Blog

  • Pi niyo bucura! Urutonde rwamafaranga akores… – #rwanda #RwOT

    Benshi mu batuye ku Isi, bazi kandi bumvishe amafaranga menshi akoreshwa kuri murandasi ndetse amaze igihe kirekire akoreshwa. 

    Aya mafaranga azwi nka cryptocurrencies, akorerwa ku mbuga nkoranyambaga, agacururizwa ku mbuga nkoranyambaga.

    N'ubwo hari amafaranga menshi arimo yaduka muri iki gihe nka Pi, hari andi mafaranga menshi yayabanjirije ndetse ubu akoreshwa nk'uko uramutse usuye urubuga rwa Binance wabona amoko y'ayo mafaranga yose.

    Amwe mu mafaranga akoreshwa kuri murandasi amaze igihe kirekire ku isoko, arimo;

    1.    Bitcoin (BTC) — 2009


    Bitcoin yatangijwe mu 2008 na Satoshi Nakamoto gusa bikaba bitari byamenyekana niba ari umuntu umwe wayishinze cyangwa ari abantu benshi. Bitcoin ikora mu buryo bwa Blockchain, Mining na Decentralization.

    2.    Litecoin (LTC) 2011


    Litecoin (LTC) yatangijwe mu 2011 ishinzwe na Charlie Lee, wahoze akorera Google, agamije gutanga uburyo bwihuse, buhendutse, kandi bwizewe bwo guhererekanya amafaranga akoreshwa kuri murandasi.

    Yashingiye kuri code ya Bitcoin, ariko ayihindura kugira ngo Litecoin ibe ifite transaction zihuta inshuro 4 kurusha Bitcoin kandi iboneke mu buryo bworoshye binyuze muri mining.

    Litecoin yamenyekanye nk'ifaranga rya “silver” mu gihe Bitcoin ifatwa nka “gold” ikaba ikoreshwa cyane mu guhererekanya amafaranga n'ubucuruzi bwa buri munsi.

    3.    Namecoin (NMC) — 2011


    Namecoin (NMC) ni amwe mu mafaranga yo kuri murandasi ashingiye kuri Bitcoin, yatangijwe mu 2011. Yari agamije gukemura ikibazo cyo kwisanzura no kugenzura amazina ya domaine (domain names) kuri internet.

    Namecoin yakozwe nk'uburyo bwo gukumira censorship (kubuza abantu gukoresha internet uko bashaka) no gutuma domaine names zishobora kwandikwa no gukomeza kubaho mu buryo butigengwa na Leta cyangwa ibigo bikomeye nka ICANN.

    4.    Peercoin (PPC) — 2012


    Peercoin (PPC) yatangijwe mu 2012 na Sunny King, ikaba izwiho kuba ari yo ya mbere yakoresheje uburyo bwa Proof of Stake (PoS) mu kwemeza transactions.

    Iyi tekinoloji yashyizweho kugira ngo igabanye ingufu z'amashanyarazi zakenerwaga mu gucukura (ming) amafaranga ya crypto nka Bitcoin, ikanatanga umutekano urambye ku isoko rya crypto.

    Peercoin kandi ifite uburyo bwa Proof of Work (PoW), bivuze ko ikoreshwa mu buryo bubiri butuma iba ifaranga rirambye kandi ritagendera ku gucukurwa gusa (ming).

    5.    Ripple (XRP) — 2012


    Ripple (XRP) ni ifaranga rya crypto ryatangijwe mu 2012 na Ripple Labs, rigamije koroshya no kwihutisha kohererezanya amafaranga ku isi. Ripple itandukanye na Bitcoin kuko idacukurwa (mining), ahubwo ifite umubare wa XRP ushobora gukoreshwa kuva yatangizwa.

