Blog

  • Amateka yaranze intawari yo kwizera Charles Simeon #rwanda #RwOT

    Intwari zo kwizera nyinshi zahinduye byinshi mugihe zazengurukaga isi, Charles Simeon we yahinduye byinshi atagombye kuzenguruka, ahubwo yagumye ahantu hamwe ahakorera ivugabutumwa mu gihe yamaze ku isi kingana n’imyaka 54.

    Simeon yavutse mu 1759 avukira mu muryango ukize, kandi wo mu rwego rwo hejuru mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Ubwongereza. Umuryango we wari ufite imyizerere ya gikristo. Charles yize muri Eton and King’s College, akomereza muri kaminuza ya Cambridge, akiri umusore muto Simeon yari umukire, umunyabwenge, mbese yari umusore ufite icyerekezo cyiza.

    Yiga muri kaminuza ya Cambridge, Charles yavumbuye ko atagomba kurya igaburo ryera kuri Pasika n’ubwo kaminuza yari yabasabye kurirya.

    Gutekeereza kuri ibi, byatumye Charles yumva adakwiriye cyangwa se ataboneye kugirango yegere ameza y’Umwami Yesu. Kuva uwo mwanya, nta muntu n’umwe umuyoboye, yahise ajya gushaka Bibiliya n’ibitabo bya gikristo kugira ngo amenye uko yakwitwara neza akagirana umubano unoze n’Imana. Nyuma y’ibyo yaje kwishimira ko ku musaraba Yesu yamukoreye ibyo atari kwishoboza we ubwe.

    Muri icyo gihe cy’umwijima wo mu mwuka, Simeon yakuze mu kwizera kwe yumva ahamagariwe kuba umubwirizabutumwa bwiza, ndetse ibitekerezo bye bimwerekeza mu itorero ryitwa Holy Trinity Church muri Cambrige rwagati, ari naho yahuriye n’umugore we Killy, umukobwa wa Reveland Canon Michael Rees wayoboraga Holy Trinity kuva mu 1972-1984. Kuwa 32 Nyakanga mu 1983, Killy na Simeon bashyingiriwe mu itorero Holy trinity.

    Mubyukuri, mu bihe bidasanzwe birimo inzitizi nyinshi, Simeon yisanze yahawe inshingano mu itorero Holy Trinity afite imyaka makumyabiri n’ibiri. Kuba yarashyizweho ku buryo budasanzwe, ubusore bwe ndetse no kubwiriza ashishikaye byatumye adakundwa n’itorero, kuburyo mu mizo ya mbere, ryamurwanyaga mu buryo bwose bushoboka.

    Bitewe n’uko Simeon yari afite icyizere cy’uko Imana imushaka ku murimo wayo, yihanganiye abamurwanyaga, birangira abaye umuyobozi mu itorero Holy Trinity yahamaze ubuzima bwose kugeza apfuye afite imyaka 54.
    Charles Simeon arimo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza

    Simeon yakoranye umwete umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi umurimo we warashimwaga cyane. Itorero rye ryakomeje gutera imbere no kwiyongera kugeza aho yabwirizaga incuro ebyiri ku Cyumweru abantu barenga igihumbi.Yashyizeho itsinda ryunganira rigizwe n’abapasiteri 24, harimo abagabo n’abagore. Kuva icyo gihe, Simeon yatangiye kugira uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza.Yashishikarije abasore gukora umurimo w’Imana, abigisha tewolojiya n’ubuhanga bwo kubwiriza kandi muri icyo gihe yaramenyekanye cyane.

    Simeon yahoraga ashishikajwe no gutera inkunga ibikorwa bya gikirisito ndetse yashinze umuryango w’Abamisiyoneri afatanyije na William Wilberforce, ubu yitwa Minisiteri y’Itorero mu Bayahudi. Charles yashyigikiye cyane abamisiyoneri benshi harimo na Henry Martyn.

    Urupfu rwa Charles Simeon

    Simeon yapfuye Kuwa 13Ugushyingo mu 1836, mbere y’amezi make kugirango y’umwamikazi Victoria yime ingoma. Byinshi cyane byarahindutse muri minisiteri ye, mugihe yari muri Cambridge, yari umuntu wubaha kandi wubashywe. Mu rupfu rwe, bivugwa ko abantu benshi cyane, abo Simeon yigishije gukora umurimo w’ivugabutumwa, abantu bahindutse abakristo biturutse ku nyigisho za Charles bose bari bateraniye aho baje gusezera ku umukozi w’Imana.

    Intwari yo kwizera Charles Simeon yakoze byinshi kandi byiza mu minsi yo kubaho kwe yaranzwe n’ishyaka ku murimo w’Imana ndetse yahinduye benshi bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo. Dore ibintu by’ingenzi twakwigira kuri Charles:

    1. Charles yafashe gusenga nk’inshingano ze. Gahunda ye yari ukubyuka saa kumi zuzuye mu gitondo maze akamara amasaha 4 asenga kandi asoma Bibiliya.
    Igihe kinini Simeon yamaze ku isi yabayeho yubatse ku rufatiro rukomeye kandi yagiranye n’Imana umubano wimbitse.

