Blog

  • Musanze: Abadepite bakemanze uburyo amashuri yo mu cyaro yirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abadepite basabye abanyeshuri n
    Abadepite basabye abanyeshuri n’abarezi kwirinda COVID-19

    Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu Abadepite bari ku girira mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuva tariki 02 Ugushyingo 2020, aho mu bigamijwe harimo no kureba ubwitabire bw’abana mu itangira ry’amashuri, n’uburyo hirindwa icyorezo cya COVID-19 mu banyeshuri.

    Ubwo itsinda riri mu Karere ka Musanze rigizwe na Hon Murekatete Marie Thérèse, Hon Nirere Marie Thérèse na Hon Mpembyemungu Winifrida, ryasuraga Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, basanze hakiri icyuho gikomeye mu kurinda abana kwandura COVID-19.

    Imbogamizi basanzwe mu bigo binyuranye by’amashuri yo muri uwo murenge, harimo kutagira ibikoresho bya ngombwa byifashishwa mu kwirinda COVID-19, ari byo icyumba gitunganyije cy’umurwayi, ubukarabiro no kuba amashuri atagira amazi, n’ibyumba bidahagije bizakira abana ku itariki 23 Ugushyingo, ubwo bazaba bamaze kwiyongera.

    Ubwo abo Badepite basuraga ikigo cy’ishuri ribanza rya Rungu, basanze mu kigo higa abanyeshuri 185 ku banyeshuri 288 biga muri icyo kigo, banenga ubuyobozi bw’icyo kigo bwagaragaje ko butita ku kibazo cy’imyigire y’abana, dore ko ubwo buyobozi bwayobewe umubare w’abana baje kwiga uwo munsi, biba ngomba ko Abadepite bajya mu mashuri kubibarira mu rwego rwo kumenya abitabiriye amasomo.

    Muri GS Shashi na ho hagaragaye ikibazo cy
    Muri GS Shashi na ho hagaragaye ikibazo cy’amazi n’ubukarabiro

    Ubwo buyobozi kandi bwakomeje gutungwa agatoki ku burangare mu ngamba zo kwirinda COVID-19, aho butigeze bugaragariza inzego zo hejuru ko hakenewe ibyumba by’amashuri, Abadepite bagira impungenge ko abanyeshuri bazaba benshi mu ishuri ntihirirwe COVID-19 uko bikwiye mu gihe bose bazaba batangiye ku itariki 23 Ugushyingo bakaba bakomeza kwicara ari bane ku ntebe nk’uko byahoze, mu gihe ubu bicaye ari babiri ku ntebe.

    Hagaragaye n’ikibazo cyo kuba hatarateguwe icyumba cy’umuntu waba agaragayeho ibimenyetso bya COVID-19, mu gihe hari ibyumba by’amashuri bifunze kuko abanyeshuri bose bataratangira, ndetse haboneka n’ikibazo cyo kutagira ubukarabiro bwiza ndetse no kuba ikigo kitagira amazi aho bakoresha ay’imvura, ibyo bikaba byateza ikibazo cyo kwandura COVID-19 mu buryo bwihuse.

    Ibyo bibazo byateye Abadepite impungenge, batekereza no kuba icyo kigo cyaba gifunze, mu gihe mu munsi umwe gusa baba badakosoye ayo makosa.

    Ibyo bibazo kandi babisanze no mu yandi mashuri anyuranye aho ku ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Shashi, na none bahasanze ibibazo binyuranye bikomeje kuba inzitizi mu kwirinda icyo cyorezo, aho batagira icyumba cyagenewe ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19, ntibagire ubukarabiro buhagije ndetse bigaragara ko ikigo kitagira amazi, aho bifashisha ayo bakura mu bishanga.

