Blog

  • Kanye West Asohoye Indirimbo Afatanyije na North West na Diddy Nyuma y'Impaka na Kim Kardashian #rwanda #RwOT

    Kanye West, uzwi kandi nka Ye, aherutse gusohora indirimbo nshya yise 'Lonely Roads Still Go to Sunshine,' afatanyije n'umukobwa we w'imyaka 11, North West, hamwe na Sean 'Diddy' Combs n'umuhungu we Christian 'King' Combs. Iyi ndirimbo yasohotse ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ku itariki 15 Werurwe 2025, ariko isohoka kwayo kwateje amakimbirane akomeye hagati ya Kanye n'uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian, washakaga kubuza ko iyi ndirimbo isohoka kubera uruhare rwa North muri yo.

    Indirimbo itangira n'ijwi risa nk'irya Diddy, uri muri gereza ategereje urubanza ku byaha bya ruswa n'ihohotera rishingiye ku gitsina, ashimira Kanye ku bw'ubufasha bwe. Kanye amusubiza avuga ko yamufataga nk'umubyeyi mbere y'uko banamenyana. North agaragara muri iyi ndirimbo aririmba agace gato, avuga ati: 'When you see me shining, then you see the light.' Christian Combs na we yongeramo umurongo we, hamwe n'umuhanzi wo muri Chicago witwa Jasmine Williams.

    Kim Kardashian, w'imyaka 44, yagerageje guhagarika isohoka ry'iyi ndirimbo akoresheje amategeko, asaba ko izina rya North ritakoreshwa mu rwego rwo kumurinda. Yohereje ibaruwa isaba guhagarika ikoreshwa ry'izina rya North ndetse anategura inama yihutirwa n'umucamanza, ariko Kanye ntiyayitabira. Nubwo yari yemeye kutayisohora, nyuma yayishyize ahagaragara, bitera amakimbirane akomeye hagati yabo.

    Kanye West kandi yakomeje gushyigikira Diddy, nubwo ari mu bibazo by'amategeko, ndetse ashyira hanze ibiganiro bagiranye kuri telefoni. Ibi byateye impungenge Kim, washakaga kurinda abana babo ibikorwa bya Kanye bikomeje guteza impaka.

    Iyi ndirimbo nshya ya Kanye West ikomeje guteza impaka mu muryango we, cyane cyane ku bijyanye n'uruhare rwa North muri yo, ndetse n'ingaruka bishobora kugira ku buzima bwe bwite.

    Amakimbirane akomeje hagati ya Kanye West na Kim Kardashian kubera indirimbo

    Kanye West yagiranye impaka zikomeye n'uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian, ku ndirimbo isa nk'aho irimo ijwi ry'umukobwa wabo w'imfura, North West, hamwe na Sean 'Diddy' Combs n'umuhungu wa Combs, Christian 'King' Combs.

    Umunyabigwi mu muziki w'indirimbo 'All Falls Down' — ubu uzwi nka Ye — yashyize iyo ndirimbo nshya yitwa 'Lonely Roads Still Go to Sunshine' ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) ku wa Gatandatu. Ariko Kardashian yagerageje gusaba umucamanza kuyibuza gusohoka.

    Mu butumwa Kanye yasibye nyuma, yasangije abamukurikira ifoto igaragaza ikiganiro cy'ubutumwa bugufi yagiranye na Kim Kardashian. Uyu muraperi yagaragaye arakaye cyane kubera uko Kardashian yandikishije izina ry'umukobwa wabo ku bwiteganyirize bw'ubucuruzi, akamubwira ati: 'Sinzongera kuvugana nawe na rimwe.'

    Kardashian yamusubije ati: 'Narakubajije icyo gihe niba nshobora kurandikisha izina rye, urabyemera. Nagera ku myaka 18, izina rizaba irye. Rero, reka ibyo.'

    Yakomeje agira ati: 'Nohereje impapuro kugira ngo North atagaragara mu ndirimbo ya Diddy, kugira ngo mumurinde.' Yongeraho ati: 'Umuntu umwe ni we ugomba kwandikisha izina!'

    Umunyamideli w'ikirangirire kandi yibukije Kanye ko bari bumvikanye ko ari we uzandikisha amazina y'abana babo bose kugira ngo 'hatagira undi muntu ubatwara.'

    Kanye yahise amusubiza ati: 'Ubihindure cyangwa tujya mu ntambara.' Yongeraho ati: 'Nta n'umwe muri twe uzabasha gukira ingaruka bizagira ku mugaragaro.'

    Ati: 'Nugira ngo ubimbuze, uzabanza kunyica.'

    Amasoko yizewe ku bijyanye n'iyi nkuru yatangaje ko ibyavuzwe na Kardashian ko yohereje inyandiko kuri nyir'ubwite wa Yeezy, w'imyaka 47, ari ukuri.

    Nk'uko ayo masoko abivuga, Kardashian w'imyaka 44 yohereje amabaruwa asaba guhagarika ibyo bikorwa, ndetse aranarenza ajya mu bumvikane bwihuse bwabaye hagati ye, umuhuza n'umucamanza. Ariko, nk'uko abo batanga amakuru babivuga, Kanye ntiyitabiriye. Gusa, biravugwa ko yasezeranyije ko atazashyira indirimbo hanze.

