Blog

  • Miss Uwase Muyango na Juno Kizigenza mu barebye umukino PSG yatsinzemo Marseille FC kuri Stade Parc des Princes – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Muyango na Juno Kizigenza bamaze iminsi mu Mujyi wa Paris, aho bari mu bihumbi by'abafana barebye umukino wa Paris Saint Germain na Marseille FC. Uyu mukino wabereye kuri Stade Parc des Princes ku wa 16 Werurwe 2025. Bagiye kuwureba ku bufatanye na Visit Rwanda, gahunda ifasha ibyamamare gusura u Bufaransa no kwitabira imikino ya PSG.

    Ubusanzwe, Miss Muyango yagombaga kujya i Burayi mu gitaramo Bwiza aherutse gukorera mu Bubiligi. Ariko kubera impamvu zitandukanye, ntiyashoboye kugerayo ku gihe nk'uko yari yabyifuje. Nubwo bimeze bityo, ubu ari kubyaza umusaruro urugendo rwe atembera ibice bitandukanye by'u Burayi.

    Kuri Juno Kizigenza, uru rugendo ruri mu myiteguro y'ibitaramo ateganya gukorera i Burayi mu mpeshyi ya 2025. Byitezwe ko azataramira abakunzi b'umuziki we ku mugabane w'u Burayi, aho amaze kugira abafana benshi.

    Miss Muyango na Juno Kizigenza ni bamwe mu byamamare bikunzwe cyane mu Rwanda, kandi uru rugendo rwabo muri Paris rwabaye amahirwe yo kwishimira umupira w'amaguru ndetse no gutegura ibindi bikorwa bifitanye isano n'imyidagaduro yabo.

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-muyango-na-juno-kizigenza-mu-barebye-umukino-psg-yatsinzemo-marseille-fc-kuri-stade-parc-des-princes/

  • AS Kigali yakomoje kuri ruswa ishinjwa abakinnyi bayo ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa AS Kigali bwavuze ko ibirego bivuga ko hari abakinnyi bayo bariye ruswa ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na Rayon Sports atari byo. Bavuze ko gutsindwa kwabo kwatewe n'uko hari abakinnyi batari mu bihe byiza, aho bamwe bari bafite imvune cyangwa badahagaze neza ku rwego rw'imikinire.

    Nyuma y'uyu mukino, bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali bashinje bagenzi babo kubatsindisha, bakeka ko hari abahawe ruswa kuko hari abegerewe ngo bayihabwe barayanga. Byavuzwe ko bamwe mu bakinnyi bagaragaje ibyo bikekwa bahise bakurwa mu ikipe yabanje mu kibuga, abandi basimbuzwa hakiri kare.

    Haruna Niyonzima yemeye ko yumvise ayo makuru, ariko ntiyemeza ukuri kwayo kuko nta bimenyetso afite. Ubuyobozi bwa AS Kigali, binyuze kuri Bayingana Innocent, bwatangaje ko ibivugwa atari ukuri. Yavuze ko gusa habayeho kutishimira uko bagenzi babo bitwaye, bikaba ibintu bisanzwe mu mupira w'amaguru.

    Ku bijyanye n'umunyezamu wa gatatu wakinnye, Bayingana yasobanuye ko atari uko umunyezamu wa mbere yaketsweho ruswa, ahubwo yari ataragaruka ku rwego rwiza nyuma y'igihe atitwara neza. AS Kigali yatsinzwe 2-1 na Rayon Sports, ikomeza kuba ku mwanya wa kane n'amanota 33, mu gihe Rayon Sports iyoboye shampiyona n'amanota 46.

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-yakomoje-kuri-ruswa-ishinjwa-abakinnyi-bayo-ku-mukino-batsinzwemo-na-rayon-sports/

  • Ingabo na Polisi by'u Rwanda byatangije ibikorwa bizatwara arenga miliyari 2,7 Frw bigamije kuzamura imibereho y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byateguwe bifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda.'

    Ibyo bikorwa kandi bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy'amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n'imyaka 25 y'ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage.

    Muri aya mezi atatu, hazibandwa ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye no kubagezaho amazi meza.

    Umujyi wa Kigali

    Mu Mujyi wa Kigali ibyo bikorwa byatangijwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano.

    Mu bikorwa biteganyijwe mu Mujyi wa Kigali hazubakwa ikiraro gihuza Kabeza na Niboye cyari cyarangiritse ndetse hazanubakwa n'ingo mbonezamikurire z'abana bato (ECDs) zitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yashimangiye ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura ubufatanye n'abaturage, abasaba kurushaho gutanga amakuru ku byaha.

