Blog

  • Nyamasheke: Bari mu gihirahiro nyuma y'uko umuyobozi wabahombeje miliyoni 4 Frw yidegembya – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 nibwo aborozi bo mu Murenge wa Bushekeli barimo abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda n'aborojwe n'umuryango Heifer International bishyize hamwe bashinga koperative ikusanya ikanacuruza amata.

    Iyi koperative yatangiye ikora neza ikanacuruza amata ikunguka, ariko nyuma ngo yaje guhomba biturutse ku micungire mibi y'umuyobozi wayo wageze n'aho yaka bamwe mu banyamuryayo bayo ibyangombwa by'ubutaka, ajya kubitanga nk'ingwate muri SACCO y'umurenge wa Bushekeli, ahabwa inguzanyo abanyamuryango batabizi.

    Nyiransabimana Beatha wo mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeli, wari umunyamuryango wa Koperative Giramata, avuga ko iyi koperative igikora yakamaga litilo zirindwi akazigemura kuri koperative, ariko ubu hakaba ahari ubwo abura aho agurisha umukamo w'inka ye.

    Uyu mugore avuga ko ari mu banyamuryango batatu ba koperative Giramata, uwari Perezida wayo yatekeye umutwe bamuha ibyangombwa by'ubutaka bwabo, ajya kubitanga muri SACCO bamuha inguzanyo, ntiyayishyura.

    Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwamukurikirana akabazwa igihombo yateje koperative, bukanatuvuganira SACCO y'umurenge wa Bushekeli ikadusubiza ibyangombwa byacu'.

    Onesphore Mushinzimana avuga ko iyi koperative igikora yashoboraga kubona ibihumbi 60 Frw buri kwezi, amezi 10 akajya gushira amaze kubonamo ibihumbi 600 Frw akayagura umurima cyangwa akishyurira umwana ishuri.

    Ati 'Ariya mafaranga yahombejwe inzego z'ubuyobozi nizo zibifite mu biganza, icyo amategeko asaba umuntu wahombeje umutungo kirahari. Turasaba ubuyobozi gushyira mu bikorwa icyo ubugenzuzi bwasabye'.

    Simbarikure Emmanuel, uyobora iyi koperative kuri ubu avuga ko koko igenzura ryagaragaje ko uwayiyoboraga hari igihombo cya miliyoni zirenga 4 Frw yayiteje.

    Ati 'Ntabwo arakurikiranwa twarabigerageje bidusaba kwishyura umwavoka kandi nta mafaranga koperative ifite'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko akarere kigeze gufasha iyi koperative gukora ubugenzuzi, koko bigaragara ko uwari umuyobozi wayo yacunze nabi umutungo wa koperative, akarere kajya inama y'uko koperative yatanga ikirego.

    Ati 'Ndaza gukurikirana menye niba ikirego cyaratanzwe'.

    Abanyamuryango ba Koperative Giramata barasaba ko uwari umuyobozi bashinja ko yayihombeje miliyoni 4Frw yakurikiranwa

    Aho iyi koperative yakiriraga umukamo hakodeshejwe umucuruzi w’inyongeramusaruro

    Icyuma gikonjesha amata nticyakoreshejwe kuko cyahawe koperative yaratangiye guhomba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bari-mu-gihirahiro-nyuma-y-uko-umuyobozi-wabahombeje-miliyoni-4-frw

  • Twifuza umukobwa ujyanye n'igihe ariko unafite indangagaciro- Sr Uwamariya – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 15 Werurwe 2025, ubwo abanyeshuri bo muri icyo kigo bamurikiraga ababyeyi n'abafatanyabikorwa ubumenyi bafite ku munsi uzwi nka Open Day.

    Open Day ni umunsi washyizweho n'ishuri aho abanyeshuri bamurikira ababyeyi babo n'abafatanyabikorwa batandukanye ubumenyi bushingiye ku byo batojwe muri ryo shuri.

    Sr. Uwamariya wamenyekanye kubera ubutumwa bunyuranye akunze gutanga ku ngingo zijyanye n'umuryango nyarwanda, ni we uyobora iri shuri guhera mu 2017.

    Yavuze ko icyerekezo cya St Bernard Kansi ari ugutanga uburere bukwiye kandi bugamije guhindura umwana w'umukobwa.

    Ati “Umuntu aramutse yize ibijyanye siyansi gusa bidafite umutima ntacyo byaba bimumariye. Twifuza umukobwa ujyanye n'igihe ariko unagaragaza isura y'umukobwa ufite indangagaciro kandi ushoboye.”

    Collège Saint Bernard Kansi ni ishuri ry'abakobwa ryashinzwe n'Umuryango w'Ababikira b'Ababerinaridine.

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kansi, Akagari ka Akaboti, ryashinzwe mu 1957.

    Aba babikira bashinze iryo shuri bafite intego yo guteza imbere uburere n'uburezi by'umwana w'umukobwa.

