Blog

  • Indirimbo Chorale Christus Regnat yahuriyemo na Yverry na Andy Bumuntu yahembwe miliyoni 2Frw #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, nibwo iyi korali yashyikirijwe sheki y’aya mafaranga nyuma y’uko indirimbo 'Mama Shenge’ ariyo yatowe cyane mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ritegurwa na Muzika Nyarwanda Ipande (MNI).

    Indirimbo 'Mama Shenge’ yabaye iya mbere nyuma yo gutorwa ku rwego rwo hejuru dore ko yagize amajwi 34,720 igahigika izindi ndirimbo zigera kuri 54 bahatanaga.

    Umuramyi Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri abicyesha indirimbo ye yise 'Naranyuzwe’ imaze imyaka ibiri isohotse, aho yagize amajwi ibihumbi 28, 007. Yahembwe ibihumbi 700 Frw.

    Umwanya wa Gatatu wegukanwe n’umuhanzi Isharah Alliance abicyesha indirimbo ye yise 'Ubumuntu’. Ni indirimbo imaze amezi atatu isohotse, aho uyu musore yagize amajwi 13,507 muri iri rushanwa. Ashyikirizwa ibihumbi 300 Frw.

    Usibye ibihembo abatsinze begukanye buri wese yanashyikirijwe 60% by’amafaranga abakunzi be bakoresheje bamutora.

    Intore Tuyisenge wari uhagarariye Federasiyo ya muzika nyarwanda, yashimiye MNI imaze umwaka ikora igikorwa cy’indashyikirwa mu muziki w’u Rwanda.

    Iraguha Valens ukora mu Nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abahanzi kwitabira iri rushanwa kuko usibye kubinjiriza amafaranga ari uburyo bwiza bubafasha no kuba bamenyekanisha ibihangano byabo.

    Yashimiye MNI ku bufatanye bafitanye na RALC ndetse n’uburyo igikorwa cyabo bakibonamo iterambere ry’umuziki nyarwanda.

    Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibi bihembo, Rwema Denis avuga ko bishimira intera ibi bihembo bimaze kugeraho bashingiye ku mibare y’abahanzi bamaze kwitabira ndetse n’amajwi y’abamaze gutora.

    Uyu muyobozi avuga ko buri gihembwe amajwi yikuba kabiri, kandi ko bafite intego y’uko umwaka utaha amajwi yagera kuri miliyoni imwe.

    MNI ni urubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda maze abakunzi b’umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y’amezi atatu igahabwa igihembo.

    Umuhanzi ubwe ni we ufata iya mbere kugira ngo indirimbo ye igaragare kuri uru rubuga ashyiraho umubare w’indirimbo yifuza zose.

    Gutora bikorerwa ku rubuga rwa internet ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishyura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#. Rwema Denis Umuyobozi wa kompanyi Royo Entertainment ni we washyikirije igihembo Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere mu bihembo bya MNI
    Iraguha Valens Umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ni we washyikirije igihembo umuramyi Arsene Tuyi cyakirwa n’umukobwa wari umuhagarariye

    Muyoboke Alexis umenyerewe nk’umujyanama w’abahanzi b’amazina azwi ni we washyikirije igihembo umuhanzi Ishrah Alliance
    Intore Tuyisenge Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi ba muzika nyarwanda yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibihembo bitangwa muri MNI byiyongere

    Rwema Denis Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibihembo bya MNI yavuze ko bafite intego y’uko umwaka utaha amajwi y’abatora aziyongera

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Indirimbo-Chorale-Christus-Regnat-yahuriyemo-na-Yverry-na-Andy-Bumuntu-yahembwe-miliyoni-2Frw

  • Perezida Macron yavuze ko ashobora kumva kubabara kw'abayisilamu kubera ibishushanyo by'Intumwa Muhammad #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira , yaraye avuze ko ashobora kwiyumvisha impamvu abayisilamu bababajwe n'ibishushanyo bitavugwaho rumwe bigaragaza Intumwa Muhammad.

