Blog

  • Bagenzi Bernard yavuze ko ataramenya icyatumye Active bahitamo gutandukana na ‘Incredible Records’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi Bagenzi na we wahoze ari umuhanzi ubu akaba asigaye atunganya umuziki/producer, yabivuze aganira na kigali Today ku kuntu abahanzi benshi bahitamo kureka gukorana n’ababafashije kuzamuka, ndetse no kumenyekana.

    Bagenzi yakoranye n’abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki hano mu Rwanda, nka Meddy, Ciney, Danny Nanone, Young Grace ndetse n’itsinda rya Active. Iri tsinda ryaje kureka gukorana na Bagenzi rikajya gukorana na Infinity Records yaje guhindura izina ikitwa New Level.

    Yagize ati “Itsinda rya Active ntacyo nabagombaga na bo ntacyo bangombaga habe n’igiceri cy’ijana. Ariko gutyo gusa ntazi aho biturutse abasore barifashe baragenda bajya gukorana n’indi nzu y’umuziki. Kugeza n’ubu sindumva impamvu yabibateye, ariko sinabarenganya kuko abantu barakura bagashakisha ahari ibyiza kurushaho”.

    Nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Active ryari rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek, Bagenzi yahise asinyana amasezerana y’imikoranire na Davis D hamwe na Kevin Kade, bombi baririmba injyana na Afrobeat.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bagenzi-bernard-yavuze-ko-ataramenya-icyatumye-active-bahitamo-gutandukana-na-incredible-records

  • Gatsibo: Ukekwaho kuba umurwayi wo mu mutwe yakomerekeje mwarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munezero Yves, na we yakomerekejwe n
    Munezero Yves, na we yakomerekejwe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Munezero Yves yinjiye mu kigo cya GS Bihinga abaririza umuyobozi w’ikigo.

    Ngo mwarimu Bayingana André yamubajije icyo ashakira umuyobozi w’ikigo amusubiza ko ashaka ko amuha ishuri akiga. Mwarimu Bayingana André, ngo yamubwiye ko umuyobozi adahari yaza kugaruka kumureba saa munani z’amanywa.

    Ati “Yamubajije umwaka yigamo undi amusubiza ko ari umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye. Mwarimu yamusabye kuza kugaruka saa munani kuko umuyobozi w’ikigo ari bwo ari bube ahari”.

    Munezero ngo yaratashye saa munani zigeze aragaruka ariko noneho aza abaza umwarimu wamwakiriye mbere.

    Ngo akibona mwarimu Bayingana yahise amukubita mu mutwe igiti yari afite mu ntoki aramukomeretsa, abanyeshuri na bo bafata Munezero baramukubita bahorera mwarimu.

    Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero
    Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero

    Abandi barimu ngo bahosheje intambara bajyana Munezero Yves ndetse na mwarimu Bayingana André ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kugira ngo bavurwe.

    CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko bose bavuwe bagataha ariko ngo Polisi ikaba irimo gukorana na RIB kugira ngo Munezero Yves ajyanwe kwa muganga kuko bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

    Agira ati “Munezero bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse akagwa n’igicuri. Turimo gukorana na RIB kugira ngo ajyanwe kwa muganga i Ndera avurwe kuko agumye mu baturage yakomeza kubagirira nabi”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-ukekwaho-kuba-umurwayi-wo-mu-mutwe-yakomerekeje-mwarimu

  • Belgium Considers Disarmament 'Way Out Of Armed Conflicts In DRC' #rwanda #RwOT

    Tristan Terryn the political adviser to the Embassy of the Kingdom of Belgium in the DRC, observed on Friday November 6 that the Disarmament, Demobilization, Reintegration (DDR) mechanism is a way out of armed conflicts in the DRC.

    His remarks came after holding discussions with Alain Kashindi Assumani the DRC's National Coordinator of the Stabilization and Reconstruction Program (STAREC).

    According to Terryn his country sees the return of a lasting peace in the parts affected by armed conflicts, particularly in the east of the country, through the DDR mechanism, but also by the creation of small jobs in favor of militiamen who agreed to respond to the call of President Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo who had invited them to lay down their arms and participate in the DDR process.

