Blog

  • U Rwanda rwashimiye ambasaderi w'u Bushinwa n'uwa Angola basoje imirimo yabo – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yabashimiye uruhare rukomeye bagize mu guteza imbere umubano w'ibihugu byabo n'u Rwanda mu bihe bari bamaze muri izo nshingano.

    Minisitiri Nduhungirehe yashimye ibikorwa bya Ambasade y'u Bushinwa by'umwihariko Amb. Wang mu guteza imbere umubano w'ibihugu byombi, ndetse anamwifuriza amahirwe mu bindi azerekezamo.

    Amb. Wang yashimiye Minisitiri Nduhungirehe kuba yaramufashije cyane mu rugendo rw'akazi, avuga ko ubufatanye hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda mu nzego zitandukanye bwatanze umusaruro ukomeye.

    Amb. Wang yagize ati ' Nagize amahirwe yo gushimangira umubano w'ibihugu byombi, utanga umusasuro mwiza wavuye mu bufatanye hagati y'ibihugu byombi.'

    Yasezeranyije kandi kuzakomeza kugira uruhare mu kuzamura umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda mu bikorwa biri imbere.

    Uyu mwaka ni uwa 54 u Rwanda n'u Bushinwa byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.

    Ni umubano umaze kubyara inyungu zitandukanye, urugero ni nko mu mpera za 2019, Covid-19 itaratangira, aho abanyeshuri b'Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

    Ni mu gihe abarimu b'Abanyarwanda batumirwa mu Bushinwa ngo bajye kwigisha Ikinyarwanda. Urugero rwa hafi ni Kaminuza ya Beijing Foreign Studies University yatangije porogaramu yo kwigisha isomo ry'Ikinyarwanda ku banyeshuri bayigamo.

    Mu buvuzi na ho u Bushinwa bufitemo ukuboko aho nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage ibihumbi 700 birenga abarenga ibihumbi 37 babazwe.

    Rimwe mu ishoramari rishya Abashinwa bafite mu Rwanda ni Uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukorera sima mu Karere ka Muhanga. Rukoresha abakozi barenga 7000 muri icyo gihugu, rukaba ari urwa 23 mu nganda nini kandi zikomeye ku Isi ndetse mu Bushinwa ni urwa cyenda.

    Ni mu gihe umubano w'u Rwanda na Angola na wo umaze guhama, aho nko mu 2022 Guverinoma y'u Rwanda n'iya Angola byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro, ibihugu byombi byari biherutse gushyiraho umukono.

    Angola kandi imaze igihe ari umuhuza w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo byo mu Burasirazuba bw'iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.

    Minisitiri Nduhungirehe (iburyo) yashimiye Ambasaderi w’u Bushinwa, Wang Xuekun, wasoje imirimo ye mu Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe (iburyo) yashimiye Amabasaderi wa Angola, Dr Eduardo Octávio, wasoje imirimo ye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashimiye-ba-ambasaderi-ba-angola-n-u-bushinwa-basoje-imirimo-yabo-mu

  • Kuri uyu wa gatanu itariki 14 Werurwe 2025 Ikipe ya Gasogi United yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-24.

    UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

    UMUKINO URATANGIYE

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert, Nshimirimana Ismail, Seidou Dauda Youssif, Ruboneka Jean Bosco, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra,

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Ibrahima Dauda Bareli, Muderi Akbar, Iradukunda Axel, Hakizimana Adolphe, Nduwayo Alex, Udahemuka Jean De Dieu, Mugisha Joseph Rama, Mbaye Alioune, Kokoete Udo Ibiok, Hamis Hakim na Ngono Guy Herve.

    Abakinnyi ba Gasogi United bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    18:57′ Amakipe abanza mu kibuga ku mpande zombi asohotse mu Rwambariro ari kumwe n’abasifuzi umukino ugiye gutangira’

    18:54′ Abatoza Ba Gasogi United basohotse mu Rwambariro’

    18:54′ Abasimbura Ba Gasogi United basohotse mu Rwambariro’

    18:53′ Abatoza ba APR FC basohotse mu Rwambariro’

    18:53′ Abasimbura ba APR FC basohotse mu rwambariro’

    18:43′ Abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro aho noneho baza kugaruka amakipe yombi yesurana mu mukino ukomeye cyane’

    18:37′ Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya biyibutsa kuzamura imipira miremire bashakisha abataka, mu gihe aba Gasogi United bari kwishyushya bashota mu izamu.

    18:11′ Abakinnyi ba APR FC barangajwe imbere n’abazamu babiri aribo Pavelh Ndzila na Ishimwe Pierre bamaze gusohoka mu rwambariro aho bagiye kwishyushya kugira ngo bakine umukino wa Gasogi United bameze neza’

    18:05′ Abakinnyi ba Gasogi United bamaze kugera mu kibuga ubwo bagiye kwishyushya kugira ngo bakine umukino wo kwihimura bahagaze neza’

    17:57′ Abafana ku makipe yombi batangiye kwinjira muri Kigali Pele Stadium abo bagiye kwihera ijisho umukino uza Guhuza APR FC na Gasogi United Saa Moya z’umugoroba’

    Mbere y'uko uyu mukino uba Perezida wa Gasogi United KNC yumvikanye anenga imisifurire yaranze umukino wahuje APR FC na Gasogi United mu gikombe cy'Amahoro bikarangira APR FC isezereye Gasogi United.