    Mu 1957, iri shuri ryatangiye ryitwa Ecole Ménagère post Primaire, mu 1959 rihindura izina ryitwa Ecole Ménagère pedagogique avec internat, ryongera guhindura izina mu 1964 aho ryiswe Ecole de monitrices auxiliaires avec internat.

    Mu 1969 ryongeye guhindura izina, ryitwa Collège des Hummanites modernes ayant un cycle de 6 ans, mu 1981 ryitwa Ecole de nutrition et diététique ayans un cycle de 6 ans, mu gihe muri 2000 ari bwo ryahawe izina rya Collège Saint Bernard Kansi.

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya St Bernard Kansi, Sr Uwamariya Immaculée, yagaragaje ko hakenewe umukobwa ujyanye n'igihe ariko unafite indangagaciro nzima

    Abanyeshuri bakoze akarasisi

    Bamwe mu barerewe muri iri shuri bashima uburere bahawe

    Open day yitabiriwe n’abantu benshi

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya St Bernard Kansi, Sr Uwamariya Immaculée, yemeje ko intego z’ishuri ayoboye ari ukubakira ubushobozi umukobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twifuza-umukobwa-ujyanye-n-igihe-ariko-unafite-indangagaciro-sr-uwamariya

  • Harimo iyahoze ari ubwato mu ntambara y’Isi:… – #rwanda #RwOT

    Hoteli ziteye ubwoba ku Isi zifite amateka atangaje ndetse bivugwa ko habamo n'imyuka idasanzwe nubwo ntawabyemeza, zimwe zikurura abashyitsi bashaka guhura n'ibikorwa by'amayobera baba barumvise cyangwa abifuza kumenya amateka akomeye yahabereye. 

    Aba bashyitsi bakunda gusura izi hoteli bakunda gutanga amakuru atandukanye aho bamwe bemeza ibivugwa abandi bakavuga ko ntabyo bumvise cyangwa ngo babone, yaba amajwi adasanzwe, imyuka mibi, ndetse n'ibindi bikorwa by'amayobera. 

    Amateka y'izi hoteli akubiyemo inkuru z'ubwicanyi, imibereho mibi, n'ibindi bikorwa bitavugwaho rumwe, bityo bigatuma abakerarugendo barushaho kugira amatsiko bakazisura mu buryo bwihariye.

    10. Hotel Monte Vista — Flagstaff, Arizona, USA

    Hotel Monte Vista ni imwe mu mahoteli akomeye muri Arizona, ifite amateka akomeye y'amayobera ndetse havugwa n'imyuka itavugwaho rumwe yasekibi . 

    Yashinzwe mu 1927 na E.E. Dutton, ikaba ikunze kuvugwaho ibikorwa by'amayobera n'amajwi adasanzwe akunda kumvikana mu byumba no mu nkingi zayo. Abashyitsi benshi batanga ubuhamya bw’ibihe bidasanzwe bahagiriye, bituma ikomeza kuba icyamamare mu gutera abantu ubwoba.

    Hotel Monte Vista iherereye muri Arizona muri USA

    9. Hotel Cecil — Los Angeles, California, USA

    Hotel Cecil ni imwe mu ma Hoteli afite amateka akomeye y'ubwoba ku Isi, ikaba izwi cyane kubera inkuru z'ubwicanyi bwagiye buyibereyemo ndetse hakavugwa ko haba imyuka ya sekibi kubera abantu bagiye bahapfira bikaba bimwe mu bitera ubwoba abahasura. 

    Mu mateka yayo, hamenyekanye cyane ni urupfu rwa Elisa Lam mu 2013, aho umurambo we wabonetse mu itanki y'amazi yo kuri hoteli nyuma yo kubura mu gihe kingana n'icyumweru. 

    Iri sanganya ryakurikiwe n'inkuru nyinshi z'abatangabuhamya bavugaga ko bumvaga amajwi atangaje mu nyubako, bigatuma iyi hoteli ikomeza kuba icyamamare mu bakunda inkuru z'ubwoba n'amayobera. Yashinzwe mu 1924 ishinzwe na William Banks Hnner.

    Hotel Cecil iherereye muri USA imwe mu zitera abantu ubwoba bavuga ko haba imyuka mibi n’ibishushanyo byihinduranya

    8. Chateau Marmont — Los Angeles, California, USA

    Chateau Marmont, iherereye i Los Angeles muri California, USA, yashinzwe mu 1929 na Fred Horowitz. Iyi hoteli y'ibyamamare izwi cyane ku mateka akomeye arimo inkuru z'ubwicanyi ndetse n'ibikorwa by'imyuka itavugwaho rumwe. 

