Blog

  • Icyo Mugisha Gilbert ashimira Rayon Sports, ubutumwa ku bafana #rwanda #RwOT

    Mugisha Gilbert ashimira ikipe ya Rayon Sports kuba yaramufashe akiri umwana none akaba amaze kuba umukinnyi mukuru, yasezeranyije abafana b’iyi kipe ko umwaka utaha azakora ibishoboka byose bakabona ibyinshimo.

    Uyu musore usatira anyuze ku mpande, ni we mukinnyi usigaye muri Rayon Sports uyimazemo igihe kinini aho ayimazemo imyaka 3, ndetse we n’umunyezamu Bashunga Abouba baherutse kongera kugura ni bo bakinnyi bayisiyagayemo mu bakinnyi bayifashije kwandika amateka bagera muri 1/4 cy’imikino nyafuruka.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mugisha Gilbert usigaje umwaka umwe w’amasezerano, yavuze ko atazibagirwa ko Rayon Sports yamufashe akiri umwana none akaba amaze kuba umukinnyi mukuru, ngo azahora ayibishimira.

    Ati“mazemo imyaka igera kuri 3, uyu ni uwa 4 ngiye gutangira, nahageze ndi muto ariko maze gukura, Rayon Sports yaramfashije mvamo umukinnyi mukuru, namenye byinshi, ndayishimira cyane.”

    Yakomeje yizeza abafana b’iyi kipe ko umwaka utaha ari ugukora ibishoboka byose bakabaha ibikombe.

    Ati‘icyo nakwizeza abafana ba Rayon Sports ni uko uyu mwaka ugiye kuza ari ugukora cyane tukabasha kuba twatwara igikombe nk’uko Rayon Sports ari ikipe y’ibikombe.”

    Mugisha Gilibert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri Pepiniere FC, asinyira iyi kipe imyaka 2 yarangiye muri 2019 ahita yongera andi masezerano y’imyaka 2 akaba azarangira muri 2021.

    Mugisha Gilbert ashimira Rayon Sports yamufashe akiri umwana akaba amaze gukura

    Yijeje ibyishimo abafana ba Rayon Sports umwaka utaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-mugisha-gilbert-ashimira-rayon-sports-ubutumwa-ku-bafana

  • Once in a while, right in the middle of an ordinary life, love gives us a fairy tale….#rwanda #visitrwanda #rwanda�… #rwanda #RwOT

    Once in a while, right in the middle of an ordinary life, love gives us a fairy tale.. . . #rwanda #visitrwanda #rwanda🇷🇼 #rwandan #kigalirwanda #rwandanbeauty #rwandaupdates #rwandaful #congo #kinshasa #remarkablerwanda #kenya #nairobi #rwandalicious #rwandagirls #girls #burundi #tanzania #uganda #kampala #rwandabeauty #missrwanda #rwandangirl #rwandalight #africa #kigali #quotes

    Source : https://www.instagram.com/p/CC1dHQShaBL

  • Yatangiye korora bundi bushya nyuma yo kwikenuza amatungo ye #rwanda #RwOT

    Imibereho igoranye mu gihe cya COVID-19 yatumye Mukambungo Esperance yongera gutangira bundi bushya korora, nyuma yo kwikenuza amatungo yari afite mu bihe bikomeye bya COVID-19. Ati 'nari noroye ingurube, inka n’inkwavu. Kubera ibihe byari bigoye muri COVID-19 hari igihe wabonaga gutunga urugo bikomeye ukagurisha itungo, wakenera iby’ibanze ugasanga nta handi ubivana atari ku itungo. ” Yongeraho ko hari abo byagendekeye nka wa mugani wa Kinyarwanda ngo ” ukena ufite itungo rikakugoboka. ” Ati ” (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4358

  • Rwanda, China Begin E-commerce Training For Rwandans #rwanda #RwOT

    156 Rwandan entrepreneurs and public officials are set to benefit from a 3-week online training on e-commerce that kicked-off today.

    The training, organized through the Rwanda Development Board's Chief Skills Office in partnership with the Rwandan Embassy in China and the China International Electronic Commerce Center, aims to strengthen digital skills of Rwandans.

    It is being held under the framework of the existing bi-lateral agreement on human resource development Rwanda has with the People's Republic of China.

    Speaking at the commencement of the training, Elodie Rusera, the Chief Skills Officer, Rwanda Development Board, said, 'We are excited to launch this cooperation program on areas of skills development thanks to the agreement on human resource development that was signed by the Government of Rwanda and the People's Republic of China.'

    She added that 156 people are going to benefit from this important training that will equip them with e-commerce skills that will enable them to navigate through the challenges the world is facing today.

    'I would like to thank the People's Republic of China for the timely support for building e-commerce eco-systems in Rwanda and continued efforts towards implementing the bilateral agreement on human resource development that will help us bounce back from the impact of COVID-19. We strongly believe that this training will boost our private sector capabilities which will enable them to grow their businesses.'

