Blog

  • Umulisa waserukiye u Rwanda muri Miss Suprana… – #rwanda #RwOT

    Umulisa yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambikwa impeta byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2025, bibera mu Mujyi wa Warsaw aho asanzwe abarizwa, anakorera ibikorwa bye bijyanye no kumurika imideli. 

    Uyu mukobwa yavuze ko umwaka ushize ari mu rukundo n'uyu musore, kandi afite byinshi yamukundiye byagejeje ku kwiyemeza kwitegura kubana nk'umugabo n'umugore.

    Yavuze ko nyuma yo kwambikwa impeta batangiye kuganira ibijyanye n'ubukwe. Ati 'Gahunda y'ubukwe ni mu gihe cya vuba ariko ntabwo turemeza amatariki. '

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Umulisa yagaragaje ko kuva ku munsi wa mbere ahura n'uyu musore yabonaga ko ari we 'uzatuma mba umukobwa wa mbere wishimye kuri iyi si. Ndagukunda cyane Chris. Nambitswe impeta.'

    Muri Kamena 2022, uyu mukobwa yari ku rutonde rw'abandi bari baserukiye ibihugu byabo muri Miss Supranational International 2022, ariko yaje kwigumura ku munota wa nyuma, ni nyuma y'uko Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yari imaze gutangaza ko yahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'amarushanwa y'ubwiza.

    Irushanwa ryagombaga kubera muri Poland. Icyo gihe Umulisa yanditse ku rubuga rwa Instagram agira ati 'Ni ukubera ko igihugu cyacu cyafashe umwanzuro wo kuba gihagaritse ibikorwa byose by'amarushanwa y'ubwiza imbere mu gihugu ndetse no kugihagararira.'

    Mbere y'iri rushanwa, uyu mukobwa yari yahatanye mu irushanwa rya Miss Warsaw, ndetse yabashije kuboneka mu icumbi ba mbere bavuyemo uwegukanye ikamba.

    Umulisa ni Murumuna wa Uwase Clementine wamamaye nka Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018 na Miss Elite mu 2020. 

    Umulisa yatangaje ko yambitswe impeta n'umusore witwa Chris wo muri Poland 

    Umulisa yavuze ko umwaka ushize ari mu rukundo n'uyu musore byagejeje ku kwiyemeza kubana 

    Umulisa yavuze ko we na Chris bari kwitegura ubukwe ariko ko bataremeza amatariki


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153538/umulisa-waserukiye-u-rwanda-muri-miss-supranational-international-yambitswe-impeta-yurukun-153538.html

  • Umurage mubi w'Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abaturage b'Umugi wa Kigali agaruka ku ngingo zitandukanye harimo kwihanangiriza igihugu cy'Ububiligi muri gahunda yacyo yo gushakishiriza ibindi bihugu mu gufatira u Rwanda ibihano kandi Ububiligi ari nyirabayazana w'ibibazo u Rwanda runyuramo guhera igihe cy'ubukoloni.

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Bubiligi bwajujubije u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize, bwica Abanyarwanda ariko inzira yo kwiyubaka n'imbaraga zakoreshejwe mu guharanira iterambere ry'igihugu bigaragaza ko abantu badakeneye kuba Ababiligi cyangwa kwisanisha na bo.

    U Bubiligi bwakolonije u Rwanda nyuma y'u Budage bwari bumaze gutsindwa intambara ya mbere y'Isi, kuva ubwo butangiza politiki y'ivangura n'urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Perezida Kagame aganira n'abaturage b'Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2025, yavuze ko ibyago igihugu cyagize ari ukuba mu bukoloni bw'agahugu gato cyane karangiza kakagicamo ibice.

    Ati 'Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n'agahugu gato nk'u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.'

    Yakomeje ati 'U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n'ubu ngubu.'

    Ku wa 14 Gicurasi 1910, hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy'Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw'aho bahawe. Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n'Abongereza.

    Nyuma y'iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n'ibindi bihugu by'ibituranyi, icyo gihe bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n'Ikiyaga cya Kivu, bakatakata ubutaka bw'u Rwanda busigara ari buto cyane ugereranyije n'uko bwahoze.

    Perezida Kagame yagaragaje ko abaturage b'u Rwanda bajyanywe muri ibyo bihugu atari u Rwanda rwaboherejeyo, byagizwemo uruhare n'abakoloni.

