Blog

  • Abarwanashyaka ba Green Party bemeranyije kugamburuza Padiri Nahimana ukwiza ibihuha #rwanda #RwOT

    Umwe mu barwanashyaka ba Green Party unahagarariye iri shyaka mu karere ka Karongi, yavuze ko abarwanashyaka bose bishyize hamwe bakanakangurira abandi banyarwanda kubigira ibyabo, babasha kuburizamo umugambi mubisha wa bamwe mu bakwiza impuha bari hanze y’igihugu bakaba bashobora no guteza imidugararo muri rubanda.

    Muri iyo nama ya biro Politiki kandi hatatangiwemo ibindi bitekerezo bijyanye n’ubuzima bw’igihugu, mu byagarutsweho hakaba harimo ikibazo cy’ibigo by’amashuri byaba byaratangiye kwaka amafaranga y’umurengera ababyeyi bayita ayo kuzagura udupfukamunwa.

    REBA VIDEO UKO BABISOBANUYE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abarwanashyaka-ba-Green-Party-bemeranyije-kugamburuza-Padiri-Nahimana-ukwiza-ibihuha

  • Nta joro ridacya, nta mvura idahita – Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko nyuma y’ibibazo Rayon Sports imaze iminsi inyuramo ubu igihe kigeze ngo itere umupira abantu bumirwe.

    Ibi uyu muperezida mushya watowe ku wa 24 Ukwakira 2020, yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020 mu muhango w’ihererekanya bubasha na komite y’inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abantu bagomba kumenya ko nta joro ridacya, bakizera ko nyuma y’ibibazo iyi kipe yanyuzemo igihe kigeze ngo bikemuke ubundi abakunzi bayo baryoherwe n’umupira.

    Yagize ati'Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n’abagore beza ntihagwa ibara.'

    'Rayon Sports igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y’Igihugu.'

    Rayon Sports yari imaze iminsi mu bibazo cyane bishingiye ku miyoborere n’amikoro, byatumye komite yari iriho iyobowe na Munyakazi Sadate ikurwaho na RGB itaringije manda yayo, ni nyuma yo kunanirwa gukora ibyo yasabwe n’uru rwego rw’igihugu rw’imiyoborere rushinzwe imiryango itari iya leta na Rayon Sports irimo.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ngo nta joro ridacya

    Yabivugiye mu muhango w’ihererekanya bubasha na komite y’inzibacyuho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-joro-ridacya-nta-mvura-idahita-perezida-wa-rayon-sports

  • Urutonde rw’Abaminisitiri b’Intebe bagiye bayobora u Rwanda n’uko basimburanwe kuri uyu mwanya #rwanda #RwOT

    Muri aba baminisitiri b’intebe uko ari 11, umwe niwe ufite umwihariko wo kuba yaravuye kuri uyu mwanya aba Perezida wa Repubulika. Batanu bayoboye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi naho abandi 6 bayoboye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

    1. Kayibanda Grégoire

    JPEG - 51.4 ko

    Kayibanda Grégoire, niwe wabimburiye abandi kwicara mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Uyu ninawe Minisitiri w’Intebe wa mbere u Rwanda rwagize, wabayeho hakiriho ingoma ya Cyami n’ubwo yari iri mu marembera. Kayibanda wari mu mpirimbanyi zashakaga ikurwaho ry’ingoma ya Cyami, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe tariki 26 Ukwakira 1960, mu gihe umwami Kigeli V Ndahindurwa yari yaranze ko hakurwaho ingoma ya cyami.

    Kayibanda Grégoire, yabaye Minisitiri w’Intebe akomeza umurego mu kwinjira cyane muri Politiki, maze tariki 28 Mutarama 1961 Mbonyumutwa Dominique aza kugirwa Perezida wa mbere, akorana na Kayibanda igihe gito mbere y’uko amusimbura, akava ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, hari tariki 26 Ukwakira 1961.