    Kuba ahantu h’ibikorwa bidasanzwe no kuba icyicaro cy'inkuru zidasanzwe, bituma ikomeza kuba icyamamare mu bakunda kumenya amateka akomeye ateye ubwoba

    Chateau Marmont iherereye muri USA iyi yigeze ku gwamo umuhanzi witwa John Belushi azize ibiyobyabwenge

    7. Parador de Jaén — Jaén, Espagne

    Parador de Jaén, iherereye mu mujyi wa Jaén muri Espagne, yashinzwe mu 1565 n’Umwami Ferdinand n’umwamikazi Queen Isabella. Iyi hoteli y'amateka yihariye izwi cyane ku mirwano ikaze y'abasirikare baharwaniye mu kinyejana cya 16. 

    Abashyitsi batandukanye bakunze gutangaza ko babona ibishushanyo bihindagurika ku nkuta, bikomeza gutera ubwoba no guhangayikisha abakunda gusura ahantu hafite amateka akomeye.

    Parador de jaen iherereye muri Espagne

    6. Queen Mary Hotel — Long Beach, California, USA

    Queen Mary Hotel, iherereye mu mujyi wa Long Beach muri California, USA, yashinzwe mu 1936 na sosiyete ya Cunard Line. Iyi hoteli yahoze ari ubwato bw'intambara bwakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y'Isi yose, nyuma ihindurwa hoteli ikomeye izwi ku isi hose. 

    Izwiho kuba ahantu h'inkuru zidasanzwe, aho abashyitsi batandukanye bavuga ko bumva amajwi atangaje ndetse n'ibikorwa by'imyuka by'abahoze ari abarwanyi b'icyo gihe.

    Oueen Mary Hotel iyi yahoze ari umwato mu ntambara ya kabiri y’Isi

    5. Poveglia Island Hotel — Venice, u Butaliyani

    Poveglia Island Hotel, iherereye muri Venice mu Butaliyani, yashinzwe mu 1793 na Leta y'iki gihugu. Iyi hoteli izwi cyane ku mateka ateye ubwoba bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi bivugwa ko byagiye bihabera. 

    Mbere yo kuba hoteli, yari ikigo cyakira abarwayi ba malaria  mu kinyejana cya 18, nyuma ihindurwa ikigo cyita ku barwayi bo mu mutwe mu myaka ya 1920.

    Amateka akomeye y'iyi hoteli akomeza kuyigira ahantu h'amayobera akurura abashaka kumenya ibyayo.

    Poveglia ihererye mu Butariyani yahoze ari ikigo cy’ubuvuzi

    4. Aokigahara Hotel — Fuji, Ubuyapani

    Aokigahara, izwi cyane nk’Ishyamba ry'imyuka , iri hafi y'ikirunga cya Fuji mu Buyapani. Iyi hoteli, itagira tariki yihariye yashingirwaho, ifite amateka akomeye mu rwego ruteye ubwoba. 

    Ikomeje gukurura abantu benshi bashaka guhura n'imyuka ndetse n'abifuza kumenya amateka yayo n'ibikorwa biteye ubwoba byagiye biyiberamo. 

    Aokigahara ni ahantu hazwi ku rwego mpuzamahanga kubera izina ryayo rikwirakwizwa mu nkuru ziteye ubwoba n'ibikorwa by'ibimenyetso by'imyuka. Ibi byose bituma  ikomeza kuba icyitegererezo ku bakunda amateka nk’aya.

    Aokigahara Hoteli iherereye mu Buyapani

    3. Bhangarh Fort — Rajasthan, u Buhinde

    Bhangarh Fort ni hoteli iherereye mu karere ka Rajasthan mu Buhinde, yashinzwe mu 1573 na Maharaja Madho Singh I. Yashinzwe nk'umurwa w'ingabo mu rwego rwo kurinda ubutegetsi bwariho icyo gihe. 

    Uyu munsi, Bhangarh Fort ni ahantu h'ingenzi ku bakunda amateka ateye ubwoba n'ibikorwa bidasanzwe, kubera inkuru zivuga ku myuka y'abantu bahaguye mu bihe bya kera. Iyi hoteli izwi cyane kubera amateka yayo akomeye ndetse n'ubusabane bw'abakunzi b'amateka n'abakunda inkuru nk’izi.. 

    Ibyo bituma ikomeza gukurura ba mukerarugendo benshi bashaka kugera ku bikorwa bidasanzwe byabereye muri iyi hoteli.

    Bhangarh Fort ni Hoteli iherereye mu Buhinde

    2. Trans-Allegheny Lunatic Asylum — Weston, Virginia, USA

    Trans-Allegheny Lunatic Asylum ni hoteli ifite amateka akomeye n’inkuru ziteye ubwoba, ikaba iherereye mu mujyi wa Weston, muri Virginia, USA. Yashinzwe mu 1858 na Leta ya Virginia, maze mbere yo kuba hoteli ikora, yari ikigo cya leta cyakira abantu bafite ibibazo byo mu mutwe. 

    Icyo gihe, imibereho y'abarwayi yari mibi cyane, bituma ahantu haho hahabwa isura y'ubwoba n'amayobera.

    Imyuka idasanzwe ivugwa muri iyi hoteli, ikomeje gukurura abashyitsi benshi bifuza gusobanukirwa n'amateka yaho akomeye n’ibigenda bivugwa ku bikorwa bidasanzwe bibera muri yo.