    Amasomo yaratangiye
    Amasomo yaratangiye

    Kuba ibyo bigo by’amashuri bitagira amazi, ndetse n’ibyumba bishya by’amashuri biri kubakwa hakaba hari impungenge ko bishobora kuzura mu mwaka utaha abanyeshuri bagakomeza kwiga bacucitse, byateye impungenge Abadepite aho bemeza ko ubwirinzi bwa COVID-19 mu mashuri y’ibyaro bugiteye impungenge nk’uko Hon Murekatete Marie Claire uyoboye itsinda ry’Abadepite basuye Akarere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Mu mashuri haracyari akazi, kuko bigaragara ko kuri 23 Ugushyingo mu gihe abanyeshuri bose bazaba batangiye hazaba ikibazo mu kwirinda COVID-19 kubera ubucucike buzaba mu mashuri, ikindi twabonye aho twasuye usibye ishuri rimwe rya Karwasa, ahandi ubukarabiro ni buke kandi ntabwo bwujuje ibisabwa, ikindi aho twageze hose nta byumba bateguye byo kwakiriramo umwana ugize n’ikibazo cyangwa ugaragayeho ibimenyetso bya COVID-19”.

    Hon Murekatete na bagenzi be babwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca ko icyo bugomba kwitaho mbere na mbere ari ubuzima bw’umwana, bavuga ko aho kugira ngo abana bandure COVID-19 birutwa n’uko baba baretse gutangira.

    Umuyobozi wa GS Shashi ageza ibibazo by
    Umuyobozi wa GS Shashi ageza ibibazo by’ikigo kuri Hon Murekatete Therese

    Uretse ibyo bibazo byagaragaye mu bigo binyuranye by’amashuri, Abadepite bashimye ibyumba 19 by’amashuri biri kubakwa mu rwunge rw’amashuri rwa Karama n’ubwiherero 24, bemeza ko bizakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, nubwo bagaragarijwe ibibazo by’umuhanda mubi n’amazi adahagije muri ako gace.

    Hari n’ibyumba by’amashuri 16 biri kubakwa mu buryo bugeretse (étage) mu rwunge rw’amashuri rwa Mata, aho na byo bizafasha kugabanya ubucucike mu mashuri nubwo byagaragaye ko bishobora kuzura muri Mata 2021.

    Bimwe mu byumba bishya ntibirasakarwa
    Bimwe mu byumba bishya ntibirasakarwa

    Ibindi bibazo byagaragaye mu bigo by’amashuri ni ibijyanye n’umubare muto w’abarimu, ubwiherero buke kandi bushaje, ikibazo cy’umuriro mu bigo by’amashuri aho abana batiga ikoranabuhanga uko bikwiye, abana bakomeje gutinda kugera ku ishuri aho byagaragajwe ko bakomeje guhugira mu mirimo yinjiza amafaranga, abandi ngo bagatinya kuza ku ishuri bitewe no kutagira imyambaro y’ishuri aho iyo bari bafite batayitayeho igasaza mu mezi arindwi bamaze mu ngo zabo, n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/musanze-abadepite-bakemanze-uburyo-amashuri-yo-mu-cyaro-yirinda-covid-19

  • Abakinnyi 11 b’ikipe yo mu Rwanda banduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 11 b’ikipe y’Amagaju FC yiteguraga imikino ya Kamarampaka ishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere, banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Aba bakinnyi bari mu mubare w’abantu 18 baraye banduye mu gihugu hose.

    Muri aba bantu baraye banduye 12 ni aho mu karere ka Nyamagabe harimo abakinnyi 11 b’Amagaju FC.

    Aba bakinnyi bakaba banduye mu gihe tariki ya 13 Ugusnyingo 2020 bagomba gutangira imikino ya kamarampaka y’icyiciro cya 2 irimo ihatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2020-2021.

    Aba bakinnyi bakaba bahise bashyirwa mu kato, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwatangaje ko abakinnyi bose uko ari 11 nta n’umwe urembye.

    Muri aba bakinnyi banduye uko ari 11, bane nibo bakina mu ikipe nkuru abandi ni abo mu bari baraje gufasha abandi imyitozo.

    Iyi kipe ikaba igiye gushaka uburyo aba bakinnyi barwaye babasimbuza bagakomeza kwitegura imikino ya kamarampaka nk’uko bisanzwe.

    Ikipe y’Amagaju iheruka gukina icyiciro cya mbere 2018-2019

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-11-b-ikipe-yo-mu-rwanda-banduye-coronavirus

  • Trump Attacks Election Integrity As Biden Nears 270 Electoral College Votes #rwanda #RwOT

    President Donald Trump is testing how far he can go in using the trappings of presidential power to undermine confidence in this week's election against Joe Biden, as the Democrat contender gained ground in tight contests in some key battleground states.

