Blog

  • Perezida Kagame yasuye abasirikare bari ku masomo ya ‘Cadet’ i Gako #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Perezida Kagame yari yambaye imyambaro ya gisirikare.

    Mu mafoto ari kuri urwo rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Perezida Kagame na Gen Kazura bagaragaye baganiriza abo basirikare bari ku masomo ya Cadet mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yasuye-abasirikare-bari-ku-masomo-ya-cadet-i-gako

  • Menya amahirwe ahishiwe abazahitamo kwiga muri za TTC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri b
    Abanyeshuri b’abahanga barakangurirwa kwiga mu mashuri y’inderabarezi

    Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri b’abahanga gukurikira iby’uburezi bakanabukora nk’umwuga, kuko ngo hari benshi babwiga ariko bagahitamo kujya gukora ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, akangurira abantu kwiga uburezi, cyane ko Leta yabashyiriyeho amahirwe yihariye, arimo no kwishyurirwa kaminuza.

    Agira ati “Abize uburezi bose ntabwo bari mu burezi, bagiye bajya gukora mu bindi bice bigize ubuzima bw’igihugu. Politiki y’igihugu ariko ni uko abantu bize uburezi bakomeza umwuga w’uburezi, cyane ko hari byinshi bahishiwe, mwibuke ko Inama y’Abaminisitiri yo muri Mutarama 2019, yafashe umwanzuro w’uko abanyeshuri b’abahanga bagana amashuri nderabarezi bagomba kuzajya bishyurirwa 50% y’ikiguzi cy’uburezi”.

    Arongera ati “Ibyo bintu ubu byaratangiye, n’abanyeshuri batwumva uyu munsi bumve ko 50% y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2019-2020, twayohereje ku ma TTC yabo”.

    Uretse ibyo, abari mu mwuga hari imyaka basabwa kwigisha, nyuma abashatse gukomeza muri kaminuza na bwo bakaba bakwishyurirwa amafaranga akenerwa, nk’uko Dr Ndayambaje abivuga.

    Ati “Urangije TTC ukigisha imyaka itatu, Leta izajya ikwishyurira 100% ikiguzi cy’uburezi muri kaminuza. Kandi mu gihe urangije kaminuza, abo murangizanyije ariko batize uburezi bazajya bahita batangira kwishyuzwa na BRD, ariko wowe bazaguhereza dipolome yawe wigendere kubera ko wize uburezi, ntawe uzakwishyuza n’igiceri cy’atanu”.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje
    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje

    Ati “Ayo ni amahirwe akomeye abize uburezi bateganyirijwe, ku buryo abarangiza muri iryo shami bajyaga bigira ahandi noneho bazajya baza mu burezi bagatanga umusanzu mu byo bize. Umwuga w’uburezi bigaragara ko wagufasha ubwawe, ukaba n’irembo ryiza kugira ngo utange umusanzu ku buzima bw’igihugu”.

    Dr Ndayambaje avuga kandi ko abantu batize uburezi ariko bafite ubumenyi mu masomo bize, ko na bo bakinguriwe amarembo mu burezi, bagaherekereshwa amahugurwa ku bijyanye no kwigisha, ayo na yo ngo ni andi mahirwe yatanzwe.

    Ayo mahirwe yose ngo azatuma nta bongera kujya mu mwuga wo kwigisha batabifitiye ibyangombwa, cyane ko Komisiyo y’abakozi ba Leta iherutse gusohora raporo ivuga ko mu Rwanda hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta, bigisha ariko badafite ibyangombwa bibahesha akazi.

    Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko mu Rwanda habarurwa abarimu 63,986 kandi ko muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ari 98.6%, na ho mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bakaba bangana na 76%.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/menya-amahirwe-ahishiwe-abazahitamo-kwiga-muri-za-ttc

  • Kwishyura inguzanyo yafashe muri banki… #rwanda #RwOT

    Kwishyura inguzanyo yafashe muri banki bibereye ingorabahizi Mukanyandwi kuko yayifashe afite umushinga wo gucuruza amasaro none kubera COVID-19 ukaba warahagaze. Ati 'nari nafashe amafaranga muri imwe mu ma banki yo mu Rwanda. Mbere yo kuyafata twari twatanze imishinga yacu, uwanjye uba mu yakunzwe uremerwa, baza kunguriza. Imishinga twayitanze mu kuboza 2019, amafaranga asohoka muri Gicurasi 2020 turayafata.' Nyuma y’uko amafaranga asohotse COVID-19 irimo ngo ntibyoroheye Mukanyandwi (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4357

  • Bruce Melodie Paid Me Over A Million For Saa Moya Record-Singer Mico The Best #rwanda #RwOT

    Afro beat crooner, Mico The Best, brags about out how he was paid over Rwf 1 million to pen down Saa Moya song by Bruce Melodie which went viral few months back when 7PM was introduced as curfew time.

    Mico The Best real names, Prosper Turatsize, disclosed the information when he was talking about his yet to be open studio, where he will be selling songs written by himself to artists publically for the first time.

    'I have written songs for many artists who paid me handsomely but, I have never ripped big from a single like Saa Moya song. I was given Rwf 1 million and few thousands and am very proud that it became a monster hit,' Mico The Best said.

    The song went viral across the country when it was released and few days on airplay, the government announced 7PM as curfew time and over night it became a country's curfew anthem especially on social media platforms like instagram, snapchat and whatsapp.

    Before even venturing into music industry, Igare hit maker claimed that he was often contracted by musicians to write for them songs.

    The singer also revealed that one of the main purposes for the studio is to offload some of the work from musicians in order to concentrate more on other elements to boost their music career.

    'You know musicians tend to have a busy schedule and sometimes it slows down their production. But now he/she can contract me to write down a song as one concentrates maybe on creating a video script,' he added.

    Mico, apart from being a song writer, he is also a singer and producer who has penned down songs for local music giants like Bruce Melodie, Safi Madiba and some other upcoming artists.

    He has his own hit songs like Igare, Umutaka, Akabizu, Twembi and manymore.

     

    The post Bruce Melodie Paid Me Over A Million For Saa Moya Record-Singer Mico The Best appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/bruce-melodie-paid-me-over-a-million-for-saa-moya-record-singer-mico-the-best/

  • Zambia President Lungu Shows Off Magnificent Flyover Bridge #rwanda #RwOT

    'I am impressed with works on Arcades Flyover Bridge,' President Edgar Lungu said in a post on his Facebook page on Thursday showing off a newly constructed flyover bridge with a spacious round about beneath it.

    The post has also attracted mixed reactions from the social media fraternity some thanking the president while others unhappy with the aid funded project.

    'This cost of this project is $246 million dollars. 85% is funded by the Govt of India which 15 % funding will come from the Zambian Govt. The duration of the project is 4 years. It was launched in September 2019. Take interest to know utuntu guys. Its practically not our money,' says Yosila Tigula.

    Another tweep Roberto says; 'Your Excellency you have scored highly on infrastructure development please lets spend the same energy in seeing to it that the economy is brought back to normal.'

    'Congratulations Mr President we used to admire this things in south Africa now we have built them under your hardworking Presidency,thank you very much Zambia has been transformed patali,' says Malama Kapanda.

    President Lungu faces sharp criticism from opposition claiming he has mismanaged the country ahead of the forthcoming 2021 elections.

    Last year, a bill known in Zambia as 'Bill 10,' was tabled in parliament proposing a change to how the parliament, justice system and central bank would be controlled.

    However, a team of lawyers believing that Bill 10 was meant to consolidate power for President Edgar Lungu and his ruling Patriotic Front (PF) party, petitioned the constitutional court.