    Aya masoko yongeyeho ko Kardashian adashaka ko umukobwa we ajyanwa muri ibi bikorwa by'amakimbirane bya Ye, ndetse ko adashaka ko izina rya North rihuzwa n'ibibazo by'amategeko by'uwo muririmbyi waguye mu gihombo cy'icyubahiro.

    Iyo ndirimbo bivugwa ko yaturutse ku gihe North yajyanye na se muri studio—ibi bikaba byari ubwa mbere uwo mugabo ufite abana bane yari ababonye mu byumweru byinshi. Icyo gihe, North yaririmbye amajwi ye yashyizwe muri iyo ndirimbo hamwe na Diddy.

    Biravugwa ko Kanye yabwiye umukobwa we w'imyaka 11 ko azashyira iyo ndirimbo hanze kuri Sunday Service ye itaha.

    Muri iyo ndirimbo, North yumvikana aririmba ati: 'Iyo umbona n'igikundiro, uba wumvise urumuri.'

    Abahagarariye Kanye banze kugira icyo batangaza kuri Page Six. Abahagarariye Kardashian na Diddy na bo ntibahise basubiza ubusabe bwa Page Six.

    Gusa, umwe mu bantu b'imbere yatubwiye ati: 'Icyo Kim yitaho mbere na mbere ni imibereho myiza n'umutekano w'abana be, no kubarinda imico idasobanutse ya Kanye.'

    Source : https://kasukumedia.com/kanye-west-asohoye-indirimbo-afatanyije-na-north-west-na-diddy-nyuma-yimpaka-na-kim-kardashian/

  • Ntabwo iyi ntambara ari iy'u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bateraniye muri BK Arena, kugira ngo bahure na Perezida Kagame mu bikorwa bye bisanzwe muri gahunda yo 'Kwegera Abaturage'. Iki gikorwa cyagombaga kubera mu Karere ka Kicukiro i Gahanga ariko kiza kwimurwa kubera ikirere kitameze neza muri iyi minsi.

    Ibikorwa byo kwegera abaturage birasanzwe aho Umukuru w'Igihugu asura abari mu bice byose by'igihugu, bakaganira kuri gahunda z'iterambere ry'igihugu ndetse bakamugezaho ibibazo n'ibyifuzo.

    Perezida Kagame yagarutse ku ntambara ya Congo

    Ati 'Ntabwo iyi ntambara ari iy'u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo. Iyi ntambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka maze kuvuga.'

    'Abantu bitwa Abanyarwanda, bamwe bagiye bisanga hakurya y'imipaka tuzi ubu y'u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo. Ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Kisoro muri Uganda, ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Masisi, muri za Rutshuru na hehe.'Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n'agahugu gato nk'u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko.

    Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanganiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica…twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n'ubu.

    Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi y'u Rwanda yagizwemo uruhare n'amahanga n'ubu akomeje kuzonga igihugu.

    Ati 'Muribuka abacu twatakaje, ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda, kandi bagize uruhare runini ndetse ruruta urw'Abanyarwanda… ni bo abo ngabo n'uyu munsi bakidukurikirana, bakitubuza amahwemo, ndetse banakuziza ko uva ha handi, udapfuye ntukire. Ibyo bakabikuziza kuko wavuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire, ibyo ukagomba kubyishyura ndetse bagashaka kukwereka ko bagomba kugusubiza aho ngaho.

    'Amateka yacu aragoye, uwo wita inshuti kukwica ntacyo bimutwaye'

    Perezida Kagame yagize ati ' Amateka yacu aragoye ku buryo abo wita inshuti, bamwe mwita abafatanyabikorwa, ku ruhande rumwe, baguhesha ukuboko kumwe, bakakwambura bakoresheje ukundi kuboko. Impamvu nayo ni ukugira ngo ugume muri ayo, ntupfuye, ntukize, baguhorane batyo ariko ndetse ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye. Ibi mvuga n'ubundi tujya tubiganira, ni ukuri utarabona ubuhamya ubwo ntabwo azi isi uko iteye.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora mu rugamba rutandukanye, ariko ko uko byagenda kose 'Nda ndambara'

    Ati 'Reka mpere ku bya mbere by'ibanze, ari ibijyanye n'amajyambere, ibikorwaremezo…ubuzima, ubuhinzi n'ubworozi, ari ibijyanye no gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bishobore, tugendere hamwe, ari ibijyanye n'imibanire yacu n'ibindi bihugu byaba ibyo mu karere, yaba amahanga yandi, ibyo byose, navuga ko mubifitemo uruhare, byagiye bitera imbere ku buryo budasanzwe. Ndabibashimira cyane.'

    Nyakubahwa Perezida Kagame yagarutse ku mateka y'u Rwanda rufitanye na Loni atangaza ko yakuze ayumva n'ubu akiyumva ariko ntacyo yagezeho

    Agaruka ku mateka ya Jenosude yakoreye Abatutsi yongeye kwibutsa imbaga y'abateraniye muri Arena ko INTERAHAMWE KABOMBO GAKWERERE yagize uruhare runini mu kwica Abatutsi.

    Abacanshuro baje muri Kongo yabagarutseho avuga ko batazi n'akarere barwaniramo ko byanze bikunze bagombaga gutsindwa kuko batazi impamvu barwaniraga. Perezida yavuze ku birirwa bakoronga barega u Rwanda ibirego by'amafuti ariko bagera kuri FDLR bakayivuga bongorera kuko bazi inyungu z'ibyo bashyigikira.

