Blog

  • Umutwe w'iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n'inzego z'umutekano muri icyo gihugu  #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'urwego rushinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda CMI rukaba ruri n'inyuma y'iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ariwe Gen Abel Kandiho ntakura mu rujye mu mugambi wo guhohotera abanyarwanda b'inzirakarengane.  Umwe  mubaherutse kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba ariwe Steven  Mugwaneza agaragaza uburyo abanyamuryango ba RNC ya Kayumba Nyamwasa  babayeho mu mudendezo nkaho ari mu rugo naho Abanyarwanda b'inzirakarengane bashimuswe na CMI bakomeje guhura n'iyicarubozo rikabije cyane.

    Mu minsi ishije,Steven Mugwaneza , umwe mu banyarwanda batandatu bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba yemeje ko umutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC), wongeye gusubukura ibikorwa  byo gutegura ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda bo bakabyita gukina politiki.

    Vuba aha, urubuga rwa Virunga post rwasohoye raporo y'iperereza yerekana uburyo abategetsi b'igihugu cya Uganda babinyujije ku buyobozi bukuru bw'ubutasi bwa gisirikare (CMI), bakajije umurego mu kubaka umutwe w'abasirikare barwanya u Rwanda . Nk'uko Mugwaneza akomeza kubitangaza,  Abanyarwanda bo mu mutwe w'iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa  baranezerewe cyane ndetse bahabwa ibyo bifuza byose kugirango bashyiremo imbaraga mu kurwanya ubuyobozi bw'u Rwanda. yagize ati: 'Abanyamuryango ba RNC bamerewe neza muri Uganda bigatuma bumva bameze neza nk'abari mu rugo bikabatera n'imbaraga zo guhohotera abo batari mu murongo umwe cyangwa abo batavuga rumwe, kandi ntabwo bikiri ibanga n'umwana muto arabizi arabibona!'

    Mugwaneza yashimuswe ku ya 17 Ukwakira 2020, arafatwa arafungwa nta rubanza ndetse n'ubundi burenganzira bureba imfungwa . Avuga uburyo abantu bambaye gisirikare bamushimuse apfutse mu maso atazi iyo yerekezwa. Bamuhambiriye mu modoka isa na tagisi ya Kampala,afunze n'amapingu, bamupfuka amaso. Avuga ko babanje kumujyana mu nzu bafungiramo zitemewe zizwi nka Safe house, hanyuma bamujyana ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya.

    Abamufashe bamushinjaga 'ubutasi' nk'ibisanzwe, biherekejwe n'iyicarubozo bamukoreraga we n'abo bari bafunganywe. Avuga ko yabwiye abamubajije ko atazi ibyo bamubaza atanabizi habe na mba. Mugwaneza avuga ko aho i Mbuya yagaragaje ko hakiri ibikorwa byinshi byakozwe na CMI hamwe n'abakozi ba RNC bakomeje gushakisha cyane abayoboke bo gutwara mu itsinda rya Kayumba Nyamwasa. Avuga ko yabonye ibimenyetso byinshi byibyo avuga ku cyicaro gikuru cya CMI aho yabonye abanyamuryango ba RNC benshi barimo gukora ibyo avuga ko ari imyitozo.

    Mugwaneza yagize ati: 'Niba umunyamuryango wa 'nyawe' wa RNC atabwa muri yombi ku bw'impanuka, agahita ahamagara abamukuriye kugira ngo arekurwe ntituzasiba natwe  kwerekana ukuri k'uburyo CMI irekura abanyamuryango ba RNC  mu gihe abapolisi bo akenshi bo batazi n'ibijya mbere mu by'ukuri ntibaba bazi ko CMI ibiri inyuma bucece ubwo ufashwe CMI ihita yitambika akarekurwa.
    Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko Frank Ntwali, umuyobozi mukuru wa RNC uturuka muri Afurika y'Epfo akaba na muramu wa Nyamwasa Kayumba, ahorana itumanaho na CMI bivuganira indorane ababwira uko abyumva maze bagakomeza kumufasha kwica no gufata uwo ashaka wese, na RNC muri Uganda. Umwe mu bayobozi ba RNC ukora akazi ka CMI 'vetting' ko kumenya inkomoko ya buri munyamuryango  yabwiye Mugwaneza ati: 'Igihe cyose habaye ikibazo, Frank yohereza amafaranga yo kugikemura. Abashaka akazi  nabo baragasaba bikamenyeshwa Frank Ntwali.

    Inshuti ya Mugwaneza yitwa Fred bari bafunganywe yamweretse ubutumwa bwe bwo guhanahana amakuru na Ntwali bwanditse muri ubu buryo
    (Yaranditse ati: '[CMI] baradufashe'. Ntwali asubiza, 'hamagara Ayub')

    Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko benshi mu bashakishwa na RNC bakomoka mu nkambi y'impunzi ya Nakivale,hanyuma bakagabanywa mu matsinda mato y'abantu icumi. Abashaka akazi barafotorwa amafoto akabikwa ku buryo bidatinze, yatangaje ko RNC igomba gutangira guha indangamuntu abanyamuryango bayo indangamuntu ariko ubwo twayita Indangabwihebe.