    The Zambian constitutional court ruled by a 6-1 majority to dismiss a petition brought by the Law Association of Zambia (LAZ) and the Chapter One Foundation, saying it has no jurisdiction over a legislative bill that remains in deliberations in the country's parliament.

    The courts ruled in December 2018 that Lungu could seek a third term under Zambia's constitution because he did not serve a full term when following Sata; he narrowly defeated Hichilema in the first election in 2016, deepening the rift between the rival visions for Zambia and its struggling economy.

    'The 2016 polls were marred by election-related violence between PF and UPND supporters, restrictions on opposition-aligned media, misuse of public resources by the ruling PF, and the use of the Public Order Act to restrict opposition rallies,' said Freedom House in its 2019 assessment.

    Follow reactions on twitter

    https://twitter.com/EdgarCLungu/status/1321703208289525760/photo/4

    The post Zambia President Lungu Shows Off Magnificent Flyover Bridge appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/zambia-president-lungu-shows-off-magnificent-flyover-bridge/

  • Amafoto: Uko abanyeshuri bongeye gusubira ku mashuri nyuma y’amezi arindwi bari mu rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahagurukiraga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo
    Bahagurukiraga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo

    Abanyeshuri bagomba gutangira amashuri ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu y’amashuri yisumbuye, hamwe n’abiga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri abanza.

    Hazatangira kandi abo mu mashuri y’ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu n’uwa gatanu ndetse n’abo mu y’inderabarezi bo mu mwaka wa mbere n’uwa gatatu.

    Kuri uyu wa Kane, hatangiye gusubira ku mashuri abiga mu bigo by’amashuri biri mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Huye, Muhanga na Gisagara, abiga mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Turere twa Rutsiro na Karongi, hamwe n’abiga mu Mujyi wa Kigali.

    Bageraga kuri Sitade bakabanza gupimwa umuriro
    Bageraga kuri Sitade bakabanza gupimwa umuriro

    Ari abava mu Ntara baza kwiga i Kigali ndetse n’abo muri Kigali bajya kwiga mu Ntara, bose bahurira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, bakabanza gupimwa umuriro.

    Gusubira ku mashuri bizakomeza ku wa gatanu, aho biteganyijwe ko hazagenda abiga mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, hamwe n’abiga mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Ku wa gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, hazagenda abiga mu Turere twa Kamonyi, Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hamwe n’abiga mu Turere twa Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Ku Cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, hazagenda abiga mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba.

    Reba mu mafoto uko icyiciro cya mbere basubiye ku ishuri:

    Gukaraba intoki ni ngombwa
    Gukaraba intoki ni ngombwa

    Bose bahagurukiraga kuri Sitade ya Nyamirambo
    Bose bahagurukiraga kuri Sitade ya Nyamirambo

    Kompanyi zitwara abagenzi zari zohereje abakozi kuri Sitade mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona amatike
    Kompanyi zitwara abagenzi zari zohereje abakozi kuri Sitade mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona amatike

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/amafoto-uko-abanyeshuri-bongeye-gusubira-ku-mashuri-nyuma-y-amezi-arindwi-bari-mu-rugo

  • Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n'ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk'uwataye umutwe. #rwanda #RwOT

    Umugabo Laurent NDAYUHURUME benshi bazi kuri BBC-Gahuzamiryango yigeze kunyihanangiriza, ati:'Numbwira dogiteri, ujye umbwira dogiteri wa nyawe, ureke bimwe bya ba Gasana'.Icyo gihe sinahise numva impamvu uwo munyamakuru ukomeye atemeraga ko Gasana Anastase ari 'Dogiteri'. Aho rero mariye kumva amahomvu n'uburiganya bw'uyu mugabo ushaje yanduranya(uretse ko abamuzi banavuga ko yabikuranye), nibwo namenye ko Ndayuhurume atiyumvishaga ukuntu umuntu uri ku rwego rwa dogiteri agaragaza ubuswa n'ubujiji buruta ubw'umuntu utarakandagiye mu ishuri.

