Blog

  • Huye: Abaturage bafite iminsi 28 yo gutanga ibitekerezo ku gishushanyombonera cy'umujyi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 5 ukwakira 2020 nibwo ubuyobozi bw'akarere ka Huye bwamurikiye igishushanyombonera cy'umujyi wa huye abahagarariye abaturage barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirerenge n'abandi, abashinzwe ubutaka ku mirenge, abikorera, abahagarariye amadini n'amatorero n'abandi.

    Iki ni igishushanyo kizaba gifite ubuso busaga hegitari 69, buvuye kuri 40 bwari busaznweho, ubuyobozi bw'akarere bwasabye abaturage gutanga ibitekerezo mbere y'uko cyemezwa, mu rwego rwo kubafasha kumenya aho batuye n'igiteganyijwe gukorerwaho.

    Bamwe mu bamurikiwe iki gishushanyombonera bavuga ko ari byiza kubona abaturage bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo kuri iki gishushanyombonera aho bemeza ko hari byinshi kizacyemura. Bavuga ko bikwiye ko basobanurira buri muturage wese ibijyanye n'amakarita kuko usanga hari abatazi kuyakoresha bakaba bagira ikibazo ku mikoreshereze y'ubutaka bwabo bitewe n'igikorwa bahashyize.

    Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki ikigishushanyombonera kije gubafasha abaturage kumenya aho batuye n'igiteganyijwe gukorerwaho, yabasabye kugira uruhare binyuze mu bitekerezo byabo kugirango hafatwe umwanzuro wanyuma mbere yuko cyemezwa
    Abaturage bafite iminsi 28 yo gutanga ibitekerezo ku cyo bifuza ko byongerwamo.

    Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 6 twunganira umujyi wa Kigali, bityo igishushanyombonera gishya cyagateganyo cy'umujyi wa Huye, kizaba gifite ubuso busaga hegitari 69, buvuye kuri 40 bwari busaznweho, bukaba bukubiyemo umubare w'abaturage uteganwa mu cyerecyezo 2020-2050 ko bazaba ari hafi 380000 bavuye kuri 50 000 bawutuye kuri ubu. Ni Akarere gafite ubuso bwose bungana na kilometero kare 581.2, kagabanyijemo imirenge y'ubutegetsi 14, utugari 77 n'imidugudu 509.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-abaturage-bafite-iminsi-28-yo-gutanga-ibitekerezo-ku-gishushanyombonera-cyumujyi/

  • Unity Club Annual Retreat Held At Parliament #rwanda #RwOT

    On Friday, Rwanda's First Lady Mrs Jeannette Kagame joined Unity Club members for their annual retreat hosted at the Parliament.

    As the chairperson of Unity Club, the First Lady welcomed 23 new members to the club that has a mission to enhance unity and peace as the roots of a sustainable development in Rwanda.

    This club has among its objectives, to bring together former, current cabinet members and their spouses to build a better Rwanda through the power of sharing and interaction. The club also advocates for the socio-economic wellbeing of disadvantaged groups in general with particular focus on orphans.

    It also seeks to empower Rwandan women and promote gender equality, fostering collaboration and creating a platform for open dialogue and unity among members.

    Among others, this club significantly contributes to the promotion of unity among Rwandans and social development in general, and promotes collaboration with development partners.

    Source : https://taarifa.rw/unity-club-annual-retreat-held-at-parliament/

  • Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda
    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda

    Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu mwiherero w’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

    Muri uyu mwiherero kandi, hanakiriwe abanyamuryango 23 bashya ba Unity Club Intwararumuri.

    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rumurikira Abanyarwanda, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza biyemeje.

    Ati “Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

    Madame Jeannette Kagame yagarutse ku mavu n’amavuko ya Unity Club Intwararumuri, avuga ko uwo muryango bawutangije ari itsinda ry’abagore, bahujwe n’uko abo baashakanye, bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye.

    Yavuze ko mu kuwutangira bifuzaga gufatanya na Leta y’ubumwe yari ivutse mu ishavu, itorohewe n’ingaruka zikomeye za Jenoside, urwikekwe, no kutizerana.

    Yagize ati “Iyo bikomeza bityo ntabwo nibaza uyu munsi ahantu twari kuba turi! Twari tugamije guharanira kunga ubumwe, cyane ko twari tumaze kubona ko, iyo amacakubiri no kwishishanya bishyizwe imbere n’umuyobozi, bitera ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire”.

    Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe
    Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe

    Yibukije abanyamuryango ko mu nshingano zabo nk’Intwararumuri, nk’abayobozi by’umwihariko; biyemeje gushyira imbere Ubunyarwanda, Abanyarwanda n’u Rwanda, nk’isano iruta izindi zose.

    Ati “Twiyemeje kuba Intwararumuri! Urumuri rudukura mu mwijima, kuko aho umwijima uri hangirika byinshi. Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe, kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n’ibyo tumaze kugeraho”.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umunyamuryango wa Unity Club akwiye gushyira Umunyarwanda imbere, agakora neza inshingano zigamije kumuteza imbere, ku giti cye, umuryango, n’igihugu muri rusange, kugira ngo hatagira uburenganzira bw’uwo ari we wese buhutazwa, kuko bishobora gutuma Umunyarwanda amurikiye yumva ahejwe.

    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero
    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero

    Yavuze ko akurikije ibyasabwe mu ihuriro rya 13, akareba ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, yumva ari ngombwa ko hari bagomba guhozaho ijisho n’umutima bijyanye n’umuhamagaro wa Unity Club Intwararumuri.

    Ati “Dukomeje kubona abakoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bagoreke amateka yacu, kandi bagamije gusenya ubumwe n’Ubunyarwanda. Nk’abanyamuryango, iryo koranabuhanga tuririho, turarikoresha, tuzi ukuri kandi twabonye umusaruro wo kuvugisha ukuri, kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda.

    Hakenewe ko urwo rumuri twabonye, turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri”.

    Nk’uko yabigarutseho mu ihuriro rya 13 rya Unity Club, Madame Jeannette Kagame yavuze ko mu buzima bw’umuntu yishimira kugira aho avuka cyangwa aturuka, ariko ko ari ngombwa kurenga ibyo, ukareba inyungu rusange y’abantu ndetse n’igihugu cyawe.

    Ati “Hari indirimbo ibisobanura neza igira iti ‘Nyina w’umuntu yarahebuje, igihugu cyawe kikaruta byose’. Ntwararumuli, Bavandimwe! Ibi ntabwo ari ubwa mbere tubiganiriye. Ariko iyo tugize umwiherero nk’uyu biba byiza ko tubigarukaho. Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho”.

    Yashoje agira ati “Nyamara iyo urebye, Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda. Dukomeze gutwara neza urwo rumuri, Abanyarwanda barubone, barukunde kandi barukurikire”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubunyarwanda-ni-urumuri-rudususurutsa-si-ikibatsi-kidutwika-jeannette-kagame

  • AS Kigali yasinyishije rutahizamu w’umunya-Nigeria wari umaze iminsi mu igeragezwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali imaze gutangaza ko yasinyishije Aboubacar Lawal amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti baheruka gukina, aho yatsinzemo ibitego bitatu.

    Uyu rutahizamu Lawal Aboubacar ukomoka muri Nigeria, yatsinze ibitego bibiri mu mukino wa gicuti baheruka gukina na Interforce, anatsinda ikindi gitego kimwe mu mukino bakinnyemo na Vision bakayinyagira ibitego 4-0.

    Mu kiganiro twagiranye na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali nyuma y’umukino wa Interforce, yari yadutangarije ko yamaze ko ari umukinnyi mwiza ukeneye indi mikino myinshi kugira ngo amaneyerane na bagenzi be.

    Yari yagize ati” Rutahizamu tumaze iminsi dukorana, ni umukinnyi ufite amayeri menshi, ni umukinnyi uzi guhagarara neza mu kibuga, uzi no gukinisha abandi, ni umukinnyi wujuje ibisabwa byose kuri rutahizamu, igisigaye ni ukumuha imikino myinshi, iminsi tumaranye nabonye ko ari rutahizamu mwiza”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yasinyishije-rutahizamu-w-umunya-nigeria-wari-umaze-iminsi-mu-igeragezwa

  • Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa
    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa

    Rusesabagina asaba ko yahabwa igihe cyo kubonana n’undi mwunganizi uzakomeza kumwunganira.

    Rusesabagina yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu rubanza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanishamo ubujurire bwe, ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumwongerera igihe cyo gufungwa by’agateganyo.

    Abunganiraga Rusesabagina ari bo Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka, rwabasubiranye, ashaka uwa gatatu ari we Me Gatera Gashabana ariko akaba avuga ko batarahura.

