Blog

  • Gisagara: Umuturage yafatanwe amasashe 6,000 n’isukari itujuje ubuziranenge #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa Hategekimana byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye ajyanye ku isoko ayo masashe n’isukariguru.

    Yagize ati: “Abaturage bari bafite amakuru ko afite amasashe na turiya dusukari, bahamagaye abapolisi baza kumureba basanga abifite mu gikapu. Amaze gufatwa yavuze ko yari agiye kubigurisha mu bacuruzi bo mu gasantire ka Ndora.”

    Hategekimana yavuze ko ibyo bintu yafatanwe ubusanzwe abikura mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru, abibutsa ingaruka zituruka ku masashe, ingaruka ziganjemo kwangiza ibidukikije.

    Yagize ati: “Inzobere mu by’ibidukikije bavuga ko ariya masashe agira ingaruka ku bidukikije harimo gutuma ubutaka butera kuko aho yageza atabora, hari n’abayatwika umwotsi wayo ukangiza ikirere. Turiya dusukari natwo ntabwo twujuje ubuzirange kuko twamaze kumenya ko turi mu byo bifashisha bakora za nzoga zitujuje ubuziranenge.”

    Yabibukije ko amategeko ahana umuntu wese ufatanwe amasashe, Hategekimana yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ndora kugira ngo hakorwe iperereza.

    Polisi y’u Rwanda imaze igihe iri mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’amasashe kuko no mu minsi ishize mu Karere ka Nyagatare umuturage yafatanwe amasashe imihumbi 20.

    Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Gisagara-Umuturage-yafatanwe-amasashe-6-000-n-isukari-itujuje-ubuziranenge

  • Rwanda: ishusho y'itangira ry'amashuri mu Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyeshuri bicaye murugo #rwanda #RwOT

    Agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda kwegerana ni ibishya biri ku mashuri yongeye gutangira mu Rwanda uyu munsi mu gitondo, nyuma y'amezi umunani afunze kubera coronavirus.

    Amashuri yafunguwe mu byiciro, mu mashuri yisumbuye hariga abo muwa gatatu n'uwa gatandatu naho mu abanza hatangiye abo muwa gatanu n'uwa gatandatu.

    Amabwiriza ariho ni uko abanyeshuri batagomba kurenga 23 mu ishuri, ariko hamwe ntibishoboka kubera ubwinshi bw'abanyeshuri, hari aho bakubye kabiri uwo mubare.

    Umunyamakuru wa BBC ari nawe dukesha iyi nkuru, Yves Bucyana i Kigali avuga ko iri tangira ry'amashuri riri kurangwa no kwitwararika isuku n'agapfukamunwa, n'impungenge z'ababyeyi zo kubasha kwishyura amashuri.

    Covid-19 yagize ingaruka ku mibereho y'ababyeyi bohereje abana ku ishuri uyu munsi. I Kamembe, umujyi wiganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bibakomereye kurushaho.

    Mukagasana Esperance yabwiye BBC ati: 'Nakorega i Bukavu none umupaka urafunze kuva mu kwa gatatu, ubu kohereza abana ku ishuri bisa n'ibidashoboka kuri njye.'

    Hejuru y'amafaranga y'ishuri asanzwe, ibigo bimwe byigenga ubu birategeka buri munyeshuri kugura ku ishuri udupfukamunwa tune dusa n'impuzankano zabo.

    Nzabamwita Vianney, uyobora ishuri ribanza ryigenga rya St Joseph ku Kicukiro, avuga ko uko covid yazahaje amashuri yigenga ari nako yazahaje ababyeyi bayareremo.

    Avuga ko ababyeyi benshi bagerageje kwishyura amafaranga y'ishuri, ariko n’'utabishoboye nawe aratwegera akatubwira uko ashoboye kuko tuzi ko nabo bahuye n'ibibazo'.

    Agapfukamunwa — imwe mu ntwaro mu kwirinda Covid-19 — kukabara amasaha menshi mu ishuri ni imwe mu mpungenge y'ababyeyi n'abarezi ku buzima bw'abana, kuri bamwe bisa n'ibidashoboka.

