Blog

  • Itangira ry'urubanza rwa Turinabo na bagenzi be babangamiye imikorere y'urukiko rw'Arusha #rwanda #RwOT

    Urubanza rwo gusuzuma kubangamira urubanza urukiko mpanabyaha rw'Arusha rushinzwe kuburanisha ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhagarariwe n'umushinjacyaha aho aburana na Maximilien Turinabo n'abandi ruzabera imbere y'umucamanza Vagn Joensen, dore ko ari nawe mucamanza umwe rukumbi wahawe uru rubanza, rukaba ruzatangirana n'amagambo yatangijwe n'ababuranyi, hanyuma hakurikiraho gutanga ibimenyetso biteganijwe ku wa mbere, 26 Ukwakira 2020.

    Ntabwo ruzabera mu ruhame kubera ingamba zo gukumira COVID-19, ntihazaboneka uburyo bwo kurukurikirana kubahagarariye itangazamakuru ndetse n'abenegihugu bifuza kwitabira iburanisha. Iburanisha rizatangazwa kumugaragaro kurubuga rwa Mechanism bitinzeho iminota 3 0, kandi biboneka ku murongo ukurikira:
    https://www.irmct.org/en/cases/arusha-branch-courtroom-broadcast

    Amavu n'amavuko y'urabanza
    Ku ya 24 Kanama 2018, umucamanza Seon Ki Park yemeje Inyandiko y'ibirego irega Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma, na Dick Prudence Munyeshuli mu rubanza rwahawe izina Turinabo n'abandi, ku ya 5 Kamena 2018 kubera kubangamira imikorere y'urukiko no gushishikariza abantu kugira agasuzuguro, hashingiwe ku mategeko agenga Urukiko mpanabyaha rw'Arusha. Umucamanza Joensen yahawe inshingano yo kuba umucamanza umwe rukumbi muri uru rubanza ku ya 11 Nzeri 2018. Nyuma y'ibibazo by'ubwunganizi ku miterere y'ibirego ndetse n'icyifuzo cy'Ubushinjacyaha cyo guhindura inyandiko y'ibirego yatanzwe ku ya 21 Ukwakira 2019.

    Ku ya 10 Ukwakira 2019, Umucamanza Vagn Joensen, mu nshingano ze nk'umucamanza wungirije w'ishami ry'Urukiko Mpabyaha rw'Arusha, yemeje Inyandiko y'ibirego yashinjwaga Augustin Ngirabatware, yo ku ya 9 Kanama 2019, kubera ko yasuzuguye urukiko no gushishikariza gusuzugura, hashingiwe ku ngingo ya mbere mu gika cya kane cy'ingingo ya ya 90 y'Amategeko. Umucamanza Joensen yagizwe umucamanza umwe rukumbi muri uru rubanza ku ya 11 Ukwakira 2019.

    Ku ya 10 Ukuboza 2019, umucamanza Vagn Joensen yatanze icyemezo cyo kwinjira mu rubanza rwa Ngirabatware na Turinabo na bagenzi be. Buri wese muri batandatu baregwa yahakanye ibyaha aregwa Amafaranga yishyurwa Ubushinjacyaha buvugako Turinabo na bagenzi be kuva muri 2015 kugeza muri Nzeri 2018 abaregwa bose bagerageje gukuraho igihano cya nyuma Augustin Ngirabatware yari yahawe bivanga mu butabera mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu bandi, harimo gutanga ruswa, aho byagize ingaruka kubatangabuhamya barinzwe. Byongeye kandi, cyangwa mu bundi buryo, ubushinjacyaha bubarega ko bashishikarije abandi gusuzugura bivanga n'abatangabuhamya barinzwe. Byongeye kandi, Ubushinjacyaha burega Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo ko barenze ku bushake ku ingamba zo gukingira abatangabuhamya .

    Ubushinjacyaha buvuga kandi ko mu nyandiko y'ibirego bya Ngirabatware kuva muri Kanama 2015 kugeza muri Nzeri 2018, abaregwa bagerageje kwoshya abatangabuhamya barinzwe kugira ngo bisubire mu buhamya bwabo hagamijwe gukuraho icyemezo yari yafatiwe bityo biba byivanga n'ubutabera.
    Uru rwego rwashyizweho ku ya 22 Ukuboza 2010 n'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano.