    2. Dr Sylvestre Nsanzimana

    JPEG - 45.6 ko

    Kuva tariki 26 Ukwakira 1961 ubwo Kayibanda yari amaze kuba Perezida, ntabwo yigeze ashyiraho Minisitiri w’Intebe kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana. Umwanya wa Minisitiri w’Intebe yari afite mbere yo kuba Perezida, yarinze apfa ntawe abonye yongera kuwicaramo. Juvénal Habyarimana nawe akimara kuba Perezida kuva icyo gihe, ntabwo yigeze aha agaciro uyu mwanya, kugeza tariki 2 Ukwakira 1991 ubwo yashyiragaho Dr Sylvestre Nsanzimana, uyu akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’u Rwanda kugeza tariki 2 Mata 1992.

    3. Dr Dismas Nsengiyaremye

    JPEG - 19.3 ko

    Guhera tariki 2 Mata 1992, Dr Sylvestre Nsanzimana yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe na Dr Dismas Nsengiyaremye. Uyu nawe yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe kirenga gato umwaka umwe, aza gusimbuzwa tariki 18 Nyakanga 1993.

    4. Agathe Uwiringiyimana

    JPEG - 124.7 ko

    Agatha Uwiringiyimana, ni umwe mu banyepolitiki batazibagirana mu mateka y’u Rwanda, dore ko yabaye Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo yicwaga azira ibitekerezo bye byo kudashyigikira ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Agathe Uwiringiyimana, yasimbuye Dr Dismas Nsengiyaremye tariki 18 Nyakanga 1993, kugeza tariki 7 Mata 1994 ubwo yicwaga.

    5. Kambanda Jean

    JPEG - 52.8 ko

    Nyuma y’uko Perezida Juvenal Habyarimana yari yarashwe tariki 6 Mata 1994 ndetse na Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana akicwa bucyeye, hahise hashyirwaho guverinoma yiyise iy’abatabazi, yari igizwe na Perezida Sindikubwaho Théodore na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe. Iyi guverinoma yabayeho mu gihe cya Jenoside, kugeza tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Intotanyi zamaraga guhagarika Jenoside, Perezida na Minisitiri w’Intebe bahita bahunga, Sindikubwaho aza gupfira mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo naho Kambanda Jean arafatwa akurikiranwa n’ubutabera, ubu akaba ari muri gereza aho agomba kumara ubuzima bwe bwose.

    6. Twagiramungu Faustin

    PNG - 304.6 ko

    Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’umwaka umwe, kugeza tariki 31 Kanama 1995 ubwo yasimbuzwaga.

    7. Pierre Célestin Rwigema

    JPEG - 65.9 ko

    Pierre Célestin Rwigema niwe wasimbuye Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, uyu akaba ari nawe Minisitiri w’intebe u Rwanda rwagize bwa mbere wabashije kumara igihe yicaye muri uyu mwanya kuko abamubanjirije ntawawumazeho imyaka ibiri. Yabaye Minisitiri w’intebe mu gihe cy’imyaka ikabakaba itanu, kugeza tariki 8 Werurwe 2000.

    8. Bernard Makuza

    JPEG - 95 ko

    Makuza Bernard, niwe kugeza ubu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda igihe kirekire, kuko yasimbuye Pierre Célestin Rwigema tariki 8 Werurwe 2000 akamara imyaka irenga 11 muri uyu mwanya, kugeza ubwo yaje kuwusimburwaho tariki 7 Ukwakira 2011.

    9. Dr Pierre Damien Habumuremyi

    JPEG - 58.8 ko

    Pierre Damien Habumuremyi, ni we wasimbuye Bernard Makuza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Yawicayemo kuva tariki 7 Ukwakira 2011, kugeza tariki 23 Nyakanga 2014 ubwo Perezida Paul Kagame yashyiragaho umusimbura kuri uyu mwanya.

    10. Anastase Murekezi

    JPEG - 22.9 ko

    Nyuma yo guhabwa indi myanya itandukanye muri Politiki y’u Rwanda, Anastase Murekezi ni we wasimbujwe Dr Pierre Damien Habumuremyi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu yabaye Minisitiri w’Intebe wa 10 mu mateka y’u Rwanda. Anastase Murekezi, yari yarabanje kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avaho agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ava kuri uyu mwanya tariki 23 Nyakanga 2014 agirwa Minisitiri w’Intebe, umwanya yavuyeho kuwa 30 Kanama 2017.

