Blog

  • Ishimwe ry'abaturage ku bikorwa by'iterambere bakomeje kugezwaho na RDF na RNP – #rwanda #RwOT

    Uretse inshingano zitoroshye baba bafite zo gucunga umutekano w'Abanyarwanda, Ingabo na Polisi z'u Rwanda bagira uruhare mu bindi bikorwa by'iterambere harimo ibyo gufatanya n'abaturage kubaka bimwe mu bikorwa remezo nk'amavuriro, imihanda, amashuri, ibiraro, kugeza amazi meza ku baturage, kubakira abatishoboye ndetse n'ibindi byinshi.

    Abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu bavuga ko bashimishwa no kubona Ingabo na Polisi baza kwifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye nk'umuganda n'ibindi kandi ubusanzwe baba bafite akazi kenshi ndetse katoroshye ko gucunga umutekano w'Igihugu n'uw'Abanyarwanda muri rusange.

    Mukabaranga Marie Rose, ni umuturage wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bibashimisha kandi bikabatera ishema kubona Ingabo na Polisi baza kwifatanya na bo mu bikorwa by'iterambere.

    Ati 'Kuri njye ni ishema kubona Ingabo na Polisi by'u Rwanda turi kumwe mu bikorwa bitandukanye, tubasabira umugisha ku Mana uko bwije n'uko bukeye.'

    Ngirababyeyi Felix we ati 'Ku ruhande rwacu nk'abaturage bituma turushaho kubiyumvamo iyo tubabona baza mu bikorwa nk'ibyo kubakira abatishoboye kandi ubusanzwe umwanya wabo uba utari munini. Ni icyerekana ko umuturage ari ku isonga koko.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko ibyo bishmira ari byinshi harimo n'uko babona abaturage babisanzuraho bitandukanye no mu myaka yabanje mbere ya 1994 aho wasangaga abaturage batinya inzego z'umutekano.

    ACP Rutikanga yagize ati ' Ibyo twishimira ni byinshi, icya mbere ni uko abaturage bisanzura kandi biyumvamo inzego z'umutekano bitandukanye no mu myaka yabanje mbere ya 1994. Usanga batwiyumvamo kandi bagaha agaciro ibyo tuba twabakoreye ariko natwe bikadutera ishema ko ibyo dukora bibanezeza.'

    Yakomeje avuga ko ari inshingano zabo nyuma y'umutekano usanzwe bacungira abaturage bagomba no kureba ku mutekano wo mu buzima busanzwe n'imibereho yabo.

    Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda Lt Col Simon Kabera, yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zifite umwihariko ubatandukanya n'abandi wo kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Ati 'Dufite umwihariko ntekereza ko ari wo udutandukanya n'abandi wo kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'Igihugu. Ibyo tubikura mu ntumbero y'Umukuru w'Igihugu yatanze mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.'

    Yakomeje avuga ko inshingano ya mbere yo kurinda ubusugire bw'igihugu itagerwaho umuturage adafite umutekano kuko na we iyo ameze neza byorohereza ingabo akazi kuko bafatanya.

    Buri mwaka Poilisi n'Ingabo z'u Rwanda bagira ibikorwa byo guteza imbere imiberehomyiza y'abaturage aho iby'uyu mwaka bizatangira ku wa 17 Werurwe 2025, bikazakomeza mu gihe cy'amezi atatu.

    Ibikorwa by'uyu mwaka bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti ' Ubufatanye bw'abaturage n'Inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda.'

    Ibikorwa nk'ibyo mu 2024 byasize hakozwe byinshi birangajwe imbere n'abaturage barenga ibihumbi 10 babazwe indwara zitandukanye, abandi 5000 bari barahumye bongera kureba n'ibindi.

    Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 31 zihabwa abatishoboye, hubakwa n'ingo mbonezamikurire (ECD) 15 n'ibiraro 13, hanatangwa ubwato bune ku baturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru.

