Blog

  • Umuganga wavuraga ku bitaro bya Kiziguro yapfiriye mu mpanuka #rwanda #RwOT

    Umwe mu baganga bakoranaga na Dr Ndasubira Alexis, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi ku murongo wa telefone, yadutangarije ko nyakwigendera ubusanzwe yari atuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba ariko bagakorana ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Uyu mugenzi we akomeza avuga ko mu mpera z’iki cyumweru dusoje ari bwo Dr Ndasubira Alexis yagiye gusura umuryango we hanyuma ubwo yatahaga kuri iki Cyumweru mu masaha ya mugitondo, aza gukora impanuka ya moto ahita apfa.

    Uyu muganga ati : “Mu masaha ya saa yine nibwo inkuru y’incamugongo yatugezeho ko Dr Ndasubira Alexis amaze gukora impanuka ya moto agahita apfa, urumva hariya ni kure ntitwanabonye amakuru ahagije ajyanye n’iby’iyo mpanuka ariko nyine twamenye ko yari kuri moto. Ubu umuyobozi w’ibitaro arimo gushyiraho itsinda ry’abajya gushyingura buriya nibwo tumenya andi makuru ahagije.”

    Umuganga wakoranaga na Dr Ndasubira Alexis avuga ko yari umuhanga cyane kandi akaba umuntu w’inyangamugayo kuburyo ibitaro bya Kiziguro n’umuryango we babuze umuntu w’ingirakamaro cyane. Nyakwigendera yari yubatse afite umugore n’abana, ndetse ngo hari hashize ukwezi bibarutse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umuganga-wavuraga-ku-bitaro-bya-Kiziguro-yapfiriye-mu-mpanuka

  • #COVID-19: Mu Rwanda abari barwaye 42 bakize, haboneka 9 bashya banduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,443 bakaba barimo batatu babonetse i Kigali, batanu baboneka i Nyagatare, n’undi umwe wabonetse i Rubavu.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,149 muri bo abamaze gukira ni 4,921 naho abakivurwa ni 190.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-abari-barwaye-42-bakize-haboneka-9-bashya-banduye

  • Nyamagabe: Korali Isezerano yashyize hanze indirimbo nshya “Mana yacu” yasohokanye n’amashusho yayo-VIDEO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 korali Isezerano ikunzwe na benshi by’umwihariko mu karere ka Nyamagabe bitewe n’indirimbo zayo zuje ubutumwa bwiza, nka “Iyavuze” n’izindi, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Mana yacu” irimo ubutumwa bushishikariza abantu gushima Imana iteka ryose.

    Korali Isezerano ibarizwa ku Mudugudu wa Sumba, muri Paruwasi ya Sumba mu itorero ry’Akarere ka Nyamagabe mu Mujyi wa Nyamagabe. Muri iyi ndirimbo yabo nshya humvikanamo ubutumwa buvuga ko uko umuntu yaba ameze kose, ibihe yaba arimo byose agomba gushima no gusingiza Imana. Yumvikanamo kandi ko ubwo abantu bazaba bamaze kugera mu Ijuru, ari bwo bazarushaho gusingiza Imana.

    Hari aho igira iti: “None Mana hari icyo ngusaba, nyemerera wakire ishimwe ryanjye, n’ubwo nzi ko nta bivuga uko bikwiriye. Ari ko, nzi ko uzampa urundi rurimi rushya. Nibwo nzajya ngisingiza, uko bikwiriye.”

    Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa bya Korali Isezerano witwa Habineza Vincent yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya bayikoze bagamije kwibutsa abantu ko bashingiye ku byo Imana yagiye ibakorera, bakwiye guhora bayishima.

    Yakomeje avuga ko nka korali yari imaze kugaragaza ko hari urundi rwego ishaka kugeraho mu iyogezabutumwa ibinyujije mu ndirimbo, yiyemeje kujya buri icyumweru ishyira hanze indirimbo nshya iherekejwe n’amashusho yayo mu rwego rwo kurushaho gusakaza ubutumwa bwiza ku bantu bari hirya no hino n’ubwo nta bitaramo biri gukorwa.

    Ibi ngo bikazarusha gufasha abakristo, kubahuza n’Imana binyuze mu butumwa bwiza buri muri iyio ndirimbo. “Mana yacu” ni indirimbo bamwe mu baririmbyi bumvikanamo, buzura Umwuka Wera ndetse yagera ku musozo abaririmbyi bagacinya akadiho abandi bagasimbuka.