    11. Dr Ngirente Edouard

    Dr Ngirente Edouard, ni we wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa 11 nyuma yo kuva mu mirimo yakoraga muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank). Yashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki 30 Kanama 2017, kugeza ubu akaba akiri kuri uyu mwanya amazeho imyaka isaga itatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urutonde-rw-Abaminisitiri-b-Intebe-bagiye-bayobora-u-Rwanda-n-uko-basimburanwe-kuri-uyu-mwanya

  • Menya byinshi ku itandukaniro riri hagati y' inzovu zo muri Africa na Asia ndetse unamenya amwe mu mabanga yazo utaruzi #rwanda #RwOT

    Inzovu ni inyamaswa nini cyane kandi zifite ubwonko bwibuka cyane kandi ziba mu miryango ikundana cyane, izi nyamanswa zabayeho cyera hose mu binyejana bya cyera. Ese izi nyamanswa zibaho zite?

    Hashingiwe ku ibisekuru bya kera by'inzovu biragaragara ko zari zinyanyagiye ku migabane yose y'isi uretse Australia na Antractique, Nyamara nubwo zahoze ari nyinshi muri iki gihe zisigaye ku migabane ibiri gusa, ya Afuruka ndetse na Aziya, Zikunda kuba  mu bishanga ahari ibyatsi birebire, mu mashyamba, mu butayu ndetse no mu misozi.

    Reka turebere hamwe ubuzima n'imibereho y'inzovu zo muri Afurika:

    Ku nzovu ziba muri Afurika, ingabo ziba zonyine ariko ingore zo zikaba hamwe mu matsinda, Iyo hari akana kavutse izindi ngore ziza gufasha ngenzi zayo kugahagurutsa, Kimwe mu bintu biranga inzovu ni amenyo yigonze areba hejuru, ikaba ifite ubwonko bufata ibintu byinshi kandi ikaba inyabigango.

    Inzovu zo muri Afurika ni zimwe mu nyamaswa ziramba kuko zishobora kuramba imyaka irenga 60, Umwanzi wa mbere w'inzovu nkuru ni umuntu kuko nta yindi nyamaswa yapfa kuyikorereza, Ibyana byazo byo byicwa n'inyamaswa z'inkazi nk'intare n'izindi.

    Reka turebere hamwe imibereho n'imigenzereze y'inzovu zo muri Asiya:

    Inzovu zo muri Aziya ni nto ugereranyije n'izo muri Afurika. Ziba ngufi ugereranyije n'inzovu zo muri Afurika zo mu mikenke, n'amatwi yazo ntabwo ari maremare k'uburyo yakora ku ntugu, Iyo muri Aziya  ishobora kugira uburemere buri hagati ya Toni 2 na Toni 5, ingore  ikagira uburemere bwa Toni 3, Inzovu zo muri Aziya zigira uruhu rufite ibara ry'ikijuju cyijimye, Ingore ntikunda kugira amenyo asohoka hanze (ayo bamwe bita amahembe) uretse ko niyo ameze aba ari magufi. Inzovu zo muri Aziya ubu ziboneka mu duce tumwe na tumwe two mu Buhinde, Sri Lanka, u Bushinwa no mu bihugu byo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba nka Bangladesh na Népal.

    Hashize imyaka myinshi inzovu zikoreshwa imirimo inyuranye mu bikorwa bya muntu, nko guterura ingiga z'ibiti, kwikorera ibikoresho mu gihe cy'ubwubatsi, guheka abantu, gukoreshwa mu ntambara n'ibindi, Intambara zizwi mu mateka ya kera zakoreshejwemo inzovu ni iziswe Guerres Puniques(264-146 mbere ye Yesu Kirisitu) aho ingabo za Roma zashakaga kwigarurira ubwami bwa Carthage.

    Amateka y'izi ntambara yanditswe n'Umugereki witwa Polybe wari warajyanywe i Roma nk'umunyagano abyandika mu bitabo yise 'Les Histoires' Inzovu ni inyamaswa nini cyane k'uburyo butangaje. Iyo igenda iba isa n'iri komboka, wayitegereza ukaba wagira ngo iri mu myiyerekano w'abanyamideli,Igenda ibilometero bitandatu ku isaha, iyo iri ku muvuduko usanzwe ariko iyo yihuta igenda ibilometero 40 ku isaha.