    KNC yavuze is asa naho atanga integuza kuri uyu mukino ndetse avuga ko naramuka yongeye gusifurirwa nabi hari ibyo azatangaza umukino urangiye.

    Yagize ati: “Ndatanga integuza kuwa Gatanu ni mugoroba, APR FC yitegure ize ikine ariko hakongera kuba ibyabaye biteye agahinda, ibisigaye ntabwo mbitangaje nonaha nzabitangaza umukino urangiye”.

    Yavuze ko niba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ridashoboye gutanga ubutabera umupira w’u Rwanda nta hantu wazagera ndetse anihanangiriza umusifuzi Nizeyimana Is’aq umaze kumusifurira nabi inshuro 3 zirimo n’iheruka asezererwa na APR FC mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

    Yagize ati “Uyu munsi wa none ndagirango mbwire abantu babiri, ndabwira abantu bo muri FERWAFA niba mudashoboye gutanga ubutabera ntekereza ko ibyo ubwabyo uwo mupira nta hantu tuzagera nta n’icyo tuzageraho.  

    Nk’ubu ngubu ndakubwiza ukuri pe imbere y'Imana isumba byose iyi si inshuro ya 3 Is’aq adusifurira nabi rero mu kuri kw’Imana ntabwo njya ntegeka imisifurire ariko Is’aq ndakwihanangirije imbere y'Imana isumba byose, nibamuduha nzakwereka ikizaba. Ntabwo nzarega umusifuzi kuko uwo urega niwo uregera”.

    KNC yavuze ko APR FC igomba kubatsinda kuko ifitiye ubushobozi cyangwa bo bakayitsinda kuko babiruhiye ndetse anizeza abantu kuzabona umupira mwiza.

    Yagize ati: “Reka mbabwire rero ntitugiye gukina na APR FC muzabikore nibwo muzabona y’uko nta magambo menshi mvuze ibikorwa bizivugira. APR FC izadutsinde kuko igomba kudutsinda cyangwa tuyitsinde kuko twabiruhiye. 

    'Ni ikipe ifite ubushobozi buditsinda natwe dufite ubushobozi buyitsinda rero ntabwo dukeneye uza kudobya umupira.

    Ku wa Gatatu itariki 10 Werurwe 2025 Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yateguje kwihorera imbere ya APR FC nyuma y’uko ibasezereye mu gikombe cy’Amahoro mu buryo batemeye.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru gitegura uyu mukino, avuga ko ari amahirwe bagize yo kwihorera kuri APR FC nyuma y’uko ibasezereye mu gikombe cy’Amahoro mu buryo batemeye bitewe nuko bibwe n’umusifuzi.

    Yagize ati: “Tugize amahirwe atagira uko asa, tugize amahirwe tutarabona kuva twabaho. Kubona ikipe igukuye mu irushanwa utemera uko wavuyemo Imana ikongera ikayiguha mu gihe cy'icyumweru kimwe.

    Ntekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kubona Gasogi United icyo ari cyo. Iyi APR FC tuzihorera noneho umusifuzi azayitwambure ntabwo mvuga byinshi ariko ibyabaye birahagije”.

    Yakomeje agira ati: “Nimunyemerere rero kuri uyu mukino abaza baze cyangwa barorere. Ikidushimishije ni kimwe ni uko tugiye kubona ukwihorera, dutsindwe wenda APR FC yabikoreye tujye tuvuga ngo ahwi wenda wa mujinya ushire cyangwa se tuyikubite dutahe twishimye”.

    Ikipe ya Gasogi United nibasha gutsinda uyu mukino nk'uko yabisezeranyie abakunzi bayo, iraba yishe inyoni ebyiri kuko iraba ibonye amanota atatu ndetse ibe yihimuye kuri APR FC yayisezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo itemera ndetse inabone amanota atatu.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Gasogi United biratuma igira amanota 28 igume guhangana no gusoreza mu myanya myiza ku rutonde rwa shampiyona. Ikipe ya APR FC nayo irasabwa gutsinda uyu mukino cyane ko iwutsinze yahita igira amanota 44 ikarara ku mwanya wa mbere mu gihe haba hagitegerejwe ikizava mu mukino wa AS Kigali na Rayon Sports uzakinwa ku munsi w'ejo.

    Uko abakinnyi ba Gasogi United basesekaye kuri Kigali Pele Stadium baje mu mukino wo kwihorera kuri APR FC

    Uko abakinnyi ba APR FC basesekaye kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ukomeye wa Gasogi United

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153457/live-gasogi-united-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-wo-kwihimura-153457.html

  • Abakinnyi 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye muri Congo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwato bwari butwaye abakinnyi b'umupira w'amaguru bwarohamiye mu Mugezi wa Kwa, mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo ku wa 10 Werurwe 2025. Iyi mpanuka yahitanye abantu 25, nk'uko byemejwe n'umuvugizi w'iyi ntara, Alexis Mputu. Abakinnyi bari bavuye gukina mu Mujyi wa Mushie ubwo bagiraga ibyago byo kugwa muri iyo mpanuka ikomeye.