    Hatanzwe amatungo 800, hakwirakwizwa amazi n'amashanyarazi ndetse ingo 327 zihabwa amashanyarazi y'imirasire, imirenge itanu yahize indi muri buri ntara ihabwa imodoka n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Aha byari mu 2024 ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix yatahaga inzu zubakiwe abatishoboye mu Karere ka Musanze

    Umwaka ushize hatashywe amarerero 15 yubatswe na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abanyarwanda-ku-bikorwa-by-iterambere-bakomeje-kugezwaho-na-rdf

  • Perezida Kagame yasezeye kuri ba ambasaderi b'u Bushinwa na Angola basoje imirimo yabo – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe ku wa 15 Werurwe 2025 n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.

    Ni itangazo ryagiraga riti 'Kuri iki gicamunsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ucyuye igihe na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio na we ucyuye igihe, agamije kubasezeraho na cyane ko basoje inshingano zabo.'

    Umukuru w'Igihugu yakiriye abo badipolomate nyuma y'uko na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe aherutse kubakira akabashimira ku ruhare rukomeye bagize mu guteza imbere umubano w'ibihugu byabo n'u Rwanda mu bihe bari bamaze muri izo nshingano.

    Muri Nzeri 2022 ni bwo Perezida Kagame yakiriye impapuro zemereraga Amb. Wang Xuekun guhagararira u Bushinwa mu Rwanda. Icyo gihe Wang Xuekun yari asimbuye Amb. Rao Hongwei, wari uherutse gusoza inshingano ze nka Ambasaderi w'u Bushinwa kuva mu 2016.

    Ni mu gihe mu Ukuboza 2018 ari bwo Umukuru w'Igihugu yakiriye impapuro za Amb Eduardo Filomeno Leiro Octávio guhagararira Angola mu Rwanda.

    Icyo gihe Amb Eduardo Filomeno Leiro Octávio yagaragaje ko icyo cyari ikimenyetso cy'ibihugu byombi mu guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu n'izindi nzego, agaruka ku bikorwa bishimangira uwo mu bano birimo iby'uko Angola yari yakuriyeho Abanyarwanda gusaba viza y'umukerarugendo n'ibindi.

    Umubano w'ibyo bihugu abo badipolomate bari bahagariye mu Rwanda ugenda ukura uko bwije n'uko bukeye.

    Nk'ubu uyu mwaka ni uwa 54 u Rwanda n'u Bushinwa byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.

    Ni umubano umaze kubyara inyungu zitandukanye, aho nko mu mpera za 2019, abanyeshuri b'Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

    Mu buvuzi na ho u Bushinwa bufitemo ukuboko aho nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage ibihumbi 700 birenga abarenga ibihumbi 37 babazwe.

    Rimwe mu ishoramari rishya Abashinwa bafite mu Rwanda ni Uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukorera sima mu Karere ka Muhanga. Rukoresha abakozi barenga 7000 muri icyo gihugu, rukaba ari urwa 23 mu nganda nini kandi zikomeye ku Isi ndetse mu Bushinwa ni urwa cyenda.

    Kuri Angola na ho ni uko, aho nko mu 2022 Guverinoma y'u Rwanda n'iya Angola byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro, ibihugu byombi byari biherutse gushyiraho umukono.

    Angola kandi imaze igihe ari umuhuza w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo byo mu Burasirazuba bw'iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.

    Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ucyuye igihe

    Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe (wa kabiri uhereye ibumoso) bari kumwe n’itsinda ryo muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda

    Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio, wasoje inshingano ze

    Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe (wa kabiri uhereye ibumoso) bari kumwe n’itsinda ryo muri Ambasade ya Angola mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasezeye-kuri-ba-ambasaderi-b-u-bushinwa-na-angola-basoje

  • Amavubi yahamagaye abakinnyi bazacakirana na… – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025. Aba ni abakinnyi bazakina umukino wa Nigeria tariki ya 21 Werurwe ndetse na Lesotho tariki ya 25 Werurwe muri Stade Amahoro.