    Kubera imiterere y'imibiri yazo, inzovu ntizishobora gusimbuka cyangwa kwijugunya mu kirere yewe ntizishobora no kwambuka imyobo nyamara ziri mu nyamaswa zizi koga k'uburyo kwambuka imigezi n'ibiyaga ari ibintu bizorohera cyane, Igira umutonzi ikoresha izamura ibyatsi igiye kurisha, Umutonzi kandi ni intwaro ikomeye ku nzovu kubera ko iwifashisha mu kuvuna amashami y'ibiti cyangwa mu kurwana. Iwifashisha  iyo iri guhumeka cyangwa guha umubiri wayo amahumbezi

    Amatwi y'inzovu ni urugingo ruyifitiye umumaro ukomeye, Iyifashisha ihoza cyangwa igabanya ubushyuhe bw' umubiri wayo, Iyo witegereje neza, amatwi y'inzovu zo muri Aziya, usanga ajya gusa n'afite ishusho y'ikarita y'igihugu cy'u Buhinde, Mu gihe inzovu zo muri Afurika zo usanga amatwi yazo ajya kugira ishusho y'ikarita ya Afurika ku ruhande rw'iburyo ku gutwi kw'iburyo, nubwo bwose usanga bidahura neza neza.abantu benshi bakaba bibaza impamvu zabyo, Inzovu ikoresha ibijigo iyo iri guhekenya ibyo iba yariye akenshi usanga biba bigizwe n'amababi, ibishishwa by'ibiti, inti z'amashami ndetse n'imizi y'ibiti n'ibindi bimera.

    Mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 40 na 60,  inzovu zikuka ibijigo kandi ntabwo ziba zigishoboye guhekenya ibintu bikomeye, Mu gihe nk'iki iba ishobora kwicwa n'inzara gusa ibi bikaba bimenyerewe ku impfu z'inzovu kuko hari igihe zicwa no kubura ibizitunga bihagije kubera ko ziba zitabasha guhekenya, Ubwo ziba zigeze mu zabukuru, Amenyo y'imbere y'inzovu bamwe banita amahembe y'inzovu, ubusanzwe aba ari abiri kandi ari maremare, Aya niyo menyo manini kandi aremereye ugereranyije n'andi menyo y'ibindi binyabuzima byose biri ku isi, Amenyo y'inzovu ziyakoresha iyo ziri gucukura imizi y'ibiti cyangwa ziri gushakisha amazi, Ziyakoresha kandi ziri gushishura ibiti kugira ngo zirye ibishishwa, zishobora kuyakoresha kandi iyo ziri kurwanira ingore mu gihe cyo kwimya, Inzovu z'ingabo zo muri afurika zishobora kuyakoresha zirinda ko ibyana byazo byicwa n'intare ndetse n'izindi nyamaswa z'inkazi.

    N'ubwo uruhu w'inzovu rugira umubyimba munini ntibirubuza kuba wakwinjiramo udukoko nk'ibirondwe, isazi, inda, n'utundi dukoko dushobora kuyitera kugubwa nabi kubera ko tunywa amaraso kandi tukayishyiramo indiririzi (microbes), Amaso y'inzovu ni mato ugereranyije n'ubunini bw'umutwe wayo kandi ntabona neza, Iyo izunguza umutwe wayo ntibasha kureba inyuma kubera ko uba ufite aho utarenga, Ibi bituma iyo ihindukiye ihindukiza umubyimba wose.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/02/menya-byinshi-ku-itandukaniro-riri-hagati-y-inzovu-zo-muri-africa-na-asia-ndetse-unamenya-amwe-mu-mabanga-yazo-utaruzi/

  • President Kagame congratulates Archbishop Kambanda for elevation to Cardinal #rwanda #RwOT

    In a letter to Cardinal Kambanda on Sunday, Kagame said, 'Rwanda is proud of the new mission that was given to you by the leader of Catholic Church worldwide, Pope Francis who elevated you to Cardinal'.

    'On my behalf and in the name of all Rwandans, we wish you the best in the new service as the first cardinal in Rwandan history.'

    The president further said that Kambanda’s new crown, 'is an honor to you and to the catholic church of Rwanda. It is of great value for all Rwandans and the country at large.'