    Ubushinjyacyaha bwasabwe n’urukiko kuvuga kuri iki cyifuzo, busubiza ko ari uburenganzira bwa Paul Rusesabagina, ko yaburana afite abamunganira mu mategeko, gusa busaba ko urukiko rwashyira itariki yimuriweho urabanza hafi, kugira ngo ruburanishwe ku gihe.

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ibindi kuri uru rubanza, bizamenyeshwa ababuranyi, gusa rwibutsa ko aho ruzabera ari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatanu, urubanza rwa Rusesabagina Paul, rwabereye mu nyubako z’Urukiko rw’Ubucuruzi kubera impamvu zikoranabuhanga ryari rikenewe kugira ngo Rusesabagina aburane ari muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-arasaba-ko-urubanza-rwe-rwimurwa-kuko-abunganizi-be-bikuye-mu-rubanza

  • Dr Pierre Damien yasabiwe igifungo cy'imyaka 8 nizahabu ingana na million 893frw kubyaha 2 sheki itazigamiye n'icyaha cy'ubuhemu #rwanda #RwOT

    • Abamwunganira ngo gufatira imitungo ye yose babifata nko kumunyaga
    • Umwe ati 'Nk'inzu ye yafatiriwe ngo yifashishwe mu kihe kimenyetso'
    • Muri uru rubanza hajemo uwari DAF wa Christian University uburana adafunze

    Mu rubanza ruregwamo Dr Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w'Intebe ubu akaba ari kuburana ku byaha ashinjwa birimo ubuhemu, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 8 (irimo 5 ku cyaha cya Sheki zitazigamiwe n'itatu ku cyaha cy'ubuhemu) no gutanga ihazabu ya Miliyoni 893 Frw (892 ku cyaha Sheki zitazigamiwe na Miliyoni 1 ku cyaha cy'ubuhemu

    Me Kayitare Jean Pierre umwe mu bunganira Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko Ubushinjacyaha bwakoze ikosa ryo gufatira imitungo yose y'uregwa yaba iyimukanwa n'itimukanwa mu gihe amategeko avuga ko umutungo ufatirwa ari ushobora kuba ikimenyetso gishobora kumushinja.

    Me Kayitare ati 'Nk'inzu ye yafatiriwe ngo yifashishwe mu kihe kimenyetso…Kunyaga imitungo yose y'umuntu ntabwo bishoboka kuko nta hantu amategeko yabiteganyije.'

    Me Kayitare Jean Pierre kandi, yavuze ko ibiregwa umukiliya wabo ubundi atagombye kubiregwa wenyine.

    Yagize ati 'Uwo twunganira yakomeje gukurikiranwa wenyine kandi ibyakozwe byarakozwe na kaminuza yitwa Christian University.'

    Yavuze kandi ko n'uriya Sebushyana yazanywe muri uru rubanza bya nyirarureshwa 'Kuko kuva yafatwa [Pierre Damien] twari twakomeje gusaba ko hakurikiranwa ishuri ariko ubusabe bwacu burangwa none bigeze mu mizi nibwo Christian University ijemo.'

    Muri uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, hajemo uwitwa Sebushyana Charles wahoze ari DAF muri iriya Kaminza ya Dr Damien Habumuremyi.

    Uyu Sebushyana uregwa Sheki itazigamiwe yavuze ko nubwo yakomeje gusinya kuri sheki ariko atari agikoramo kuko yahavuye mu Ukwakira 2019 mu gihe ziriya sheik akurikiranyweho zasinywe muri Mutarama 2020.

    Uyu wahoze ashinzwe gucunga imari y'iriya kaminuza kandi yagarutsweho na Me Me Bayisabe Erneste wunganira Dr Damien, avuga ko impamvu aburana adafunze ari uko ibyo yakoze byo gusinya iriya sheki bitagize icyaha.

    Uyu munyamategeko yagize ati 'Sheki batanze zose ni Sheki za Garanti.'

    Me Bayisenge wabajijwe n'urukiko impamvu batisobanura ku cyaha cy'ubuhemu kiregwa umukiliya wabo, yavuze ko batakemera kuko umukiliya wabo atigeze akora ubuhemu ahubwo ko ibyo yakoze biteganywa n'amategeko yo mu Rwand.