    2. Simeon yafashe kubwiriza ubutumwa nk’inshingano ye y’ingenzi: Charles yabonaga ko kwigisha no gusobanurira abantu Bibiliya, ari uburyo bw’ingenzi mu guteza imbere ubwami bw’Imana.Yakoranaga umwete mu ivugabutumwa.Yamaraga amasaha menshi abwiriza kandi agacungana no kureba neza ko ibyo avuga bishingiye kuri Bibiliya kandi byibanda kuri Kristo.

    Charles yabwirije neza kandi yigisha abandi kubikora. Kugira ngo afashe abandi babwirizabutumwa, yasohoye urutonde rw’inyigisho rugizwe n’imizingo makumyabiri n’ibiri.

    Muri macye Charles Simeon ubuzima bwe bwose yabumaze abwiriza. Binyuze mu kubwiriza kwe, Imana yamukoresheje mu buryo butangaje kugira ngo ahindure igihugu cyayo ndetse nisi yose ibe nziza. Muri iki gihe cyacu dukeneye abantu bameze nka we.

    Source: www.canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intawari-yo-kwizera-Charles-Simeon.html

  • Safi Madiba yongeye kuririmba nyuma y’ibibazo byavuzwe mu rugo rwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Safi Madiba yagiye muri Canada mu ntangiro z’umwaka wa 2020, agiye kubana na Niyonizera Judith bari barashyingiranwe mu mategeko.

    Agezeyo yakoze amashusho y’indirimbo ‘I Love you’ na bwo kandi yari yabanje gutandukana n’inzu ya The Mane yari asanzwe abarizwamo, na byo bitera induru ndende hagati ye na Baadrama uyobora iyo nzu.

    Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2020, Safi Madiba yahamirije Kigali Today ko yagiye uri Canada agiye kubana n’umugore we, ariko iki gihe yavugaga ko azahita agaruka agakomereza umuziki we mu Rwanda.

    Ubwo yabazwaga niba azagaruka mu Rwanda, yaragize ati “Nzagaruka vuba n’ubu ni uko hano indege bazifunze nakagombye kuba naragarutse”.

    Mu minsi mike yakurikiyeho, ubwo mu Rwanda hari hatangiye gahunda ya Guma mu rugo, hamenyekanye amakuru ko Safi n’umugore we Judith bafitanye ibibazo, ndetse ko Safi yafashe iya mbere akajya kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace bari batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke.

    Umuziki wa Safi wabaye nk’ugenda biguruntege, ku buryo yari amaze igihe cy’amezi arindwi nta gikorwa na kimwe cya muzika agaragayemo.

    Mu kwezi kwa Nzeri kwa 2020, uwari umugore wa Safi yagarutse i Kigali asiga umugabo we muri Canada, ndetse biza kuvugwa ko ari mu rukundo n’umusore wamusabye ko bazashakana.

    Mu kwezi kwa Kanama na bwo, Safi yari yemereye bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ko yamaze gutandukana n’umugore we imbere y’amategeko, ko umwe ashobora gufata ikindi cyemezo cy’ubuzima bwe.

    Nyuma y’amezi arindwi rero Safi ari muri ibi bibazo, yongeye gushyira hanze indirimbo yise ‘Sound’ yakozwe na Element, bigashoboka ko indirimbo yakozwe n’ubundi Safi ari muri Canada.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/safi-madiba-yongeye-kuririmba-nyuma-y-ibibazo-byavuzwe-mu-rugo-rwe

  • Gisagara-Gikonko: Abaturage bafitiye icyizere ibyiciro bishya by'ubudehe #rwanda #RwOT

    Guhera muntangiriro z'umwaka utaha wa 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by'ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017. Guhindura ibyiciro by'ubudehe byasubiwemo mu rwego rwo kwirinda ruswa n'akarengane n'andi makosa yagiye agaragara mu byari bihari, aribyo icya mbere, icya kabiri, icya gatatu ndetse n'icya kane abaturage batahwemye kugaragaza ko byakorwaga mu buryo butanoze, aho hari abahabwa ibyiciro bitajyanye n'imibereho yabo.

    Mu karere ka Gisagara igikorwa cyo gutangiza igerageza ku byiciro bishya by'ubudehe cyabereye mu mudugudu wa Karubondo Akagali ka Gikonko Umurenge wa Gikonko, aho abaturage basobanuriwe ibijyanye n'ibyiciro bishya, aho umuturage azajya agira uruhare mu gutanga amakuru ajyanye n'imibreho ye bizatuma ahabwa icyiciro kijyanye nuko ubuzima bwe buhagaze.