    Mu mabwiriza ya leta, byavuzwe ko hari aho bizaba ngombwa ko abanyeshuri biga mu by'iciro, bamwe bakiga mu gitondo abandi n'imugoroba, kandi ko amasaha isomo ryafataga nayo ashobora kugabanuka.

    23 mu ishuri, hari aho bidashoboka

    Kuri Remera Catholique i Kigali — ishuri rya leta ridahenze — hasanzwe higa abanyeshuri benshi, ubusanzwe bagira abanyeshuri bashobora kurenga 60 mu cyumba cy'ishuri.

    Mujawamriya Odette urikuriye ati: '[gutangira] muri rusange byagenze neza, abana binjiraga bakabapima umuriro, bagakaraba [mu ntoki] bakajya mu ishuri.

    'Mw'ishuri hagomba kwicara abana 23, ariko kubera ubwinshi bw'abana n'ubuke bw'abalimu twashyize abana babiri ku ntebe bicaye bahanye intera, mu ishuri harimo abana 46.'

    Ibi byatumye hano bongera umubare w'amashuri ku myaka yabaye itangiye ubu, ariko avuga ko kwicara gutya bisa n'aho bitazashoboka igihe abo mu myaka yose bazaba bongeye gutangira.

    Imibare y'abatangazwa banduye covid mu Rwanda yaragabanutse, mu minsi irindwi ishize hamaze gutangazwa abantu 72 bayanduye n'umwe yishe.

    Abamaze gutangazwa bayanduye bose hamwe mu Rwanda ni 5,146, leta ivuga ko abagera ku 190 aribo gusa basigaye bakiyirwaye.

    The post Rwanda: ishusho y'itangira ry'amashuri mu Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyeshuri bicaye murugo appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/02/rwanda-ishusho-yitangira-ryamashuri-mu-rwanda-nyuma-yigihe-kinini-abanyeshuri-bicaye-murugo/

  • Mu Ntara 3 hagiye kwiyongera kw' imvura nyinshi ikabije #rwanda #RwOT

    Hagati ya tariki ya 1 na 10 Ugushyingo mu Ntara 3 hagiye kwiyongera kw' imvura nyinshi ikabije, nkuko ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere, Meteo Rwanda cy'abitangaje.

    Meteo Rwanda yasohoye itangazo ku wa 31 Ukwakira 2020 , aho yatangaje ko iyi mvura izagwa hirya no hino mu gihugu, ariko hateganyijwe ko Intara y'Amajyaruguru_ Uburengerazuba_

    n'Amajyepfo, arizo zizabona imvura nyinshi cyane.

    Meteo Rwanda yatangaje ko iyi mvura nyinshi izaturuka ku kuba mu karere u Rwanda ruherereyemo hagaragara isangano ry'umuyaga ndetse n'ubuhehere bw'umwuka buturuka mu Nyanja y'Abahinde, bwiyongereyeho gato ugereranyije n'uko byari bimeze mu minsi ishize.

    Meteo Rwanda yatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu Rwanda hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya milimetero 60 na 160.

    Imvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 140 na 160 mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y'Akarere ka Gakenke n'igice gito cy'amajyarurugu y'Akarere ka Ngororero na Muhanga.

    Iteganyijwe kandi mu burasirazuba bw'akarere ka Rusizi, mu bice by'amajyepfo y'Akarere ka Karongi, no mu bice byinshi by'uturere twa Burera, Nyaruguru, Nyabihu, Nyamagabe na Nyamasheke.

    Naho imvura nke iri hagati ya ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu Burasirazuba, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo no mu gace gato k'akarere ka Kayonza kugera kuro pariki y'igihugu y'Akagera.

    Iyi mvura kandi iziyongera ku matariki ya mbere n'iya kabiri no kuva tariki ya gatandatu kugeza mu mpera z'iminsi icumi, ariko ku yindi minsi hazaba hazagwa imvura nke.