    'Belgium is also considering the creation of small jobs and certain income-generating activities for the benefit of local populations who are victims of several war pangs and other atrocities linked to the various armed conflicts in the DRC', he said.

    The UN through the stabilisation mission in DRC , Monusco, has tried to stabilise the country for the past 20 years with a 15,000-strong peacekeeping force but has miserably failed.

    An estimated 160 rebel groups with a total of more than 20,000 fighters are still active in the DRC's east. The motives for the various groups are not always clear, although it is believed they are mostly over control of land or minerals such as gold and cobalt.

    President Felix Tshisekedi said in June last year that his government had devised a plan for the 'complete eradication' of foreign armed groups, in collaboration with Monusco and neighbouring countries affected by the violence, particularly Uganda and Rwanda.

    The STAREC Program was created by presidential decree — its essential mission is the stabilization and reconstruction of the DRC.

    STAREC was primarily designed for armed conflict-affected areas, especially in eastern DRC. It was launched by the Congolese Government, with the support of the United Nations system and development technical partners. Its main goal has been to restore State authority in the East which is the region that is the most fragile and most exposed to conflicts.

    The plan works towards the rehabilitation of administrative infrastructure, and is also involved in the fight against poverty and impunity regarding the numerous exactions and violations committed in this part of the country.

    Congolese Parliament Questions Tshisekedi's Project Against Militia

    Source : https://taarifa.rw/belgium-considers-disarmament-way-out-of-armed-conflicts-in-drc/

  • Rwanda rotates female-dominated Police contingent in South Sudan #rwanda #RwOT

    It’s the third rotation of the contingent pledged by President Paul Kagame during the UN Leaders’ Summit on Peacekeeping Operations in 2015, following the maiden unit deployed in June 2018.

    The newly deployed contingent under Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera left early in the morning to replace the unit commanded by SSP Jackline Urujeni, which safely returned home later in the afternoon after its 18 months tour-of-duty.

    Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Commissioner for Public Relations and Media (PRM) presided over the departure and arrival of the rotated contingents at Kigali International Airport, on behalf of RNP leadership.

    While welcoming the replaced contingent, CP Kabera thanked them for their “resilience and commitment” to their mandate despite the challenges posed by the pandemic of COVID-19.

    “It was a challenging period due to the pandemic, everyone was at the risk of being infected. Nonetheless, this did not prevent you from carrying out your peacekeeping duties. For that, we thank you,” CP Kabera told the officers.

    He also reminded them that they will head straight to 14 days in quarantine where they will be tested for COVID-19 before they are given new assignments back home.
    Meanwhile, the newly deployed unit spent 14 days in quarantine, tested negative for COVID-19 and given certificates prior to their deployment.

    On the other hand, the replaced contingent was also taken through the COVID-19 disinfection process on arrival as well as sanitazing hands, disposing of used fabrics and face masks, and measuring body temperature, among others.

    SSP Urujeni said that their successful tour-of-duty was due to the commitment of each and every Police officer under her command.

    “RWAFPU-3 operates under UNMISS mandate of Protection of Civilians; creating conducive conditions for the delivery of humanitarian assistance; monitoring and investigating human rights; as well as supporting the implementation of revitalized agreement and peace process,” SSP Urujeni said.

    She added: “In line with this mandate, we carried out public order management assignments, supported humanitarian activities, provided security and escorted VIPs and other delegates visiting civilian sites, patrols and search operations in Juba as well as community engagement activities and other duties assigned through the UN Police chain of command.”

    Rwanda maintains six police contingents in South Sudan and Central African Republic (CAR) as well as Individual Police Officers (IPOs) in different UN missions, all with the strength of over 1000 officers.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-rotates-female-dominated-police-contingent-in-south-sudan

  • Menya neza ishusho y’amatora ya Perezida muri Amerika n’ufite amahirwe yo gutsinda #rwanda #RwOT

    Kugirango usobanukirwe neza, turifashisha ubusesenguzi bw’umunyamakuru wa BBC muri Amerika ya ruguru witwa Anthony Zurcher. Turakugaragariza uko byifashe muri Leta enye zisigaye kugirango hemezwe uwatsinze amatora uwo ari we.

