Blog

  • Ubuzima bw'imyororekere ntibukwiriye gufatwa nka kirazira: Uko abo mu madini babyumva – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ku wa 14 Werurwe 2024 ubwo bari mu nama ngarukamwaka ya kane itegurwa n'Umuryango Happy Family Rwanda Organization, igamije kungurana ibitekerezo n'abanyamadini n'izindi nzego ku bikorwa byubaka umuryango mugari.

    Muri uyu mwaka iyo nama yigaga ku buryo amadini n'amatorero ndetse n'itangazamakuru byagira uruhare mu kwigisha ku buzima bw'imyororokere.

    Umuyobozi Mukuru wa Happy Family Rwanda Organization, Nsengimana Rafiki Justin, yavuze ko kuganira n'izo nzego bigamije guhuza na bo imbaraga mu kurwanya inda ziterwa abangavu, Virusi itera SIDA n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yongeyeho ko impamvu bibanda ku banyamadini ari uko bafite abantu benshi babakurikira kandi babumvira mu buryo bworoshye ku buryo bigishije n'amasomo y'ubuzima busanzwe urubyiruko rubarizwamo yarugirira akamaro.

    Abayobozi b'amadini anyuranye bitabiriye iyo nama bavuze ko na bo babona ari ngombwa ko ijwi bafite rigera kure bakarikoresha mu kwigisha abayoboke babo ubuzima bw'imyororokere kandi ko atari ugutakaza indangagaciro z'iyobokamana.

    Bishop Dr. Nzayisenga Antoine uyobora umuryango ushingiye ku myemerere witwa Anglican Mission Episcopal Church yavuze ko nk'umushumba abona ivugabutumwa bakora ryuzura neza iyo ryitaye no ku buzima busanzwe.

    Ati 'Mu nyigisho zacu dusanzwe dukora ku kuvura abugingo ariko ubwo bugingo tuvura buri muri uyu mubiri kandi ukeneye kugira ngo abantu bawugireho ubumenyi butandukanye. Ni yo mpamvu ubwo bumenyi ku buzima bw'imyororokere ari ngombwa mu bakirisitu bacu.'

    Gasengayire Sabine uyobora Itorero rya Efatha Church yavuze ko ubumenyi ku buzima bw'imyororokere bamaze kubona ko ari ngombwa kubwigisha abayoboke babo ndetse banatangiye inyigisho zabwo zihariye.

    Ati 'Inshuro eshatu mu kwezi tugira gahunda yo kwigisha abana guhera ku myaka 12 ubuzima bw'imyororokere. Tuganiriza abahungu ukwabo n'abakobwa ukwabo tukagira n'amasomo bahuriraho. Bifite akamaro kuko bituma abo bana ibyo bari kubwirwa n'abandi biyobya tubasobanurira.'

    Yongeyeho ko izo nyigisho atari iz'ubuyoboye nk'uko hari bamwe mu banyamadini babyumva uko, ahubwo abashishikariza na bo kuzitanga.

    Ati 'Ni byiza ko amenya neza umubiri we uko uteye n'icyo yakora kikamugiraho ingaruka mbi n'uko yabyirinda kugira ngo azabashe kuba umugore n'umugabo w'ejo ukomeye kandi w'ingirakamaro mu Itorero no mu gihugu.'

    Muri ibyo biganiro itangazamakuru ryasabwe gushyira ingufu mu biganiro byigisha imyororokere kuko hari aho usigaye usanga ibisa n'ibishishikariza abantu ubusambanyi kandi byakabaye bibigisha kwimenya ahubwo.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima n'imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge, Nkunda Evariste yashimangiye ko uruhare rw'amadini n'amatorero mu gukemura ibibazo byugarije umuryango ari ingenzi cyane kuko Leta itabikora yonyine.

    Umuryango Happy Family Rwanda Organization ukora ibikorwa bitandukanye byibanda ku buzima, uburezi ndetse n'iterambere ry'ubukungu.