    Ati 'Kugira ngo rero aho bisanze muri ibyo bihugu babwire abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri mu Rwanda, niba ushaka kubikora birukanane n'ubutaka bwabo. Ariko niba ukoresha ukuri cyangwa ushaka amahoro ugomba guha abantu uburenganzira bwabo. Iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo by'akarere nyamara ari bwo bwabiteje, bugashinja u Rwanda kuba ikibazo nyamara bubeshya.

    Ati 'U Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu bitatu [RDC, u Rwanda n'u Burundi] bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda. Ariko se wowe nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda koko, uko rungana?'

    Yongeyeho ati 'Twebwe uko twicaye aha tugateranirwaho n'Isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko twirwaziza dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro! Tugiye kuzira ko tungana na bo ariko ko bo bafite ahandi bavugira haturuta?'

    The post Umurage mubi w'Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umurage-mubi-wububiligi-ku-rwanda-wagarutsweho-na-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umurage-mubi-wububiligi-ku-rwanda-wagarutsweho-na-perezida-kagame

  • Leta ya RDC yemeje ko izitabira ibiganiro byayo na M23 – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Tina Salama, ubwo yaganiraga na Reuters ku wa 16 Werurwe 2025.

    Salama yasobanuye ko atahita atangaza abazahagararira Leta ya RDC muri ibi biganiro, ati 'Kugeza ubu, ntabwo twavuga abagize itsinda.'

    M23 yemeje ko yakiriye ubutumire bwa Angola, bwaturutse kuri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Ambasaderi Tete Antonio. Yagaragaje ko yiteguye kwitabira ibiganiro by'amahoro.

    Tariki ya 11 Werurwe ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola yafashe icyemezo cyo gutangiza ibi biganiro by'amahoro, nyuma yo kwakira Tshisekedi i Luanda.

    Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko ibi biganiro bitaziguye bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025, nyuma y'igihe kinini Leta ya RDC ivuga ko itazaganira na M23.

    Tina Salama yemeje ko Leta ya RDC izitabira ibiganiro byayo na M23

    Perezida wa Angola yafashe icyemezo cyo gutangiza ibi biganiro nyuma y’uruzinduko Tshisekedi yagiriye i Luanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-ya-rdc-yemeje-ko-izitabira-ibiganiro-byayo-na-m23

  • Mu Buhinde: Umubyeyi yiyahuye nyuma yo kwica abana be abaziza gutsindwa mu ishuri #rwanda #RwOT

    Mu Buhinde, inkuru y'incamugongo yakwiriye hose nyuma y'aho umugabo witwa Vanapalli Chandra Kishore, wari ufite imyaka 31, yiyahuye nyuma yo kwica abana be b'abahungu babiri. Abo bana, bari bafite imyaka itandatu n'irindwi, baguye mu maboko y'uwari umubyeyi wabo, nyuma yo kubicira mu rugo rwabo, abashinja gutsindwa mu ishuri.

    Uyu mugabo wari umucungamari yasize urwandiko rwa nyuma rugaragaza impamvu y'icyemezo cye gikomeye. Muri urwo rwandiko, yavuze ko yasanze abana be bigaga mu mashuri y'incuke badafite ubushobozi bwo gutsinda, kuko bahoraga bagira amanota make.

    Yagize ati: 'Abana banjye ntibashoboye kwiga, nta hazaza bafite, kandi ntacyo bazimarira mu buzima.' Aya magambo agaragaza akababaro ke n'imyumvire ye ku burezi no ku buzima bw'ejo hazaza habo.

    Abaturanyi bavuga ko Kishore yari umuntu utuje kandi witaye ku muryango we. Gusa, hari abavuga ko yari asanzwe agira igitsure cyinshi ku bana be mu bijyanye n'ishuri, akaba atari yemera ko batsindwa.

    Bamwe mu nshuti ze batangaje ko yari asanzwe afite igitutu cyinshi cy'akazi, ndetse ngo yajyaga agaragaza impungenge ku hazaza h'abana be.

    Ibi byabaye mu gihe uburezi mu Buhinde bukomeje gushyirwaho igitutu gikomeye, aho abana benshi bahura n'uruhare runini rw'ababyeyi babo bashaka ko bagira amanota meza ku buryo bukabije.

    Mu myaka yashize, hari ibibazo by'abana biyahuye kubera gutsindwa mu mashuri, ariko si kenshi humvwa inkuru y'umubyeyi wishe abana be kubera iyi mpamvu.