    Nk'uko Alexis Mputu yakomeje abisobanura, ubwato bwavuye ku cyambu ahagana saa tanu z'ijoro, ariko bugatakaza umurongo. Impamvu nyamukuru yateje impanuka ngo ni uko bwari butwaye abantu nijoro cyane kandi nta matara ahagije bwari bufite yo kwifashisha mu kureba inzira. Ibi byatumye ubwato budakomeza mu murongo mwiza, bikaba byarateye iyo mpanuka ikomeye.

    Umuyobozi wo mu nzego z'ibanze muri aka gace yatangaje ko abantu 30 babashije kurokoka iyi mpanuka. Gusa, iyi si inshuro ya mbere impanuka nk'iyi ibaye muri RDC, kuko ubwato ari bwo buryo bw'ingenzi bwo kwambuka imigezi, bityo hakaba hakunze kugaragara impanuka nk'izi.

    Mu Ukuboza 2024, indi mpanuka y'ubwato yabaye mu Mugezi wa Fimi aho abantu barenga 100 bari barimo. Icyo gihe, abantu 25 barapfuye, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero. Ibi bigaragaza ko ikibazo cy'umutekano w'ubwato muri RDC gikomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane bitewe n'ibibazo by'ubushobozi buke bw'ubwato n'ibikoresho bidahagije.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-25-bapfiriye-mu-mpanuka-yubwato-yabereye-muri-congo/

  • Ngoma: Abayobozi batatu bavugwagaho gutanga serivisi mbi basezeye mu kazi – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi banditse basezera mu kazi ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, nyuma yo kugirwa inama igihe kinini n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi uko ari batatu bamaze kwandikira ubuyobozi bw'Akarere basezera mu kazi ku mpamvu zabo bwite, nyuma yo kugirwa inama ku mikorere itari myiza yabarangaga.

    Ati ''Nibyo koko abo bayobozi banditse basezera mu kazi, umwe ni Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza mu Karere, undi ni Umukozi ushinzwe Ubutaka mu Murenge wa Jarama, undi ni Umukozi ushinzwe Irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Rukira. Bose banditse basezera ku mpamvu zabo bwite.''

    Meya Niyonagira yavuze ko muri aba bakozi uko ari batatu babanje kugirwa inama ku mikorere yo guha umuturage serivisi nziza ariko ngo bigaragara ko batazubahiriza bahitamo gusezera mu kazi.

    Ati ''Abandi bayobozi turababwira ko icyo dushinzwe ari ugutanga serivisi nziza ku baturage, tugomba kubaha serivisi tutabasiragiza, tukirinda gushyira amananiza kuri serivisi zigenewe abaturage kugira ngo bakunde bagire icyo bibwiriza, ntabwo bidindiza serivisi gusa ahubwo bidindiza n'iterambere.''

    Yakomeje agira ati ''Iyo umuturage adindiye n'iterambere muri rusange riradindira, turajya inama ko abantu bakora ibyo bagomba gukora, bagakorana imbaraga n'ibakwe bakirinda amakosa no gufata ibitabagenewe.''

    Uyu muyobozi yaburiye abandi bayobozi bakunze kwaka abaturage ibitari mu mategeko kugira ngo babahe serivise abibutsa ko inzego nyinshi z'ubuyobozi zitazabirebera kuko ngo buri wese ahabwa ibimufasha gutanga serivise nziza ku muturage.

    Abayobozi bo mu Karere ka Ngoma beguye nyuma yo kugirwa inama ntibagire icyo bahindura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abayobozi-batatu-bavugwagaho-gutanga-serivise-mbi-basezeye-mu-kazi

  • Gen Makenga yavuze kuri Tshisekedi ushaka gutera u Rwanda, ubufasha buhabwa FDLR, Monusco n'ibindi – #rwanda #RwOT

    Destexhe ni umwe mu Banyaburayi bafashe iya mbere kuva intambara ya M23 yatangira, agaragaza ko uyu mutwe urwanira impamvu zumvikana ariko ko amahanga akomeje kutawitaho.

    Alain Destexhe yabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango MSF (Médecins sans frontières) w'abaganga batagira umupaka.

    Yaganiriye na Makenga, asubiza ku ngingo zirimo ibikorwa by'ubwicanyi bikorwa na FDLR, uruhare rwa Monusco mu bibazo biri kuba muri Congo, abashinja M23 gukora ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi.

    Alain Destexhe: Mwaba musaba ko Monusco iva muri Congo, cyane ko yagize uruhare mu bitero bibarwanya?

    Sultan Makenga: Oya, ariko Monusco yahinduye ubutumwa bwayo bwo kubungabunga amahoro, buyisaba kutagira uruhande mu makimbirane. Niba Monusco yaraturasheho, ntabwo dufite umutima wo kwihorera. Intambara nirangira, nta rwango tuzaba dufitiye abaturwanyije.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wasabye ko Ikibuga cy'Indege cya Goma gifungurwa kugira ngo bifashe mu bikorwa by'ubutabazi…

    Ndabishyigikiye, ariko FARDC yaracyangije, inatwara ibikoresho byo mu munara wifashishwa mu kugenzura indege, inasiga imodoka zimwe na zimwe ahantu dukeka ko zitezemo ibisasu. Inkengero z'ikibuga cy'indege, nazo dukeka ko zitezemo ibisasu. Mujye kwirebera namwe ubwanyu.

    Babashinja kuba mukorera mu kwaha k'u Rwanda…

    Ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka iteka urwitwazo rw'ibibazo bwateje cyangwa se ibibazo butakemuye. Abanyarwanda baratwumva kandi bagerageza gusobanurira amahanga ikibazo cyacu.