    Yakozwe kugira ngo amabanki n'ibigo by'imari bishobore kohereza amafaranga mu buryo bwihuse, buhendutse kandi bwizewe, bikoresheje urubuga rwa RippleNet. Ripple irihuta cyane kuko transaction imwe ifata amasegonda make, ugereranyije na Bitcoin na Ethereum.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153560/pi-niyo-bucura-urutonde-rwamafaranga-akoreshwa-kuri-murandasi-amaze-igihe-kirekire-153560.html

  • U Rwanda rwaciye umubano n'u Bubiligi, runirukana Abadipolomate babwo – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro Guverinoma y'u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ndetse ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruvuga ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n'imyitwarire yabwo ya gikoloni.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga rivuga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda 'yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda'.

    Rwavuze ko uyu munsi, u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma n'uburyarya kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije 'guhungabanya u Rwanda n'akarere'.

    Iri tangazo rinavuga ko 'Abadipolomate bose b'u Bubiligi mu Rwanda basabwe kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48', ruvuga ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne rurinda imitungo n'inyubako z'u Bubiligi biri mu Rwanda.

    Perezida Paul Kagame yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rudashobora kwihanganira imyitwarire y'u Bubiligi, ko rugomba gufata umwanzuro ukomeye.

    Ati 'Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n'agahugu gato nk'u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanganiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica…twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n'ubu.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Bubuligi aribwo bumaze iminsi bushikariza ibihugu n'inzego zitandukanye ko zafatira u Rwanda ibihano.

    Ati 'Ubu buracya twapfuye kuba ibihano? […] N'abariya bafite uruhare mu bibazo, nibo basaba ibihano? Wabaza uti ni iyihe mpamvu y'ibi bihano? Bati ntabwo tubizi ariko u Bubiligi bwatubwiye ngo dufate ibihano'.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare 2025 yasobanuye ko mu nzego u Bubiligi bwashyizeho igitutu kugira ngo zifatire u Rwanda ibihano harimo Banki y'Isi n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU).

    Ati 'Ni ibigo byinshi. Banki y'Isi, Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi,…Ni henshi, ntaho batajya, bajya mu nzego zose zitanga amafaranga.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n'aho bwanze Ambasaderi warwo, Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.

    Ati ' Baduhereye kera, na mbere y'iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.'

    Nyuma y'uyu mwanzuro w'u Rwanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prevot, yatangaje ko igihugu cye nacyo kiza gusubiza, ashinja u Rwanda kutayoboka inzira y'ibiganiro mu gihe hari ibyo impande zombi zitumvikanaho.

    Yavuze ko u Bubiligi nabwo buza kwirukana Abadipolomate bose b'u Rwanda.

    Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati imbere ya Kigali Marriott Hotel

    U Bubiligi bumaze iminsi busaba inzego zitandukanye zirimo Banki y’Isi guhagarikira inkunga u Rwanda

    U Rwanda rwashinje u Bubiligi kurubangamira no gukwirakwiza ibihuha bigamije kuruhungabanya

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaciye-umubano-n-u-bubiligi-runirukana-abadipolomate-babwo

  • Amavubi afite abatoza bashya yaraye akoze imyitozo ya mbere yitegura imikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 werurwe nibwo ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi, yatangiye imyitozo yayo ku mahoro mu kwitegura imikino bafite yo gukomeza urugendo barimo mu gushaka tike izaberekeza mu gikombe cy'Isi cyo muri 2026.

    Ni Amavubi y'umutoza mushya, Adel Amrouche wahise anatangiza iyi myitozo ari kumwe n'abunguriza be barimo Eric Nshimiyimana na Dr Carolin Braun. Imyitozo ya mbere yibanze ku kunanura imitsi ndetse no kuruhura amaguru byoroheje, bifasha kuruhuka ku bakinnyi bari bamaze igihe bakina imikino myinshi muri shampiyona n'abandi bakoze ingendo zo mu ndege bitabira umwiherero.