    On his part, Ambassador James Kimonyo, Rwanda's Ambassador to China noted that Rwanda appreciates the progress of the implementation of the bilateral agreement signed between Rwanda and China when His Excellency President Xi Jinping visited Rwanda in 2018.

    'We thank the Department of E-Commerce of the Ministry of Commerce of China and China International Electronic Commerce Center for organizing the Silk Road E-Commerce Program and Rwanda looks forward to continued cooperation in digital technologies,' he said.

    Mr. Zhu Lian, Inspector at the Department of E-Commerce and Informatization of the Ministry of E-Commerce of China said that Rwanda is a sincere friend and good partner of China.

    'E-Commerce and digital technologies are important in promoting cross-border trade during COVID-19 which has affected the movement of people. We will continue to work with Rwanda to promote China-Rwanda e-commerce cooperation and create a better future for all.'

    Under the bilateral agreement, over 200 Rwandans from the private and public sector have been trained in different domains in line with Rwanda's priority sectors.

    The post Rwanda, China Begin E-commerce Training For Rwandans appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-china-begin-e-commerce-training-for-rwandans/

  • Muhanga: Imodoka yarenze umuhanda umuntu umwe arapfa abandi bane barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yari irimo abantu batanu yageze mu Mudugudu wa Muhanga mu Karere ka Muhanga irenga umuhanda, umuntu umwe ahita apfa, abandi bane barakomereka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yaturuse ku muvuduko munini iyo modoka yagenderagaho, uwo muhanda ukaba wari urimo n’ubunyerere bwaturutse ku mvura yari irimo kugwa.

    Yaboneyeho no kwibutsa abantu kwigengesera muri ibi bihe by’imvura n’ubunyerere, bakirinda umuvuduko ukabije, bakubahiriza n’andi mabwiriza abagenga mu gihe bari mu muhanda.

    Umurambo w’uwapfiriye muri iyo mpanuka ndetse n’abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga.

    Hari amakuru avuga ko uwitabye Imana ari umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yari afite ubukwe mu kwezi gutaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhanga-imodoka-yarenze-umuhanda-umuntu-umwe-arapfa-abandi-bane-barakomereka

  • Turkish Businesspeople Show Growing Interest In Rwanda: Envoy #rwanda #RwOT

    Trade relations between Turkey and Rwanda are steadily growing as more Turkish businesspeople show interest in investing in the East African nation, a Turkish diplomat said Monday.

    'Rwanda's business friendly environment, political stability, its adherence to rule of law, principle and existence of strong institutions have attracted more interest from Turkey in the recent years,' Burcu Cevik, Turkey's ambassador to Rwanda, told Anadolu Agency in an interview.

    She said more Turkish businesspeople are showing interest in both trading and investing in Rwanda that is ranked Africa's 2nd easiest country to do business, according to the World Bank Index.

    Turkey's investments in Rwanda are mainly in the energy, construction, and education sectors, Cevik said, adding others are in the health, manufacturing and hospitality sector.

    Some of these investments date back to a decade ago, while others are new investments.

    'Total amount of Turkish investments has reached $400 million, constituting 13% of FDIs [Foreign Direct Investments] in Rwanda,' the envoy said, noting that the total amount of Turkish investments was recorded at $13.5 million in 2019 alone.

    She said Turkey's biggest investments in Rwanda is by Hakan Mining and Electricity Generation Inc., currently completing construction of a Peat Power Plant 80 MW capacity in the Southern part of the country.

    'It is the single biggest foreign investment in Rwanda so far. The agreement was signed in 2017,'Cevik said.

    Once construction is complete, the peat plant will be a major input for meeting Rwanda's energy requirements and targets.

    The diplomat also said she had learned that one of the biggest hot air balloon companies operating in Cappadocia region in Turkey is planning to start an investment in Rwanda.

    'They will bring made-in-Turkey balloons and operate them here with Turkish pilots,' the envoy said, adding they told her that they will begin test flights soon.

    'This will be a major input from Turkey in the tourism sector of Rwanda,' she added.

    Monumental buildings in Kigali

    Cevik further said Turkish construction company Summa built two monumental buildings — the Kigali Convention Center and Kigali Arena — in the capital.

    She said Summa has also completed renovating one of the university buildings in Kigali.

    'More projects and investments are expected for 2021,' the diplomat noted.

    The envoy further explained that more Turkish investments in Rwanda are in the manufacturing sector of furniture, construction materials, water treatment, household goods and personal use hygienic products — including baby diapers.

    Cevik also said Rwanda is a unique country which has been able to quickly overcome its history of a genocide and transform to achieve so much in terms of economy, peace, stability and politics, among others.

    'The rapid and impressive progress that Rwanda has displayed within the past 26 years after the 1994 Genocide against the Tutsi is being appreciated and followed with contentment by Turkey,' she revealed.

    Turkey and Rwanda enjoy good diplomatic relations. Although Turkey established its embassy in Kigali only in 2014, bilateral ties are at their best.