    Ni abavandimwe bacu kandi nabo bamaze igihe bafite umwanzi imbere yabo. Ikindi dufite ibihumbi by'impunzi mu nkambi mu Rwanda zifuza gutaha zigasubira mu gihugu cyazo.

    Utekereza ko Tshisekedi afite gahunda yo gutera u Rwanda?

    Yarabyivugiye we ubwe. Icyiyongeyeho, Ingabo n'intwaro yari yarashyize i Goma hamwe n'ihuriro ry'ingabo zo mu karere by'umwihariko u Burundi na FDLR, ku bwanjye bigaragaza umugambi we.

    FDLR iracyateye ikibazo n'uyu munsi?

    FDLR iri hose mu Ngabo za FARDC, kugeza no mu barinzi b'Umukuru w'Igihugu. Bashyizwe hamwe, bongererwa ubushobozi. Ntabwo barwana ngo badutsinde, ariko bashobora kongera kugirira nabi abasivile bari mu bice tugenzura aho imidugudu iri ahantu hagutse, kandi itatanye.

    Hashize iminsi itatu, bishe abaturage 40 mu gace ka Kirumbu. Ikindi, FARDC hamwe na FDLR bangiza Pariki y'Igihugu ya Virunga mu gihe twifuza kuyirinda.

    Hari abavuga ko amabuye y'agaciro ari mu by'ibanze muri gahunda zanyu…

    Reka nkubwire, twamaze imyaka myinshi mu bice bitarimo amabuye y'agaciro. Igihe twafashe agace karimo amabuye y'agaciro nka Rubaya, ntabwo tujya mu bijyanye n'ubucukuzi cyane ko busanzwe bukorwa n'abaturage binyuze muri koperative. Hanyuma rero, amabuye y'agaciro agurwa n'abantu b'abahuza, akaba ari bo bayacuruza kuri sosiyete ziyajyana hanze.

    Muri make ntabwo mujya mu bijyanye n'ubucuruzi?

    Habe na gato. Gusa kuva twatangira kugenzura imipaka ya Goma na Bukavu, twakira imisoro ku bicuruzwa ariko ku kiguzi gito kandi nta kurenganya, nta na ruswa ibirangwamo nk'uko bikorwa n'ubuyobozi bwa Kinshasa.

    Hari ibihano ariko mwashyiriweho hamwe n'u Rwanda…

    Ni ukubogama. Ukuri kuzagera aho kwigaragaze. Iyo bishe bene wacu, nta we bihangayikisha, kandi nta n'ibihano bitangwa. Iyo tugize icyo dukora, badufatira ibihano.

    Umubano uhagaze ute hagati y'igice cya M23 cya Politiki n'ikireba ibya gisirikare?

    Bertrand Bisimwa ni Perezida wa M23, njye nkaba ndi Visi Perezida hanyuma nkaba ndeba n'Ishami rya gisirikare. Turi mu ihuriro ryagutse, AFC, Alliance Fleuve Congo aho Corneille Nangaa ari we muhuzabikorwa.

    I Goma ubuzima ni ubusanzwe, ariko banki zirafunze. Kubera iki?

    Ni Kinshasa yafunze banki. Amafaranga yari muri banki ntabwo ari aya Tshisekedi, ni ay'abakiliya. Ari guhana abaturage kandi agakomeza kwangiza imibereho yabo ari kure.

    M23 waba uri umutwe uhuje amoko menshi?

    Perezida wacu ni Umushi, Umuvugizi wacu ni Umu-Luba, ubwoko bumwe na Tshisekedi, Umuvugizi wacu Wungurije ni Umu-Congo wo muri Bas-Congo…ariko twifuza kubaka igihugu, ubuyobozi butagendera ku moko cyane ko yangije igihugu cyacu.

    Ni ubuhe butumwa wifuza guha umuryango mpuzamahanga

    Urugamba rwacu ni urugamije ukubaho kwacu. Tugamije ko habaho Congo ishyize hamwe, yita ku bibazo by'iterambere n'imiyoborere. Mwabonye uko Abanye-Congo babayeho ku bwa Tshisekedi? Ni iki yabagejejeho?

    Uri umusirikare, wamaze imyaka itanu mu buzima bugoye mu misozi y'Ikirunga cya Sabyinyo, hagati y'ibihugu bitatu, Congo, u Rwanda na Uganda. Mwabagaho mute? Mwabaga mu nzu?

    [Aseka] Ndagutumiye, uzaze ubyirebere.

    Gen Sultan Makenga yatangaje ko amahanga akwiriye kumenya ko intambara ya M23 igamije ukubaho aho kuba izindi nyungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-makenga-yavuze-kuri-tshisekedi-ushaka-gutera-u-rwanda-ubufasha-buhabwa-fdlr

  • Kugeza nubu nabuze icyaha yakoze – Ingabire… – #rwanda #RwOT

    Tariki 03 Wereurwe 2025, nibwo Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwafashe Ishimwe Dieudonne wamenyekanye mu Rwanda nka Prince Kid, aho yahunze ubutabera nyuma yo gukatirwa imyaka itanu kubera ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ibi byatumye abanyarwanda hirya no hino bongera kugaruka kuri uyu mugabo uzwiho kuba yarahaye imbaraga irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga, ndetse n'abo ashinjwa guhohotera akaba ari bamwe mu bakobwa barytabiriye.