    Perezida Macron yavuze ko habayeho gukomereka mu bihugu by'abayisilamu kuko abantu bibeshye bagatekereza ko ashyigikiye ibishushanyo by'Intumwa Muhammad, cyangwa ko byakozwe na leta y'Ubufaransa. Yagize ati:

    'Numva amarangamutima arimo kugaragazwa kandi ndayubaha. Ariko mugomba kumva inshingano yanjye ubu, ni ugukora ibintu bibiri: guteza imbere ituze no kurinda ubu burenganzira'.

    Ubwo burenganzira yakomojeho ni ubwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure ku bakoze ibyo bishushanyo.

    Yongeyeho ati: 'Muri iki gihe ku isi hari abantu bayobya [amahame ya] Isilamu mu izina ry'iri dini bavuga ko barwanirira, barica, barabaga… muri iki gihe hari urugomo rukorwa n'imitwe imwe y'abahezanguni n'abantu ku giti cyabo mu izina rya Isilamu'.

    Ariko, mu kiganiro yagiranye na televiziyo Al Jazeera, yavuze ko nta na rimwe azemera ko ibyo biba impamvu yo gukora ibikorwa by'urugomo.

    Abivuze nyuma y'igitero cyo ku wa kane cyakozwe hifashishijwe icyuma kuri kiliziya yo mu mujyi wa Nice.

    Cyabaye igitero cya gatatu gicyekwa kuba icy'abagendera ku mahame y'ubuhezanguni bo mu idini ya Isilamu kibaye mu Bufaransa mu gihe kirenga gato ukwezi kumwe.

    Hashize igihe hari ubushyamirane hagati y'Ubufaransa n'ibihugu bimwe by'abayisilamu kubera ikibazo cy'ibyo bishushanyo by'Intumwa Muhammad.

    Ibihugu by'abayisilamu byarakariye igihugu cy' Ubufaransa

    Bimwe mu bihugu by'abayisilamu byasabye abaturage babyo kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera ko Bwana Macron yashyigikiye uburenganzira bwo gukoresha ayo mashusho mu rwego rw'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

    Bwana Macron yahize avuga ko gushishikariza kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera uburakari bwatewe n'ibyo bishushanyo ari ibintu 'bidakwiye' kandi 'bitakwemerwa'.

    Nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ejo ku wa gatandatu, umupadiri wo mu idini rya Orthodoxe yararashwe arakomereka mu mujyi wa Lyon, nubwo nta makuru aramenyekana ku wagabye icyo gitero.

    Perezida Macron yavuze ko nta na rimwe azemera ko ibyo biba impamvu yo gukora ibikorwa by'urugomo

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/perezida-macron-yavuze-ko-ashobora-kumva-kubabara-kwabayisilamu-kubera-ibishushanyo-byintumwa-muhammad/

  • Abantu 7 bakurikiranyweho kuniga umumotari bakamwambura moto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bari mu bakekwaho kuniga umumotari no kumwambura moto ye (Ifoto:RNP)
    Aba bari mu bakekwaho kuniga umumotari no kumwambura moto ye (Ifoto:RNP)

    Muri bo harimo batatu bamuteze igico baramuniga barangije batwara iyo moto, abandi bane harimo uwagombaga kuyishakira umukiriya, abandi babiri bayihishe, n’uwacuze pulake yo guhindura iyo moto yahawe na Leta.

    Ukundimana Gilbert w’imyaka 33, Nsanzimana Francois w’imyaka 55 na Ntawukuriryayo Emmanuel w’imyaka 32 bakunze kwita Barthez ni bo bateze igico uwitwa Habyarimana Isidori bamwambura moto.

    Nyuma yo kuyimwambura bagiye kuyibitsa uwitwa Habimana Jean Claude bakunze kwita Harera wari utuye mu Karere ka Bugesera.
    Aba bose ndetse n’abandi batatu harimo abayihishe, n’abayihinduriye pulake bose bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

    Ntawukuriryayo Emmanuel yiyemereye ko ari we wagize igitekerezo cyo guhuza abo bafatanyije gutega Habyarimana Isidore (Motari) bakamwambura moto ye bamutegeye mu Karere ka Kamonyi ariko bamukuye mu Mujyi wa Kigali ari naho yatwariraga abagenzi.