    The post Itangira ry'urubanza rwa Turinabo na bagenzi be babangamiye imikorere y'urukiko rw'Arusha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/itangira-ryurubanza-rwa-turinabo-na-bagenzi-be-babangamiye-imikorere-yurukiko-rwarusha/

  • Polisi yafashe umucuruzi wa magendu ashaka gutanga ruswa ya miliyoni (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bacuruzi bafatanywe magendu
    Abo bacuruzi bafatanywe magendu

    Polisi ivuga ko umwe muri abo bacuruzi yashatse guhita atanga ruswa ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekurwe.

    Izo magendu zafatiwe mu iduka ry’umucuruzi umwe ari na we washatse gutanga ruswa ngo arekurwe, mu gihe abandi basa n’aho ari bo bamugemuriraga izo magendu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, bityo ko polisi idateze kwihanganira abayicuruza.

    Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe
    Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe

    Reba muri iyi Video uko uwafashwe atanga ruswa abisobanura

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Polisi-yafashe-umucuruzi-wa-magendu-ashaka-gutanga-ruswa-ya-miliyoni-Video

  • Nigeria:Imyigaragambyo ya rutura ikomeje kwangiza imitungo y’agaciro #rwanda #RwOT

    Aba baturage batwitse izi banki nyuma y’aho abapolisi bari bamaze kurasa muri bagenzi babo bigaragambirizaga hamwe; iyi ikaba ari imyitwarire ibuzwa urwego rwahawe ubutumwa bwo guhagarika imyigaragambyo.

    Amabanki uko ari atatu batwitse aherereye mu Mujyi wa Lekki uherereye muri Leta ya Lagos, zirimo: Polaris, GTB na Access Bank.

    Intandaro y’iyi myigambyo (#EndSars) imaze gukwirakwira mu mijyi ikomeye y’igihugu hafi ya yose, yatewe n’uko ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe guhiga amabandi rizwi nka SARS ryarashe rikica urubyiruko bivugwa ko ari inzirakarengane, mu ntangiriro z’uku kwezi.

    Urupfu rw’uru rubyiruko rwibukije abaturage abandi bagenzi babo bagiye bicwa n’abapolisi ba SARS, bahowe ubusa; byongerera uburemere impamvu yumvikanisha uburyo bakwiye kwigaragambya, noneho bashyigikirwa n’ibyamamare hafi ya byose mu muziki wa Nigeria.

    Igitutu cy’abaturage cyatumye leta ya Nigeria yambura SARS ububasha bwo gukomeza guhiga amabandi, gusa imyigaragambyo yarakomeje, abenshi icyo bashaka ni uko byakwemezwa ku mugaragaro ko uru rwego rusheshwe.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Nigeria-Imyigaragambyo-ya-rutura-ikomeje-kwangiza-imitungo-y-agaciro

  • Kuki Rusesabagina yiswe intwali kandi ahakana Genocide yakorewe abatutsi? #rwanda #RwOT

    Nta gushidikanya ko abenshi bayirebye bakanashima ibikorwa by’uwakinnye yiswe intwari , Paul Rusesabagina wabigizwe na Don Cheadle ashingiye kucyo yise umuhati we wo kurengera no kurokora Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines.

    Nyamara ariko, inkuru ivugwa muri iyi filime yegukanye ibihembo ni igitekerezo kitagaragaza nabusa ishusho nyayo y’ibyabaye hagati ya Mata na Kamena 1994.

    Si ngombwa umuntu kwirirwa avuga ko itari filime mbarankuru ishingiye kubyari birimo kuba cyangwa se ubuhamya bw’ababyiboneye. Paul Rusesabagina ni Umunyarwanda wavutse tariki 15 Kamena 1954. Yakoraga muri Hotel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko yabashije kurokora Abatutsi 1200 bari bahungiye muri iyi Hoteli.

    Paul Rusesabagina yamamaye cyane nyuma ya filime ye Hotel Rwanda yakozwe mu 2004. Muri iyo filime, agaragazwa nk’umuntu w’intwari wakoze ibyo yari ashoboye byose kugira ngo arokore Abatutsi bari bahungiye muri iyo Hoteli bari bugarijwe.

