Blog

  • Huye: Ababyeyi biyemeje kurushaho kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bo mu Karere ka Huye basuzumye uko barushaho kubaka umuryango utekanye uzira ihohoterwa rikorerwa abana
    Abagore bo mu Karere ka Huye basuzumye uko barushaho kubaka umuryango utekanye uzira ihohoterwa rikorerwa abana

    Ibyo barabivuga mu gihe ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) buragaragaza ko 1/3 cy’abana b’abangavu batwara inda baba barasambanyijwe batabishaka naho 2/3 bagakora imibonano mpuzabitsina babishaka.

    Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bugaragaza ko hafi 50% by’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 baba barakoze imibonano mpuzabitsina, bikaviramo bamwe gutwara inda zitifuzwa.

    Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abakobwa batanu ku 10 baba barahohotewe, naho mu bahungu 10 batandadu bakaba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri no ku marangamutima.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rirahangayikishije kuko rigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange kuko abana bakuriye mu ihohoterwa nta cyizere cyo gushinga imiryango ikomeye baba bafite.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko abakobwa batarageza ku myaka 18, abagore bo mu Karere ka Huye, binyuze mu nama y’igihugu y’abagore bo muri ako karere baherutse guhurira mu mwiherero, baganira uko barushaho kwita ku miryango yabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka umuryango muzima uzira ihohoterwa rikorewe abana.

    Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Huye avuga ko nyuma yo kuganira no gusesengura ibibazo biri mu bana b’abangavu bazarushaho gukumira ko batwara inda zitifuzwa kuko byagaragaye ko abana batwara inda harimo ababa bahohotewe n’ababa bishoye ku bushake mu mibonano mpuzabitsina.

    Avuga ko inshingano z’umubyeyi ari ukurushaho kwegera umwana no kumusobanurira uko akwiye kwitwara kugira ngo atangiza ejo he kandi ejo h’umwana ari ho ejo h’igihugu.

    Agira ati “Aha turasesengura buri kibazo gishobora kuba gitera abangavu kwishora mu busambanyi, nitumara kumenya buri kibazo hazakurikiraho kwegera abana tubaganiriza dukurikije imiterere ya buri kibazo aho ni ho tuzahera twubaka umuryango nyarwanda kandi n’abana bakabigiramo uruhare”.

    Impuguke mu by’uburenganzira bw’abana, Aimable Nsengiyumva, avuga ko iyo usesenguye ubushakashatsi bwa UNICEF usanga hari ibitajya bivugwa ku ihohoterwa rikorerwa abana bigatuma abantu badafata ingamba zihamye mu kurinda abana ihohoterwa.

    Avuga ko abakorera abana ihohoterwa ari: abaturanyi babo, abarimu babo, ababyeyi babo cyangwa abana ubwabo bagahohoterana, kuko byagaragaye ko no mu bana harimo abasambanya bagenzi babo.

    Avuga kandi ko usanga umwihariko w’ibihugu n’umuco wabyo hari aho uha icyuho guhohotera abana by’umwihariko ugasanga nko kubasambanya bidahanwa cyane n’amategeko cyangwa ngo usange gusambanya abana bifatwa cyane nk’ikizira.

    Ibyo bikagaragara mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi no ku mugabane w’i Burayi n’ibyo byakoronije.

    Nsengiyumva avuga ko aho ibibazo bigeze ari ngombwa ko abagize umuryango bibaza ku hazaza h’abana babo igihe ihohoterwa ribakorerwa rikomeje kwiyongera kuko byagira ingaruka mbi cyane ku muryango w’ejo hazaza”.

    Agira ati “Hanze aha hari uburyo bwinshi bugezweho burimo n’ubucuruzi no kwamamaza imico itari myiza igamije kwinezeza bigoye kubigenzura, abana rero ni ho bagendera kuko iyo mico isanga batiteguye guhangana na yo bwaba mu buryo bw’imyemerere cyangwa n’indangagaciro zibibabuza”.

    Yongeyeho ati “Umubyeyi ni we ukwiye gufata iya mbere agafata umwana we nk’urupapuro rutanditseho akamenya uko atangira kwandika indangagaciro nzima kuri urwo rupapuro umwana akamenya uko yitwara, akubakwamo ubushobozi burimo n’ubumenyi ku buzima bwe bw’imyororokere”.