    Ubwo Ingabire Marie Immaculée yaganiraga na One Nation Radio mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube, we yagaragaje ko hari ibintu byinshi bidasobanutse mu rubanza rwa Prince Kid nk'umwe mu bakurikiranye ibyarwo kuva yatabwa muri yombi mu 2022.

    Yagize ati:'Ibi bintu nabivuze kuva biriya bintu bigitangira. Nukuri nk'umuntu uharanira uburenganzira bw'abagore n'abana b'abakobwa, nk'umuntu urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugeza uyu mwanya nicaye aha nabuze icyaha Ishimwe Dieudonne yakoze.

    Narakibuze nabuze n'ukinsobanurira. None se umumtu arava i Kibagabaga akaza, uri umusore, ni inkumi, ntiwamufashe ku ngufu, nta ntambara yabaye nta nduru, nta ki. Ngo mwiryamaniye umuha amafaranga ajya guhahira musaza we, siko batubwiye? Incuro nizishake zibe ijana ibyo njye ntibindeba ni amahitamo yanyu.'

    Marie Immaculée akomeza avuga ko ibyo abantu bavuga ko haba hari ibyo Prince Kid yasabaga abakobwa ngo agire icyo abafasha byaba ari ruswa ishingiye ku gitsina, bityo ko hakurikiranwa uwayisabye n'uwayitanze aho gukurikirana Prince Kid gusa.

    Immaculée yakomeje avuga ku byavuzwe ko Ishimwe Dieudonne yigeze kujya mu cyumba cy'umwe mu bakobwa bavugwa mu rubanza rwe ari ninjoro, agaragaza ko nta mashusho yagaragajwe kandi kuri hoteli huzuye camera.

    Ati:'Ko batubwiye ngo hari camera, njye sinjya nkunda akarengane. Niba hari n'icyaha cyabaye, nibikorwe mu mucyo no mu butabera kuri bose. Ko batubwiye ngo yagiye kwinjira mu cyumba cy'uriya mwana, ntabwo twasabye amashusho akabura kandi kuri hotel camera zihari?None se niba iyo camera idahari wowe wabibwiwe n'iki?'

    Immaculée yasoje kuri iyi ngingo agira ati:'Hari umuntu uba wigiriye ibyago ibintu bikorwa n'abantu bose hakaba imbarutso ituma bimugwaho bitewe n'impamvu….Naho ubundi ntacyo yakoze kidasanzwe. Abantuka muntuke ibyo mushaka ariko namwe mufite uruhare. Ntitukajye turenganya abantu bamwe ngo abandi tubareke. Bose ni abana bacu.'

    Nyuma y'uko Ishimwe Dieudonne afatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitezwe ko ashobora koherezwa mu Rwanda mu minsi iri imbere akaza gukora igihano yakatiwe, gusa ntabwo birahabwa umurongo w'igihe n'uko bizakorwa.

    Prince Kid yahamijwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato


    Ingabire Marie Immaculee agaragaza ko hari ibidasobanutse mu rubanza rwa Prince Kid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153441/kugeza-nubu-nabuze-icyaha-yakoze-ingabire-immaculee-avuga-kuri-prince-kid-153441.html

  • Igaragaza igiciro Yesu yishyuye ku musaraba … – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, umuramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yanyishyuriye”, igihangano gishingiye ku butumwa bukomeye bw'imbabazi z'Imana n'igiciro Yesu yishyuye ku musaraba kugira ngo acungure umuntu.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chryso yavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo mu buryo bushya kandi bugezweho, kugira ngo ikomeze gutanga ihumure n'ihishurirwa rishya ku bakristo. 

    Yavuze ko “Yanyishyuriye” ari indirimbo ifite ubutumwa bukomeye ku mukristo wese, igaragaza uko Yesu yitanze ku musaraba ngo acungure abantu, yerekana imbabazi ze n'urukundo rutagereranywa.

    Uyu muhanzi yashimangiye ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bwuzuye ubuntu bw'Imana, yibutsa ko amaraso ya Yesu ahanaguraho abantu ibyaha byose. 

    Ati: “Ni indirimbo ivuga ku mbabazi z'Imana n'uburyo amaraso ya Yesu yatumeneye atwuhagije byose. Ni ubutumwa bwuzuye ubuntu n'urukundo rw'Imana.”

    Kugira ngo iyi ndirimbo igire imbaraga muri iki gihe, Chryso Ndasingwa yavuze ko bayihinduye mu buryo bw'amajwi n'injyana bundi bushya, ikaba ivuguruye mu buryo bujyanye n’igihe. 

    Yavuze ko bagize igitekerezo cyo kuyisubiramo kugira ngo irenge kuba indirimbo isanzwe, ahubwo ibe ubuhamya bwimbitse bw'icyo Yesu yakoze.

    Iyi ndirimbo yasohotse muri iki gihe ‘kuko ubutumwa bw'amaraso ya Yesu bukenewe cyane, aho abantu benshi bakwiye kwibutswa ko batagomba kwigunga no kwihemberamo ibyaha cyangwa ubwoba, ahubwo ko Yesu yamaze kubyishyura byose.’