    Ntawukuriryayo yagize ati “Numvise ngize inzara nshaka Ukundimana na Nsanzimana mbabwira ko tugomba gushaka uwo twambura moto kuko nari namaze kuyibonera umukiriya (Habimana Jean Claude)”.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kunoza umugambi, tariki ya 28 Ukwakira 2020, uwitwa Ukundimana yagiye Nyabugogo yigira umugenzi atega Habyarimana amubwira aho amugeza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ari naho bayimwamburiye.

    Ntawukuriryayo Emmanuel bakunze kwita Bartheze avuga ko ari we watanze igitekerezo cyo kwiba moto (Ifoto: RNP)
    Ntawukuriryayo Emmanuel bakunze kwita Bartheze avuga ko ari we watanze igitekerezo cyo kwiba moto (Ifoto: RNP)

    Ati “Hari saa moya z’umugoroba Ukundimana yateze Habyarimana nk’umugenzi amubwira aho amugeza, nyamara ni ho njye na Nsanzimana twari twategeye. Baraje bahageze twahise tuva aho twari twihishe tujya mu muhanda turabahagarika noneho Ukundimana yari afite ikiriziko akinigisha uwo mumotari mu ijosi njyewe na Nsanzimana duhita twatsa moto turagenda, ariko twabanje kumukubita tumusiga ari intere”.

    Uko Ntawukuriryayo abivuga ni nako Ukundimana abyemeza ndetse na Habyarimana Isidori wambuwe moto arabivuga.

    Habyarimana Isidori (umumotari wambuwe moto) avuga ko ubusanzwe atwara abagenze kuri moto mu Mujyi wa Kigali, ariko akaba akora ataha mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko tariki ya 28 Ukwakira yatezwe na Ukundimana abona ari umugenzi usanzwe ndetse yerekeza aho ataha ahita amutwara.

    Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa moya ntashye mbona aranteze nk’umugenzi ndahagarara ambwira ko ajya za Kamonyi kandi nanjye ni ho ntaha. Naramutwaye tugeze i Runda mbona abantu bavuye aho bari bihishe binjiye mu muhanda, uwo nari mpetse anyambika ikiziriko mu ijosi atangira kuniga nanjye ndataka cyane. Nagerageje kwirwanaho ariko bandusha ingufu kuko bari batatu, babiri bahise burira moto yanjye barayitwara nsigara ndwana na wa mugenzi (Ukundimana) ariko bose nari nababonye nabamenye”.

    Habyarimana Isidori watezwe igico akamburwa moto
    Habyarimana Isidori watezwe igico akamburwa moto

    Habyarimana avuga ko ubwo yarimo gutaka arwana n’abo bantu, abaturage bahise batabara bafata Ukundimana ashyikirizwa Polisi ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko ntawe uzakora ibyaha ngo aburirwe irengero ari hano mu Rwanda. Yakanguriye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda gushaka gutungwa n’ibyo bambuye abandi.

    Ati “Mu minsi ishize twagaragaje abantu bagera kuri 14 bari bakurikiranweho kwiba kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Aba twafashe na bo barakekwaho gutega igico umumotari bakamwambura moto ye, nta muntu uteze kuziba ngo acike Polisi y’u Rwanda ari hano mu gihugu, byose kandi ni ku bufatanye bwiza n’abaturage”.

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera

    CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturage cyane cyane urubyiruko guhaguruka bagakora bakirinda ibyaha birimo n’ubujura, kuko ababifatirwamo abenshi usanga ari abantu bakiri bato bafite imbaraga zo gukora.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo 168 ,ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abantu-7-bakurikiranyweho-kuniga-umumotari-bakamwambura-moto

  • Muyoboke Alexis yikomye abarimo Minisitiri Bamporiki batera amabuye abahanzi baririmbye ibishegu #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu bakunze gushimirwa uruhare yagize kandi akomeje kugira mu iterambere ry’umuziki ugezweho yagarutse kuri ubu butumwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, mu muhango wo gutanga ibihembo by’abatsinze mu irushanwa rya MNI [Muzika Nyarwanda Ipande].