    Mu bakinnyi bahamagawe harimo 13 bonyine bakina muri shampiyona y’u Rwanda naho abandi 15 bo bakaba bakina hanze y’u Rwanda muri shampiyona zitandukanye.

    Mu banyezamu harimo Wenseens Maxime Kali Nathan udafite ikipe. Uyu ari kumwe n'abandi ari bo Ntwari Fiacre, Buhake Clement na Ishimwe Pierre.

    Ba myugariro ni Omborenga Fitina, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Bugingo Hakim, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clément, Bugingo Hakim na Nshimiyimana Yunusu.

    Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve,Muhire Kevin na Samuel Gueulette.

    Ba rutahizamu ni Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Nshuti Innocent, Mugisha Didier, Habimana Yves, Hakim Sahabo, Rafael York, Manishimwe Djabel, Ishimwe Anicet na  Mugisha Gilbert .

    Aba ni abakinnyi ba mbere bahamagawe na Adel Amrouche uheruka guhabwa inshingano zo gutoza Amavubi.

    Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izatangira umwiherero ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta zunze ubumwe z’Amerika aho afite amanota 7 anganya na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri.

    Amavubi ya mbere yahamagawe na Adel Amrouche 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153492/amavubi-yahamagaye-abakinnyi-bazacakirana-na-nigeria-na-lesotho-mu-gushaka-itike-yigikombe-153492.html

  • U Rwanda rukeneye iminara irenga 800 yo kongera umubare w'ababona internet – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ubwo yerekaga Inteko Ishinga Amategeko gahunda nshya yo kugeza ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga ku baturage bose.

    Ingabire yagaragaje ko kuri ubu u Rwanda rufite iminara y'itumanaho 1760, ibasha gutanga internet ku rugero rwa 96% mu bice bituwe no ku rugero rwa 75% ku buso bw'igihugu bwose.

    Avuga ko kugira ngo internet igere mu bice byose by'igihugu, ubushakashatsi bwakoze bwerekanye ko hakenerwa iminara y'itumanaho 2500.

    Minisitiri Ingabire ati 'Turi gukorana n'ibigo by'itumanaho tureba uko muri iyo minara 840 buri kigo cyashyiraho iyayo bijyanye n'uruhushya gifite.'

    Minisitiri Ingabire yavuze ko Guverinoma izakoresha amafaranga acungwa n'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ibigo by'itumanaho bitanga angana na 2% mu kubaka iyo minara.

    Minisitiri Ingabire yavuze ko urwo ruhare rw'ibyo bigo by'itumanaho kuri ayo mafaranga bisobanuye gutera inkunga ibyo gushyira iminara mu bice ibyo bigo bitarangamiye na cyane ko wenda biba bibona ko bitakungukiramo.

    Icyakora agaragaza ko ayo mafaranga atafasha mu gushyiraho iminara myinshi kuko itarenga 60.

    Yagize ati 'Ibyo bivuze ko niba dufite gahunda yo kubaka iminara y'itumanaho 840, bizadutwara imyaka irenga 10 kugira ngo tubigereho nidukoresha ayo mafaranga gusa. Niyo mpamvu twakoze inyigo kugira ngo tubashe gushaka abandi bashoramari bashobora kudufasha kubona inkunga ihagije yo kubaka iminara yose.'

    Akomeza agaragaza ko nubwo mu bice by'igihugu ahagera internet hangana na 75% abayikoresha ari 22% gusa. Avuga ko biterwa n'uko hari aho itagera ahandi bayibona nabi.

    Ingabire kandi avuga ko iyi minara iramutse yubatswe byagabanya igiciro cya internet, ndetse bikongera ibikoresho by'ikorabuhanga nka za telefoni, mudasobwa n'ibindi.

    U Rwanda rukeneye iminara irenga 800 yo kongera umubare w'ababona internet


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-iminara-irenga-800-yo-kongera-umubare-w-ababona-internet

  • Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigega cy'ibigo by'imari iciriritse kizagabanya inyungu nini ku nguzanyo – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uzaba uhuriweho n'Ishyirahamwe ry'Ibigo by'Imari iciriritse AMIR, n'Ikigo Access to Finance Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi MINECOFIN, aho biteganyijwe ko cyizatangira bitarenze mu mpera z'uyu mwaka wa 2025.