    Nsengiyumva avuga ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 17 ari bo bahohoterwa cyane kuko baba bataragira ugukomera mu bitekerezo gutuma bifatira imyanzuro, kandi baba bageze mu gihe cyo gukurura abagabo no kwiyumvamo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina ibyo bigatuma bahuriramo n’ihohoterwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-ababyeyi-biyemeje-kurushaho-kuganiriza-abana-ku-buzima-bw-imyororokere

  • Meya Habitegeko yahishuye ibanga ryatumye Nyaruguru iza ku isonga mu mihigo ya 2019-2020 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yamurikaga uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko imihigo ya 2019/20 yitaye ku mahame arimo ko buri mwaka hazajya hasuzumwa ibyagezweho, hanyuma buri myaka itatu hagasuzumwa ibyakorewe abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yahishuye ibanga ryatumye akarere ayoboye ka Nyaruguru kaza ku isonga mu mihigo ya 2019-2020.

    Video: Richard Kwizera

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/meya-habitegeko-yahishuye-ibanga-ryatumye-nyaruguru-iza-ku-isonga-mu-mihigo-ya-2019-2020-video

  • Amateka ya data yanteraga ipfunwe – Patrick Kurumvune asobanura Ndi Umunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gufata umurongo mwiza, ntozwa indagagaciro na kirazira. Ubu ndi umwe mu rubyiruko ruharanira gukomeza kubaka u Rwanda.”

    Ibi yabitangarije mu Ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri, ryateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rigakurikirwa n’Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi, aho bahuriye kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.

    Video: Richard Kwizera

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amateka-ya-data-yanteraga-ipfunwe-patrick-kurumvune-asobanura-ndi-umunyarwanda

  • Abatavuga rumwe na leta ya Tanzania barasaba ko habaho andi matora vubaha hashoboka #rwanda #RwOT

    Muri Tanzania amashyaka abiri akomeye mu yatavuga rumwe n'ubutegetsi yasabye ko habaho amatora bundi bushya, avuga ko atemera ibyavuye mu matora yo ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, avuga ko yabayemo uburiganya.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu ishyaka 'Chama cha Demokrasia na Maendeleo' (CHADEMA) na ACT-Wazalendo yakoreshereje hamwe, yanahamagariye abayashyigikiye kwitabira imyigaragambyo ku wa mbere.


    Perezida John Magufuli wari usanzwe ari ku butegetsi ni we watangajwe ko yatsinze amatora n'amajwi 84%

    Ishyaka CHADEMA rivuga ko udusanduku tw'amatora twakozwemo uburiganya ndetse indorerezi zaryo zikangirwa kwinjira mu biro by'amatora.

    Freeman Mbowe, umukuru w'ishyaka CHADEMA, yagize ati: 'Icya mbere dusaba ni uko habaho andi matora vuba aha hashoboka'.

    'Turasaba ko habaho imyigaragambyo ihoraho, yo mu mahoro mu gihugu hose kugeza ibyo dusaba byubahirijwe'.

    Uyu mukuru wa CHADEMA yavuze ko ashaka ko akanama k'amatora muri Tanzania n'ako mu birwa bya Zanzibar twombi duseswa kubera ibyo avuga ko ari inenge zagaragaye mu matora.

    Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT-Wazalendo yavuze ko icyo cyemezo aya mashyaka yombi yafashe ari ku neza y'ejo hazaza h'igihugu cyacu'.

    Yongeyeho ati: 'Ntabwo dushobora kwemera gusubira mu gihe cy'ubutegetsi bw'ishyaka rimwe'.

    CHADEMA na ACT-Wazalendo yavuze ko ashaka ko hashyirwaho utunama tubiri twigenga tw'amatora tuzayobora ayo matora yandi.

    Tundu Lissu — wari umukandida wa CHADEMA akaba ari uw'ingenzi mu bari bahatanye na Bwana Magufuli — yagize amajwi 13%, nkuko bivugwa n'akanama k'amatora.

    Yavuze ko azaba ari ku murongo w'imbere mu bigaragambya.

    Ku wa kane, yavuze ko aya 'atari amatora ugendeye ku mategeko ya Tanzania n'amategeko mpuzamahanga'.

    Ati: 'Cyabaye gusa igico cy'abantu bagize gutya bafata icyemezo cyo gukoresha nabi ububasha bwa leta kugira ngo bagundire ubutegetsi'.

