Blog

  • Ujya wibaza impamvu abaganga benshi bandika n… – #rwanda #RwOT

    Kuki bandika nabi? Hari n'abavuga ko mu myaka ya kaminuza biga bagira umwaka umwe wo kwiga uko bandika, hari n'izindi nkuru zitandukanye zivuga ku mukono w'abaganga.

    Ntabwo abaganga bandika nabi gusa, ahubwo n'ibyo bandika bigorana kubisoma. Icyo wamenya ni uko abaganga batandika nabi kuko abantu biga amasomo ajyanye n'ubuvuzi baba bandika nabi bose. 

    Ntabwo abaganga bose bandikaga nabi kuva bakiri bato, akenshi imyandikire yabo ihinduka mu gihe runaka, ariko se kuki bandika nabi? Dore impamvu abaganga bakunze kuba bandika nabi, nk'uko tubikesha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Canadian Medical Association (CMA):

    Icya mbere ugomba kumenya ni uko ibi bimaze igihe kirekire cyane, ntabwo abaganga bo muri iyi myaka ari bo bonyine bandika nabi, ahubwo no kuva kera abaganga bandikaga nabi. 

    Abantu bakundaga gutera urwenya bavuga ko mu buvuzi ari ho honyine umuntu aba yemerewe kwandika nabi kandi ntibigaragare nk'ikibazo.

    Abaganga baba bafite ibintu byinshi byo gukora: kuva na kera abaganga bahoze babayeho ubuzima buhuze, bafite abarwayi babarirwa mu magana bagomba kwitaho ku munsi. 

    Ibi bivuze ko baba bagomba gukora vuba birimo no kwandika vuba kugira ngo babashe kurangiza ibyo bagomba gukora byose. Icy'ingenzi rero si umukono mwiza ahubwo ni ugukora vuba no kuzuza inshingano zabo.

    Andi makuru avuga ko, umukono w'abaganga ufitanye isano no kuba mu masomo yabo biga ibintu byinshi kandi bibasaba kwandika cyane kandi vuba. 

    Uzarebe nawe iyo uri kwandika ibintu byinshi, wihuta kandi ugomba kubirangiza mu gahe gato, mu by’ukuri umukono wawe urahinduka. 

    Abaganga rero nabo ni uku biza, mu by’ukuri abenshi baba barandikaga neza batarajya kwiga amasomo y'ubuvuzi. Ariko uko bamaramo igihe kinini niko umukono wabo ugenda uhinduka.

    Ikindi gituma ugorwa no gusoma umukono w'abaganga ni uko imiti myinshi iba ifite amazina agoranye cyane. Amazina akomeye ubonye bwa mbere mu buzima bwawe, ibi rero bituma ugorwa no kubisoma ngo ubisobanukirwe.

    Indi mpamvu yo kwandika nabi kw'abaganga ni uko ishuri ry’ubuvuzi ryibanda cyane cyane ku kwigisha abaganga gusuzuma no kuvura indwara, aho kubigisha kwandika neza. Nta mahugurwa yo kwandika neza bahabwa. 

    Abaganga batojwe gusobanukirwa uburwayi bw'abarwayi ndetse bakabasha no kubavura, ibyo kwandika rero ntibabyigishijwe. Icy'ibanze ni ibikubiye mu byo bandika, ntabwo ari uko bigaragara.

    Tekereza kuvura abarwayi bagera kuri 20 cyangwa 50 ku munsi, kumva uko barwaye, ndetse ukandika ibimenyetso byose bafite kugira ngo umenye icyo barwaye ndetse ukanabandikira imiti, kandi ukanakira abarwayi barembye cyane. 

    Abaganga bakora akazi gakomeye, gasaba imbaraga ndetse kananiza cyane. Ibi rero birabananiza bigatuma bigatuma batangira kwandikana ubunebwe.

    Akenshi batangira kwandika nabi mu masaha y'ikigoroba. Ibuka igihe waba warigeze kuba ufite ibintu byinshi byo kwandika mu ishuri, utangira ku rupapuro rwa mbere wandika neza nk’ibisanzwe, uko ugenda unanirwa niko bihinduka. Ushobora kugera ku rupapuro rwa nyuma wandika nabi cyane.

    Muri iki gihe, mu bitaro bitandukanye, abaganga basigaye bakoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa mu kwandika mu rwego rwo kwirinda ibibazo by'imyandikire mu gihe bandikisha intoki ndetse bakandika vuba. Nyamara, ingeso yo kwandika vuba kandi mu kajagari iracyari ingorabahizi mu baganga benshi.

