Blog

  • Bamuhundagajeho umurundo w’amafaranga! Abafana ba Rayon Sports bashimiye rutahizamu wabo ukomeje kubatsindira ibitego bamuha amafaranga – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports yakiriye AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino wari utegerejwe cyane kuko Rayon Sports yari ifite intego yo kuguma ku mwanya wa mbere. Ikipe yambara ubururu n'umweru yitwaye neza, itsinda AS Kigali maze irushaho kwiyegereza igikombe cya shampiyona.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 46, isigira APR FC ikinyuranyo cy'amanota ane, kuko yo ifite amanota 42. Ibi byayihaye icyizere kinini cyo kuba ishobora gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka. Abafana ba Rayon Sports bari bafite ibyishimo bikomeye nyuma yo kubona ikipe yabo ikomeza kwitwara neza.

    Muri uyu mukino, rutahizamu Biramahire Abed yagaragaje ubuhanga budasanzwe, atsinda igitego kimwe ndetse ikindi kiba cyanzwe n'umusifuzi. Uko yitwaye byatumye abafana ba Rayon Sports bamwereka urukundo rudasanzwe, bamuhundagazaho amafaranga nk'ikimenyetso cy'ishimwe ry'uko yabahaye ibyishimo. Ni ibintu byagaragaje uko uyu mukinnyi akundwa cyane n'abafana.

    Ubu Rayon Sports irakomeza urugamba rwo gushaka igikombe, kandi abafana bayo bafite icyizere ko bashobora kwongera guhigika APR FC. Imikino isigaye izakomeza kwerekana niba iyi kipe izabasha gutwara igikombe cyangwa niba APR FC izashaka uko igaruka mu rugamba rwo kugihatanira.

    Source : https://yegob.rw/bamuhundagajeho-umurundo-wamafaranga-abafana-ba-rayon-sports-bashimiye-rutahizamu-wabo-ukomeje-kubatsindira-ibitego-bamuha-amafaranga-video/

  • APR FC yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ko abakinnyi bayo bamaze amezi 2 badahembwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yasohoye itangazo risobanura ko amakuru amaze iminsi avugwa ko itarahemba abakinnyi bayo mu mezi abiri ashize atari ukuri. Iyi kipe yemeje ko yubahiriza amasezerano ifitanye n'abakinnyi n'abakozi bayo, kandi ihemba ku gihe.

    Mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo ku wa 13 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko amakuru avugwa ari ibihuha bigamije guharabika ikipe. Bwasabye abakunzi bayo n'Abanyarwanda bose kudaha agaciro ayo makuru adafite ishingiro.

    Byongeye, APR FC yahakanye ibivugwa ko yasabye abafana gutanga inkunga yo kuyifasha kwitegura umukino wa Gasogi United. Iyi nkuru y'ibihuha yatangiye gukwirakwira ubwo APR FC yari yitegura gukina na Rayon Sports, umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

    Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 41, ikurikiye Gikundiro ifite amanota 43. Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, izakina na Gasogi United FC, ikomeza guhatanira igikombe cya shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yashyize-umucyo-ku-makuru-amaze-iminsi-avugwa-ko-abakinnyi-bayo-bamaze-amezi-2-badahembwa/

  • Impamvu ku mihanda hatakimanikwa ibyapa biburira abantu kwirinda Virusi itera Sida – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize hirya no hino kuri radiyo, televiziyo, mu binyamakuru byandika ndetse no ku mihanda, buri muntu wese yabonaga uburyo hashyirwaga imbaraga mu gutanga ubutumwa busaba buri wese kwirinda Virusi itera Sida.

    Iyo byageraga ku byapa bishishikariza abantu kwirinda Virusi itera Sida byabaga ari ibindi bindi kuko wasangaga bimanitse muri buri gasantere kose, bikajya bigenda bihindurwa buri mezi runaka.

    Kuri ubu ibi byapa ntibikigaragara ahantu na hamwe yewe n'ubutumwa busaba abantu kwirinda Virusi itera Sida kuri radiyo na televiziyo ubutambuka ni mbarwa.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko koko ibi byapa baretse kubikoresha.

    Ati ''Ubu ntabwo tukibikoresha kuko iyo urebye icyo gihe twamanikaga ibyapa kuko Virusi itera Sida yari ihagaze mu Rwanda n'uko ihagaze ubu ng'ubu biratandukanye cyane, kera cyari ikibazo usanga cyibasiye abantu muri rusange ariko kuri ubu aho bigeze bitewe n'ibyo twakoze hahindutseho byinshi ku buryo kuri ubu Virusi itera Sida hari ibyiciro bitandukanye igenda yibasira kurusha ibindi.''

    Yakomeje agira ati ''Ikindi kandi iyo urebye ikintu cyo gusoma ntabwo abantu bakibyitaho cyane, dushobora kumanika icyapa ku muhanda bikagera nimugoroba nta muntu n'umwe uragisoma ariko iyo turebye nk'urubyiruko kuko arirwo dushyizeho imbaraga bashobora kujya ku mbuga nkoranyambaga, niho turi gucisha ubwo butumwa kurusha uko twamanika bya byapa batari busome kandi bihenze cyane mu kubikoresha.''