    Naho Perezida wa Korali Isezerano Rusingizandekwe Paul we avuga ko, n’ubwo Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid_19, kitabakomye mu nkokora ahubwo cyabateye kurushaho gusenga no gusengera umurimo w’Imana n’abawukora.

    Bamwe mu baririmbyi ba Korali Isezerano

    Si iyi ndirimbo “Mana yacu” gusa igiye hanze, kuko ngo mu nzu itunganya umuziki yitwa “The Hit record” hari gukorerwamo izindi ndirimbo 10 z’amajwi n’amashusho abantu bagomba kwitega mu minsi ya vuba.

    Korali Isezerano y’i Nyamagabe umwaka ushize ku tariki 30/11/2019 kugera tariki 01/12/2019 yakoreye ivugabutumwa muri Kigali, risiga abantu 99 bihannye bakira agakiza abandi basubizwamo ibyiringiro.

    Korali Isezerano, kugeza ubu ifite imizingo (Album) 2 z’amajwi n’amashusho n’iya gatatu bageze ku ndirimbo ya 10 z’amajwi n’amashusho bakaba bateganya kuyimurikira abakristu ku mugaragaro mu mwaka utaha ntagihindutse.

    Korali Isezerano yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi, igizwe n’abaririmbyi 5 muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi korali. Magingo aya, igizwe n’abaririmbyi 115 barimo abagabo 45 n’abagore 70.

    Muri ibyo byiciro byose Imana yagiye itanga umugisha ku bigendanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi. Ubu bafitemo abakozi ba Leta, ab’ibigo byigenga, abikorera, hamwe n’abanyeshuri haba mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.

    REBA HANO ‘MANA YACU’ INDIRIMBO NSHYA YA KORALI ISEZERANO

    Source:Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nyamagabe-Korali-Isezerano-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Mana-yacu-yasohokanye.html

  • 'Umutima w'umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n'abambari be buri Munyarwanda ni intasi'. #rwanda #RwOT

    'Umutima w'umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera uRwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n'abambari be buri Munyarwanda ni intasi'

    Aya ni amagambo ya benshi mu basesengura iby'imibanire y'u Rwanda na Uganda, mu kiganiro twagiranye muri izi mpera z'icyumweru, ubwo Uganda yari imaze kujugunya Abanyarwanda 6 ku mupaka wa Kagitumba, bari bamaze imyaka baborera mu nzu z'imbohe I Kampala, bazira gusa ko ari Abanyarwanda. Kuwa gatanu tariki 30 Ukwakira, abakozi ba CMI, rwa rwego rw'ubutasi muri Uganda, bagejeje abo Banyarwanda I Kagitumba, bisubirira muri Uganda, habe no kubashyikiriza uRwanda ku mugaragaro, ahubwo byabaye nko kujugunya ibishingwe mu ngarani. Uretse no kudaha agaciro ikiremwamuntu, ubu bunyamaswa burakomeza kugaragaza urwango abategetsi ba Uganda bafitiye uRwanda.

    Hari n'abasanga ariko CMI yaragize isoni zo kubonana n'abayobozi bo mu Rwanda, kuko itari kubona ibisobanuro byo gufungira abantu ubusa no kubakorera iyicarubozo rigaragara ku mibiri y'izi nzirakarengane. Abarokotse Gen Abel Kandiho ni Steven Mugwaneza, Claude Mugwaneza,Olivier Bikino, Ronald Rutayisire, J.Claude Nkurikiyimana na François Ntamuturano, baje biyongera ku bandi bagize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ariko baramugarijwe mu magereza ya Uganda.

    Abakurikiranira hafi ubu bushotoranyi bwa Uganda, bavuga ko iyo umuntu yiyiziho icyaha, umutima uhora umusimbuka, uwo abonye wese akamubonamo umwanzi. Nguko uko abategetsi ba Uganda bahora bikanga Abanyarwanda, bumva ko bagenzwa no kuvumbura ubugome CMI yo yibwira ko ari ibanga. Bibwira ko ibikorwa byo gushakira RNC abarwanyi, kubaha inyigisho no kubangisha uRwanda, bishyirwa hanze n'abaturage bigira muri Uganda ku mpamvu zitagize aho zihuriye n'ubutasi, nk'uko mu Rwanda hari Abagande bikorera ubucuruzi n'indi mirimo yemewe n'amategeko. Perezida Museveni na Gen Kandiho wa CMI, bahora bumva nta mutekano bafite cyane ko ibikorwa byabo bibi, bimenyekana bataranabitandira.