    Leta ya GEORGIA, ifite intumwa 16 zitora. Uko bihagaze ubu muri iyi Leta, Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo kuko ubu kiri munsi y’amajwi 2,000. Abategetsi baho bavuga ko hasigaye kubarwa amajwi agera ku 15,000. Ayo ni amajwi yoherejwe n’iposita cyane cyane yo mu mujyi wa Atlanta na Savannah yiganjemo abatoye cyane Biden, gusa ukurikijwe amajwi atarabarurwa byose birashoboka.

    Leta ya PENNSYLVANIA ifite intumwa 20 zitora. Uko bihagaze kugeza ubu Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo, mbere cyari ikinyuranyo cy’amajwi arenga 500,000 ariko ubu kigeze ku 26,000. Uhagarariye iyi leta avuga ko kugeza ejo kuwa kane mu gitondo hari hakiri amajwi 550,000 ahatandukanye, hafi 1/2 cyayo ubu ntarabarwa. Ayo majwi ari mu duce twiganjemo Abademokarate aho Hillary Clinton yatsinze cyane mu 2016. Aha naho bigaragara ko amajwi atarabarurwa ari menshi kuburyo ntawahita yemeza uko biza kurangira. N’ubwo Trump ari imbere, aha amajwi menshi asigaye ni ay’iposita yo mu gace ka Philadelphia, ariyo mpamvu Biden ari kubona menshi agasatira Trump.

    Muri Leta ya ARIZONA ho hari Intumwa 11 zitora. Uko bihagaze ubu Joe Biden aracyarusha Trump amajwi 46,000 ariko Trump amajwi ye yakomeje kwiyongera ejo kuwa kane. Abategetsi muri iyi leta kuwa kane nimugoroba bavuze ko hakiri amajwi 470,000 atarabarwa ubu ntibizwi neza asigaye uko angana. Ayo majwi ni ay’ahatandukanye muri iyi leta, ariko cyane cyane mu duce twegereye umujyi mukuru wa Phoenix.

    Muri Leta ya NEVADA hari Intumwa 6 zitora. Uko bihagaze kugeza ubu Joe Biden ari imbere hafi amajwi 12,000, ikinyuranyo yashyizemo kuwa kane mu gitondo ubwo bari bamaze gutangaza amajwi mashya yabaruwe. Abategetsi baravuga ko hari amajwi agera ku 190,000 asigaye atarabarurwa. Hafi 90% muri yo ni ayo mu ntara ya Clark County ahaba umujyi wa Las Vegas, kandi menshi muri ayo majwi ni ayoherejwe ku iposita.

    Ikinyuranyo gito Biden yashyizemo gishobora kwiyongera mu gihe amajwi y’iposita yifashishijwe cyane n’Abademokarate akomeje kubarwa – kereka mu gihe abantu batoye bwa mbere baba bashyigikiye Trump. Utundi duce tw’icyaro tw’abatsimbaraye ku bya cyera b’Abarepubulikani natwo turohereza amajwi yatwo ariko ntabwo dutuwe cyane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Menya-neza-ishusho-y-amatora-ya-Perezida-muri-Amerika-n-ufite-amahirwe-yo-gutsinda

  • Producer Sano, imwe mu mpano zidasanzwe ziba mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sano yize umuziki uri Afurika y
    Sano yize umuziki uri Afurika y’Epfo no muri Uganda

    Sano avuga ko yize ibijyanye na muzika aba mu gihugu cya Uganda akaza gufashwa n’ibindi bijyanye na muzika abifashijwemo n’umuntu wo mu gihugu cya Philipines akaza gukomereza amasomo mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yamenyeye gukora indirimbo.

    Yagize ati “Nakoreye indirimbo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo ba Bruce Melodie, Riderman, Alyn Sano, Hope Irakoze, Mani Martin n’abandi benshi nishimira ko banyurwaga n’uburyo nkora indirimbo kandi nkora ibyo nzi nigiye”.