    Ikipe y'igihugu ifite imikino ibiri itoroshye yose bazakirira ku mahoro, ku itariki ya 21 werurwe, 2025 bazakira Nigeria (Super eagles) mu gihe ku  itariki ya 25 bazakira Lesotho, imikino yombi izaba ku isaha ya saa kumi nebyiri z'umugoroba.

    Umutoza Adel Amrouche yahamagaye Abakinnyi bazamufasha mu mikino ibiri ye ya mbere nk'umutoza mushya w'Amavubi, ni urutonde rwatangajwe ku wa gatandatu rwiganjemo bamwe mu bakina hanze y'u Rwanda ndetse n'abakinnyi bo mu makipe mato yahano mu Rwanda.

    Amavubi ari mu itsinda C ndetse akomeje kuyobora iri tsinda n'amanota 7, azaba ari gukina umukino wa 5&6 muri uru rugendo aho ari kumwe n'amakipe menshi harimo n'akomeye nka South Africa, Benin na Nigeria.

     

    Source : https://yegob.rw/amavubi-afite-abatoza-bashya-yaraye-akoze-imyitozo-ya-mbere-yitegura-imikino-yo-gushaka-tike-yigikombe-cyisi/

  • Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ wumvikana asaba umukinnyi wa Musanze kumufasha Kiyovu Sports igatsinda Musanze FC – AMAJWi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere y'umukino Musanze FC yatsinzemo. KIYOVU Sports 3-0, umutoza wungirije wa Muhazi Utd yahamagaye myugariro Shafik Bakaki wa Musanze amusaba kumufasha Kiyovu igatsinda Musanze FC.

    Miggy na Musanze FC ntibacana uwaka bitewe n'uburyo batandukanye, Miggy akaba abikora ngo itsindwe ubundi yirukane Imurora Japhet 'Drogba', Miggy ashinja ko yamwirukanishije.

    Mu 2020 ni bwo Miggy uri mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati u Rwanda rwagize, yatangaje ko asezeye gukina mu Ikipe y'Igihugu Amavubi ariko akomeza kuboneka mu makipe asanzwe, na yo yashyizeho akadomo muri Kamena 2023.

    Mugiraneza Jean Baptiste yakinnye mu makipe atandukanye arimo La Jeuneusse, Kiyovu Sports, APR FC, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC.

     

    Source : https://yegob.rw/ku-mbuga-nkoranyambaga-hasakaye-amajwi-ya-mugiraneza-jean-baptiste-miggy-wumvikana-asaba-umukinnyi-wa-musanze-kumufasha-kiyovu-sports-igatsinda-musanze-fc-amajwi/

  • U Rwanda rwitabiriye inama ya EAC na SADC yiga ku bibazo bya Congo – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku wa 17 Werurwe 2025 irimo n'Abaminisitiri b'Ingabo ku mpande zombi, yabanjirijwe n'iyahuje Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga n'ab'Ingabo bo muri EAC yabereye i Nairobi, na yo yigaga ku buryo umutekano wagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari abajijwe niba hari intumwa z'u Rwanda zigomba kwitabira iyi nama yabwiye IGIHE ati ' Yego, ni ho turi'.

    Muri iyi nama harasuzumwa raporo yateguwe n'abagaba bakuru b'ingabo bo muri EAC na SADC, ubwo bahuriraga i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare, irebana n'ihagarikwa ry'imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no kubaho kw'ibikorwa by'ubutabazi.

    Mu bindi bakora harimo gutegura umurongo w'ibiganiro bya politike bizahuza ubutegetsi bwa RDC n'abashyamiranye na bwo.

    Ni nyuma y'uko ibiganiro bya Luanda byahujwe n'ibya Nairobi binahabwa abahuza bashya barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia.

    Inama zose u Rwanda rwitabiriye ku kibazo cya RDC rwagiye rushimangira ko intambara atari umuti ahubwo hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n'umutwe wa M23 bagakemura ikibazo bagihereye mu mizi.