    With his pathway to re-election appearing to shrink, Trump has advanced unsupported accusations of voter fraud to falsely argue that his rival was trying to seize power. Thursday's moves amounted to an extraordinary effort by a sitting American president to sow doubt about the democratic process.

    'This is a case when they are trying to steal an election, they are trying to rig an election,' Trump said from the podium of the White House briefing room.

    The president's remarks deepened a sense of anxiety in the U.S. as Americans enter their third full day after the election without knowing who would serve as president for the next four years.

    His statements also prompted a rebuke from some Republicans, particularly those looking to steer the party in a different direction in a post-Trump era.

    Electoral college magic number

    Neither candidate has reached the 270 Electoral College votes needed to win the White House. But Biden eclipsed Trump in Wisconsin and Michigan, two crucial Midwestern battleground states, and has been inching closer to overtaking the president in Pennsylvania and Georgia, where votes are still being counted. It remains unclear when a national winner will be declared after a long, bitter campaign dominated by the coronavirus and its effects on Americans and the national economy.

    On Wednesday, The U.S.set another record for daily confirmed cases as several states posted all-time highs. The pandemic has killed more than 233,000 people in the United States.

    Rising tensions

    Biden spent Thursday trying to ease tensions and project a more traditional image of presidential leadership. After participating in a coronavirus briefing, he declared that 'each ballot must be counted.'

    'I ask everyone to stay calm. The process is working,' Biden said. 'It is the will of the voters. No one, not anyone else who chooses the president of the United States of America.'

     

    Biden's victories in the upper Midwest put him in a strong position, but Trump showed no sign of giving up. It could take several more days for the vote count to conclude and a clear winner to emerge. With millions of ballots yet to be tabulated, Biden already had received more than 73 million votes, the most in history.

    Trump's erroneous claims about the integrity of the election challenged Republicans now faced with the choice of whether to break with a president who, though his grip on his office grew tenuous, commanded sky-high approval ratings from rank-and-file members of the GOP.

    Lawsuits and late mail-in ballots

    Trump's campaign engaged in a flurry of legal activity to try to improve the Republican president's chances, requesting a recount in Wisconsin and filing lawsuits in Pennsylvania, Michigan and Georgia. Judges in Georgia and Michigan quickly dismissed Trump campaign lawsuits there on Thursday.

    Trump has held a small edge in Georgia, though Biden has been gaining on him as votes continue to be counted. The same is true in Pennsylvania, where Trump's lead had slipped to about 22,000 votes — and the race is destined to get tighter.

    One reason is because elections officials were not allowed to process mail-in ballots until Election Day under state law. It's a form of voting that has skewed heavily in Biden's favour after Trump spent months claiming without proof that voting by mail would lead to widespread voter fraud.

    Mail ballots from across the state were overwhelmingly breaking in Biden's direction. A final vote total may not be clear for days because the use of mail-in ballots, which take more time to process, has surged as a result of the coronavirus pandemic.

    The Trump campaign said it was confident the president would ultimately pull out a victory in Arizona, where votes were also still being counted, including in Maricopa County, the state's most populous area.

    The AP has declared Biden the winner in Arizona and said Thursday that it was monitoring the vote count as it proceeded.

    rfi

    Source : https://taarifa.rw/trump-attacks-election-integrity-as-biden-nears-270-electoral-college-votes/

  • Dore mu mibare uko Biden na Trump bari kurushanwa mu majwi muri leta zikomeye #rwanda #RwOT

    Kubarura amajwi mu matora yo guhatanira umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika biragana ku musozo, aho hasigaye kubarura muri leta enye hakamenyekana utsinda.

    Mu nkuru ya BBC igaragaza amashusho asobanura, bigaragara ko bikomeza guhinduka uko amajwi muri za leta agenda atangazwa.

    GEORGIA: Ifite intumwa 16 zitora

    Uko bihagaze:

    Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo. Ubu kiri munsi y'amajwi 2,000.

    Ni amajwi angahe atarabarwa: Abayobozi baho bavuga ko hasigaye kubarwa amajwi agera ku 15,000.

    Ayo majwi ari he? Ayo ni amajwi yoherejwe n'iposita cyane cyane yo mu Mujyi wa Atlanta na Savannah, yiganjemo abatoye cyane Biden.