    Perezida Kagame agaruka ku bihano by'amahanga yabajije ko batekereza ko bucya twapfuye, gusa yongeraho ko abanyarwanda dukwiye gufunga umukanda, ko bamwe barimo ababirigi babikoze nabo batazi ibyo barimo.

    The post Ntabwo iyi ntambara ari iy'u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ntabwo-iyi-ntambara-ari-iyu-rwanda-ntabwo-ari-u-rwanda-rwayitangiye-ahubwo-icyo-abayitangiye-bashakaga-ni-cyo-turwana-nacyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntabwo-iyi-ntambara-ari-iyu-rwanda-ntabwo-ari-u-rwanda-rwayitangiye-ahubwo-icyo-abayitangiye-bashakaga-ni-cyo-turwana-nacyo

  • Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibyemezo by'inama ya G7 byirengagiza impungenge z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2025, nibwo hasohotse imyanzuro y'inama ya ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu bigize G7, ku kibazo cy'umutekano muke muri RDC.

    Nk'uko bimaze igihe kinini bikorwa n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, G7 yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23. Uyu muryango kandi wasabye abarwanyi b'uyu mutwe kuva mu bice byose bafashe.

    Mu butumwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize kuri X, yagaragaje ko iyi myitwarire idahinduka y'amahanga imaze kurambirana.

    Yavuze ko iyi myitwarire irangwa no kwirengagiza impungenge u Rwanda rwagaragaje ku mutekano warwo, ndetse n'izindi nenge nyinshi.

    Ati 'Yirengagiza ubufasha Guverinoma ya RDC iha umutwe wa FDLR wakoze Jenoside, yirengagiza impungenge z'u Rwanda mu bijyanye n'umutekano, yarengeje ingohe ikoreshwa ry'abacanshuro b'Abanyaburayi ku mupaka wacu, ntiha agaciro kandi ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi mu burasirazuba bwa RDC.'

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo, u Rwanda ruzakomeza gushyigikira inzira y'amahoro binyuze mu biganiro bya EAC na SADC.

    Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ntaho ruhuriye n'ibibazo by'umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse ko nta bufasha ubwo aribwo bwose ruha umutwe wa M23.

    Rwashimangiye ko ikiruhangayikishije ari umutekano warwo, ushobora guhungabanywa na FDLR cyane ko ishyigikiwe n'ubuyobozi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.

    G7 itangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 wamaze kwigarurira ibice binini muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Kugeza ubu hategerejwe ikizava mu biganiro bishobora guhuriza i Luanda Abayobozi b'uyu mutwe nde n'aba RDC.

    Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibyemezo by'inama ya G7 byirengagiza impungenge z'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yanenze-ibyemezo-by-inama-ya-g7-byirengagiza-impungenge

  • Nyamasheke: Bari mu gihirahiro nyuma y'uko umuyobozi wabahombeje miliyoni 4 Frw yidegembya – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 nibwo aborozi bo mu Murenge wa Bushekeli barimo abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda n'aborojwe n'umuryango Heifer International bishyize hamwe bashinga koperative ikusanya ikanacuruza amata.

    Iyi koperative yatangiye ikora neza ikanacuruza amata ikunguka, ariko nyuma ngo yaje guhomba biturutse ku micungire mibi y'umuyobozi wayo wageze n'aho yaka bamwe mu banyamuryayo bayo ibyangombwa by'ubutaka, ajya kubitanga nk'ingwate muri SACCO y'umurenge wa Bushekeli, ahabwa inguzanyo abanyamuryango batabizi.

    Nyiransabimana Beatha wo mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeli, wari umunyamuryango wa Koperative Giramata, avuga ko iyi koperative igikora yakamaga litilo zirindwi akazigemura kuri koperative, ariko ubu hakaba ahari ubwo abura aho agurisha umukamo w'inka ye.

    Uyu mugore avuga ko ari mu banyamuryango batatu ba koperative Giramata, uwari Perezida wayo yatekeye umutwe bamuha ibyangombwa by'ubutaka bwabo, ajya kubitanga muri SACCO bamuha inguzanyo, ntiyayishyura.

    Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwamukurikirana akabazwa igihombo yateje koperative, bukanatuvuganira SACCO y'umurenge wa Bushekeli ikadusubiza ibyangombwa byacu'.

    Onesphore Mushinzimana avuga ko iyi koperative igikora yashoboraga kubona ibihumbi 60 Frw buri kwezi, amezi 10 akajya gushira amaze kubonamo ibihumbi 600 Frw akayagura umurima cyangwa akishyurira umwana ishuri.

    Ati 'Ariya mafaranga yahombejwe inzego z'ubuyobozi nizo zibifite mu biganza, icyo amategeko asaba umuntu wahombeje umutungo kirahari. Turasaba ubuyobozi gushyira mu bikorwa icyo ubugenzuzi bwasabye'.

    Simbarikure Emmanuel, uyobora iyi koperative kuri ubu avuga ko koko igenzura ryagaragaje ko uwayiyoboraga hari igihombo cya miliyoni zirenga 4 Frw yayiteje.

    Ati 'Ntabwo arakurikiranwa twarabigerageje bidusaba kwishyura umwavoka kandi nta mafaranga koperative ifite'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko akarere kigeze gufasha iyi koperative gukora ubugenzuzi, koko bigaragara ko uwari umuyobozi wayo yacunze nabi umutungo wa koperative, akarere kajya inama y'uko koperative yatanga ikirego.