    Inama y'Abaminisitiri ba EAC na SADC ishingiye ku myanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo muri iyi miryango, ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare 2025.

    Ku wa 13 Werurwe 2025, habaye inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu bya SADC, bashimangira ko bashyigikiye ibiganiro bya politike ndetse ihita ihagarika ubutumwa bw'ingabo bwa SAMIRDC, bwafashaga FARDC mu kurwana na M23.

    Iyi nama y'Abaminisitiri inabanjirije ibiganiro hagati ya RDC na M23 byahamagajwe na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço watangaje ko bizaba ku wa 18 Werurwe 2025, ndetse Guverinoma ya Congo yemeje ko izabyitabira.

    EAC na SADC bishyize hamwe mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muri RDC

    Hari habanje inama yahuje Abaminisitiri ba EAC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-inama-ya-eac-na-sadc-yiga-ku-bibazo-bya-congo

  • Adolf, umuhanzi ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga kubw'indirimbo ye 'SHOW' yakoranye na Bushali #rwanda #RwOT

    Adolf, umuhanzi Nyarwanda utuye muri Missouri St. Louis, w'imyaka 23 y'amavuko, akomeje kuba icyigisho kuri benshi mu bakurikira umuziki Nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise SHOW. Ni indirimbo yakoranye na Bushali, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, iri gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bitandukanye.

    Adolf ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bari guharanira guteza imbere umuziki nyarwanda mpuzamahanga, akaba ari no mu baraperi bafite impano idasanzwe mu njyana ya Trap na Drill, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu ndirimbo ze zitandukanye.

    Indirimbo ye SHOW yatangiye gukwirakwira cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaza ko iyi ndirimbo ifite umwimerere n'ubuhanga buhambaye.

    Adolf mu gihe gito amaze agaragara mu muziki, amaze kugira abakunzi batari bake, kandi bikomeje kwaguka umunsi ku wundi.

    Kuba Adolf yarahisemo gukorana na Bushali, ni ikimenyetso cy'uko ashaka gutanga umuziki ufite ireme kandi ugafata imitima ya benshi.

    Bushali, uzwi cyane mu njyana ya Kinyatrap, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda, bikaba byatumye gukorana na we ari amahitamo meza kuri Adolf. Ibi byahise bituma indirimbo yabo SHOW itangira gukundwa cyane, kubera imvange nziza y'imisusire yabo yombi.

    Iyo ndirimbo imaze gukorerwa amashusho meza kandi agezweho, aho agaragaza umwihariko w'abahanzi bombi, bakagaragaza uburyohe bw'iyo njyana ifite abakunzi benshi muri iki gihe.

    Amashusho yayo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri YouTube ye @adolfofficial9764 aho abantu benshi bagiye bayireba, bayisangiza abandi, ndetse bakayivugaho ibigwi.

    Adolf amaze igihe gito agaragaza ibikorwa bye mu muziki, ariko ibyo akora byagiye bigaragaza ko afite icyerekezo kiza mu muziki Nyarwanda. Kuba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibyabaye imbogamizi kuri we, kuko agenda yegereza umuziki we abakunzi ba Trap n'izindi njyana zigezweho.

    Mu gihe gito amaze agaragara mu muziki, amaze kugira abakunzi batari bake, kandi bikomeje kwaguka umunsi ku wundi.

    Adolf amaze igihe gito agaragaza ibikorwa bye mu muziki, ariko ibyo akora byagiye bigaragaza ko afite icyerekezo kiza mu muziki Nyarwanda.

    Kugeza ubu, indirimbo SHOW yakomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Benshi mu bayumvise bagiye bayivugaho neza, bavuga ko ari imwe mu ndirimbo zifite umwimerere kandi ziri ku rwego mpuzamahanga.