    Ati 'Uyu ni wo mwanya wo kongera kubabwira ngo dukomeze dushyire imbaraga mu bufatanye mu kubungabunga umutekano, waba uw'imbere mu gihugu cyangwa ku mipaka. Dukomeze dufatanye ku byo tubona bishobora guhungabanya umutekano kandi iyo amakuru atabonetse abanyabyaha baridegembya.'

    Irere Claudette, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa bari guhabwa muri bwa bufatanye n'inzego z'umutekano.

    Ati 'Murabizi inzego z'umutekano zacu zifite byinshi zihugiyemo ariko zikaza gukora ibintu nk'ibi, byaba ikibazo nyuma y'igihe dusanze ari nk'aho ntacyo bakoze. Ni inshingano zacu ko tubibungabunga, tukitabira kubikorera isuku no kubisana.'

    Ikiraro kigiye kubakwa mu Karere ka Kicukiro

    Abasirikare bafatanyije n’abaturage mu gutangiza ibi bikorwa bizamara amezi atatu

    CP Vincent Sano yavuze ko gutanga amakuru bifasha mu gukurikirana abanyabyaha

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa bubakirwa

    Abasirikare n’abapolisi bifatanya n’abaturage mu kubaka ibikorwa by’umuganda

    Abaturage basabwe kwimakaza ubufatanye n’inzego z’umutekano

    Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yagaragarije abaturage ko Ingabo za Polisi y’u Rwanda bizanagira uruhare mu kubaka ECDs

    Abatishoboye batangiye kubakirwa mu Ntara y'Amajyepfo

    Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, wari wifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Nyanza mu bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, yavuze ko ubufatanye bw'Ingabo na Polisi by'u Rwanda bwabaye bwiza kandi bugenda butanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry'imibereho myiza.

    Ati “Buriya bufatanye bwabaye bwiza cyane! Byatweretse ko iyo abantu bashyize hamwe nta cyabananira. Ibyo babubakira ni ibyanyu ni namwe bigirira akamaro, mukomeze mufate inshingano zo kubifata neza.”

    Umwe mu batangiye kubakirwa witwa Mukahigiro Francine, yabwiye IGIHE ko yavuye muri Tanzania we n'abana be babiri bakazanwa i Nyanza mu 2013.

    Kuva icyo gihe yahawe inzu yo kubamo, we na bagenzi be bazanye, yanaje kuvugururwa nyuma.

    Ati 'Turashima Imana ko tugiye kuva mu nzu mbi. Imvura yagwaga tukagira ubwoba ko ziri butugwe hejuru, none ubu tukaba tugiye kuzaba mu nzu nziza.”

    Binyuze muri ibi bikorwa, hazubakwa inzu, ibiraro, imiyoboro y'amazi ndetse na ECDs.

    Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kubaka ibikorwaremezo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Maj Gen Alex Kagame yafatanyije n’abandi kubaka

    Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, yari mu Majyepfo

    I Burera bahawe miliyoni 10 Frw

    Inzego z'umutekano z'u Rwanda zahaye abaturage bo mu Karere ka Burera, miliyoni 10 Frw zo kwifashisha mu bikorwa by'ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi.

    Abahawe aya mafaranga ni abagera kuri 70 bibumbiye muri Koperative Twiheshe Agaciro Cyanika igizwe n'abahoze ari abarembetsi, bakora ibikorwa byo kwambukiranya umupaka ku buryo butemewe, aho akenshi bambutsaga ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yabasabye kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru vuba bishoboka ndetse asaba koperative yatewe inkunga kuba urugero rwiza ku bandi bakiri mu bibi.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yabwiye abaturage b'i Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru ko bakwiye gushima ubudasa bw'u Rwanda bwo kuba Ingabo na Polisi bajya gufasha abaturage mu rugamba rw'iterambere.

    Ati “Iyo bari aha ni uko tuba dufite umutekano. Nyuma y'umutekano turashimira Leta y'u Rwanda yemeye ko abasirikare bifatanya n'abaturage mu iterambere, ni ubudasa.”

    Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ntarabana hatangijwe imirimo yo gucukura umuyoboro w'amazi uzaba ufite kilometero ebyiri n'igice.

    Ni umuyoboro uje gukemura ikibazo cy'amazi ku baturage bo muri uyu murenge ndetse no ku Kigo Nderabuzima cya Kinzuzi, kitagiraga amazi.

    Minisitiri Dr. Jimmy Gasore ubwo yageraga mu Karere ka Burera

    Ab’i Burera bahawe miliyoni 10 Frw zo kubaherekeza

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi yashimye ubudasa bw’inzego z’Umutekano z’u Rwanda

    Abaturage bo mu Karere ka Burera basabwe kureka ibikorwa bibi

    Mu Burengerazuba hubatswe ECD

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, batangirije ibyo bikorwa mu Karere ka Nyabihu.