    Mu Ntara 3 hagiye kwiyongera kw' imvura nyinshi ikabije

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/02/mu-ntara-3-hagiye-kwiyongera-kw-imvura-nyinshi-ikabije/

  • Abakinnyi ba APR FC bagiye mu Mavubi, Danny Usengimana asimbura Yannick Bizimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y’u Rwanda Amavubi iri gukora icyiciro cya kabiri cy’imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Cap-Vert, abakinnyi b’ikipe ya APR FC ndetse n’abandi bakina hanze bari bataragera muri iyi myitozo.

    Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y
    Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bamaze gusanga abandi i Nyamata, abakaba biyongereye ku bakinnyi bakina hanze bahageze mu mpera z’iki cyumweru barimo Meddie Kagare, Abdul Rwatubyaye na Rubanguka Steve.

    Meddie Kagere waje afite imvune yabanje gukorana n
    Meddie Kagere waje afite imvune yabanje gukorana n’umuganga ku ruhande

    Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu ni Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague ndetse na Danny Usengimana wasimbuye Bizimana Yannick wari wahamagawe mbere.

    Rwatubyaye Abdul nawe yamaze gutangira imyitozo
    Rwatubyaye Abdul nawe yamaze gutangira imyitozo

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-ba-apr-fc-bagiye-mu-mavubi-danny-usengimana-asimbura-yannick-bizimana

  • Huye: Nsengimana bitaga Gicumba wari uzwiho gutegura neza ‘Akabenzi’ yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana
    Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, aho bamwe bavugaga ko yaba yazize indwara ya Diyabete, abandi bakavuga ko ari stroke, ni ukuvuga guturika k’udutsi two mu bwonko bitewe n’umuvuduko w’amaraso.

    Icyakora abo mu muryango we bavuga ko n’ubwo uyu mugabo yari asanzwe arwara diyabete atari yo yazize, ahubwo yazize stroke.

    Umwe muri bo yagize ati “Yafashwe mu byumweru bibiri bishize ahita ajya muri koma, tujya kumuvuza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Kuva icyo gihe ntiyigeze yoroherwa, none birangiye yigendeye.”

    Nsengimana apfuye mu gihe utubari twari dufunze kubera Coronavirus, ku buryo abakunda akabenzi k’iwe ngo batari bagaherutse.

    Icyakora abo mu muryango we bavuga ko umunsi utubari twongeye gufungura n’ubundi uwo murimo bazawukomeza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-nsengimana-bitaga-gicumba-wari-uzwiho-gutegura-neza-akabenzi-yapfuye

  • Umukinnyi wa 3 ukina hanze y’u Rwanda yageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bugereki, Rubanguka Steve yageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi izakina na Cape Verde.

    Yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu ahita ajya mu kato k’umunsi umwe, yavuye mu kato ejo ku Cyumweru ahita asanga bagenzi be mu mwiherero i Nyamata ndetse uyu munsi yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya Nyamata.

    Rubanguka Steve akaba yageze mu Rwanda nyuma ya Rwatubyaye Abdul na Meddie Kagere bahageze ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020.

    Uyu munsi kandi ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu basanze basanze abandi mu mwiherero.

    Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe bazatangira kuza ku munsi w’ejo, nka Muhire Kevin ukina mu misiri, Amavubi azakina uyu mukino adafite myugariro Nirisarike Salomon wamaze kwandura icyorezo cya COVID-19.

    U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Rubanguka Steve yageze mu Rwanda

    Rubanguka Steve(uri iburyo), yaherukaga ku mukino wa Centre Afrique

    Source : http://isimbi.rw/siporo/umukinnyi-wa-3-ukina-hanze-y-u-rwanda-yageze-mu-rwanda-yitabiriye-ubutumire-bw-amavubi

  • No excuse for poor services- President Kagame #rwanda #RwOT

    The President made the remarks at the inauguration ceremony of the 2019/20 Performance contracts signing. In last year’s performance, the district came first in the North followed by Huye and Rwamagana while Nyabihu, Karongi and Rusizi were the last.

    President Kagame said that in some instances, officials fail to deliver to the expectation and they give an excuse that their institutions failed to work together.