    Nyuma y'ibi byago, polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibindi byaba byarateye iki cyemezo cya Kishore.

    Inzego zishinzwe uburenganzira bw'abana zasabye ababyeyi kumva ko gutsindwa mu ishuri atari iherezo ry'ubuzima bw'umwana, ndetse basaba ko uburezi bwahinduka bugashyira imbere iterambere rusange aho kwibanda gusa ku manota.

    Iyi nkuru yababaje benshi, bamwe bibaza ku ngaruka mbi z'igitutu cyinshi mu burezi, abandi bakagaragaza impungenge ku buzima bwo mu mutwe bw'abantu bahura n'ibibazo bikomeye. Inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe zisaba ababyeyi kugira uruhare mu gufasha abana babo kwiga batabashyiraho igitutu gikabije, kuko ishuri rigomba kuba ahantu habo ho gukura no kwiteza imbere, aho kuba isoko ry'ihungabana.

    Uyu mugabo witwa Vanapalli Chandra Kishore wari umucungamari yasize urwandiko rwa nyuma rugaragaza impamvu y'icyemezo cye gikomeye.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-buhinde-umubyeyi-yiyahuye-nyuma-yo-kwica-abana-be-abaziza-gutsindwa-mu-ishuri/

  • Rayon Sports yasobanuye ibyo kuzana umutoza wungirije w'Umunyarwanda, inakomoza kuri Mukura VS #rwanda #RwOT

    Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bw'iyi kipe bugiye kuzana umutoza wungirije w'Umunyarwanda, w'umuhanga kandi usanzwe amenyereye shampiyona y'u Rwanda. Yongeyeho ko bafite intego yo gutwara igikombe, ndetse anavuga kuri Mukura VS, ikipe baheruka gutsindwa, ashimangira ko batazongera kuyitsindwa.

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yari kumwe n'abafana ba Rayon Sports, bagiye gusura rutahizamu Fall Ngagne, wari umaze iminsi abazwe kubera imvune yahuye na yo. Iyi nkuru yari itegerejwe na benshi, kuko abafana ba Rayon Sports bamaze igihe bibaza niba ikipe yabo izongera imbaraga mu buryo bw'ubuyobozi bw'ikipe, cyane cyane ku rwego rw'abatoza.

    Twagirayezu Thaddée yavuze ko bazanye uyu mutoza kugira ngo bafashe umutoza mukuru kugira ngo ikipe izabashe kwitwara neza mu mikino isigaye ya shampiyona. Yagaragaje ko ikipe ifite intego yo kubona amanota 24 mu mikino isigaye kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona, anemeza ko bazakora ibishoboka byose ngo iyi ntego igerweho.

    Ku kibazo cya Mukura VS, ikipe yabasezereye mu gikombe cy'Amahoro, Twagirayezu yavuze ko ubu Rayon Sports iri gukora ibishoboka byose kugira ngo izatsinde iyi kipe mu gihe bazongera guhura. Yagize ati: 'Twatsinzwe na Mukura VS ariko ntabwo bizongera. Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe yacu ibe iy'intsinzi.'

    Abafana ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo kuri ibi byatangajwe, aho bamwe bishimiye ko umutoza wungirije ari Umunyarwanda, bikazafasha mu kumva neza uko shampiyona iteye. Hari n'abavuze ko kuba ubuyobozi bw'ikipe burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibe iy'intsinzi ari ikintu cyiza gishimangira ko Rayon Sports ishaka gutwara igikombe.

    Ikipe ya Rayon Sports izakomeza imyiteguro y'imikino isigaye ya shampiyona, aho izakina na Gasogi United mu mukino ukomeye uteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru.

    Abafana ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo kuri ibi byatangajwe, aho bamwe bishimiye ko umutoza wungirije ari Umunyarwanda, bikazafasha mu kumva neza uko shampiyona iteye.

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-yasobanuye-ibyo-kuzana-umutoza-wungirije-wumunyarwanda-inakomoza-kuri-mukura-vs/

  • Kamonyi-Rugalika: Umugabo w'imyaka 57 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa tatu z'ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2025, Umugabo witwa Nyandwi Gaspard w'imyaka 57 y'amavuko yafashwe n'inzego z'ibanze mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 5 y'amavuko.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage batuye aho ibi byabereye, bavuga ko uyu mugabo yafashwe na bamwe mu baturage ndetse n'ubuyobozi bw'Umudugudu nyuma y'aho bamenyeye amakuru ko ahagana ku I saa 18h30 z'uwo mugoroba uyu ukekwa yasambanije uwo mwana w'umukobwa amusanze mu rugo.