    Muri ako Karere hubatswe urugo mbonezamikurire rwubatswe mu Murenge wa Shyira.

    Minisitiri Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko ubufatanye bw'inzego z'umutekano bwabaye umusingi ku iterambere ry'igihugu, asaba abaturage gukomeza gusigasira ibikorwaremezo bahabwa.

    Yababoneyeho gukebura abaturage abibutsa ko nta terambere bageraho badafite umutekano.

    Ati 'Ntitwavuga iterambere n'imibereho myiza by'abaturage tudafite umutekano, dufite inzego ziwushinzwe ariko ni uruhare rwacu ngo tuwubungabunge. Umutekano nitwe ureba mbere na mbere, buri wese, buri muryango dukwiriye kubyumva dutyo, kandi tubyumviye ku mudugudu twabikumira, maze Polisi tukayorohereza igasigara idufasha mu bikorwa by'iterambere. Mwumve ko mutari mwenyine ahubwo mufatanyije n'abayobozi kubungabunga umutekano.'

    Abaturage basabwe gusigasira ibikorwa bahabwa

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yifatanya n’abandi

    Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yatangirije ibi bikorwa mu Karere ka Nyabihu

    I Nyagatare hatanzwe ubuvuziku ndwara zitandukanye

    Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bashimishijwe cyane n'uko inzobere z'abaganga bo mu Ngabo na Polisi by'u Rwanda, batangiye kubaha serivisi zo kuvura indwara zitandukanye muri aka karere.

    Ni muri gahunda y'ibikorwa by'Ingabo na Polisi bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Ibi bikorwa by'ubuvuzi, byatangirijwe ku Bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, aho byitabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Mu Karere ka Nyagatare, Ingabo zatangije ibikorwa birimo no gutanga ubuvuzi

    Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zitanga ubuvuzi ku baturage

    Abaturage bari bishimiye ubu bufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-na-polisi-by-u-rwanda-byatangije-ibikorwa-bizatwara-arenga-miliyari-2-7

  • Ambasaderi Rugina Kayumba yashyikirije Perezida Touadéra impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga izi mpapuro wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Werurwe 2025, ubera mu Murwa Mukuru i Bangui, mu Biro bya Perezida Faustin Archange Touadéra.

    Inama y'Abaminisitiri niyo yagize Olivier Rugina Kayumba Ambasaderi w'u Rwanda muri Centrafrique, akagira Icyicaro Gikuru i Bangui.

    Muri uwo muhango, Ambasaderi Kayumba yagejeje kuri Perezida Touadéra indamukanyo za mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, amwifuriza we n'abaturage b'igihugu cye kugira ishya n'ihirwe.

    Yanamumenyesheje ko azakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi no gukomeza ndetse no kongera ubutwererane n'ubuhahirane.

    Perezida Touadéra yijeje Ambasaderi Kayumba ubufatanye mu gusohoza neza inshingano yahawe, anashimira Perezida Paul Kagame ndetse n'Abanyarwanda bose ku kudahwema gushyigikira igihugu ayoboye, yizeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku by'umutekano ndetse n'ubucuruzi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w'abasirikare n'abapolisi bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka 'MINUSCA.'

    Rufiteyo kandi abasirikare bo mu mutwe udasanzwe boherejwe mu 2020 binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye, kugira ngo barinde inzego nkuru za Leta. Aba basirikare bagira n'uruhare mu gutoza no kongera ubumenyi bwa bagenzi babo ba Centrafrique.

    U Rwanda na Centrafrique bifitanye kandi amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubwikorezi, ingufu z'amashanyarazi, n'ibindi.

    Ambasaderi Olivier Rugina Kayumba yashyikirije Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Ambasaderi Kayumba yagejeje kuri Perezida Touadéra indamukanyo za mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, amwifuriza we n'abaturage b’igihugu cye kugira ishya n'ihirwe

    Umuhango wo gutanga izi mpapuro wabereyemu Murwa Mukuru wa Centrafrique, i Bangui mu Biro bya Perezida Faustin Archange Touadéra

    Ambasaderi Olivier Rugina Kayumba yakiriwe na Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-rugina-kayumba-yashyikirije-perezida-touadera-impapuro-zimwemerera

  • Buravan na Giselle bitabye Imana bafite 27! U… – #rwanda #RwOT

    27 Club ni izina ryahawe urutonde rw'abahanzi, abakinnyi ba filime, n'abandi bafite impano bapfuye bari bafite imyaka 27. Ibi byatumye iyi myaka igira ubusobanuro budasanzwe mu ruganda rwa muzika no mu myidagaduro.