    Abaturage batuye Umurenge wa Gikonko bavuga bishimiye uburyo ibi byiciro byateguwe kuko mbere wasanganga umuturage nta ruhare agira mu kumushyira mu kiciro, aho wasanganga amakuru yatanzwe ahabanye n'imibereho ye ibi bikaba byanagira ingaruka zirimo no kuba bamwe batabona ubufasha bwa leta aho hari bamwe mu banyeshuri byanagizeho ingaruka ubwo byatangiraga kuko byatumye Babura inguzanyo yo kwiga muri kaminuza kuko babaga bashyizwe mu byiciro bibasaba kwirihira 100%.

    Abaturage basobanuza, bagasobanurirwa ku byiciro bishya.

    Karimunda Sirilo utuye mu Mudugugu wa Karubondo Akagali ka Gikonko Umurenge wa Gikonko, avuga ko mbere yari mu cyiro cya gatatu, ko nubwo ntacyo cyari kimutwaye ariko ko kukibamo atigeze agira uruhare mu gutanga amakuru amwerekeyeho ariyo mpamvu yagishyizwemo batarebye niba agikwiye.

    Agaruka kubyiciro bishya, Sirilo yavuze ko aribyiza cyane kuko Umuturage azajya agira uruhare mu gutanga amakuru amwerekeyeho bityo bikazafasha buri wese kwibona mu cyiciro yishimira kandi kijyanye n'imibereho ye.

    Yagize ati:''urabona ubushize bashyiraga Umuntu mu byiciro bakoresheje imibare ariko uyu munsi bari gukoresha inyuguti iyi nayo ni impinduka kandi ikiza kirimo nuko ubu umuntu ajya mu cyiciro abigizeno uruhare bitandukanye nibyo ubushize aho wabwirwaga ko wagiye mu cyiciro iki niki bitewe n'imashini. Ibi byiciro rero urumva ko ari byiza ntabwo uzongera kumvana amarira abaturage kuko wenda babashyize mu byiciro bitabakwiriye'.

    Mugenzi Musanganyimpundu Solange we waruri mu cyiciro cya kabiri avuga ko izi mpinduka zije zikenewe kuko nibura buri muntu wese uri murugo azajya yemererwa kujya kucyiro cy'uwo muryango, aha hakaba hari abana babaga bataba murugo ariko ugasanga umwana abuze icyiciro aho kuri ubu buri mwana wese aho yaba ari azajya abona icyiciro. Kimwe na bagenzi be bandi, bagaragaza ko bafitiye icyizere ibi byiciro bishya bagiye guhabwa.

    Aganira na RBA, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ku mugaragaro ibyiciro bishya by'ubudehe, bizatangira gukurikizwa umwaka utaha. Yavuze ko ibyiciro bitongeye gushyirwa mu mibare nk'uko byari bisanzwe, ahubwo byashyizwe mu buryo bw'inyuguti ni ukuvuga, A, B, C, D na E.

    Icyiciro cya 'A' kirimo abantu bafite ubushobozi kandi bifite, ni ukuvuga abitwa abakire.
    Icyiciro cya 'B' kirimo Abanyarwanda bishoboye, badafite imodoka cyangwa inzu ifite etage, ariko bakaba bafite uko babayeho kandi batunze imiryango yabo. Uyu ngo ni umuntu udakeneye ko hagira umutera inkunga ngo aramuke, muri make ni Umunyarwanda wishoboye.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu-Minaloc, ivuga ko abantu bari muri ibi byiciro byombi ari abantu bakomeye muri iyi gahunda y'ubudehe nshya kuko nk'umuntu uri muri A ashobora gufasha abantu ndetse agahanga n'umurimo, naho uwo muri B nawe yahanga umurimo ariko afite n'amasomo abandi bamwigiraho mu buryo yazamutse.

    Abari mu Cyiciro cya 'C' ni abantu b'abakene ariko ngo ubahaye inkunga bahita bazamuka. Abakibarizwamo ni abantu bakennye bakaba wenda bafite aho baba ariko umuryango wabo ukaba utabayeho neza, ku buryo badafashijwe babaho nabi.

    Bari mu matsinda, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza arasobanura ku byiciro bishya.

    Icyiciro cya 'D' kirimo abantu b'abakene cyane, gusa nubwo uwo muntu akennye ariko umuhaye inkunga yakora. Ni icyiciro cy'abakeneye guterwa inkunga mu buryo butandukanye kugira ngo bajye muri C babe banagera muri B.

    Naho Icyiciro cya 'E' cyo kirihariye, kubera ko umuryango urimo ari uw'abantu bashaje cyane kandi badafite imbaraga zo gukora kandi bafite ubukene cyangwa se bafite ubumuga. Abo ngo ni abasaza cyangwa abakecuru babana n'ubumuga bukabije, nta mbaraga zo gukora bafite kandi nta bintu byo kubatunga bihari.

