Blog

  • RBC iratangaza ko mu Rwanda abantu basaga 200 bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe kubera ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mutwe, Dr Yvonne Kayiteshonga, yabitangarije inama ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020.

    Dr Kayiteshonga yavuze ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko 1/2 cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

    Dr Kayiteshonga yagize ati: 'Hashyizweho ingamba z’ubuvuzi bwihariye guhera ku bigo nderabuzima, ariko kubera ubukana bw’iyangirika ry’ubwonko hanagiyeho servisi zihariye ku kigo kimwe kiri ku Kicukiro ikindi kiri i Huye.”

    Yavuze ko igisubizo gitegerejwe ku bayobozi b’amasibo, ku bufatanye bw’inzego ndetse no ku matsinda (clubs) ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri. Akaba asaba raporo za buri kwezi z’ibyakozwe n’ihuriro ry’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

    Umwe mu bakuriye komite ihuriweho n’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu, Musenyeri Alex Birindabagabo wa Anglican, yasabye abagize iri huriro bose kurakara kuko urubyiruko rwangizwa n’ibiyobyabwenge ari abana babo.

    Musenyeri Birindabagabo avuga ko mu myaka 15 ishize abajura bamwibye inka akayigaruza akoresheje abayoboke b’Itorero Anglican muri Diyoseze ya Gahini, ndetse akaba yarabifatiye akabageza kuri polisi.

    Yagize ati 'Kandi abantu baha aba bana ibiyobyabwenge bahera ku b’abayobozi, abantu barimo kudusenyera, baratwangiriza none munyemerere turakare'!

    Ubu buryo bwo gukoresha abaturage binyuze mu madini basengeramo no mu yandi mahuriro, ni bwo Musenyeri Birindabagabo yavuze ko bugomba gukoreshwa n’amadini n’amatorero, ku buryo buri dini ryajya rihabwa agace runaka rizajya rigenzura rigatanga raporo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko amadini yari asanzwe agira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu nyigisho atanga, ariko ko agomba kongeraho ibijyanye no kumenya inzira zose binyuzwamo agatungira agatoki inzego z’umutekano.

    Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyarugenge, Nkusi, avuga ko muri ako karere bakiriye ibirego 104 by’abantu bafatirwa mu biyobyabwenge mu mezi ane ashize, barimo abamotari 35 bari barahawe kubitunda.

    Komite yaguye y’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge igizwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Ingabo, Polisi, DASSO, Ubuyobozi bwa RBC, Imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero akorera muri ako karere, n’amashyirahamwe atwara abantu n’ibintu.

    Source : https://www.imirasire.rw/?RBC-iratangaza-ko-mu-Rwanda-abantu-basaga-200-bagezweho-n-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Insuhuzanyo nshya no kunoza isuku amasomo COVID-19 ibasigiye #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana na bagenzi be bavuga ko bamenye uburyo bushya bwo gusuhuzanya bubarinda kwandura indwara ziterwa n’umwanda na virusi ndetse banasobanukirwa neza ibyiza byo gukaraba intoki hanozwa isuku. Uwizeyimana Marthe atuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Avuga ko ubusanzwe mu muco Nyarwanda gusuhuzanya bahana ibiganza aribyo byari bimenyerewe. Gusa nyuma y’ubukangurambaga bwagiye butangwa mu bitangazamakuru no mu midugudu basaba abantu kwirinda guhana ibiganza basuhuzanya kuko (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4362

  • COVID-19 yatumye akorana n’ibigo by’imari abona icyo gukora #rwanda #RwOT

    Ingaruka za COVID-19 zatumye Dusabemariya Clarisse wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yagura ibitekerezo, akura amaboko mu mifuka ashaka icyazamura umuryango we. Dusabemariya ni umubyeyi ufite abana babiri. Ubuzima bw’ubukene babanagamo n’umugabo we bwatumaga batabasha kubona ibyo bakeneye byose mu muryango. Byaje kuba agahumamunwa mu gihe cya COVID-19 aho umugabo we ubusanzwe w’umumotari, yajyaga muri gahunda ya guma mu rugo bituma ubuzima bugorana cyane kuko gukora (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4363

  • COVID-19 yatumye bavugurura amasezerano n’abo babakodesheje imyenda birabahombya #rwanda #RwOT