    Ni ihuriro ry'abahanzi bakomeye bapfuye bafite imyaka 27, ahanini bapfuye bazize uburwayi busanzwe, ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ibiyobyabwenge, urumogi, inzoga nyinshi, cyangwa izindi mpamvu.

    Nubwo ari ibintu bisa n'ibitangaje, nta gihamya cyemeza ko iyi myaka ari 'umuvumo' cyangwa se itegeko. Gusa, imibare igaragaza ko hari abahanzi benshi bapfuye muri iyi myaka, bigatuma abantu batekereza ko hari ikintu kidasanzwe kibaho muri iyo myaka.

    Abahanzi bakomeye bapfuye bafite imyaka 27 (Ingero)

    a)    Brian Jones (1942 – 1969)

    Ni umwe mu bashinze itsinda The Rolling Stones akaba yarasanzwe muri swimming pool yitabye Imana aho bicyekwa ko yazize ingaruka z'ibiyobyabwenge.

    b. Jimi Hendrix (1942 – 1970)

    Ni umwe mu bacuranzi b'abahanga cyane ba gitari mu mateka ya Rock akaba yarishwe n'ibinini birimo ibiyobyabwenge yanyoye mu mwaka wa 1970 hanyuma uwo mwaka wa 27 uhita umuhitana.

    c. Jim Morrison (1943 – 1971)

    Umuyobozi w'itsinda rya The Doors, yabonetse yapfuye mu bwogero (bathtub) mu Bufaransa, bikekwa ko yazize ibiyobyabwenge n'inzoga nyinshi dore ko yari asanzwe anywa inzoga ikiremwamuntu kitatinyuka kwiyahuza.

    d. Amy Winehouse (1983 – 2011)

    Yigeze kuririmba ati “They tried to make me go to rehab, but I said no, no, no!” bisobanuye ko yanze kujyanwa mu kigo cyakira abarenzwe n'inzoga n'ibiyobyabwenge gusa nyuma gato yo kuririmba iyo ndirimbo, yahitanywe nabyo.

    e. Yvan Buravan

    Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer). Uyu nawe yitabye Imana afite imyaka 27.

    f. Giselle Precious

    muhanzikazi Gisèle Precious yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri 2022. Yaguye mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu. Uyu muhanzikazi yitabye Imana nta burwayi afite dore ko yari amaze ibyumweru bitatu yibarutse.

    Imibare igaragaza ko abahanzi benshi bakunze guhura n'uruvagusenya ku myaka 27 bituma uyu mwaka ari uwo kwitondera ku bahanzi. Zimwe mu nama bagirwa, harimo;

    a.     Kwita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Issues)

    Abahanzi benshi bageze kuri iyi myaka usanga bafite agahinda gakabije (depression) cyangwa ihungabana (trauma), bitewe n'umuvuduko w'ubwamamare no guhangana n'ibibazo by'ubuzima.

    b.    Kwirinda Ibiyobyabwenge n'Inzoga (Drugs & Alcohol Addiction)

    N'ubwo benshi bavuga ko ibiyobyabwenge bibafasha mu kunoza inshingano zabo byumwihariko mu muziki, ni byiza ko umuhanzi ugeze ku myaka 27 yirinda kunywa no gufata ibiyobyabwenge n'inzoga.

    c.     Kwifata no kurangwa n'ubwitonzi

    Iyi myaka byumwihariko umwaka wa 27, nibwo abahanzi benshi baba bamaze gufatisha inzira y'umuziki wabo, iyo rero ubwo bwamamare buba bukibotsa amano babukoresheje nabi, bubabyarira ibisusa muri uwo mwaka.

    Nubwo bose muri iyo myaka ya 27 badahura n'ibibazo, ni byiza kugendera mu mujyo wa wa mugani w'ikinyarwanda 'Aho umugabo aguye urenzaho utwatsi' bakitwararika cyane.


    Yvan Buravan yitabye Imana afite imyaka 27

    Umuhanzikazi Giselle Precious yitabye Imana ku myaka 27
     

    Reba indirimbo ‘Umusaraba’ ya Giselle Precious imwe mu ndirimbo ze zakunzwe

    “>
    Reba indirimbo ‘Gif time’ ya Yvan Buravan 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153569/buravan-na-giselle-bitabye-imana-bafite-27-umwaka-wa-27-ni-uwumuvumo-ku-bahanzi-153569.html

  • Imyambarire iba ikosha: Uko Red Carpet yahi… – #rwanda #RwOT

    Imwe mu mafoto akomeye umuntu abika kure, harimo iyo afotorwa atambuka ku itapi itukura (Red Carpet) ikunda gutambukwaho n'abakomeye mu myanya ya Politiki cyangwa se ibyamamare bitandukanye. Ariko ushobora kuba umaze igihe wibaza inkomoko yayon'impamvu iba ari umutuku aho kuba irindi bara.