    Trans-Allegheny Lunatic Asylum iherereye muri Viriginia muri USA

    1. Stanley Hotel — Estes Park, Colorado, USA

    Stanley Hotel ni imwe mu mahoteli y'akataraboneka ku Isi, izwi cyane kubera amateka akomeye n'ibikorwa by'amayobera byagiye biyiberamo.

    Yashinzwe mu 1909 na F.O. Stanley, Umushoramari w’ibikoresho bya moteri, maze ikomeza kwamamara cyane bitewe n'igitabo The Shining cya Stephen King, cyahise kiyihesha izina rikomeye mu mateka ateye ubwoba. 

    Abantu benshi bamaze imyaka n'imyaniko  bayisura bashaka kumenya ukuri ku nkuru z'imyuka n'ibikorwa bidasanzwe bivugwa ko bihabera, bikayigira ikimenyabose mu bakunda iby'amayobera n'ubwoba.

    Stanley iherereye muri Colorado muri USA

    Inkomoko: Conde Nast Traveler

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153485/harimo-iyahoze-ari-ubwato-mu-ntambara-yisi-injira-muri-hoteli-10-ziteye-ubwoba-ku-isi-153485.html

  • Lionel Sentore yageze i Kigali yitegura igita… – #rwanda #RwOT

    Lionel usanzwe ubarizwa mu Bubiligi yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ari kumwe n'umugore we ndetse n'umwana babyaranye. 

    Ni gacye Lionel Sentore yagiye agaragaza mu itangazamakuru iby'umuryango we, ndetse ntiyashimye ko itangazamakuru rifata amashusho umuryango. Azanye umugore we i Kigali n'umwana we, mu gihe abantu baherukaga inkuru z'urugo rwe n'umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bijoux' muri filime 'Bamenya'. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko agenzwa no kumurika Album ye no kongera gusabana n'inshuti ze. Ati 'Ni igitaramo turi gutegura neza cyane, ariko si igitaramo kinini cyane, gusa ni ugura n'abakunzi banjye, nkabasogongeza Album yanjye, ubundi nkabataramira.'

    Uyu mugabo yavuze ko Album ye iriho indirimbo 12, ndetse bifashe igihe cy'umwaka umwe kugirango ibe irangiye. Kuri Album ye yakoranyeho n'abahanzi barimo Elysee Bigirimana, Mike Kayihura ndetse na Angel basanzwe bubakanye ubushuti.

    Yavuze ko igitaramo cye kizaba tariki 27 Werurwe 2025, ndetse kizabera kuri Atelier du Vin, kandi yitezeho azifatanya n'abandi bahanzi. Lionel Sentore yavuze ko kwitirira Album ye indirimbo 'Uwangabiye' bituruka mu kuba yarahinduye amateka ye.

    Ati 'Ni indirimbo ifite aho yankuye, ndetse n'aho yangejeje, kandi ni indirimbo nkunda, nkeka ko n'abanyarwanda bayikunze, nkaba mbashimira cyane.'

    Lionel Sentore yavuze ikorwa ry'iyi Album ryamutwaye amafaranga menshi 'n'ubwo ntahita ntangaza umubare w'abafana'. Yavuze ko hari indirimbo zimwe azakorera amashusho i Kigali mbere y'uko asubira mu Bubiligi, zizaba zigize iyi Album.

    Album ye iriho indirimbo 12 zirimo 'Umukobwa w'abeza', 'Teta', 'I.U.O.A.E', 'Uko bimeze' yakoranye na Mike Kayihura, 'Urera' yakoranye na Elysee, 'Uwangabiye' ari nayo yitiriye Album, 'Hobe', 'Mukandori' yakoranye na Angela, 'Ntaramanye', 'Urukundo' yakoranye na Boule Mpanya, 'Yanyuzuye umutima' ndetse na 'Haguruka ugende'.

    Lionel Sentore usanzwe ubarizwa mu Itorero Ingangare, avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri Album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe. Kuko yari amaze igihe ategura indirimbo yashakaga ko bakorana, kandi ko bagihura yahise abyumva vuba.

    Ati 'Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura dufatanya kuyinoza. Byari mu bintu byanshimishije, dore ko ari mu bahanga dufite mu Rwanda.'

    Kuri iyi Album kandi yakoranye n'umuhanzikazi uri kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize umwuga ndetse w'umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n'abahanzi benshi bakomeye.

    Lionel Sentore ati 'Nanjye akaba ari umwe mu bo nifuje ko twakorana indirimbo. Kuko nawe yagerageje kumva ibihangano byanjye biramunyura.'

    Yanifashishije kandi kuri Album Elyse, uri mu bahanzi bakomeye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi ushyize imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Sentore ati 'Nawe twakoranye indirimbo nziza cyane ya Gospel, narayimwumvishije arayikunda cyane. Mu by'ukuri ndifuza ko Abanyarwanda bose aho batuye bazisanga muri iyi Album nabateguriye pe.!