    Sida ni icyorezo cyagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983, gitangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 aribwo cyanduwe n'abantu benshi. Kuri ubu ni icyorezo cyitari cyabonerwa umuti n'urukingo, uretse imiti ikigabanyiriza ubukana.

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 230 bafite Virusi itera Sida, mu gihe abayandura ari 3200 buri mwaka. Sida yica kandi abasaga 2600 mu Rwanda buri mwaka, gusa 97% by'abanduye bose bafata imiti.

    Mu myaka ishize ibyapa ni bumwe mu buryo bwakoreshwaga cyane mu bukangurambaga bwo kwirinda Sida


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ku-mihanda-hatakimanikwa-ibyapa-biburira-abantu-kwirinda-virusi-itera

  • Kicukiro: Umuvunyi Mukuru yatuwe ikibazo cy'umuturage wazutagujwe n'ubuyobozi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ishusho ya ruswa mu Rwanda n'ingamba zo kuyirwanya.

    Ni ikibazo cyagaragajwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, wagarukaga ku ngaruka za ruswa n'akarengane mu bikorwa by'imyubakire.

    Yagaragaje ko mu Karere ka Kicukiro hari umuturage wagizweho ingaruka ubwo hubakwaga umuhanda, inzu ye igira ikibazo cyo gucikamo imisate, ariko biza kurangira anasenyewe.

    Ati 'Umuturage yari yarubatse inzu ye kuva kera, inzu ifite ibikoresho biciriritse, batangiye gukoresha imashini nini inzu ye irajegera izamo imisate. Yegereye inzego z'ibanze azibwira ko inzu ye igiye gusenyuka abaza icyo yakora. Bamubwira gusaba ibyangombwa byo gusana atangiye kubisaba ikomeza kugenda yangirika, bamwemerera kuba asana mu gihe ibyangombwa bitaraza.'

    Mupiganyi yavuze ko muri icyo gihe, Umuyobozi wari ushinzwe ubugenzuzi mu Karere wifitemo umuco wo kwaka ruswa, yatangiye kumwoherezaho abakomisiyoneri amusaba miliyoni 3 Frw undi arayamwima.

    Ati 'Nyuma y'uko umuturage yanze kuyatanga, wa muyobozi yaje kuzana abantu basenya ya nzu y'umuturage. TI Rwanda twagerageje gukora ubuvugizi ariko kubera kwanga gufata izo nshingano inzego zishinzwe kumurenganura ntabwo zabikoze.'

    'Byageze aho tumugira inama yo kugana inkiko ubu kiri mu nkiko. Uyu mubyeyi yari afite imiryango umunani imutungiye abana, ni umupfakazi ubu ikibazo cye kiri mu nkiko ariko murabona ko azize akarengane.'

    Yakomeje avuga ko 'Uwo mugore ari mu gihirahiro, inzego nk'Umujyi wa Kigali waranditse ngo nta karengane babonamo ariko akarengane karahari.'

    Mupiganye yemeje ko akurikije ibyo yabonye, uwo muturage yarenganye n'ubwo ikibazo cye gikomeje kwirengagizwa n'abakamurenganuye.

    Ati 'Mu myumvire yanjye nk'umuntu ushobora gukora ubusesenguzi butanoze 100% nukuri yararenganye, n'ibyemezo byaje kuza nyuma Umujyi wa Kigali umwemerera gusana. Arasana se ibyo basenye?'

    Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzuzi muri Polisi y'u Rwanda, ACP Emmanuel Karasi, yavuze ko icyo kibazo cyari gikwiye gukemurwa n'inzego zitandukanye bitabaye ngombwa ko agana inkiko.

    Ati 'Uko nabyumvise, birasa n'aho umuturage yarenganye hakabaho no kuba Umujyi wa Kigali ugaragaza ko atarenganye. Ukibaza ubwo hagati aho nta rundi rwego rwafasha? Ubu umuturage agiye kujya mu rukiko yararenganyijwe, asiragire ashyireho n'amafaranga? Numva byashyirwaho umucyo, kuko hano hari abayobozi benshi hakarebwa uburyo uwo muturage arenganurwa atarinze gusiragira mu nkiko.'

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje ko nk'urwego rw'umuvunyi rugiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo herebwe uko uwo muturage yarenganurwa.

    Ati 'Ntekereza ko umuturage tutagakwiye kureka ajya mu rukiko mu by'ukuri. Hari inzego zishinzwe gukemura ikibazo ntabwo umuturage yakagombye kurega. Numva ahubwo twagikurikirana ku buryo umuturage atagira guhomba kabiri. Niba koko yararenganyijwe bakajya mu nkiko ntabwo byaba ari byo mu by'ukuri.'

    Yongeyeho ati 'Nk'Urwego rw'Umuvunyi turabaza TI Rwanda yazanye iki kibazo, hanyuma tuzagikoreho umuturage arenganurwe atiriwe ajya mu rukiko.'

    Urwego rw'Umuvunyi rukunze gukemura ibibazo by'abaturage byagaragayemo akarengane na ruswa.

    Umuvunyi Mukuru yiyemeje kurenganura umuturage wo mu Karere ka Kicukiro warenganyijwe mu iyubakwa ry'umuhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvunyi-mukuru-yiyemeje-kurenganura-umuturage-wo-mu-karere-ka-kicukiro

  • Abikorera b'i Kirehe n'abo muri Ngara bemeranyije ubufatanye mu bucuruzi – #rwanda #RwOT

    Buri ruhande rwemeye kujya rurijyanamo ibicuruzwa byafasha abatuye muri utwo turere mu bihugu byombi.