    Akenshi iyo hakirwa abakomeye mu gihugu runaka cyane cyane abakuru b'ibihugu, usanga hifashishwa tapi itukura (Tapis rouge/ red carped). Mu birori bikomeye cyane cyane itangwa ry'ibihembo mu muziki, sinema n'ahandi hahurira ibyamamare, babanza gutambuka kuri tapi itukura,… Kuba hakoreshwa iyi tapi itukura si ibintu byaje kubw'impanuka kuko bifite inkomoko mu myaka ibihumbi yashize.

    Kuva mu birori by'imyidagaduro, amasabukuru, ndetse no ku marushanwa akomeye nka Cannes Film Festival, Oscars, na Met Gala, Red Carpet imaze kwiharira igice kiinini mu gisata cy’imideli, aho abakomeye bose bakora uko bashoboye bakahatambukana umucyo mu bijyanye n’imyambarire.

    Red Carpet nk’urubuga rw'imideli


    Mu bitaramo bikomeye byo ku rwego rw'isi, Red Carpet ni ikintu kirenze ibirori gusa; ni ahantu abahanzi, abakinnyi ba filime, ndetse n'abandi banyacyubahiro bagaragariza ibihangano by'imyambarire bigezweho. Ni ahantu basigaye berekanira imyenda mishya kandi yihariye, itandukanye n’iyo abantu basanzwe babamenyereyeho, kugira ngo bashimangire ubudahangarwa bwabo mu myambarire. Ibi bituma abitabira ibi bitaramo bahinduka “abanyamideli” mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’agashya baserukanye.

    Ibyamamare byifashisha itapi itukura nk’urubuga rwo kwamamarizaho


    Benshi mu banyamideli, abahanzi ndetse n’abakinnyi ba filime, bakoresha Red Carpet nk'urubuga rwo kugaragaza ibikorwa byabo, ariko kandi n'urubuga rwo gukangurira abantu kugira umuco wo kwambara neza. Urugero ni nk’abitabira ibirori bya Met Gala cyangwa Oscar, aho uwahageze wese ahabwa umwanya wo kugaragaza imyambarire ye yaba igaragaza umuco, amateka, ndetse n’uburyo abantu bamenya kwambara neza. Aha, iyi tapi iba yateguwe ihinduka urubuga rwo guhanga udushya, aho abafite impano mu myambarire bayifashisha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Umwanya wo kwigaragaza ku bahanzi n’abakinnyi ba filime


    Ku ruhande rw'abahanzi ndetse n'abakinnyi ba filime, gukandagira kuri ‘Red Carpet’ bisobanura ibirenze gusa kwerekana imyambaro yabo myiza. Ni umwanya wo kumenyekanisha izina ryabo mu buryo bw'umwihariko, no kugaragaza aho bageze mu mwuga wabo. Ni uburyo butaziguye bwo kubaka umwirondoro no kugaragaza ibyo buri wese ashoboye mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Abahanzi, abakinnyi ba filime, ndetse n’abandi bantu bazwi mu isi y’imyidagaduro, bakoresha Red Carpet nk'urubuga rwo gukusanya ibitekerezo no guhanga udushya mu myambarire. Binyuze mu gutegura imyambarire ikozwe mu buryo bugezweho, abatambuka kuri iyi tapi bagaragaza ko batari ku rwego ruciriritse bakambara imyenda ihenze cyane.


    Ibi bitaramo bikomeye byaba ibyo ku rwego rw'igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga byerekanye uburyo ‘Red Carpet’ yahindutse urubuga rwihariye rw'imideli, aho abantu barushaho kwerekana ubuhanga mu myambarire no gukoresha urwo rubuga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo. Aha abantu ntibahamurikira imyambaro myiza kandi ihenze gusa, ahubwo banerekana ibyo bashoboye mu buryo bw'ubuhanzi, bakongera kubaka izina mu ruhando rw'imyidagaduro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153570/imyambarire-iba-ikosha-uko-red-carpet-yahindutse-urubuga-rwo-kumurika-imideli-mu-bitaramo-153570.html

  • Abagore b'aba-agents bishimira iterambere bagezeho kubera gukorana na Equity Bank Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa Werurwe buri mwaka Isi yose iba izirikana uruhare rw'abagore mu iterambere ry'Isi n'imibereho myiza ya muntu. Equity Banki Rwanda iri mu bafite abagore benshi bakorana mu rwego rw'imari ndetse bemeza ko byabahinduriye ubuzima.