    Me Bayisabe yagize ati 'Turasaba ko uwo twunganira mwazasuzumana ubushishozi akagirwa umwere kuri iki cyaha cy'ubuhemu.'

    Yavuze kandi ko iki kireo cyajyanwa mu rukiko rw'ubucuruzi kuko ari rwo rufite ububasha bwo kukiburanya aho kuzanwa mu nkiko nshinjabyaha.

    Me Bayisabe ati 'Ubushinjacyaha tubona bwaribeshye igihano kuko abantu bose bahawe ama Sheki batandukanye bari bazi igihe bashobora kuzishyurirwaho kuko ntawahawe Sheki azi ko ari buboneho amafranga.'

    Yavuze kandi ko bamwe muri bariya bantu bishyuwe nk'uwitwa Dushime Daniel wishyuwe 5 200 000 Frw.

     

    Gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ko byatangajwe n'uruhande rw'abaregwa, bwavuze ko Sheki zatanzwe zitumvikanyweho n'abazihawe ngo  bemeze koko ko ari Garanti.

    Umushinjacyaha ati 'niba koko ibyo bakoze ari Garanti nibatwereke amasezerano bagiranye hagati  y'impande zombie.'

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibisobanuro bya Sebushyana nta shingiro bifite kuko nubwo atari ari muri iriya kaminuza ariko ziriya sheki yazisinyeho kandi anabizi neza ko yahave.

    Umushinjacyaha ati 'Ko Sebushyana Charles ko yari yaravuye mu kazi, iyo yanga gusinya kuri izo Sheki. Kuko yayisinyeho ni yo mpamvu ubushinjacyaha bumukurikiranye.

    Naho kuba bwarakurikirayeo Dr Pierre Damien aho gukurikirana Christian University, Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya mugabo ari we wari uhagarariye ririya shuri.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892,2 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe na ho ku cyaha cy'ubuhemu bumusabira gufungwa imyaka itatu n'ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

    Ubushinjcyaha kandi bwasabiye Sebushyana Charles gufungwa imyaka ine n'ihazabu ya Miliyoni 87,5 Frw mu gihe Christian University yasabiwe gutanga ihazabu ya miliyoni 175 Frw ku cyaha cya Sheki zitazigamiwe ndetse na Miliyoni 1 Frw ku cyaha cy'ubuhemu.

    Pierre Damien Habumuremyi wahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yasabiwe, yavuze ko kuva kuva yafatwa yahakanye ibyaha byose aregwa bityo ko adakwiye gusabirwa ibihano bingana kuriya.

    Yagize ati 'Kani iyo umuntu atakoze icyaha nta n'impamvu yo kubihanirwa.'

    Uyu mugabo wabaye umwe mu bayobozi bacye bakomeye mu gihugu, yavuze ko agira kugira imyaka isaga 60 kandi ko ari ubwa mbere yari akurikiranywe n'ubutabera, akavuga ko ntacyatuma ahabwa biriya bihano biremereye.

    Yongeye kuvuga ko asanganzwe arwara indwara yakunze kugarukaho ubwo yaburanaga, ati 'Ndasaba ko ubwo muzaba  mwiherereye na byo  mwazabisuzuma nkahabwa ubutabera.'

    Naho Sebushyana Charles we yasabye urukiko kuzamugira umwere kuko nubwo yasinye kuri ziriya sheki ariko atari azi ko kuri konti hatariho amafaranga.

    Urukiko rwapfundikiye uru rubanza, rukaba ruzasoma umwanzuro warwo tariki 27 Ugushyingo 2020.

    The post Dr Pierre Damien yasabiwe igifungo cy'imyaka 8 nizahabu ingana na million 893frw kubyaha 2 sheki itazigamiye n'icyaha cy'ubuhemu appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/06/dr-pierre-damien-yasabiwe-igifungo-cyimyaka-8-nizahabu-ingana-na-million-893frw-kubyaha-2-sheki-itazigamiye-nicyaha-cyubuhemu/

  • Nagiye impaka n’abantu ndababwira nti ahubwo mfite bombe ngiye gukora – Karasira Aimable #rwanda #RwOT

    Ibi Karasira Aimable yabitangarije Ukwezi TV nyuma yo gushyira hanze indirimbo irata ibyiza by’u Rwanda, aho avuga ko abantu bamufata nk’uwanga igihugu nyamara atari byo. Avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza kinyura abagituye n’abanyamahanga bityo akumva byari binakwiye ko ahimba iyo ndirimbo ibishimangira.