    Minisitiri Shyaka yagize ati 'Uyu ni umuntu wavuga ko ari mu maboko ya leta n'abaturanyi. Uyu leta izamurinda ku buryo nta mihigo tuzamusinyisha ngo tuvuge ko dushaka ko mu myaka ibiri aba yavuyemo, uyu ni umuntu ukeneye kurindwa nk'Umunyarwanda ufite intege nke'.

    Mu gihe ubundi byari bimenyerewe ko abanyeshuri bahabwa buruse na leta zo kwiga Kaminuza, akenshi babaga ari abatishoboye, muri ibi byiciro bishya ho byakuwemo.

    Minisitiri Shyaka avuga ko ''Abanyarwanda bagiye babyamagana bakavuga bati ibi nibyo bikurura amarangamutima ku buryo wumva hari abarya ruswa, aha niho bavugaga bati niba mugiye gutanga buruse kandi ko ari umutwe w'umwana, icyiciro cy'ubudehe ndetse n'ubukene biza gute, umwana niba yatsinze yagiye muri kaminuza akiga ibyo ashoboye, niba atagize amanota yo gutsinda agakomeza mu bindi ariko ntituvange, ibyo twabyumvikanyeho'.

    ''Ibyiciro by'ubudehe ntabwo bibereyeho gufasha abakene, bibereyeho ahubwo gufasha igenamigambi, umuco wo kwigira kandi ugomba gushinga imizi ku buryo n'udafite ubushobozi yumva ko na duke abonye aducunga neza kugira ngo azamuke'.

    Mu mavugurura mashya yakozwe mu byiciro by'ubudehe hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi.

    Nyuma yo gutanga ibi byiciro by'Ubudehe byavuguruwe bikaba bitanu, A, B, C, D, E; Guverinoma yihaye amezi atandatu yo kubanza kubisobanurira abaturage, mbere y'uko bitangira gushyirwa mu bikorwa.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/gisagara-gikonko-abaturage-bafitiye-icyizere-ibyiciro-bishya-byubudehe/

  • Bimwe mu bimera byafasha umuntu ufite ikibazo cy’uruhu ruzaho amabara ‘Vitiligo’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu by’ubuzima bw’uruhu ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, vitiligo ni indwara y’uruhu ituma uruhu rugenda rutakaza ibara ryarwo, igatuma ruzaho amabara y’umweru. Muri rusange ngo iyo ndwara itangira kugaragara ku myaka makumyabiri.

    Uko gutakaza ibara ry’uruhu risanzwe (depigmentation) ngo biterwa no kubura ‘mélanocytes’, utwo tukaba ari utunyangingo ubundi dushinzwe gutuma uruhu rw’umuntu rugira ibara.

    Habaho ubwoko bwa Vitiligo butandukanye, harimo ‘Vitiligo localisé’ iyo ngo usanga ifata agace k’uruhu, hakaba ‘Vitiligo segmentaire’ iyo ifata uruhande rumwe rw’umubiri nko mu maso, cyangwa se ku maboko, iyo kandi ngo ikunda kugaragara ku bana bato n’abageze mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, ikindi amabara ntiyiyongera ku buryo idakunze gukwira uruhu rwose.

    Hari kandi ‘Vitiligo muqueux’ iyo ngo ikunda gufata iminwa ndetse n’imyanya ndangagitsina. Hakaba ‘Vitiligo généralisé’ iyo irangwa no kugira amabara afata uruhande runini rw’uruhu, hakaba nubwo ubona ayo mabara agiye kurangiza uruhu rwose. Indi ni ‘Vitiligo universalis’, iyo ngo irangwa no gutuma ayo mabara y’umweru afata uruhu rwose.

    Nyuma yo kubona ubwoko butandukanye bwa Vitiligo, hariho ubwoko butandukanye bwo kuyivura harimo ubwa kizungu ndetse n’ubwo gukoresha ibimera bitandukanye. Ubwo buryo bwo kuvura vitiligo hifashishijwe ibimera ni bwo busobanurwa muri iyi nkuru.

    Basilic

    Ku rubuga www.jardiner-malin.fr, bavuga ko ibibabi by’ikimera cyitwa ‘basilic’ bifasha mu ikorwa rya ‘mélanine’ ari yo ituma uruhu rugira ibara ryarwo risanzwe. Gusa ngo kugira ngo umuntu abone umuti ukomeye w’ibyo bibabi, akamura ibitonyanga byabyo, akabivanga n’umutobe w’indimu y’icyatsi, nyuma akajya yisiga iyo mvange ku ruhu ahari amabara yatewe na Vitiligo,ibyo ngo akabikora mu gihe cy’amezi hagati y’atanu n’atandatu aba yamaze kubona impinduka.

    Pilipili manga /black pepper

    Ku rubuga www.viata.fr/creme-poivre-noir-vitiligo, bavuga ko gusiga amavuta yakozwe muri pilipli manga bifasha mu kuvura Vitiligo.