    Uyu mwana abinyujije mu muvugo yasabye ababyeyi kurushaho kuganiriza urubyiruko ubuzima bw’imyororokere

    Uyu mwaka Happy Family Rwanda Organization yibanze ku ruhare rw’amadini n’itangazamukuru mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere

    Umuyobozi Mukuru wa Happy Family Rwanda Organization, Nsengimana Rafiki Justin, yavuze ko kuganira n'izo nzego bigamije guhuza na bo imbaraga mu kurwanya ibibazo byugarije urubyiruko

    Pasiteri Habyarimana Désiré ni umwe mu bashyigikiye ko amadini yakwigihsa abayoboke bayo ubuzima bw’imyororokere

    Nkunda Evariste yashimangiye ko uruhare rw'amadini n'amatorero mu gukemura ibibazo byugarije umuryango ari ingenzi cyane kuko Leta itabikora yonyine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bw-imyororekere-ntibukwiriye-gufatwa-nka-kirazira-uko-abo-mu-madini

  • Umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we amuteye icyuma yarashwe ashaka gutema abandi – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Uwo mukozi w'umuhungu yitwaga Niyonita Eric, mu gihe umukobwa we yitwaga Bampire Françoise. Ntabwo icyo bapfuye kiramenyekana ku buryo byagejeje aho Niyonita atera mugenzi we icyuma akamwica.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko inzego z'umutekano zarashe Niyonita ubwo zari zitabaye zajya kumuta muri yombi akazirwanya.

    Ati 'Yashakaga gutema buri wese umwegereye'.

    Yavuze ko amakuru arambuye ku byabaye, aza kuyatugezaho mu masaha ari imbere.

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-wo-mu-rugo-wishe-mugenzi-we-amuteye-icyuma-yarashwe-ashaka-gutema

  • Col Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera anagirwa Umuyobozi w'Umutwe w'Ingabo zidasanzwe muri RDF – #rwanda #RwOT

    Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi. Zirimo kandi ko Gen Maj Ruki Karusisi wayoboraga Special Operations Force yasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by'Ingabo z'u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

    Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy'u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n'Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania.

    Special Operations Force ni umutwe w'Ingabo z'u Rwanda uba waratojwe kurwana mu buryo bwihariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-stanislas-gashugi-yazamuwe-mu-ntera-anagirwa-umuyobozi-w-umutwe-w-ingabo

  • Igihe kirageze ngo amadini yigishe urubyiruko gukoresha agakingirizo – Pasiteri Habyarimana – #rwanda #RwOT

    Ibyo Pasiteri Habyarimana yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw'amadini n'amatorero mu kwigisha ubuzima bw'imyororokere. Ni ikiganiro cyarimo amadini n'amatorero anyuranye cyabereye i Kigali kuri uyu wa 14 Werurwe 2025.

    Uwo muvugabutumwa yavuze ko mu minsi ishize aherutse guha amahugurwa urubyiruko rugera kuri 700 ariko atungurwa no gusanga 80% muri rwo rwiyemerera ko rwasambanye urundi rufite ibibazo mu bijyanye n'urukundo.

    Ati 'Ibyo bintu pasiteri ntazigera abimenya kuko iyo baje bakuzura urusengero bakabyina bagataha tugira ngo dufite abantu ariko barimo 80% basambanye kandi bafite n'ibibazo batazi n'uko babyitwaramo.'

    Pasiteri Habyarimana yavuze ko iyo mibare iri hejuru ku buryo hari ibyago byinshi ko aho rusambanira ruhakura indwara zitandukanye n'ibindi byago, agasanga amadini akwiriye kubakangurira gukoresha agakingirizo.

    Ati 'Abanyamadini nubwo tutajya tuvuga ku gakingirizo, njye mbona [urubyiruko] rukwiriye kugira ubwenge bwo kugakoresha kuko twe ntabwo dutanga agakiza turigisha gusa. Dukwiye kubwira urubyiruko ko rukoresheje agakingirizo byibuze umubiri wabaho bakagera igihe cyo kwihana gusambana ariko batarapfuye. Nta bwo ndi bwemeranye n'abanyamadini bose hano […] ariko njye ni ko mbyumva.'

    Uwo muvugabutumwa yongeyeho ko ubusambanyi mu rubyiruko buteye impungenge kuko n'umubare w'urwandura Sida uri hejuru akaba asanga amadini n'amatorero nta cyo yakungukira mu kugira abayoboke bafite iyo ndwara n'ibindi bibazo biterwa n'ubusambanyi kandi yashoboraga kubagira inama.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

    Muri abo urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 29 ni rwo ruyandura cyane ndetse n'abakobwa bari hagati y'imyaka 10 na 24.