    Mu kiganiro twagiranye, Karasira yavuze ko indirimbo ye nshya ikoze mu njyana gakondo, ibyo ivuga ari ibintu buri wese yagakwiye kumva ndetse ko n’abarwanya ubutegetsi babiterwa n’uko igihugu barwanira babibona ko ari cyiza. Yanavuze ko kuririmba u Rwanda atari ukuririmba ubutegetsi, gusa anavuga ko n’ubwo abantu babyumva ukwabo, we yemera ko n’iyo anenga ikintu runaka cyakozwe n’ubutegetsi bitavuga ko hatari byinshi ashima byiza byakozwe.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE CYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nagiye-impaka-n-abantu-ndababwira-nti-ahubwo-mfite-bombe-ngiye-gukora-Karasira-Aimable

  • Tanzania Opposition Parties Discuss New Strategies To Confront Government #rwanda #RwOT

    After losing the General elections recently, Tanzania's leading opposition parties are trying to craft new methods of operation as the government is cracking whip on opposition.

    The Party for Democracy and Progress, (Chadema) known for campaigning largely on an anti-corruption platform and the Alliance for Change and Transparency—Wazalendo (ACT—Wazalendo) have reportedly begun holding indoor meetings to deliberate upon new strategies of conducting politics.

    Local Tanzanian press reported Friday that the meetings between opposition parties comes is in the wake of crackdown on the opposition, including arrests of their leaders and members and the foiling of peaceful demonstrations that were called on November 2 to protest 2020 elections results.

    Freeman Mbowe Chadema chairman and Zitto Kabwe ACT-Wazalendo party leader on Saturday held a joint press conference to call for peaceful demonstrations to protest results that gave CCM's John Magufuli a victory of 84.4 percent of the vote. But the protests were foiled by tight security across the country.

    'Indoor meetings are in progress to come up with new methods of resolving the current political atmosphere. But our goal for endless peaceful protests still stands,' Mr Kabwe said.

    On Thursday, Mbowe and Kabwe were summoned to Oyster Bay Police Station to record statements regarding their activities.

    Chadema chairman Freeman Mbowe (right), ACT-Wazalendo party leader Zitto Kabwe (centre) and former Arusha Member of Parliament Godbless Lema leave Oyster Bay Police Station in Dar es Salaam where they had been ordered to report after they were arrested and released on bail over allegations of mobilising popular demonstrations across the country.

    'We are here to report to the police as ordered. We'll not stop organising ourselves to continue demanding for justice and the future of our party,' Mbowe told local press.

    'Our preoccupation for now is on the human rights abuses that happened during the election. Our people are persecuted. Hundreds of people are in police custody while tens of people are not seen for weeks,' said Party leader Kabwe.

    Ado Shaibu the ACT-Wazalendo secretary general on mainland Tanzania said his party is expected today (Friday) to announce to media its standing-point regarding the just concluded General Election and the fate of its members and leaders who are in hospital or police hands.

    'We (the party) had a meeting on Wednesday in Zanzibar where we made several decisions that I'm not permitted to divulge to the public at the moment but will do so tomorrow (Friday),' Ado Shaibu was quoted in an interview with a local daily, Citizen.

    Zanzibar Island: Supporters of opposition party Act-Wazalendo gathered during campaigns

    Source : https://taarifa.rw/tanzania-opposition-parties-discuss-new-strategies-to-confront-government/

  • Amateka n’inkomoko y’urutare rwa Kamegeri n’isomo rikomeye ukwiye kubikuramo #rwanda #RwOT

    Twasuye uru rutare tugirana ikiganiro n’umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe ubukerazugendo. Yadusobanuriye byinshi biteye amatsiko kuri uru rutare n’uburyo rufatiye runini akarere ka Ruhango n’igihugu muri rusange.

    REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’URU RUTARE HANO :

    Uru rutare rwitiriwe umugabo witwaga Kamegeri, akaba yararuboneyeho akaga yashakaga kugushamo abandi, bihita biba aka ya mvugo y’umugani nyarwanda bagira bati : “Urucira mukaso rugatwara nyoko”. Hari ibitabo bimwe bigaruka kuri aya mateka, aho usanga bamwita “Kagemeri” ariko izina nyaryo ni Kamegeri.

