Blog

  • Ntibikwiye ko Radio na Televiziyo Rwanda byamamariza ibigo by’ubucuruzi – Oswakim #rwanda #RwOT

    Ibi umunyamakuru Oswakim yabisobanuye mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi mu buryo bw’amashusho. Yavuze ko RBA atari igitangazamakuru gikorera Guverinoma cyangwa ishyaka, ahubwo ari icya rubanda gikwiye kuba gikorera abaturage kandi gitunzwe nabo, bikaba bidakwiye ko cyakira amafaranga y’ibigo by’ubucuruzi byamamaza kuko byakibuza kuvuganira rubanda uko bikwiye.

    Oswakim ati : “Cyagakwiye kuba ari icy’abaturage, gikorera abaturage, gikoreshwa n’abaturage. Gukoreshwa n’abaturage ni ukuvuga ngo cyakabaye gitunzwe na bo ubwabo. Abaturage b’igihugu barasora, iyo misoro rero igihugu cyinjije yagakwiye gukurwaho ingengo y’imari yo kujya gutunga cya gitangazamakuru kitwa ko ari icya rubanda”

    Oswakim akomeza asobanura impamvu yabyo agira ati : “Kugirango kidakorera amafaranga y’ibigo by’ubucuruzi byikorera, bikaba byagitegeka umurongo kigenderaho. Mfate urugero, dufite ibigo by’itumanaho binini bifite amamiliyari menshi, dufite inganda zenga inzoga na zo zifite amamiliyari menshi. Ziriya rero nk’igihe habaye nk’ikosa ry’uruganda cyangwa ry’icyo kigo, dufate urugero nk’ikigo cy’itumanaho kikiba abaturage ku mafaranga yo guhamagara, cya gitangazamakuru kubera ko mu mafaranga cyinjiza harimo menshi aturuka muri icyo kigo, ikigo cy’itangazamakuru kizabura ayo gicira n’ayo kimira. Bati ese turavugira abaturage cyangwa turaruca turumire kugirango tudatesha agaciro cyangwa tugahombya umukiriya wacu w’imena ?”

    Muri iki kiganiro, Oswakim yasobanuye uko yumva Leta yagakwiye gukemura iki kibazo, bigafasha rubanda kubona amakuru mu buryo bunoze kandi bagakorerwa ubuvugizi n’ikigo cy’itangazamakuru cyabo binyuze mu kuba cyatungwa n’abaturage nk’uko ari bo gikwiye kuba gikorera mu buryo bwuzuye.

    IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA OSWAKIM :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntibikwiye-ko-Radio-na-Televiziyo-Rwanda-byamamariza-ibigo-by-ubucuruzi-Oswakim

  • Le riche Alfred Nkubiri aux arrêts pour détournement d’engrais chimiques demande une libération provisoire #rwanda #RwOT

    Ce vendredi, il a motivé sa demande de libération provisoire par le fait que depuis la date de sa détention provisoire, il garde le lit d’hôpital.

    'Les investigations sur mon client sont clôturées. Nous désirons le voir relâché, vu son âge avancé et, surtout, pour maladie grave qui font qu’il est toujours à l’hôpital tout le temps qu’il vient d’être emprisonné provisoirement “, a dit au juge, Me Jean Damascène Rutagengwa, l’avocat d’Alfred Nkubiri, 69 ans, précisant qu’il alterne des séjours dans l’Hôpital Roi Fayçal, CHUK, Hôpital de Muhima, et celui dit KWA KANIMBA.

    ” Mon client est prêt à verser toute caution nécessaire pour sa libération provisoire “, a-t-il ajouté, trouvant que l’objet du litige ayant une valeur de deux milliards de francs, son client est prêt à donner une garantie de neuf milliards de francs.

    Ce à quoi le Ministère Public est intervenu pour dire qu’il doutait de la valeur de la garantie avancée par l’avocat de la défense. La défense a dit que le Procureur de la République sait parfaitement la valeur des avoirs de son client. Il lui a demandé de l’exposer au juge pour que la véracité de la chose soit établie.