    Umunyamakuru wa BBC, muri Amerika y'Amajyaruguru Anthony Zurcher avuga ko abantu bakwitega kureba niba Biden ashobora gushyikira Trump mu majwi cyangwa se ntibishoboke.

    Ibindi muri iyi leta biramenyekana ryari?

    Abayobozi bavuga ko bari hafi kurangiza, ko ibya nyuma bishobora kuboneka kuri uyu wa Gatanu mu gitondo (ubwo ni nimugoroba mu Rwanda no mu Burundi).

    PENNSYLVANIA — Intumwa 20 zitora

    Uko bihagaze:

    Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo. Icyari ikinyuranyo cy'amajwi arenga 500,000 ubu kigeze ku 26,000.

    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Uhagarariye iyi leta avuga ko kugeza ejo ku wa Kane mu gitondo hari hakiri amajwi 550,000 ahatandukanye, ni ukuvuga ko hafi 1/2 cyayo ubu atarabarwa.

    Ayo majwi ari hehe?

    Ari mu duce twiganjemo Abademokarate aho Hillary Clinton yatsinze cyane mu matora yo muri 2016.

    Anthony Zurcher avuga ko amajwi menshi asigaye ari ay'iposita yo mu gace ka Philadelphia, ari yo mpamvu Biden ari kubona menshi agasatira Trump.

    Ibindi muri iyi leta biramenyekana ryari?

    Abayobozi muri iyi leta bavuga ko bizeye kubara igice kinini cy'aya majwi bitarenze ku wa Kane (kuwa gatanu mu gitondo mu Rwanda no mu Burundi). Birashoboka ko hakiri kare uyu munsi hashobora kurara hamenyekanye ibiva hano.

    ARIZONA: Intumwa 11 zitora

    Uko bihagaze:

    Biden aracyarusha Trump amajwi 46,000, ariko Trump amajwi ye yakomeje kwiyongera ejo ku wa Kane.

    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Abayobozi muri iyi leta ku wa Kane nimugoroba bavuze ko hakiri amajwi 470,000 atarabarwa, ubu ntibizwi neza asigaye uko angana.

    Ayo majwi ari hehe?

    Ni ay'ahatandukanye muri iyi leta, ariko cyane cyane mu duce twegereye umujyi mukuru wa Phoenix.

    Umunyamakuru Anthony Zurcher, avuga ko Biden yari yabanje kuba imbere cyane muri iyi leta, ariko Trump yaje kumurya isataburenge.

    Yongeraho ko mu gihe amajwi menshi asigaye ari ayo mu ntara ya Maricopa, igikomeye ubu ari ukumenya niba ari ay'abantu biyiziye gutora, batoye cyane cyane Trump, cyangwa ari ay'abatoye bagatuma iposita, benshi batoye Biden.

    Ibindi biramenyekana ryari?

    Haracyategerejwe kumenya andi makuru ku byavuye mu matora hano muri iki gitondo cy'uyu wa Gatanu, ariko ntabwo wamenya uwo aza guhira.

    NEVADA: Intumwa 6 zitora

    Uko bihagaze:

     

    Biden ari imbere hafi amajwi 12,000, ikinyuranyo yashyizemo ku wa Kane mu gitondo ubwo bari bamaze gutangaza amajwi mashya yabaruwe.
    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Abayobozi baravuga ko hari amajwi agera ku 190,000 asigaye.

    Ayo majwi ari hehe?

    Hafi 90% muri yo ni ayo mu ntara ya Clark County, ahaba umujyi wa Las Vegas, kandi menshi muri ayo majwi ni ayoherejwe ku iposita.

    Umunyamakuru Anthony Zurcher, aravuga ko ikinyuranyo gito Biden yashyizemo gishobora kwiyongera mu gihe amajwi y'iposita yifashishijwe cyane n'Abademokarate akomeje kubarwa, kereka mu gihe abantu batoye bwa mbere baba bashyigikiye Trump.

    Utundi duce tw'icyaro tw'abatsimbaraye ku bya kera b'Abarepubulikani na two turohereza amajwi yatwo ariko ntabwo dutuwe cyane.

    Ibindi biramenyekana ryari?