    Ibyo kandi byiyongeraho kuba urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w'abatimipimisha ngo bamenye uko bahagze aho nko mu Ntara y'Amajyaruguru yonyine urugera kuri 30% gusa ari rwo ruzi uko ruhagaze.

    Pasiteri Habyarimana Désiré yavuze ko abanyamadini bakwiriye gushishikariza urubyiruko gukoresha agakingirizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-kirageze-ngo-amadini-yigishe-urubyiruko-gukoresha-agakingirizo-pasiteri

  • Abadepite n'Abasenateri basanga hakenewe ingamba nshya mu guhangana na ruswa – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 14 Werurwe 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ishusho ya ruswa mu Rwanda n'ingamba zo kuyirwanya cyateguwe n'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa n'ibindi byaha bifitanye isano nayo APNAC Rwanda.

    Perezida wa APNAC-RWANDA, Senateri Ngarambe Télesphore, yavuze ko nubwo hari intambwe nini imaze guterwa mu gukumira no kurwanya ruswa mu Rwanda, APNAC-Rwanda isanga ruswa ari icyaha gihinduranya isura buri munsi, bityo kukirwanya bisaba imitekerereze n'imigirire bidasanzwe.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye n'izindi nzego nk'Abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa.

    Ati 'Kurwanya ruswa si inshingano ya Leta gusa cyangwa urwego rumwe. Ni inshingano yacu twese, nk'Abanyarwanda duhuriye ku ntego yo kubaka igihugu kirangwa n'amahoro, imiyoborere myiza, ubutabera, gukunda igihugu ari byo bizana iterambere rirambye duharanira'

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yashimangiye ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw'igihugu kandi ko inzego zitandukanye zikwiye kuyihagurukira.

    Yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho ingamba zigamije gukurikirana no kubiryoza ababigizemo uruhare ndetse asaba ko hanozwa imitangire ya serivisi nk'imwe mu nzira yo guhashya ruswa.

    Depite Kalisa Jean Sauver, yagaragaje ko bimwe mu byuho bya ruswa ikigaragara mu mitangire ya serivisi bishingiye ku kutagira indangagaciro na kirazira mu mikorere n'imitangire ya serivisi, kudasobanura bihagije ibisabwa ukeneye serivisi, gukerereza no gusiragiza abashaka serivisi.

    Yerekanye kandi ko harimo kudakurikirana mu buryo bunoze imitangire ya serivisi hagamijwe kubazwa inshingano n'imitangire mibi ya serivisi nk'iz'ubutaka, ishyirwa mu bikorwa by'igishushanyo mbonera ndetse n'impushya zo gutarwara ibinyabiziga.

    Yakomeje ati 'Icyakorwa ni ugukangurira Abanyarwanda cyane cyane abatanga serivisi kugira indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda, kunoza no kumenyekanisha imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi no mu ikemurwa ry'ibibazo by'abaturage.'

    Yongeyeho ati 'Kunoza imitangire ya serivisi abazikenera bagasobanurirwa uburenganzira bwabo kandi hakirindwa kubasiragiza no gukora ubukangurambaga bwimbitse ku miterere ya ruswa, ibyo igaragariramo n'ingaruka igira ku iterambere ry'igihugu no gushyiraho uburyo buhagije kandi bunoze bwo gutanga amakuru kuri ruswa.'

    Depite Kalisa kandi yagaragaje ko hari hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kwigisha urubyiruko mu byiciro byose by'amashuri mu rwego rwo kurutoza gukurana umuco wo kwanga ruswa no kuyirwanya.

    Depite Sibobugingo Gloriose, yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho integanyanyigisho yabugenewe kuri ruswa abana bakabitozwa bakiri bato ndetse no gutegura ibiganiro ku ngaruka zayo no kuyirwanya.

    Ati 'Ikindi ni ugutegura ingamba zihariye ku rubyiruko hifashishijwe ibitaramo indirimbo, televiziyo, kunyuza ubutumwa mu biganiro bikunzwe kuri radio na televiziyo… no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibimenyetso bya ruswa, ingaruka zayo n'ibyo dukwiriye gukora.'