    Nyamara ariko, ibi bihabanye cyane n’ukuri ukurikije ubuhamya bw’abarokotse we avuga ko yagize uruhare mu kurokora. Bo babona Rusesabagina nk’umuntu ushaka kubyaza inyungu buri mwanya wose abonye , uba yishakira inyungu ze bwite ndetse n’ubwamamare.

    Ubuhamya bw’abarokotse buvuga ko Rusesabagina atigeze agira uruhare na ruto mu kurokoka kwabo, ko ahubwo kurokoka kwabo bagukesha ibintu bitandukanye birimo uruhare rw’ingabo za MINUAR, kurindwa n’ingabo z’Abafaransa kubera ko ishami ryabo rishinzwe itumanaho ryari muri iyi Hoteli, ndetse n’igitutu cy’ingabo za FPR-Inkotanyi ku ngabo za Leta.

    Rusesabagina yafashe ubuyobozi bwa Hotel des Milles kuva tariki 16 mata 1994, nyuma y’icyumweru kimwe Jenoside itangiye. Yahise yikubira ubuyobozi bwose kuburyo yemereraga cyangwa akangira uwo ashatse wese kuba muri iyi Hoteli.

    Muburyo bushingiye ku gutoranya,yahaye amacumbi abambari be ndetse n’abandi bashoboraga kuyishyura naho abadashoboye kwishyura akabirukana, yirengagije ko umuyobozi mukuru wa Sabena Hotels yanacungaga Hotel des Mille Collines yari yamuhamagriye gucumbikira impunzi zose atazishyuje.

    Mu gitabo cye 'The Hotel Rwanda: The Surprising True Story… and Why It Matters Today, BenBella Books, March 25th, 2014', Edouard Kayihura umwe mubarokokeye muri Hotel des Mille Collines, kimwe n’abandi bari bahungiye muri iyo Hoteli, bavuga uburyo Rusesabagina yabakoreye ibikorwa bya kinyamaswa.

    Mu nama ye yambere n’abakozi ba Hoteli nyuma yo kuba umuyobozi mukuru wayo, yahaye amabwiriza abakozi bose ko impunzi zidashoboye kwishyura ibyumba bya Hoteli zibyirukanwamo cyangwa zigatanga za sheik nk’ingwate ifatirwa.

    Mugihe yamaze nk’umuyobozi mukuru wa Hoteli, yari afite imibanire myiza n’abayobozi b’Interahamwe barimo perezida wazo ku rwego rw’igihugu Kajuga Robert n’abasirikare bakuru barimo Jenerali Augustin Bizimungu icyo gihe wari umugaba mukuru w’ingabo na koloneli Theoneste Bagosora wari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo akaba icyo gihe yarakoraga nka Minisitiri w’ingabo w’umusigire kuko Minisitir yari yaragiye mubutumwa bw’akazi muri Cameroon.

    Koloneli Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa jenoside mu Rwanda. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka 35 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR)

    Imibanire myiza ya Rusesabagina n’abayobozi bakuru ba guverinoma yateguye ikanashyira mubikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yari isanzweho na mbere kubera ko Rusesabagina yakoreshwaga n’ibiro bya perezida wa Repubulika mu kwegeranya amakuru y’ubutasi yigaragaza nk’umuturage usanzwe. [Edouard KAYIHURA, The Hotel Rwanda: The Surprising True Story… and Why It Matters Today, BenBella Books, March 25th, 2014].

    Niba mu by’ukuri Rusesabagina ari intwari yarokoye Abatutsi nk’uko abivuga, ni gute kurundi ruhande yazenguruka hirya no hino ahakana iyo Jenoside yashyize mu kaga ubuzima bw’abo avuga ko yarokoye? Ni gute umunyu uvuga ko yarokoye Abatutsi muri Jenoside ahindukira agakorana na FDLR, umutwe w’iterabwoba wafatiwe ibihano na LONI ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside ukaba ukomeje guteza imvururu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo?

    Ibi byose yabikoze igamije gushakira inkunga Fondasiyo ye, Rusesabagina Foundation ndetse n’ishyaka rye rya politiki PDR-Ihumure.