    Mugwaneza ntiyari azi neza niba 'Fred' yashakaga kumushakamo amakuru ariko icyo yabonaga neza ni uko RNC rwose yamaze kwinjira no kwinjirirwa na CMI. Mugwaneza avuga ko ku biyita umutwe w'ingabo za RNC, ubuzima bwo mu kigo cya CMI bwari bworoshye. Ati: 'Bafite terefone zigendanwa n'umuntu ubazanira ibiryo, kandi ntibakangishwa cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo'. Akomeza avuga ko hateye ubwoba akahagereranya  ni ikuzimu!
    'Twakorewe iyicarubozo, kandi ntitwemerewe kuvugana n'umuntu uwo ari we wese. '

    Mugwaneza avuga uko yari abayeho ndetse n'uburyo bamwicishije inzara iminsi atabara. Abanyamuryango ba RNC bo bafunganywe bahise barekurwa nyuma yo guhamagara Ntwali. Mugwaneza ibyo yatangaje bisa n'ibindi byavuzwe n'abandi banyarwanda barekurwa muri Uganda bavuga kuruhare rwa CMI mu guhohotera Abanyarwanda no gufasha RNC.

    The post Umutwe w'iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n'inzego z'umutekano muri icyo gihugu  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutwe-witerabwoba-wa-rnc-ukomeje-kwiyubaka-muri-uganda-ubifashijwemo-ninzego-zumutekano-muri-icyo-gihugu/

  • Sebeya's previous care plan remains relevant to the smooth progress of catchment Rehabilitation activities-Official #rwanda #RwOT

    By Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

    Officials at the International Union of Conservation of Nature (IUCN) have reveled that Sebeya Catchment Management Plan developed under Water for Growth remains an important, highly relevant and valuable technical document that continues to inform IWRM interventions in Sebeya by Rwanda Water Board and Districts, TOP AFRICA NEWS has exclusively learnt.

    Glenn Raynor. Landscape Restoration and IWRM Team Leader at IUCN has told this website that 'Since development of the Sebeya Catchment Management Plan the focus in Sebeya has shifted to a community approach, piloting participatory community-level planning and local-level ownership of Landscape Restoration and Integrated Water Resources Management processes.'

    'Hence the catchment plan is implemented through Village Land Use Action plans (VLUAPs) across the catchment.' He added.

    In the past residents of Sebeya Catchment have been prone to various disasters that have claimed lives and various infrastructures in addition to human activities that have often contributed to the destruction of the Sebeya River while studies have shown that it is a water reserve of great importance to the people and the country as a whole.

    In an effort to find a lasting solution to the problems in the Sebeya Catchment, the Government of Rwanda, in collaboration with the Embassy of Netherland Kingdom through the SNV International Development Agency, conducted a study to highlight the urgency of the catchment rehabilitation in order to protect the health of the population, the environment and controlling erosion that has continued to hit the area while it is one of the most productive parts of the country especially the potato and tea plantations.

    Community participating in the protection of Sebeya River bank in Rubavu

    Mr. Glenn Raynor said that 'Since the launch of the new project phase in May 2019 the focus has shifted to piloting a community approach, a cost-effective methodology that empowers the population to actively engage in embedding IWRM to produce Landscape and community benefits.'

    It is clear that the methodology selected in the implementation of the Sebeya Catchment Landscape Rehabilitation will be productive and there is hope that the main goal of the project will be achieved.

    'Landscape Restoration and IWRM measures in Sebeya are being implemented by the Rwanda Water Resources Board (RWB) in collaboration with the districts of Rubavu, Nyabihu, Rutsiro and Ngororero.' Mr. Glenn Raynor said

    However, he added that 'Implementation progress was impacted by unexpected disruptions due to COVID 19 emergency measures but concerted efforts are being made to catch up and deliver in accordance with established timeframes.'

    Mr. Glenn Raynor explained that 'IUCN's role is not direct implementation but rather leads a consortium of partners including SNV and RWARRI providing technical assistance to RWB and Districts with funding from the Embassy of the Kingdom of the Netherlands in Rwanda under the Embedding Water Management in Rwanda (EWMR) project.'

    The main tasks of IUCN includes coordination, planning, development of technical specifications, provision of Landscape Restoration and IWRM policy advice to inform decision makers, technical and quality monitoring of implemented measures and provision of capacity building to RWB, Districts  staff and other structures mandated with supporting achievement of IWRM targets and finally knowledge management and documentation to scale best practices and lessons learned in Sebeya to other catchments across Rwanda.

    In Nyabishunguru, waterways are protected by grasses and check dams and rainwater harvesting measures (using plastic tanks) have been distributed to different households.

    According to officials, the Sebeya Landscape Rehabilitation project aims at increasing livelihoods and conservation benefits in Sebeya & other catchments through restoration and improved natural resources management

    Sebeya Catchment is shared between Rubavu, Rutsiro, Nyabihu and Ngororero Districts.

    It has an area of 336 km2 and is facing social and environmental challenges, as it has some of the steepest slopes, highest mountains and a population density exceeding the national average at 400 people/km2.

    Sebeya Catchment Plan revealed that around 18000 ha are threatened by soil erosion.

    The Sebeya River remains very important to the Western Rwanda

    The area is characterized by floods in Rubavu District and river siltation which has negative impacts on water supply and energy production downstream.

    'Given that many of the environmental issues affecting the catchment are localized depending on factors such as the steepness of the slopes, extent of deforestation, agricultural practices, fragility of the soils the presence of mining operations, the impacts of climate change inter alia Village Land Use Action plans (VLUAPs) can also be combined and aggregated to Micro-Catchment Action Plans (MCAPs) where these do not already exist.' Mr. Glenn Raynor added

    The Government of Rwanda (GoR) has set ambitious targets to become a middle-income state by 2030. This includes a set related sub-targets for water including increased access to hydroelectricity and 100% access to safe and clean water for all.

    At the same time climate change models for Rwanda predict increasingly intense rainfall at sub-daily level putting many of these ambitious targets at risk.