    He said in some instances things don’t work because a leader was not given some bribe to do the work or in other cases, leaders say that there was no planning.
    'They (citizen) paid you long ago through taxes-how do you delay them again, how do you ask them more money?' he said.

    The President is aware that some officials delay services and bring an excuse of the laws and procedures.

    'The first thing a leader should be doing is to find a way to deliver well and quickly instead of finding reasons that allow them not to deliver,' the president said adding that laws were not put in place to delay procedures but to speed up services.

    He said the only problem is that corrupt officials tend to complicate them with an intention to mislead or to push service seekers to bribe them.

    'When you consider that there was no problem of budget, you wonder how someone would lack the will to do what they are expected to,' the president said. 'How do you explain that?'

    'Suppose that one lacks planning skills, but again, how do you still fail to hire someone who can help you do proper planning, yet you have a budget?'
    The President said he is concerned that sometimes he talks to leaders who lack development ambitions.

    'My wish would be that we all graduate from petty things, but I will always swallow my pride since others have also the right to do what they want. However, we shall keep pushing to have someone on board who is willing to also take the development path.'

    President Kagame criticized leaders who discourage others when they come into offices and try to introduce new ways of working, highlighting an example of returnees who may have worked abroad.

    'In other [developed] countries, there is limited room for mistakes and you are held accountable for the things you are meant to do,' he said.

    'When people who worked in that setting come back home and try to introduce that way of working, they are intimidated by those they find in offices that they can’t work that way,' he added.

    He insisted that this behavior shouldn’t be entertained in any way.

    The president showed concrete examples of mediocrity from district performance-imihigo.

    'The districts that have been doing well are now doing bad and vice-versa and some of you may blame COVID-19 but it is not the case,' Kagame said.

    Talking about a challenge that he personally witnessed in Musanze district while on his outreach last year, the Head of State said: 'I showed both the mayor and the governor something but I was surprised they could not see it,' Kagame said.

    He explained that he saw fire gutting a specific hill and he showed it to both the mayor and the governor.

    “For example, I spent the night in Musanze, in the morning until about noon, at eight o’clock looking everywhere, and I noticed a place that was on fire and smoke in a very big place,” he said.

    'I wanted to know what was happening, what they were doing was burning the forest, making charcoal. So I called leaders and asked them what they knew about the fire I was seeing if it was a daily thing. I asked [the authorities] do you not live here in this district? […] I found out that they don’t see it. It was when I pointed a finger to asking them, don’t you see the smoke? They saw it because I was telling them to look at it. '

    President Kagame tasked leaders to go back and improve targets and widen the scope, including indicators related to improving housing and hygiene for citizens.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/no-excuse-for-poor-services-president-kagame

  • Perezida Evariste n' umugore we baragirira urundi ruzinduko mu mahanga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye n'umugore we, Angeline Ndayubaha baragirira uruzinduko muri Guinée Equatoriale , nk' uko byatangajwe n' Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi.

    Nk'uko itangazo ry'ibi biro ribivuga, Perezida Ndayishimiye n'umufasha we baramara iminsi itanu muri iki gihugu, aho Abakuru b'Ibihugu byombi bazaba biga ku buryo bakomeza umubano usanzwe ari mwiza.

    Uru ni uruzinduko rwa kabiri Perezida Ndayishimiye agiye kugirira mu mahanga kuva yatangira kuyobora u Burundi tariki ya 18 Kamena 2020.

    Urwa mbere yarugiriye muri Tanzania afata nk'inshuti magara, tariki ya 19 Nzeri 2020, aho baganiriye uko bakomeza umubano w'ibihugu byombi. Icyo gihe kandi yari kumwe n'umufasha we, Angeline Ndayubaha.

    Guinée équatoriale itegekwa na Perezida Teodoro Obiang Nguema umaze imyaka 41 ku butegetsi, ni umuntu wa kabiri ku isi umaze igihe kinini ku butegetsi, butari ubwa cyami.

    Ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bucuruzi bwa petrol yahavumbuwe mu 1996.
    Umurwa mukuru wacyo Malabo uri ku kirwa kitwa Bioko kiri muri kilometero zigera 250 uvuye mu ku butaka bunini bw'igihugu. Igisipanyole nirwo rurimo rukoreshwa cyane muri Guinée équatoriale.

    Perezida Evariste n' umugore we baragirira urundi ruzinduko mu mahanga

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/02/perezida-evariste-n-umugore-we-baragirira-urundi-ruzinduko-mu-mahanga/

  • Imihigo: Abayobozi ba Rusizi na Karongi bavuze impamvu zatumye baza mu myanya ya nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’utwo turere bavuga ko hari ibikorwa byinshi byadindiye byari byarashyizwe mu mihigo, birimo nk’inyubako zitandukanye, ndetse n’amafaramnga menshi ashorwa mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.

    Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa 30 ari na wo wa nyuma naho Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 29 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko COVID-19 yatumye batesa imihigo uko babiteganyaga

    Ni imyanya abayobozi bw’utwo turere bavuga ko batishimiye, bagashyira icyorezo cya COVID-19 ku isonga mu byatumye batesa neza imihigo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko kubera kwita ku bikorwa byo kuvura n’ubukangurambaga kuri COVID-19, Akarere kashoye amafaranga menshi asaga miliyari n’igice y’u Rwanda bigatuma indi mirimo idindira.

    Avuga ko kandi hari ibikorwa bititaweho mu gutanga serivisi kuko abakozi b’akarere bitabiriye gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus.

    Agira ati, “Umwanya wa nyuma twagize watewe no kuba Akarere karamaze igihe kinini kibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, twashoye amafaranga menshi mu guhangana n’icyorezo kandi umusaruro byatanze mwabonye ko ari mwiza”.

    Avuga ko kubera COVID-19 imisoro na yo itinjijwe neza kuko nka miliyoni zisaga 600 z’Amafaranga y’u Rwanda zagombaga kuva mu misoro Akarere ntayo kinjije.

    Agira ati “Ubu Akarere kongeye gusubira mu buzima busanzwe ku buryo twizeye ko iyi mihigo duherutse gusinya tuzongera kwisubiza umwanya mwiza twahoranye kuko twigeze kuba aba gatatu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko umwanya wa 29 babonye batawishimiye ariko biteguye gukora cyane kugira ngo bagaruke mu myanya myiza iri imbere.

    Avuga ko hari ibikorwa by’iterambere by’ubwubatsi byahagaritswe na COVID-19 ku buryo hari n’ibyabaye nk’ibihagaze burundu kuko ba rwiyemezamirimo batabonaga uko babasha gukora akazi.

    Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi
    Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi

    Avuga ko kubera ibiza byibasiye Akarere ka Karongi byatumye kubakira abatishoboye bidakunda ku buryo hari amazu atangiye kubakwa bundi bushya.

    Agira ati, “Usibye icyorezo cya COVID-19 twanagize izindi mbogamizi zirimo no kugwisha ibiza byinshi bituma amazu y’abatishoboye twateganyaga kubaka atuzurira ku gihe, ariko turitegura kuzakora ibishoboka byose abakozi n’abandi bose tugafatanya kwesa imihigo y’uyu mwaka”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bagiye gushyira imbaraga mu gukorera ku gihe, no kwihutisha ibyatangiye gukorwa, gutangira amasoko ku gihe no gukorana neza n’abafatanyabikorwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imihigo-abayobozi-ba-rusizi-na-karongi-bavuze-impamvu-zatumye-baza-mu-myanya-ya-nyuma

  • Nyundo: Abanyeshuri basanze ibikoresho byarangijwe n’umugezi wa Sebeya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyenda n
    Imyenda n’ibindi byasizwe n’abanyeshuri byarangiritse

    Frère Nsengiyumva Bartazal, umuyobozi w’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, yabitangarije Kigali Today mu gihe abanyeshuri barimo bagaruka ku ishuri bagasanga amashuri yarasukuwe ibyo basizemo bitarimo kubera kwangizwa n’umugezi wa Sebeya.