    Ati 'Ndaza gukurikirana menye niba ikirego cyaratanzwe'.

    Abanyamuryango ba Koperative Giramata barasaba ko uwari umuyobozi bashinja ko yayihombeje miliyoni 4Frw yakurikiranwa

    Aho iyi koperative yakiriraga umukamo hakodeshejwe umucuruzi w’inyongeramusaruro

    Icyuma gikonjesha amata nticyakoreshejwe kuko cyahawe koperative yaratangiye guhomba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bari-mu-gihirahiro-nyuma-y-uko-umuyobozi-wabahombeje-miliyoni-4-frw

  • Twifuza umukobwa ujyanye n'igihe ariko unafite indangagaciro- Sr Uwamariya – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 15 Werurwe 2025, ubwo abanyeshuri bo muri icyo kigo bamurikiraga ababyeyi n'abafatanyabikorwa ubumenyi bafite ku munsi uzwi nka Open Day.

    Open Day ni umunsi washyizweho n'ishuri aho abanyeshuri bamurikira ababyeyi babo n'abafatanyabikorwa batandukanye ubumenyi bushingiye ku byo batojwe muri ryo shuri.

    Sr. Uwamariya wamenyekanye kubera ubutumwa bunyuranye akunze gutanga ku ngingo zijyanye n'umuryango nyarwanda, ni we uyobora iri shuri guhera mu 2017.

    Yavuze ko icyerekezo cya St Bernard Kansi ari ugutanga uburere bukwiye kandi bugamije guhindura umwana w'umukobwa.

    Ati “Umuntu aramutse yize ibijyanye siyansi gusa bidafite umutima ntacyo byaba bimumariye. Twifuza umukobwa ujyanye n'igihe ariko unagaragaza isura y'umukobwa ufite indangagaciro kandi ushoboye.”

    Collège Saint Bernard Kansi ni ishuri ry'abakobwa ryashinzwe n'Umuryango w'Ababikira b'Ababerinaridine.

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kansi, Akagari ka Akaboti, ryashinzwe mu 1957.

    Aba babikira bashinze iryo shuri bafite intego yo guteza imbere uburere n'uburezi by'umwana w'umukobwa.

    Mu 1957, iri shuri ryatangiye ryitwa Ecole Ménagère post Primaire, mu 1959 rihindura izina ryitwa Ecole Ménagère pedagogique avec internat, ryongera guhindura izina mu 1964 aho ryiswe Ecole de monitrices auxiliaires avec internat.

    Mu 1969 ryongeye guhindura izina, ryitwa Collège des Hummanites modernes ayant un cycle de 6 ans, mu 1981 ryitwa Ecole de nutrition et diététique ayans un cycle de 6 ans, mu gihe muri 2000 ari bwo ryahawe izina rya Collège Saint Bernard Kansi.

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya St Bernard Kansi, Sr Uwamariya Immaculée, yagaragaje ko hakenewe umukobwa ujyanye n'igihe ariko unafite indangagaciro nzima

    Abanyeshuri bakoze akarasisi

    Bamwe mu barerewe muri iri shuri bashima uburere bahawe

    Open day yitabiriwe n’abantu benshi

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya St Bernard Kansi, Sr Uwamariya Immaculée, yemeje ko intego z’ishuri ayoboye ari ukubakira ubushobozi umukobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twifuza-umukobwa-ujyanye-n-igihe-ariko-unafite-indangagaciro-sr-uwamariya

  • Harimo iyahoze ari ubwato mu ntambara y’Isi:… – #rwanda #RwOT

    Hoteli ziteye ubwoba ku Isi zifite amateka atangaje ndetse bivugwa ko habamo n'imyuka idasanzwe nubwo ntawabyemeza, zimwe zikurura abashyitsi bashaka guhura n'ibikorwa by'amayobera baba barumvise cyangwa abifuza kumenya amateka akomeye yahabereye. 

    Aba bashyitsi bakunda gusura izi hoteli bakunda gutanga amakuru atandukanye aho bamwe bemeza ibivugwa abandi bakavuga ko ntabyo bumvise cyangwa ngo babone, yaba amajwi adasanzwe, imyuka mibi, ndetse n'ibindi bikorwa by'amayobera. 

    Amateka y'izi hoteli akubiyemo inkuru z'ubwicanyi, imibereho mibi, n'ibindi bikorwa bitavugwaho rumwe, bityo bigatuma abakerarugendo barushaho kugira amatsiko bakazisura mu buryo bwihariye.

    10. Hotel Monte Vista — Flagstaff, Arizona, USA

    Hotel Monte Vista ni imwe mu mahoteli akomeye muri Arizona, ifite amateka akomeye y'amayobera ndetse havugwa n'imyuka itavugwaho rumwe yasekibi . 

    Yashinzwe mu 1927 na E.E. Dutton, ikaba ikunze kuvugwaho ibikorwa by'amayobera n'amajwi adasanzwe akunda kumvikana mu byumba no mu nkingi zayo. Abashyitsi benshi batanga ubuhamya bw’ibihe bidasanzwe bahagiriye, bituma ikomeza kuba icyamamare mu gutera abantu ubwoba.