    Sano Patrick ni umwe mu ba producer b’abahanga mu gucuranga piano, gucuranga gitari, accordeon n’ibindi bicurangisho byisnhi, akaba azwiho kugira ijwi ridasanzwe, akaba afasha benshi mu bahanzi rimwe na rimwe mu kubigisha kuririmba.

    Umwe mu bahanzi uzwi ku izina rya Padiri avuga ko bishoboka ko nta muhanga uri mu Rwanda uri ku rwego rwa Sano.

    Yagize ati “Tujya twumva ngo batanga ibihembo by’abaproducers gusa hari impano idasanzwe iri mu Rwanda abantu benshi batazi iyo mpano ni Sano Patrick”.

    Uyu muproducer Sano azwi cyane ku kazina ka ‘Panda Music’ ndetse akenshi indirimbo ze haba harimo akantu kamuvuga ngo Sano Panda, akaba ari musaza w’umuhanzi Alyn Sano.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/producer-sano-imwe-mu-mpano-zidasanzwe-ziba-mu-rwanda

  • Bugesera: Inzitiramibu zari zimaze umwaka zitaboneka ubu zirimo gutangwa mu rwego rwo guhangana na Malariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gusa hari hashize igihe nta nzitiramibu ziboneka, kuko hari ababyeyi bavuga ko batwise bakarinda babyara nta nzitiramibu bahawe kandi bipimishiriza ku bigo nderabuzima uko bisanzwe, nyamara mbere ngo zarabonekaga.

    Ibyo kuba hari hashize igihe kinini nta nzitiramibu ziboneka binemezwa na Ndayisabye, uvuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu yaherukaga mu kwezi k’Ukuboza 2019, ubu zongeye gutangwa muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Gusa ngo hanyuzemo gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu muri Gashyantare na Werurwe 2020. Ibyo rero ngo byagize uruhare mu kongera umubare w’abarwara Malariya nubwo ngo haba hari n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko n’ibura ry’inzitiramibu ni imwe muri zo nk’uko bivugwa na Ndayisabye.

    Mukamusana Venantia utuye mu Mudugudu wa Kiyogoma, Akagari ka Murama, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, wari waje kuvuza umwana ku Kigo nderabuzima cya Nyamata, avuga ko yahawe inzitiramibu muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020, ngo akaba yaherukaga kuyihabwa mu myaka ibiri ishize.

    Yagize ati “Inzitiramibu naraye nyibonye, ariko nari maze iminsi ntayo mfite, gusa twebwe n’ubundi malariya ntijya ituvaho nubwo twaba dufite inzitiramibu, malariya yantangiye ngitwite inda y’amezi abiri, na nyuma yo kubyara nta kwezi gushira ntaje kwivuza hano cyangwa nje kuvuza umwana, kandi igihe cyose badusangamo malariya, hari n’ubwo njya ku bitaro bikuru ariko ntijya irangira pe sinzi impamvu”.

    Uwitwa Yabaragiye Maria wo mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, na we wari wazanye n’umwe mu bana be kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata, avuga ko we n’umwana we barwaye, ariko we ngo nta nzitiramibu yabonye nubwo ari mu bemerewe kuzihabwa ku buntu, kuko ngo zashize bataragerwaho, bityo ngo bazongera bakore urutonde rw’abatarazibonye na bo bazazihabwe ubutaha.

    Mukamudenge Xaverine wo mu Mudugudu wa Rwakibirizi II, Akagari ka Nyamata-Ville, mu Murenge wa Nyamata, avuga ko yabonye inzitiramibu muri uku kwezi k’Ugushyingo, ariko ngo yabonye zikozwe nabi.

    Yagize ati “Inzitiramibu nayibonye kuko ndi mu cyiciro cyemerewe kuyibona, ariko iyo ngira amafaranga mba nayibasubije nkigurira inziza, uretse ko nta n’imibu najyaga numva, izo nzitiramibu baduhaye zikozwe nabi zifite udukondo dutandatu, ubwo kuyimanika byaranze, haje abagabo babiri kumfasha kuyimanika biranga kuko nabonye zikozwe nabi”.