    Ushobora kwibaza uti abaganga bakora mu gutanga imiti (Pharmacists) bo bashobora gusoma uriya mukono? Umuganga w'umuhanga mu by'imiti akaba n'umufarumasiye ubifitemo uburambe, Alan Phelps yasubije iki kibazo.

    Yavuze ko hari impamvu nyinshi bashobora gusoma umukono w'abaganga, ariko ko hari igihe bigorana. Yavuze ko baba bazi amazina y'imiti, ndetse n'indwara umuntu aba arwaye kugira ngo bamuhe umuti runaka, kumenya rero icyo umuganga yanditse bakurikije ubumenyi bwabo bwite ntabwo bibagora.

    Avuga ko kandi mu gihe umurwayi aba ahari yaje gufata imiti, mu gihe bimugoye gusoma amazina y'umuti bitewe n'umukono mubi, ashobora kubaza umurwayi uko arwaye maze akaba yamenya umuti wamuvura. 

    Ni mu gihe hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye biturutse ku kuba abaganga bandika nabi, nk'umurwayi agahabwa imiti ariko kubera kutamenya gusoma umukono wa muganga akayoberwa inshuro agomba kunywa imiti bikaba byatuma anywa myinshi cyangwa mike.

    Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko hirya no hino ku isi, amakosa yo kwa muganga ni impamvu nyamukuru itera impfu zitandukanye. Mu Bwongereza, bivugwa ko amakosa y'ubuvuzi ahitana abagera kuri 30,000 buri mwaka, naho muri Amerika, uyu mubare ugera ku 100000. 

    Aha ni mu gihe umuganga utanga imiti ananirwa gusoma ibyo undi yanditse maze akaba yatanga imiti itari yo ari na byo bivamo izo mpfu zitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153463/ujya-wibaza-impamvu-abaganga-benshi-bandika-nabi-dore-ikibyihishe-inyuma-153463.html

  • Davis D yageze i Paris mu rugendo rwa Album y… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025. Mu bihe bitandukanye, uyu musore yakoreye ingendo mu Bufaransa, ndetse hari bimwe mu bitaramo yagiye ahakorera. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko yageze mu Bufaransa mu rwego rwo kuhakorera imwe mu ndirimbo izaba igize Album ye ya Kabiri. Ati 'Nagiye kuhakorera amashusho y'imwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ya Kabiri. U Bufaransa ni igihugu cyiza bijyanye n'ifatwa ry'amashusho, biri mu mpamvu rero nahahisemo.' 

    Uyu musore yavuze ko Album ye ya Kabiri izajya ku isoko muri uyu mwaka, kandi ko zimwe mu ndirimbo ziyigize azigeze kure. Ati 'Album ni ikintu gikomeye ku muhanzi, bisaba gutegura buri kimwe, ariko zimwe mu ndirimbo zarakozwe, kandi ndatekereza izajya hanze mu mezi ari imbere hatagize igihinduka.'

    Davis D yavuze ko yatangiye gutegura Album ye ya Kabiri, nyuma y'uko ashyize hanze Album ya Mbere yise 'Afro Killer'. Ati 'Album ya mbere yampaye umusaruro byatumye ntekereza uburyo nagerageza no gukora indi Album. Ni Album ngiye gukora nyuma y'igitaramo nakoze cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ndi mu muziki.'

    Uyu muhanzi yavuze ko bimufata iminsi itari micye mu Bufaransa kugirango asoze ifatwa ry'amashusho ry'iyi ndirimbo ye nshya.

    Davis D, ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat. Yavutse ku itariki ya 23 Werurwe 1993 mu karere ka Huye.

    Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2010, ariko kubera ibibazo by’amikoro, ntiyahise abasha gushyira hanze indirimbo ze. Mu mwaka wa 2014, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Biryogo”, yakunzwe n’abatari bake.

    Mu mwaka wa 2020, yashyize hanze album ye ya mbere yise “Afro Killa”, igizwe n’indirimbo zakunzwe cyane nka “Ifarasi” na “Pose”. Iyi album yaje gukundwa cyane, ndetse indirimbo “Dede” iri kuri iyi album yaje ku rutonde rw’indirimbo 360 zikunzwe muri Afurika kuri BBC Radio 1Xtra ikorera mu Bwongereza.

    Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, Davis D yateguye igitaramo gikomeye yise “Shine Boy Fest” cyabereye muri Camp Kigali, aho yagaragaje uburyo yiteguye gukomeza guca umucyo mu muziki nyarwanda.

    Mu buzima bwe bwite, Davis D yagiye agaragaza urukundo rwe ku mugaragaro, aho yigeze gutangaza ko yakunze umukobwa akimubona, ndetse agaharanira kumwegukana n’ubwo yari afite undi musore bakundana.

    Yanavuze ko mu byo akundira umukunzi we harimo imico ye myiza n’uburyo amuha amahoro, aho uburanga abufata nk’inyongera.

    Mu myaka 10 ishize ari mu muziki, Davis D yagaragaje umuhate n’ubushake bwo guteza imbere umuziki nyarwanda, akora indirimbo zishimisha abakunzi b’umuziki ndetse anitabira ibikorwa bitandukanye.

    Davis D yamaze kugera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu rugendo rwo kuhakorera Album ye ya Kabiri 

    Davis D atangiye gutegura Album ya Kabiri nyuma y'uko mu 2024 yakoze igitaramo yizihirijemo imyaka 10 ishize ari mu muziki 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA DAVIS NA PLATINI

     “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153479/davis-d-yageze-i-paris-mu-rugendo-rwa-album-ya-kabiri-153479.html

  • Trump yashimangiye ibiganiro na Putin nk'intambwe iganisha ku ihagarikwa ry'intambara muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibiganiro intumwa ye yagiranye na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, byatanze icyizere cyo guhagarika intambara yo muri Ukraine.

    Steve Witkoff, intumwa ya Trump, yahuriye na Perezida Putin i Moscow ku mugoroba wa tariki ya 13 Werurwe 2025, aho baganiriye ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarara binyuze mu nzira y'amahoro.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yagize ati: 'Ejo twagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro na Perezida Vladimir Putin w'u Burusiya. Hari amahirwe menshi ko iyi ntambara iteye ubwoba, imena amaraso, amaherezo yarangira.'

    Trump yavuze ko nubwo ibyo biganiro byatanze icyizere, ingabo za Ukraine zibarirwa mu bihumbi zigoswe n'iz'u Burusiya ku buryo zishobora kugabwaho ibitero bikomeye. Ati: 'Nasabye nkomeje Perezida Putin ko ubuzima bw'izo ngabo butakorwaho. Ubu bwaba ari ubwicanyi buteye ubwoba, butigeze bubaho kuva mu Ntambara ya Kabiri y'Isi.'

    Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa 14 Werurwe 2025, yatangaje ko Putin ari gukoresha ibiganiro bya dipolomasi nk'uburyo bwo gukomeza intambara.

    Yagize ati: 'Putin ntashobora kuva muri iyi ntambara kuko ntacyo yamusigira. Ni yo mpamvu mbere y'agahenge, ari gukora uko ashoboye kose mu kwangiza dipolomasi, ashyiraho amabwiriza akomeye mu buryo ndengakamere kandi adakwiye.'

    Zelensky yongeyeho ko Putin ashaka ibiganiro bidafite iherezo kugira ngo iminsi, ibyumweru, n'amezi bikomeze kwiyongera, mu gihe ingabo z'u Burusiya zikomeje kwica abantu.

    Ati: 'Buri bwiriza Putin ashyiraho rigamije gukumira dipolomasi. Uku ni ko u Burusiya bukora, kandi ibi twabitanzeho umuburo.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer, na we yagaragaje impungenge ku biganiro bya Moscow, avuga ko hakenewe uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry'agahenge.

    Yagize ati: 'Ntidushobora kwiringira Putin. Birasaba ko habaho igenzura rihamye kugira ngo agahenge kadateshwa agaciro n'u Burusiya.'

    Mu gihe Isi yose itegereje niba ibi biganiro bya dipolomasi bizagira icyo bigeraho, haracyari impaka ku cyerekezo cy'iyi ntambara imaze imyaka itatu itezuka.

    Trump yavuze ko nubwo ibyo biganiro byatanze icyizere, ingabo za Ukraine zibarirwa mu bihumbi zigoswe n'iz'u Burusiya ku buryo zishobora kugabwaho ibitero bikomeye.