    Hotel Monte Vista iherereye muri Arizona muri USA

    9. Hotel Cecil — Los Angeles, California, USA

    Hotel Cecil ni imwe mu ma Hoteli afite amateka akomeye y'ubwoba ku Isi, ikaba izwi cyane kubera inkuru z'ubwicanyi bwagiye buyibereyemo ndetse hakavugwa ko haba imyuka ya sekibi kubera abantu bagiye bahapfira bikaba bimwe mu bitera ubwoba abahasura. 

    Mu mateka yayo, hamenyekanye cyane ni urupfu rwa Elisa Lam mu 2013, aho umurambo we wabonetse mu itanki y'amazi yo kuri hoteli nyuma yo kubura mu gihe kingana n'icyumweru. 

    Iri sanganya ryakurikiwe n'inkuru nyinshi z'abatangabuhamya bavugaga ko bumvaga amajwi atangaje mu nyubako, bigatuma iyi hoteli ikomeza kuba icyamamare mu bakunda inkuru z'ubwoba n'amayobera. Yashinzwe mu 1924 ishinzwe na William Banks Hnner.

    Hotel Cecil iherereye muri USA imwe mu zitera abantu ubwoba bavuga ko haba imyuka mibi n’ibishushanyo byihinduranya

    8. Chateau Marmont — Los Angeles, California, USA

    Chateau Marmont, iherereye i Los Angeles muri California, USA, yashinzwe mu 1929 na Fred Horowitz. Iyi hoteli y'ibyamamare izwi cyane ku mateka akomeye arimo inkuru z'ubwicanyi ndetse n'ibikorwa by'imyuka itavugwaho rumwe. 

    Kuba ahantu h’ibikorwa bidasanzwe no kuba icyicaro cy'inkuru zidasanzwe, bituma ikomeza kuba icyamamare mu bakunda kumenya amateka akomeye ateye ubwoba

    Chateau Marmont iherereye muri USA iyi yigeze ku gwamo umuhanzi witwa John Belushi azize ibiyobyabwenge

    7. Parador de Jaén — Jaén, Espagne

    Parador de Jaén, iherereye mu mujyi wa Jaén muri Espagne, yashinzwe mu 1565 n’Umwami Ferdinand n’umwamikazi Queen Isabella. Iyi hoteli y'amateka yihariye izwi cyane ku mirwano ikaze y'abasirikare baharwaniye mu kinyejana cya 16. 

    Abashyitsi batandukanye bakunze gutangaza ko babona ibishushanyo bihindagurika ku nkuta, bikomeza gutera ubwoba no guhangayikisha abakunda gusura ahantu hafite amateka akomeye.

    Parador de jaen iherereye muri Espagne

    6. Queen Mary Hotel — Long Beach, California, USA

    Queen Mary Hotel, iherereye mu mujyi wa Long Beach muri California, USA, yashinzwe mu 1936 na sosiyete ya Cunard Line. Iyi hoteli yahoze ari ubwato bw'intambara bwakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y'Isi yose, nyuma ihindurwa hoteli ikomeye izwi ku isi hose. 

    Izwiho kuba ahantu h'inkuru zidasanzwe, aho abashyitsi batandukanye bavuga ko bumva amajwi atangaje ndetse n'ibikorwa by'imyuka by'abahoze ari abarwanyi b'icyo gihe.

    Oueen Mary Hotel iyi yahoze ari umwato mu ntambara ya kabiri y’Isi

    5. Poveglia Island Hotel — Venice, u Butaliyani

    Poveglia Island Hotel, iherereye muri Venice mu Butaliyani, yashinzwe mu 1793 na Leta y'iki gihugu. Iyi hoteli izwi cyane ku mateka ateye ubwoba bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi bivugwa ko byagiye bihabera. 

    Mbere yo kuba hoteli, yari ikigo cyakira abarwayi ba malaria  mu kinyejana cya 18, nyuma ihindurwa ikigo cyita ku barwayi bo mu mutwe mu myaka ya 1920.

    Amateka akomeye y'iyi hoteli akomeza kuyigira ahantu h'amayobera akurura abashaka kumenya ibyayo.

    Poveglia ihererye mu Butariyani yahoze ari ikigo cy’ubuvuzi

    4. Aokigahara Hotel — Fuji, Ubuyapani

    Aokigahara, izwi cyane nk’Ishyamba ry'imyuka , iri hafi y'ikirunga cya Fuji mu Buyapani. Iyi hoteli, itagira tariki yihariye yashingirwaho, ifite amateka akomeye mu rwego ruteye ubwoba. 

    Ikomeje gukurura abantu benshi bashaka guhura n'imyuka ndetse n'abifuza kumenya amateka yayo n'ibikorwa biteye ubwoba byagiye biyiberamo. 

    Aokigahara ni ahantu hazwi ku rwego mpuzamahanga kubera izina ryayo rikwirakwizwa mu nkuru ziteye ubwoba n'ibikorwa by'ibimenyetso by'imyuka. Ibi byose bituma  ikomeza kuba icyitegererezo ku bakunda amateka nk’aya.

    Aokigahara Hoteli iherereye mu Buyapani

    3. Bhangarh Fort — Rajasthan, u Buhinde

    Bhangarh Fort ni hoteli iherereye mu karere ka Rajasthan mu Buhinde, yashinzwe mu 1573 na Maharaja Madho Singh I. Yashinzwe nk'umurwa w'ingabo mu rwego rwo kurinda ubutegetsi bwariho icyo gihe. 