    Kuri urwo rubuga bavuga ko gukoresha ayo mavuta ya pilipili manga bitabuza uwatangiye ubuvuzi bwa kizungu bwitwa ‘luminothérapie’ kubukomeza kuko ntibizirana.

    Ayo mavuta cyangwa se ‘crème’ ya pilipili manga aba yifitemo ibyitwa ‘antioxydant’ biri ku rugero rwo hejuru igasana za ‘mélanocytes’ zituma uruhu rugira ibara. Ayo mavuta akorwa muri pilipili manga nyinshi iba ari umuti no ku bantu bafite uruhu rukunda gufuruta.

    Ayo mavuta kandi ashobora gukoreshwa ku bafite ibibazo uburwayi bwa vitiligo baba abana cyangwa abakuru, bakayisiga rimwe ku munsi nijoro, uwayisize akayararana akayakaraba mu gitondo abyutse.

    Ku rubuga https://amelioretasante.com, bavuga ko nubwo kugeza ubu abashakashatsi bataramenya neza igitera Vitiligo, ariko ngo hari abavuga ko iterwa no kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri, noneho abasirikare b’umubiri bakarwanya utunyanyingo tw’umubiri n’ubundi.

    Gusa no kuri urwo rubuga bavuga ko ibimera cyangwa ibikomoka ku bimera byafasha abantu bafite ikibazo cya Vitiligo harimo Ipapayi, tangawizi n’indi.

    Ipapayi

    Ipapayi ni ikiribwa kifitemo intungamubiri zifasha mu gutuma za ‘mélanocytes’ zikora akazi kazo ko gukora ‘mélanine’, ari yo ituma uruhu rugira ibara ryarwo risanzwe. Bavuga ko uwo ari umuti udahenze ariko usaba gukoreshwa kenshi kugira ngo utange icyo utegerejweho.

    Uko ipapayi rikoreshwa mu gufasha umuntu ufite ikibazo cy’uruhu rwajeho amabara kubera Vitiligo, ngo ararifata rihiye akarisya, agafata ibyo bisa n’igikoma abonye akabisiga ahamaze kuza amabara ya vitiligo akareka bikuma, ibyo akabikora inshuro ebyiri ku munsi. Ikindi ibyo ni ukubisigaho akimara kubisya, ni ukuvuga atabanje kubibika.

    Curcuma

    Curcuma ni ikimera gikunze gukoreshwa cyane nk’ikirungo mu byo kurya, ariko kikaba kigira akamaro gakomeye ku buzima bw’uruhu, ku buryo ngo cyanarufasha kongera kugarura ibara mu gihe ryari ryatangiye kubura kubera vitiligo.

    Uko bitegurwa, umuntu afata inusu ya curcuma mbisi, akavanga n’irobo ya tangawizi akavanga n’umutobe w’indimu eshanu akabvfangira mu kintu yashobora gutereka muri firigo, akajya anywaho ibiyiko bibiri mbere yo kurya. Ashobora kandi no gusiga iyo Curcuma ku ruhu rwamaze kuzaho amabara kubera vitiligo.

    Lantiye zo mu mazi /lentilles d’eau

    Izo ziboneka mu biyaga cyangwa mu byuzi, zikaba zigira ubushobozi bukomeye bwo kurwanya vitiligo, gusa ikibazo ngo ni uko hari ubwo bigorana kuzibona. Ariko zibonetse, umuntu arazifata akazisya bikageza aho abona ibintu bisa n’igikoma, akavangamo ikiyiko cy’ubuki, hanyuma akajya anywaho ikiyiko kimwe uko arangije kurya ibyo kurya bisanzwe akabikora inshuro ebyri ku munsi.

    Tangawizi

    Icyo kimera ngo kirazwi cyane mu kuvura indwara zitandukanye, harimo n’indwara ya vitiligo. uko bitegurwa, ni ugufata umuzi wa tangawizi imwe, bakavanga n’amavuta ya ‘moutarde’ na Curcuma, ukabisiga aho uruhu rwamaze kuzaho amabara ya Vitiligo.

    Ibindi kuri urwo rubuga bavuga byafasha umuntu urwaye vitiligo ni ukwirinda kujya ku zuba cyane kuko ritwaka uruhu rwe mu buryo bworoshye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/bimwe-mu-bimera-byafasha-umuntu-ufite-ikibazo-cy-uruhu-ruzaho-amabara-vitiligo

  • Rud-Urunana Militia Leader Col. Rugema Bumped Off #rwanda #RwOT

    The commander of a notorious militia group Rud-Urunana is in deep shock and loss after its commander Col Rugema Emmanuel was killed in action at Binza, Katwiguru in Rutshuru region of DRC.