    Muyoboke yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko ari ibyo kwishimira kuba umuhanzi ashobora gukora indirimbo imwe igahembwa miliyoni ebyiri ndetse yaba yanakunzwe ikaba yatuma azenguruka Isi yose.

    Yakomeje agira ati 'Umuhanzi yararirimbaga bakamufata nk’aho ari sagihobe, ariko noneho murabibona ko umuntu akora indirimbo uko abantu bayikunze bikamutunga bigatunga n’umuryango we. Burya nta kintu cyiza nko kuba umuhanzi yakoze indirimbo igakundwa ikamuhesha kuzenguruka Isi.'

    Avuga ko ibi bishobora kuzagera no ku rwego benshi batakekaga mu gihe abanyarwanda bazaba bakunze ibintu byabo bagashyigikira abahanzi babo aho gukunda iz’abahanzi bo hanze.

    Mu minsi ishize mu ruhando rw’imyidagaduro by’umwihariko mu muziki hadutse inkundura y’abarwanya abahanzi bavuga ko baririmba indirimbo zirimo ibishegu. Ni ingingo yagize impande ebyiri zihanganye.

    Uruhande rumwe ni urw’abahanzi na bamwe mu babashyigikiye bavuga ko indirimbo baririmba nta bishegu biba birimo ahubwo wa muntu uzumva indirimbo ariwe ushobora kuyiha ibisobanuro yishakiye. Kuri aba ngo kirazira gusobanura igihangano cy’umuntu.

    Hari urundi ruhande umuntu yavuga ko rwo rurimo n’inzego zifata ibyemezo dore ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard nawe ari muri abo.

    Aba ni abavuga ko kuba umuhanzi yaririmba ngo 'anyonga igare, arabangamira abaturanyi cyangwa afite sosiso na banana’ bihabanye n’umuco nyarwanda kandi ari ukoreka urubyiruko rw’u Rwanda, bityo uyu muhanzi akwiye kurwanywa no kwamaganwa.

    Minisitiri Bamporiki, we ubwe aherutse gutangaza ko aho kugira ngo Minisiteri akorera [niyo ifite mu nshingano ubuhanzi n’umuco] itere inkunga abahanzi baririmba ibishegu azahitamo gusezera ku nshingano ze.

    Ibi yabivuze ahereye ku ndirimbo zirimo iyitwa 'Saa Moya ya Bruce Melodie, Igare ya Mico The Best, Ntiza ya Mr Kagame ndetse n’izindi abantu bavuga ko zirimo ibishegu.

    Muyoboke avuga ko aba bahanzi nta kosa bafite kuko ibyo baba baririmbye abenshi baba batumva ibyo aribyo ari nayo mpamvu batagakwiye kunenga igihangano ahubwo bagomba gushyigikira nyiracyo.

    Ati 'Hari ijambo rimaze iminsi rivugwa cyane ngo 'Ibishegu’ numvise na Ministiri abivugaho, burya iyo umuhanzi yahanze cyangwa yakoze igihangano cye nitureke kukinenga kuko rimwe na rimwe ibyo aba yavuze ntabwo tubyumva kandi twe twarangiza tukabyina ya njyana.'

    Yakomeje agira aAti 'Mbere yo kunenga abahanzi bacu tuzabanze tunenge bariya bazungu b’abanyamahanga nka ba Beyonce birirwa kuri televiziyo zacu bambaye ubusa kandi tubyereka abana bacu.'

    Muyoboke kandi yasabye abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange kumva ko ari ubucuruzi kandi ukwiye gutunga ba nyiri kuwukora.

    Ati 'Nujya kwitegereza usanga nta hantu umuziki udakenerwa, twaba turi gushyingira cyangwa gushyingura ndetse na bamwe baba bari mu nama iyo bagiye kuruhuka bashyiramo umuziki, abo bantu bose rero nibo bagakwiye kuba abaterankunga b’umuziki.'

    Uyu mugabo asaba kandi ko inzego za leta zikwiye kumenya ko umuziki ari ikintu gifite agaciro kandi kigaburira abantu benshi cyane barimo urubyiruko, ari nayo mpamvu abawukoramo baba bakwiye gushyigikirwa.