    Semistocles Kaijage ukuriye akanama k'amatora, yahakanye ibyo birego by'uburiganya. Yavuze ko ibirego by'impapuro mpimbano z'itora nta shingiro bifite.

    Hagati aho, indorerezi z'umuryango w'Afurika y'uburasirazuba (EAC) ziyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w'u Burundi zashyigikiye imigendekere y'amatora, zivuga ko 'yakozwe mu buryo busanzwe'.

    Izi ndorerezi za EAC zasabye ko abafite ibibazo ku migendekere y'amatora babicyemura binyuze mu nzira y'amategeko.

    Ariko ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Dar es Salaam yavuze ko ibirego by'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ari ibyo kwizerwa.

    Ambasade y'Amerika yavuze ko 'inenge n'ikinyuranyo kinini cyane cy'intsinzi biteye amakenga k'ukwizerwa kw'ibyavuye mu matora… ndetse n'impungenge ku muhate wa leta ya Tanzania wo gukurikiza indangagaciro [amahame] za demokarasi'.

    Bwana Magufuli ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2015, ariko ishyaka rye rya CCM ryo riri ku butegetsi kuva ryashingwa mu mwaka wa 1977.

    CCM yabayeho ikurikira ishyaka 'Tanganyika African National Union', ryategetse Tanzania kuva mu mwaka wa 1961 kugeza mu 1977.

    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/31/abatavuga-rumwe-na-leta-ya-tanzania-barasaba-ko-habaho-andi-matora-vubaha-hashoboka/

  • Amashyiga na Firigo bikorerwa mu Rwanda byitezweho guhenduka kurusha ibisanzwe ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda
    Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, akaba yarasabye iyo sosiyete ikora ibyo bikoresho kongera umusaruro w’ibyo bakora, kugira ngo bihaze isoko riri mu gihugu.

    Tuyisenge Desire ushinzwe ibikorwa muri iyo sosiyete ikora firigo n’amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda (made in Rwanda), avuga ko iyo sosiyete yavutse nyuma y’urugendo Perizida wa Repubulika y’u Rwanda yakoreye muri Quatar rugamije gushishikariza Abanya-Quatar gushora imari mu Rwanda.

    Ni cyo cyatumye abashoramari babiri ari bo Ahmed Mohammed Ahmed Hezam na Saleh Mohammed H Shajea, biyemeza gushora imari mu Rwanda, bashinga sosiyete bise ‘Almaha for industry Co Ltd’, muri 2018 bayandikisha mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Muri uwo mwaka kandi, binyuze mu masezerano yari ifitanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iyo sosiyete yabonye ikibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera.

    Mu mwaka wa 2019, iyo sosiyete yatangiye kubaka, izana imashini n’ibindi bikoresho izakenera mu kazi kayo no guhugura abatekinisiye, ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 2019, yari yatangiye gukora. Gusa kubera icyorezo cya Covid-19, iyo sosiyete yatangiye gushyira ku isoko ibyo ikora ku itariki 4 Gicurasi 2020.

    Ibikoresho by
    Ibikoresho by’iyi sosiyete byitezweho guhenduka

    Kugeza ubu uruganda rwa sosiyete ya ‘Almaha for industry Co Ltd’, rushobora gukora Firigo 50 n’amashyiga ya gaz 50 ku munsi (mu masaha icyenda y’akazi). Ubu iyo sosiyete ifite abakozi 80 bakoraho (54 bakora mu ruganda rukora za Firigo ndetse na 26 bakora mu byo gukora amashyiga ya Gaz).

    Hari kandi n’abandi bakorana n’iyo sosiyete, mu buryo butandukanye nko gucuruza ibyo bakora n’indi, kandi nk’uko Tuyisenge abisobanura 99% by’abakorana n’iyo sosiyete ni Abanyarwanda.

    Iyo sosiyete ifite aho icuririza ibyo ikora mu igorofa rya MIC mu Mujyi wa Kigali, kandi nk’uko Tuyisenge abivuga, ibikoresho byabo birahendutse ugereranyije n’ibisanzwe biboneka ku masoko, kuko iyo sosiyete yo yinjiza ibikoresho bitandukanye yasonewe imisoro, bitewe n’uko ifite uruganda kandi rukorera mu Rwanda, bityo rero ngo bajya gushyiraho ibiciro bazirikanye ibyo basonerwa.