    He went on saying that Kambanda’s nomination two years after he was ordained archbishop of Kigali is in itself a sign that he is gifted in the service of leadership in the house of the Lord. It is also an indication that the catholic church of Rwanda 'has made an important stride in the last 120 years of existence.'

    President Kagame further appreciated the fact that the Catholic Church continues to play a great role in building the country after the 1994 Genocide committed against the Tutsi; he noted some of the areas of the church’s interventions including; restoration of broken hearts in the aftermath of the Genocide, reconciling Rwandans, and establishing harmony in the society.

    President Kagame also said that the church continues its partnership with the government in education, health development, and social affairs which is commendable.

    'We promise collaboration with you in your new mission particularly and with the church in general,' Kagame said wishing Cardinal Kambanda peace of God.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-congratulates-archbishop-kambanda-for-elevation-to-cardinal

  • Donald Trump mocks Joe Biden for saying Truaninonashufodopressure #RwOT #Rwanda

     At a meeting in Pennsylvania, Donald Trump has mocked Joe Biden for speaking word :

    Truaninonashufodopressure 

    At his Pennsylvania rally
  • Umwiherero wa Rayon Sports ntukibereye i Gikondo wimuwe, igomba gutangira imyitozo uyu munsi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gupimisha abakinnyi icyorezo cya Coronavirus, ikipe ya Rayon Sports yaraye mu mwiherero mu Nzove aho kuba Gikondo nk’uko byari biteganyije, iratangira imyitozo uyu munsi ku kibuga cyo mu Nzove aho izajya ikora kabiri ku munsi.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira, ni bwo abakinnyi ba Rayon Sports bapimwe iki cyorezo ndetse n’izindi ndwara, ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports giherereye Kimihurura.

    Nyuma yo gupima abakinnyi n’abakozi bayo, ku munsi w’ejo hashize yahise ijya mu mwiherero mu Nzove, bakazajaya bakorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove nk’uko bisanzwe.

    Mbere byari biteganyijwe ko umwiherero uzabera i Gikondo ariko inzu yari yakodeshejwe yagombaga gukorerwamo umwiherero byaragoranye gushyiramo ibikoresho nkenerwa birimo Matelas 38, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi.

    Ku bufatanye n’uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyi kipe, Rayon Sports yagiye gukorera umwiherero mu Nzove mu nyubako yubatswe muri Conteneur n’ubundi uru ruganda rwubatse kugira ngo izajye yifashishwa n’iyi kipe.

    Inyubako Rayon Sports igiye gukoreramo umwiherero

    Aho bazajya barara

    Ubwogero

    Iyi kipe ikaba yari mu makipe make yari ataratangira imyitozo yitegura shampiyona, ubu izajya ikora imyitozo kabiri ku munsi. Imyitozo ya yo ya mbere irakorwa uyu munsi saa 11h.

    Biteganyijwe ko shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

    Mu bakinnyi bapimwe ntibarimo Rugwiro Herve na Kwizera Olivier bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Erneste wavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu. Ntibarimo kandi Omar Sidibe na Moussa Camara bataragera mu Rwanda.

    Ku wa Gatandatu yapimishije abakinnyi bayo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwiherero-wa-rayon-sports-ntukibereye-i-gikondo-wimuwe-igomba-gutangira-imyitozo-uyu-munsi-amafoto

  • Govt launches in Rulindo district a 20-year Agroforestry for Livelihoods Project #rwanda #RwOT

    More than 3,898 trees were planted over an area of 19.5 hectares; the most dominant beeing Gerevelia trees but there are also 215 traditional trees. The project is expected to plant more than six million trees (6,000,000 hectares) including Agroforestry, fruit trees, small forests and traditional trees to be planted on 15,209 hectares in Rulindo and Bugesera districts. The project will also help in combating air pollution where more than 3 tons of polluted carbon dioxide (CO2) will be filtered through trees and other activities including land conservation and sustainable agriculture for 20 years from January, 2020. The 20-year project will be implemented in collaboration with the Government of Rwanda, partners and the people of Rulindo and Bugesera Districts through the Rwanda Forestry Agency.