    Les travaux de la séance se sont clôturés et le juge a décidé que le verdict sera lu le 5 novembre prochain.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Le-riche-Alfred-Nkubiri-aux-arrets-pour-detournement-d-engrais-chimiques.html

  • Nyuma yo gutwika Bibiliya, umuhanzi Muchoma Mucomani yasabye imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya
    Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya

    Muchoma avuga ko atari agambiriye kubabaza abamukunda ahubwo yashakaga kwerekana ko bamwe mu bakirisitu bitwaza Bibiriya cyane, ariko aho kuyikoresha mu gukora ibyiza ngo ibiyirimo bibabere urugero, bakayitatira, bagakora ibikorwa bibi birimo inzangano, ubujura, ubugome n’ibindi.

    Yagize ati “Ntabwo nashwanyaguje Bibiliya byo kuyitesha agaciro ahubwo nabikoze nerekana ko hari abakirisito bahorana Bibiliya bagakora ibikorwa bihabanye na yo kandi biyitesha agaciro, bakayitwika mu bikorwa byabo bakayishwanyaguza uko bwije n’uko bukeye. Icyo nakoze ni ukwishyira mu mwanya w’uwo mukirisitu gito mbyereka abantu”.

    Muchoma asaba imbabazi abafana be ndetse akabasaba gukomeza kumushyigikira bagakunda indirimbo kandi agasaba n’Imana imbabazi.

    Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho
    Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho

    Yagize ati “Ni ubwa mbere ngiye gusaba imbabazi abo nababaje bose ariko jyewe Muchoma Mucomani nsabye imbabazi n’umutima wanjye wose, umuntu wese wababajwe no kumbona nshwanyaguza ngatwika Bibiliya y’Imana. Imana imbabarire n’abandi bose babifashe nabi bambabarire”.

    Mucomani ni umwe mu bahanzi bari kubaka izina hano mu Rwanda, avuga ko aririmba ubuzima akanibanda mu kuvuganira abana bo mu muhanda cyane ko na we yababayemo, ndetse akumva afite indoto zo kuzahora abavuganira no kubafasha.

    Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo
    Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo

    Uretse indirimbo ‘Ni Ikibazo’, Muchoma amaze gukora indirimbo nyinshi nka ‘My love’, ‘Haraka’, ‘Ubuhamya’ yakoranye na Mico The Best n’izindi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-yo-gutwika-bibiliya-umuhanzi-muchoma-mucomani-yasabye-imbabazi

  • Jules Sentore yibukije abantu gukomera ku bucuti nyabwo mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, itunganyijwe mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeat ndetse n’amashusho yakozwe na Bob Chris Raheem .

    Muri iyi ndirimbo, Jules Sentore yagaragaje uburyo ubushuti bubagarirwa kandi bukarindwa.

    Yavuze ko mu muco nyarwanda kimwe mu byifashishwaga mu gukomeza ubushuti ari Intango yari ifite umumaro ukomeye mu muryango nyarwanda.

    Uyu muhanzi kandi yumvikanisha uburyo Intango yabagariraga urukundo mu miryango y’abanyarwanda.

    Reba hano indirimbo nshya ya Jules Sentore

    Maombi Rugira Patrick ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo bise 'Intango’ bateganya gukurikizaho iyitwa Mama.

    Mu kiganiro na UKWEZI, yagize ati 'Abakunzi n’abafana ba Jules Sentore turabashimira cyane tubasaba gukomeza kudushyigikira no gukomeza kutwereka urukundo natwe tubizeza ko nta gusubira inyuma ibyiza byinshi bigiye kubageraho.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kandi bo bashonje bahishiwe kuko dufite imishinga myinshi cyane irimo gukora indirimbo nshya n’ibindi bikorwa bazamenyeshwa mu minsi iri imbere ariko ku bijyanye n’indirimbo nababwira ko mu kwezi gutaha turakurikizaho iyitwa Mama.'

    Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki Nyarwanda by’umwihariko yigarurira imitima ya benshi kubera uburyo aririmba ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda udakunzwe kwisukirwa n’abo mu kiragano cye.

    Uyu muhanzi amaze gushyira hanze album ebyiri zirimo iya mbere yitwaga 'Muraho neza !’, iya kabiri yitwa 'Indashyikirwa ndetse akaba ari gutegura iya gatatu n’iya kane ateganya kumurikira rimwe.