    Mr. Glenn Raynor saide 'Sebeya Catchment Management Plan (2018-2024) details strategic actions, including the establishment of National Spatial Data Infrastructure to achieve better estimations of GHG emissions from changes to land use and forest cover thus enabling improved planning and implementation of specific mitigation actions.'

     Other planned measures include updates to Rwanda's climate change vulnerability index every five years to track the evolving situation of vulnerability to climate change.

    Experts said that with regards to landscape restoration and IWRM these measures must take into account local and macro level impacts of climate change.

    This includes mapping existing and future water needs and uses and ensuring that hydrological modelling is accurate and is kept up to date in accordance with changes to hydrology caused by climate change.

    Mr. Glenn Raynor revealed that 'The application of nature based solutions through strategic forest and landscape restoration combined with biophysical measures such as improved drainage infrastructure, gully protection, terracing and agro-forestry will be necessary to strengthen resilience but these measures must be designed using the best possible climate change data for them to be effective and fit for the purpose of helping control and dissipate intensifying run-off during predicted heavy rains.'

    'At the same time measures will need to be designed to ensure that water resources are appropriately managed to ensure adequate supplies while preventing erosion and destruction of homes, crops and infrastructure by downstream flooding.' He noted

     

     

    86

    The post Sebeya's previous care plan remains relevant to the smooth progress of catchment Rehabilitation activities-Official appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/06/sebeyas-previous-care-plan-leads-to-the-smooth-progress-of-catchment-rehabilitation-activities/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sebeyas-previous-care-plan-leads-to-the-smooth-progress-of-catchment-rehabilitation-activities

  • Le Ministère Public requiert cinq ans de prison contre l’ancien Premier Ministre Dr Habumuremyi #rwanda #RwOT


    Lourd Réquisitoire du Ministère Public

    La séance d’aujourd’hui é tait consacrée au réquisitoire du Ministère Public. Les débats du jour se faisaient en visioconférence pour cause d’éviter une inutile propagation de la pandémie du Covid19.

    D’emblée, le Procureur a demandé à la Cour de confirmer Christian University of Rwanda comme responsable des crimes sujet des débats actuels. Le Procureur incrimine cette Université dont le Dr Pierre Damien Habumuremyi est le Fondateur, promoteur et actionnaire majoritaire, qu’il a émis des chèques sans provisions et l’escroquerie au nom de cette Université ; que, par ricochet, ces crimes doivent être imputables au Docteur Habumuremyi en personne.

    Il a été clair que le Promoteur avait en main le fonctionnement et la gestion quotidienne de son université, que sa gestion financière echappait complètement au recteur qui faisait le figurant.

    Le Ministère public a recommandé que la dite université verse une amende de 175 millions pour crime d’émission de chèques sans provisions et un million de francs pour crime d’escroquerie.

    Une peine sévère
    Serushyana, le Directeur de gestion du patrimoine de l’université est le coaccusé pour qui le même Ministère public a requis 4 ans de prison ferme et une amende de 87.5 millions de francs.

    Au Dr. Pierre Damien Habumuremyi, le Ministère public n’a pas été clément : 5 ans de prison ferme et 892 millions de francs d’amende pour crime d’émission de chèques sans provisions et trois ans de prison et un million de francs pour crime d’escroquerie.

    Au cours de cette séance, un certain Ngabonziza, un fournisseur de la Christian University en équipement informatique qui a perçu un chèque de CSS Zigama sans provision de 12.5 millions, s’est constitué partie civile dans l’espoir de recouvrer son argent.

    “Dans sa tentative de me présenter des excuses, a dit Ngabonziza, Dr P. D. Habumuremyi m’a donné un autre chèque le 30 mars 2020 en remplacement de l’autre. Malheureusement son compte n’était pas approvisionné”.

    Ils se constituent partie civile et exigent remboursement et dédommagement
    Ngabonziza a demandé à la Cour qu’il lui soit versé des frais pour Dommages et Intérêts d’une valeur de 5 millions de francs en plus du montant que la Christian University lui doit ; qu’en plus, le montant de caution versé pour qu’il puisse exécuter le marché.

    Dans le même ordre d’idée, un autre commerçant, Charles Nkurunziza, représenté par son avocat, a été invité à la barre pour réclamer ses 38 millions de francs car le chèque lui donné était aussi sans provision. L’avocat en question réclame 5.7 millions d’intérêts avec en plus dix millions de dommages et intérêts, de trois millions d’honoraires de l’avocat et de 500 mille francs de frais judiciaires.

    Le Docteur Pierre Damien, ex-Premier ministre du Rwanda, a bien conçu un noble projet de fonder une entreprise éducative. Le crime qu’il a commis est qu’il a voulu la gérer sans consultation comme son bien personnel, qu’il a mis sur pied une administration et un recteur à sa tête qui n’avait pas des outils de travail et un épanouissement nécessaire dans son fonctionnement.

    Si le Ministère public insiste sur l’applicabilité stricte du Code Pénal en vigueur dans le pays pour réprimer les crimes commis par le promoteur, il sied au juge dans sa clairvoyance pourra au moment du prononcé du jugement avoir organisé à huis clos une audience avec l’accusé pour voir dans quelle mesure il peut recouvrer les énormes montants qu’il doit débourser à ses fournisseurs de services et créanciers au lieu de l’envoyer croupir en prison.

    A recherche de nouveaux actionnaires nantis
    Dans cette consultation de la dernière minute, l’accusé pourra-t-il montrer au juge les modalités de collecte de ces sommes ? Pourra-t-il vendre une partie de ses actions à d’autres investisseurs intéressés par le secteur de l’Education ?