    Ibi byagarutsweho kuwa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, ubwo abikorera bo mu Karere ka Ngara mu Ntara ya Kagera mu muri Tanzania basuraga bagenzi babo bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba mu ruzinduko rw'umunsi umwe.

    Ni uruzinduko rwatangiye basura isoko Nyambukiranyamipaka rya Rusumo, berekwa uburyo batangira kujya baribyaza umusaruro binyuze mu kurizanamo ibicuruzwa bejeje cyangwa bakaba banaharangura ibituruka mu Rwanda.

    Nyuma hakurikiyeho ibiganiro by'impande zombi byari bigamije kurebera hamwe uko haba ubufatanye mu mikoranire.

    Nkurikiye Aboubakar ucururiza mu Karere ka Kirehe, yavuze ko iri soko Nyambukiranyamipaka rifite ikibazo cy'urujya n'uruza rw'abantu bakiri bake.

    Yasabye inzego bireba gufatanya hakiyongeramo ibicuruzwa byo muri Tanzania ndetse n'abacuruzi baho ku buryo umuntu winjira muri iri soko ahasanga ibicuruzwa byose.

    Umuyobozi w'Abikorera mu Karere ka Ngara, Chrispin Kamugisha, yavuze ko bafite intego yo kwagura ubucuruzi ku mupaka wa Tanzania n'u Rwanda.

    Yemeje ko bari basanzwe bakorana ubucuruzi bwo ku rwego rwo hasi butabafashaga cyane ariko bari kuganira ku buryo bwatezwa imbere.

    Yakomeje ati 'Turifuza ko hajyaho imikoranire inyuze mu nzira z'amategeko kugira ngo abantu bakore ubucuruzi badafite impungenge kandi ntihajyeho amananiza mu kubona ibyangombwa by'inzira mu bacuruzi.''

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Kirehe, Ndungutse Jean Bosco, we yavuze ko bifuza ubufatanye bukomeye n'abikorera bo mu Karere ka Ngara kuko ngo kuva Kirehe ujya kurangura i Kigali harimo intera ya kilometero 200, mu gihe aba Ngara kugira ngo bagere Daresalam ari kilometero 1500.

    Yavuze ko bifuza ko ubucuruzi bakorana bugirira inyungu impande zombi ari na yo mpamvu bakomeje kwagura ubufatanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bifuza kunoza imikorere n'imikoranire y'abacuruzi ku mpande zombi, basinyana amasezerano yafasha buri ruhande kujya bamenya ubunyangamugayo bw'abacuruzi bagiye gukorana kugira ngo n'abagiranye ibibazo bibashe koroha mu kubikemura.

    Umupaka wa Rusumo ni umwe mu yinyuzwaho ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda dore ko nibura ku munsi habarurwa imodoka nini zisaga 300 ziwunyuraho zizanye ibicuruzwa mu Rwanda.

    Abikorera bo muri Tanzania bamurikiye abo mu Rwanda bimwe mu bicuruzwa bifuza kuzana ku isoko ry'u Rwanda birimo umuceri, ubunyobwa n'ibindi bitandukanye.

    Iri soko rimaze hafi imyaka ibiri ryuzuye ariko ricururizwamo n'abantu bake

    Abikorera bo mu Karere ka Ngara mu gihugu cya Tanzania babanje gutambagizwa isoko nyambukiranyamupaka rya Rusumo berekwa ibyiza byaryo

    Abikorera ba Ngara bavuze ko bifuza ubufatanye n'abikorera ba Kirehe bwatuma bose babona inyungu

    Nyuma y’urugendo shuri banakinnye umukino wa gishuti n’ubusabane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-b-i-kirehe-n-abo-muri-ngara-bemeranyijwe-ubufatanye-mu-bucuruzi

  • Nta muntu ushobora kuguha ubuzima- Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n'ingabo zari iza RPA Inkotanyi, u Rwanda rwari rwarasenyutse mu nguni zose ku buryo nta cyo guheraho cyari gihari.

    Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n'umunyamakuru Mario Nawfal, yagaragaje ko ibihugu bifite ijambo mu Muryango w'Abibumbye bitashatse gutabara Abatutsi mu Rwanda bicwaga bazizwa uko bavutse bitewe n'uruhare bimwe mu bikomeye biyifitemo.

    Perezida Kagame yavuze ko Abafaransa n'Ababiligi batari gushaka guhagarika Jenoside kuko bafitanye isano n'ingengabitekerezo yayo na politiki y'urwango kuva mu gihe cy'ubukoloni, mu gihe François Mitterrand wari Perezida w'u Bufaransa akaba inshuti magara ya Perezida Habyarimana ku buryo byari byarageze no muri politiki ya bombi.

    Yavuze ko n'abataragize uruhare rutaziguye muri Jenoside nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze ikosa ryo guterera agati mu ryinyo.

    Ati 'Byari nk'aho ntacyo bibabwiye, kandi n'ubu bibaho baravuga ngo ni bimwe by'Abanyafurika byo kwicana.'