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yashimangiye-ibiganiro-na-putin-nkintambwe-iganisha-ku-ihagarikwa-ryintambara-muri-ukraine/

  • Rema yakomoje ku ngaruka yatewe n'abamushinje gukorana na Illuminati #rwanda #RwOT

    Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, yatangaje ko inkuru zavuzwe ko akorana na Illuminati, agasenga sekibi ndetse akananywa amaraso y'abantu, zagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bw'umwuga. Izo nkuru z'ibihuha ntizatumye gusa atakaza abafana benshi, ahubwo zanatumye hari ibitaramo bye byasubitswe, harimo n'icyagombaga kubera muri Ethiopia.

    Ati: 'Hari inkuru nyinshi zamvuzweho zo gukorana na Illuminati, ngasenga sekibi nkanywa n'amaraso. Nahise ntakaza abafana bamwe bizeraga ko ibyo babona kuri interineti ari byo.'

    Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, yatangaje ko inkuru zavuzwe ko akorana na Illuminati, agasenga sekibi ndetse akananywa amaraso y'abantu.

    Rema yavuze ko ibi byamugizeho ingaruka mu buryo butandukanye, kuko bamwe mu bafana be bamuretse ndetse n'ibigo bimwe byamuhaga amahirwe yo gutaramira abantu bikabireka kubera ayo makuru.

    Yavuze ko byamugoye cyane kubona abantu bumva ibisobanuro bye, cyane ko internet yatumye inkuru mbi zimwibasira zikwira vuba cyane.

    Ubwo yari abajijwe igisobanuro cy'imikufi yambara mu ijosi, benshi bashingiyeho bavuga ko akorana na Illuminati, Rema yasobanuye ko ishushanya abakurambere be aho akomoka, akaba iteka aba ashaka kubazirikana. Yagize ati: 'Ibi bikoresho by'imitako ntaho bihuriye n'ubupfumu cyangwa Illuminati. Bifite igisobanuro cyihariye gishingiye ku muco wacu.'

    Mu Ukwakira 2023, igitaramo Rema yagombaga gukorera muri Ethiopia cyarasubitswe nyuma y'uko abo mu idini rya Orthodox batishimiye ko yahatamira.

    Bashingiraga ku makuru yari yarakwirakwijwe avuga ko akorana na Illuminati, bakemeza ko atari akwiriye gutaramira abemera Imana.

    Mu Ukwakira 2023, igitaramo Rema yagombaga gukorera muri Ethiopia cyarasubitswe nyuma y'uko abo mu idini rya Orthodox batishimiye ko yahatamira.

    Uyu muhanzi yagaragaje agahinda aterwa n'iyo myumvire idafite ishingiro, avuga ko ari urugamba rukomeye kurwanya inkuru z'ibihuha, cyane cyane mu gihe cy'ikoranabuhanga aho abantu bemera ibyo basoma badashishoje.

    Yagize ati: 'Birababaje kubona abantu bemera ibintu bidafite gihamya. Ariko njye ndakomeza gukora umuziki wanjye, kuko ari cyo kintu nkunda kurusha ibindi.'

    Rema ntiyagarukiye aho, kuko yanavuze ko atari we wenyine wahuye n'ibi bibazo, ahubwo ko n'abandi bahanzi benshi bagiye bahura no gushinjwa gukorana na Illuminati kubera uburyo bitwaye cyangwa ibyo bakunze kwambara.

    Yagaragaje ko ibi ari imyumvire idakwiye gukomeza kwimikwa, kuko bituma hari abahanzi babura amahirwe yo gukomeza iterambere ryabo.

    Uyu muhanzi yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwo kurwanya ibihuha, kuko bishobora gukoma mu nkokora impano nyinshi n'iterambere ry'ubuhanzi muri rusange. Yemeza ko atazacibwa intege n'ibyo, ahubwo ko azakomeza gukora umuziki we, akemeza ko abantu bazagenda bumva ukuri buhoro buhoro.

    Rema yagaragaje ko ibi ari imyumvire idakwiye gukomeza kwimikwa, kuko bituma hari abahanzi babura amahirwe yo gukomeza iterambere ryabo.

    Source : https://kasukumedia.com/rema-yakomoje-ku-ngaruka-yatewe-nabamushinje-gukorana-na-illuminati/

  • Inzitizi mu rugamba rwo kurwanya ruswa n'icyizere cyo kugaruza ayakoreshejwe mu byaha bya ruswa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Umuvunyi rwatangaje ko kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2024, muri miliyari zisaga 31 z'amafaranga y'u Rwanda (Frw) zagombaga kugaruzwa mu isanduku ya Leta ziturutse ku byaha bya ruswa, hamaze kugaruzwa miliyari 14 Frw gusa.