    A-t-il un patrimoine assez important qu’il pourra aliéner pour honorer ses dettes ? Dans tous les cas, sa stature d’ancien Premier Ministre (2011-2014) et d’actuel Chancelier des Ordres et des Médailles Nationaux fait qu’il reste toujours une personnalité publique encore en vue. Une façon de dire que tout projet qu’il peut avancer surtout dans le noble secteur de l’éducation pourrait et doit, après mures consultations et demandes de partenariats, être couronné de succès.

    Cependant quand on s’engage dans cette entreprise culturelle par excellence, on doit être mû par des sentiments d’intégrité et de rejeter des propensions aux grands honneurs. C’est encore une fois ici, le moment de dire qu’on ne peut pas faire allégeance à deux maîtres à la fois.

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/Le-Ministere-Public-requiert-cinq-ans-de-prison-contre-l-ancien-Premier.html

  • Ese ibyo TB Joshua aherutse guhanura ku matora yo muri Amerika byaba biri mu nzira zo kuba ukuri ??? #rwanda #RwOT

    Temitope Bolagun Joshua (TB Joshua), Umuvugabutumwa akaba n'Umuhanuzi wamamaye cyane wo muri Nigeria, mu mvugo isa n'ijimije, yahanuye ibishobora kuzakurikira amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yaburaga umunsi umwe ngo abe.

    Ibyo uyu muhanuzi yavuze icyo gihe ku cyumweru tariki ya 1 Uguhyingo 2020, kuri ubu bisa n'ibiri kuba muri iki gihe cyose hategerejwe kumenyekana uzegukana insinzi y'aya matora; hagati ya Donald Trump uhagarariye ishyaka rya Republican Party na Jeo Biden uhagarariye Democratic Party. TB Joshua mu buryo busa n'ubuzimiza.

    Yagize ati: 'Ibiri kuba mu matora y'Amerika ni umusaruro w'imbaraga z'ururimi. Ijambo tuvuga ryerekana ubuzima twishimira (Imigani 6:20). Ururimi rwatwica cyangwa rukadukiza kuko urupfu n'ubuzima biba mu rurimi (Imigani 18:21).

    Twebwe Abakirisitu twishimira kunyura mu nzira dushaka ariko Bibiliya ivuga ko bitaboneye gushingira ukwizera kwacu ku iterambere ryacu.'

    Yaje kugaruka mu buryo bwumvika byoroshye, avuga kuri aya matora akomeje gutera amatsiko abatuye Isi.

    Yagize ati: 'Ntabwo dukwiye kugira ubwoba. Ibyishimo ni uko Perezida mushya w'Urukiko rw'Ikirenga, Army Coney Barrett azaba igikoresha cy'igenzura.'

    Hanyuma uyu muvugabutumwa akaba n'umuhanuzi Temitope Bolagun Joshua (TB Joshua) yaje gusaba abakirisitu kwizera, ati:

    'Twige kwizera ko Imana yumva amasengesho yacu, ni umugisha mwinshi. Hagiye kubaho kutemera kwinshi hano na hariya ariko ntacyo bizahindura. Ibyo mbona nimureke mbibike kugeza igihe Perezida mushya azarahirira.'

    Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yabaye tariki ya 2 Ugushyingo 2020. N'ubwo ibyavuyemo muri rusange bitaratangazwa, bigaragara ko Joe Biden ari we ufite amahirwe menshi yo kuyatsinda kuko afite amajwi shingiro 264, aho abura atandatu gusa ngo yuzuze 270 amugeza ku nsinzi. Ni mu gihe Donald Trump bahanganye cyane afite amajwi shingiro 214.

    Mu gihe hasigaye leta 6 zitaratangaza ibyavuye mu matora, Joe Biden akomeje gusaba ko buri jwi ryabarwa, mu gihe Donald Trump asaba ko ahubwo igikorwa cyo kubara amajwi cyahagarara kuko ngo 'ari kwibwa' ndetse yatangaje ko azitabaza Urukiko rw'Ikirenga, rugategeka ko amajwi yongera kubarwa.

    Mu gihe koko Urukiko rw'Ikirenga rwaba rwemeye ubusabe bwa Donald Trump, Perezida warwo, Amy Corney Barrett usanzwe ufite ububasha bwo kurahiza uwatsinze kuva tariki ya 27 Ukwakira 2020 ubwo yatangiraga izi nshingano, ni we wavuga ijambo rya nyuma.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/ese-ibyo-tb-joshua-aherutse-guhanura-ku-matora-yo-muri-amerika-byaba-biri-mu-nzira-zo-kuba-ukuri/

  • Ijambo rya Trump ryahagaritswe kuri televiziyo kubera amakuru yavugaga adafitiye gihamya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Donald Trump
    Donald Trump

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, zimwe muri televiziyo, zafashe icyemezo cyo gucamo kabiri ijambo rya Donald Trump, aho bavuga ko yavugaga amagambo yo gucamo ibice Abanyamerika, ndetse akanatangaza amakuru adafitiye gihamya. Muri yo, hari aho yavuze ko aba Democrates bari gukora uko bashoboye, bakiba amajwi, kugira ngo bibe ubutegetsi bwa Amerika.

    Nibwo bwa mbere Trump yari avuze ijambo mu ruhame, kuva amatora nyirizina yatangira, kugeza ubu amajwi akaba akibarurwa. Perezida Trump, yavuze ko iyo amajwi aza kubarurwa mu buryo bwubahirije amahame n’amabwiriza, yari gutsinda byoroshye, nyamara ngo ubujura bw’amajwi bwatumye akomeza kuba inyuma. Gusa Donald Trump, nta gihamya kugeza ubu aratanga cyemeza ko koko ababarura amajwi bamwibye, bakayaha Joe Biden.