    Yagaragaje kandi ko habaho gukangurira abanyamadini n'amatorero n'imiryango itari iya leta kwigisha Abanyarwanda kurwanya ruswa ndetse no kubyigisha mu nteko z'abaturage.

    Yavuze kandi ko hari hakwiye gushyirwaho imboni zo kurwanya ruswa mu rwego rwo kuyihashya ndetse no gushyira imbaraga mu itorero ry'umudugudu kandi ingamba zashyizweho mu gukumira ruswa zigakurikiranwa uko bikwiye.

    Yasabye ko ikimenyetso cy'ikiganza cyo kurwanya ruswa cyashyizwe kuri Kigali Convention Center cyashyirwa hirya no hino mu gihugu by'umwihariko ahahurira abantu benshi.

    Depite Uwubutatu Marie Therese, yerekanye ko inzego zifite kurwanya ruswa mu nshingano zikwiye gukora neza ndetse abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa bakajya batangazwa imyirondoro yabo kugira ngo bibere urugero abatarayifatirwamo.

    Ati 'Ibyo byatanga urugero mu gukumira ruswa no kuyihashya burundu.'

    Yasabye kongera imbaraga mu guhererekanya amakuru n'imikoranire y'inzego zitandukanye ndetse no gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi no gukuraho amananiza mu mitangire ya serivisi mu nzego zose.

    Depite Murora Beth yagaragaje ko abatanga ruswa bari kugenda bahindura amayeri, aho kuri ubu hari kwimakazwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rihanitse ndetse namwe mu mayeri agamije kujijisha.

    Ati 'Kuri ubu usanga hari imvugo zirimo kujijisha nk'umuntu akakubwira ngo kanda akanyenyeri, nta cy'ubu cy'ubusa, urasengera cyangwa ngo urazana ikiziriko cyo gutwara inka. Ayo ni amagambo akunze kugaragara mu gihe cyo kwaka ruswa.'

    Yagaragaje kandi ko kuri ubu usanga nta muntu ucyakira amafaranga mu ntoki nka ruswa ahubwo hakoreshwa ikoranabuhanga aho usanga ashobora gushyirwa kuri nimero ya konti cyangwa ya telefoni y'undi muntu.

    Yemeje kandi ko na ruswa y'igitsina ikigaragara mu nzego zose bityo ko hakenewe ingamba zikomeye zigamije kuyihashya.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Kamarampaka Consolée, yavuze ko ubugenzacyaha bwashyizemo imbaraga mu gukurikirana ruswa, aho kuri ubu hakorwa iperereza hagamijwe gutahura abantu bose bashobora kugira uruhare mu itangwa ryayo barimo n'abakomisiyoneri badutse.

    Yemeje kandi ko hari gushyirwa imbaraga mu kongera ubumenyi abakozi, kugaruza umutungo wakomotse ku cyaha cya ruswa ndetse no gukora ubukangurambaga bunoze mu baturage.

    Kamarampaka yasabye ko inzego zose zajya zifatira ibyemezo abakozi babyo bagaragaweho imyitwarire iganisha kuri ruswa bakaba bakwirukanwa nubwo baba abere mu nkiko.

    Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko hakenewe ingamba nshya kandi zihamye zo gukumira ruswa no kuyirwanya.

    Yasabye kandi gukomeza kwimakaza ubufatanye mu nzego no kubakira ubushobozi abakora mu nzego zishinzwe kuyirwanya ndetse no gukangurira Abanyarwanda kwitandukanye n'imigirire iganisha ku byaha bya ruswa.

    Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko hakenewe ingamba nshya kandi zihamye zo gukumira ruswa no kuyirwanya

    Abadepite n’Abasenateri bagiye impaka ku cyakorwa mu kurwanya ruswa

    Abadepite bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa mu kurwanya ruswa

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yasabye gusenyera umugozi umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impaka-z-abadepite-n-abasenateri-ku-kurandura-ruswa

  • Rusizi: Ibagiro ryatwaye miliyari 4 Frw rikoreshwa ku kigero cya 30% y'ubushobozi rifite – #rwanda #RwOT

    Ni ibagiro rigiye kumara amezi abiri ritangiye gukora kuko ryatangiye imirimo yo kubaga tariki 23 Mutarama 2025.

    Abaturage b'akarere ka Rusizi bari bamaze igihe bataka kutagira ibagiro ryujuje ibisabwa, bigatuma bagura inyama zirimo umwanda zabagirwaga ahantu hasa nabi.

    Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Leta y'u Rwanda yakoranye n'abari barashoye imari mu ibagiro rya Rusizi, yemera kubishyurira 50% kugira ngo bagire ibagiro rigezweho.

    Mu 2020, ku musozi uri mu marembo y'Umujyi wa Rusizi hatangiye kubakwa ibagiro rigezweho ari na ryo rya mbere rinini mu Rwanda kugeza ubu.

    Iri bagiro rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo 350 buri munsi arimo inka 100, ihene n'intama 50 n'ingurube 200.

    Umuyobozi wa Rumeat Processing, Mugambira Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko iri bagiro riri gukora ku kigero cya 30% kuko bamaze igihe gito batangiye kubaga ndetse bakaba bataratangira kurangura amatungo yo kubaga.

    Ati Hari n'ikibazo cy'abakiliya bataramenyera, abagura inyama ntabwo baramenyera, ariko mu minsi itaha bazaba bamaze kumenyera.'

    Mugambira avuga ko ibagiro rya Rusizi kuri ubu riri kubaga inyama zifite ubuziranenge kuko bafite ibikoresho bigezweho birimo ibitesha ubwenge itungo mbere y'uko ribagwa kandi rikaba rikorera mu nzu zisa neza.

    Ati “Kubaga ni ibintu bisaba abantu b'abahanga babyize. Kuriya abaturage babikora, itungo bakarikubita ifuni bakaribagira mu rutoki bituma abantu barya itungo ririmo ibinyabutabire'

    Niyongabo Claude, umaze imyaka 10 acuruza inyama avuga ko iri bagiro rya kijyambere riri kubaha inyama zifite isuku mu gihe mbere baranguraga inyama zabagiwe ahantu hadafite isuku.

    Ati “Mbere tutarabona ibagiro risobanutse mu mbogamizi twagiraga harimo umwanda, n'abakiriya ku isoko ugasanga ni bakeya, ariko tugeze hano twahasanze isuku ihagije na serivisi nziza iboneye, uko byasa kose bitandukanye n'aho twaranguraga.'

    Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona inyama zujuje ubuziranenge iri bagiro ryashyizeho serivisi yo kubagira umukiliya itungo yizaniye akishyura ikiguzi cya serivisi. Inka kuyibaga ni 16500frw, ingurube ni 7000, ihene cyangwa intamabni 2500.

    Kubaga inka bitwara litilo 200 z'amazi, hagakoreshwa umuriro n'ibyuma bikonjesha kuko inyama zikimara kubagwa zihita zishyirwa mu byuma bikonjesha mu gihe zitegereje abaguzi.

    Kubaga inka imwe bitwara litiro 200 z’amazi

    Ingurube nyuma yo guteshwa ubwenge ishyirwa mu cyuma kiyikuraho ubwoya

    Icyuma gitesha ubwenge ingurube kugira ngo inyama zayo zigumane ubuziranenge

    Ni ibagiro ryubatswe ku gaciro ka miliyari 4 Frw

    Ikusanyirizo ry’imyanda iva mu ruganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ibagiro-ryatwaye-miliyari-4frw-rikoresha-30-by-ubushobozi-rifite

  • Abanya-Sudani miliyoni 12 bari mu byago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu nama yateranye kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, ko umubare w'abakobwa n'abagore, abahungu n'abagabo bari mu byago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina uri kwiyongera aho umwaka ushize, aho wazamutseho 80%.

    Yavuze ko amakuru yasuzumwe na UNICEF, yabonye ko mu 2024 habonetse ibyaha 221 byo gusambanya abana muri leta icyenda za Sudani, aho 16 muri bo bari munsi y'imyaka itanu n'ine ndetse harimo n'abana bari munsi y'umwaka umwe.

    Russell yagize ati ' Ibyo imibare itwereka ni bike muri byinshi biba byabaye kandi ni ikibazo gikomeye. Benshi mu bakorerwa ayo mahano ndetse n'imiryango yabo ntabwo batinyuka kubivuga. Ahanini biba bitewe n'uko nta bufasha baba bizeye kubona ndetse bamwe baba bafite ubwoba bw'uko sosiyete irabakira abandi bagatinya ko bashobora kugirirwa nabi.'