    Yasobanuye ko n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni wari uri ho icyo gihe yavuze ko ubwo ari Abahutu bari kwica Abatutsi ubwo n'Abatutsi bakwica Abahutu.

    Ati 'Ni nko kuvuga ngo bariya ni abanyamahane, ni inyamaswa ntabwo ari abantu. Kuvuga ko twese ari uko tumeze. Ubwo busumbane bwo kumva ko bamwe bari hejuru y'abandi, ni Abanyafurika, ni Abanyarwanda, nta wari ubyitayeho.'

    Pereziada Kagame yavuze ko bamenye umugambi wa Jenoside yategurwaga gukorerwa Abatutsi ariko babigejeje kuri Loni ibatera umugongo.

    Ati 'Twabiganirije abakozi ba Loni, uramutse wegereye Gen. Dallaire wari umuyobozi w'ingabo za Loni yabikubwira. Twarahuraga, twaraganiraga, twasangiraga ibiri gutegurwa kuva kera mu 1991/2.'

    Abajijwe icyo Loni yabivuzeho yagize ati 'sinamenya icyo Loni yari kuvuga kuko Loni ni Loni. Loni igizwe n'aba n'ubundi bari inyuma, urabizi muri Jenoside u Bufaransa bwanayigizemo uruhare, u Bubiligi bwayigizemo uruhare kandi rimwe na rimwe bari mu bategeka ikigomba gukorwa muri Loni.'

    Ubuzima bw'Abarenga miliyoni bwaguranywe ibihumbi 250$

    Perezida Kagame yavuze ko hanatanzwe igitekerezo cyo gukuraho umurongo wa Radio Television Libres des Milles Collines (RTLM) ariko muri Loni bavuga ko bihenze cyane nyamara byari kubatwara ibihumbi 250$.

    Ati 'Ubwo ayo yari menshi kugira ngo utabare abantu. Kuki bari kwigora babijyamo? Ibyo bikwereka agasuzuguro.'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bashishikazwa no kubaho ubuzima bwabo bishimye uko babishoboye ariko bakavoma amasomo mu mateka y'ahahise.

    Ati 'Tubaho ubuzima bwacu twishimye uko bishoboka ariko ntitwibagirwa amasomo aturuka mu mateka yacu. Twize byinshi ku buryo tuzi guha agaciro ubuzima. Nzi neza icyo kuba impunzi ari cyo, nzi icyo kubura ubuzima bivuze, kuko narabibonye muri Jenoside, abo mu muryango wanjye ba hafi barishwe. Imiryango myinshi mu Rwanda, bamwe mu bo muhura, mwaganiriye babuze ababo. Bamwe mu bato ubona hano basigaye bonyine nta wo mu muryango basanga, bose barishwe. Ariko tugomba kubaho, tugomba kujya hamwe tukabaho ubuzima bushingiye ku masomo twize.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu by'amahanga bigenda bisezeranya abantu ibintu byinshi birimo uburenganzira bwa muntu n'ibindi nyamara bababeshya.

    Ati 'Nta muntu waguha ubuzima. Baragutenguha, barabeshya. Dushingiye kuri ayo masomo, twishyize hamwe tugakora ibishoboka niba hari inshuti cyangwa abantu bifuza gukorana natwe tugakomezanya inzira igana iterambere turabyemera ariko tukaba tuzi ko tugomba kwita ku nshingano zacu.'

    Gakwerere wishe Umwamikazi Gicanda byarangiye agejejwe mu Rwanda

    Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bitangaje byabaye mu minsi yashize ari uko umwe mu barwanyi ba FDLR boherejwe mu Rwanda harimo n'uwishe nyina wabo wari utuye i Butare (Huye).

    Ati 'Iyi ni inkuru utapfa kwiyumvisha ariko ari hariya, yarazanywe, yari azwi, byari bizwi ahantu hose ariko ntawabyitayeho kugeza ubu. Ubwo wakora iki? Hubahirizwa ubutabera nk'uko tubizi.[…] Ibihe nk'ibyo bishegesha benshi mu buryo bukomeye ariko bake bagakomezwa n'ayo masomo.'

    Yasobanuye ko no mu gihe cy'urugamba rwo guhagarika Jenoside, abari mu ngabo za RPA benshi bari barapfushije abo mu miryango yabo ariko bakomeza urugamba batabara ubuzima bw'abandi Banyarwanda bamwe batanabazi ariko bahitamo kubakiza aho guhugira mu kwihorera.

    Isura y'igihugu nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi…

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ibintu byose byari byarapfuye, ku buryo wasangaga ahantu hose ari imirambo.

    Ati 'Nta buzima bwari buhari, ibintu byose byari byarangiritse. Wabonaga imirambo iribwa n'imbwa zaba izo mu gasozi n'izindi.'

    Yavuze ko ingabo za Loni zari mu Rwanda mbere zabarirwaga hagati ya 5000 na 6000 ariko ubwo Jenoside yari imaze gukaza umurego Loni yahisemo kugabanya ingabo bazigeza kuri 250 gusa.

    Perezida Kagame yavuze ko aho gutabara Abatutsi bicwaga, bategereje kujya kurasa imbwa ziri kurya imirambo y'abishwe.

    Ati 'Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro zari aha muri Jenoside aho gutabara abantu ahubwo zitangira kurasa imbwa zirya imirambo y'abishwe, abo bagombaga gutabara.'

    Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gufata Umujyi wa Kigali hari ahantu ingabo za RPA zageze zisanga abantu benshi bishwe, hakoreshwa imashini zihinga bacukura ibyobo bakajya basunikiramo imirambo yarengaga 3000.

    Ati 'Abasirikare bacu bagezeyo basanga harimo abakomeretse ariko batapfuye, batabayemo 14 babakura mu mirambo umwe mu basirikare bakuru antumaho ngo nze ndebe ibyabaye. Ni bwo byari bikimara kubaho nko mu minota 20. Nababujije kuzongera kumpamagara Ahantu nk'aho cyangwa kumbwira inkuru nyinshi nk'izi kuko ntabwo byari kubaho buri munsi ngo nshobore gufata ibyemezo bwikwiriye.'

    Abasirikare ba Loni batinye Interahamwe, mubyara wa Perezida Kagame aricwa

    Perezida Kagame yavuze ko umugambi wa Jenoside wamenyekanye kera, babimenyesha Loni ariko iterera agati mu ryinyo.

    Yavuze ko mubyara we yakoreye Loni imyaka irenga 17 ariko abarangiye aho ari ngo bamutabare baramutererana.

    Ati 'Yiciwe hamwe n'abandi bantu icyenda, umuryango wari kumwe mu nzu. Kandi mu minsi yari yabanje nari navuganye n'abasirikare ba Loni mbaha amerekezo y'aho aba bantu bari kandi aba bantu bakoreraga Loni. Yitwaga Florence yari amaze imyaka 17 akorera Loni.'

    Yakomeje ati 'Igihe nongeye guhura n'umwe mu basirikare bakuru arambwira ngo twaragiye tubona imihanda irafunze, ndavuga nti abantu mufite ibifaru n'intwaro ziremereye muragenda mubona insoresore zitwaje intwaro murahunga ntimwatabara abantu? Numvise ari impamvu igayitse.'

    Ibihugu byanze gufata abakoze jenoside…

    Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu bitandukanye by'i Burayi, Canada, Amerika n'ahandi hari abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidegembya, nyamara haratanzwe ibirego n'inyandiko zisaba kubata muri yombi.

    Yatanze urugero ku bagabo batanu baba mu Bwongereza u Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rusaba icyo gihugu kubaburanisha cyangwa kubohereza mu Rwanda byose bikaba byaranze.

    Perezida Kagame yavuze ko Loni yatereranye Abatutsi bicwaga ahubwo ijya kurasa imbwa zirya imirambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-ushobora-kuguha-ubuzima-perezida-kagame

  • Rwanda: Internet ya 5G iratangira gukoreshwa… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bobibe yavuze ko imyiteguro yo gutangira gukoresha internet iri ku muvuduko wa 5G igeze kure ndetse uyu mwaka hagati ikabaza yaratangiye gukoreshwa.

    Nyamara nubwo iyi internet yo ku muvuduko wa 5G igiye gutangira gukoreshwa mu gihe cya vuba, hari ahantu hamwe na hamwe hatari hagera intentet yihuta cyane nk’uko MTN ibyifuza n’abakiriya babo ari nabyo ishyize imbere kuruta ibindi.

    Zimwe mu mpamvu zituma iyi internet itihuta ndetse binagorana, harimo ikibazo cy’imiterere y’u Rwanda kubera imisozi yarwo bituma ahagakwiye gukora iminara ibiri hasabwa iminara itandatu ndetse n’ibikorwaremezo bitari byakwira hose nk’umuriro.

    Umuyobozi wa MTN mu Rwanda, Mapula Bobibe yagize ati “Turi gukorana n’abatekenisiye kugira ngo dukemure tunashakire umuti w’ikibazo cya network zigenda gake cyane cyane mu bice by’icyaro cyane cyane ahari imisozi.”

    Kugira ngo umuntu abashe gukoresha internet ya 5G, agomba kuba afite telephone nziza yabasha kuyakira niyo mpamvu gahunda ya ‘Macye Macye’ yaba ari ingenzi ku gufasha abakiriya ba MTN babashe kubona telephone zakira iyi internet.

    Umuyobozi ushinzwe ibya Macye macye muri MTN, yavuze ko iyi gahunda yabaye ihagaze gato kugira ngo babanze bakemure bimwe mu bibazo byabonetse muri iyi gahunda hanyuma banabikosore neza kugira ngo indi gahunda nshya izaza, ntizateze abakiriya bayo ikibazo.

    Nyamara nubwo iyo gahunda nshya itari yajya hanze, MTN yatangaje ko igiye kujya ikorana n’inganda zikora telephone ubwazo hanyuma abakiriya ba MTN bagafashwa mu Kubona telephone mu buryo bworoshye.

    Kugeza aka kanya, MTN ikoresha internet y’umuvuduko wa 4G aho mu gihugu ikora neza ku kigero cya 87% mu gihe internet ya 3G iri ku kigero cya 99.7%.

    MTN Rwanda yatangaje izamuka rya 4.6% mu nyungu yaturutse ku serivisi, bitewe n'izamuka ry'abakoresha serivisi zayo no gutera imbere gukomeye kwa Mobile Money. Mu gihembwe cya Kane cya 2024, inyungu ya MTN Rwanda havuyemo imisoro yageze kuri miliyari 5.3 Frw, ivuye ku gihombo cya miliyari 10.8 Frw yari yagize mu mezi icyenda ya mbere ya 2024. Ibi byerekana izamuka rya 328.9% ugereranyije n'igihembwe cya kane cya 2023, bikaba bishingiye ku kunguka kwa serivisi no ku micungire myiza y'ishoramari.