    The project is being implemented by the Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network) in an effort to protect the environment and improve the well-being of the people in the Albert Albert Rift, in collaboration with the Government of Rwanda through the Ministry of the Environment and its affiliates including the Forestry Agency (RFA), and Rwanda Environment Management Authority (REMA), the districts of Rulindo and Bugesera and various other partners, at the Confederation of French Investors Livelihoods Funds.

    More than 30,000 households and more than 120,000 people will benefit from the project, more than 5,000 jobs will be created, and especially those related to environmental protection and 60% of the beneficiaries of the project are women and youth. More than 1,000 small farmers’ groups will be set up to support sustainable development and to focus on environmental protection and biodiversity.

    Some residents who spoke to IGIHE said they were pleased with the recent planting of agroforestry trees in their fields and teaching them how to cultivate better erosion-resistant crops that would help them increase agricultural and livestock productivity and satisfy their food and market needs, and ARCOS has begun to implement it.

    KAMANA Jonas, a resident of Ngoma Sector, Karambo Cell, where the project was launched, said: 'It is also difficult to get seedlings due to lack of money to buy them but ARCOS has helped us to give them away for free so it made us very happy .'
    Mulindwa Prosper, the Vice-Mayor in charge of Economic Development in Rulindo District, urged the owners of the cultivated trees not to harvest the trees in a chaotic manner so that their purpse would not be vain.

    'Citizens will be trained, which will help them learn to prepare for short-term forestry projects. The project will focus on the Yanze, Cyohoha and Muyanza hills. This means that the project will reach 12 out of 17 sectors in Rulindo District. '
    The Director of ARCOS Network, Dr. Kanyamibwa Sam, said that the project is in a bid to cope with the process of tackling climate change and that the community should contribute to that.

    “The project is part of the process of tackling climate change, and in order to do that, the tree has to be planted for a long time. if the citizen was to plant it today and tomorrow he got rid of it would have all been for nothing. The Community participation is needed to achieve this. ,” he said.

    Speaking of when and how these trees will be harvested, he said: “This project will take 20 years, yet it does not mean that the tree cannot be harvested in that period of 20 years, the trees will be harvested when the time comes, especially since we have brought the people together into groups where we will connect them with the buyers to harvest them at the same time and plant new ones.'

    Dr. Kanyamibwa said a variety of trees will be planted including trees to agroforestry, fruits trees, forests and traditional trees and most will play a major role in agricultural activities including fighting erosion control and fertilization.

    Mr. Jean Pierre Mugabo, Director of the Rwanda Forestry Agency, said that some time ago they started to develop an agroforestry planting program to protect the soil.

    'It’s a nationwide program,' he said. He went on to say that those planting these trees are to do it as early as by the end of November since according to the forecast, the rain will end soon.

    “We urge them to work in order to at least be done by 15 December because after that the rain will start to decrease, according to the National Weather forecasting.”
    He thanked the ARCOS Network for its continued contribution to the implementation of government programs, especially in the protection of the environment and the welfare of the people.

    ARCOS Network commends the people of Rulindo and Bugesera districts for their dedication and sincerity in implementing the project and urges them to continue to take good care of the trees caused by sustainable development and conservation of biodiversity throughout their communities and throughout Rwanda. They also thanked the Government of Rwanda and other stakeholders for their commitment to work together to ensure that the project achieves its goals.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/govt-launches-in-rulindo-district-a-20-year-agroforestry-for-livelihoods

  • Djihad na Monnet-Paquet ntibyagenze neza, Migi ni we munyarwanda rukumbi wari mu kibuga ikipe ye ibasha kubona amanota 3 #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru gishize ntabwo zagenze neza ku bakinnyi b’abanyarwanda, Mugiraneza Jean Baptiste Migi ni we munyarwanda wari mu kibuga ikipe ye ya KMC ibasha kubona kubona amanota 3, abandi baranganyije ndetse baranatsindwa.

    Muri Tanzania ahakina abanyarwanda benshi bakinaga umunsi wa 9 wa shampiyona, KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi ku wa Gatanu tarki ya 30 Ukwakira yari yasuye Gwambina ndetse iyitsindira iwayo 1-0, ni umukino Migi yakinnye.

    Kuri iyo tariki kandi, Azam FC ya Ally Niyonzima yari yakiriye JKT Tanzania banganya 1-1, ni umukino Ally Niyonzima yakinnye.