    The two countries have already signed 20 cooperative agreements in fields ranging from education to trade and investment.

    www.aa.com.tr

    The post Turkish Businesspeople Show Growing Interest In Rwanda: Envoy appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/turkish-businesspeople-show-growing-interest-in-rwanda-envoy/

  • Mu mafoto : Perezida Kagame yasuye abofisiye bari gutorezwa i Gako #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yasuye aba banyeshuri batorezwa i Gako kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2020.

    Ntihatangajwe ibikubiye mu mpanuro Perezida Kagame yageneye aba banyeshuri bitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy’u Rwanda.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu.

    Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.

    Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

    Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Perezida-Kagame-yasuye-abofisiye-bari-gutorezwa-i-Gako

  • Kagame Meets Over 1000 Officer Cadets #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame and Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force (RDF) met with over 1000 Officer Cadets at Rwanda Military Academy in Gako on Thursday.

    He urged the Officer Cadets to be ready mentally and physically to defend national interests at the highest level. 'We must build our capacity to defend our interests, our development, our people… do the best you can do. Do everything to the best level that you can, with precision and the way it should be done'.

    President Kagame reminded Officer Cadets that the rigorous training they undertake was to prepare them to handle challenging situations. 'It teaches you to be aware, to alert you that life is not as smooth as everyone wants'.

    The Officer Cadets who interacted with the President are in different intakes and faculties; Social and Military Sciences, Engineering, General Medicine, Mathematics, Biology, Chemistry, Physics as well as the one-year Officer Basic Training intake.

    The meeting of Officer Cadets with the President, the first of its kind at the Rwanda Military Academy, was also attended by the Minister of Defence, Major Gen Albert Murasira, Chief of Defence Staff, Gen Jean Bosco Kazura, Security Advisor to the President, Gen James Kabarebe, Service Chiefs and the RMA Gako Commandant, Maj Gen Innocent Kabandana.

    The post Kagame Meets Over 1000 Officer Cadets appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/kagame-meets-over-1000-officer-cadets/

  • Huye: Amaze imyaka itanu yubakishijwe ikiraro ngo ahabwe inka, amaso yaheze mukirere #rwanda #RwOT

    Sinumvayahari Honire, umukecuru w'imyaka 70 y'amavuko atuye mu kagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura mu karere ka Huye, avuga ko amaze imyaka itanu yemerewe inka muri gahunda ya girinka aho yasabwe kubaka ikiraro azayitungiramo ariko amaso yaheze mukirere. Avuga ko iyo abayobozi baziko Perezida azaza bamubuza kubaza ikibazo.

    Uyu mukecuru avuga ko uko umwaka utangiye bamubwira ko ari ku rutonde rwabagomba guhabwa dore ko abaturage aribo bamutoranije kugirango ajye ku rutonde ariko birangira amaso aheze mukirere ayitegereje.

    Sinumvayahari aganira n'umunyamakuru w'intyoza, yavuze ko amaze igihe kingana n'imyaka itanu yubatse ikiraro cyo kororeramo iyi nka ariko akaba yarahebye.

    Yagize ati:'Reba iki kiraro kimaze imyaka itanu ncyubatse ariko abana bagakomeza gukura ibiti babicana nkashyiraho ibindi ntegereje ko nabona inka nemerewe ariko maze imyaka itanu ntarayibona, nyamara nyibonye nabasha kubona amata nanjye nkanywa umwerera n'abuzukuru banjye bakabona ku mata, nkabona n'ibishingwe byo gushyira mu karima kanjye ariko wapi, iyo bumvise Perezida aribuze baravuga ngo sintere akaboko hejuru'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura uyu mukecuru atuyemo Ngabo Fideli, abajijwe niba ikibazo cy'uyu mukecuru akizi, yavuze ko ataramuzi ndetse atazi niba yaremerewe inka koko, yongeraho ko agiye kumushaka bakareba koko niba yaba ari mubakwiye guhabwa inka.
    Yagize ati:'Ntabwo amazina y'uwo mukecuru narinyazi ntanubwo narimuzi ariko ubwo mumenye ngiye gukurikirana ikibazo cye nzatanga amakuru nimara kumugeraho'.

    Girinka ni ijambo ryabayeho kuva kera mu muco nyarwanda ku buryo wasangaga no mu ndamukanyo Abanyarwada bifurizanya ubutunzi bakaramukanya bagira bati “Girinka”. Nubwo gahunda ya girinka Munyarwanda yafashije benshi kwivana mu bukene hari abaturage bagaragaza ko mu itangwa rya girinka bashyiramo amarangamutima bigatuma hari abazikwiye batazibona, n'abazibona batazikwiye.

    Mwitangizwa ry'iyi gahunda, intego nyamukuru yari iyo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw'imiryango ikennye. Ibyo byagezweho kandi hifashishijwe guha inka buri muryango ukennye bityo amata mu miryango ariyongera. Iyi gahunda n' imwe muri Gahunda z'ingenzi mu gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa mu gihugu ikaba ikorera mu turere twose tw'igihugu kuva mu mwaka wa 2006 yatangizwaga na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul KAGAME.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-amaze-imyaka-itanu-yubakishijwe-ikiraro-ngo-ahabwe-inka-amaso-yaheze-mukirere/