    Ibiciro bya Firigo zikorwa na ‘Almaha for industry Co Ltd’ biri hagati ya 230,000Frw na 350,000Frw, bitewe n’ubunini bwayo, ndetse n’ubushobozi ifite. Ibiciro by’amashyiga ya Gaz na byo biri ya 250,000Frw na 18,000 Frw bitewe n’umubare w’amashyiga kandi ziba zifite n’ifuru (oven).

    Iyo sosiyete kandi ngo ifite n’imishinga yo gukora ibindi bintu bitandukanye mu gihe kizaza, harimo ibyitwa ‘paper cups’ ni udukombe dukozwe mu mpapuro zabugenewe, tukaba dukoranwa ubuhanga ku buryo badusukamo ibyo kunywa nk’ikawa n’ibindi, umuntu afata akaba yajya kubinywera ahandi adafite umwanya wo kwicara hamwe ngo abanze anywe (uwo mushinga ngo uzatangira umwaka utaha wa 2021).

    Undi mushinga iyo sosiyete ifite ni uwo gukora ibikoresho by’amadongo (Ceramics products), harimo amasahane, amatasi n’ibindi, ubu ngo bakaba baramaze kugeza dosiye isaba gucukura ibumba rigenewe gukora ibyo bikoresho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (Rwanda Mining Board-RMB).

    Bafite uruganda i Bugesera
    Bafite uruganda i Bugesera

    Iyo sosiyete kandi ifite umushinga wo gukora ibyitwa ‘alcohol pad’ (utwo ni udupamba tuba dukoranye na ‘alukoro’ dukoreshwa cyane cyane kwa muganga, ku buryo umuntu agafungura mu gapapuro ahita agakoresha, bidasabye guca ipamba no kujya kuritumbika muri alukoro nyuma.

    Hari kandi n’umushinga wo gukora ibyuma byishyushya amazi, byifashisha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba (Solar water heaters), uwo bakazawutangira umwaka utaha wa 2021, mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/amashyiga-na-firigo-bikorerwa-mu-rwanda-byitezweho-guhenduka-kurusha-ibisanzwe-ku-isoko

  • Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75% n’uw’abarimu uzamurwa 20% – Dr Frank Habineza #rwanda #RwOT

    Ibi Dr Frank Habineza yabisobanuye ubwo bari mu nama ya biro Politiki y’iri shyaka, yigaga ku byerekeye itumanaho mu bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi nama, batangarije abarwanashaka ko bishimira uburyo iri shyaka rikomeje kubona imyanya yo kurihagararira mu nzego za Leta, nyuma yo kugira abadepite babiri ubu bakaba baranabonye umusenateri.

    Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira kuba ibyo ishyaka ayoboye ryagiye risaba Leta bigenda bikorwa, muri ibyo hakaba hari harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w’abasirikare n’uw’abapolisi. Abarimu ngo bongerewe 10% kandi bagiye kongerwaho andi 10% naho abasirikare bongejwe 75% mu gihe n’abapolisi biri mu nzira bikorwa. By’umwihariko abarimu bo ngo banabasabiye ihahiro ryihariye kandi naryo ngo hari amakuru bafite ko bigeze kure binozwa.

    Dr Frank Habineza yabwiye Abanyamakuru ko hari n’ibindi bakomeje gusaba Leta kandi bizeye ko bizakorwa. Yagarutse ku mafaranga yagenewe abaturage agamije kubafasha kwikenura nyuma yo kuzahabwa n’icyorezo cya Covid, ikibazo gihari ngo akaba ahabwa abifite kuko ibisabwa usanga abayakeneye batabyigondera.

    REBA VIDEO BIRIMO BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umushahara-w-abasirikare-wazamuweho-75-n-uw-abarimu-uzamurwa-20-Dr-Frank-Habineza

  • Tanzania: Perezida John Pombe Magufuli byemejwe ko ariwe watsinze amatora y'umukuru w'igihugu. #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu matora byagaragaje ko John Pombe magufuli usanzwe ari Perezida wa Tanzania yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa kuyobora iki gihugu kuri manda ye ya kabiri. Yatsinze ayamatora ku majwi 84% mu gihe uwamuguye mu ntege Tundu Lissu yagize amajwi 13%, nkuko byatangajwe n'akanama k'amatora.