    Uwababyeyi Pascaline avuga ko kubera COVID-19 byabasabye kuvugurura amasezerano n’abo bari barakodesheje imyenda kuko ubukwe bwahinduye isura n’umubare w’ababutaha ukagabanywa. Uwababyeyi ni umubyeyi akorera akazi ke ko gukodesha imyenda y’abageni n’abandi bashaka gukora ibirori mu mujyi wa Muhanga. Yemeza ko COVID-19 hari byinshi yahinduye mu mikorere yabo bibatera igihombo. Muri byo avugamo nko kuvugurura amasezerano hagati y’abakodesha imyenda n’abiteguraga gukora ubukwe cyangwa ibindi birori (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4360

  • Covid-19 yaramutinyuye ava mu rugo yihangira umurimo #rwanda #RwOT

    Uwambajimana Ange ni uwo mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe. Yemeza ko COVID-19 yamuteye guhaguruka yihangira imirimo none yinjiza arenga ibihumbi 10 ku munsi iyo yakoze. Uwambajimana avuga ko ubusanzwe umugabo we ari we wakoraga akazi ko gucuruza imigati n’amandazi hamwe na hamwe mu mugi wa Kigali n’I Muhanga. Ibi bikaba byaratumaga ari we umenyera urugo buri kimwe cyose ku buryo nawe ubwe yabonaga ko bisa n’ibigora umugabo. Akomeza avuga ko indwara ya COVID -19 imaze gutera bikaba (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4361

  • Uturere turasinyana imihigo na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 - 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika
    Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 – 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika

    Ubusanzwe cyaberaga i Kigali, ariko biravugwa ko kubijyana i Nyagatare ari mu rwego rwo guteza imbere abahafite ibikorwa byakira abitabira bene uwo muhango kugira ngo na bo ayo mahirwe abagereho.

    Ni umuhango wari umaze imyaka ibiri utaba, dore ko waherukaga kuba hahigurwa imihigo y’umwaka wa 2017/2018, icyo gihe habaho no guhiga imihigo ya 2018/2019.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uturere-turasinyana-imihigo-na-perezida-kagame-kuri-uyu-wa-gatanu

  • Ingaruka za Covid-19 zamuteye kutabasha kwishyura banki #rwanda #RwOT

    Uwayezu (twamuhinduriye izina ku mpamvu z’umutekano we) avuga ko yananiwe kwishyura banki yafashemo inguzanyo bitewe n’ingaruka za Covid-19 zatumye adakomeza gukora akazi k’isuku no guteka mu kigo cy’amashuri yakoramo. Uwera atuye mu karere ka Ruhango. Ni umubyeyi w’imyaka 57 wacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Avuga ko Covid-19 yatumye akazi ke gahagarara by’agateganyo bahembwa amezi 3 gusa andi ntibayahembwa. Ibi bikaba byaratumye atabasha kwishyura inguzanyo (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4359

  • Kiziguro Genocide Memorial Transformed #rwanda #RwOT

    In 1900 during the German colonial period in Rwanda, Catholic White Fathers established their first mission station in the country.

    King Yuhi V Musinga donated to them a plot of land to settle in Save (in present day Gisagara District) where they built the first church in Rwanda in 1900.

    As years rolled by, they established across the country including building a massive cathedral at Kiziguro in Gatsibo district.

    In 1972, these white fathers at Kiziguro cathedral drilled a very deep hole about 25meters in search of water but were not successful and later resorted to using dynamite and the massive earth material took almost two months to remove.

    During the 1994 genocide against Tutsi, 5,500 Tutsi took refuge at this cathedral in anticipation that they would be safe there. Some of them decided to leave and were subsequently killed and thrown into this deep pit that had been dug 1972. It is believed that 11 Tutsis were later rescued from that pit.

    Kiziguro cathedral built by the white fathers in present day Gatsibo District

    According to a former militia Kadunguri currently working as a gardener at Kiziguro Catholic Church 'After the Tutsi in Murambi [had been killed], on April 10th Gatete held a meeting with us (Interahamwe) outside the Church courtyard and the resolution in the meeting was 'kill them all.'

    On the morning of April 11th at around 9am, the Interahamwe precisely carried out those instructions.

    Every 11th of April is dedicated to the commemoration of the victims of Kiziguro. Kiziguro Genocide Memorial was created on 11th April 1995 located meters away from Kiziguro Sector office.

    According to the Genocide archive of Rwanda, there are 14,136 Tutsis buried at the memorial, including victims who were killed on site and others whose remains were exhumed from places scattered throughout the neighbouring sectors.

    Kiziguro Genocide Memorial got a facelift with a modern double storied facility that is almost complete. It has completely changed the look of this memorial site.

    Sibomana Jean Nepomscene, IBUKA in Gatsibo

    Sibomana Jean Nepomscene heads IBUKA in Gatsibo (an umbrella organisation that connects the groups that aid survivors of the 1994 genocide against Tutsi) says bodies of those that had been thrown in this pit will be accorded a decent burial. For the past two weeks they have been trying to search through this pit and the first bodies were discovered 14 meters deep.