    Muyoboke Alexis kuri ubu ni umuyobozi mukuru wa Decent Entertainment ndetse akaba yarabaye umujyanama w’abahanzi barimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys ndetse na Charly na Nina. Uhereye ibumoso : Alexis Muyoboke, Patrick Rugira [Umujyanama wa Jules Sentore] na Dr Kintu Muhammed Umuyobozi Mukuru wa Label ya Kikac Music irimo Danny Vumbi na Mico The Best, aha barimo bakata umutsima w’isabukuru y’umwaka ushize MNI itangiye
    Alexis Muyoboke umenyerewe nk’umujyanama w’abahanzi b’amazina azwi ni we washyikirije igihembo umuhanzi Ishrah Alliance

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Muyoboke-Alexis-yikomye-abarimo-Minisitiri-Bamporiki-batera-amabuye-abahanzi-baririmbye-ibishegu

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 3, undi umwe yakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya batatu babonetse mu bipimo 1,848 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, abandi babiri baboneka i Nyagatare.

    Kugeza ku wa Gatandatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,137 muri bo abamaze gukira ni 4,879 naho abakivurwa ni 223.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/COVID-19-Mu-Rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-3-undi-umwe-yakize

  • APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu, UTB iracyisubiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni uko UTB bishimiye igikombe cya kabiri
    Ni uko UTB bishimiye igikombe cya kabiri

    Ni imikino yasozaga umwaka wa shampiyona wa Volleyball 2019/2020, imikino ya nyuma yabereye muri Sitade nto i Remera ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020.

    Nyuma y’imyaka itandatu, dore ko yaherukaha gutwara igikombe mu mwaka wa 2014, APR VC y’abagabo yinjiye muri kamarampaka idahabwa amahirwe, yatunguye benshi ubwo yageraga ku mukino wa nyuma idatsinzwe.

    Uko umukino wa nyuma wagenze mu bagabo

    UTB VC 2-3 APR VC

    Kapiteni wa APR VC ashyikirizwa igikombe na sheki ya 1,000,000Frws
    Kapiteni wa APR VC ashyikirizwa igikombe na sheki ya 1,000,000Frws

    Iseti ya mbere: UTB 23-25 APR

    Iseti ya 2: UTB 25-19 APR

    Iseti ya 3: UTB 25-13 APR

    Iseti ya 4: UTB 23-25 APR

    Iseti ya kamarampaka: UTB 12-15 APR

    UTB W VC
    UTB W VC

    Mu bagore, ikipe ya UTB W VC na yo yasoje imikino idatsinzwe umukino n’umwe, aho mu irushanwa ryose yinjijwe amaseti abiri gusa.

    Uko umukino wagenze

    Iseti ya mbere: UTB WVC 19-25 APR WVC

    Iseti ya 2: UTB WVC 19-25 APR WVC

    Iseti 3: UTB WVC 25-20 APR WVC

    Iseti 3: UTB WVC 25-21 APR WVC

    Iseti ya kamarampaka: TB WVC 15-10 APR WVC

    Ibyishimo bivanzemo amarira byagaragaye Ku maso ya Elie Mutabazi utoza APR VC
    Ibyishimo bivanzemo amarira byagaragaye Ku maso ya Elie Mutabazi utoza APR VC

    Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, REG VC yawegukanye itsinze Gisagara amaseti atatu ku busa (10-25, 23-25, 22-25), mu gihe RRA W VC yegukanye umwanya wa gatatu mu bagore, nyuma yo gutsinda KVC amaseti atatu ku busa ( 27-25, 25-16, 25-17).

    Amakipe ya APR VC mu bagabo na UTB VC mu bagore zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, mu mwaka w’imikino 2020-2021.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/apr-vc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-nyuma-y-imyaka-itandatu-utb-iracyisubiza

  • Lague yatunguwe na bagenzi be bamwifuriza isabukuru, umutoza Adil azana n’umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR FC batunguye rutahizamu wa bo, Byiringiro Lague bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu muhango witabiriwe n’umutoza Adil Mohammed ari kumwe n’umugore we.