    Gusa Ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari bamaze gutangaza ko batemera ibyavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, bavuga ko yabayemo uburiganya.

    Abantu bagera kuri 37 barimo 13 bo karere ka Liware ndetse na 24 ba Nachingwea bamaze gutabwa muri yombi bazira kwigaragambya batemera ibyavuye mu matora nkuko umuyobozi wa police mu gace ka Lindi Stanley Kulyamo yabitangarije ikimakuru the citizen cyo muri Tanzania.

    Perezida Magufuli w'imyaka 61, yari ahatanye n'abandi bakandida bagera kuri 14. Magufuli yatsindiye kuyobora Tanzania manda ye ya kabiri y'imyaka itanu ari nayo ya nyuma iteganywa n'itegekonshinga rya Tanzania nyuma yo gutorwa na miliyoni 12,5 muri miliyoni 15,9 zatoye.

    Ishyaka rye 'Chama Cha Mapinduzi' (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n'ubwiganze bw'amajwi mu matora y'abagize inteko ishingamategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

    Akanama k'amatora ka Tanzania kavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy'abari biyandikishije ko bazatora batatoye nkuko bbc dukesha iyi nkuru yabitangaje.
    Source:BBC

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/tanzania-perezida-john-pombe-magufuli-byemejwe-ko-ariwe-watsinze-amatora-yumukuru-wigihugu/

  • Bahawe inka bazibonamo urufunguzo rw’ubukire, abapfakazi banazibonamo abaraza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw
    Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw’ubukire, abandi zizababera abaraza

    Izo nka bazishyikirijwe ari 14, tariki 27 Ukwakira 2020. Ni inka z’icyororo kivuguruye, zitanga umukamo. Bazakira bazibonyemo urufunguzo rw’ubukire, kubera ko babonye bagenzi babo bazihawe kera bageze kure bagana mu bukire, kuko ubukene bwo bamaze kubuvamo.

    Jean Claude Iyakaremye utuye mu Mudugudu wa Rushubi, akimara kwakira inka, yagize ati “Iyi nka ndabona ari urufunguzo rw’ubukire, nkaba ngiye kuyibyaza umusaruro, nkayifata neza ndetse nkazanitura abandi na bo zikazabageraho tukorozanya”.

    Inka yahawe kuri we ngo ni urufunguzo rw’ubukire kuko iziyikomokaho azazigurisha akikenura, ariko akanabona ifumbire yo gufumbiza imirima ye.

    Annonciata Mukeshimana utuye mu Mudugudu w’Akagera, we ati “Nari umugore w’umupfakazi ntagira inka, none nishimiye ko bampaye umugabo uzajya andaza, akampa n’ifumbire ngahinga, ngatunga abana mfite, bakava mu mirire mibi bakazagira ubuzima bwiza”.

    Ibi byose babyiteze ku nka bahawe, kuko babonye ari ko byagendekeye abaturanyi bahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka.

    Emmanuel Ruhigangoga na we wo mu Kagari ka Ngeri, ni umwe mu bo bareberaho. Inka yahawe mu mwaka wa 2007 ngo imaze kumubyarira gatanu, kandi ayikesha kuba atakibarirwa mu bakennye cyane kuko yamufashije gukenura urugo rwe.

    Agira ati “Girinka rwose yazamuye abantu benshi, sinjye gusa. Iyi nka yagiye impa ifumbire none ibirayi ndeza, ibigori ndeza, mfite amasambu mpinga harimo n’iyo naguze ibihumbi 300 mbikuye ku nka nagurishije”.

    Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene
    Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene

    Yungamo ati “Iyi nka yandereye abana, nta warwaye bwaki kandi barantoranyije mu bakene. Iyi nka yanshyingirije abakobwa babiri. Iyi nka nayubakiyemo umuhungu, yarihiye umwana amashuri y’imyuga”.

    Ngo yanamurereye umwuzukuru wazanywe n’umuhungu we, umukobwa bamubyaranye i Kigali amumusigiye undi akamuzanira ababyeyi, inakamirwa abana b’abaturanyi babaga bavutse ari indahekana hataraduka Shisha Kibondo.