    Zimwe muri izo televiziyo zikunzwe cyane muri Amerika, harimo NBC News, ABC News, ndetse na MSNBC. Babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Televiziyo MSNBC, bagize bati “Bibaye ngombwa ko ducamo kabiri ijambo rya Perezida wa Amerika, ariko kandi aha tugamije no kumukosora”, aya magambo akaba yanavuzwe imbonankubone n’umunyamakuru wayo Brian Williams, bakimara gukuraho ijambo rya Trump.

    Uretse izo televiziyo, ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, rwafunze urukuta rw’itsinda ryari rimaze kugira abasaga ibihumbi 320 mu minsi itagera kuri ibiri, rwiswe “Stop the Steal”, bisobanuye ngo “Mureke ubujura”. Iri tsinda rishyigikiye Donald Trump, na ryo rirashinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha y’uko amatora atakozwe mu mucyo, ndetse ko umukandida wabo akomeje kwibwa amajwi.

    Perezida Trump akomeje gusaba ko aho amajwi atararangira kubarwa baba babihagaritse, ibintu bikabanza kunyura mu mucyo. Abakurikirana amatora muri iki gihugu, bavuze ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko Donald Trump na we yabonye ko yamaze gutsindwa amatora, akaba atangiye gushakira impamvu aho bidashoboka.

    Umu Democrate Joe Biden yakomeje kuza imbere mu kugira amajwi menshi, aho amaze igihe atangajwe ko afite amajwi 264, naho Donald Trump akagira 214. Bose baraharanira kugeza ku majwi 270, aho uyagize ari we uhita wemezwa nka Perezida mushya.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ijambo-rya-trump-ryahagaritswe-kuri-televiziyo-kubera-amakuru-yavugaga-adafitiye-gihamya

  • Umukinnyi mushya yinjiye muri Rayon sport: REBA HANO>>>> #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yahaye amasezerano y'umwaka umwe Umunya-Côte d'Ivoire Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Jean Vital Ourega ni umwe mu bakinnyi babiri Tout Puissant Mazembe yo muri RDC yari yemeye gutiza Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe, ariko mugenzi we Robert Mbelu akaba ataraje mu Rwanda kubera umubare w'abanyamahanga.

    Ourega wari umaze ibyumweru bitatu mu Rwanda, yasinye kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kumvikana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bukuriwe na Uwayezu Jean Fidèle.

    Uyu Munya-Côte d'Ivoire w'imyaka 24, amaze iminsi akorana n'abandi imyitozo muri Rayon Sports ndetse avuga ko ashaka kuyifasha kwegukana ibikombe.

    Ati 'Amateka ya Rayon Sports ni ugutwara ibikombe. Ni ikipe y'intsinzi. Nanjye ndi hano ngo duhatanire igikombe kandi tuzagihatanira mpaka. Tuzafatanya. Ubuyobozi buturi hafi kandi wanabonye ko badusuye. Ahasigaye ni mu kibuga.'

    Ni we mukinnyi wa mbere usinyishijwe na komite nshya ya Rayon Sports mu gihe kandi isabwa gukemura ibibazo by'abandi bakinnyi bashya barimo Sugira Ernest watiwe muri APR FC na Bashunga Abouba waguzwe muri Zambia, bombi bahawe igice cy'amafaranga bemeranyijwe na Rayon Sports.

    Hari amakuru avuga ko Moussa Camara wifuzwa muri iyi kipe, yohererejwe itike imuvana muri Mali, kimwe na mugenzi we, Oumar Sidibé, usanzwe ukinira Rayon Sports.

    Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda rizafunga ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2020.

     

    Jean Vital Ourega mu myitozo ya Rayon Sports yabaye ku wa Mbere

     

    Jean Vital Ourega na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu, bashyira umukono ku masezerano

     

    Ourega yasinye umwaka umwe yatijwemo na TP Mazembe

     

    Jean Vital Ourega yahawe amasezerano muri Rayon Sports

     

    Abagize komite ya Rayon Sports bifotozanya na Jean Vital Ourega nyuma yo kumusinyisha

     

     12 total views,  12 views today

    The post Umukinnyi mushya yinjiye muri Rayon sport: REBA HANO>>>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/06/umukinnyi-mushya-yinjiye-muri-rayon-sport-reba-hano/

  • Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’ishimwe #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wayobowe n’uhagarariye umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango bwo kurinda amahoro muri iki gihugu mu Ntara ya Upper Nile ariwe Enos Chuma.

    Hari kandi abayobozi muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi b’umuryango w’abibumbye ,abahagarariye Polisi ya Sudani y’Epfo n’abahagarariye impunzi zakuwe mu byazo n’intambara ubu bakaba barinzwe n’intumwa z’umuryango w’abibumbye.

    Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali(RWAFPU-1) ni ababa mu ntara ya Upper Nile kuva mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019 aho bafite inshingano zo kurinda abasivili bari mu nkambi bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye no gutanga ubundi bufasha bugenerwa ikiremwamuntu.

    Mu ijambo rya Chuma yagaragaje ko yishimiye imirimo yakozwe n’abapolisi bambitswe imidali,aho barangwa n’umurava mu guharanira amahoro i Malakal by’umwihariko muri ibi bihe byaranzwe n’icyorezo cya COVID-19.Yavuze ko u Rwanda rwagiriye icyizere abo bapolisi nabo bakoresha neza icyo cyizere bahirimbanira amahoro banakemura ibibazo kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

    Yagize ati “Uyu munsi ni umwe mu minsi yihariye yo gushimira uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda ku bikorwa bakora mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Turanishimira uruhare rwanyu mu nshingano zanyu i Malakal.”