    Buri tariki ya 20 Ukwakira, Byiringiro Lague yizihiza isabukuru y’amavuko, uyu mwaka akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 20.

    Ibirori by’iyi sabukuru bikaba bitarabaye kuri iyo tariki ahubwo abakinnyi bagenzi be babikoze ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2020.

    Ni ibirori byabereye mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi ahagana saa tatu zuzuye z’umugoroba, ubwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe y’ingabo z’igihugu batunguraga Byiringiro Lague wujuje imyaka 20 tariki 25 Ukwakira, bamumenaho amazi ndetse baramuririmbira nk’uko basanzwe babikorera abandi bizihiza iminsi y’amavuko yabo.

    Nyuma y’ibi birori rutahizamu Byiringiro Lague yatangaje ko ari igikorwa cyamushumishije cyane kuko atari abyiteze dore ko yari arangije gufata amafunguro ya nimugoroba agiye kuryama.

    Yagize ati: 'Byanshimishije cyane kubona bagenzi banjye baragize iki gitekerezo cyo kuntungura, ni ubwa kabiri bimbayeho kandi izo nshuro zombi babinkoreye ndi mu mwiherero. Ni ibintu byerekana ubumwe dufitanye kuko ku nshuro ya mbere n’ubundi nabikorewe n’iyi kipe twatangiye gukinana umwaka ushize navuga ko yari nshya, bihita biguha itandukaniro riri hagati yayo n’abandi bagiye baca hano.'

    'Abantu baba bateye ukuntu gutandukanye, iyi kipe dufite ubu buri umwe aba azi icyo mugenzi we akunda kandi agaharanira kugikora kugira ngo amushimishe, iyayibanjirije ntabwo byabagaho, ntabwo twaganiraga cyane ngo twisanzure mbese wabonaga nta rukundo ruri hagati muri twe nk’ururanga iyi. Nicyo kidushoboza no kwitwara neza mu kibuga kuko biba byahereye hanze yacyo.'

    Uyu mukinnyi kandi akaba yashimiye umutoza Adil n’umufasha we bitabiriye ibirori by’isabukuru ye.

    Byiringiro Lague yerekeje muri APR FC muri 2018 avuye mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri, uyu ukaba ari umwaka wa gatatu akina mu ikipe y’ingabo z’igihugu yanafashije kwegukanamo ibikombe bitatu.

    Bamutunguye bamumenaho amazi

    Si amazi gusa bamusize n’umutsimaaaa

    2Pac yamucurangiye…

    Byari ibyishimo bikomeye, uhereye ibumoso no Danny Usengimana, Lague hagati na Nshuti Innocent

    Adil n’umufasha we bari bahari, hano Lague yabahaga cake

    Lague agaburira cake Jacques Tuyisenge

    Mutsinzi Ange Jimmy yari ahari na we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lague-yatunguwe-na-bagenzi-be-bamwifuriza-isabukuru-umutoza-adil-azana-n-umugore-we-amafoto

  • Polisi yerekanye abantu 7 bakekwaho ubufatanye mu kwiba Moto y' umumotari ndetse bakanamuhohotera #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 ukwakira 2020, ku cyicaro cya polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera, Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry'abantu 7 bakekwaho ubufatanye mu  kwiba Moto y'umumotari ndetse bakamusiga ari intere.

    Muri bo harimo batatu bamuteze igico baramuniga barangije batwara iyo moto, abandi 4 harimo uwagombaga kuyishakira umukiriya, abandi babiri bayihishe, n'uwacuze pulake yo guhindura iyo moto yahawe na Leta.

    Ukundimana Gilbert w'imyaka 33, Nsanzimana Francois w'imyaka 55 na Ntawukuriryayo Emmanuel w'imyaka 32 bakunze kwita Barthez nibo bateze igico uwitwa Habyarimana Isidori bamwambura moto. Nyuma yo kuyimwambura bagiye kuyibitsa uwitwa Habimana Jean Claude bakunze kwita Harera wari utuye mu Karere ka Bugesera. Aba bose ndetse n'abandi batatu harimo abayihishe, n'abayihinduriye pulake bose bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

    Ntawukuriryayo Emmanuel yiyemereye ko ariwe wagize igitekerezo cyo guhuza abo bafatanyije gutega Habyarimana Isidore(Motari) bakamwambura Moto ye bamutegeye mu Karere ka Kamonyi ariko bamukuye mu Mujyi wa Kigali ari naho yatwariraga abagenzi.