    Umuyobozi wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko iki kigega kizakemura bimwe mu bibazo bigaragara mu bigo by'imari mu Rwanda harimo n'ikibazo cyikoreshwa ry'amafaranga yo hanze (Amadevize).

    Kwikiriza yagize ati 'Hari ibigo by'imari hano mu Rwanda usanga bikoresha amafaranga ariko byakuye hanze nk'Ama-Euros, Ama-Pound n'Amadorali, bigatuma babanza kuyavunja mu manyarwanda kugira ngo bayatangemo inguzanyo bajya kuyishyura bakayishyura mu Madevize ibyo bigatuma ihenda.'

    Yakomeje avuga ko bagiye gushyiraho ikigega ku rwego rw'Igihugu cyizajya gifasha ibigo by'imari kubona amafaranga mu buryo buhendutse nabyo bikayatanga ahendutse.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigega cy'Imishinga y'Iterambere mu Bucuruzi BDF, Munyeshaka Vincent, yavuze ko ubufatanye bwa buri wese ari ingenzi kugira ngo bafashe abaturage kugera ku mari.

    Yagize ati ' Birasaba ko twese dutangira amahugurwa hamwe tugahitamo abiyitabira twumvikanyeho kuko hari igihe uruhande rumwe rwatoranya abahugurwa ariko byarangira ugasanga kubona serivise z'imari biratinda kubera ko mutabikoreye hamwe.'

    Umuyobozi mukuru muri MINECOFIN ushinzwe Ibigo by'Imari n'ama Banki, yavuze ko icyo Leta ikora ari ugushyiraho umurongo ngenderwaho wo kwigisha abantu gukoresha serivise z'imari bafatanyije n'ibigo bitandukanye by'imari.

    Ati 'Turi gukorana n'ibigo bitandukanye by'imari naguha urugero nk'ikigo cya BDF kirimo kwivugurura cyane kugira ngo kirusheho kwegera abaturage cyane, kibanda ku rubyiruko n'Abagore aho kibafasha kubona inguzanyo zo gukora imishinga yabo.'

    Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zihariye kugira ngo hakurweho imbogamizi zose zikibangamiye abaturage mu kubona serivisi z'imari akaba ari muri urwo rwego hashyizweho iki kigega ngo gikemure zimwe muri izo mbogamizi zikigaragara.

    Bamwe mu bacuruzi ndetse n'ibigo bakunze kugaragaza kenshi ko inyungu ku nguzanyo ihanitse kandi ko ari imbogamizi kuri bamwe bakenera kwaka inguzanyo ngo biteze imbere. Cyane cyane bikunzwe kugarukwaho n'Abagore n'Urubyiruko bifuza gutangiza imishinga y'ubucuruzi buciriritse.

    Kugeza ubu ibigo byinshi by'imari iciriritse bitanga inguzanyo ku nyungu ingana na 18% kugeza kuri 24%.

    Ibigo byinshi by'imari iciriritse bitanga inguzanyo ku nyungu ya 18% kugeza kuri 24%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-gutangizwa-ikigega-cy-ibigo-by-imari-iciriritse-kizagabanya

  • Nyuma ya Diamond na Chriss Eazy, Dj Moze yatu… – #rwanda #RwOT

    Chriss Eazy yataramiye muri Suède ku wa 8 Werurwe 2025, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni igitaramo cyanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, Eric Kabera uzwi cyane mu ruganda rwa Cinema binyuze muri filime yatunganyije n’abandi. 