    Ibi bivuze ko hakiri icyuho cya miliyari 17 Frw kitaragaruzwa, bikaba bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu kurwanya ruswa no gusubiza igihugu umutungo wacyo wanyerejwe.

    Ruswa ni kimwe mu byaha bihangayikishije inzego zitandukanye z'igihugu, kuko igira ingaruka zikomeye ku bukungu, iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Inzitizi mu rugamba rwo kurwanya ruswa n'icyizere cyo kugaruza ayakoreshejwe mu byaha bya ruswa.

    Kunyereza umutungo wa Leta binyuranyije n'amategeko, bikaba bituma igihugu gitakaza ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere igenewe abaturage.

    Nubwo hari ingamba nyinshi zashyizweho mu kurwanya ruswa, nk'igenzura rikaze, imanza zicibwa n'inkiko ndetse no gukangurira abaturage gutanga amakuru ku bayobozi bagaragaraho ruswa, imibare igaragaza ko hakiri inzira ndende yo kugira ngo umutungo wose wanyerejwe usubizwe Leta.

    Ku rundi ruhande, kuba Urwego rw'Umuvunyi rwarashoboye kugaruza miliyari 14 Frw ni intambwe ishimishije, ariko igaragaza ko hakenewe ubundi buryo bwimbitse bwo gukurikirana abanyaganye umutungo wa Leta.

    Haracyari ikibazo cy'abantu bahamijwe ibyaha bya ruswa n'abakatiwe, ariko batagaruza amafaranga bibye, bikaba bibangamira gahunda zo kwishyura Leta amafaranga yanyerejwe.

    Mu gukomeza gukaza urugamba rwo kurwanya ruswa, inzego z'ubutabera zisabwa kongera imbaraga mu gukurikirana abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gushyiraho uburyo bwihariye bwo kugaruza ayo mafaranga.

    Hari n'abagaragaza ko hakwiye gukazwa ibihano ku banyereza umutungo wa Leta, aho kwibanda gusa ku kubakatirwa gufungwa ahubwo hakanozwa uburyo bwo kubishyuza kugira ngo igihugu kidatakaza ayo mafaranga burundu.

    Ku baturage, gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ruswa binyuze mu gutanga amakuru, kwirinda gutanga no kwakira ruswa, ndetse no kugira uruhare mu gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa, ni ingenzi mu rugamba rwo gukumira no guhana abakora ibi byaha.

    Mu gihe hakomeje kwigwa ingamba nshya zo gukaza uru rugamba, haracyari icyizere ko amafaranga asigaye azagaruzwa, bityo igihugu kigakomeza kugera ku ntego yacyo yo gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu rusange, aho kuba inararibonye n'abantu ku giti cyabo bawunyereza.

    Kunyereza umutungo wa Leta binyuranyije n'amategeko, bikaba bituma igihugu gitakaza ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere igenewe abaturage.

    Source : https://kasukumedia.com/inzitizi-mu-rugamba-rwo-kurwanya-ruswa-nicyizere-cyo-kugaruza-ayakoreshejwe-mu-byaha-bya-ruswa/

  • Perezida Kagame yazamuye mu Ntera Col Stanislas Gashugi, amuha kuyobora Special Operations Force #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'Igihugu, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi amuha ipeti rya Brigadier General ndetse amushinga kuyobora Umutwe w'Ingabo zidasanzwe uzwi nka Special Operations Force.

    Special Operations Force ni umutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda wihariye mu bikorwa bya gisirikare bisaba ubuhanga, ubunararibonye, ndetse n'imyitozo ikomeye.

    Uyu mutwe ugizwe n'abasirikare batoranywa ku rwego rwo hejuru, bakaba bategurwa gukoresha ubuhanga bwihariye mu guhangana n'aho rukomeye haba mu gihugu no hanze yacyo.

    Brigadier General Gashugi ni umwe mu basirikare bafite ubunararibonye bwimbitse mu gisirikare cy'u Rwanda. Mbere y'izi nshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye, harimo kuba mu mwaka wa 2021 yarazamutse mu ntera agahabwa ipeti rya Colonel, ndetse anagirwa Ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania.