    Dr Mbituyumuremyi Aimable, ushinzwe porogaramu yo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yasobanuye impamvu hajya habaho gutinda gutanga inzitiramibu, mu turere tumwe na tumwe, avuga ko iyo akarere runaka katerewe imiti yica imibu mu nzu, kadashobora guhabwa inzitiramibu mbere y’Akarare kataterewe imiti.

    Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibura ry’inzitiramibu ryatumye habaho ubwiyongere bw’abarwara malariya, nubwo iyo atari yo mpamvu yonyine, ku buryo ubu inzitiramibu zirimo zitangwa ariko na malariya ikaba ngo yari yiyongereye cyane muri ako Karere nk’uko uwo muyobozi abivuga.

    Uwo muyobozi avuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu yaherukaga mu kwezi k’Ukuboza 2019. Muri Mutarama 2020 imibare y’abarwaye malariya mu Karere ka Bugesera kose yari 6,312, mu gihe muri Nzeri abarwaye malaria bari 10,913, ibyo bigaragaza ko umubare w’abarwara iyo ndwara wiyongereye muri icyo gihe hatabonekaga inzitiramibu.

    Gusa ngo mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2020 kubera gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu, umubare w’abarwaye malariya ntiwazamutse cyane nk’uko byari bimeze muri aya mezi aheruka.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/bugesera-inzitiramibu-zari-zimaze-umwaka-zitaboneka-ubu-zirimo-gutangwa-mu-rwego-rwo-guhangana-na-malariya

  • Menya ingano y’umushahara wa Perezida wa Amerika urimo guhanganisha Trump na Joe Biden #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umuntu uba ukomeye cyane mu ruhando mpuzamahanga, icyubahiro no kuvuga rikijyana, gucungirwa umutekano mu buryo buhambaye n’ibindi bikaba biri mu byemeza ko akomeye ariko urebeye ku mushahara ukaba wasanga atagenerwa amafaranga menshi.

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agenerwa umushahara ungana n’amadolari ya Amerika 400.000 ku mwaka akongerwa n’andi madolari 50.000 amufasha muri gahunda z’akazi, muri rusange akaba ahabwa angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 36.000.000 buri kwezi. Gusa uyu mushahara si munini ugereranyije n’imitungo ya Perezida Donald Trump, ni ingano nto y’amafaranga ugereranyije n’ubukire bw’uyu mugabo. By’akarusho we umushahara we guhera muri 2017 kugeza muri 2020, yarawutanze awufashisha ibigo bitandukanye muri Amerika.

    Ibi Trump yari yaranabivuze igihe yiyamamazaga mu mwaka wa 2016, imvugo ye ikaba yarabaye ingiro areka gufata uyu mushahara. Trump yari yagize ati : “Ikintu cya mbere nzakora nintorerwa kuba Perezida, sinzigera nemera kwakira umushahara, kuri njye ntacyo umushahara uvuze. Uwo mushahara ntacyo nzaba nywushakaho, nta n’idolari rimwe nzafata, nzareka umushahara wanjye wose nta na macye nzajya mfata rwose.”

    Donald John Trump wavutse tariki 14 Kamena 1946, asanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Amerika, akaba afite amahoteli, amazu y’imyidagaduro n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi. Mu 1971, Se umubyara, Fred Trump, yamweguriye imitungo ye yiganjemo amazu y’imyidagaduro, amahoteli n’ibindi bitandukanye.

    Ikindi wamenya ni uko umutungo wa Donald Trump wagabanutse cyane kuva yaba Perezida. Mu mwaka wa 2016, ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko Donald Trump yari ku mwanya wa 324 ku isi yose mu baherwe bafite agatubutse, akaba uw’156 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe yabarirwaga akayabo k’amadolari ya Amerika agera kuri 3.070.000.000, nyamara kugeza tariki 15 z’ukwezi gushize, umutungo wa Trump wari ugeze ku madolari y’amerika 2.500.000.000.