    Iki gitaramo cyafunguye urugendo rw’ibitaramo uyu muhanzi agomba kuzakorera mu Burayi. Yataramiye muri kiriya gihugu abifashijwemo na Dj Moze usanzwe utegura ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Dj Moze yavuze gutumira Chriss Eazy na Spice Diana muri iki gihugu byari mu murongo w’ubusabe bw’abanyarwanda. Ati “Navuga ko Chriss Eazy we yashakwaga n’abanyarwanda benshi, byanatumye nifuza kumutumira agahurira ku rubyiniro na Spice Diana. Nishimira uko igitaramo cyagenze, twabonye abantu n’ubwo batari benshi cyane, ariko twabonye inyungu.”

    Moze yavuze ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cya Chriss Eazy cyagenze, byatumye yiyemeza gutumira Ruger muri Suede. Ati “Ruger ni umuhanzi Mpuzamahanga, kumutumira nyuma ya Chriss Eazy ni mu rwego rwo kwagura ibikorwa byanjye by’umuziki binyuze mu gutegura ibitaramo. Kandi twamaze kwemeranya.”

    Igitaramo cya Ruger kizaba ku wa 23 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Stockholm muri Suede. Cyateguwe na Dj Moze binyuze muri sosiyete ye y’umuziki ya East West asanzwe anyuzamo n’ibindi bitaramo nawe acurangamo cyane cyane ibyitabirwa n’abahanzi Mpuzamahanga.

    Ku wa 4 Ukwakira 2024, binyuze muri sosiyete ya East West Vibes Dj Moze yatumiye umuririmbyi Diamond akorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Stockholm muri Suede. Uyu muhanzi yataramiye n’abanyarwanda mu gitaramo gikomeye, ndetse amatike yari yashize ku isoko.

    Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger utegerejwe muri iki gitaramo, yavutse ku wa 23 Nzeri 1999, avuka muri Nigeria. Akora Afrobeat, Dancehall, na Afropop.

    Yamamaye mu ndirimbo nka “Dior,” “Bounce,” “Girlfriend,” “Asiwaju,” n’izindi. Ruger, ni izina rifitanye isano n'intwaro, rigaragaza imbaraga n'ubushobozi.

    Ruger azwiho kwambara igipfukamaso ku jisho rimwe, kikaba ikiranga ubuhanzi bwe. Yatangiye umuziki afashijwe na D’Prince, umuvandimwe wa Don Jazzy, binyuze muri label yitwa Jonzing World.

    Uyu musore yatangiye kuririmba akiri muto, ariko yatangiye kumenyekana cyane mu 2021. Ruger akomeje kwigaragaza nk'umuhanzi ufite ejo hazaza heza mu muziki wa Afurika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153481/nyuma-ya-diamond-na-chriss-eazy-dj-moze-yatumiye-ruger-mu-gitaramo-muri-suede-153481.html

  • Kuri iki Cyumweru itariki 15 Werurwe 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Fitina Omborenga, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richald, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Rukundo Abdlahmani na Iraguha Hadhi.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Niyonkuru Pascal, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Buregeya Prince, Onyeabor Franklin, Rucogoza Ilias, Ndayishimiye Didier, Benedata Janvier, Emmanuel Okwi, Haruna Niyonzima na Iyabivuze Osse.

    Ni umukino ikipe ya Rayon Sports igiye gukina izi neza ko niwutsinda ikomeza kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe kuko niwutsinda iza gushyiramo amanota ane y'ikinyuranyo hagati yayo na APR FC ya kabiri.

    Rayon Sports kandi igiye kumanuka mu kibuga izi neza ko mukeba wayo APR FC yo yamaze gukina umukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona ikaba yananiwe gutsinda Gasogi United kuko umukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu warangiye amakipe yombi anganyije Ubusa ku Busa.

    Kuba Rayon Sports yatsinda umukino ikaguma kongera ikinyuranyo cy'amanota irusha APR FC ibyo ntabwo bireba ikipe ya AS Kigali kuko nayo ishaka gutsinda umukino kugira ngo yuzuze amanota 36 maze ihite yambura Gorilla FC umwanya wa Gatatu muri shampiyona.