    Nk'umuhanzi ukiri muto, Adolf afite intego yo kuzamura urwego rw'umuziki we ndetse no guteza imbere injyana Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa bwe, avuga ko umuziki we ugamije gushimisha abantu, ariko kandi ukabaha n'ibitekerezo bishya ku buzima bwa buri munsi.

    Adolf kandi ateganya gukomeza gukorana n'abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo, kugira ngo azamure izina rye ndetse anageze umuziki we kuri benshi. Indirimbo ye SHOW ni intangiriro nziza, kuko yamufashije kumenyekana ku rwego rukomeye, kandi bizamufasha gukomeza gukundwa n'abatari bake.

    Uyu musore akomeje guhamya ko afite impano ikomeye, kandi ibihangano bye biri gufasha guteza imbere injyana ya Trap n'iyo bita Kinyatrap ku rwego mpuzamahanga.

    Benshi mu bamukurikira bategereje izindi ndirimbo nshya, aho bavuga ko bifuza kumva ibihangano bye byinshi, bihujwe n'ubuhanga bwe mu miririmbire mu muziki ufite ireme.

    Mu gihe cyose Adolf azakomeza gukora umuziki we ku rwego rwo hejuru, nta gushidikanya ko azaba umwe mu bahanzi Nyarwanda bazamenyekanye cyane mu gihe kiri imbere.

    Nk'umuhanzi ukiri muto, Adolf afite intego yo kuzamura urwego rw'umuziki we ndetse no guteza imbere injyana Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
    Adolf kandi ateganya gukomeza gukorana n'abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo, kugira ngo azamure izina rye ndetse anageze umuziki we kuri benshi.

    Source : https://kasukumedia.com/adolf-umuhanzi-ukomeje-kwigarurira-imbuga-nkoranyambaga-kubwindirimbo-ye-show-yakoranye-na-bushali/

  • Ubwoba mu bayobozi ba Zambia nyuma y'impanuka y'isuka rya acide yanduje uruzi rwa Kafue #rwanda #RwOT

    Abayobozi n'abashinzwe kurengera ibidukikije muri Zambia bahangayikishijwe n'ingaruka zikomeye zituruka ku isuka rya acide ryabereye mu kirombe cy'Abashinwa, ryanduje uruzi runini kandi rikaba rishobora kugira ingaruka ku baturage babarirwa muri za miliyoni. Ibi bibaye nyuma y'uko hagaragaye ibimenyetso by'umwanda mu ntera ya kilometero 60 munsi y'uruzi.

    Abashakashatsi bo mu kigo cy'ubwubatsi cya Zambia batangaje ko iryo suka ryabaye ku ya 18 Gashyantare, ubwo urugomero rufite imyanda ya acide iva mu birombe by'umuringa byo mu majyaruguru y'igihugu rwagwaga.

    Ibi byatumye imyanda igera kuri miliyoni 50 yisuka mu mugezi uhuza uruzi rwa Kafue, inzira y'amazi y'ingenzi muri Zambia. Iyo myanda irimo aside yibanze, ibishishwa byashongeshejwe hamwe n'ibyuma biremereye.

    Abashakashatsi bo mu kigo cy'ubwubatsi cya Zambia batangaje ko iryo suka ryabaye ku ya 18 Gashyantare, ubwo urugomero rufite imyanda ya acide iva mu birombe by'umuringa byo mu majyaruguru y'igihugu rwagwaga.

    Uharanira ibidukikije, Chilekwa Mumba, yavuze ati: 'Iyi ni impanuka y'ibidukikije ikomeye cyane. Sino Metals yanduje uruzi rutunze abantu babarirwa muri za miliyoni.' Yongeyeho ati: 'Imibereho y'abaturage yahungabanye bikomeye. Ubutaka bw'abahinzi buranduye, mu gihe hasigaye amezi abiri ngo basarure. Byose byangiritse.'