    Uretse abashinjwa ubutasi by'akamama, hari n'Abanyarwanda bashishikarizwa kujya mu mitwe y'iterabwoba nka RNC,FDLR, ARC n'ibindi biryabarezi, babyanga CMI igahita ibica, abandi ikajugunya mu ibohero, abagize Imana bakarekurwa bakirimo akuka, batarigeze bagezwa imbere y'umucamanza ngo hagaragazwe icyaha bakurikiranyweho.

    Aba bafunguwe babwiye itangazamakuru ko hari bagenzi babo benshi basigaye mu buroko hirya no hino mu mujyi wa Kampala, bakibaza impamvu ya miryango mpuzamahanga yirirwa iririmba uburenganzira bwa muntu nka Human Right Watch, nta n'umwe uramagana ubu bugome bwa Museveni na CMI ye.

    Twibutse ko ibi bikorwa binyuranyije n'amasezerano ya Luanda, yashyizweho umukono n'Abakuru b'Ibihugu by' uRwanda, Uganda , RDC na Angola, aho Uganda yihanangirijwe ndetse inasabwa guhita irekura inzirakarengane z'Abanyarwanda ziri mu maboko ya Gen Kandiho n'abicanyi be.

    The post 'Umutima w'umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n'abambari be buri Munyarwanda ni intasi'. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutima-wumugizi-wa-nabi-ntujya-utuza-kubera-ubushotoranyi-uganda-ikorera-u-rwanda-mu-maso-ya-kaguta-museveni-nabambari-be-buri-munyarwanda-ni-intasi/

  • Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y'u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y'intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire. #rwanda #RwOT

    Iyo urebye abantu iyi mitwe y'iterabwoba imaze gutakaza mu bitero igaba ku Rwanda, baba abapfuye n'abafashwe mpiri, wibaza impamvu batabona ko inzira y'intambara bahisemo ari iz'abarimbura, aho kubageza ku butegetsi nk'uko babyibeshya. Abasesenguzi ariko basanga nka ba Kayumba Nyamwasa bazi neza ko ibyo barimo ari ukwikirigita ugaseka, ko ntacyo bakora ku ngabo z'uRwanda, ubugome bwo kwicishiriza abantu mu mashyamba ya Kongo bakabukorera gushaka amaramuko, aho birirwa basaruza amafaranga mu mpunzi z'Abanyarwanda n'abandi banzi b'uRwanda, ngo bari ku rugamba.

    Ibi rero hari na bagenzi babo batangiye kubibona, nka Sixbert Musangamfura uri no mu bashinze RNC, nyuma yo gushwana na Kayumba Nyamwasa akajya mu kitwa New RNC, nacyo cyaje guhinduka ISHAKWE, anabereye umunyamabanga mukuru. Mu kiganiro aherutse kugirana na kimwe mu bitangazamakuru byibasira uRwanda, Musangamfura yareruye avuga ko abibwira ko bazatsinda intambara bashaka gushoza ku Rwanda ari inzozi zidashoboka, kuko nta mbaraga bafite, zaba iza gisirikari zaba n'iz'ibitekerezo. Sixbert Musangamfura ubu utuye muri Finland, avuga ko bagerageje guhuza amashyaka ngo barebe ko hari akabaraga byabazanira, ariko ngo birananirana kubera abagifite imyumvire ishaje cyane, ndetse no kutumvikana hagati yabo.Ati':Ntiwaba uremerewe n'umutwaro w'imyumvire ishaje, ngo ubashe gutera intambwe'.

    Iyi mvugo irasa kandi n' iy' uwitwa Noble Marara watorotse igisirikari cy'uRwanda amaze gutahurwaho ubujura, ubu akaba akunze kumvikana asebya ubuyobozi bw'uRwanda. Marara rero yavuze ko abarwanya ubutegetsi bw'uRwanda bahuzagurika cyane, bikagaragazwa n'uko ntacyo bagezeho mu myaka isaga 26 bivuruguta mu bikorwa by'ubwiyahuzi. Mu nyandiko yashyize ku rubuga 'Inyenyeri News' muri izi mpera z'icyumweru, Noble Marara aravuga ko…' inzira zose bagerageje ngo bashyire igitutu kuri Leta y'uRwanda, nk'intambara, imyigaragambyo kuri za ambasade z'uRwanda mu mahanga, ibitutsi no guharabika Ubuyobozi bw'uRwanda , ntacyo zatanze, uretse gutakaza umwanya no kwicisha abantu babohereza mu ntambara bazi neza ko batatsinda…'. Noble Marara ubu utuye mu Bwongereza , agaha inama ibigarasha yo kuyoboka Inama y'Umushyikirano iba buri mwaka, ndetse na 'Rwanda Days' zihuza Abanyarwanda baba mu mahanga, ngo kuko ariho honyine basigaranye batangira 'ibitekerezo'.