    Kunganya uyu mukino biratuma Rayon Sports igira amanota 44 igume irusha amanota 2 APR FC ya kabiri, naho kuwutsindwa nabwo iraguma ku mwanya wa mbere ariko igume kurusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

    Mu mukino ubanza ubwo AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona, Rayon Sports yawusoje itsinze AS Kigali ibitego 3-1.

    Abakinnyi ba AS Kigali ubwo bari bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Uko abakinnyi ba Rayon Sports basesekaye kuri Kigali Pele Stadium



    Umukino uheruka Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1

    Rayon Sports na AS Kigali biheruka guhura ku munsi wa 13 wa shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153483/live-rayon-sports-yakiriye-as-kigali-mu-mukino-wo-gushimangira-umwanya-wa-mbere-153483.html

  • Nyamagabe: Impanuka y'imodoka yakomerekeje babiri, hangirika byinshi – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kibirizi, mu Kagari ka Karambo. Amakuru avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda, ikagwa munsi yawo muri metero eshanu.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko hakomeretse abari mu modoka babiri ari bo shoferi n'umufasha, hanangirika imodoka n'inzoga yari ipakiye.
    Yongeyeho ko byatewe no gutwara nabi.

    Ati 'Impanuka yatewe n'imiyoborere mibi y'imodoka. Abashoferi bagirwa inama yo kwirinda uburangare n'andi makosa yose kuko ari yo ateza impanuka.'

    Kugeza ubu, abakomeretse barwariye mu Bitaro bya Kigeme, mu Karere ka Nyamagabe.

    Iyi mpanuka y’imodoka yangije byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-impanuka-y-imodoka-yakomerekeje-babiri-hangirika-byinshi

  • AMIR yagaragaje imbogamizi zikiri mu ikoreshwa rya serivisi z'imari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe ku wa 14 Werurwe 2025, mu nama yahuje abafatanyabikorwa n'ibigo by'imari mu Rwanda, bareberaga hamwe amahirwe ahari, imbogamizi n'icyakorwa mu guteza imbere imitangire n'imikoreshereze ya serivisi z'imari.

    Hagaragajwe ko imitangire n'ikoreshwa rya serivisi z'imari mu Rwanda biri gutera imbere umunsi ku munsi ariko hakiri ibyo kunozwa kugira ngo bishakirwe umuti urambye urimo nko gufasha by'umwihariko abagore n'urubyiruko gusobanukirwa ibyiza byo gukoresha izi serivisi.

    Umuyobozi ushinzwe Ibigo by'Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, MINECOFIN, Hategekimana Cyrille yavuze ko hari abagerwaho na serivisi z'imari ariko ntibazikoreshe, bityo hagiye kurebwa uburyo hakurwaho imbogamizi zigihari ubundi bazikoreshe uko bikwiye.

    Yagize ati 'Kuzikoresha rero ni ugukuraho imbogamizi zaba zibangamye by'umwihariko ku bagore n'urubyiruko n'imishinga yabo kugira ngo babashe kubona amafaranga yo gukoresha bitabagoye ndetse banahugurwe uko bazikoresha neza.'

    Yakomeje agira ati 'Twashyizeho ingamba zo kwigisha uburyo abantu bakoresha serivisi z'imari neza ariko tukibanda cyane ku rubyiruko n'abagore, muzi ko ari rwo rugize umubare munini w'Abanyarwanda. Igihe ruzatangira kuzikoresha, ruzabikurana ku buryo tuzagera ubwo abantu bose bazaba bazikoresha neza.'

    Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko n'ubwo hari intambwe yatewe mu gukoresha serivisi z'imari ariko hari ibibazo bigihari nko kuba hari abantu bafite ama-konti ariko batayakoresha bitewe n'ubumenyi buke.

    Yagize ati 'Hari abantu begerejwe serivisi z'imari ariko ntibazikoreshe nk'Imirenge SACCO, hari ikoranabuhanga, kuba badafata inguzanyo, tunibaze tuti 'kubera iki inguzanyo igihenze? Ese kubera iki abantu bategerezwa ikoranabuhanga mu kubona izo serivisi?' Tunabahugure uko zikora.'