    According to sources, Col Rugema was killed on Wednesday as a result of internal wrangles within the management of this militia. The plot to eliminate him was hatched by his colleagues including; Colonel Faida and Captain Gavana.

    Rud-Urunana members claim that Col Rugema was being mistrusted by his colleagues. He was directly working for the interests of the RNC faction of dissident Kayumba Nyamwasa. Other reports indicate that Rugema was in Uganda about a month ago where he attended a meeting in the Ugandan capital Kampala between Rwanda National Congress and Rud-Urunana.

    RUD-Urunana is believed to be the armed wing of FDU-Inkingi, an unrecognised political party formed by Victoire Ingabire.

    This militia is blamed for launching an attack inside Rwanda territory in October 2019 at Kinigi village leading to the death of 14 innocent civilians. The commander of RUD-Urunana Col' Cyprien Leo Mpiranya was later killed in August 29, 2020.

    Slain Colonel Emmanuel Rugema of Rud Runana

    Mpiranya, had taken control of this militia after his predecessor 'Gen' Juvenal Musabyimana, alias Jean-Michel Africa, was neutralized during a surgical operation by the Congolese army FARDC in November 2019 at Makoka in Rutshuru territory.

    Sources privy with internal dynamics of Rud-Runana said that the death of Mpiranya could have been instigated by his own men after disagreements with his deputy, Col. Emmanuel Rugema alias 'The Witchdoctor of the Jungle'. The report alleges that after the death of Gen Musabyimana, the two had since failed to agree on the terrorist militia's future and we're always caught up in supremacy battles which could have led to Kagoma's death.

    Since the launch of operations against all foreign militia and pacifying Eastern DRC, the FDLR made up of combatants responsible for the 1994 genocide against the Tusti in Rwanda, has suffered several losses in its rank in its stronghold, in the territory of Rutshuru. The anti-Rwanda terror groups based in DRC include; FDLR-FOCA, RUD-Urunana, and FLN of CNRD-Ubwiyunge.

    The post Rud-Urunana Militia Leader Col. Rugema Bumped Off appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rud-urunana-militia-leader-col-rugema-bumped-off/

  • Agahinda ka Vanessa! Uko se yishe nyina na we akamufata ku ngufu(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Aganira na ISIMBI, Iradukunda Vanessa avuga ko yahuye n’akaga gakomeye ubwo papa we yamufataga ku ngufu ndetse akanica nyina bari mu gihugu cya Uganda i Kampala.

    Reba ikiganiro Vanessa

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/agahinda-ka-vanessa-uko-se-yishe-nyina-na-we-akamufata-ku-ngufu-video

  • Uganda: Ubuhenebere buteye ubwoba bwo muminsi yimperuka PastorJulie Mutesasira washyize hanze amafoto ye asezerana n'uwo bahuje Igitsina. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko gushaka kwabahuje ibitsina byemerewe mu ibihugu bimwe nabimwe bamwe bemeza ko ari iminsi y'imperuka nkuko aba Christo babivuga.

    Umugore uzwi kumazina ya Pastor Julie Mutesasira wari wubatse k'umugabo umwe nabana babiri baheruka kwegukana East African go Talent.

    kumunsi w'ejo nibwo yagaragaye kumafoto asezerana nuwo bahuje igitsina mu gihugu cya Canada.

    abana ba Ester na Ezekil pastor julie mutesasira

    Inkuru yababaje abantu beshi cyane abana be ( Ester and Ezekeli ) batwaye igihembo cya East Africa go Talent ndetse n'umuryango we bikomeje kuba urujijo kuri kuri benshi mubakirisitu bibaza amaherezo yibi bihe bigoye mubantu muri rusange.

    Gusa bimwe mubitabo by'ifashanyigisho haricyo kibivugaho nko munyandiko zimwe nazimwe nko nugitabo cya ( Timoteyo nomwi Itangiriro) gusa kurundi ruhande bamwe bakabisobanura muburyo bwakimuntu aho bagira bati butinganyi busobanurwa nk'ibyiyumviro byakimuntu.

    Uby'umuntu runaka biganisha ku kuba yakwisanga ku wo bahuje igitsina. Bavuga ko bishobora guturuka ku misemburo y'umubiri w'umuntu (hormones), ku ngirabuzima fatizo (genetic) cyangwa se sosiyete umuntu arimo (entourageì).