    Tukimara kumva izi mvugo za Musangamfura na Marara, twahise dutekereza ko inama za Philippe Mpayimana zaba zaratangiye gutanga umusaruro muri ya gahunda ye yo kurwanya uwiyita umunyapolitiki wese wifuza gushoza intambara ku Rwanda. Philippe Mpayimana wigeze gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika, ntibyamuteranyije n'Iguhugu nka ba Twagiramungu n'ibindi bigwiranda.

    Ubu ari mu bukangurambaga yise'AMAHORO NO GUKUNDA IGIHUGU', aho akangurira Abanyarwanda baba abo mu mahanga, baba n'abari mu Rwanda kuyoboka inzira y'uwumvikane no guhuza imbaraga mu kubaka Igihugu cyabo. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, n' abagihanyanyaza, bazashyira babone ko kumena amaraso y'Abanyarwanda atari inzira ikwiye.

    The post Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y'u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y'intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bo-mu-mitwe-irwanya-leta-yu-rwanda-barivugira-ubwabo-ko-inzira-yintambara-bahisemo-idashoboka-ko-igikwiye-ari-uguhindura-imyumvire/

  • Abubatse hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside babizi bari mu bahakana n’abapfobya Jenoside – Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibiri 140 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro
    Imibiri 140 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro

    Ibi Minisitiri Busingye yabivuze kuri iki CYumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ahitwa ku Kivugiza, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo mibiri yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, yabonetse mu rugo rw’uwitwa Simbizi Francois, wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Amakuru avuga ko umugore wa Simbizi yari azi ayo makuru y’uko aho batuye hari imibiri y’abazize Jenoside, ariko arayahisha.

    Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri, Minisitiri Busingye yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu gikorwa cyo kuyishakisha, kuyitunganya no gutunganya aho inshyingurwa mu cyubahiro.

    Minisitiri Busingye asaba abafite amakuru y
    Minisitiri Busingye asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga ku neza

    Yagize ati “Nyuma y’imyaka 26, ubutabera bwaratanzwe, intambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge yaratewe kandi igihugu cyacu cyabaye intangarugero mu kwiyubaka, kubera ko ari amahitamo y’Abanyarwanda. Gusa, hari ibigomba gukorwa kugira ngo ubwo butabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo”.

    Yavuze ko hagomba gukomeza gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite cyangwa wagira ayo makuru.

    Yavuze kandi ko aho bigaragara ko abantu bicecekeye bakimana amakuru, bagomba kujya babibazwa”.

    Ati “Ndasaba abafite amakuru kuyatanga ku neza kuko ni inshingano zabo ntabwo ari ikintu tugomba kubingingira gukora. Abahisha amakuru, abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri, babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Minisitiri Busingye asaba Abanyarwanda gushyira hamwe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kandi bagafasha inzego z’umutekano mu kumenyekanisha abagifite ibyo bitekerezo byo guhisha amakuru.

    Umuhango wo gushyingura iyo mibiri wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Umuhango wo gushyingura iyo mibiri wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abubatse-hejuru-y-imibiri-y-abazize-jenoside-babizi-bari-mu-bahakana-n-abapfobya-jenoside-busingye

  • Dore amajwi akomeye( adasanzwe) yabayeho, aboneka mu isezerano rishya #rwanda #RwOT

    Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw’ I Yudaya ati' Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi'. Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo ' Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ' Nimutunganye inzira y’Uwiteka, mugorore inzira ze.’' Matayo 3: 3

    Iyo Bibiliya ivuze jwi ry’urangururira mu butayu, ntabwo rikwiye gufatwa nk’ijwi risanzwe. Iri ryahanuwe n’Umuhanuzi Yesaya mbere y’imyaka 600, ni ijwi ryagendaga ibirometero byinshi. Mu gihe Yohana yabaga arimo kubatiriza kuri Yorodani, ababaga bari ruguru mu butayu bw’ i Yudaya bararyumvaga bakaza. Iri jwi rigereranywa n’ijwi ryo 'Kwihana’.

    Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ gitambuka kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana, nibwo azagaruka ku majwi akomeye yabayeho mu isezerano rishya. Ijwi ry’urangururira mu butayu, ijwi ryo (Kwihana) niryo ribimburiye ayandi muri uru rukurikirane rw’ ibi biganiro bizagaruka ku majwi akomeye yabayeho mu isezerano rishya, nkuko twabivuze haruguru.

    Incamacye y’amateka ya Yohana n’icyo twamwigiraho

    Yari mwene Zakaliya na Erizabeti. Bari abakiranutsi kandi Zakaliya yari umutambyi, gusa ntibyakuyeho ko bageragezwa no kumara imyaka myinshi batarabona urubyaro. Abakiranutsi bageragezwa nk’abandi kandi gukiranuka ntabwo bikuraho ibibazo. Bibiliya ivuga ko ' Abageragezwa nk’uko Imana ishaka, babitse ubugingo bwabo Umuremyi wo kwizerwa, bagumye bakore ibyiza'.

    Niba Imana ishaka kuzagukorera ikintu kidasanzwe mu kuzana impinduka mu bantu: ushobora kuzatindi kubyara nkuko Zakaliya na Erizabeti batinze, ushobora gutinda kugera ku mu gisha, ushobora gutinda kugera ku bisubizo, ariko amaherezo uzagera aho Imana ishaka kandi Imana izakora ikidasanzwe.

    Yohana yagiye mu butayu akiri muto, ntabwo yabanye n’ababyeyi igihe kinini. Igihe abantu barambirwaga ingoma y’abaroma, abarambirwaga ibibazo byari Yerusalemu bajyaga mu butayu bakajya gusengera hamwe, aho rero niho Yohana yabaye igihe kirekire. Aho niho Yohana yigiye amategeko, gusenga, ndetse n’iby’Umwuka.

    Igitangaje, ni uko nubwo bigaragara ko Yohana atabaye mu bantu, ariko umunsi yavaga mu butayu yamenye iby’abantu byose. Imana yemera ko tunyura mu bigeragezo, ikemera ko tunyura mu marira kugira ngo tubashe kuyihishurirwa mu rundi rwego.

    Tugarutse ku ijwi ry’urangururira mu butayu( ijwi ryo kwihana), ikintu Yohana yatangiye kuvuga mu ijwe ry’urangurura, yaravuze ngo ' Mwihane ubwami bwo mu ijuru buri hafi'. Mu mutima w’umuntu ni kure, usibye imbaraga z’Imana zakwemeza umuntu ko ari umunyabyaha, ijwi ry’Imana rikamwemeza ko ari umunyabyaha nta kindi kintu cyapfa kumwemeza. Yesu ati' Uwo Mwuka naza azatsinda abisi abemeze iby’icyaha n’byogukiranuka, n’iby’amategeko.' Yohana 16:8.

    Umuntu wese yari akwiye guhura n’iri jwi ryo kwihana, niba utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe umwakire, niba kandi waramwakiriye ukwiye guhura n’ijwi rikubwira kwezwa no guhinduka, no gusa na Kristo Yesu.

    Ese wigeze uhura na Yesu?, umunsi wa mbere ukizwa byagenze bite? Waririmbana na wa muririmbyi ngo 'Umunsi mwiza nibuka ni uwo nakwemereyeho’? Umunsi umwemera byagenze gute, Ese wagize agahinda gatera kwihana kuticuzwa?

    Wasobanukiwe ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, impano y’Imana ari ubugingo buhoraho?. Umunsi uhura na Yesu byagenze gute? Wumvise umenye ko uri umunyabyaha?, wasobanukiwe ko ukwiye kwakira ubugingo buhoraho binyuze mu kwihana?. Niba utarahuye n’iri jwi rikwemeza ko uri umunyabyaha, niba utarahuye n’iri jwi rikubwira ko ukwiye guhinduka ushobora kuba warinjiye idini n’itorero, ariko utarinjiye muri Kristo Yesu.