    Sinirirwa ngaruka ku bitakaragasi Gasana yirirwamo ku mbuga nkoranyambuga, akoronga, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azi neza ko isi yose yamaze kuyemeza,ndetse ubutabera mpuzamahanga bukanahana benshi muri baruharwa bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.

    Undi rero uteye ikirenge mu cya Rusisibiranya Anastase Gasana mu kwiyita Dogiteri Porofeseri kandi nawe yitwara giswa, gihubutsi, kigambanyi n'ibindi biranga umuntu utabarizwaho indangagaciro n'imwe, ni uwitwa Charles KAMBANDA umaze kuba kimenyabose mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi myitwarire ye ariko si iya none, kuko mu mwaka w'2009 ajya no guhunga uRwanda yari yamenye ko agiye gukurikiranwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Yahise ayabangira ingata, ajya kubeshya muri Amerika aho batamuzi.

    Mu bigambo Kambanda yirirwa ahuragura, aranivuguruza cyane nk'aho avuga ko nta jenoside yabaye, mu kandi kanya ati:'..Abahutu bishe Abatutsi kugirango badashyigikira bene wabo barwanyaga leta'! Mu kiganiro yagiranye n'uwitwa Ann GARRISON nawe uzwiho cyane imyumvire nk'iy'abajenosideri, Charles Kambanda yavuze ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ngo itari jenoside ahubwo yari amayeri yo gutsinda umwanzi(military tactics). Ukibaza rero, uretse ubusazi, uburyo umuntu muzima yashyigikira ko Leta yica igice kimwe cy'abaturage bayo, ngo irashaka uko yatsinda intambara. Niba ariyo nama Charles Kambanda yagiriye bazina we Yohani Kambanda na leta ye y'abatabyi, yaramubeshye cyane, kuko yisize amaraso y'inzirakarengane, arangije anatsindwa intambara ruhenu. Ikibazo ni uko Kambanda umwe ari mu buroko bwa burundu, undi akaba yirenza amafiriti iyo za Amerika.

    Charles Kambanda yihisha inyuma y'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, akaroha ubuvunderi mu bamukurikira, barimo n'urubyiruko yirirwa aroga ngo ararwigisha muri SAINT JOHN'S University . Igitangaje ariko , ni uko abamukoresha barebera ubwo bugome, kandi ku rubuga rwa internet rw'iyo kaminuza yivugira ko ..'itazihanganira umuntu wese urangwa n'amacakubiri ashingiye ku moko'.

    Imvugo rero yagombye kuba ingiro Saint John's ikagerera Charles Kambanda mu kebo OBERLIN College( nayo yo muri Amerika) yagereyemo umwarimu witwa Joy KAREGA ,wari wavuze ko wa mutwe w'iterabwoba wa 'Islamic State' ari ishami ry'igisirikari cya USA na Israel.Icyo gihe muw'2016, yirukanywe ashinjwa urwango rukomeye afitiye Amerika na Israel.

    Ese kuba Kambanda adahanirwa ingengabitekerezo ya jenoside yirirwa akongeza, byaba bivuze ko Abatutsi nta gaciro bafite nk'Abanyamerika n'Abayahudi?Bibaye ari uko bimeze byaba bihabanye n'amahame mpuzamahanga avuga ko jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa isi yose.Twe icyo twabwira Charles Kambanda na bagenzi be bahagurukiye kugoreka amateka, ni uko ikinyoma kihuta ariko kitaramba, kuko ukuri kudapfukiranwa ubuziraherezo.Les faits sont têtus!!!!