    Chuma yashimye uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa inshingano zo kurinda abasivili i Malakal, aho bakoraga amarondo mu nkambi ku manywa na nijoro. Yavuze ko babaye inkingi ya mwamba n’isura nziza mu bapolisi b’umuryango w’abibumbye i Malakal.

    Chuma yakomeje ashimira abapolisi bambitswe imidali kubera ubunyangamugayo bwabo, umurava n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi bakora cyane cyane mu guharanira umutekano n’ibindi bintu bikenerwa n’abantu bari mu nkambi z’impunzi.

    Yagize ati “Mwubahiriza indangagaciro n’amabwiriza by’umuryango w’abibumbye. Kuva mwagera ino ntimwigeze mugaragara mu byaha by’ubusambanyi n’irindi hohotera, mwakomeje indangagaciro zanyu. Ndabashimira imirimimo itangaje mukora kandi muyikora kinyamwuga kandi turishimira serivisi muha abaturage ba Sudani y’Epfo. Iyi midali muhawe n’umuryango w’abibumbye ni ishimwe ryo gukora cyane bibaranga no kwitanga mutizigama muharanira amahoro.”

    Yakomeje ashimira abapolisikazi b’u Rwanda uburyo bafatanya n’abagabo mu bikorwa byose bakora.

    Yagize ati “Bitera umurava buri gihe kubona abagore n’abagabo bafatanya amanywa n’amajoro bari ku marondo ndetse no kurinda abantu. Mu bikorwa mukora nta vangura mugira, murangwa n’uburinganire kandi abagore nabo bagaragaza ko bashoboye. Ibi kandi bigaragaza uko ubuyobozi bw’igihugu cyanyu buteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego zose.”

    Muri uyu muhango wo gutanga imidali habaye umwanya wo kwibuka nyakwigendera Police Constable(PC) Enid Mbabazi witabye Imana muri Kamena uyu mwaka ubwo yari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo azize icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, Chief Superintendent of Police (CSP) Fabian Musinguzi yavuze ko nyakwigendera Mbabazi atazigera ava mu mitima yabo.

    CSP Musinguzi yakomeje avuga ko akazi bagakora neza ariko bahahuriye n’ibihe batari biteze birimo COVID-19. Yongeyeho ko mu byo bakoraga byose bakoranye bya hafi n’izindi nzego z’umutekano mu rwego rwo kugeza ituze mu baturage.

    Yagize ati “Nubwo twahuye n’imbogamizi tukigera hano zirimo icyorezo cya COVID-19, imiterere y’ibihe by’inaha ndetse n’ururimi ruhakoreshwa twakoze uko dushoboye turinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, turinda abakozi b’umuryango w’abibumbye ndetse n’abandi bayobozi bo muri iki gihugu. “

    CSP Musinguzi yashimiye ubuyobozi bw’intumwa z’umuryango w’abibumbye, Leta ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki gihugu uburyo bafatanyije bakaborohereza gusohoza ishingano.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Sudani-y-Epfo-Abapolisi-b-u-Rwanda-bari-mu-butumwa-bw-amahoro-bambitswe-imidali

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIDUHAYE Genniffer mwene KARANGWA Tharicisse na BANDUGU Epiphanie, utuye mu mudugudu wa Runanira, akagari ka Hangabashi, umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, intara y’Iburengerazuba wasabye uburenganzi bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWIDUHAYE Genniffer akitwa UWIDUHAYE FISTA JENNIFER mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga ni izina yabatijwe. Nk’uko bikurikira:

    Source : https://www.imirasire.rw/?INGINGO-Z-INGENZI-Z-IMPAMVU-YO-GUSABA-GUHINDUZA-AMAZINA-36965

  • Marcellin Cikwanine ou Les délires d’un ex Kadogo auto-promu maître ès tactiques rhétoriciennes #rwanda #RwOT

    Ce natif de Kabale sur les hauteurs de Kitumaini tout près de Bukavu, se définit comme un ancien résistant Mayi-Mayi. Ainsi,pour avoir soit côtoyer, soit guerroyer contre les Banyamulenge durant les guerres de l’AFDL (plus plausiblement sous les aisselles du téméraire Anselme MasasuNindaga) et du RCD, à chaque fois qu’un Munyamulenge et/ou un Tutsi congolais ou d’ailleurs fait une sortie médiatique, l’homme se fait passé pour avoir des ” pouvoirs spéciaux ” au point qu’il fait croire aux gens d’êtrecapablede sonder leurs profondeurs.

    Marcelin Cikwanine Photo de son profilsur son twitter

    Dans sa dernière loquacité que d’aucuns qualifieraient de maladroite, dans laquelle il s’est auto-homologué d’être” maître en tactiques rhétoriques ” puisées dit-il de la culture de la communauté rwandophone, il s’est permis de tirer des conclusions sur les cris de détresses que l’Honorable député Moïse a donné dans son interview susmentionnée. Engagé pour une cause que seule sa conscience connait, il est inutile qu’il soit convaincu, par ces quelques éléments que nous esquissons en guise des commentaires, afin que les gens comprennent ses insinuations, sur sa théorie rhétoricienne qu’il doit avoir mal appris.

    Projections des tendances !
    Dans un premier temps, sieur Cikwanine parle du ” sophisme de l’appel aux conséquences ” et l’explique de sa façon disant que le non-soutient et le refus de se plier à la volonté des Banyamulenge pour ” leur ” création de la commune de Minembwe produiront des conséquences fâcheuses pour les populations locales et l’élite qui s’y opposent. Concédons à Cikwanine son raisonnement et considérons que celal’engage lui-même et qu’il en prend la responsabilité. Actons !