    MTN Rwanda yagaragaje izamuka rya 5.1% ry'abakiriya bakoresha serivisi zayo buri gihe, bagera kuri miliyoni 7.6, bituma ishimangira umwanya wayo wa mbere ku isoko ry'itumanaho mu Rwanda. Mobile Money yagize izamuka rya 30.3%, bitewe no kwiyongera gukomeye kw'abakoresha serivisi z'ikoranabuhanga mu mafaranga.

    Ku rundi ruhande, amafaranga yinjijwe na serivisi za internet yazamutseho 0.2%, cyane cyane bitewe n'uko buri mukiriya yakoresheje internet ku kigero cya 35.7%, kiri hejuru ugereranyije n'umwaka ushize, bikaba byaratewe no gutangiza paki ziciriritse za internet.

    Umuyobozi wa MTN yatangaje ko muri uyu mwaka hagati, internet ya 5G itangira gukoreshwa mu Rwanda

     
    Uwari uhagarariye gahunda ya Macye Macye yatangaje ko hari indi gahunda bari gukoraho ku buryo itazongera guteza ibibazo abantu bazayigana


    Umuyobozi wa MTN avuga ko muri iki gihembwe gishya batangiye, gahunda ni uguhangana n’ikibazo cya network zigenda gacye


    ku wa gatanu, nibwo MTN yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bagaruka ku musaruro w’igihrmbwe cya nyuma cy’umwaka wa 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153504/rwanda-internet-ya-5g-iratangira-gukoreshwa-mu-mu-mezi-atatu-153504.html

  • Nibwo bwishe u Rwanda – Perezida Kagame yonge… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru Tariki 16 Werurwe 2025, Perezida Kagame yatangiye gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino mu gihugu aho yahereye mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyebereye muri BK Arena.

    Ni mu ntego ye ndetse n’iya FPR-Inkotanyi muri rusange aho umuturage akwiye kuba ku isonga, akaba ari muri uwo mujyo Umukuru w’Igihugu yegera abaturage hanyuma bakaganira.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yongeye kuvuga ku binyoma u Bubiligi bushinja u Rwanda guteza intambara mu Burasirazuba bwa Congo ndetse avuga ku ngamba ruherutse gufata.

    Perezida Kagame avuga ko u Bubiligi buri kwiruka amahanga yose busabira u Rwanda ibihano, ari bwo bwishe u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n’ubu bushaka kugaruka kubica (Mu gutuma u Rwanda rudatera imbere barufatira, banarusabira ibihano bidindiza ubukungu bwarwo.)

    Yagize ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bwica Abanyarwanda muri iyi myaka 30, bukajya butugarukaho abasigaye bukongera bukabica.”

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutazigera rucogora kwihanangiriza u Bubiligi.

    Ati “Twarabihanangirije kuva kera, turaza no kubihanangiriza ubu ngubu.”

    Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rutigeze ruteza intambara muri Congo ahubwo icyo abayiteye bifuzaga, nicyo u Rwanda ruri kurwana nacyo.

    Ati “Iyi ntambara ntabwo ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye ahubwo icyo abayitangiye bashakaga, nicyo turwana nacyo.”

    Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza u Bubiligi bwifuza gusenya u Rwanda birengagije ibyo bakoze mu myaka 30 ishize 


    Abaturage benshi bitabiriye ibirori byo kuganira n’Umukuru w’Igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153508/nibwo-bwishe-u-rwanda-perezida-kagame-yongeye-kwihangiriza-u-bubiligi-153508.html

  • Korali yatashye itaririmbye, abandi babura ah… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu myaka ine ishize iri torero ryakoze ibitaramo bikomeye, bitatu byabereye muri Camp Kigali, kimwe kibera muri BK Arena. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 bataramiye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi bine. 

    Bageze ku gahigo ko kuzuza ihema rya Camp Kigali kugeza ubwo bamwe babuze n'aho kwicara, ni nyuma y'uko muri Werurwe 2024 bakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise 'Inkuru ya 30' cyitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 10, barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu.

    Kubasha kuzuza Camp Kigali byari ibintu byumvikana, hashingiwe mu kuba barujuje BK Arena yakira abantu barenga ibihumbi 10. Ababyinnyi b'iri torero bataramiye abantu mu gihe cy'amasaha abiri n'igice ndetse n'amasaha atatu.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze iki gitaramo 'Inka' cy'Itorero Inyamibwa

    1.Umurongo wari muremure werekezaga ahabereye iki gitaramo

    Sosiyete yakoranye na Inyamibwa mu gucuruza amatike, byabaye ngombwa ko ishyiraho andi meza ya kabiri kugirango babashe kwakira ibihumbi by'abantu bari baraguze amatike bakeneye ko babanza kuyasuzuma mbere y'uko binjira mu gitaramo.

    Ni abantu bari biganjemo cyane urubyiruko, abayobozi mu nzego zitandukanye, ababyeyi, ababaye mu itorero Inyamibwa mu bihe bitandukanye, abakiri bato n'abandi bari bafite inyota yo kongera kubona abasore n'inkumi babataramira.