    Sentore asobanura ko indirimbo 'Uwangabiye' yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase 'kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n'ibihangano bya gakondo'.

    Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.

    Ati 'Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.' 

    Akomeza ati 'Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n'ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk'abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.' 


    Ku kibuga cy’indege, Lionel Sentore yakiriwe n’abarimo Didier Kananura, usanzwe ari umujyanama w’umuhanzi Muyango Jean Marie 


    Lionel Sentore yakiriwe kandi n’umwe mu bana bo mu muryango we ubwo yari ageze i Kigali 


    Lionel Sentore yamaze kugera i Kigali aho agiye kumurikira Album ye iriho indirimbo 12

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UWANGABIYE’ YA LIONEL SENTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153501/lionel-sentore-yageze-i-kigali-yitegura-igitaramo-cya-album-ye-yamamaye-mu-matora-amafoto-153501.html

  • Inzego z'umutekano z'u Rwanda zigiye gutangiza amezi atatu y'ibikorwa byo kuzamura imibereho y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda.'

    Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe, ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy'amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n'imyaka 25 y'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage.

    Hazibandwa ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

    Abaturage bashimiwe uruhare n'ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n'iterambere ry'u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibi ari umusaruro wavuye mu mu guhuriza hamwe ibikorwa by'Ingabo n'ibya Polisi.

    Yagize ati 'Mbere habagaho ibikorwa by'Ingabo ukwabyo (Army Week) ndetse n'ibya Polisi (Police Month), ariko kuva mu mwaka ushize, hafashwe icyemezo cyo kubihuriza hamwe nyuma yo gukora isuzuma ku bufatanye na Minisiteri zitandukanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.'

    Yakomeje agira ati 'Nk'uko biri mu nshingano duhabwa n'itegeko rishyiraho Ingabo na Polisi, umutekano ni mugari, ugera no ku mibereho myiza, niyo mpamvu bisaba gufatanya n'abaturage mu gushyiraho ibikorwa bizamura imibereho myiza bikunganira iterambere ry'Igihugu, bimwe mubyo dukora buri mwaka.'

    ACP Rutikanga yakomoje no ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka avuga ko Polisi y'u Rwanda izaba inizihiza imyaka 25 ishize, iri mu bikorwa by'ubufatanye n'abaturage, kuva ishinzwe ku itariki ya 16 Kamena 2000, imwe mu nshingano zayo akaba ari ugufatanya n'abaturage, bagashira ubwoba ntibarebe umupolisi ngo bamutinye ahubwo bakamwibonamo nk'umufatanyabikorwa.

    Yavuze ko inyungu yitezwe muri ibi bikorwa ari uko abaturage bazarushaho kugirira icyizere Ingabo na Polisi, no kumva ko ari bo izi nzego zibereyeho kuko badahari ntawe zaba dukorera.

    Inzego z'umutekano z'u Rwanda zigiye gutangiza amezi atatu y'ibikorwa byo kuzamura imibereho y'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-umutekano-z-u-rwanda-zigiye-gutangiza-amezi-atatu-y-ibikorwa-byo

  • Gisagara: Fuso yagonze umusore wambukaga umuhanda iramwica – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku wa 15 Werurwe 2025 masaha ya saa Munani z'amanywa, aho imodoka ifite ibirango bya RAI 293 I yahitanye umusore w'imyaka 18, ubwo yambukaga umuhanda yitwikiriye ishashi kuko imvura yarimo igwa.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka y'imodoka yabaye ubwo yavaga mu Kagari ka Bwiza yerekeza mu Kagali ka Akaboti, umushoferi ntiyaringaniza umuvuduko, agonga umusore w'imyaka 18 wambukiranyaga umuhanda ahita apfa.

    Ati 'Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibirizi.'

    Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anasaba abakoresha umuhanda bose kwirinda uburangare no kugenda nabi mu muhanda, kugira ngo hirindwe impanuka zo mu muhanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-fuso-yagonze-umusore-wambukaga-umuhanda-iramwica

  • Mu myaka itanu hanyerejwe miliyari 48 Frw: Ishusho y'ibyaha bimunga ubukungu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho n'Umuyobozi mukuru w'uru rwego, Gashumba Jeanne Pauline, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Yerekanye ko ibyaha bikunze kugaragara biri muri urwo rwego birimo kunyereza umutungo, kunyereza umusoro, kwihesha ikintu cy'undi, iyezandonke, kwigana no guhindura ibimenyetso by'amafaranga, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry'intwaro za kirimbuzi.

    Yasobanuye ko ibyo ari ibyaha bikorwa bigamije kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'igihugu n'imari kandi bidakwiye kwihanganirwa.

    Yakomeje ati 'Umuntu umaze kweza ya ndoke yakomoye ku byaha, ajya kuyirira muri sosiyete ajya kubaho ubuzima yifuje ariko buturutse mu buryo bw'uburiganya.'

    Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2024 byagaragaye ko ibyago byo kuba habaho iyenzandoke ziri ku kigero cyo hagati.

    Ati 'Niyo twaba turi hasi byaba ari ikibazo kuko twagakwiye kuba tufite zeru, kuko igihe cyose hari ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu n'icyo kibazo cy'iyezandonke kiba gihari.'

    Muri iryo suzuma ngo hashingiwe ku byaha bimunga ubukungu n'imari mu kureba uburemere bw'ingorane zaterwa buri cyaha hitawe ku mubare w'ibyaha byakurikiranyweho n'amafaranga yabigaragayemo.
    Yavuze ko mu byarebweho mu isuzuma hitawe ku kureba kuri dosiye zagaragayemo nibura guhera kuri miliyoni 5 Frw kuzamura nk'uburyo bw'impagararizi mu bushakashatsi.

    Byagaragaye ko mu byaha bimunga ubukungu n'imari, ibiza ku isonga mu myaka itanu (guhera mu 2019-2024), ari ukwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kuko hagaragaye amadosiye 837.

    Kunyereza umutungo hagaragaye amadosiye 737, gucuruza abantu 162, kuvunja no kuvunjisha amafaranga bitemewe amadosiye 160, icyaha cyo kunyereza umusoro hakiriwe amadosiye 116.

    Ibyo bisobanuye ko izo ari dosiye ziregwamo arenga miliyoni 5 Frw kuri buri imwe, bivuze ko atari zo gusa zakiriwe gusa.

    Ku bijyanye n'amafaranga yari muri ibyo byaha nko kunyereza umutungo harimo arenga miliyari 48 Frw, kwihesha ikintu cy'undi harimo miliyari 29 Frw, kunyereza umusoro harimo miliyari 25 Frw, mu gihe ikoreshwa ry'ikoranabuhanga harimo miliyari 15 Frw n'ibindi.

    Ati 'Ibi biratugaragariza uko duhagaze n'aho tugomba gushyira imbaraga. Biragaragara ko imbaraga zigomba gushyirwa mu kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo, mu bijyanye no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gushyira umwihariko mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n'ibyaha byo gucuruza abantu. Kuko byo nubwo amafaranga atajyamo ari menshi ariko bigira ingaruka mbi ku bantu.'

    Yavuze ko hakiri icyuho mu gukurikirana ibyo byaha kuko nko mu myaka itanu ishize mu madosiye yari yagaragajwe arenga 2000 y'abakurikiranyweho iyezandonke, hakurikiranywe gusa amadosiye 44 mu gihe umutungo ukomoka kuri icyo cyaha hagaruwe miliyari 4 Frw gusa.

    Yakomeje avuga ko 'Turamutse dushyize imbaraga ibi byaha bimunga ubukungu, nibura Afurika yabasha kuziba icyuho kigera kuri 33% by'umutungo iba ikeneye kugira ngo natwe tugere ku iterambere. Aha bikeneye ko dushyiramo imbaraga twese.'

    Ku bijyanye n'imbogamizi zikigaragara mu guhangana n'ibi byaha zishingiye ahanini ku kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, aho usanga abanyabyaha bafite ubumenyi busumbye kure ubw'ababirwanya.

    Ati 'Uwo mwana afite ubushobozi kurenza ubwo inzego zishinzwe kurwanya ibyo byaha ziba zifite. Iyo urebye aho isi igeze ni icyo kibazo kandi noneho iyo urebye umubare w'abagenzacyaha n'abashinjacyaha bashinzwe gukurikirana bya byaha nawo ni muto. Wanareba n'ibikoresho bafite bakeneye ibijyanye n'igihe.'

    Yagaragaje kandi ko ibijyanye n'umutungo utimukanwa biri mu bifite ibyago byinshi byo kwerezamo amafaranga yakomotse ku byaha, yerekana ko binashingiye ku kuba iyo serivisi idafite amategeko ayigenga mu Rwanda.

    Yasabye ko hashyirwaho itegeko rigenga uwo murimo, gukurikirana umutungo ukomoka ku cyaha igihe cyose hari kugenzwa icyaa kimunga ubukungu cyangwa imari no gushyiraho uburyo bwo gucunga umutungo ukomoka ku cyaha, guhera kw'ifatirwa ryawo kugeza utejwe icyamunara kugira ngo agaciro k'uwo mutungo kabungabungwe.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari, Gashumba Jeanne Pauline, yagaragaje ishusho y’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kunyereza-umutungo-byagaragayemo-arenga-miliyari-48-frw-ishusho-y-ibyaha

  • MTN Rwandacell Plc yungutse miliyari 5.3 Frw mu gihembwe cya nyuma cya 2024 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigararutseho mu kiganiro n'itangazamakuru, cyabaye ku wa 14 Werurwe 2025, ubwo yaragaraza raporo y'igihembwe cya nyuma cy'umwaka 2024.