    Uyu munsi, Bhangarh Fort ni ahantu h'ingenzi ku bakunda amateka ateye ubwoba n'ibikorwa bidasanzwe, kubera inkuru zivuga ku myuka y'abantu bahaguye mu bihe bya kera. Iyi hoteli izwi cyane kubera amateka yayo akomeye ndetse n'ubusabane bw'abakunzi b'amateka n'abakunda inkuru nk’izi.. 

    Ibyo bituma ikomeza gukurura ba mukerarugendo benshi bashaka kugera ku bikorwa bidasanzwe byabereye muri iyi hoteli.

    Bhangarh Fort ni Hoteli iherereye mu Buhinde

    2. Trans-Allegheny Lunatic Asylum — Weston, Virginia, USA

    Trans-Allegheny Lunatic Asylum ni hoteli ifite amateka akomeye n’inkuru ziteye ubwoba, ikaba iherereye mu mujyi wa Weston, muri Virginia, USA. Yashinzwe mu 1858 na Leta ya Virginia, maze mbere yo kuba hoteli ikora, yari ikigo cya leta cyakira abantu bafite ibibazo byo mu mutwe. 

    Icyo gihe, imibereho y'abarwayi yari mibi cyane, bituma ahantu haho hahabwa isura y'ubwoba n'amayobera.

    Imyuka idasanzwe ivugwa muri iyi hoteli, ikomeje gukurura abashyitsi benshi bifuza gusobanukirwa n'amateka yaho akomeye n’ibigenda bivugwa ku bikorwa bidasanzwe bibera muri yo.

    Trans-Allegheny Lunatic Asylum iherereye muri Viriginia muri USA

    1. Stanley Hotel — Estes Park, Colorado, USA

    Stanley Hotel ni imwe mu mahoteli y'akataraboneka ku Isi, izwi cyane kubera amateka akomeye n'ibikorwa by'amayobera byagiye biyiberamo.

    Yashinzwe mu 1909 na F.O. Stanley, Umushoramari w’ibikoresho bya moteri, maze ikomeza kwamamara cyane bitewe n'igitabo The Shining cya Stephen King, cyahise kiyihesha izina rikomeye mu mateka ateye ubwoba. 

    Abantu benshi bamaze imyaka n'imyaniko  bayisura bashaka kumenya ukuri ku nkuru z'imyuka n'ibikorwa bidasanzwe bivugwa ko bihabera, bikayigira ikimenyabose mu bakunda iby'amayobera n'ubwoba.

    Stanley iherereye muri Colorado muri USA

    Inkomoko: Conde Nast Traveler

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153485/harimo-iyahoze-ari-ubwato-mu-ntambara-yisi-injira-muri-hoteli-10-ziteye-ubwoba-ku-isi-153485.html

  • Lionel Sentore yageze i Kigali yitegura igita… – #rwanda #RwOT

    Lionel usanzwe ubarizwa mu Bubiligi yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ari kumwe n'umugore we ndetse n'umwana babyaranye. 

    Ni gacye Lionel Sentore yagiye agaragaza mu itangazamakuru iby'umuryango we, ndetse ntiyashimye ko itangazamakuru rifata amashusho umuryango. Azanye umugore we i Kigali n'umwana we, mu gihe abantu baherukaga inkuru z'urugo rwe n'umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bijoux' muri filime 'Bamenya'. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko agenzwa no kumurika Album ye no kongera gusabana n'inshuti ze. Ati 'Ni igitaramo turi gutegura neza cyane, ariko si igitaramo kinini cyane, gusa ni ugura n'abakunzi banjye, nkabasogongeza Album yanjye, ubundi nkabataramira.'

    Uyu mugabo yavuze ko Album ye iriho indirimbo 12, ndetse bifashe igihe cy'umwaka umwe kugirango ibe irangiye. Kuri Album ye yakoranyeho n'abahanzi barimo Elysee Bigirimana, Mike Kayihura ndetse na Angel basanzwe bubakanye ubushuti.

    Yavuze ko igitaramo cye kizaba tariki 27 Werurwe 2025, ndetse kizabera kuri Atelier du Vin, kandi yitezeho azifatanya n'abandi bahanzi. Lionel Sentore yavuze ko kwitirira Album ye indirimbo 'Uwangabiye' bituruka mu kuba yarahinduye amateka ye.

    Ati 'Ni indirimbo ifite aho yankuye, ndetse n'aho yangejeje, kandi ni indirimbo nkunda, nkeka ko n'abanyarwanda bayikunze, nkaba mbashimira cyane.'

    Lionel Sentore yavuze ikorwa ry'iyi Album ryamutwaye amafaranga menshi 'n'ubwo ntahita ntangaza umubare w'abafana'. Yavuze ko hari indirimbo zimwe azakorera amashusho i Kigali mbere y'uko asubira mu Bubiligi, zizaba zigize iyi Album.

    Album ye iriho indirimbo 12 zirimo 'Umukobwa w'abeza', 'Teta', 'I.U.O.A.E', 'Uko bimeze' yakoranye na Mike Kayihura, 'Urera' yakoranye na Elysee, 'Uwangabiye' ari nayo yitiriye Album, 'Hobe', 'Mukandori' yakoranye na Angela, 'Ntaramanye', 'Urukundo' yakoranye na Boule Mpanya, 'Yanyuzuye umutima' ndetse na 'Haguruka ugende'.