    Hari hateguwe imyanya igera kuri 3500 ariko yarenze bituma hari abarebye iki gitaramo bahagaze, nyuma y'uko babuze aho kwicara.

    Ariko kandi hari hateguwe inyakiramashusho nini zafashaga abitabiriye iki gitaramo bari inyuma kugikurikirana neza.

    2.Chorale Choeur International yatashye itaririmbye

    Chorale Choeur International iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yatunguwe no gutaha itaririmbye muri iki gitaramo nyuma y'amasha arenga atanu yari ashize yiteguye.

    Iyo wageraga ahabereye iki gitaramo wasanga abasore n'inkumi b'iyi korali biteguye, kuko bari bamaze gufata ibitabo byarimo indirimbo bari kuririmba, ndetse bari bamaze kwambara imyambaro bitegura kujya ku rubyiniro ariko siko byagenze.

    Iyi korali yahageze Saa Kumi n'Imwe, ndetse amakuru yavugaga ko baririmba mbere y'uko itorero rigera ku rubyiniro, ariko siko byagenze kuko igitaramo cyarangiye bataririmbye, ndetse bamwe mu baririmbyi bamenye amakuru bari batangiye gutaha.

    Ku rutonde rw'indirimbo bari kuririmba, hariho indirimbo 'Visit Rwanda' ndetse 'Rwanda Rwagasabo' ya Mani Martin. Umwe mu baririmbyi b'iyi korali yabwiye InyaRwanda, ko aribo bafashe icyemezo cyo kutaririmba nyuma yo kubona ko 'uko abantu bari bameze mu gitaramo ntibyari guhura n'ibyo twari twateguye.'


    3.Bahinduye imyenda inshuro zirenga 10

    Umuyobozi w'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue aherutse kubwira itangazamakuru ko bakoresheje arenga Miliyoni 89 Frw mu myiteguro y'iki gitaramo. Imibare ya hafi igaragaza ko nibura kwitegura kw'abaririmbyi byatwaye ari hagati ya Miliyoni 10 na Miliyoni 15 Frw.

    Ku rubyiniro, haserutse ababyinnyi barengaga ijana. Ndetse, ushingiye kuri gahunda bari bafite bahinduye imyambaro berekanye ku rubyiniro inshuro zirenga 10.

    Ku ruhande rw'abasore, baserukanye imyenda irimo umupira w'umweru ufite amabara y'umukara, umukenyero w'umukara, amashati y'umukara, umwitero w'umweru n'urunigi- Hari n'aho baserukanye urunigi rw'umweru, umupira wa 'Chocolat', umupira wa 'Orange' n'ibindi.

    Bigaragaje mu ndirimbo zirimo 'Indaro ya mwima', 'ikinyemera', 'Ayibambe' bisunze imbyino y'ishakwe, barahamiriza n'izindi.

    4.Maji Maji n'umusizi Rugaba bashimishije ibihumbi by'abantu

    Nkurunziza w’imyaka 55, waje kumenyekana nka ‘Maji Maji’ kubera iyi ndirimbo, yishimiwe mu buryo bukomeye ubwo yaserukaga muri iki gitaramo binyuze mu kivugo.

    Uyu mubyeyi yongeye gushimangira ko ntaho iganzo yagiye, kuko afatanyije n'abagize Itorero Inyamibwa bashimangiye ko imyiteguro bakoze mu mezi atatu ashize itapfuye ubusa.

    Yongeye kugaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Maji Maji' yabaye nk'idarapo ry'umuziki we, kuva mu myaka 30 ishize, abari muri iki gitaramo bafatanye nawe.

    Nkurunziza yakorewe mu ngata n'umusizi Rugaba wamamaye muri filime Papa Sava. Uyu mugabo yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Turikumwe' yahimbye mu minsi ishize mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame, ndetse ku rubyiniro yari kumwe n'abamufashaga.

    5.Massamba Intore yashimye Perezida Paul Kagame

    Iki gitaramo cyashyizweho akadomo ahagana Saa Yine n'iminota 30'. Ariko abantu batashye nyuma yo kumva ijambo rya Massamba Intore no gutaramirwa nawe.

    Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, yageze ku rubyiniro ari kumwe na Jules Sentore, Angel na Pamella, ndetse na Muyango Jean Marie.

    Aba bose bahamagawe na Rusagara Rodrigue uyobora Itorero Inyamibwa mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu guteza imbere injyana gakondo.

    Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Massamba Intore yasabye abitabiriye gushima Perezida Kagame. Akomeza ati 'Isi yose iri hano mu Rwanda ibyo udushaka ko murabizi ariko yaba inzara, yaba kubabara, yaba gusohoza, twarasohoje. Ntacyo bazadukangaho, cyane cyane ko twizeye ko turi kumwe n'Umugoboka rugamba.'

    Nyuma yo kuvuga iri jambo, uyu muhanzi yahise yanzika mu ndirimbo zinyuranye ze zakunzwe, maze yakirwa na Muyango Jean Marie, basezera ku bitabiriye iki gitaramo.

    Imyaka ine irashize iri torero rikora ibitaramo nk’ibi. Kuri iyi nshuro bazataramira no muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, ndetse bazakomereza no mu tundi turere, kandi bazagera no muri Uganda.