    Akimara gufatwa muri iryo joro, Abaturage ndetse n'Ubuyobozi bw'Umudugudu bamushyize mu biro by'Umudugudu wa Ruramba mu gihe bari bategereje ko Polisi iza kumutwara. Ni mu gihe uyu mwana yahise yoherezwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kigese kugira ngo yitabweho.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yemereye intyoza.com ko aya makuru yo gufatwa kwa Nyandwi Gaspard ari impamo, ko yafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe.

    Gitifu Nkurunziza, avuga ko aya makuru yamenyekanye atanzwe na Nyina w'umwana, ko kandi akiyatanga ubuyobozi bw'Umudugudu bufatanije n'abaturage bahise bashaka ukekwa baramufata nyuma ashyikirizwa Polisi.

    Amakuru yandi intyoza.com yabonye ni uko uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana ngo nta mugore yagiraga, akaba kandi yajyaga yifashishwa muri uru rugo akaza kubengera ibitoki.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/17/kamonyi-rugalika-umugabo-wimyaka-57-arakekwaho-gusambanya-umwana-wimyaka-5/

  • Hashyizweho ihuriro rigamije kunoza ubufatanye bw'abarimu bigisha itangazamakuru muri Kaminuza zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ryashyizweho ku wa 14 Werurwe 2025, mu Karere ka Muhanga, mu nama yahuje abarimu bigisha itangazamakuru muri za kaminuza enye zo mu Rwanda zirimo Institut Catholique de Kabgayi (ICK), Kaminuza y'u Rwanda (UR), East African University Rwanda (EAUR) na Mount Kigali University (MKU).

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Rev. Jean Pierre Uwimana, watorewe kuyobora iri huriro, yavuze ko intego nyamukuru y'iyi nama ari uguhuza abarimu bigisha itangazamakuru, gushyiraho amategeko arigenga no gutora abayobozi baryo.

    Yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho iri huriro cyaturutse mu nama y'itangazamakuru yabereye muri Tanzania umwaka ushize, aho basanze abarimu baryigisha bo mu bindi bihugu bibumbira hamwa nka African Journalism Education Network (AJEN).

    Yagize ati 'Umwaka ushize, twitabiriye inama yabereye muri Tanzania, maze dusanga abandi barimu bigisha itangazamakuru hirya no hino muri Afurika barashinze amahuriro yabo, bidutera amatsiko. Byadufunguye amaso tubona inyungu ziri mu bufatanye, gusangira ubumenyi no gukorera hamwe kugira ngo twese dutere imbere.'

    Rev. Uwimana yavuze ko RJEN izibanda ku kunoza imyigishirize y'itangazamakuru, guteza imbere ubushakashatsi no guteza imbere umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda.

    Ati 'Iyo abantu bafite ubunararibonye butandukanye bahuriye hamwe, bashobora kubaka ikintu gikomeye, nk'ubushakashatsi. Ntibigarukira gusa ku buryo twigisha abanyeshuri, ahubwo binagira uruhare mu guteza imbere umwuga w'itangazamakuru muri Afurika yose.'

    Yakomeje ati 'Itangazamakuru si akazi uwo ari we wese yakora, bisaba ubumenyi n'ubunyamwuga. Kudakurikiza amahame y'umwuga biteza ibibazo birimo kuvuga no kwandika ibyo udahagazeho.'

    Yasoje avuga ko bazashyiraho ingamba zo guteza imbere ubushakashatsi no kuvugurura imyigishirize y'itangazamakuru mu Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, yashimye iki gikorwa, avuga ko gifitiye akamaro abanyamakuru b'ejo hazaza, kandi ko ubufatanye bw'abarimu buzafasha kuvugurura amasomo ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Umuyobozi wa East African University Rwanda (EAUR), Prof. Kabera Callixte yavuze ko uyu mwaka utari igihe cyo guhangana ku ma Kaminuza ahubwo ari icyo gufatanya mu guteza imbere umwuga w'itangazamakuru.

    Abagize komite nyobozi yatowe ni Rev. Jean Pierre Uwimana watorewe kuba Perezida, Andrew Onsongo aba Visi Perezida wa mbere, Dr. Joyce Kirabo agirwa Visi Perezida wa kabiri, Jeanne d'Arc Mukamana atorerwa kuba Umunyamabanga mu gihe Jean Baptiste Hategekimana ari Umubitsi.