    According to Sibomana this pit will be preserved as memory of the of the 1994 genocide against Tutsi which claimed over a million lives of innocent Tutsi across the country.

    Kiziguro is part of former Murambi Commune that was headed by Jean Baptiste Gatete the former Bourg Master remembered for his highest degree of the swiftness in killings targeting Tutsi. Murambi was one of the districts that made Byumba prefecture (Province) with 85,000 citizens who were well described in official documents as Tutsi or Hutu.

    Gatete fled to DRC and was arrested there in 2002 and sentenced to 40 years imprisonment by the International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR) in 2011 for Genocide and crimes against humanity.

    additional info from KT

    The post Kiziguro Genocide Memorial Transformed appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/kiziguro-genocide-memorial-transformed/

  • Diamond yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo kubera uburwayi bukomeye nyina yagize buba bwaranamuhitanye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko muri 2012 yanyuze mu bihe bikomeye ashaka uburyo yavuza nyina(Sanura Kasimu) ubwo yarwaraga indwara iterwa n’imitsi itwara amaraso mu bwonko(Stroke) akaba pararize(paralyze) bikaba ngombwa ko ajya kuvurirwa mu Buhinde kandi nta bushobozi afite.

    Ibi akaba yarabitangarije kuri Wasafi TV ku wa 2 ubwo yarimo agaruka ku kamaro ko kugira ubwishingizi, uyu muhanzi akaba yarahise asangiza abantu inkuru y’ibyamubaheho muri 2012 bitewe n’uburwayi bwa nyina bwamusize mu bukene bukabije.

    Yavuze ko ubwo yabonaga nyina atabasha kugenda cyangwa kuvuga, yabuze ikintu na kimwe yakora.

    Ati'byarancanze, bwari ubwa mbere mbonye mama atabasha kuvuga, umutungo wanjye ni wo wagombaga gukoreshwa muvuza, ntabwo byari byoroshye.'

    Yakomeje avuga ko yagombaga gukora ibishoboka byose akavuza nyina kuko amufata nk’umuntu w’ingenzi, yamutwaye mu Buhinde aho bamaze ukwezi.

    'Hari igihe nafashe ifoto ndi mu Buhinde abantu ntibamenya ibyo nari ndimo, ariko mama yari yarabaye pararize. Amafaranga twakoresheje iyo ataza kuba umuziki sinzi uko biba byaraje kugenda.'
    Diamond Platnumz

    Uyu muhanzi yashimangiye ko ubwushingizi mu kwivuza ari ngombwa kuko iyo aba abufite biba byaramworoheye. Yanashimiye kandi umuyobozi wa Clouds Media, Joseph Kusaga wamwishyuriye amatike yose y’indege.

    Diamond na nyina bari kumwa na mwishywa wabo ubwo bari mu Buhinde

    Diamond ahamya ko hari igihe cyageze ubuzima bwa nyina bukaba buri mu byago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/diamond-yavuze-ibihe-bikomeye-yanyuzemo-kubera-uburwayi-bukomeye-nyina-yagize-buba-bwaranamuhitanye

  • Mico The Best yaguze studio izamufasha kunoza akazi ke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mico The Best ni umwe mu bahanzi bavugwa na bagenzi babo ko ari abanditsi beza b’indirimbo. Asanzwe ari n’umuhanzi ukora indirimbo ze bwite zigakundwa, iheruka kwamamara ikaba ari iyo yise ‘Igare’.

    Mico The Best
    Mico The Best

    Iyo umuntu yanditse indirimbo byorohera uwo ayihaye iyo iri mu njyana. Mico avuga ko ubu bizajya bimworohera kuko mbere ngo byamugoraga kujya gufata amajwi muri studio zindi. Ati “Hari igihe wandikira umuntu indirimbo akagusaba ko uyimuha iri mu majwi. Icyo gihe byaramvunaga kujya kuyafatira hanze.”

    Ikindi yavuze ko iyi studio ye izamufasha ni ibanga ry’akazi no koroherwa, ati “Nk’umuhanzi akenshi inganzo iza igihe icyo ari cyo cyose, rero kuba mfite studio bizamfasha kujya mpita nkora ntagiye gutegereza aho ngira muri studio yindi.”

    Abandika indirimbo ntibakunze kuvugwa n’abo bazigurishije, ariko akenshi biba biri mu masezerano bagiranye.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/mico-the-best-yaguze-studio-izamufasha-kunoza-akazi-ke