    Andi majwi y'inyongera 51,000 uyu munsi ni bwo agezwa ahabarirwa amajwi nk'uko bivugwa na Joe Gloria, umuyobozi muri Clark County.

    Ibyavuye mu matora bya nyuma bishobora kumenyakana mu mpera z'iki cyumweru.

    SOURCE:BBC

    The post Dore mu mibare uko Biden na Trump bari kurushanwa mu majwi muri leta zikomeye appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/06/dore-mu-mibare-uko-biden-na-trump-bari-kurushanwa-mu-majwi-muri-leta-zikomeye/

  • Amatora muri USA: Kubara amajwi birakomeje. Ni nde uri imbere? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nkuru ya BBC igaragaza amashusho asobanura, bigaragara ko bikomeza guhinduka uko amajwi muri za leta agenda atangazwa.

    GEORGIA: Ifite intumwa 16 zitora

    Uko bihagaze:

    Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo. Ubu kiri munsi y’amajwi 2,000.

    Ni amajwi angahe atarabarwa: Abayobozi baho bavuga ko hasigaye kubarwa amajwi agera ku 15,000.

    Ayo majwi ari he? Ayo ni amajwi yoherejwe n’iposita cyane cyane yo mu Mujyi wa Atlanta na Savannah, yiganjemo abatoye cyane Biden.

    Umunyamakuru wa BBC, muri Amerika y’Amajyaruguru Anthony Zurcher avuga ko abantu bakwitega kureba niba Biden ashobora gushyikira Trump mu majwi cyangwa se ntibishoboke.

    Ibindi muri iyi leta biramenyekana ryari?

    Abayobozi bavuga ko bari hafi kurangiza, ko ibya nyuma bishobora kuboneka kuri uyu wa Gatanu mu gitondo (ubwo ni nimugoroba mu Rwanda no mu Burundi).

    PENNSYLVANIA – Intumwa 20 zitora

    Uko bihagaze:

    Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo. Icyari ikinyuranyo cy’amajwi arenga 500,000 ubu kigeze ku 26,000.

    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Uhagarariye iyi leta avuga ko kugeza ejo ku wa Kane mu gitondo hari hakiri amajwi 550,000 ahatandukanye, ni ukuvuga ko hafi 1/2 cyayo ubu atarabarwa.

    Ayo majwi ari hehe?

    Ari mu duce twiganjemo Abademokarate aho Hillary Clinton yatsinze cyane mu matora yo muri 2016.

    Anthony Zurcher avuga ko amajwi menshi asigaye ari ay’iposita yo mu gace ka Philadelphia, ari yo mpamvu Biden ari kubona menshi agasatira Trump.

    Ibindi muri iyi leta biramenyekana ryari?

    Abayobozi muri iyi leta bavuga ko bizeye kubara igice kinini cy’aya majwi bitarenze ku wa Kane (kuwa gatanu mu gitondo mu Rwanda no mu Burundi). Birashoboka ko hakiri kare uyu munsi hashobora kurara hamenyekanye ibiva hano.

    ARIZONA: Intumwa 11 zitora

    Uko bihagaze:

    Biden aracyarusha Trump amajwi 46,000, ariko Trump amajwi ye yakomeje kwiyongera ejo ku wa Kane.

    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Abayobozi muri iyi leta ku wa Kane nimugoroba bavuze ko hakiri amajwi 470,000 atarabarwa, ubu ntibizwi neza asigaye uko angana.

    Ayo majwi ari hehe?

    Ni ay’ahatandukanye muri iyi leta, ariko cyane cyane mu duce twegereye umujyi mukuru wa Phoenix.

    Umunyamakuru Anthony Zurcher, avuga ko Biden yari yabanje kuba imbere cyane muri iyi leta, ariko Trump yaje kumurya isataburenge.

    Yongeraho ko mu gihe amajwi menshi asigaye ari ayo mu ntara ya Maricopa, igikomeye ubu ari ukumenya niba ari ay’abantu biyiziye gutora, batoye cyane cyane Trump, cyangwa ari ay’abatoye bagatuma iposita, benshi batoye Biden.

    Ibindi biramenyekana ryari?

    Haracyategerejwe kumenya andi makuru ku byavuye mu matora hano muri iki gitondo cy’uyu wa Gatanu, ariko ntabwo wamenya uwo aza guhira.