    Muri iyi nama, hemejwe ko hashyirwaho uburyo bwo korohereza abantu kubitsa, kubikuza, gusaba inguzanyo cyangwa uyisaba akayihabwa bitamugoye, no kuba yagenzura konti ye uko imeze ndetse no kugabanya ikiguzi ku nguzanyo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigega gishinzwe gutanga Inguzanyo ku mishinga mito n'Iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent, yavuze ko hari abantu badafata inguzanyo kubera kutagira ingwate zihagije n'igiciro cyazo kiri hejuru ariko BDF igiye kubafasha kuzibona byoroshye.

    Yavuze ko ikihutirwa kurusha ibindi mu ikoresha rya serivisi z'imari mu Rwanda ari ugutegura abantu, ari yo mpamvu BDF yazengurutse ibice byose by'igihugu ihugura abaturage, ibigo by'imari uko imitangire n'ikoreshwa ry'izi serivisi yakorwa neza n'ibindi.

    Munyeshaka Vincent yagaragaje ko gutangira umushinga wawe ku nguzanyo bikunze kugorana, bityo asaba ko umuntu yashaka uburyo yabona amafaranga yo gutangiza ibikorwa bye adahereye ku nguzanyo, akazayigeraho yaramaze kugira ubumenyi buhagije ku micungire y'imari.

    Mu 2008, ubushakashatsi bwa mbere bwa FINSCOPE bwagaragaje ko 48% by'Abanyarwanda ari bo bari bafite aho bahurira na serivisi z'imari.

    Kuri ubu, ibyo byarahindutse cyane kuko ubushakashatsi buheruka bwo mu 2024, bwagaragaje ko ikoreshwa rya serivisi z'imari ryageze kuri 96%.

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibi biganiro byo kurebera amahirwe ahari imbogamizi n’ingamba zafatwa mu gukoresha neza serivisi z’imari

    Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco, baganiriye ku buryo bwo kunoza serivisi z’imari mu Rwanda

    Abayobozi b’ibigo by’imari bahawe impano mu kubashimira umusanzu batanga

    AMIR yahaye impano Munyeshyaka Vincent ku bw’ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’imari

    Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yahawe impano

    Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko n'ubwo hari intambwe yatewe mu gukoresha serivisi z'imari hari ibibazo birimo bigiye gushakirwa umuti

    Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego za leta n’ibigo by’imari mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amir-yagaragaje-imbogamizi-zikiri-mu-ikoreshwa-rya-serivisi-z-imari-mu-rwanda

  • Nyanza: Abasore 14 bafunzwe bakekwaho ibirimo ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ni umusaruro w'umukwabu wabaye ku wa 14 Werurwe 2025, nyuma y'aho Polisi iboneye amakuru ko hari abasore bahungabanya umutekano w'abaturage bakora ubujura butandukanye, banywa ibiyobyabwenge ndetse bakanakina urisimbi, ari na yo mpamvu yatumye hakorwa umukwabu wo kubata muri yombi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Busoro, kugira ngo babone uko bakurikiranwa mu mutegeko.

    Ati 'Ni abasore 14 twari dufiteho amakuru ko bahungabanya umutekano w'abaturage bakora ubujura butandukanye, banywa ibiyobyabwenge, bakanakina urusimbi.'

    SP Habiyaremye yakomeje yihanangiriza abijandika mu byaha ko batazahabwa agahenge na rimwe igihe cyose bagitekereza kugendera muri uwo murongo mubi.

    Ati 'Nibabivemo bakore imirimo yemewe ibaha inyungu ubwabo, ikaziha n'igihugu muri rusange.'

    Si rimwe, si kabiri polisi ifata abakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge muri iyi Ntara y'Amajyepfo na Nyanza irimo, kuko kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2025, hamaze gutabwa muri yombi abarenga 100.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abasore-14-bafunzwe-bakekwaho-ibirimo-ubujura-no-gukoresha