    Uretse ibyo, Brig Gen Gashugi yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'igisirikare byagiye bigira uruhare mu gukomeza umutekano w'igihugu, akaba azwiho ubunyamwuga n'ubwitange mu mirimo ye. Iyi mpinduka ikaba igamije gukomeza ubushobozi bw'ingabo mu bijyanye no gucunga umutekano n'ibikorwa byihariye by'igisirikare.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'Igihugu, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi amuha ipeti rya Brigadier General ndetse amushinga kuyobora Umutwe w'Ingabo zidasanzwe uzwi nka Special Operations Force.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-col-stanislas-gashugi-amuha-kuyobora-special-operations-force/

  • Hakenewe kugaruzwa arenga miliyari 16 Frw zivuye ku byaha bya ruswa – #rwanda #RwOT

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yabigarutseho kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ishusho ya ruswa mu Rwanda.

    Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu guhangana n'ibyaha bya ruswa, nk'uko ibipimo by'ubushakashatsi butandukanye bugenda bubigaragaza ariko hakigaragara ibikorwa n'imyitwarire ya ruswa.

    Yakomeje ati 'U Rwanda ruri ku mwanya wa 43 ku Isi n'amanota 57% ruvuye ku manota 53% n'umwanya wa 50 ku Isi mu mwaka wa 2012 (Corruption Perception Index, TI). U Rwanda rwihaye kuba urwa mbere ku Isi mu mwaka wa 2050. Banki y'Isi na yo igaragaza intambwe u Rwanda rwagiye rutera mu kurwanya ruswa, rwavuye ku manota 71.5% mu mwaka wa 2012 rugera ku manota 73.1% mu mwaka wa 2023 (WB, Governance Indicators, Control of corruption).'

    Yagaragaje ko hakiri ibikorwa bya ruswa bikigaragara kandi ko hari ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kuyirandura burundu.

    Yavuze ko ku bijyanye no kugaruza umutungo wa Leta, hari hakwiye gushyirwaho abakozi bashinzwe gukurikirana no kugaruza ayo mafaranga ndetse na Minisiteri y'Ubutabera ikiha igihe ntarengwa cyo kuba yagaruje ayo mafaranga.

    Kuva mu 2014 hagombaga kugaruzwa 31.737.175.954 Frw hiyongereyeho amafaranga y'amahanga angana n'amadorali y'Amerika 6.503.629, Amayero angana na 920.150. Gusa kugeza muri Kamena 2024, amafaranga yose yagarujwe ni Frw 14.047.974.056, Amayero 3.729 n'amadoli ya 14.743 ndetse n'ibikoresho bifite agaciro ka 100.994.000 Frw.

    Nirere ati “Bivuze ko hari ingufu zigomba gushyirwa mu gukomeza kugaruza uyu mutungo, kuko igihe umuntu aciriwe urubanza agahanwa umutungo wa Leta wanyerejwe cyangwa se umutungo w'abaturage ugomba kugaruka.”

    Yagaragaje kandi ko hakiri ikibazo mu birebana no gutanga amakuru ku byaha bya ruswa kuko Transparency International Rwanda yagaragaje ko 8% mu batse ruswa ari bo bashobora gutanga amakuru, mu gihe RGB yagaragaje ko 85% by'abayatswe badashobora gutanga amakuru.

    Yasobanuye ko impamvu zishingirwaho zituma amakuru adatangwa harimo gutinya ko bagirirwa nabi; kumva ko ntacyo amakuru azamara, kutamenya uwo amakuru ashyikirizwa n'ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko ngo bategereje iteka rya Perezida rigena ishimwe rizajya rihabwa uwatanze amakuru ku byaha bya ruswa kandi ryitezweho kuzatanga umusaruro.

    Birantega mu gukurikirana ibyaha bya ruswa ziracyari zose…

    Mu biyanye no kugaruza umutungo wa Leta, hari aho usanga abakurikiranwa barayandikishije ku bandi bantu.

    Nirere yagaragaje ko iyo amakuru amenyekanye abandikishijweho uwo mutungo bazwi nk'abashumba bakurikiranwa kugira ngo batange amakuru y'inkomoko yawo ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze usanga hari abaturage bumva ko ruswa ntacyo itwaye ndetse n'abandi usanga barabyakiriye.

    Yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye bw'inzego zose zaba iza leta, itangazamakuru na sosiyete sivile mu kurwanya no gukumira ruswa.

    Yerekanye kandi ko amakuru atangwa kuri ruswa akwiye kujya ahita akurikiranwa byihuse ndetse hagafatwa ingamba zihariye zo kurinda abatanze amakuru no kutihanganira ruswa na gato.