    Reba hano indirimbo nshya ya Jules Sentore

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jules-Sentore-yibukije-abantu-gukomera-ku-bucuti-nyabwo-mu-ndirimbo-nshya

  • Iradukunda Mexance ufite ubuhanga mu gucuranga gitari yashyize hanze indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Niyibigena’ ya Iradukunda Mexance yagiye hanze mu ntangiro z’iki Cyumweru ikaba yibutsa abantu muri rusange ko abantu bakura,babaho mu buryo bwinshi ariko bose nta mahitamo yabo aba arimo,byose aba ari Imana ibigena.

    Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zo yahoranye mu nzozi yifuza gukora indirimbo nk’iyi ibwira abantu ko Imana ariyo mugenga wa byose.

    Ati 'Mu buhanzi bwanjye numvaga nshaka gukora indirimbo igakora ku mutima ya benshi,ndetse ikanabasigira ubutumwa,navuga ko nabigezeho.'

    Iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya 'Umushanana Records’ imaze kugira ubunararibonye mu gutunganya indirimbo ziri mu njyana ya Gakondo.

    Aba- Producers bakoze kuri iyi ndirimbo barimo Meira Pro watunganyije amajwi yunganiwe na Boris Pro, mu gihe amashusho yakozwe na Mutuzo Otto Shamamba.

    Reba indirimbo 'Niyibigena’

    Umuhanzi Iradukunda Mexance avuga ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo ateganya gukora kandi zigamije kubaka no gukomeza kwigisha umuryango Nyarwanda n’Isi muri rusange ari naho ahera asaba abanyarwanda kumushyigikira.

    Irakunda kandi afite inzozi zo kuba umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda kandi bafite umuziki w’umwimerere,aho avuga ko kuba azi gucuranga gitari neza bigiye kumufasha gukora umuziki w’umwimerere akazagera ku nzozi ze zo kuba icyitegererezo mu muziki Nyarwanda.

    Ati 'Nzakora kugeza igihe mbaye icyitegererezo ku bazaba barimo baza mu muziki icyo gihe.'

    Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko asanzwe ari umucuranzi wa gitari ndetse akaba yarabitangiye akiri muto ari naho akomora ubuhanga dore ko acurangira abahanzi batandukanye bo mu njyana ya Gakondo.

    Reba indirimbo 'Niyibigena’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Iradukunda-Mexance-ufite-ubuhanga-mu-gucuranga-gitari-yashyize-hanze-indirimbo-nshya

  • Un crime abject à Nyabihu avec la machette : les Batwa tuent deux, et la vengeance suit #rwanda #RwOT

    Accourant au secours, le responsable de la cellule est arrivé sur les lieux pour être cueilli par ces criminels qui l’ont, lui aussi, frappé avec leurs machettes.
    Il est rapporté que les auteurs de ces forfaits sont de la tribu des Batwa du village Kirimbogo qui tendent des guet-apens aux passants avec objectif de les spolier de biens de valeur qu’ils transportent.

    Des sources sur terrain disent que trois personnes sont mortes, d’autres ont été blessées. Les blessés ont été transportés d’urgence à l’hôpital de Kabaya et au CHUK/Centre Hospitalo Universitaire de Kigali.

    Les mêmes sources font état de vengeance par les parents des personnes lynchées par ces criminels, le pauvre agent de SACCO et le responsable du village de regroupement. Deux de ces criminels ont ainsi trépassés, rapporte Umuryango.rw.

    Le mobile du crime n’est pas nécessairement ce brigandage. Il est rapporté que ces Batwa se sentent toujours pris pour des parias. Il est rapporté que ces Batwa et les autres habitants sont logés dans le même village CYOGO mais, dit-on, ils sont regroupés dans un espace à part, ce qui renforce leurs sentiments d’être pris pour des parias, des intouchables. Cela aurait-il concouru à la commission de ce crime ?
    Les services de Police rwandaise d’investigations criminelles vont explorer toutes ces possibilités.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Un-crime-abject-a-Nyabihu-avec-la-machette-les-Batwa-tuent-deux-et-la-vengeance.html

  • Gisagara iyoboye uturere mu kwishyura Mituweli (Reba 5 twa mbere na 5 twa nyuma) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa RSSB, Intara y’Amajyepfo ni yo iyoboye izindi mu bwitabire bwo kwishyura Mituweli n’ijanisha rya 85.4%, ndetse Akarere ka Gisagara kabarizwa muri iyo Ntara y’Amajyepfo, kakaba ari ko kayoboye utundi twose mu gihugu mu kugira ubwitabire bwinshi mu misanzu ya Mituweli, n’ijanisha rya 92.3%.