    Yakomeje agira ati: “Ubutumwa twifuza gutanga ni uko ntacyo umuntu yakwishyura ku bw'agakiza ke, kuko Yesu yarangije byose. Ni igihe cyo kwizera, kwegera Imana, no kubaho mu munezero w'ubuntu bwayo.” 

    Ubusanzwe, “Yanyishyuriye” ni indirimbo ya 88 mu gitabo cy’indirimbo, mu ruhande rw’izitwa izo ‘gushimisha.’

    Agaruka kuri Sharon Gatete bakoranye iyi ndirimbo, yavuze ko uyu mukobwa ufite impano idashidikanwaho ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana binyuze mu kuririmba.

    Yagize ati: 'Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw'Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana.'

    Uretse kuba yakoranye indirimbo n'umwe mu baramyi b'abahanga mu muziki, Chryso Ndasingwa yagarutse ku gitaramo 'Easter Experience' ari kwitegura gukorera muri BK Arena ku munsi wa pasika, yavuze ko kizarangwa no kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa nyabwo.

    Ati 'Igihe kirageze! Hari ibikomeye nateganyirije abakunzi b'umuziki wange. Icy'ingenzi ni uko bizaba ari ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana.'

    Yavuze ko hari byinshi ateganyiriza abazitabira igitaramo cye ariko 'Hari byinshi ntari bwerureho ariko nizeye ko bizatungura benshi kandi bikaba umugisha kuri bose.'

    Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n'ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

    Kuri ubu Chryso Ndasingwa ari mu myiteguro y’igitaramo cya Pasika yise Easter Experience kizaba tariki 20 Mata 2025. Mu bo azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True  Promises ndetse na Arsene Tuyi.

    Ni igitaramo kizabera muri Intare Arena i Rusororo ndetse amatike yamaze kugera hanze. Kwinjira ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw.


    Chyso Ndasingwa na Sharon Gatete bongeye kwibutsa abantu igiciro Yesu yishyuye ku musaraba kugira ngo akize abantu ibyaha

    Iyi ndirimbo bavugururye bundi bushya, isanzwe ari iya 88 mu gitabo cy’indirimbo

    Chryso Ndasingwa yavuze ko ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’imbabazi zihebuje bugenewe buri mukristo wese

    Chryso ari gushyira hanze ibihangano bitandukanye mu gihe ari kwitegura igitaramo gikomeye cya Pasika

    Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete “Yanyishyuriye”

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153440/igaragaza-igiciro-yesu-yishyuye-ku-musaraba-chryso-ndasingwa-ku-ndirimbo-nshya-yakoranye-n-153440.html

  • Cyari ikinyoma giteye isoni- Ingabire Marie I… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe umushinga wa Miss Rwanda umaze imyaka itatu ubitse mu Kabati k’Inteko y’Umuco n’Ururimi ikorera muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe). 

    Miss Rwanda yari igikorwa cyakurikirwaga n’abantu barenga za Miliyoni 9. Ndetse, uyu mushinga wahinduriye ubuzima benshi mu bakobwa mu myaka 12 ishize. 

    Kuva Ishimwe Dieudonne wateguraga Miss Rwanda yatangiye gukurikiranwa mu butabera, muri Mata 2022, Guverinoma binyuze muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yafashe umwanzuro wo guhagarika iri rushanwa kugeza igihe kitazwi. 

    Kuva mu myaka itatu ishize riharitswe nta kanunu k’isubukurwa. Hari amakuru agera ku InyaRwanda, avuga ko hagiye haba inama zijyanye no gusubukura uyu mushinga, ariko bikongera gusubizwa mu kabati.

    Hari abavuga ko hatekerejwe uburyo iri rushanwa ryajya riba, ariko hagatorwa umukobwa uhagararira buri Ntara, hagatorwa n’uhagararira Umujyi wa Kigali, ndetse hagatorwa n’uhagararira bose ari nawe bazajya bagezaho raporo y’ibyo bakoze.

    Umuyobozi w’ishami ry’umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Guverinoma yakabaye yarabonye ko hari ibibazo bizavuka muri iri rushanwa rigahagarikwa mbere.

    Ati “Ni nacyo nongera kubaza Leta. Babonaga se iriya ‘risk’ itarimo. Twese ko twabibonaga na Leta yarabibonaga, ndavuga abayobozi mu nzego za Leta ntibakajye batubeshya rero ko batabihagaritse…”

    Arakomeza ati “Leta wowe urareka umwana wawe akagenda, bakirirwa babamurika hariya nk’ibicuruzwa ukaba uzi se ko amaherezo azaba ayahe?”

    Ingabire yavuze ko azi ababyeyi benshi cyane bangiye abana babo kwitabira Miss Rwanda, kuko bitumvikanaga uburyo abana b’abakobwa birirwaga bamurikwa imbere ‘y’abantu bafite irari’. Ati “Ubwo se uba uziko bizarangira gute? Mbwira uko uba uzi bizangira.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uko yagiye agaragaza ibibi bya Miss Rwanda ari nako bamwe mu bantu bamutukaga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Ingabire yavuze ko Miss Rwanda idakwiye kugaruka ukundi. Ati “Ntabwo yikwiriye (kuba rihari). Ubuse ryahagaze babaye iki? Mbwira icyo igihugu cyahombye. Mbwira icyo abo bana b’abakobwa bahombye.”