    Ni igitaramo gifata igihe kinini bagitegura, yaba mu bijyanye n’imyambaro, aho bazakorera, umwanya bifata, ibikoresho n’ibindi bigiherekeza.

    Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n’ibitaramo bitsimbaza umuco w’u Rwanda.

    Ubu iri torero ririhiza imyaka 27 ishize rishinzwe ari itorero ry’abanyeshuri rishaka kugira ngo ryikure mu bwigunge.

    Ariko, nyuma y’imyaka 27 ishize y’urugendo rurerure iri torero rimaze kuba ubukombe. Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.

    Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yose… Nyuma y’imyaka 27, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n’ibigwi bidasanzwe. 

    Imyaka 27 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw’Isi.

    Umwaka wa 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ ribera mu gihugu cy’u Bufaransa. 





    Inyamibwa bakoze igitaramo gikomeye bise ‘Inka’ kcyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu


     

    Abasore b’Inyamibwa bigaragaje mu myambaro itandukanye n’iyo abakobwa bagiye baserukana

     

    Imibare igaragaza ko iki gitaramo cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi bine



    Mu myanya y’inyuma abantu bari bahagaze, nyuma yo kubura aho kwicara 

    Ababyinnyi bagiye bahinduranya imyambaro mu bihe bitandukanye mbere y’uko bagaruka ku rubyiniro

     

    Iki gitaramo cyari cyubakiye ku kugaragaza akamaro k’inka mu muryango nyarwanda

     

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Muyango Jean Marie yitabiriye iki gitaramo, ndetse yataramiye abacyitabiriye
























    Umushyushyarugamba Lion Manzi wayoboye iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali


    Umutore Gakondo yishimiwe mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo yaririmbye


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yashyigikiye Itorero Inyamibwa mu gitaramo bakoze 



    Itsinda rya Ange na Pamella ryitabiriye iki gitaramo nyuma yo gutaramira i Burayi









    Umusizi Rugaba yaririmbye indirimbo ‘Turikumwe’ yatuye Perezida Paul Kagame 

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore yitabiriye iki gitaramo, ndetse yaririmbye mu kugisoza



    IMPANGA ZO MU ITORERO INYAMIBWA ZERETSWE URUKUNDO RUDASANZWE NYUMA Y’IGITARAMO

    “>

    UMUNYAMUZIKI WAMAMAYE NKA MAJI MAJI YISHIMIWE MU BURYO BUKOMEYE MURI IKI GITARAMO

    “>

    UMUKONDO GATORE YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE MURI IKI GITARAMO

    “>

    MASSAMBA INTORE YASHIMYE PEREZIDA KAGAME MU GITARAMO CY’ITORERO INYAMIBWA

    “>

    IGICE CYA MBERE CY’IKI GITARAMO ‘INKA’ CY’INYAMIBWA CYARANZWE N’IBIHE BIDASANZWE

    “>

    AMAFOTO: The New Times

    VIDEO: Murenzi Dieudonne &Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153502/korali-yatashye-itaririmbye-abandi-babura-aho-kwicara-ibintu-5-byaranze-igitaramo-cyitorer-153502.html

  • Perezida Kagame yahaye Ubwenegihugu DJ Ira – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yatangarijwe muri gahunda yo “Kwegera Abaturage,” yabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ikaba ibaye ku nshuro ya mbere kuva hatangizwa gahunda ya NST2.

    Ik ni kimwe mu bihuza Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda, ariko by’umwihariko yabasanze aho bari. Baganira ku iterambere n’ubuzima bw’Igihugu muri rusange, bakamugezaho bimwe mu bibazo n’ibyifuzo by’ibyo babona bibakwiriye, bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. 

    Ni muri urwo rwego  DJ Ira na we yahawe ijambo maze ashima uko ubuyobozi bw’u Rwanda buha amahirwe angana abanyamahanga n’Abanyarwanda, ashimira u Rwanda rutanga amahirwe angana ku mwana w’umuhungu n’umukobwa, aboneraho no gusaba ko na we yakwinjizwa byeruye mu muryango Nyarwanda.

    Ati: “Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe, […] Icyifuzo cyanjye kwari ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, nanjye nkitwa umwana w’Umunyarwandakazi, nkibera uwanyu.”

    Ni icyifuzo cyakiriwe neza n’imbaga y’Abanyarwanda bari mu nyubako ya BK Arena, cyane ko uyu ari umwe mu bakobwa basanzwe bishimirwa cyane mu Rwanda mu bijyanye no kuvanga imiziki.

    Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati: “Ababishinzwe hano babyumvise? Ni bande bireba? Ndabikwemereye, ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa nakubwira iki!”

    Uyu mukobwa aho yari yicaye ibyishimo byamurenze, abari aho babyakirana yombi, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bumuha ikaze mu muryango mugari w’Abanyarwanda bukomeje kwisukiranya.

    DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

    DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

    DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk'ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

    DJ Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda 

    Yashimye amahirwe abanyamahanga bahabwa mu Rwanda, atanga urugero ku bihe byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame 

    Umukuru w’igihugu yasubije ubusabe bwe atazuyaje, amusaba kubikurikirana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153513/perezida-kagame-yahaye-ubwenegihugu-dj-ira-153513.html