    Ntawukuriryayo yagize ati 'Numvise ngize inzara nshaka Ukundimana na Nsanzimana mbabwira ko tugomba gushaka uwo twambura Moto kuko nari namaze kuyibonera umukiriya (Habimana Jean Claude).'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kunoza umugambi, tariki ya 28 Ukwakira uwitwa Ukundimana yagiye Nyabugogo yigira umugenzi atega Habyarimana amubwira aho amugeza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ari naho bayimwamburiye.Ati :

    'Hari saa Moya z'umugoroba Ukundimana yateze Habyarimana nk'umugenzi amubwira aho amugeza, nyamara niho njye na Nsanzimana twari twategeye. Baraje bahageze twahise tuva aho twari twihishe tujya mu muhanda turabahagarika noneho Ukundimana yari afite ikiziriko akinigisha uwo mumotari mu ijosi njyewe na Nsanzimana duhita twatsa moto turagenda, ariko twabanje kumukubita tumusiga ari intere.'

    Habyarimana Isidori (umumotari wambuwe moto) avuga ko ubusanzwe atwara abagenze kuri Moto mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akora ataha mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko tariki ya 28 Ukwakira yatezwe na Ukundimana abona ari umugenzi usanzwe ndetse yerekeza aho ataha ahita amutwara.Yagize ati :

    'Hari ku mugoroba nka saa Moya ntashye mbona aranteze nk'umugenzi ndahagarara ambwira ko ajya za Kamonyi kandi nanjye niho ntaha. Naramutwaye tugeze i Runda mbona abantu bavuye aho bari bihishe binjiye mu muhanda, uwo nari mpetse anyambika ikiziriko mu ijosi atangira kuniga nanjye ndataka cyane.

    Nagerageje kwirwanaho ariko bandusha ingufu kuko bari 3, babiri bahise burira Moto yanjye barayitwara nsigara ndwana na wa mugenzi (Ukundimana) ariko bose nari nababonye nabamenye.'

    Habyarimana avuga ko ubwo yarimo gutaka arwana n'abo bantu, abaturage bahise batabara bafata Ukundimana ashyikirizwa polisi ikorera muri sitasiyo ya polisi ya Runda.

    Aba bose nibo bakekwaho kwiba Moto y' umumotari ndetse bakanamuhohotera

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko ntawe uzakora ibyaha ngo aburirwe irengero ari hano mu Rwanda. Yakanguriye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda gushaka gutungwa n'ibyo bambuye abandi. Ati

    'Mu minsi ishize twagaragaje abantu bagera kuri 14 bari bakurikiranweho kwiba kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Aba twafashe nabo barakekwaho gutega igico umumotari bakamwambura moto ye, nta muntu uteze kuziba ngo acike Polisi y'u Rwanda ari hano mu gihugu, byose kandi ni kubufatanye bwiza n'abaturage.'

    CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturage cyane cyane urubyiruko  guhaguruka bagakora bakirinda ibyaha birimo n'ubujura kuko ababifatirwamo abenshi usanga ari abantu bakiri bato bafite imbaraga zo gukora. 

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Src:RNP

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/polisi-yerekanye-abantu-7-bakekwaho-ubufatanye-mu-kwiba-moto-y-umumotari-ndetse-bakanamuhohotera/

  • Mamashenge warokokeye mu mirambo yahawe inka kubera Kigali Today #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mamashenge imbere y
    Mamashenge imbere y’ikiraro cy’inkayagabiwe

    Mamashenge wari umwana w’imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba atuye i Ntarama mu Bugesera, ababyeyi be bishwe areba aho bari bahungiye muri Kiliziya, ariko we agira amahirwe ararokoka.