    The post Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n'ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk'uwataye umutwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/prof-charles-kambanda-wahungiye-ubutabera-muri-amerika-yamunzwe-ningengabitekerezo-ya-jenoside-abamuzi-bakemeza-ko-ameze-nkuwataye-umutwe/

  • Gishwati-Mukura National Park designated UNESCO Biosphere Reserve #rwanda #RwOT

    Gishwati Mukura landscape was declared as UNESCO biosphere reserve during the UNESCO Man and the Biosphere Programme (UNESCO MAB) International Co-coordinating Council meeting on October 27th-28th, 2020 at the organizations head offices in Geneva.

    A biosphere reserve is made up of the parts of earth where life exists—all ecosystems, and extends from the deepest root systems of trees, to the dark environments of ocean trenches, to lush rain forests, high mountaintops, and transition zones like this one, where ocean and terrestrial ecosystems meet.

    The UNESCO MAB Programme develops the basis within the natural and social sciences for the rational and sustainable use and conservation of the resources of the biosphere and for the improvement of the overall relationship between people and their environment.

    'We are proud to welcome Gishwati Mukura Landscape Biosphere Reserve #Rwanda to the World Network of Biosphere Reserves,' the organization said in a Twitter message.

    This means that Gishwati Mukura Landscape in Rwanda is now one of the 701 Biosphere Reserves globally where humans have played a role in co-existence with their eco-system around them.

    'Congratulations to all partners involved in this historic achievement including Global Environment Facility (GEF), World Bank. This will bring a range of benefits for local communities and biodiversity in Gishwati Mukura,' said Juliet Kabera, Director General, Rwanda Environment Management Authority (REMA).

    On Friday, May 22, 2020, Rwanda joined the international community in celebrating the National Day for the Protection of the Biodiversity Network celebrated with the theme: 'Our solutions are in Nature'.

    Rwanda used the opportunity to encourage planting trees, especially fruits because they give off fresh air and provide with seeds, avoiding waste everywhere and dumping contaminated waste wherever it occurs as it ends up in floodwaters during rainy seasons.

    UNESCO also boosts of 252 natural World Heritage sites, 161 UNESCO Global Geoparks of which Rwanda is currently pushing to have three of its genocide memorial sites included in the former package.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/gishwati-mukura-national-park-designated-unesco-biosphere-reserve

  • COVID-19: Rwanda records 45 new cases #rwanda #RwOT

    The new cases bring the total number to 5129 while no one was registered to have recovered, leaving recoveries at 4851 and while the active cases are now 243 active cases.

    Of the new cases, two were found in Kigali, while in Kirehe recorded 40 new cases from new cases in a refugee camp, Nyamagabe also recorded two new cases.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-45-new-cases

  • Philippines: Umupolisi yishwe n’isake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu
    Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu

    Inkuru yatangajwe na televeision CNN iravuga ko ibi byabereye mu Ntara yitwa Samar iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu, ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo guhagarika iyi mikino yari irimo kubera mu nzu iri munsi y’ubutaka cyangwa se ‘cave’.

    Uyu mupolisi rero yagerageje guterura iyi nkoko ariko icyuma cyari cyashyizwe ku maguru yayo mu gihe yari irimo kurwana kimutema umutsi wo ku kuguru.

    Ubusanzwe inkoko zishyirwa mu mikino yo kurwana zambikwa ibyuma ku maguru ari na byo bituma imwe yica ngenzi yayo bityo ikaba iratsinze.

    Umuvugizi wa polisi yavuze ko uyu mupolisi witwa Christina Bolok yajyanywe kwa muganga arimo kuvirirana, ariko bamugezayo amaraso yamushizemo ahita ashiramo umwuka.

    Imikino yo kurwanisha inkoko aho muri Philippines yari yarahagaritswe mu kwezi kwa munani nyuma yo gusanga aho ibera ari hamwe mu hantu haturukaga abarwayi benshi ba Covid-19.

    Usibye iyi nkoko yishe umupolisi, aho byabereye bahasanze izindi nkoko zirindwi, mu gihe abantu batatu bari bahari batawe muri yombi, naho abandi batatu baratoroka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/philippines-umupolisi-yishwe-n-isake