    Yumvikanishije ko atemeranya n’abavuga iby’amakamba abakobwa begukanaga, kuko nta bwami babaga bahagarariye. Ati ” Ni abamikazi b’ubuhe bwami? Ubu Miliyoni aracyazifite? (Amafaranga abakobwa bahabwaga). Icyo nzi hari ikiba kidatunguranye, kitanangaje, ngatangazwa n’uko abantu twese twiha gutangara iyo cyabaye, kandi twese biba twarabibonaga ko amaherezo ariko bizarangira.”

    Ingabire yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda “ryari ikinyoma giteye isoni”. Avuga ati ” Baravugaga ngo bareba ubwenge, umuco, icya nyuma ubwiza, ubwo bwiza, hari n’abo nabonye banatambutse n’ikinyarwanda ubwacyo atazi kukivuga, hajya ubwo ni umuco w’ikihe gihugu udashobora no kuvuga ururimi rwawe?”

    Yavuze ko n’ibibazo byabazwaga muri Miss Rwanda bidashinga, kuko n‘umukozi wo mu rugo yabisubiza.

    Uyu muyobozi ariko kandi yibajije impamvu mu 2012 Leta yikuye mu mitegurire y’iri rushanwa nyuma ikarigarukamo. Ati “Ibivuyemo irabijugunye, none ibigarutsemo kubyitambikamo kubikoramo iki?”

    Abajijwe niba Miss Rwanda igarutse yagira inama umubyeyi yo kwemerera umwana we kuryitabira, yasubije ko yamubuza akamubwira ko “umwana wawe si itungo bamurika, si imyenda bagurisha.”

    Miss Rwanda ni irushanwa ry’ubwiza ryari mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwaga yane kurusha ibindi buri mwaka mu Rwanda.

    Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryongeye gusubukurwa mu 2009 riteguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo, ryongera kuba mu 2012 nabwo riteguwe na Leta ifatanyije n’abigenga.

    Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe yatangiye gutegura iri rushanwa nyuma yo gutsindira isoko, kuva icyo gihe niyo yonyine yariteye, kugeza muri Mata 2022, ubwo ryahagarikwaga kugeza igihe kitazwi.

    Mu Ukuboza 2022, Prince Kid yagizwe umwere, ariko ubushinjacyaha burajurira, buvuga ko bufite ibimenyetso bishya ku majwi yari yatanzwe mbere yumvikanisha uyu mugabo asaba 'ishimishamubira' umwe mu bitabiriye iri rushanwa. 

    Ku wa 13 Ukwakira 2023, Urukiko mu mujyi wa Kigali rwamuhanisha igifungo cy'imyaka 5 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

       

    Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko Miss Rwanda idakwiye kugaruka, kuko ntacyo ryafashije umwana w'umukobwa, ariko kandi avuga ko Guverinoma yakabaye yarakumuriye ikibi kitaraba

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid (iburyo) ubwo yari kumwe n’umwunganizi we Emeline Nyembo mu rukiko i Kigali muri Mata 2023
    Mu bihe bitandukanye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, bumvikanishaga ko ryabahinduriye ubuzima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153447/cyari-ikinyoma-giteye-isoni-ingabire-marie-immaculee-kuri-miss-rwanda-imaze-imyaka-3-ibits-153447.html

  • Abanyeshuri hafi 140 mu mwaka umwe: Umwihariko wa Ntare Louisenlund School yatangiranye ingoga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ishuri ryatangiranye imbaraga cyane ko ryari rimaze igihe kinini ritegerejwe na benshi, aho mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ryatangiranye abanyeshuri hafi 140.

    Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

    Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bufite bushingiye kuri siyansi.

    Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.

    Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.

    Mu Kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Abiyandikisha muri Ntare Louisenlund School, Anne Grace Mbabazi, yashimangiye ko ari ishuri ryazanye umwihariko wo kwigisha

    Ati 'Ni ishuri rifite umwihariko wo kuba rifite indangagaciro za kinyafurika. Nubwo turi ishuri mpuzamahanga twigisha mu buryo dukurikije integanyanyigisho za IB [International Baccalaureate Organization] ariko turi ishuri rishingiye ku ndangagaciro za kinyafurika, za Kinyarwanda kandi dushishikariza abana bacu kwimenya no gukunda abo bari bo.'

    Yavuze ko bijyanye n'umwihariko wo kuba ari ishuri rishyira imbaraga cyane mu birebana no kwigisha imibare, siyanse n'ikoranabuhanga nabyo bikwiye kuba impamvu yatuma abanyeshuri cyangwa ababyeyi barihitamo.

    Ati 'Ababyeyi bifuza ko abana bagira ubunararibonye muri siyanse, ikoranabuhanga kandi bakwifuza ko ari byo bakomeza kuminuzamo. Nubwo ari byo abantu benshi batuziho ariko dufite n'igice cyo kwigisha ukwihangira imirimo kandi gikomeye cyane tubona ko nabyo bizagenda bimenyekana cyane.'

    Yavuze ko mu kwigisha bibanda cyane ku guha abanyeshuri ubumenyi bushingiye ku gushyira mu ngiro ibyo biga ndetse no kwimakaza ubushakashatsi hagamijwe mu kwagura imitekerereze y'abanyeshuri no guharanira ko bashobora kuzavamo abazana impinduka n'ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.