    Ni kubw’ibyo IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu wavuze ko Rusesabagina ' yiyitiriye ubutwari. Arakora ubucuruzi kuri Jenoside. Akwiriye gukurikiranwa '.

    Source:CNLG

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kuki-Rusesabagina-yiswe-intwali-kandi-ahakana-Genocide-yakorewe-abatutsi

  • Papa Francis ashyigikiye ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Ibi Papa Francis yabivuze mu gihe Kiliziya Gatolika yagiye yumvikana kenshi yamagana ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

    Ni amagambo Papa Francis yavugiye muri filimi mbarankuru yitwa 'Francesco’ yagiye hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira. Muri iyi filimi uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yumvikanye avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo nabo abarengere ndetse babashe no kugira imiryango.

    Ati 'Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ryo gushyingiranwa imbere y’amategeko. Muri ubwo buryo bazaba (abaryamana bahuje ibitsina) bakingiwe n’amategeko, ndabishyigikiye.'

    Nubwo bitumvikana abivuga muri iyi filimi, uwayoboye ikorwa ryayo Evgeny Afineevsky, avuga ko Papa Francis yamubwiye ko abaryamana bahuje ibitsina b’Abagatolika ari abana b’Imana ko badakwiye guhezwa mu idini.

    Papa Francis atangaje ibi mu gihe amadini menshi ku Isi arimo na Kiliziya Gatolika atemera ishyingirwa ry’abahuje ibitsina. Mu 2003 ubwo Kiliziya Gatolika yari iyobowe na Papa Yohani Pawulo II nibwo yasohoye inyandiko igira icyo ivuga ku gushyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina.

    Muri iyi nyandiko Kiliziya Gatolika yavuze ko 'Inyigisho za Kiliziya zigisha kubaha abaryamana bahuje ibitsina zidashobora kuganisha na gato ku kwemera imyitwarire y’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa kwemera ishyingiranwa ryabo.'

    Papa Francis kandi aherutse gutangaza ko ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana, ibintu byakuruye impaka nyinshi kuko bisa n’ibidahamanya n’inyigisho z’amadini.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Papa-Francis-ashyigikiye-ubutinganyi

  • Dore uko gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe byakozwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byiciro bikaba byaragizwe bitanu aho kuba bine nk’ibyari bisanzwe, aho abafite amikoro menshi bahabwa inyuguti ya A, kugera ku bakeneye ubufasha bwa Leta bahabwa inyuguti ya E.

    Icyiciro cya A kirimo urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.

    Icyiciro cya B kirimo ingo zinjiza amafaranga hagati y’ibihumbi 65-600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro, na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.

    Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.

    Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi, cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.

    Icyiciro cya gatanu cya E kigizwe n’abadafite ahantu na hamwe bavana imibereho kandi bageze mu zabukuru, cyangwa abafite ubumuga, uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri umunyeshuri.

    Abakozi ba LODA bakoreye i Gicumbi, bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako Karere, bahereye mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Gatwaro mu Murenge wa Rutare, babanza gusobanurira abaturage imiterere y’ibyiciro bishya ndetse n’uburyo Leta igamije kubyifashisha mu gukora igenamigambi.

    Umudugudu ugabanywamo amatsinda mato mato yitwa amasibo, abashinzwe ibarura bakabanza guhamagara buri muturage wa buri sibo, hagakurikiraho gutangira kubaza amakuru buri muntu wagaragaje ko ahari.

    Uwitwa Ndori ufite imyaka 70 y’ubukure, avuga ko adashoboye gukora, ariko ko afite umugore ufite imyaka iri munsi ya 55 ukora imirimo ya nyakabyizi imuhemba amafaranga atagera ku bihumbi 45 ku kwezi.

    Bafite inka ebyiri z’inyarwanda n’ubutaka buri muri ako gace k’icyaro, buri munsi ya kimwe cya kabiri cya hegitare.

    Ndori yasubizaga ushinzwe ibarura wifashishaga telefone irimo ikoranabuhanga ryabugenewe, amaze kubazwa telefone ihita itanga igisubizo iti “Uru rugo rwujuje ibisabwa kugira ngo rushyirwe mu cyiciro cya D”.