    Kamegeri uyu yari umutware ku ngoma y’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ahagana mu mwaka w’1672. Kamegeri yitiriwe uru rutare, nyuma y’uko barumutwikiyeho, ibyo bikaba byarabayeho ku itegeko ry’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ibi akaba yarabyifuje nyuma y’aho Kamegeri yari yabwiye umwami ko abazajya bagira nabi bazajya barujugunywaho rumaze gucanirwa.

    GIF - 922 ko

    Uyu mwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami no kwanga akarengane. Ibyo byatumye bamuhimba igisingizo bamwita 'Rugabishabirenge' kuko yatangaga atitangiye itama. Yari azwiho kandi kuba umucamanza utabera kandi wangaga ko hatangwa ibihano bidakwiye umuntu.

    Umunsi umwe, Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yabajije abatware be igihano gisumba ibindi bumva umuntu mubi cyane mu gihugu yajya ahabwa , buri wese muri abo batware agenda avuga icye. Umwami yumvise hari abatware bifuriza rubanda ibihano birimo ubugome, maze asanze bikabije buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga.

    Umutware witwaga Kamegeri, we yari yavuze ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi aho, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umuntu w’umugome bakarumushyiraho agashirira. Umwami nyuma yo gutekereza kuri icyo gihano, yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi, noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye nk’uko yabyifurizaga abandi.

    Burya koko ngo umwami ntiyica, hica abamuhuza na rubanda kandi nabo ari rubanda ! Mu buzima busanzwe, hari ubwo abantu usanga bifuriza abandi ibibi nk’uko Kamegeri yabikoze, ibyo bikaba byabatera kugambanira abandi, kubateranya ku bayobozi cyangwa abandi babakuriye, bakifuza ko ikibi cyaba ku bandi. Ibi ariko abateye batyo bakwiye kubyitondera, bakamenya ko hari ubwo ikibi wifuriza abandi nawe gishobora kukugeraho.

    Ku bemera Imana, kwifuriza abandi ibibi bikuzanira umuvumo ariko kwifuza ko na mugenzi wawe yagira umugisha akagira amahoro n’iterambere, ibyo ubwabyo ni byiza kuri wowe kuko bikuzanira imigisha. Ntabwo kugirira ishyari umuntu ku bw’umugisha afite bizatuma umugisha we uba uwawe, ahubwo bishobora kuzakwambura n’umugisha wowe wari wisanganiwe.

    REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’URU RUTARE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Amateka-n-inkomoko-y-urutare-rwa-Kagemeri-n-isomo-rikomeye-ukwiye-kubikuramo

  • Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice rifatanyije na Nyampinga ushoboye barifatanya n'abaturage ba Nyamata gutanga ibikoresho byo kwirinda Coronavirus #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020 , Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice riraza kwifatanya n'itsinda ry'ababyeyi bakora imirimo y'amaboko yiganjemo kuboha rizwa nka Nyampinga ushoboye, baratanga udupfukamunwa ku miryango itandukanye yo mu Karere ka Nyamata.

    Rwanda Samarithan Choice n'itsinda ry'abagiraneza rifasha imiryango y'abana batishoboye rikabishyurira amashuri, ndetse rigafasha n'ababyeyi babo kwiteza imbere babinyujije mu bumenyi babaha. N'itsinda kandi risanzwe risura abarwayi mu bitaro bikuru by'ishuri ry'ubugaga mu Rwanda CHUK riherereye mu karere ka Nyarugenge.

    Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice buri mwaka rigira igikorwa cyo gufasha abana bagiye gusubira ku ishuri. Nkuko byatangajwe na REB urwego rushinzwe uburezi mu Rwanda ko amashuri agomba gutangira mu ntangiriro y'ukwezi ku Gushyingo uyu mwaka, niyo mpamvu Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice ryteguye gahunda yo kwifatanya n'abana risanzwe rifasha kugirango babashe gusubira ku ishuri.

    Ni gikorwa kibera mu muj Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Kagari ka Kayumba, n 'igikorwa kiza kubimbuirwa n'igikorwa cyo gutanga inkunga y'ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya Covide19 cy'ugarije isi yose ndetse n'uRwanda birimo Udupfukamunwa 150 ku miryango ituye muri ako Kagari.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/itsinda-rya-rwanda-samarithan-choice-rifatanyije-na-nyampinga-ushoboye-barifatanya-nabaturage-ba-nyamata-gutanga-ibikoresho-byo-kwirinda-coronavirus/