    Hashyizweho Ihuriro rihuza abarimu bigisha muri Kaminuza hagamijwe kwimakaza ubufatanye bw’abarimu baryigisha n’abandi

    Iyo nama yitabiriwe n’abarimo batandukanye bigisha muri Kaminuza

    Abatorewe kuyobora ihuriro ry’abarimu bigisha Itangazamakuru mu rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-ihuriro-rigamije-kunoza-ubufatanye-bw-abarimu-bigisha

  • MU MAFOTO 100: Ibyishimo by’abanya-Kigali bag… – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda y'Umukuru w'Igihugu yo kwegera abaturage ibaye bwa mbere kuva hatangizwa gahunda ya NST2. Iki gikorwa, ni kimwe mu bihuza Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda ariko by’umwihariko yabasanze aho bari.

    Baganira ku iterambere n’ubuzima bw’Igihugu muri rusange, bakamugezaho bimwe mu bibazo n’ibyifuzo by’ibyo babona bibakwiriye, bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. 

    Abahanzi batandukanye n'abahanga mu kuvanga imiziki bari kubafasha gususuruka mu ndirimbo zitaka u Rwanda n'ibyiza rumaze kugeraho mu iterambere, n’byo Abanyarwanda bishimira ko bamaze kugeraho bari ku isonga, bafashijwe n'ubuyobozi bw'Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. 

    Abahanzi King James na Butera Knowless basusurukije ibihumbi by'abaturage bari muri BK Arena bategereje kwakira Perezida Paul Kagame. Ni mu gihe abandi bahanzi bitabiriye iki gikorwa barimo Nel Ngabo, Platin P, Tom Close n’umugore we, Tricia, itsinda rya Buringuni na Burikantu n’abandi.

    Usibye abahanzi, hari n’abanyarwenya ndetse n’abakinnyi ba filime bitabiriye iki gikorwa barimo Clapton Kibonge, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Fally Merci, Kadudu n’aba-DJs barimo DJ Ira wanahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, DJ Sonia n’abandi.

    Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abanyamakuru bakomeye mu Rwanda, barimo Anita Pendo, Rucine Patrick n’abandi.

    Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda by'umwihariko abarenga 8000 bahuriye muri BK Arena, avuga ko yari yifuje guhura n'abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ari benshi, bagahurira i Gahanga ariko ntibyakunda kubera imvura.

    Ati 'Nabonye ko bitaba byiza kongera gushyira abantu hamwe, ibihumbi 300, ibihumbi 400 ngo hanyuma banyagirwe n'imvura gusa tubure n'umwanya wo kuganira. Ni yo mpamvu twahisemo guhamagara bake n'abandi bahagarariye uturere, ndibwira ko ibyo tuganirira aha na bo biri bubagereho.'

    Perezida Kagame yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ryagizwemo uruhare n'Abanyarwanda bose kandi ari ko bikwiye gukomeza kumera.

    Ati 'Ibyo byose navuga ko mubifitemo uruhare, byagiye bitera imbere mu buryo budasanzwe. Ndabibashimira cyane n'abandi bose dukorana. Ni ko bikwiye kumera, ni ko bikwiye gukomeza ndetse bikaba byanarushaho.'

    Abaturage bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali banyuzwe no kuganira n'Umukuru w'Igihugu ndetse no kumushimira ibyo amaze kubagezaho ariko bafite n'ibyo bifuza kumusaba.

    Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda kure, akarugeza ku iterambere rishingiye ku mibereho myiza, ibikorwaremezo birimo imihanda, amasoko, amashuri n’amavuriro.

    Mu mafoto, ihere ijisho ibyishimo by’abaganiriye na Perezida Kagame muri BK Arena:

    Ibyishimo byari byose ubwo Perezida Kagame yasesekaraga muri BK Arena

    Abanya-Kigali bari babukereye

    Tom Close n’umugore we, Tricia bitabiriye

    Abahanzi barimo Nel Ngabo na Platini P bari bahari

    Butera Knowless yatanze ibyishimo bisendereye

    King James na we yasusurukije imbaga y’ibihumbi by’abantu bari bateraniye muri BK Arena