    Ubarura yahise abaza Ndori n’abaturanyi be niba hari icyo babivugaho bakurikije amakuru yatanzwe, na bo bati “Ayo makuru ni impamo”, ndetse na nyiri ubwite avuga ko nta kibazo afite na kimwe.

    Gushyira abaturage mu byiciro bishya by
    Gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe birakorerwa mu masibo babarizwamo ku buryo nta n’umwe utahana ingingimira

    Mugiraneza Augustin ufite ubutaka burenze igice cya hegitare (metero kare 769), ni umukozi wa Leta uhembwa amafaranga arenze ibihumbi 100, akaba avuga ko iyo ashyize hamwe n’umugore we, bombi binjiza amafaranga arenze ibihumbi 300 buri kwezi.

    Ati “Jyewe nta pfunwe mfite ryo kujya mu cyiciro cya kabiri B, abana banjye bashobora kwiga bakarangiza na kaminuza”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko kubarurira abaturage ku rwego rw’isibo aho buri muntu aba ari kumwe n’abaturanyi be ndetse n’umuyobozi wabo, bitakorohera uwabaruwe kujya mu cyiciro kitamukwiriye.

    Ndayambaje yagize ati “Ntawavuga ko atagira inka cyangwa ngo abwire ubarura ko atagira munsi y’urugo hari abaturanyi be n’umuyobozi w’isibo, kandi bazi neza ko afite hegitare z’amashyamba”.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko urugo rufite umukobwa wabyariye iwabo usigaye yitunze, cyangwa umugabo n’umugore batasezeranye, buri muntu ashobora kwemererwa kugira icyiciro cya wenyine cyangwa kubarurwa ku babyeyi be ariko akabanza gutanga amakuru ku mutungo yifitiye we bwite.

    Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi
    Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi

    Icyakora mu rwego rwo kwirinda kwihesha icyiciro kitamukwiye ari umugore cyangwa umugabo ufite uwo bashakanye wishoboye, urwo rugo rutegekwa kubanza gusezerana imbere y’amategeko.

    LODA irateganya gusoza ishyirwa mu byiciro ry’abaturage mu kwezi kwa Mutarama 2021, nyuma yaho mu kwezi kwa kabiri akaba ari bwo ibyo byiciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-uko-gushyira-abaturage-mu-byiciro-bishya-by-ubudehe-byakozwe

  • Menya byinshi kuri Gatera Rudasingwa wamamaye nka ‘Rasta’ (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rasta Gatera Rudasingwa ngo ntazibagirwa Padiri Fraipont Ndagijimana wamureze akiri muto
    Rasta Gatera Rudasingwa ngo ntazibagirwa Padiri Fraipont Ndagijimana wamureze akiri muto

    Hari abazi uwitwa Rasta ariko batazi ko ubusanzwe yitwa Gatera Rudasingwa, akaba ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 66.

    Yavutse ari muzima ariko aza kugira ubumuga bw’amaguru akiri muto, umupadiri witwa Charles Ndekwe wari uziranye na Padiri Fraipont Ndagijimana amujyana mu kigo cy’abafite ubumuga i Gatagara kuko ari we wagishinze.

    Ibi byabaye ubwo ababyeyi be bari barahunze bakajya i Burundi agasigara mu Rwanda, ni ho yarerewe ndetse aranahakurira amenya no gukora amaradiyo ndetse aza no kumenya gukora ibijyanye n’ubukorikori.

    Ibi ni byo byaje gutuma ajya i Burundi, Kenya , Uganda no mu Burayi, akomeza gukora ubucuruzi bwo kugurisha ibikozwe mu bukorikori bwa Afurika (Objets d’art Africains).

    Rasta yaje gufungwa ubwo yari anyuze mu Rwanda agana i Burundi afite amafaraga menshi maze yose barayamutwara

    Yagize ati “Nanyuze ku kibuga cy’indege i Kanombe nka transit baramfata bajya kumfungira kuri kasho yari iri inyuma y’ibiro bya Habyarimana, nari mfite amafaranga menshi, amadorari ibihumbi 20 n’andi menshi. Nafunzwe n’uwitwa Kamanzi aho bita kwa Lizinde, ngo se na we yari ashinzwe ikibuga cy’indege. Bari banyitiranyije n’uwitwa Gatera ngo wari uwo kwa Rubangura w’Umunyenyanza”.