    Lionel Sentore usanzwe ubarizwa mu Itorero Ingangare, avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri Album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe. Kuko yari amaze igihe ategura indirimbo yashakaga ko bakorana, kandi ko bagihura yahise abyumva vuba.

    Ati 'Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura dufatanya kuyinoza. Byari mu bintu byanshimishije, dore ko ari mu bahanga dufite mu Rwanda.'

    Kuri iyi Album kandi yakoranye n'umuhanzikazi uri kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize umwuga ndetse w'umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n'abahanzi benshi bakomeye.

    Lionel Sentore ati 'Nanjye akaba ari umwe mu bo nifuje ko twakorana indirimbo. Kuko nawe yagerageje kumva ibihangano byanjye biramunyura.'

    Yanifashishije kandi kuri Album Elyse, uri mu bahanzi bakomeye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi ushyize imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Sentore ati 'Nawe twakoranye indirimbo nziza cyane ya Gospel, narayimwumvishije arayikunda cyane. Mu by'ukuri ndifuza ko Abanyarwanda bose aho batuye bazisanga muri iyi Album nabateguriye pe.!

    Sentore asobanura ko indirimbo 'Uwangabiye' yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase 'kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n'ibihangano bya gakondo'.

    Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.

    Ati 'Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.' 

    Akomeza ati 'Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n'ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk'abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.' 


    Ku kibuga cy’indege, Lionel Sentore yakiriwe n’abarimo Didier Kananura, usanzwe ari umujyanama w’umuhanzi Muyango Jean Marie 


    Lionel Sentore yakiriwe kandi n’umwe mu bana bo mu muryango we ubwo yari ageze i Kigali 


    Lionel Sentore yamaze kugera i Kigali aho agiye kumurikira Album ye iriho indirimbo 12

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UWANGABIYE’ YA LIONEL SENTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153501/lionel-sentore-yageze-i-kigali-yitegura-igitaramo-cya-album-ye-yamamaye-mu-matora-amafoto-153501.html

  • Inzego z'umutekano z'u Rwanda zigiye gutangiza amezi atatu y'ibikorwa byo kuzamura imibereho y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda.'

    Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe, ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy'amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n'imyaka 25 y'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage.

    Hazibandwa ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

    Abaturage bashimiwe uruhare n'ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n'iterambere ry'u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibi ari umusaruro wavuye mu mu guhuriza hamwe ibikorwa by'Ingabo n'ibya Polisi.

    Yagize ati 'Mbere habagaho ibikorwa by'Ingabo ukwabyo (Army Week) ndetse n'ibya Polisi (Police Month), ariko kuva mu mwaka ushize, hafashwe icyemezo cyo kubihuriza hamwe nyuma yo gukora isuzuma ku bufatanye na Minisiteri zitandukanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.'

    Yakomeje agira ati 'Nk'uko biri mu nshingano duhabwa n'itegeko rishyiraho Ingabo na Polisi, umutekano ni mugari, ugera no ku mibereho myiza, niyo mpamvu bisaba gufatanya n'abaturage mu gushyiraho ibikorwa bizamura imibereho myiza bikunganira iterambere ry'Igihugu, bimwe mubyo dukora buri mwaka.'

    ACP Rutikanga yakomoje no ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka avuga ko Polisi y'u Rwanda izaba inizihiza imyaka 25 ishize, iri mu bikorwa by'ubufatanye n'abaturage, kuva ishinzwe ku itariki ya 16 Kamena 2000, imwe mu nshingano zayo akaba ari ugufatanya n'abaturage, bagashira ubwoba ntibarebe umupolisi ngo bamutinye ahubwo bakamwibonamo nk'umufatanyabikorwa.

    Yavuze ko inyungu yitezwe muri ibi bikorwa ari uko abaturage bazarushaho kugirira icyizere Ingabo na Polisi, no kumva ko ari bo izi nzego zibereyeho kuko badahari ntawe zaba dukorera.

    Inzego z'umutekano z'u Rwanda zigiye gutangiza amezi atatu y'ibikorwa byo kuzamura imibereho y'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-umutekano-z-u-rwanda-zigiye-gutangiza-amezi-atatu-y-ibikorwa-byo

  • Gisagara: Fuso yagonze umusore wambukaga umuhanda iramwica – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku wa 15 Werurwe 2025 masaha ya saa Munani z'amanywa, aho imodoka ifite ibirango bya RAI 293 I yahitanye umusore w'imyaka 18, ubwo yambukaga umuhanda yitwikiriye ishashi kuko imvura yarimo igwa.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka y'imodoka yabaye ubwo yavaga mu Kagari ka Bwiza yerekeza mu Kagali ka Akaboti, umushoferi ntiyaringaniza umuvuduko, agonga umusore w'imyaka 18 wambukiranyaga umuhanda ahita apfa.

    Ati 'Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibirizi.'

    Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anasaba abakoresha umuhanda bose kwirinda uburangare no kugenda nabi mu muhanda, kugira ngo hirindwe impanuka zo mu muhanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-fuso-yagonze-umusore-wambukaga-umuhanda-iramwica

  • Mu myaka itanu hanyerejwe miliyari 48 Frw: Ishusho y'ibyaha bimunga ubukungu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho n'Umuyobozi mukuru w'uru rwego, Gashumba Jeanne Pauline, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Yerekanye ko ibyaha bikunze kugaragara biri muri urwo rwego birimo kunyereza umutungo, kunyereza umusoro, kwihesha ikintu cy'undi, iyezandonke, kwigana no guhindura ibimenyetso by'amafaranga, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry'intwaro za kirimbuzi.

    Yasobanuye ko ibyo ari ibyaha bikorwa bigamije kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'igihugu n'imari kandi bidakwiye kwihanganirwa.

    Yakomeje ati 'Umuntu umaze kweza ya ndoke yakomoye ku byaha, ajya kuyirira muri sosiyete ajya kubaho ubuzima yifuje ariko buturutse mu buryo bw'uburiganya.'

    Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2024 byagaragaye ko ibyago byo kuba habaho iyenzandoke ziri ku kigero cyo hagati.

    Ati 'Niyo twaba turi hasi byaba ari ikibazo kuko twagakwiye kuba tufite zeru, kuko igihe cyose hari ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu n'icyo kibazo cy'iyezandonke kiba gihari.'

    Muri iryo suzuma ngo hashingiwe ku byaha bimunga ubukungu n'imari mu kureba uburemere bw'ingorane zaterwa buri cyaha hitawe ku mubare w'ibyaha byakurikiranyweho n'amafaranga yabigaragayemo.
    Yavuze ko mu byarebweho mu isuzuma hitawe ku kureba kuri dosiye zagaragayemo nibura guhera kuri miliyoni 5 Frw kuzamura nk'uburyo bw'impagararizi mu bushakashatsi.

    Byagaragaye ko mu byaha bimunga ubukungu n'imari, ibiza ku isonga mu myaka itanu (guhera mu 2019-2024), ari ukwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kuko hagaragaye amadosiye 837.

    Kunyereza umutungo hagaragaye amadosiye 737, gucuruza abantu 162, kuvunja no kuvunjisha amafaranga bitemewe amadosiye 160, icyaha cyo kunyereza umusoro hakiriwe amadosiye 116.

    Ibyo bisobanuye ko izo ari dosiye ziregwamo arenga miliyoni 5 Frw kuri buri imwe, bivuze ko atari zo gusa zakiriwe gusa.

    Ku bijyanye n'amafaranga yari muri ibyo byaha nko kunyereza umutungo harimo arenga miliyari 48 Frw, kwihesha ikintu cy'undi harimo miliyari 29 Frw, kunyereza umusoro harimo miliyari 25 Frw, mu gihe ikoreshwa ry'ikoranabuhanga harimo miliyari 15 Frw n'ibindi.

    Ati 'Ibi biratugaragariza uko duhagaze n'aho tugomba gushyira imbaraga. Biragaragara ko imbaraga zigomba gushyirwa mu kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo, mu bijyanye no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gushyira umwihariko mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n'ibyaha byo gucuruza abantu. Kuko byo nubwo amafaranga atajyamo ari menshi ariko bigira ingaruka mbi ku bantu.'

    Yavuze ko hakiri icyuho mu gukurikirana ibyo byaha kuko nko mu myaka itanu ishize mu madosiye yari yagaragajwe arenga 2000 y'abakurikiranyweho iyezandonke, hakurikiranywe gusa amadosiye 44 mu gihe umutungo ukomoka kuri icyo cyaha hagaruwe miliyari 4 Frw gusa.

    Yakomeje avuga ko 'Turamutse dushyize imbaraga ibi byaha bimunga ubukungu, nibura Afurika yabasha kuziba icyuho kigera kuri 33% by'umutungo iba ikeneye kugira ngo natwe tugere ku iterambere. Aha bikeneye ko dushyiramo imbaraga twese.'

    Ku bijyanye n'imbogamizi zikigaragara mu guhangana n'ibi byaha zishingiye ahanini ku kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, aho usanga abanyabyaha bafite ubumenyi busumbye kure ubw'ababirwanya.

    Ati 'Uwo mwana afite ubushobozi kurenza ubwo inzego zishinzwe kurwanya ibyo byaha ziba zifite. Iyo urebye aho isi igeze ni icyo kibazo kandi noneho iyo urebye umubare w'abagenzacyaha n'abashinjacyaha bashinzwe gukurikirana bya byaha nawo ni muto. Wanareba n'ibikoresho bafite bakeneye ibijyanye n'igihe.'

    Yagaragaje kandi ko ibijyanye n'umutungo utimukanwa biri mu bifite ibyago byinshi byo kwerezamo amafaranga yakomotse ku byaha, yerekana ko binashingiye ku kuba iyo serivisi idafite amategeko ayigenga mu Rwanda.

    Yasabye ko hashyirwaho itegeko rigenga uwo murimo, gukurikirana umutungo ukomoka ku cyaha igihe cyose hari kugenzwa icyaa kimunga ubukungu cyangwa imari no gushyiraho uburyo bwo gucunga umutungo ukomoka ku cyaha, guhera kw'ifatirwa ryawo kugeza utejwe icyamunara kugira ngo agaciro k'uwo mutungo kabungabungwe.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari, Gashumba Jeanne Pauline, yagaragaje ishusho y’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kunyereza-umutungo-byagaragayemo-arenga-miliyari-48-frw-ishusho-y-ibyaha