    Interahamwe zarashe se, nyina wari wiziritseho uwo mwana zamuciye ijosi zikoresheje umuhoro, amaraso y’uwo mubyeyi akaba ari yo yahishe Mamashenge kuko bakekaga ko yapfuye.

    Abatutsi bari bahungiye mu gishanga cy’Akagera bageze ubwo baza kureba mu Kiliziya i Ntarama niba hari ababo bagihumeka, bagezemo barahamagara, Mamashenge abyuka mu mirambo arabakurikira.

    Bamaze nk’ukwezi muri icyo gishanga, ariko Mamashenge akajya yibwiriza akajya gusura ababyeyi be (imirambo) mu Kiliziya, ndetse akaba yarabikomeje na nyuma y’aho Jenoside yakorewe Abatutsi irangiriye.

    Bamuhaye n
    Bamuhaye n’imiti yo kuvura inka

    Mamashenge ni umwe mu bahamya b’uburyo Ingabo zari iza APR (FPR-Inkotanyi) zabatabaye zikabakura muri icyo gishanga, ndetse ubu akaba yaratujwe mu mudugudu ugezweho.

    Kuri ubu Mamashenge ni umubyeyi w’abana babiri, abavandimwe be barokotse bakaba ari batatu na we wa kane mu bana icyenda bavukanaga.

    Amateka ya Mamashenge yanyuze ku rubuga rwa Kigali Koday mu kwezi kwa Mata muri uyu mwaka wa 2020, ndetse iyo video yakomeje kunyura no ku mbuga nkorambaga zitandukanye z’iki gitangazamakuru.

    Abaturage bo mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, baje kubona iyo video ibatera kwiyemeza gusura uyu mubyeyi ariko batagiye imbokoboko.

    Babanje kujyayo kubaka ikiraaro, maze kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, bashorera inyana y’ishashi yo mu bwoko bwa ‘frisone’ ihaka amezi atatu, hamwe n’amafaranga byose bifite agaciro ka 708,000Frw.

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Mukoni bashyiriye Mamashenge inka
    Abaturage bo mu Mudugudu wa Mukoni bashyiriye Mamashenge inka

    Kagaba John uyobora Umudugudu wa Mukoni, yagize ati “Video twayibonye kuri Kigali Today bidukora ku mutima, ni yo mpamvu twavuze ngo aha hantu twari twarasuye, reka tujye kureba uwo mubyeyi (bari barasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri 2018)”.

    Kagaba avuga ko inka bashyiriye Mamashenge ikomoka mu zisanzwe zifite ubushobozi bwo gukamwa litiro 18 ku munsi.

    Mu rugo kwa musaza wa Mamashenge ari naho ababyeyi babo bari batuye mu Mudugudu wa Rubomborana, Akagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, haherukaga igicaniro cy’inka mbere y’umwaka wa 1994.

    Iwabo wa Mamashenge ngo haherukaga igicaniro mbere ya 1994
    Iwabo wa Mamashenge ngo haherukaga igicaniro mbere ya 1994

    Amarira y’ibyishimo azenga mu maso, Mamashenge yabonye bamuzaniye ink,a ati “Kera ababyeyi bacu ni bo batungaga, sinari nzi ko nanjye nshobora korora inka. Nishimiye kunguka basaza banjye na bakuru banjye, mbonye ko ntari jyenyine, Imana ibahe umugisha”.

    Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Mukoni bushimira Itorero ryitwa Lutheran Church of Rwanda, itsinda ry’abakozi ba MTN ryitwa Divine Power hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) muri uwo mudugudu, batanze ibikenewe byo gusura Mamashenge.

    Uburyo Mamashenge (wo hagati) yari yishimye akuyemo agapfukamunwa
    Uburyo Mamashenge (wo hagati) yari yishimye akuyemo agapfukamunwa

    Kagaba John avuga ko abaturage b’i Mukoni biyemeje gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga nibura inka imwe buri mwaka ku bantu barokotse. Iki ngo ni kimwe mu bituma uwo mudugudu uhora uza mu ya mbere mu Mujyi wa Kigali mu kwesa imihigo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mamashenge-warokokeye-mu-mirambo-yahawe-inka-kubera-kigali-today