    Asoza agira ati “Iyi nka yarankenuye ku mubiri, simbuze imyenda n’amakositimu ndayafite. Nararwaye njya kwivuza iyo za Butare, ndivuza ndakira ari yo mbikesha”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko kugeza muri Nzeri 2020, mu karere ayobora hari hamaze gutangwa inka 15,380 muri gahunda ya Girinka. Icyakora muri rusange, i Nyaruguru habarirwa inka zigera ku bihumbi 50.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bahawe-inka-bazibonamo-urufunguzo-rw-ubukire-abapfakazi-banazibonamo-abaraza

  • Urwibutso rwa Kiziguro ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe i Murambi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako y
    Inyubako y’urwibutso rwa Kiziguro izaba igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi

    Mu cyahoze ari komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi ndengakamere by’umwihariko i Kiziguro.

    Aha i Kiziguro, Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, batangiye kwicwa kuwa 11 Mata 1994, bakajugunywa mu rwobo bikekwa ko ruri hagati ya metero 30 na 50 z’ubujyakuzimu.

    Mu kwica Abatutsi hifashishwaga intwaro gakondo zirimo amahiri, amacumu, imihoro n’ibindi ndetse n’intwaro za gisirikare harimo gerenade n’imbunda.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko Interahamwe zo muri komini Murambi zari zifite ubugome bukabije, aho zicaga abantu zigategeka abo bafitanye isano kubajugunya mu mwobo mbere y’uko na bo bicwa.

    Avuga ko by’umwihariko ubwicanyi bw’i Kiziguro bwari bukabije kuko ntawashoboraga kurokoka, bitewe n’uko bateraniweho n’Interahamwe zo muri komini Murambi, izaturutse muri komini Muvumba ndetse n’impunzi z’intambara zaturutse i Kiyombe.

    Ikindi cyatumye mu cyahoze ari komini Murambi hakorwa ubwicanyi bukomeye, ngo ni uko uwari Burugumesitiri Mwangi yifashishije abacuruzi barimo uwitwa Nkundabazungu ndetse n’umwicanyi ukomeye cyane wahoze ayobora iyi komini, Gatete Jean Baptiste, bategura neza Interahamwe ku buryo zicaga zihereye iruhande.

    Ati “Ibyabereye hano byari bikomeye cyane, Gatete Jean Baptiste ni ho yakomokaga akaba umwicanyi ukomeye cyane, yaje gufasha Burugumesitiri yari yarimitse ndetse n’abacuruzi, bahiga abantu ku buryo ntaho umuntu yashoboraga kwihisha kuko bahigaga bakurikije lisiti banditse kera”.

    Sibomana avuga ko Interahamwe nanone zatijwe umurindi n’ingabo za EX-FAR zari zihunze zimaze gutsindwa urugamba i Gabiro ndetse n’abajandarume bari muri komini Murambi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko kubera ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu cyahoze ari komini Murambi, batekereje kubaka urwibutso ruzagaragaza ayo mateka kuko hari abatayazi.

    Agira ati “Hari ibyumba tuzashyiramo amateka, hari abadufatira amashusho n’amafoto ndetse n’ubuhamya cyane kuri ruriya rwobo. Iyi nyubako rero izaba ari amateka, turashaka ko izaba inyubako ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi”.

    Akomeza agira ati “Umuntu uzagenda kuri uyu musozi muri aka karere azamenya uko Jenoside yakozwe no mu Rwanda mu buryo bwa rusange. Na ruriya rwobo nubwo amateka yarwo azashyirwa muri iriya nyubako, na rwo ruzagira ikimenyetso cyarwo kihariye”.

    Gasana Richard avuga ko iyi nzu izaba irimo amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside, amashusho n’ubuhamya ku barokotse harimo n’abakuwe mu rwobo ari bazima.

    Izashyirwamo kandi amwe mu mazina ndetse n’ahazashyirwa bimwe mu bice by’imibiri y’abazize Jenoside.

    Avuga ko iyi nzu irimo kubakwa izaba igizwe n’ibyiciro bibiri, harimo inzu ubwayo izuzura itwaye miliyoni 620 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’icyiciro cyo gushyiramo ibikoresho ku buryo batekereza ko izuzura byose birimo ihagaze miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

    Avuga ko hazaba harimo n’ibitabo, ku buryo abifuza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi bazajya baza bakabisoma, bityo n’abazavuka nyuma y’imyaka 100 bazamenya amateka y’igihugu cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urwibutso-rwa-kiziguro-ruzagaragaza-amateka-ya-jenoside-yakorewe-i-murambi