    Iyi nama yibanze ku buryo haboneka ubutabazi ku bana miliyoni 16 bakomeje kugirira ibibazo mu ntambara ihuje abo mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) n'abo mu gisirikare cya leta.

    Russell yavuze ko kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2024 hagaragaye ibyaha by'ihohoterwa ryakorewe abana birenga 900. Aho 80% muri bo bapfuye abandi bibasigira ibikomere byabateye ubumuga.

    Yavuze ko uduce twaranzwemo ihohoterwa cyane ari utwa Khartoum, Al Jazirah na Darfur.

    Intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata 2023 aho imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 mu gihe abandi basaga miliyoni 12 bugarijwe n'inzara.

    UNICEF yatangaje ko muri Sudani abantu miliyoni 12 bari mu byago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-sudani-miliyoni-12-bari-mu-byago-byo-gukorerwa-ihohoterwa-rishingiye-ku

  • REB igiye gutanga buruse ku barimu 300 bashaka gukomereza amasomo muri UR – #rwanda #RwOT

    Ni buruse zigiye guhabwa abashaka kwiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo arimo uburezi buhabwa abakiri bato (Early Childhood Education), abafite ubumuga, siyansi n'indimi, zikazatangwa mu mwaka w'amashuri wa 2025/2026.

    REB yatangaje ko abazahabwa ayo mahirwe ari Abanyarwanda batarengeje imyaka 35 y'amavuko, bafite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye (A2) mu mashuri nderabarezi cyangwa bafite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi.

    Ku bize mu mahanga bagomba kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko amasomo bizeyo ahuye na gahunda z'imyigishirize yo mu Rwanda bizwi nka 'équivalence'.

    Mu bindi uhabwa iyo buruse agomba kuba yujuje, harimo kuba byibuze amaze imyaka itatu mu murimo w'uburezi, atarigeze uhagarikwa mu kazi mu gihe kitarenze amezi atatu.

    REB igaragaza ko abumva bifuza ayo mahirwe kandi bujuje ibisabwa basabwa kohereza ubusabe bwabo buherekejwe n'ibyangobwa birimo fotokopi y'impamyabumenyi ya A2 cyangwa A1 yatanzwe n'ishuri ryemewe, indangamanota ya A2 (result slip) cyangwa n'iya A1 (transcript), fotokopi y'ibaruwa ushaka buruse yahereweho akazi, kopi y'urupapuro rw'imyitwarire rw'umwaka w'amashuri 2023/2024 isinyweho n'akarere.

    REB kandi yatangaje ko ababyifuza bagomba kubisaba bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga, banyuze ku rubuga rwa https://tmis.reb.rw/ ndetse ko kwiyandikisha bizatangira kuva tariki 17 Werurwe 2025 birangire ku ya 28 Werurwe 2025.

    REB igiye guha buruse abarimu bifuza gukomereza amasomo yabo muri UR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-igiye-gutanga-buruse-ku-barimu-300-bashaka-gukomereza-amasomo-muri-ur

  • Inyungu ya I&M Bank Rwanda yageze kuri miliyari 18,6 Frw mu mwaka wa 2024 – #rwanda #RwOT

    Iri zamuka ryagizwemo uruhare n'izamuka rya 40% ry'inyungu yishyurwa ku nguzanyo, izamuka rya 86% ry'amafaranga ya komisiyo yishyurwa kuri serivisi zitangwa na banki ndetse n'inyungu ikomoka mu bucuruzi bwo kuvunja amadovize yazamutseho 20%.

    Ibi kandi bigaragazwa n'icyizere abakiliya bakomeje kugirira iyi banki, aho amafaranga babitsamo yiyongereye, agera kuri miliyari 659 Frw, izamuka rya 22% ndetse abakiliya bayo bagera ku ibihumbi ijana, mu gihe 88% by'ihererekanyamafaranga ryakozwe muri iyo banki, ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Muri rusange, 83% by'abakiliya ba I&M Bank Rwanda bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga, kandi intego ni ukurushaho kurikoresha muri serivisi zayo muri uyu mwaka wa 2025.

    Inguzanyo zitangwa n'iyi banki nazo zariyongereye, zigera kuri miliyari 356 Frw, izamuka rya 14% ugereranyije n'umwaka wa 2023.