    NEVADA: Intumwa 6 zitora

    Uko bihagaze:

    Biden ari imbere hafi amajwi 12,000, ikinyuranyo yashyizemo ku wa Kane mu gitondo ubwo bari bamaze gutangaza amajwi mashya yabaruwe.
    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Abayobozi baravuga ko hari amajwi agera ku 190,000 asigaye.

    Ayo majwi ari hehe?

    Hafi 90% muri yo ni ayo mu ntara ya Clark County, ahaba umujyi wa Las Vegas, kandi menshi muri ayo majwi ni ayoherejwe ku iposita.

    Umunyamakuru Anthony Zurcher, aravuga ko ikinyuranyo gito Biden yashyizemo gishobora kwiyongera mu gihe amajwi y’iposita yifashishijwe cyane n’Abademokarate akomeje kubarwa, kereka mu gihe abantu batoye bwa mbere baba bashyigikiye Trump.

    Utundi duce tw’icyaro tw’abatsimbaraye ku bya kera b’Abarepubulikani na two turohereza amajwi yatwo ariko ntabwo dutuwe cyane.

    Ibindi biramenyekana ryari?

    Andi majwi y’inyongera 51,000 uyu munsi ni bwo agezwa ahabarirwa amajwi nk’uko bivugwa na Joe Gloria, umuyobozi muri Clark County.

    Ibyavuye mu matora bya nyuma bishobora kumenyakana mu mpera z’iki cyumweru.

    Amafoto agaragaza uko bihagaze: BBC

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amatora-muri-usa-kubara-amajwi-birakomeje-ni-nde-uri-imbere

  • Urugendo Huye-Kigali rwashyizwe ku 2,560Frws, Kibeho-Huye rushyirwa kuri 630Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva i Huye kugera i Kibeho ubu harishyurwa amafaranga 630. Iyi ni gare ya Kibeho
    Kuva i Huye kugera i Kibeho ubu harishyurwa amafaranga 630. Iyi ni gare ya Kibeho

    Ubundi abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye bari bagaragaje ko batazi ibirometero bifatirwaho mu kugena amafaranga bagomba gutanga, kuko bavugaga ko hagati ya Nyabugogo na Gare ya Huye hari ibirometero 122. Urebye ikosora rya RURA ni ho ryashingiye.

    Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru na bo bari bagaragaje ko ibiciro bitigeze bihuzwa n’igiciro cy’amafaranga 21 kuri kilometero, ko ahubwo bakomeje gucibwa amafaranga yari yaragenwe mbere ya Coronavirus, ibiciro bya peteroli bitaragabanuka.

    Huye-Kibeho rero baraza kujya bishyura amafaranga 630, Huye-Ndago bishyure 780 naho Huye-Munini unyuze i Kibeho bishyure 1,010Frws.

    Urebye ibi biciro bya Huye-Nyaruguru ntibihura n’ibirometero biri kuri izi ngendo ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero, ariko umuyobozi w’ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko igena ry’ibiciro ritagendera ku mubare w’ibirometero gusa, ahubwo ko hanarebwa imiterere y’imihanda ndetse n’uko ahantu hagendwa.

    I Nyaruguru rero, nubwo hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera ku Munini, iyi mirimo ntirarangira ku buryo hakiri igice kitari gitoya kigikorwa.

    Ibi biciro hagati ya Huye na Kibeho ndetse no hagati ya Huye na Kigali, kimwe n’ibindi byakosowe na RURA, biratangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urugendo-huye-kigali-rwashyizwe-ku-2-560frws-kibeho-huye-rushyirwa-kuri-630frws

  • Abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo #COVID-19, imyitozo ihita ihagarikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe umunani yo mu cyiciro cya kabiri akomeje umwiherero n’imyitozo yo kuishakamo amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya kabiri, imyitozo y’Amagaju y’uyu munsi yahagaritswe kubera #COVID-19.

    05.11.20 Amakuru Mashya | Update

    *Kigali:1, Gatsibo:2, Nyagatare:3, Nyamagabe:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups) pic.twitter.com/BnBXd149vW

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 5, 2020

    Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryaraye risohotse kuri uyu wa Kane tariki 05/11/2020, rigaragaramo abanduye Coronavirus 12 bo mu karere ka Nyamagabe, aho muri abo 11 amakuru atugeraho ari uko ari abakinnyi b’ikipe y’Amagaju.