    Uko intara zikurikirana

    1. Amajyepfo 85.4%

    2. Amajyaruguru 81.7%

    3. Uburasirazuba 78.5%

    4. Uburengerazuba 74.6%

    5. Umujyi wa Kigali 67.9%

    Uturere 5 twa mbere

    1. Gisagara 92.3%

    2. Gakenke 90.6 %

    3. Nyaruguru 89.6 %

    4. Nyamagabe 87.9 %

    5. Ruhango 87.4 %

    Uturere 5 twa nyuma

    30. Kicukiro 62.4 %

    29. Rutsiro 70.9 %

    28. Nyarugenge 71.9 %

    27. Gasabo 72.7%

    26. Nyagatare 75.7%

    RSSB irashishikariza Abaturarwanda bose kwihutisha kwishyura kuko byoroshye, kandi ko ufite Mituweli atarembera mu rugo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/gisagara-iyoboye-uturere-mu-kwishyura-mituweli-reba-5-twa-mbere-na-5-twa-nyuma

  • Jazz Is Not American Invention But Has Roots In Africa #rwanda #RwOT

    Of all the genres of music, jazz is one of the most fluid—and one of the most unique. Anyone who has listened to greats like Louis Armstrong, John Coltrane, or Dizzy Gillespie knows what it's like to hear scatting, flourishes, and unprompted solos; a mastery of jazz that seems almost effortless.

    In order to realize the impact jazz music has had on many other genres, it's important to look at where it came from. Although some people assume it's a purely American invention, in truth, the roots of jazz music lie in African and European music traditions.

    According to an article from Jazz in America, jazz can attribute its 'rhythm and feel' and bluesy quality to traditional African music; as well as the ability to use an instrument as an extension of your own voice. The more rigid pieces of the jazz language—such as the harmony, chords, and instruments—come from a European influence. Of course, jazz also has strong roots in the African-American tradition; particularly with folk songs sung by slaves in the Southern United States.

    It's believed that once these musical traditions collided in the early 20th century—in New Orleans, Louisiana—what we know today as 'jazz music' was born. It's a fitting birthplace for a style featuring a loose, free-flowing combination of musical pieces. The raucous atmosphere of the port city allowed for musicians of all sorts to get together and learn from each other.

    Today, jazz music is played around the world, and various regions have developed their own spinoff styles—including bossa nova in Brazil, cape jazz in Cape Town, and even Asian-American jazz, played with traditional folk instruments like the shamisen and taiko drums.

    The post Jazz Is Not American Invention But Has Roots In Africa appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/jazz-is-not-american-invention-but-has-roots-in-africa/

  • Theo Bosebabireba witegura kugaruka mu Rwanda yavuze kuri album ateganya kumurika #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukunze kuririmba indirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ari kubarizwa mu Mujyi wa Kampala ho mu gihugu cya Uganda aho abana n’umuryango we.

    Theo Bosebabireba ni umuhanzi ubimazemo imyaka irenga cumi n’itanu, yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo 'Ikiza urubwa’, 'Ingoma’, 'Icyifuzo’, 'Bugacya’, 'Bosebabireba’ n’izindi.

    Indirimbo z’uyu muhanzi zagiye zikundwa na benshi mu banyarwanda bitewe n’ubutumwa bukunze kuba buzikubiyemo gusa ninako yagiye avugwaho inkuru zitandukanye zirimo no kuba mu 2018, yarahagaritswe n’Itorero rya ADEPR akoreramo ivugabutumwa gusa yageze muri Uganda ahabwa imbabazi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko nk’abantu bose COVID19 yakomye mu nkokora ibikorwa bye birimo indirimbo zitandukanye yagombaga gushyira hanze ndetse n’ibiterane yari afite muri uyu mwaka bitabashije kuba.

    Yakomeje avuga ko ubwo iki cyorezo kizaba gitsinzwe azahita aza mu Rwanda gusubukura ibikorwa by’ivugabutumwa.