    Umunyarwenya Clapton Kibonge ntiyahatanzwe

    Uyu mubyeyi yongeye gutungurana aza yabucyereye

    Abitabiriye babanje gucinya umudiho bayobowe na Knowless na King James

    DJ Ira yasabye ubwenegihugu arabuhabwa

    Urubyiruko rwaserutse mu myambara igaragaza ko bari kumwe na Perezida Kagame

    Abari bafite ibibazo batashye basubijwe

    Byari ibyishimo gusa gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153512/mu-mafoto-100-ibyishimo-byabanya-kigali-baganiriye-na-perezida-kagame-bagasusurutswa-na-kn-153512.html

  • Gisagara: Imvura yangije hegitari zirenga 100 z'ibihingwa – #rwanda #RwOT

    Ni imvura yaguye mu mugoroba wo ku wa 15 Werurwe 2025, yangiza umuhanda uhuza imirenge ya Musha na Ndora ku gishanga cya Ngiryi, amazi arawurengera.

    Abahageze bavuze ko babonye amazi asendereye mu mirima, yica n'imyaka yarimo.

    Umwe muri bo ati 'Wari umuceri ubereye ijisho none warengewe. Dufite ubwoba ko waba warengewe n'isayo cyangwa umucanga kuko byaba birangiye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere y'ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko imvura yaguye ku gicamunsi yangije umuceri w'abahinzi mu bishanga bibiri.

    Ati 'Umwuzure wibasiye igishanga cya Ngiryi muri Musha, ariko si ho gusa, kuko no mu Murenge wa Kibilizi muri Duwani naho hageze umwuzure mu gishanga.'

    Yakomeje agira ati 'aho muri Ngiryi hangiritse hegitari zisaga 80, mu gihe kuri Duwani, hangiritse hegitari ziri hafi ya 20.'

    Habineza yavuze ko ibyangijwe n'imvura bitari byagafatiwe ubwishingizi bw'ibihingwa, kuko bari babanje gukusanyiriza amafaranga hamwe bitegura kujya kubusaba mu cyumweru gitaha.

    Yasabye abahinzi kurushaho kwitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa byabo kuko haba harimo nkunganire ya Leta ingana na 40% mu gihe umuhinzi we yiyishyurira 60%.

    Umuceri wari uhinze mu gishanga wose warengewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imvura-idasanzwe-yangije-hegitari-zirenga-100-z-imyaka-mu-bishanga

  • Méthodiste Libre Rwanda yahagaritse umuyobozi wayo muri Rusizi na Nyamasheke – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Itorerero Méthodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel yabwiye RBA ko Pasiteri Habiyambere yahagaritswe nyuma y'uko iryo torero risanze hari imicungire itanoze y'itorero n'umutungo waryo bahitamo kuba bamuhagaritse iminsi 30 y'agateganyo ngo habanze hakorwe isuzuma.

    Yagize ati 'Inama zishinzwe itorero zabaye zimuhagaritse by'agateganyo mu gihe kingana n'iminsi 30. Hazaba hakorwa igenzura kugira ngo tumenye neza uko imiyoborere ye n'ibyerekeranye n'umutungo bihagaze.[…] Tuzagaragaza [ibyavuyemo] nyuma y'isesengura rigiye gushyirwaho mu kwezi kumwe.'

    Bishop Kayinamura yavuze ko Pasiteri Habiyambere yahise anasimbuzwa by'agateganyo na Pasiteri Hakizimana Félicien wayoboraga Paruwasi y'iryo torero rya Kamembe muri Rusizi kugira ngo abe akomeje izo nshingano hatajemo icyuho.

    Yasabye abakiristu b'iryo torero kudacika intege bagakomeza imirimo bakoreraga itorero n'indi ibateza imbere basanzwe bakora.

    Ihagarikwa ry'uwo mupaisiteri rije nyuma y'uko mu Ugushyingo 2024, Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi Angikikani ya Shyira ahagaritswe ku murimo bitewe n'ibibazo by'imiyoborere n'imitungo byamuvugwaho.

    Dr. Mugiraneza kuri ubu yatangiye kuburanishwa kuri ibyo byaha akurikiranyweho aho mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza mu Kerere ka Musanze ariko aburana ahakana ibyo ashinjwa.

    Pasiteri Habiyambere Célestin wari Umuyobozi w’Itorero Méthodiste Libre Rwanda muri Conference ya Kinyaga yahagaritswe by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/methodiste-libre-rwanda-yahagaritse-umuyobozi-wayo-muri-rusizi-na-nyamasheke