    Amashusho yafashwe nyuma y'ibi biza yagaragaje ibirundo by'amafi yapfuye ku nkombe z'umugezi, ndetse n'imirima y'ibigori yangiritse.

    Umuturage witwa Sean Cornileus yagize ati: 'Mbere ya 18 Gashyantare, uru rwari uruzi rukomeye kandi rutunze abantu. Ubu rwabaye nk'umugezi wapfuye.'

    Minisiteri y'uburobyi n'ubworozi yasabye abaturage kwirinda kurya amafi yavuye mu ruzi rwa Kafue n'indi migezi yanduye.

    Umuhinzi Juliet Bulaya yavuze ati: 'Nyuma y'aho urugomero rumenetse, nabonye imyanda itemba mu cyuzi cy'amafi, maze amafi yose arapfa. Narahagaze ndababara, nibaza uko nzishyura amafaranga nashoye muri uwo mushinga.'

    Nubwo urukuta rw'urugomero rwakosowe ku ya 19 Gashyantare 2025, ingaruka z'iyi mpanuka ku mibereho y'abaturage, ku bukungu ndetse no ku bidukikije ntiziramenyekana neza.

    Nubwo urukuta rw'urugomero rwakosowe ku ya 19 Gashyantare 2025, ingaruka z'iyi mpanuka ku mibereho y'abaturage, ku bukungu ndetse no ku bidukikije ntiziramenyekana neza.

    Source : https://kasukumedia.com/ubwoba-mu-bayobozi-ba-zambia-nyuma-yimpanuka-yisuka-rya-acide-yanduje-uruzi-rwa-kafue/

  • Camila Cabello akomeje kuryoherwa n'urukundo n'umunyemari Henry Junior Chalhoub #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Camila Cabello akomeje kwerekana ibyishimo mu rukundo rwe n'umunyemari Henry Junior Chalhoub. Mu mpera z'icyumweru gishize, aba bombi bagaragaye bari kumwe i Rome mu Butaliyani, aho bari mu biruhuko byuje urukundo n'ibyishimo.

    Mu mafoto yafashwe, aba bombi bagaragaye bari gusomana ndetse andi mafoto yagaragaje uburyo bari bari kugendana urukumbuzi, bakikiranze amaboko, ibintu byakomeje gutuma abakunzi babo bavuga ko urukundo rwabo rurushaho kuba rukomeye.

    Mu mafoto yafashwe, aba bombi bagaragaye bari gusomana ndetse andi mafoto yagaragaje uburyo bari bari kugendana urukumbuzi, bakikiranze amaboko, ibintu byakomeje gutuma abakunzi babo bavuga ko urukundo rwabo rurushaho kuba rukomeye.

    Uru rugendo rwabo ruje nyuma y'uko bari bamaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Paris Fashion Week ku wa 13 Werurwe 2025. Camila Cabello, w'imyaka 28, na Henry Junior Chalhoub, umunyemari ukomoka muri Libani w'imyaka 39, bamaze igihe bagaragara bari kumwe, by'umwihariko kuva mu mpeshyi ya 2024.

    Muri Mutarama 2025, aba bombi bongeye kugaragara bari mu kiruhuko ku kirwa cya St. Barts, aho bagaragaje urukundo rudasanzwe mu mafoto menshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Camila Cabello yagiye mu rukundo na Henry nyuma y'igihe gito atandukanye na Shawn Mendes, umuhanzi bakundanaga kuva mu 2019.

    Urukundo rwa Camila na Shawn rwari rwakunzwe na benshi, dore ko bombi bakoranye indirimbo yitwa 'Señorita', yatumye bakundwa n'abatari bake ku isi.

    Nyamara, muri 2021 baratandukanye, gusa nyuma bongeye kwiyunga. Icyakora, mu 2023 byarangiye batandukanye burundu, ibintu byababaje abakunzi babo.

    Ubu rero, Camila Cabello n'umukunzi we mushya bakomeje kuryoherwa n'urukundo rwabo, aho bakomeje kwerekana ko bishimanye mu buryo butangaje.