    Kuri ubu iri shuri ryashyizeho umunsi abantu mu ngeri zinyuranye bashobora kurisura bagamije kumenya amakuru yimbitse ajyanye naryo kandi ryafunguriye amarembo ababyifuza.

    Ni umunsi uteganyijwe ku wa 22 Werurwe 2025, aho ababyeyi bazagaragarizwa umwihariko wo kwigishiriza abana b'abo muri Ntare Louisenlund School mu gutegura ahazaza habo heza.

    Ati 'Iyo dufunguriye imiryango abantu bifuza kuza, ikintu cya mbere dukora ni ukubamara amatsiko, bakabanza bagasura ikigo. Ikindi cy'akarusho uyu mwaka bazabasha kwinjira mu mashuri barebe uko abanyeshuri biga.'

    Yakomeje ati 'Dutumira na ba bantu bagize iki gitekerezo cyiza ngo iri shuri rijyeho. Urugaga rwabo ni abagabo ubu bamaze kuba bakuru, bakaza bakaganiriza ababyeyi kugira ngo bumve ibigwi byacu n'aho duturuka, bakabasha kumva aho duturuka n'aho dushaka kugera.'

    Yagaragaje ko kuri ubu hashyizweho gahunda yo gutanga buruse aho abanyeshuri bashobora kwishyurirwa igice cy'amafaranga y'ishuri, hakaba n'uburyo Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Uburezi ifasha abanyeshuri barangije amashuri abanza batsinze neza kurusha abandi.

    Kuri ubu MINEDUC yafashije abanyeshuri 80 kwiga muri Ntare Louisenlund School kuko batangiranye nayo.

    Ntare Louisenlund School yashimangiye ko rifite intego yo kubaka no gutegura abahanga bafite intekerezo za kinyafurika hagamijwe kubakundisha umuco wabo no gukunda abo bari bo.

    Iri shuri rifite gahunda y'uko nibura mu gihe cy'imyaka itandatu rizaba ryigwamo n'abarenga 1500 baturutse mu bice bitandukanye.

    Abashaka kwiyandikisha aho ababyeyi bazagaragarizwa umwihariko wo kwigishiriza abana b'abo muri Ntare Louisenlund School, ku itariki ya 22 Werurwe 2025, bashobora gukoresha iyi link: https://docs.google.com/forms/d/e/1…

    Ubuyobozi bwa Ntare Louisenlund School busobanurira ababyeyi barerera muri iri shuri

    Abanyeshuri hafi 140 bamaze gutangira muri Ntare Louisenlund School


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-140-mu-mwaka-umwe-umwihariko-wa-ntare-louisenlund-school

  • Indege ya American Airlines yafashwe n'inkongi y'umuriro ku kibuga cy'indege cya Denver #rwanda #RwOT

    Abagenzi b'indege ya American Airlines Flight 1006 bavuye Colorado Springs berekeza Dallas, bahuye n'akaga ubwo indege barimo yafashwe n'inkongi y'umuriro ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Denver.

    Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari imaze kugwa ahagana saa 5:15 z'umugoroba ku isaha ya Denver, ubwo moteri yayo yafatwaga n'umuriro. Ibi byateje umwotsi mwinshi wagaragaye hejuru y'ikibuga, bitera impungenge abagenzi n'abari hafi aho.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikibuga cy'indege, ubwo abapilote babonaga ibimenyetso by'inkongi, bahise batangaza impuruza maze abashinzwe kuzimya inkongi bihutira gutabara. Abashinzwe umutekano bahise bafunga igice cy'ikirere cyari cyegereye aho indege yari iparitse kugira ngo hirindwe impanuka zindi.

    Abagenzi bose uko ari 157 n'abakozi b'indege 6 bari muri iyi ndege bahise basohorwa huti huti kugira ngo hatagira ugerwaho n'ingaruka z'umuriro. Abatangabuhamya bari ku kibuga bavuze ko bumvise urusaku rukomeye mbere y'uko babona umwotsi mwinshi uva ku ndege.

    Umwe mu bagenzi, John Peterson, yavuze ati: 'Twari dusohotse mu ndege nk'ibisanzwe, hanyuma tubona umwotsi uturuka kuri moteri. Byateye ubwoba ariko byahise bicungwa neza.'

    Ubuyobozi bwa American Airlines bwatangaje ko iyi mpanuka yatewe n'ikibazo cya moteri cyabaye nyuma yo kugwa kw'indege. Bavuze kandi ko bari gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.

    Ishami rishinzwe umutekano w'indege muri Amerika (FAA) ryatangaje ko hatangiye iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka. Bavuze ko iyi ndege yari imaze iminsi ikorerwa igenzura, ariko hakenewe ubushishozi mu kumenya niba hari ubundi bibazo byari bisanzwe bihari.

    Nta muntu n'umwe wakomeretse muri iyi mpanuka, kandi abagenzi barimo guteganyirizwa izindi ngendo kugira ngo bakomeze urugendo rwabo. American Airlines yavuze ko izakomeza gutanga ubufasha bwose bukenewe ku bagiye bahura n'iki kibazo.

    Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari imaze kugwa ahagana saa 5:15 z'umugoroba ku isaha ya Denver, ubwo moteri yayo yafatwaga n'umuriro.

    Source : https://kasukumedia.com/indege-ya-american-airlines-yafashwe-ninkongi-yumuriro-ku-kibuga-cyindege-cya-denver/