    Umwe mu ba-agents ba Equity Bank Bank, Mukaneza Françoise, yabwiye IGIHE ko yatangiye gukorana n'iyi banki mu 2016 atangiranye igishoro cy'ibihumbi 500 Frw, ariko binyuze mu nguzanyo iyi banki igenda igenera aba-agents bayo ndetse no gukorana na yo neza, bituma agera ku gishoro cya miliyoni 15 Frw.

    Yakomeje avuga ko mbere yo gukorana n'iyi banki, ubuzima bwari bugoye ariko kuri ubu yiteje imbere kandi mu buryo bugaragara.

    Ati 'Mbere ntarakorana na Equity Bank nakoreraga abandi, nyuma nza kubona amafaranga make nsaba kuba umu-agent wa Equity. Nyuma yaho naje kwiteza imbere nk'umuntu uba mu Mujyi wa Kigali nabaga mu nzu nkodesha, ariko ku bwo gukorana na Equity ndetse no kuba umu-agent wayo bagenda baduha amahirwe atandukanye, bakaduha inguzanyo kugira ngo twongere igishoro twari dufite, bityo naje kubona aho gutura.'

    Mukaneza yahamije ko umwuga akora utareba ibyo umuntu yize ahubwo banki ishyira imbere gufasha buri wese kugira ngo yiteze imbere, birimo no gufasha abakorana nayo mu rwego rwo kubona amahugurwa ku bijyanye na serivisi z'imari.

    Benemariya Ernestine na we yabwiye IGIHE ko yatangiye gukorera Equity mu 2016 afite igishoro cy'ibihumbi 700 Frw gusa.

    Nyuma y'imyaka icyenda akorana n'iyi banki, amaze kugera ku gishoro cya miliyoni 20 Frw. Yabashije kwigurira ikibanza ndetse mu bihe biri imbere ateganya kubaka inzu.

    Yagize ati 'Akazi cyangwa inzu ni icyo uyiririyemo, ushobora kureba akazi k'umuntu ukabona karasuzuguritse kandi ari ko kamutunze ari na ko kamugize uwo ari we, ndetse rimwe na rimwe kaninjiza menshi kurusha ako wowe ubona kadasuzuguritse.'

    Mukaneza Françoise yavuze ko mu kazi bakora banki ibaba hafi

    Benemariya ari gutanga serivisi ku bakiriya

    Equity bank Rwanda yafashije Benemariya Ernestine kwiteza imbere ku buryo ageze ku gishoro cy’agera kuri miliyoni 20 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-b-aba-agents-bishimira-iterambere-bagezeho-kubera-gukorana-na-equity

  • Kamonyi: Batatu barimo umugore batawe muri yombi bakekwaho kwicira umuntu impande y'Akarere – #rwanda #RwOT

    Polisi yatangaje ko umugabo witwa Nsengimana Jean w'imyaka 45 yakubiswe ahagana saa Yine n'Igice z'ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025, mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga, Umudugudu wa Ryabitana.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE ko uyu muturage yakubitiwe nko muri metero 200 uvuye ku biro by'akarere bimuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi.

    Nyuma umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ati 'Hafashwe abakekwa batatu barimo abasore babiri n'umugore umwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, iperereza rikaba rikomeje.'

    SP Hitayezu yavuze ko abakekwaho ibyaha bahise bafatwa muri iryo joro, ibizava mu iperereza bikazagaragaza icyihishe inyuma y'ubwo bugizi bwa nabi.

    Amakuru avuga abakoze ubu bugizi bwa nabi bakurikiranye Nsengimana kugeza, amaze kugura ibintu mu iduka akomeza inzira itaha, bamukubita fer à béton mu mutwe ubundi bamujugunya munsi y'umuganda, bamwambura ibyo yari afite.

    Polisi y'u Rwanda yahamije ko nta muntu uzavutsa undi ubuzima ngo bimugwe amahoro kuko amategeko aba agomba gukurikizwa.

    Umugabo w’imyaka 45 yiciwe hafi y’Akarere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-batatu-barimo-n-umugore-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwicira-umuntu

  • Icyo wakora kugira ngo wikuremo uwo mwahoze m… – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bagorwa no kwikuramo abo bahoze bakundana, hari abo bifata ibyumweru, amezi cyangwa imyaka bitewe n'impamvu zitandukanye. Mu gihe rero urukundo rwanyu rutagishoboye gukomeza, ugomba kumenya ko kubabara ni ibintu bisanzwe ariko nyuma y'agahinda ubuzima bukomeza umuntu akiyakira maze agatangira ubuzima bushya.