    Uru rugendo rwabo ruje nyuma y'uko bari bamaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Paris Fashion Week ku wa 13 Werurwe 2025. 

    Ku mbuga nkoranyambaga, abafana babo bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bishimira ko Camila yishimye, mu gihe abandi bagaragaza ko bakunze cyane uburyo asigaye asa nk'uwisanzuye.

    Nubwo Camila Cabello atigeze atangaza byinshi ku mubano we na Henry, imyitwarire yabo igaragaza ko urukundo rwabo rukomeye kandi rurushaho gukura umunsi ku wundi.

    Ibinyamakuru mpuzamahanga bikurikirana ubuzima bw'aba bombi bikomeje gutangaza ko bashobora kuba bafite imigambi ikomeye yo gukomeza urukundo rwabo mu bihe biri imbere.

    Ese uru rukundo ruzamara igihe kirekire? Ibyo ni ibisigaye imbere. Ariko ikigaragara ni uko Camila Cabello ari mu bihe byiza cyane by'urukundo, aho ari kuryoherwa n'ubuzima hamwe n'umukunzi we mushya Henry Junior Chalhoub.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abafana babo bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bishimira ko Camila yishimye, mu gihe abandi bagaragaza ko bakunze cyane uburyo asigaye asa nk'uwisanzuye.

    Source : https://kasukumedia.com/camila-cabello-akomeje-kuryoherwa-nurukundo-numunyemari-henry-junior-chalhoub/

  • Rayon Sports yasobanuye ibyo kuzana umutoza w… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru aganira na Rwanda Magazine ubwo yari kumwe n’abafana bari bagiye gusura rutahizamu Fall Ngagne wabazwe kubera ikibazo cy’imvune yagize.

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko basabwa amanota 24 kugira ngo begukane igikombe anasobanura ko mu minsi iri imbere bazazana umutoza wungirije w’Umunyarwanda umenyereye shampiyona.

    Yagize ati: “Turasabwa amanota 24 kugira ngo dutware igikombe cya shampiyona niyo ntego yacu. Umutoza wungirije araza vuba ndetse umukino utaha azaba ahari. 

    Twashatse kuzana umutoza wa hano umenyereye shampiyona kurusha uko twajya kumushaka hanze. Turashaka umutoza umenyere shampiyona kugira ngo akomeze mu mujyo twari dufite kuko kuzana uwo hanze atangira kwiga shampiyona, oya”. 

    Yavuze ko muri aka karuhuko k’ikipe y’igihugu bazakinamo imikino ya gicuti gusa bakiri kubitegura.

    Ati: “Ntabwo turabitegura neza ariko ntabwo tuzarangiza aka karuhuko tudakinnye imikino ya gicuti ndetse niba micye ntabwo izajya munsi y'ibiri kugira ngo tugerageze n'abakinnyi tubona bameze ukuntu tubarebe cyane tubahe umwanya”.

    Twagirayezu Thaddée yavuze ko Mukura VS bafite mu mukino uzakurikiraho bazayitsinda kubera ko itazongera gukora mu jisho Rayon Sports.

    Ati: “Ndibaza ko Mukura VS itakongera kudutsinda bwa kabiri byaba ari igitangaza niko nabyita rero twiteguye neza tugiye mu karuhuko nibaza ko Mukura VS itakora mu jisho rya Rayon Sports bwa kabiri ntabwo bishoboka”.

    Yavuze ko kuba abafana batekereje kujya gusura Fall Ngagne nawe bakanybwira ari igikorwa cyamushimishije cyane.

    Ati: “Ni igikorwa cyanshimishije cyane, abafana ba Rayon Sports baje gusura Fall Ngagne yishimye yari kumwe n'abakinnyi bagenzi be bishimiye, bamuzaniye ubushobozi buba buri hejuru ni ibyishimo ni urukundo rwose Rayon Sports ni urukundo nanashishikariza abandi bafana bose si ngombwa no gusura uwavunitse gusa n'abandi babasura”.