    Cependant, disons à ce monsieur que ses considérations sont pires que du sophisme car ce sont des élucubrations imaginaires, étant donné que les troubles, les tribulations et les guerres que les Banyamulenge ont enduré et subissent aujourd’hui n’ont pas commencé avec la commune de Minembwe. Cette haine tribalo-ethnique date depuis la rébellion muleliste de 1964, insidieusementà la création de la commune de Minembween 2013 jusqu’à ce jour où nous accouchons ces lignes on tue les Banyamulenge à Gahwera, pour uniquement ce qu’ils sont.

    De plus, la commune n’est pas une commune mono-tribale, elle est habitée pas plusieurs tribus dont : les babembe, les banyamulenge, les bapfulero, les banyindu, les pygmées et les bashi. Ces derniers qui s’y sont installés plus tard que tous les autres sont ses frères. Il semble qu’ils y sont majoritaires actuellement et y sont plus bénéficiaires car y font du commerce très lucratif qui nourrit entre autres ses propres frères et sœurs, le bushi étant ce qu’il est en terme d’agriculture. Applaudissons-les, car, ils savent chercher de l’argent et ne se perdent pas dans des futilités comme les enfournées dans les conflits qui ne font que ruinent leurs esprits, lesquels conflits qu’ils entretiennent les ont mis sur les chemins de l’errance, au lieu de les anoblir.

    A ce premier point donc, disons au surexcité qui se dit lui-même ” ex-Kadogo “que,les déclarations de l’honorable Moise ne sont pas un sophisme, moins encore un paralogisme. Il s’agit simplement d’une dénonciation des menaces existentielles d’extermination dont les Banyamulenges sont la cible depuis plusieurs décennies. Menaces auxquelles les esprits lilliputiens de cette dite ” élite ” qui s’opposeà l’érection de la commune de Minembwe, uniquementsuite à un biais collectif et capricieux des connaissances. Ils utilisent cette stratagème pour dévoyer l’attention des citoyens lambda, comme d’habitude,sur leurs rapacités.

    En second lieu, Cikwanine ce spéculateur de mauvais aloi parle de ” sophisme du faux dilemme ” pour ainsi signifier que l’honorable n’a pas d’autres solutions, rien que la commune de Minembwe. Avec scepticisme ce nihiliste touche-à-tout, peut bien faire comprendre avec candeur aux gens que le nord est devenu l’Est. D’une moralité douteuse, dans la région on le sait être au service des barbouzes étrangères. On l’a vu dernièrement faire circuler une pétition en faveur de l’autre tribaliste hors normes le nobélisé réparateur des femmes fistuleuses, Denis Mukwengehttps://www.change.org/p/comit%C3%A9-nobel-norv%C3%A9gien-soutien-au-dr-mukwege-n%C3%B4tre-h%C3%A9ros-et-prix-nobel-de-la-paix-%C3%A0-vie?redirect=false.

    Dans sa troisième conclusion se basant sur les deux premières, Cikwanine dans une identification projectile, prête des intentions à l’honorable Moïse Nyarugabo, qu’il nomme de façon diffamatoire Nyabarongo. Diffamatoire car, étant originaire de Kalehe donc proche du Rwanda il sait ce que ça veut dire Nyabarongo. Rien qu’une théorie fallacieuse encline d’un empoisonnement d’esprit aussi destructeur que calculateur. A la lecture de ces allégations on y lit que des délireshautement subjectifs d’être somatiquement et psychiquement déposséder d’une partie de son ” moi ” ou de son ” soi “. Comment Cikwanine peut-il nous expliquer que Me Moïse Nyarugabo (rhétoricien soit-il) seul dans un hémicycle de 500 députés va légitimer la commune de Minembwe ? De plus, comment Cikwanine peut-il nous démontrer que les Banyamulenges belliqueuxprétend-t-ilvont eux-mêmes imposer la paix dans une RDC empestée des vautours de tous acabits ? En effet, qui fait peur à qui ou qui ne peut pas avoir peur en RDC ? Quoi y gagne-t-il ce clandestin qui ne cherche que des éléments à brandir comme des soi-disant menaces, pour négocier un sauf-conduit lui permettant de s’envoler en occident comme refugié ? Pour aller manger les caviars croit-il. Hélas !

    Et, pourtant tenez comment l’effet boomerang se produit !

    Marcelin Cikwanine est connu et connait mieux que quiconque l’histoire des ” femmes enterrées vivantes à Mwenga ” en 1999. Sous les ordres d’un certain commandant Franck Kasereka qui ” voulait lutter contre la résistance des combattants qui recourraient aux fétiches pour combattre. Pour désigner les victimes, ce commandant avait fait recours au service d’une femme qui détient une chambre de prière, affirmaient des témoins “
    https://www.podcastjournal.net/Femmes-enterrees-vivantes-a-Mwenga-en-1999_a6321.html.

    Ce Franck Kasereka a fait l’objet d’une interpellation et incarcération à l’auditorat militaire de Bukavu à l’époque des faits, mais se serait volatilisé dans la nature selon les révélations-causeries de son lieutenant Marcelin Cikwanine. L’enfarineur enfariné, le rapport mapping doit donc, lui rattraper et vite !
    Ce va-t-en-guerre entré en clandestinité clame-t-il benoîtement, depuis que ses accointances avec le général Benoît Faustin Munene ont tourné aux cauchemars, lorsque l’ex-chef d’état-major de la RDC, accusé de tentative de putsch et condamné par contumace à la prison à vie dans son pays par un tribunal militaire à Matadi pour ” complot contre la sécurité de l’État ” en 2010 https://www.jeuneafrique.com/527767/politique/rdc-congo-le-general-faustin-munene-transfere-a-brazzaville-pour-des-soins/.