    Donald Trump si we Perezida wa Amerika wa mbere wafashishije abatishoboye umushahara we kuko Herbert Hoover wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 1929 kugeza mu 1933, kimwe na mugenzi we John F. Kennedy wabaye Perezida kuva mu 1961 kugeza mu 1963 ubwo yicwaga, bombi bafashe umushahara bahabwaga bawukoresha mu bikorwa byo gufasha abatishoboye n’abari mu kaga. George Washington nawe yigeze gutanga amadolari 25,000 ku mushahara we.

    Tugarutse kuri Joe Biden, amafaranga afite ni macye cyane ugereranyije n’aya Trump, gusa we muri rusange ayakomora ku mirimo yagiye akora irimo uwo kuba Visi Perezida mu gihe cya Barack Obama ndetse no kuba Umusenateri. Kugeza ubu abarirwa umutungo ungana n’amadolari ya Amerika miliyoni icyenda ($9.000.000).

    Gusa byumvikane neza ko umushahara wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wiyongeraho ibindi byose umukuru w’igihugu akenera mu kazi kuko uburyo bw’ingendo mu modoka n’indege by’agahebuzo, aho kuba n’ibitunga umuryango we muri White House n’ibindi byose aba abyishyurirwa na Leta.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Menya-ingano-y-umushahara-wa-Perezida-wa-Amerika-urimo-guhanganisha-Trump-na-Joe-Biden

  • Four-Year USAID Isuku Iwacu Project Celebrates Bringing Sanitation Access to 500,000 Rwandans #rwanda #RwOT

    'By working hand-in-hand with the Government of Rwanda, USAID Isuku Iwacu has been integral in increasing access to life saving hygiene and sanitation solutions for the population in the eight districts where the project has worked. The United States is committed to doing more and to work with the government and the people of Rwanda to build public-private partnerships for sustainable sanitation,' said USAID Deputy Mission Director, Bill Hansen.

    In a ceremony held at the Kigali Convention Centre, USAID, the Ministry of Infrastructure (MININFRA), as well as implementing partners headed (SNV) USA dba DevWorks International with SNV Netherlands, Water for People and World Vision International, marked the culmination and remarkable achievements of the four-year effort that has enabled over 500,000 people to acquire basic sanitation in eight districts of the project’s work.

    Isuku Iwacu Activity (2016-2020) represents the continued commitment of USAID to support Rwanda on its journey to achieve universal coverage of sanitation facilities for its 12 million people and Sustainable Development Goal 6 which focuses on water and sanitation for all.

    The overall goal of USAID Isuku Iwacu was to increase local ownership and capacity to deliver sustainable, high quality sanitation and hygiene services in order to decrease childhood stunting.

    Over the life of the Activity, the project has worked in the eight districts of Kayonza, Kicukiro, Ngoma, Nyabihu, Nyanza, Nyarugenge, Ruhango, and Rwamagana where it fostered local ownership and strengthened capacity building, leading to remarkable results. USAID Isuku Iwacu did this by working with leaders and local civil society organizations at national and decentralized levels.

    USAID Isuku Iwacu focused on three strategic areas: Increasing demand for sanitation products and services at the household level, strengthening the supply of sanitation products and services, and developing an improved enabling environment to support new markets for improved sanitation.

    The project realized several critical achievements in its four years of implementation, including 561,035 Rwandans supported to gain access to basic sanitation; 254,504 households with clean covered latrines; 219 villages pre-declared as Open Defecation Free (ODF) environments; and eight District Sanitation Centers (DSC) built across the areas of implementation.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/four-year-usaid-isuku-iwacu-project-celebrates-bringing-sanitation-access-to

  • Musanze Cycling Club Begins Intense Training #rwanda #RwOT

    Cyclists of the Musanze district based cycling club have started intensive training in preparation for the forthcoming competitions.

    In June, the Sports Ministry announced resumption of Several non-contact outdoor sporting activities but under strict observation of guidelines aimed at preventing the spread of Covid-19.

    The sporting activities allowed to resume include cycling, athletics, golf, tennis, hiking, and motorsports.

    Source : https://taarifa.rw/musanze-cycling-club-begins-intense-training/