    Imibare y'iki gihembwe cyasojwe ku wa 31 Ukuboza 2024, igaragaza ko iyi nyungu ahanini yatewe n'izamuka ry'abakiliya ndetse no kwaguka kwa serivisi za Mobile Money n'ibindi.

    MTN Rwanda yerekanye ko yungutse abakiliya bashya bangana na 5.1%, bagera kuri miliyoni 7.6. Iri terambere ryatumye MTN Rwanda iguma ku isonga ku isoko ry'itumanaho.

    Serivisi za Mobile Money zazamutseho ikigero kingana na 30.3%, igira uruhare runini mu izamuka ry'amafaranga yinjiye muri serivisi zose ya 4.6%, bingana na miliyari 257.7 Frw.

    MTN Rwanda kandi yaguye imiyoboro yayo, igera ku bwisanzure bwa 99.7% ku batuye igihugu, na ho internet yihuta (broadband) igera kuri 87%, ubwinshi bw'abakoresha telefoni zigezweho bwazamutse 36.8%, bugera kuri miliyoni 2.7, bigaragaza intambwe ikomeye mu gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z'ikoranabuhanga.

    Amafaranga yinjiye mu by'imikoreshereze ya interineti na yo yagize izamuka ryo hasi ringana na 0.2%, rishingiye ku kwiyongera kwa 35.7% mu gukoresha interineti ku mukiliya, bikaba byaratewe n'itangwa ry'ama paki ya interineti ahendutse kugira bageze ku baturage ibyo bifuza bihura n'ubushobozi bwabo.

    Abakoresha Mobile Money Rwanda bageze kuri miliyoni 5.3, bituma amafaranga yinjiye yiyongera ku kigero cya 30.3% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo cya 2023.

    MoMo Pay na yo yagize ubwiyongere bugaragara, aho abacuruzi bayikoresha bageze ku bihumbi 520, na ho abayikoresha bagera kuri miliyoni 3.2.

    Umuyobozi wa MoMo Rwanda, Chantal Kagame, yagize ati 'MoMo yagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kwishyura serivisi zitandukanye, kwizigamira no kubona inguzanyo byoroshye.'

    Nubwo MTN Rwanda yungutse mu gihembwe cya nyuma cya 2024, igihombo cy'umwaka wose cyageze kuri miliyari 5.5 Frw, bitewe n'uko mu mezi icyenda ya mbere ya 2024 yahombye agera kuri miliyari 10.9 Frw.

    Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko impamvu yo guhomba mu mwaka wa 2024 ahanini ari bitewe n'izamuka ry'ibiciro.

    Yagize ati “Igabanuka ry'agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda ryatumye haza ibihombo kubera ko ibikoresho byinshi dukoresha bituruka mu mahanga. Ni ikibazo mu by'ukuri kitubangamira, ibyo byose bituma ishoramari twakoreshaga mu myaka ishize rigabanuka, kuko niba waratwaraga idorali rimwe ukazana ibyuma bibiri ubu uritwaza atatu.”

    MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk'uko biri muri gahunda y'ibikorwa ya 2025 ndetse no guhanga udushya mu rwego rwo guteza imbere serivisi z'imari n'ikoranabuhanga mu Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri MTN Rwanda, Mohamed Kiwan, yatangaje ko muri uyu mwaka internet ya 5G izatangira gukoreshwa

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwannda, yashimiye abakiliya ku bwo gukoresha Mobile Money

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yijeje abakiliya bayo gukomeza kubaha ibyo bakwiriye kandi bibanogeye

    MTN Rwandacell Plc yagaragarije itangazamakuru ko yungutse miliyari 5.3 Frw mu gihembwe cya nyuma cya 2024

    MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye

    Amafoto: Isaac Munyemana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwandacell-plc-yungutse-miliyari-5-3-frw-mu-gihembwe-cya-nyuma-cya-2024

  • Putin yaburiye Ukraine kuva mu gace ka Kursk inzira zikigendwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov ku wa 15 Werurwe 2025. Ati 'Igihe kiracyahari nubwo kiri kuyongonga ku rwego rwo hejuru.'

    Ku wa 14 Werurwe 2025, Putin yijeje abasirikare ba Ukraine bari muri Kursk umutekano, mu gihe baba bamanitse amaboko kuko bazengurutswe.

    Yagize ati “Nibarambika intwaro zabo, bakitanga ku neza, tubijeje ko ntacyo ubuzima bwabo buzaba, tuzabakira mu cyubahiro hakurikijwe amategeko mpuzamahanga n'amahame yacu nk'u Burusiya.”

    Ibi Putin yabitangaje nyuma y'uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko hagomba kurebwa uburyo ubuzima bw'ibihumbi by'abasirikare ba Ukraine baherereye mu gace ka Kursk bwarokorwa kuko bakikijwe n'igisirikare cy'u Burusiya.

    Icyo gihe Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ati 'Bwaba ari ubwicanyi ndengakamere, ibintu bitigeze bibaho kuva mu Ntambara ya Kabiri y'Isi'.