    Inzego zitandukanye ziri mu rugamba rwo guhashya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-kugaruzwa-arenga-miliyari-16-frw-zivuye-ku-byaha-bya-ruswa

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Stanis… – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe na RDF mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe. 

    Col Stanislas Gashugi wazamuwe mu ntera akanagirwa Umuyobozi w'Umutwe w'Ingabo zidasanzwe muri RDF, asimbuye Gen Maj Ruki Karusisi wasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by'Ingabo z'u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

    Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy'u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n'Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania.

    Gen Maj Ruki Karusisi yari yaragizwe umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda muri 2019.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153464/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-col-stanislas-gashugi-anamuha-kuyobora-umutwe-wingabo-zi-153464.html

  • Ibyo wamenya kuri Karole Kasita uzazana naba… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe n'umubare munini ahanini biturutse mu kuba kizahuza abanyarwenya benshi bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba bakomeye. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.

    Byitezwe ko hari n'abanyarwenya bo mu Burundi bazagaragara muri iki gitaramo kidasanzwe mu rugendo rwa sosiyete ya CIM isanzwe itegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy.

    Karole Kasita ni umuhanzikazi w’umunya-Uganda uzwi cyane mu njyana ya Dancehall na Afrobeat. Yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise “Yaka”, yakunzwe cyane ndetse ikamuhesha kumenyekana mu ruhando rwa muzika ya Uganda.

    Uyu mukobwa azahurira ku rubyiniro n'abanyarwenya b'iwabo barimo: itsinda rya Maulana na Reign, Pablo, MC Mariachi, Madrat na Chiko ndetse na Alex Muhangi. Ni mu gihe abo mu Rwanda bazataramana barimo Joshua, Ambasaderi w'Abakonsomateri, Umushumba, Pirate, Kadudu, Mc Kandi na Musa, Muhinde ndetse na Rusine Patrick.

    Umunyarwenya Fally Merci utegura ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko imyaka itatu ishize ategura ibi bitaramo 'yaranzwe no kudacika intege no gushyigikirwa'.

    Ati 'Byabaye ibihe bidasanzwe kuri twe kuko byari bishya mu gutangira, ariko uko twagiye turushaho gutegura ibi bitaramo niko abantu bagiye batwumva. Tuzera ko n'indi myaka iri imbere izaba myiza kurushaho.'

    Karole Kasita ugiye gutaramira i Kigali mu Ugushyingo 2022 yakoze igitaramo gikomeye aho yamuritse Album ye yise “Limited Edition”, cyitabirwa n’abakunzi benshi ba muzika, ndetse cyashimangiye umwanya we nk’umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Uganda.

    Azwiho kugira imbaraga nyinshi ku rubyiniro, aho asusurutsa abakunzi be binyuze mu mbyino zidasanzwe no kuririmba mu buryo butuma abafana be bishimira ibitaramo bye.

    Ibi byamuhesheje gukundwa cyane ndetse no kugira igikundiro mu bakunzi ba muzika ya Dancehall na Afrobeat muri Uganda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Maulana na Reign bategerejwe i Kigali ni itsinda ry’abanyarwenya b’Abanya-Uganda rizwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro rwa Uganda. Bamenyekanye ku bw’ubushobozi bwabo mu gusetsa, cyane cyane binyuze mu biganiro byabo bya “Soyi Soyi” byakunzwe n’abantu benshi.

    Bakorera cyane ku rubyiniro rwa 'Comedy Store Uganda', aho bakomeje gushimisha abakunzi babo. Ibikorwa byabo by’urwenya biboneka no ku rubuga rwabo rwa YouTube, aho bashyira amashusho y’ibitaramo byabo.

    Mu rwego rwo kwagura impano zabo, Maulana na Reign baninjiye mu muziki, aho basohoye indirimbo nka “Gumizawo” bakoranye na Alien Skin na Lil Pazo, ndetse na “Ondebeza” bakoranye na Gladiator the Emperor.

    Ubuhanga bwabo mu gusetsa, hamwe n’ubushobozi bwo guhanga udushya, byatumye baba bamwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Uganda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Madrat na Chiko bo ni itsinda ry’abanyarwenya b’Abanya-Uganda rizwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro rwa Uganda. Bakunzwe kubera uburyo bwihariye basetsa abantu, bakaba bamaze imyaka irenga icumi mu mwuga w’urwenya.

    Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi bakora urwenya, ku itariki ya 9 Kanama 2024, bateguye igitaramo gikomeye cyabereye muri Kampala Sheraton Gardens. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi, cyashimangiye umwanya wabo nk’abanyarwenya bakunzwe cyane muri Uganda.

    Madrat na Chiko bazwi kandi kubera igitaramo cy’urwenya bise “Nsekobuseko”, aho bamaze gukora ibice bitandukanye byacyo, birimo icya gatatu cyabaye ku itariki ya 2 Kanama 2019, kikabera muri UMA Multipurpose Hall. 

    Uretse ibikorwa by’urwenya, bafite kandi urubuga rwa YouTube rwitwa “Madrat and Chiko Official”, aho basangiza abakunzi babo ibiganiro byabo bishya n’ibitaramo bakoze. 


    Umuhanzikazi Karole Kasita agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’igihe kinini ari mu muziki 


    Umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba, MC Mariachi utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Gen-Z Comedy 


    Itsinda ry’abanyarwenya rikomeye muri Uganda, Madrat na Chiko bagiye kwerekana ubuhanga bwabo mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali 



    Alex Muhangi watangije ibitaramo bya Comedy Store muri Uganda nawe ategerejwe i Kigali



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153469/ibyo-wamenya-kuri-karole-kasita-uzazana-nabanyarwenya-7-mu-gitaramo-i-kigali-153469.html

  • Imanza zirenga ibihumbi 19 zarangijwe hisunzwe gahunda ya 'plea-bargaining' – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe kuva mu 2017 kugera mu 2025, imanza 9.087 z'imanza mbonezamubano, ubucuruzi, umurimo n'ubutegetsi zari zaregewe inkiko zakemutse binyuze muri iyo gahunda, harimo enye zifite agaciro ka miliyari 20.9 Frw.

    Ibi byagarutsweho n'Ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y'ubuhuza, ADR (Alternative Dispute Resolution), ubwo cyaganiraga n'itangazamakuru ku wa 14 Werurwe 2025.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Théophile Mbonera, avuga ko iyi politiki yagiyeho mu rwego rwo kugabanya imanza zijya mu nkiko ndetse n'ibirarane by'imanza inkiko zabaga zifite.

    Avuga ko ibyo birarane byarengaga 60% gusa kuva hatangiye gukoreshwa ubu buryo bwo gukemura imanza hatisunzwe inkiko zimaze kugera kuri 54%.

    Akomeza asobanura ko iyi politiki kandi igabanya umwanya umuntu ata mu nkiko aburana nyuma ugasanga no kubona ibyo yatsindiye na byo bigoranye.

    Yongeyeho ko ishyigikira intego y'igihugu yo kubanisha neza abaturage kuko bituma n'abafitanye amakimbirane badafatana nk'abahanganye.

    Ati ' Ntabwo tugaya uruhare rw'inkiko mu gukemura amakimbirane, ariko iyo zikemura amakimbirane hari utsinda n'utsindwa, biragoye ko wabona uwatsinzwe wanyuzwe, atari uko inkiko zaciye urubanza nabi ahubwo ari uko ari we wifuzaga gutsinda. Ibyo rero bituma ahorana ubwo burakari bigatuma yumva atanakomeza kubana na mugenzi we.'

    Yavuze ko inyungu iri mu gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza ari uko mwese mufata umwanzuro mwumvikanyeho bigatuma, ubucuti, ubumwe, imibanire myiza, iba ntamakemwa mu muryango cyangwa hagati y'abo bantu babiri.'

    Mbonera yagaragaje ko ikibazo gihari ari icy'imyumvire y'abaturage bacyumva ko kujya mu nkiko ari byo byiza kurusha kujya mu bunzi nyamara birengagije umwanya n'amafaranga batakaza mu nkiko.

    Avuga ko abandi bifashisha abunzi batabiherewe uburenganzira ndetse batabifiteho ubumenyi buhagije.

    Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yashyizweho n'inama y'Abaminisitiri mu 2022 ndetse mu 2024 hashingwa Ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa iyi politiki.

    Gahunda ya 'plea-bargaining' ni imwe mu zifasha mu kugabanya ubucucike mu magororero

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Théophile Mbonera yasabye abanyamakuru guteza imbere politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanza-zirenga-ibihumbi-19-zarangijwe-hisunzwe-gahunda-ya-plea-bargaining