     

     

    The post Uganda: Ubuhenebere buteye ubwoba bwo muminsi yimperuka PastorJulie Mutesasira washyize hanze amafoto ye asezerana n'uwo bahuje Igitsina. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/23/uganda-ubuhenebere-buteye-ubwoba-bwo-muminsi-yimperuka-pastorjulie-mutesasira-washize-hanze-amafoto-ye-asezerana-nuwo-bahuje-igitsina/

  • Amajyaruguru: Barasabwa kuzirika ibisenge by’inzu nyuma y’ibiza byasenyeye imiryango 4,849 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gatabazi asaba abaturage kuzirika ibisenge birinda ibiza
    Guverineri Gatabazi asaba abaturage kuzirika ibisenge birinda ibiza

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku itariki 17 Ukwakira 2020, aho abaturage bakomeje gukangurirwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo, batera ibiti kandi bashyira n’imireko ku nzu.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, atangiza ubwo bukangurambaga mu Karere ka Musanze na Gakenke, yabwiye abaturage ko bakwiye kwitegura kurwanya ibiza igihe cyose, abibutsa ko kwirinda ibiza ari ukuzirika ibisenge by’inzu bakabikomeza, kandi bagatera n’ibiti bashyira n’imireko ifata amazi ku nzu.

    Yagize ati “Kubera ko imvura yatangiye kugwa nabi turabasaba kuzirika ibisenge by’inzu zanyu mu kwirinda ibyo biza, ubuyobozi ni bubafashe kubona ibiti by’imbuto mubitere mwirinde ibiza kandi mubone n’imbuto zibarinda indwara, kandi ntimwibagirwe gushyira imireko ifata amazi ku nzu zanyu”.

    Ubwo bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu mirenge inyuranye igize uturere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru, aho abayobozi bakomeje gusura ingo bazisaba kwirinda ibiza bazirika ibisenge.

    Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu duce tw’igihugu twibasiwe n’ibiza by’imvura yo muri Mata na Gicurasi 2020, aho ibyo biza byatumye imiryango 4849 iva mu ngo zabo igacumbikirwa.

    Muri iyo ntara Leta ikomeje gufatanya n’abaturage mu kubakira abahuye n’ibiza, aho mu miryango 3,403 ikeneye kubakirwa, 353 yamaze kubona inzu, mu gihe inzu 240 zamaze gukingwa.

    Inzu 1,274 zimaze gusakarwa, izindi 1519 zimaze kuzamurirwa inkuta, mu gihe inzu 72 ari zo zimaze kubakirwa imisingi, ibibanza 69 bikaba byaramaze gusizwa, mu gihe imiryango 2,880 imaze kubona ibibanza aho izubakirwa, ariko imiryango 529 yo ntirabona ibibanza.

    Akarere ka Gakenke ni ko kibasiwe kurusha utundi, aho imiryango 1,748 yasenyewe n’ibiza, hakurikira Akarere ka Rulindo aho inzu 1,136 zasenywe n’ibiza, Gicumbi hasenywa inzu 1,133, mu gihe Akarere ka Musanze ari ko gafite imiryango mike yasenyewe n’ibiza, aho ari inzu 406 Burera hasenyuka inzu 426.

    Muri iyo Ntara kandi, mu miryango 4,849 yasenyewe n’ibiza, imiryango 31 icumbikiwe mu mashuri, 57 icumbikiwe mu bigo binyuranye, 67 irakodesherezwa, mu gihe imiryango 1,980 icumbitse mu baturanyi.

    Ibiza by’imvura n’umuyaga ukabije byabaye mu ijoro ryo ku itariki 06 rishyira itariki 07 Gicurasi 2020, byibasiye iduce tunyuranye tw’igihugu, aho Akarere ka Gakenke kibasiwe abaturage 23 bahasiga ubuzima.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-barasabwa-kuzirika-ibisenge-by-inzu-nyuma-y-ibiza-byasenyeye-imiryango-4-849

  • Byinshi kuri Rwatubyaye Abdul wizihiza isabukuru, akaba ashengurwa no kuba ataramenye se umubyara #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020, Rwatubyaye Abdul arizihiza isabukuru y’imyaka 24, kimwe mu bintu bimushengura mu buzima bwe ni ukuba ataragize amenya se, na nyina akaza kwitaba Imana akiri muto cyane.

    Buri tariki ya 23 Ukwakira, myugariro wa Colorado Springs Switchbacks FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Amavubi, Rwatubyaye Abdul yizihiza isabukuru y’Amavuko.

    Rwatubyaye Abdul yavutse tariki ya 23 Ukwakira 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarungenge mu murenge wa Gitega akaba ari umuhungu wa Moment Ally na Uwimana Amina Queen. Abdul Ni umuhererezi mu muryango w’abana 3 abahungu 2 n’umukobwa umwe.

    Rwatubyaye arizihiza isabukuru y’imyaka 24

    Uyu musore ntiyigeze agira amahirwe yo kubona se kuko yamenye ubwenge utamubona iruhande rwe gusa azakumva ko yitabye Imana. Ubwo yari afite imyaka 3 gusa ni bwo yaje kubura nyina ahinduka imfubyi ariko arerwa na nyina wabo.

    Yagize ati'Nakuze ntamubona ntazi aho ari n’uburyo abayeho, gusa naje kumva ko yitabye Imana, ubwo nari mfite imyaka 3 ni na bwo mama yitabye Imana nakuze mbana mama muto(murumuna wa mama we) kugeza n’uyu munsi turacyarikumwe nta kibazo nakimwe ningeze ngira.'

    Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi ugaragaza ibishushanyo by’amarira mu maso ye, aho ahamya ko bifte aho bihuriye n’ubuzima bwe.

    Yagize ati'Kubura ababyeyi banjye byarambabaje kuko mpora nshengurwa n’uburyo hari ibintu mba ngeraho tutari kumwe birambabaza cyane ariko ntakundi. Izi tatuwaje ziri ku maso z’amarira, ni kimenyetso cy’amarira y’ubuzima bwanjye, byinshi nanyuzemo harimo no kuba ntari kumwe n’ababyeyi banjye.'

    Ni umusore ufite ibishusho byinshi ku mubiri we

    Abdul Rwatubyaye yize amashuri abanza ku kigo cya Ecole Islamic i Nyamirambo, muri 2010 yakomereje amashuri yisumbuye La Colombiere aho yigiye icyiciro rusange nyuma muri 2013 akaza gukomeza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri APE Rugunga aho yize HEG(History, Economics and Geography)

    Urugendo rwe muri ruhago

    Urugendo rwe muri ruhago yarutangiye muri 2010 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC. Muri 2013 APR FC yamwohereje mu Isonga FC akinamo umwaka umwe muri 2014 APR FC imuzamura mu ikipe nkuru, muri 2016 ahita yerekeza muri Rayon Sports.

    Akimara gusinyira Rayon Sports yaje kubirirwa irengero, aho yaje kugaruka muri 2017. Yaje gutandukana na Rayon Sports mu ntangiriro za 2019 yerekeza muri Kansas City muri Amerika, ubu kaba akinira Colorado Springs Switchbacks FC.

    Mu gihe cyose yamaze muri APR FC uyu musore avuga ko ikintu ahora yibukira kuri APR FC ari uburyo buri gihe baba banyotewe n’intsinzi bashaka ibikombe. Ikindi ni imibanire iba iri hagati y’abakinnyi n’abayobozi kuko bisanzuranaho kandi akaba ari n’umuryango witeguye gufasha umukinnyi no hanze y’ikibuga mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports avuga ko ahora yibuka urukundo yeretswe n’abafana b’iyi kipe ndetse n’abayobozi ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma yo kugenda abasinyiye ariko ntabakinire akamara umwaka wose atari mu Rwanda.

    Afite ibishushanyo by’amarira ku maso, bifitanye isano n’inkuru afitanye n’ababyeyi be

    Ibindi wamenya kuri Rwatubyaye Abdul

    Yakubitewe gukina umupira

    Nta zibagirwa uburyo bamuguriye imyenda yo kujyana ahantu akayiba akajya kuyikinisha umupira ku ishuri akagaruka yayanduje

    Ibishushanyo afite ku mubiri bihagaze amadorali y’amerika agera mu bihumbi 2, byashyiriweho mu gihugu cya Misiri ndetse na Turkey ariko ntabwo yazishyiriyeho rimwe

    Ari mu rukundo n’umukobwa witwa Hamida(Miss Independent)

    Inzozi ze ni ugukina muri shampiyona 5 zikomeye i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-kuri-rwatubyaye-abdul-wizihiza-isabukuru-akaba-ashengurwa-no-kuba-ataramenye-se-umubyara

  • Kagame Says COVID-19 Has Hindered Rwanda's Progress #rwanda #RwOT

    President Kagame has said that the COVID-19 pandemic has affected the lives of citizens, the economy, and hindered Rwanda's pace of progress.

    He said that the Covid-19 pandemic has affected all parts of the world including Rwanda.

    'We are taking the right measures to protect ourselves but there are consequences we can't avoid…We protect ourselves from the virus itself but it has resulted in disruptions to development activities,' he said on Thursday while presiding over the swearing ceremony of new senators.

    President Kagame was sad that his government is doing everything possible within its means to mitigate the consequences of this pandemic. 'But the solutions to these challenges don't come as fast as we wish, it requires perseverance.'

    Meanwhile, the President said that the new senators bring to the Senate new blood, experience, and diverse skills to help move forward the country's journey of rebuilding at the right pace.

    'These new senators were selected from us, Rwandans, and represent Rwandans from all walks of life. We want all Rwandans, irrespective of their origins and beliefs, to have a voice,' he said.

    The four new senstors include Jean-Pierre Dusingizemungu, Epiphanie Kanziza, André Twahirwa, and Evode Uwizeyimana. They were appointed by the President last week.

    Kagame said that Rwandans understand the Senate as their eyes, ears, and heart that follow up on citizens' priorities and oversee government activities. 'Our job as leaders requires a commitment to deliver on our promises and Rwandans' expectations.'

    The post Kagame Says COVID-19 Has Hindered Rwanda's Progress appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/kagame-says-covid-19-has-hindered-rwandas-progress/