    Rasta akomeza avuga ukuntu baje gusanga baramwibeshyeho hanyuma wa mugabo wamufunze akamuha amadorari 100 na tike y’indege, maze akamujyana ku kibuga cy’indege agataha.

    Yaje gushinga ate ikigo cya Mulindi Japan One Love?

    Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rushyushye baje gukora fundraising (gukusanya imisanzu) ku Mulindi w’intwari, buri wese yiyemeza icyo azakora nibaramuka bafashe igihugu, we yiyemeza kuzakora ikigo cyizatanga inyunganirangingo ku buntu.

    Yagize ati “Jyewe nemeye ko nzatanga inyunganirangingo ku bantu bazaba barakomerekeye ku rugamba, abakomerekejwe na Jenoside n’abandi kandi nkabikora ku buntu”.

    Ageze mu Rwanda ni bwo yahise ashinga ikigo cya ‘Mulindi Japan One Love’, iri zina rikaba rikomoka ku isezerano yagiriye ku Mulindi ndetse akaza kurongora umugore w’Umuyapanikazi, ‘One Love’ bikaba bituruka ku rukundo akunda Bob Marley.

    Yagize ati “Mulindi bisobanura aho nagiriye isezerano, naje guhura n’umugore tubana nyuma yo gutandukana n’uwo twabyaranye mujyana kwiga ibijyanye n’inyunganirangingo imyaka itanu mu Buyapani, ni we nitiriye Japan hanyuma rero kuko nkunda cyane Bob Marley bivuze One Love”.

    Rasta yogoshwe imisatsi ye inshuro ebyiri mu buzima bwe

    Rasta yemeza koa amadiredi akomoka mu Rwanda
    Rasta yemeza koa amadiredi akomoka mu Rwanda

    Gatera Rudasigwa avuga ko yakunze cyane imisatsi y’amaderedi akaba yarayigize akiri muto, yaje kuyogoshwa ubwo yari agiye gushyingirwa mu rwego rwo kutababaza ba nyirasenge n’abandi batari bahuje imyemerere, ndetse yongera kuyikatwa ubwo yari afunzwe.

    Rasta mu buryo butangaje yemeza ko amaderedi akomoka mu Rwanda, ndetse ko na ba Bob Marley bayakomoye mu Rwanda. Rasta avuga ko abantu benshi bazi ko abarasta bakunda kunywa urumogi gusa avuga ko we atigeze arunywa na rimwe.

    Gatera ni umufana wa Kiyovu kuva kera, ariko yaretse kujya ku bibuga nyuma yo gukubitwa n’abasirikare bafanaga Pantheres Noirs muri Camp Kigali, akaba areba umupira kuri televiziyo gusa.

    Gatera asaba urubyiruko gukunda umurimo bakawitangira bakirinda ibibarangaza, agasaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zabo bakamenya ko gukunda abana babo atari ukubagira bajeyi, bakamenya kubacyaha igihe ari ngomba.

    Rasta akomeje urugamba rwo gufasha abafite ubumuga, kuri ubu akaba ari kubaka ikindi kigo ku Kimihurura nyuma y’uko icyo yari afite ahazwi nko kwa Rasta hasenywe kuko hari hubatse mu gishanga.

    Reba Video y’ikiganiro Gatera yagiranye na Kigali Today

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Menya-byinshi-kuri-Gatera-Rudasingwa-wamamaye-nka-Rasta-Video

  • Exclusive: Akina mu Bushinwa! Afite inzozi zo gukinira Amavubi na Arsenal – Byinshi kuri Kamoso ukinira Nanjing FC- VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukinira ikipe ya Nanjing FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, Nsengiyaremye Sylvestre 'Kamoso' akaba ari intizanyo ya Jiangsu Suning yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu, atangaza ko inzozi ze zizaba impamo niyambara umwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi, anahishura ko mu mwaka utaha azaba ari mu ikipe nshya.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797b14ff7133c908d34b6e1333b8a095ec8398b39fc9f576646ce789d3adf851b21c2e03ca6f0ae29ecf28137ac61f32542852144015d05eff2e5d87a58dfc7b4ab97c298ca145c9d1bc99266288a7f272786931f8b8514e084782fe287338983cd61b8bed8989c2b36ceec