    Abajyanama benshi mu by'urukundo batanga inama zitandukanye ku bintu byagufasha kwikuramo uwo mwahoze mukundana, dore uko ugomba kwitwara mu gihe kwikuramo uwo mwahoze mukundana bikugoye nk'uko tubikesha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Psychology Today:

    Guhita wikuramo uwo mwahoze mukundana ntabwo ari ikintu kibaho mu ijoro rimwe gusa, ahubwo ni inzira ndende. Buri munsi ni intambwe igana imbere, kandi uko iminsi yicuma, bigenda byoroha.

    Wikwihagararaho ngo wirengagize amarangamutima y'agahinda: Kubabara nyuma yo gutandukana n'umukunzi ni ibintu bisanzwe, ugomba kumenya ko uri umuntu kandi amarangamutima yose y'agahinda, umujinya, akababaro n'ibindi ukabyakira ukareka kwigira nk'aho nta kibazo gihari.Emera kubabara. Ntukihutire “gukomeza” ubuzima vuba nk'aho ntacyabaye.

    Gerageza kudakomeza guhura nawe: Kimwe mu bintu bigoye gukomeza ni ugukomeza guhura n'uwahoze ari umukunzi wawe. Guhora uhura nawe bituma bikugora gukira no kumwikuramo vuba. Niba bishoboka, ni byiza kwiha umwanya ukareka gukomeza kuvugana nawe cyane, ibi bizaguha amahirwe yo kugenda wikuramo ibyahise vuba maze utangire ubuzima bushya.

    Ibande ku kwiyitaho: Mu bihe bikomeye by'akababaro, ni ngombwa kwibanda ku kwiyitaho, ukanita ku marangamutima yawe. Koresha umwanya wewe mu bikorwa biguha amahoro y'umutima, ndetse bigushimisha bigatuma wumva umerewe neza, nko gukora siporo, kurya neza, kuruhuka bihagije n'ibindi. Kwita ku buzima bwawe bizagufasha cyane, aho kwirirwa ureba amafoto ye urira, witera agahinda.

    Ikindi ni ugukunda kuba hamwe n'abantu ukunda:Wishingikirize ku ncuti cyangwa umuryango kugira ngo bagufashe kumva umerewe neza. Kuba hafi y'abantu bakuzamura bakagutera inkunga bishobora guhindura byinshi. Kuganira ku byiyumvo byawe n'abantu bakwitayeho bizakwibutsa ko ukunzwe kandi ufite agaciro, na nyuma yo gutandukana n'uwo mwakundanaga.

    Tekereza ku mpamvu mwatandukanye:Gutandukana n'umukunzi wawe bishobora kukubabaza cyane, ariko na none gutekereza ku buryo mwari mubanye bishobora kugufasha gukira vuba. Gusobanukirwa n’impamvu umubano wanyu warangiye bishobora gutuma witekerezaho maze ukabona ku n'ubundi urukundo rwanyu rutari kuzaramba.Bikagufasha kumenya ko kuba mwatandukanye ari byiza kuri wowe maze wite ku biguha amahoro kandi ntibikubabarize amarangamutima.

    Ikindi ni uko iyo bikabije cyane, bishobora no kukuviramo ibyago byo kurwara indwara z'agahinda gakabije. Niba urwana no kwikuramo uwahoze ari umukunzi wawe cyangwa bikagorana guhangana n’amarangamutima yawe, kujya kwa muganga cyangwa umujyanama bishobora kugufasha.

    Ni byiza kumenya ko ubuzima bwawe bwo mu mutwe ari ingenzi, niba rero ubona bikabije, icyiza ni ukujya kwamuganga maze bakagufasha gukira vuba.

    Gutandukana n'umukunzi wawe ntibyoroshye, ariko nukurikiza izi ntambwe zose kandi zoroshye bizagufasha gukira vuba no gukomeza ubuzima.Wibuke ko buri ntambwe igana imbere, niyo yaba ari nto ariko ifite icyo izagufasha. Nturi wenyine, kandi hamwe n'igihe, uzumva ufite imbaraga kandi witeguye kwakira ibyabaye maze ukomeze ubuzima.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153521/icyo-wakora-kugira-ngo-wikuremo-uwo-mwahoze-mukundana-153521.html

  • Twarashonje bihagije, ntacyo bizadutwara- Mas… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yashyiraga akadomo ku gitaramo 'Inka' cy'Itorero Inyamibwa cyabereye muri Kigali Conference and Exhition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, ahari hakoraniye ibihumbi by'abantu.

    Massamba yahamagawe ku rubyiniro ari kumwe n'itsinda rya Ange na Pamella, Jules Sentore ndetse na Muyango Jean Marie bashimirwa uruhare bagize mu guteza imbere injyana gakondo.

    Mbere y'uko aririmba zimwe mu ndirimbo ze zamamaye kuva mu myaka 40 ishize ari mu muziki, Massamba yabanje gukoresha uyu mwanya abwira, abitabiriye iki gitaramo ko ntawe ukwiye guterwa ubwoba n'ibihano amahanga yafatiye u Rwanda.

    Yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu bihe by'ubuhunzi, barasonza, ku buryo babonye ikibi kiruta kuba ubu amahanga yarafatiye ibihano u Rwanda. Ariko kandi yumvikanishije ko mu myaka 30 ishize, Umukuru w'Igihugu yafashije Abanyarwanda kunyura mu bihe bikomeye nk'ibi, bityo ni ahabo ho kumushyigikira.

    Avuga ati 'Tumaze iminsi tubivuga, tubyongera, ndagira ngo mumpere amashyi menshi cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubilika, Paul Kagame kandi tumwereke n'urukundo. Isi yose iri hano mu Rwanda, ibyo udushakaho murabizi, ariko yaba inzara, yaba kubabara, yaba gusonza, twarashonje bihagije, ntacyo bazadukanga, cyane cyane ko twizeye ko Umugoboka rugamba ari hano. Ntimugire ubwoba.”

    Massamba uherutse gushyira ku isoko Album ya 12, yumvikanishije ko icyemezo cyafashwe na RPA-Inkotanyi cyo kubohora u Rwanda, ari nacyo cyafashwe n'abandi baharanira uburenganzira mu gihugu cyabo, bityo ni umurongo mwiza kuri bo.

    Yagize ati 'Kuva mu buhunzi, tukajya gushaka igihugu, tukakibona cyiza cyane n'abandi babigenje nk'uko natwe twabigenje kandi ntacyo bitwaye na gato. N'icyo gituma abashaka kudukorera ibyo bishakiye, turi hafi kandi twizeye y'uko batazagira icyo badukora nta kimwe. Urinzwe n'intare ntacyo aba nta kimwe.'

    Mu ijambo yavuze kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, Perezida Kagame yagaye u Bubiligi bumaze iminsi mu icengezamatwara mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, busaba gufata ibihano u Rwanda, avuga ko bitari bikwiye.

    Ati 'Ariko se wowe, nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira u Rwanda? Koko? U Rwanda uko rungana, twebwe twicaye hano tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiye kuba biteye isoni ku bantu nkamwe?”

    Ku wa 4 Werurwe 2025, Leta ya Canada yatangaje ibyemezo byo mu rwego rw’ubukungu na politiki yafatiye u Rwanda ivuga ko ingabo zarwo zirimo gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, ko bigize “guhonyora ubusugire” bw’ikindi gihugu. Ibyo Guverinoma y'u Rwanda yahakanye mu bihe bitandukanye.

    Canada yafashe ibyemezo byo: Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda; Kuba ihagaritse ubufatanye n’u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye na business n’ibijyanye no gufasha urwego rw’abikorera, no gusubiramo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda n’ubusabe bwarwo bwo kwakira ibikorwa ahazaza.

    U Rwanda rwasubije ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w’akarere wo kugera ku mahoro “mu gihe ishyira ibirego by’ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza leta ya DR Congo ibyo ikwiye kubazwa”

    Itangazo ry’u Rwanda rigira riti: “Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni”, ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda “ntizizakemura amakimbirane”.

    Igihugu cya Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’u Bubiligi, U Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yafatiye ibihano bwite, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

    Ibihano u Bwongereza bwafatiye u Rwanda bikubiyemo: Kutitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na Leta y’u Rwanda, Kugabanya ibikorwa byo kwamamaza bakorana n’u Rwanda, Guhagarika inkunga y’imari ihabwa leta y’u Rwanda, uretse igenewe abakene cyane;

    Gukorana n’abafatanyabikorwa ku bihano bishya bishobora kugenwa, Guhagarika inkunga y’ahazaza mu myitozo ya gisirikare ku Rwanda no Gusubiramo uburenganzira bwo kugura hanze ku gisirikare cy’u Rwanda. 

    Mu itangazo, Guverinoma y'u Rwanda, yavuze ko ibihano byatangajwe n’u Bwongereza “nta kintu bifasha DR Congo, cyangwa ngo bifashe mu kugera ku gisubizo kirambye cya politike.' 

    Massamba Intore wari witabiriye igitaramo ‘Inka’ cy’Itorero Inyamibwa, yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gukangwa n’ibihano amahanga yafatiye u Rwanda 

    Abasore n’inkumi b’Itorero Inyamibwa bakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Camp Kigali


     

    MASSAMBA YASHIMYE PEREZIDA PAUL KAGAME MU GITARAMO CY’ITORERO INYAMIBWA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153554/twarashonje-bihagije-ntacyo-bizadutwara-massamba-intore-ku-bihano-byafatiwe-u-rwanda-video-153554.html