    Frère Nsengiyumva yagize ati “Imvura yaguye tariki 7 Gicurasi 2020 ihirika urukuta rubuza amazi kwinjira mu kigo yangiza ibyari mu mashuri byinshi cyane cyane ibyo abanyeshuri bari barasizemo bataha kubera ko na bo gutaha byabatunguye.”

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko ibikoresho nk’ibitabo n’amakayi byangiritse, ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa ikigo cyari cyarasigaje na byo byangijwe n’amazi.

    Ati “Twabimenyesheje ababyeyi kugira ngo bazagurire abana ibisimbura ibyo basize kuko byinshi byangijwe na Sebeya.”

    Frère Nsengiyumva avuga ko igihombo kitageze ku banyeshuri gusa kuko n’ubuyobozi bw’ishuri bwahombye ibiribwa byangijwe n’amazi byari bibitse, hiyongeraho n’igihombo cyo gukoresha amasuku no gusubiza ibintu mu buryo.

    Ati “Byatugizeho ingaruka mu gusana ibyangiritse, ubu turubaka urukuta rwa metero 84 rwari rwasenyutse, ubu dusigaje metero 35, ni ibihombo kuko ayo mafaranga ntitwari twayateganyije.”

    Bimwe mu bikoresho byasizwe n
    Bimwe mu bikoresho byasizwe n’abanyeshuri byangijwe n’amazi

    Frère Nsengiyumva avuga ko ibihombo batejwe na Sebeya bigera kuri miliyoni 8 birimo ibyangiritse, gukoresha amasuku, kubaka urukuta rukumira amazi no gushaka ahajugunywa ibyari byangiritse.

    Muri Werurwe 2018, abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri rya Nyundo nabwo bari batewe n’umuvu w’amazi wisutse mu kigo ukangiza ibikoresho uturutse mu mugezi wa Sebeya wegereye aho ishuri riherereye mu Karere ka Rubavu.

    Ibyangiritse byarimo ububiko bw’ibiribwa, ibikoresho byo kuryamirwa, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo kwigiraho, imyenda y’abanyeshuri, ibikoresho by’ishuri, moteri z’amashanyarazi n’ibikapu 39 by’abanyeshuri bitwarwa n’umuvu.

    Icyo gihe byabaye ngomba ko Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi ibagenera ubufasha bw’ibanze.

    N’ubwo umugezi wa Sebeya mu gihe cy’imvura wuzura ukinjira mu kigo kigisha ubugeni cya Nyundo, umuyobozi wacyo avuga ko hari icyizere ko urukuta ruri kubakwa ruzajya rubuza amazi kwinjira.

    Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba, bwemeje ko bidasubirwaho ibibazo biterwa n’Umugezi wa Sebeya bizaba amateka kubera umushinga w’amaterasi y’indinganire arimo kubakwa mu misozi ihanamye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ndetse no kubungabunga uyu mugezi.

    Uyu mushinga ugamije kubungabunga ahantu nyaburanga hanyurwa n’utugezi duto tuvamo Sebeya hagamijwe kuzamura imibereho no kurengera umutungo kamere, hakazakorwa ahantu hareshya na kilometero kare 286 zinyura mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

    Matela zangijwe n
    Matela zangijwe n’amazi

    Ni umushinga watangiye muri Kamena 2019 bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu 2022 utwaye akayabo ka miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo gukoreshwa mu kurangiza ibibazo byose biterwa n’Umugezi wa Sebeya.

    Umushinga uzamara imyaka itatu uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN) ndetse n’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime, yavuze ko umushinga uzakorera mu cyogogo cyose cya Sebeya kigizwe n’uturere tune ari two Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu.

    Mu mirimo ikorwa harimo kubaka ingomero ziyobora amazi aho umuyoboro wa Sebeya winjira mu Kivu, kubaka inzira y’amazi, hamwe no gufasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi no gufata neza ubutaka bwose bwo muri Sebeya kugira ngo barandure burundu ikibazo cy’imibereho y’abaturage n’icy’isuri igaragara muri iki cyogogo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyundo-abanyeshuri-basanze-ibikoresho-byarangijwe-n-umugezi-wa-sebeya