    Muri Kanama 2024 ni bwo Ukraine yagabye igitero simusiga mu gace ka Kursk aho yafashe umujyi muto wa Sudzha n'utundi duce twinshi.

    Icyo gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko gufata aka gace ari kimwe mu bizabafasha mu biganiro by'amahoro n'u Burusiya.

    Icyakora u Burusiya bwakoze iyo bwabaga mu kwigarurira icyo gice aho ku wa 13 Werurwe 2025, Moscow yari imaze kwigarurira 86% by'ubutaka bwa Kursk byari byarigaruriwe na Ukraine ndetse ko abasirikare ba Ukraine bahari bose bazengurutswe.

    Putin yaburiye abasirikare ba Ukraine kumanika amaboko bakava mu gace ka Kursk inzira zikigendwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/putin-yaburiye-ukraine-kuva-mu-gace-ka-kursk-inzira-zikigendwa

  • Uganda yashyikirije u Rwanda Gitangaza uri mu bakekwaho iyicarubozo ryakorewe umunyeshuri w'imyaka 19 – #rwanda #RwOT

    Yafashwe nyuma y'uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by'amategeko.

    Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa n'Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike.

    Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje itariki izagenwa n'urukiko kugira ngo urubanza rutangire mu mizi.

    RIB yaburiye abibwiras ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe k'ubufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.

    Byinshi kuri iyi dosiye

    Mu Ukuboza 2024, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'umusore w'umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza.

    Icyo gihe, IGIHE yifuje kumenya byinshi ku ikorwa ry'icyo cyaha n'icyo inzego ziri kugikoraho, igirana ikiganiro cyihariye n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

    Yagaragaje ko abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo iyicarubozo no kwirengagiza gutabara uri mu kaga.

    Yashimangiye ko ibyo bakurikiranyweho mu gihe byaba bibahamye bashobora gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko nyuma y'uko RIB imenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be mu nzu bari bakodesheje iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege, bahise bagoboka, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, hafatwa abasore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka 19-24.

    Bafashwe tariki ya 13 n'iya 14 Ukuboza 2024.

    Dr. Murangira ati 'Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry'uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko 8 ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha. Hari abandi bagishakishwa.'

    Mu bakekwaho kugira uruhare muri icyo cyaha, harimo Uwase Adolphe Emmanuel w'imyaka 24, Ikuzwe Bruce Emery wa 21, Imanzi Kevin wa 21, Kirezi Vanessa w'imyaka 20, Nkubana Joel w'imyaka 20, Mugenzi Jonathan w'imyaka 20, Kirenga Kevin ufite imyaka 19 na Rugema Marembo w'imyaka 19.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko icyo cyaha bagikoreye mu nzu bari bakodesheje iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege. Iyo nzu bayikodesheje guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2024

    Ati 'Byatangiye ari bimwe by'urubyiruko, bakodesha inzu iminsi runaka, bashaka gukoreramo ibirori byo kwinezeza, bimwe bizwi nka house party, biza kurangira habereyemo ibyaha biremereye. Mu gihe rero bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na laptop imwe, hanyuma baje gukeka umwe muri bo witwa Haberumugabo Guy Divin w'imyaka 19.'

    Dr. Murangira yavuze ko Baje gutangira kumukubita bamuryoza ko ngo ari we wabibye. Iperereza rigaragaza ko bamukoreye urugomo rukabije, bimuviramo gukomereka ku buryo bubabaje.

    Ati 'Ikintu kitumvikana ni uko iki cyaha cyakorewe Divin, cyakozwe n'Inshuti ze, Divin yari mugenzi wabo bari mu mugambi umwe wo gukodesha iyo nzu yo kwishimishirizamo.'

    Ku bahuzaga ihohoterwa ry'uwo mwana n'uko akomoka mu Burundi, Dr. Murangira yavuze ko ari ho akomoka koko yari mu Rwanda kubera kwiga, ariko ko guhohoterwa kwe n'abagenzi be bari inshuti ntaho bihuriye n'igihugu akomokamo.

    Abo batawe muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo Icyaha cy'Iyicarubozo no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

    Iyicarubozo ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 112 y'itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ivuga ko Iyicarubozo ari igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n'undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ari yo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

    Ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 244 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 300,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

    Ikindi n'uko Icyaha cy'iyicarubozo kidasaza.

    Dr. Murangira yatangaje ko 'RIB iributsa Abaturarwanda ko kwihanira ari icyaha gihanwa n'amategeko. Nta muntu wari ukwiye kwihanira kuko Leta iba yarashyizeho inzego kugira ngo niba hari ukosherejwe yitabaze inzo nzego.'

    Uganda yashyikiriye u Rwanda Gitangaza uri mu bakekwaho iyicarubozo ryakorewe umunyeshuri w'imyaka 19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-yashyikiriye-u-rwanda-gitangaza-uri-mu-bakekwaho-iyicarubozo-ryakorewe