    Abantu benshi barabizi ko ari abanyabyaha, nubwo bagerageza kubihisha. Kubera umutimanama urabizi ko usambana, urabizi ko ubeshya, urabizi ko unywa inzoga, urabizi ko uri umwambuzi, urabizi ko ugambana, urabizi ko wiba. Ibyaha byawe umutima uhora ubikwibutsa, ariko kubyibuka ntabwo bihagije , ahubwo wahuye n’ijwi rituma ugira agahinda gatera kwihana kuticuzwa? Wahuye n’ijwi rituma uhindukira, wahuye n’ijwi rikwemeza ko uri umunyabyaha?

    Ijwi ry’urangururira mu butayu rivuga ngo ‘mwihane ubwami bwo mu ijuru buri hafi’ nan’uyu munsi , Umwuka Wera aracyarikoresha. Kuri wowe ni amahirwe ugize kongera kuryumva rikwemeza ko uri umunyabyaha. Hari ijwi rikubwira ngo uramutse uje wakwakirwa, Imana yiteguye kukwakira nubwo umaze igihe uri kure wari ukwiye kumvira iri jwi , Imana igufitiye urukundo.

    Reba inyigisho yose ‘Amajwi akomeye yabayeho mu Isezerano rishya’

    Aha niho ijwi ry’urangururira mu butayu ryavugiye

    Source:Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-amajwi-akomeye-adasanzwe-yagaragaye-mu-isezerano-rishya.html

  • Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Karidinali Kambanda, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya yahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francisco, wamugize Karidinali.

    Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri kamba wambitswe ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu”.

    Perezida Kagame arongera ati “Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ugizwe Arkiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda”.

    Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ngo ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza by’Abaturarwanda. Perezida Kagame ati “ibi byose ni ibyo kwishimirwa”.

    Perezida Kagame kandi yamwijeje ubufatanye, agira ati “Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko, na Kiliziya Gatolika muri rusange”.

    Muri ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yasoje amwifuriza amahoro y’Imana.

    Kambanda Antoine yagizwe Karidinali na Papa Francisco, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2020 hamwe n’abandi 12, bikaba biteganyijwe ko ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bazajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

    Inkuru bijyanye:

    https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-antoine-kambanda-yagizwe-karidinali

    https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-ni-ikimenyetso-cy-uko-papa-yitaye-ku-rwanda-musenyeri-rukamba

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-ishya-n-ihirwe-karidinali-kambanda

  • Perezida Magufuli yasezeranyije gukorera Abanyatanzaniya bose atitaye ku mashyaka barimo #rwanda #RwOT

    Perezida John Magufuli watangajwe ko yatsinze amatora yo ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, yavuze ko azakorera abaturage ba Tanzania bose atitaye ku ishyaka barimo, ubwoko cyangwa idini , ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020.

    Bwana Magufuli yabivugiye mu murwa mukuru Dodoma nyuma yo gushyikirizwa n'akanama k'amatora icyemezo cyuko ari we watsinze amatora, yamaganwe n'amashyaka akomeye atavuga rumwe na leta.

    Icyo cyemezo kandi cyahawe na Visi Perezida we Samia Hassan Suluhu, bombi bo mu ishyaka riri ku butegetsi 'Chama Cha Mapinduzi' (CCM).

    Yashimiye bamwe mu bandi bari abakandida muri aya matora bari bitabiriye uwo muhango, asezeranya ko azakorana nabo. Ati:

    'Ni ukuri koko abaturage baduhaye intsinzi nini cyane, ariko ibyo ntibyaba impamvu yo gutesha agaciro ibitekerezo n'inama zanyu'.

    Yongeyeho ati:

    'Kubona amajwi 84,4% ni icyizere cyinshi Abanyatanzaniya batugiriye kandi mvuze nshimitse ko mfitiye Abanyatanzaniya ideni rinini cyane, icyizere cyabo nzagishyira mu bikorwa nkora akazi cyane ijoro n'amanywa'.

    Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n'ubutegetsi yamaganye ibyavuye muri aya matora, ashimangira ko yaranzwemo uburiganya ndetse asaba ko haba andi matora.

    Akanama k'amatora karabihakanye, kavuga ko ibyo birego nta shingiro bifite.

    Ayo mashyaka — 'Chama cha Demokrasia na Maendeleo' (CHADEMA) na ACT-Wazalendo — yanasabye abayashyigikiye gukora imyigaragambyo mu gihugu guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

    Bwana Magufuli w'imyaka 61, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2015, iyi ni manda ye ya kabiri kabiri y'imyaka itanu — ari nayo ya nyuma iteganywa n'itegekonshinga.