    Umusaruro mwiza w'iyi Banki, watumye agaciro k'umugabane umwe wa I&M Bank Rwanda kazamukaho 25%, uva kuri Frw 44 ugera kuri Frw 55. Inyungu izishyurwa ku mugabane muri 2024 nayo yiyongereyeho 80%, igera kuri 2,46 Frw. Amafaranga yose y'abanyamigabane nayo yazamutseho 27%.

    Hagati aho, amafaranga yakoreshejwe n'iyi banki nayo yazamutseho 14%, mu gihe agaciro k'umutungo wayo kazamutseho 20%, kagera kuri miliyari 817,9 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Bwana Benjamin Mutimura, yavuze ko abakiliya bishimira serivisi zayo nziza ku kigero cyo hejuru.

    Ati 'Ibikorwa byacu muri 2024 bigaragaza ibyagezweho muri gahunda ya iMara 3.0. Twahuje intego zacu na gahunda y'iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda, kandi tugashyira imbere inyurwa ry'umukiliya. Abakiliya bacu ubu barenga ibihumbi ijana mu gihe ikigero cyo kwishimira serivisi bahabwa kiri kuri 88%.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri 2024 ibikorwa byabo byagize ingaruka nziza ku baturage benshi, ashimangira ko intego muri uyu mwaka ari ugukomeza guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Yashimangiye ko mu gihe I&M Bank Group iri kwizihiza isabukuru y'imyaka 50, intego yabo ari ugukomeza gutanga serivisi nziza. Ati 'Muri 2025, tuzarushaho kwegera abakiliya, turusheho kubaka imikorere ya banki yacu ihamye, duteze imbere ikoranabuhanga ndetse turusheho kwaguka muri rusange.' Ikindi cyo kwishimira ni uko iyi banki yongereye amashami atanu mu mwaka ushize, mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya bayo.

    Inyungu ya I&M Bank Rwanda yageze kuri miliyari 18,6 Frw mu mwaka wa 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-i-m-bank-rwanda-yageze-kuri-miliyari-18-6-frw-mu-mwaka-wa-2024

  • CMA yashyizeho amabwiriza agenga ishyirwa ku isoko ry'impapuro mpeshamwenda zigamije iterambere rirambye – #rwanda #RwOT

    Ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira iterambere ry'u Rwanda mu kongera imari igamije gushyigikira imishinga y'iterambere rirambye.

    Ni igikorwa kandi gihuriranye n'izamuka ry'ubwitabire bw'abashoramari muri ubu bwoko bw'impapuro mpeshamwenda ku isoko ry'imari n'imigabane, aho abashoramari bigaragara ko uko iminsi igenda barushaho gusobanukirwa ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

    CMA ihamya ko isoko ry'imari n'imigabane ritanga umusanzu mu kubaka ubukungu burambye bw'u Rwanda kandi rikora nk'urubuga ruhuza abashoramari n'abakeneye imari, bigatanga umusaruro ufatika mu iterambere.

    Amabwiriza yatangajwe atanga urubuga ku bigo bitandukanye ku byerekeye gushyira hanze impapuro mpeshamwenda kugira ngo babone imari yo gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere rirambye.

    Ni amabwiriza yuzuzanya n'amategeko n'andi mabwiriza asanzwe agenga imikorere y'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane, Thapelo Tsheole yagize, ati 'Aya mabwiriza ajyanye no gushyira ku isoko ry'imari izo mpapuro mpeshamwenda zita by'umwihariko ku iterambere rirambye zubahiriza amahame mpuzamahanga abigena. Kandi twizeye ko azatanga umusanzu mu gufasha abikorera ndetse na Leta kubona imari y'igihe kirekire.'

    Isoko ry'imari n'imigabane rifite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu kongera ishoramari, gushyigikira ibikorwa remezo, guteza imbere ubucuruzi, no kureshya abashoramari mpuzamahanga.

    Uko isoko ry'imari rikomeza gukura, ni ko rikomeza kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw'igihugu mu buryo burambye.

    Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA) rwatangaje amabwiriza agenga ishyirwa ku isoko ry'impapuro mpeshamwenda zita by’umwihariko ku iterambere rirambye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cma-yashyizeho-amabwiriza-agenga-ishyirwa-ku-isoko-ry-impapuro-mpeshamwenda