    Yavuze ko Fall Ngagne bamubaye hafi ko bagiye bakamuvuza bakamubaga bikagenda neza none ubu akaba ari koroherwa.

    Ati: “Fall Ngagne twamubaye hafi twaramujyanye turamuvuza baramubaga binagenda neza, ubwishyu buri hejuru Rayon Sports irabwishyura urabona ko yatangiyre gukandagira imbago yanayishyize hasi ibintu bimeze neza nabwira abafana ba Rayon Sports ko mu mwaka utaha w'imikino azaba ahari”.

    Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 46 aho irusha amanota 4 APR FC iyikurikira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153533/rayon-sports-yasobanuye-ibyo-kuzana-umutoza-wungirije-wumunyarwanda-anakomoza-kuri-mukura–153533.html

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Abagizi ba nabi bateze umugabo atashye baramwica #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, ahagana ku i saa 22h30, mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi ahazwi nko Mugihigi inyuma y'Akarere, abagizi ba nabi bateze uwitwa Nsengimana Jean Baptiste w'imyaka 45 y'amavuko bamukubita icyuma mu mutwe(Fer a Beton), apfa agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.

    Amakuru abaturage bahaye intyoza.com mu ijoro nyuma y'ubu bugome, bavuga ko ubwo uyu mugabo yari atashye ahagana ku i saa tatu n'igice(21h30), aba bagizi ba nabi bamukurikiye bari ku igare, ajya muri Butike guhaha mu gusohoka arimo yerekeza iwe baramwitambika, bamukubita icyuma(Fer a Beton) mu mutwe, bamuta munsi y'umukingo, bamutwara ibyo bamusanganye uretse Kontaki y'imodoka batajyanye yaje gushyikirizwa Mudugudu nawe akayiha Komanda wa Polisi.

    Ku makuru abaturage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ni uko uyu Nyakwigendera yari umushoferi wikorera utwara abagenzi i Kigali. Asize abana batatu n'umugore babanaga.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye intyoza.com ko aya makuru y'iyicwa rya Nsengimana Jean Baptiste ari ukuri. Ati' NSENGIMANA Jean w'imyaka 45 yakubiswe arakomeretswa biza kumuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Nyuma umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rukoma gusuzumwa'.

    Akomeza avuga ko Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe abantu batatu barimo abasore 2 n'umudamu umwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe iperereza ryatangiye.

    Amwe mu makuru intyoza.com yamenye ni uko mu bakekwaho kwica uyu mugabo, hahise hafatwa uwitwa Twizeyimana Jean Bosco w'imyaka 23 y'amavuko, mu gihe uwo bari kumwe witwa Uzabakiriho Muhozi bakunze kwita Pissu w'imyaka 24 y'amavuko yahise atoroka bakimara kumwica.

    Mu bafashwe kandi, amakuru agera ku intyoza.com ni uko harimo umugore bivugwa ko ari umucuruzi w'ibiyobyabwenge(Urumogi) ari nawe ngo uzi cyane aba bagizi ba nabi cyane ko iwe ariho bakundaga kujya gushaka urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Polisi y'u Rwanda yibutsa buri wese ko nta muntu n'umwe uzavutsa undi ubuzima ngo bimugwe amahoro kuko ku bufatanye bwa Polisi n'abaturage bazahiga uwo ariwe wese ukekwa agashyikirizwa amategeko agakora akazi kayo. Asaba kandi buri wese kumva ko ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bimureba, ko kandi nta bwihisho na bumwe ku banyabyaha kuko nta nahamwe Polisi itagera.
    intyoza.com

     

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/17/kamonyi-gacurabwenge-abagizi-ba-nabi-bateze-umugabo-atashye-baramwica/