    Perezida Magufuli (iburyo) ahabwa icyemezo n'umukuru w'akanama k'amatora Semistocles Kaijage cyuko ari we wayatsinze

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/perezida-magufuli-yasezeranyije-gukorera-abanyatanzaniya-bose-atitaye-ku-mashyaka-barimo/

  • Nyamagabe: Gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ yatumye batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bo ku nzego zinyuranye muri Nyamagabe bagaragarijwe raporo y
    Abayobozi bo ku nzego zinyuranye muri Nyamagabe bagaragarijwe raporo y’isuzuma ry’ibyakozwe mu bumwe n’ubwiyunge muri 2019-2020

    Gahunda ya Ngira Nkugire ndetse n’amatsinda ya Mvura Nkuvure, bihuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano, ndetse n’imiryango yabo.

    Nko mu Murenge wa Cyanika wakunze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, inyigisho za Ngira Nkugire zatumye hari aho imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zagiye zirangizwa n’abaturage ubwabo, inzego z’ubuyobozi zitabigizemo uruhare, nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, JMV Ndagijimana.

    Agira ati “Hari umuntu umwe waje atumiza abantu bari bamubereyemo amafaranga ibihumbi 700 by’imitungo bangije, twibwira ko agiye kubishyuza, aratubwira ati nari ngize ngo n’ubuyobozi mbabwire ko aba bantu mbababariye”.

    Uyu muntu ngo mbere yanavugaga ko atifuza gukandagira mu Cyanika, ariko aho yahaziye yaje atanga imbabazi, inyigisho zaramucengeye. Ubwo yazaga gutanga imbabazi ngo yagize ati “Ntaragera muri gahunda ya Ngira Nkugire, umutima nanjye wari ufunze”.

    Mu Murenge wa Cyanika kandi hari icyobo kiri imbere ya kiliziya cyagaragayemo imibiri 103 y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside. Amakuru yatanzwe n’umwana wari warabyumvanye abantu bakuru.

    Mu Murenge wa Musebeya ho, amatsinda abarokotse Jenoside bahuriramo n’abayigizemo uruhare yatumye bafatanya mu gikorwa cyo kwimura imibiri ijyanwa mu rwibutso, hanyuma bishakamo ubushobozi bahubaka ikimenyetso (monument) kuko bangaga ko amateka y’ibyahabereye muri Jenoside yibagirana.

    Ibikorwa ntibyarangiriye ku kubaka iki kimenyetso, kuko ngo banafatanya kuhakorera isuku, nk’uko bivugwa na Jean Chrysostome Ndorimana uyobora uyu murenge.

    Akomeza agira ati “Tujya tugira gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Hari gahunda za Leta hakaba n’iz’abaturage. Abaturage bafata umwanya bakajya guha umubyizi uwarokotse Jenoside utishoboye”.

    Icyakora na none, ubumwe n’ubwiyunge ntiburagerwaho neza i Nyamagabe, kandi mu bituma butagerwaho harimo kuba hari abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe, biturutse ku ibura ry’incarubanza zimwe na zimwe nk’uko bivugwa na Ndorimana.

    Intambwe muri Cyanika bateye mu bumwe n
    Intambwe muri Cyanika bateye mu bumwe n’ubwiyunge yabahaheje igikombe cy’umwanya wa 3 muri Nyamagabe

    Agira ati “Aho mbona ingorane si ukubura kw’izo mpapuro, kuko kwishyura ntabwo ari ngombwa izo mpapuro. Ahubwo aho nzibona ni wa muntu wagombaga kwishyura wagombye kuba yarateye intambwe akishyura, cyangwa akavuga ati nje gusaba imbabazi”.

    Ndorimana anavuga ko bene izi manza atari nyinshi, ariko ko afite icyizere ko amaherezo zizarangizwa biturutse ku nyigisho.

    Imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca muri Nyamagabe ni 52,047. Kugeza ubu hamaze kurangizwa 47,410, kandi mu 4,337 zisigaye, izishobora kurangizwa ni 805. Izisigaye zindi 3,532 zifite imbogamizi, kandi muri zo harimo kutamenya aho abakoze ibyaha baherereye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-gahunda-ya-ngira-nkugire-yatumye-batera-intambwe-mu-bumwe-n-ubwiyunge