeyimana. They were appointed by the President last week.

    Kagame said that Rwandans understand the Senate as their eyes, ears, and heart that follow up on citizens' priorities and oversee government activities. 'Our job as leaders requires a commitment to deliver on our promises and Rwandans' expectations.'

    The post Kagame Says COVID-19 Has Hindred Rwanda's Progress appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/kagame-says-covid-19-has-hindred-rwandas-progress/

  • Nyanza: Ikibazo cy’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa cyabonewe igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuga ko imbuto zihenze kuko batabonaga ingemwe ngo baziterere
    Abaturage bavuga ko imbuto zihenze kuko batabonaga ingemwe ngo baziterere

    Umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (FLS Mayaga), ni wo ugiye guha ingemwe abo baturage bazitere bityo mu gihe kiri imbere bazajye babona imbuto zo kurya barwanye imirire mibi ndetse basagurire n’isoko.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko badaheruka kurya imbuto kuko ntazo bihingira ndetse n’aho ziri zihenze, bigatuma bazireka nk’uko bisobanurwa na Nyirahabimana Josée wo mu Murenge wa Muyira, hamwe mu ho uwo mushinga uzakorera.

    Ati “Muri uyu Murenge wa Muyira aho wabona ibiti by’imbuto ni hake cyane kuko tutabona ingemwe ndetse n’aho ziboneka bigasaba kuzigura kandi nta mafaranga umuntu aba afite. Nk’ubu ndimo gukorera igihumbi ku munsi, sinabona rero amafaranga 500 ngo ngure avoka yo gutera ngire n’ayo mpahishiriza abana, mpitamo kuzireka”.

    Ati “Icyakora ubu turishimye cyane kuko uyu mushinga ugiye kuduha ingemwe, uyu mwaka nkumva nanjye nzatera ibiti bizajya biduha imbuto, turwanye imirire mibi mu bana bacu”.

    Semana na we ati “Nkanjye maze imyaka isaga ibiri nta rubuto ndiye kuko zihenda, hano nk’ipapayi imwe nto igura 200 na ho avoka ikagura 100, ayo mafaranga ni menshi ku buryo ntazigura ndetse n’abana ntazo barya. Gusa uyu mushinga nabonye ufite pepiniyeri kandi ngo bazaduha ingemwe nta kiguzi, ni ibyo kwishimira kuko ikibazo twagiraga gikemutse”.

    Muri uwo murenge ibiti by’imbuto ziribwa ni bike cyane kandi birashaje ku buryo nka avoka zitacyera, ndetse n’ibiti bisanzwe by’ishyamba ni mbarwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ingemwe zihabwa abaturage zikunze kuba nke ariko ko na bo bagombye kuzigurira ku bikorera bazifite.

    Uwo mushinga ugiye guha abaturage ingemwe z
    Uwo mushinga ugiye guha abaturage ingemwe z’imbuto zinyuranye

    Ati “Ku by’ingemwe z’imbuto ziribwa, hari izo twituburira duha abaturage, n’ubu dufite ibihumbi 12, gusa ntizakwira abazishaka bose. Ariko hari n’abazitunganya mu rwego rw’ubucururuzi ku buryo uzishaka yakwigurira, kuko iyo ibiti bikuze byera imbuto abantu bakazirya ariko kandi bifata ubutaka”.

    Ati “Ndasaba rero abantu ko baha agaciro ibiti by’imbuto ziribwa, bakamenya akamaro kazo mu mirire y’abana n’iy’abakuru bityo bakajya kuzigura ku bazicuruza kuko henshi zihari”.

    Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga, Nkurunziza Philbert, ahumuriza abaturage bo mu Murenge wa Muyira n’ab’ahandi ukorera ko hateganyijwe ibiti byinshi by’imbuto ziribwa bizahabwa abaturage.

    Nkurunziza Philibert, Umuhuzabikorwa w
    Nkurunziza Philibert, Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

    Ati “Muri uyu mushinga uzakorerwa mu Mayaga ugamije kuzamura imibereho y’abahatuye, ntitwari kuwukora tudatekereje ku mbuto ziribwa. Ni yo mpamvu muri uno mwaka wonyine w’ingengo y’imari wa 2020-2021, tuzaha abaturage bo mu turere umushinga ukoreramo, ingemwe ibihumbi 64, ariko buri mwaka tuzagenda tubaha izindi ngemwe kuko duteganya ko imbuto bazeza zazabinjiriza amafaranga kuko twifuza ko zazanacuruzwa hanze”.

    Avuga kandi ko mu gice cy’Amayaga hera cyane avoka, imyembe, amacunga ndetse na mandarine kuko biberanye n’ubutaka bwaho, akaba ari byo bazaha ahanini abaturage.

    Uwo mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamaba (RFA).


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyanza-ikibazo-cy-ingemwe-z-ibiti-by-imbuto-ziribwa-cyabonewe-igisubizo

  • Kimisagara wakiniye Rayon Sports yaguye mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Kabanda Claude wamenyekanye nka Kimisigara wakiniye ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana aguye mu Bufaransa.

    Kimisagara akaba yaritabye Imana ku wa 20 Ukwakira 2020 azize indwara y’umutima, akaba yaraguye mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

    Amakuru y’urupfu rwe akaba yatangajwe na Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

    Kabanda Claude wari uzwi nka Kimisagara yakiniye Rayon Sports imyaka 7, kuva mu 1993 kugeza mu 2000.

    RIP Legend!!!

    Yitwa Kabanda Claude aka Kimisagara yakiniye @rayon_sports kuva 1993 kugeza 2000 ..

    Yitabye Imana ku wa 20/10 /2020 aguye Lyon mu gihugu Cy’ubufaransa azize indwara y’umutima. pic.twitter.com/6MJqVj7R50

    — Official Rayon Sports (@rayon_sports) October 22, 2020

    Kimisagara yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimisagara-wakiniye-rayon-sports-yaguye-mu-bufaransa

  • Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoje u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

    Umuryango mugari wa Kigali Today ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

    Perezida Kagame yujuje imyaka 63 y
    Perezida Kagame yujuje imyaka 63 y’amavuko


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/isabukuru-nziza-y-amavuko-kuri-perezida-paul-kagame-47812

  • RURA yashyize hanze ibiciro bishya by'ingendo bikosoye neza_Reba hano #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) , rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by'ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Reba hano ibiciro bishya uko biteye:

    Ibi biciro biratangira kubahirizwa uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 23/10/2020.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/23/rura-yashyize-hanze-ibiciro-bishya-byingendo-bikosoye-neza_reba-hano/