    Bukeye bwaho ku wa Gatandatu, Young Africans ya Haruna Niyonzima yari yasuye Biashara United inayitsinda 1-0, ni umukino Haruna atari no muri 18.

    Uwo munsi kani nibwo Simba SC yanyagiraga Mwadui 5-0 itari kumwe na Meddie Kagere kuko uyu musore ari mu Rwanda kubera imvune. Kugeza uyu munsi Azam FC ni iya mbere n’amanota 22 inganya Yanga, Simba ni iya 3 n’amanota 16, KMC ni iya 6 n’amanota 14.

    Mu Misiri ntibyagendekeye neza Misr El Gaish ya Muhire Kevin kuko yatsinzwe na Al Ahly ibitego 3-0 ku wa Gatandatu, Kevin Muhire yinjiye mu kibuga asimbura Mohamed Ashraf Roqa ku munota wa 57.

    Mu Bufaransa, Kevin Monnet Paquet yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ku munsi w’ejo batsindwaga na Montpellier 1-0.

    Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren na we ntiyakandagiye mu kibuga ku munsi w’ejo batsindwa na Gent ibitego 4-1.

    Muri Sweden mu cyiciro cya 3, ntibyagendekeye neza Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick kuko banganyije 2-2 na Haninge 2-2, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota yose 90.

    Ku wa Gatandatu, Pyunik muri Armenia yanganyije na Ararat 1-1, ni umukino Nirisarike atakinnye kuko ari mu kato nyuma yo gusanga yaranduye Coronavirus.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-na-monnet-paquet-ntibyagenze-neza-migi-ni-we-munyarwanda-rukumbi-wari-mu-kibuga-ikipe-ye-ibasha-kubona-amanota-3

  • RDC: Joseph Kabila ntiyiyumvisha impamvu hari abashaka ko atandukana na Felix Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu mahuriro mpuzamashyaka ya FCC na CACH yasinye amasezerano y'imikoranire cyane mu gusaranganya imyanya y'ubuyobozi, bakomeje kuzamura umwuka mubi, ahanini bitewe n'ibyemezo byagiye bifatwa na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ariko  ntibivugweho rumwe.

    Uyu mwuka ushyira igitutu kuri Joseph Kabila ufata nk'umuyobozi w'icyubahiro wa FCC kuko ari we wasinye amasezerano n'Umukuru w'Igihugu, Felix Tshisekedi uri mu ihuriro rya CACH, aho bamwe bamusaba gusesa aya masezerano cyangwa agafata izindi ngamba.

    Mu ijambo yagejeje ku badepite n'abasenateri 338 muri Kingakati tariki ya 29 Ukwakira 2020, Joseph Kabila yasubije abifuza ko amasezerano ya FCC na CACH yaseswa.

    Agira ati: 'Abantu benshi baza kundeba, bakansaba kugira icyo nsubiza ku mbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika. Iyo mbabajije mu by'ukuri icyo Perezida wa Repubulika yavuze, barazimira. Bibagirwa ko hagati ya Perezida natwe, hari amasezerano yasinyiwe imbere y'abatangabuhamya. Muri abo batangabuhamya harimo ibihugu bitatu.'

    Amasezerano hagati ya FCC na CACH yasinyiwe imbere y'Abakuru b'Ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Abdel Fatah al-Sisi wa Misiri na Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo, tariki ya 6 Werurwe 2019.

    Hari kandi n'abayobozi barimo abo mu gisirikare nka nyakwigendera Delphin Kahimbi, Gen. Celestin Mbala, Gen. John Numbi, Gen. Amisi Kumba (Tango Four) n'abandi.

    Mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, harimo abanyamuryango ba FCC 342 mu gihe CACH ifitemo 50, abasigaye bakaba ari abo mu ihuriro ry'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, LAMUKA. No muri Guverinoma kandi harimo ubwiganze bw'abanyamuryango ba FCC.

    Joseph Kabila ntiyiyumvisha impamvu hari abashaka ko atandukana na Felix Tshisekedi

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/02/rdc-joseph-kabila-ntiyiyumvisha-impamvu-hari-abashaka-ko-atandukana-na-felix-tshisekedi/