    Ce général, qui est connu pour être intimement liée à un soi-disant grand nationaliste et révolutionnaire congolais Pierre Mulele (tristement célèbre en RDC) son propre oncle, frère de sa mère.

    Le général Faustin Munene expulsé du Gabon vers le Congo-Brazzaville mi-janvier/2018, l’ex-chef d’état-major de la RDC, recherché à Kinshasa, il été à Brazzaville ” pour y subir un examen médical “, selon le ministère de l’Intérieur congolais.

    Par ailleurs, cet ExKadogo de l’AFDL, militaire du RCD, qui a travaillé avec le commandant région Masunzu Pacifique, utilise actuellement un téléphone portable avec l’index de l’Ouganda, où selon certaines indiscrétions disent de lui, être en relation encore avec les services de renseignement ougandais. Pour on ne sait pas quelle autre sale besogne ?Cher Marcelin à toi, je dis : ” que tu nous haïsses pourvu que tu nous craignes ” !

    Pour clore notre brèveréplique aux hallucinations de sieur Cikwanine disons que l’affaire de la commune de Minembwe et par ricochet la communauté Banyamulenge et l’interpellation de l’Ex Vice-Président de la République, ministre d’état AzariasRuberwaManywadont les médiaux sociaux et certains membres des institutions de la République notamment le député MuhindoNzangi ont vilipendé, n’a fait que ragaillardir la commune au profit des fils et filles épris de la paix,de cette contrée de la région du Sud-Kivu. D’aucuns se demandent pourquoi ce Muhindo Nzangi” député nommé de Beni ” taxant les Banyamulenge d’étrangers, lui-même originaire de l’Uganda, ayant un pied de l’autre côté de la rivière Semliki et un autre en RDC ait eu l’audace de fourrer son nez au Sud-Kivu alors que Beni est aussi meurtri et plus meurtri d’ailleurs ?

    En outre, ses réactions épidermiques sur les cris d’alarme que l’Honorable député Me Moïse Nyarugaboa lancé aux autorités du pays sont àprendre avec mépris car ne sont que des faux-semblants, des machinations pour éblouir les gens. Toutefois, considérons avec perspicacité qu’elles nous ont appris davantage sur sa personne et nous en prenons bonne note. Qu’il apprenne que, les délires de la dépossession d’un soi-disant chez soi, sont traitables par l’immersion dans l’endroitcensé déposséder. Sieur Cikwaninelaisse tomber les chemins de l’errance, va faire de l’argent à Minembwe, il y a de l’or.

    In fine, il est déplorable et éblouissant que, les intellectuels, les prélats etles animateurs des institutions tant provinciales que nationales aient pu embourber avec manichéisme la quasi-totalité des 80 millions d’habitants contre une petite commune de 10 km2. Et, si et seulement si, il y a eu ” coïncidence ” (le mot a été trop utilisé lors de l’interpellation du Ministre d’Etat) que sa création a été faite avec duperie sans que personne ne l’ait pas remarquéà tous les échelons,la république est donc fichue.
    Que vive la République Démocratique du Congo unie !
    N.B : L’auteur assume seul et pleinement la responsabilité des informations fournies et des opinions exprimées dans cet article

    Alain Rumenge

    Source : https://fr.igihe.com/Marcellin-Cikwanine-ou-Les-delires-d-un-ex-Kadogo-auto-promu-maitre-es.html

  • Ese mwiteguye guhinduka? #rwanda #RwOT

    Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu (Abafilipi 3:7-8).

    Iyo tuvuze “guhindura”, tuba tuvuze kuva mu cyerekezo kimwe tukajya mu kindi bityo hakabaho impinduka. Guhinduka ni ugukosora ibyo wabonaga bitagenda neza ukabiha umurongo muzima. Biragaragara ko tugiye kwinjira mu mwaka mushya, benshi muri twe tuzaba twarafashe ibyemezo byo guhindura ibintu bimwe na bimwe hagamijwe kubikosora kugira ngo uzabe umwaka muhire ku buzima bwacu.

    Yego, birashoboka ko twagize intsinzi muri gahunda zacu, ubucuruzi bwacu, imishinga yacu, ariko se ni iyihe nyungu twagezeho mu rwego rwo kuba inkoramutima ya Yesu? Nizera ko ikintu cy’igiciro cyane ari ukurushaho kumenya Kristo kuruta uko twari tumuzi mbere ndetse tukubaka ubucuti budasanzwe.

    Ese turimo kumarana umwanya mwiza?

    Ese twemerera Umwuka Wera kutuvugisha mugihe dusenga?

    Intego nyamukuru ya buri wese muri twe ni ukumenya Umwami

    Ese twiteguye kugaragaza impinduka mu bitekerezo byacu, mu myitwarire yacu no mu mico yacu?

    Ese twiteguye gukora ibikenewe kugira ngo twegere umutima we?

    Ese twiteguye gusiga ibintu byose kugira ngo duhe umwanya Yesu mu buzima bwacu?

    Ese twiteguye gushyira ingufu aho zikenewe byihutirwa?

    Hatabayeho kwirengagiza dukwiye gusobanukirwa ko kwemerwa n’abantu, incuti nta mwanya bizaguhesha mu ijuru.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Mukiza nshoboza kuba uwo wifuza ibihe byose ndeke kurangazwa n’iby’isi bizashira, ahubwo umpe guhinduka mu buryo buguhesha icyubahiro, n’aho nahomba ibindi byose ariko mpore nezezwa no kunguka Kristo. Amen!

    Source:topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-mwiteguye-guhinduka.html