    Ati 'Mu gihe iki cyorezo kizaba kirangiye, ibiterane nicyo kizakurikiraho kuko abantu ntibaheruka imyidagaduro, rero ibiterane bigomba gukorwa.'

    Uyu muhanzi yahumurije abanyarwanda n’abakristo bo ku Isi yose muri rusange ndetse abasaba gukomeza kwihangana mu bihe bikomeye Isi irimo.

    'Ubutumwa ni ukubabwira gukomeza kwihangana muri ibi bihe bikomeye Isi irimo kandi ni ibihe bigoye, ndabasaba gukomeza gusenga cyane kuko Imana izadutabara nituyitabaza.'

    The Bose babireba kandi yavuze ko kuri ubu ari gukora ku mushinga wa album ye izaba yitwa 'Baramaze’ ateganya kurangiza mu mwaka utaha.

    Ati 'Ikindi nabwira by’umwihariko abakunzi b’ibihangano byanjye ni uko ndi gutegura album nshya nyuma ya COVID19, izaba yitwa 'Baramaze’ kuri ubu maze gukoraho indirimbo enye mu zizaba ziyigize.'

    Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi kandi ari gutegura gushyira hanze indirimbo igaruka ku cyorezo cya COVID19, ndetse ikazaba yitwa 'COVID19, ihurizo rinini’, nk’uko ikinyamakuru UKWEZI cyabitangarijwe n’inshuti za hafi z’uyu muhanzi.

    Theo Bosebabireba yagiye gutura muri Uganda nyuma yo gutengwa n’Umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell aho yasengeraga, amakuru avuga ko yabanje kujya kubayo wenyine akajya agaruka mu Rwanda gusura umuryango we ariko nyuma aza kuza kwimukana n’umugore we n’abana bose bajya gutura I Kampala.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Theo-Bosebabireba-witegura-kugaruka-mu-Rwanda-yavuze-kuri-album-ateganya-kumurika

  • Rwanda Mayors Sign New Performance Contracts Before President Kagame #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame on Friday presided over the signing of new performance contracts with the mayors from all the thirty districts of Rwanda.

    Through these Performance contracts ('Imihigo') the Mayors detail what the respective district sets itself as targets on a number of governance, justice, economic and social indicators. The objective of Imihigo is to improve the speed and quality of execution of government programmes, thus making public agencies more effective.

    Every year, the President gathers with government officials including the mayors to assess their performance. There is naming and shaming including rewarding of the best performers and signing new contracts. The best three performing districts have their mayors taking a photo with the president.

    'Signing performance contracts is a very important aspect of our national life. By signing Imihigo, we commit ourselves to meet targets and reach the development Rwanda aspires to,' President Kagame said.

    This year, the government officials descended down to Epic Hotel in Nyagatare district for this important Imihigo event that is highly tracked by all Rwandans via radio, Television and social media- all eager to know how their respective districts scored.

    On Friday, Nyaruguru district, Huye District and Rwamagana district were announced as the best performing districts respectively.

    'The three districts that were awarded best performers during the Imihigo Signing Ceremony are Nyaruguru , represented by Mayor Francois Habitegeko, Huye District , represented by Mayor Ange Sebutege and Rwamagana District , represented by Mayor Radjab Mbonyumuvunyi,' the presidency tweeted on Friday.

    During the signing ceremony, President Kagame said 'Imihigo means that we want to improve the way we work, so as to achieve our targets. We want to live a healthy life, to develop, and we want security. This is what Rwandans expect from us as their leaders.'

    The president cautioned that he will not get tired of reminding leaders of what they need to do — it is not a waste of time. 'Those at the receiving end of reminders should understand that we have no time to waste.'

    In a well packaged counsel, President Kagame observed that there are challenges that are difficult to solve, and there are those that are made difficult because of lack of means. But there are also those that are easy when one has the will — to work, to work properly, to move forward.

    'Sometimes it's an issue with coordination and communication between institutions. Or people who wait for bribes to do what they ought to do. Why would you do that?' the president said.

    The post Rwanda Mayors Sign New Performance Contracts Before President Kagame appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-mayors-sign-new-performance-contracts-before-president-kagame/