    Abakinnyi 11 b
    Abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo Coronavirus

    Kugeza ubu imyitozo y’AMagaju yari iteganyijwe uyu munsi yahise isubikwa, mu gihe abakinnyi, abatoza n’abandi bose bari mu mwiherero w’iyi kipe bagomba kongera bagapimwa

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-11-b-amagaju-basanzwemo-covid-19-imyitozo-ihita-ihagarikwa

  • 'A company That Does Not Change Dies'- Ade Ayeyemi #rwanda #RwOT

    In September 2015 Ade Ayeyemi, a veteran Nigerian Banker arrived at Ecobank as a new boss. The institution had 11 million clients and U$ 200 million in pre-tax profits, but weakened by accusations of bad governance and incompetence.

    From American Citi, Ayeyemi had a hard time to redress the pan-African bank, present in 33 countries of the continent. With a reputation for intractable cost cutter, has just celebrated five years as head of Ecobank.

    Clientele and annual profits doubled under his tenure. Progress obtained at the cost of a heavy price: the group now has a third less bank branches — there were less than 850 at the end of 2019 — and has lost nearly a quarter of its workforce, to go down with less than 15,000 employees.

    At the beginning of October, during an hour-long videoconference interview from the bank's headquarters in Lomé, it was Ade Ayeyemi talkative and proud of his record. He hinted on the digital transformation that he says is a challenge facing the bank in Nigeria and the impact of the Covid-19 pandemic, which contributed to a 22% drop in net profit in the first half.

    He sees the crisis linked to Covid-19 as the best way to accelerate technological innovation.

    On the issue of having less time at the end of March to close the bank branches in much of Nigeria. Was this a symptomatic challenge of the acceleration of digitization caused by Covid-19?

    'The pandemic took us completely by surprise. Lagos, a neighbouring state [Ogun] and Abuja — which is a big part of the West African economy — have given us forty-eight hours to shut down our branches [under local containment], in order to avoid loss of human life. But people had to continue to live their lives, collecting money and transferring it to other parts of the country,' Ayeyemi says.

    Source : https://taarifa.rw/a-company-that-does-not-change-dies-ade-ayeyemi/

  • Nyagatare: Umugore bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe aravugwaho kwicisha ifuni umugabo we #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyagatare mu mudugudu wa Mirama ya kabiri Akagari ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare Umugore witwa Musabyimana Veneranda w'imyaka 58 y'amavuko aravugwaho kuba , yishe umugabo we witwa Munyakaragwe Jean de Dieu w'imyaka 65 , amukubise isuka y'ifuni ahita yitaba Imana bigakekwa ko yabitewe n'uburwayi bwo mu mutwe.

    Umuyobozi mu kagari ka Nyagatare ushinzwe umutekano mu kagari ka Nyagatare Muhire Filippe avuga ko ubu bwicanyi bwabaye saa mbiri z'ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2020. Avuga ko uyu muryango utari usanzwe uzwiho amakimbirane uretse ubukene gusa. Yagize ati:

    'Nta makimbirane twari tuzi bafitanye uretse ubukene gusa. Ntitwamenye impamvu yamwishe kuko bari basanzwe babana neza.'

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana azabanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe uburwayi bwo mu mutwe kuko bwigeze kumugaragaraho.

    Agira ati: 'Turabanza kumutwara kwa muganga kugira ngo harebwe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe kuko kera yigeze kugaragarwaho ibimenyetso ndetse yoherezwa i Ndera ariko habura ubushobozi bumugezayo yigumira mu rugo ntiyivuza.'

    Kuri ubu umugore ukekwaho kwica umugabo we afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe agitegerejwe kuvuzwa ngo hamenyekane koko niba afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Umurambo wa nyakwigendera wo wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.

    Munyakaragwe Jean de Dieu asize afite abagore 2 ndetse n'abana bakuru, umuto mu bo yabanaga na bo akaba afite imyaka 14 y'amavuko.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/nyagatare-umugore-bikekwa-ko-afite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-aravugwaho-kwicisha-ifuni-umugabo-we/

  • Zari Hassan yashyiriye Diamond abana be #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana muri 2018, umuherwekazi w’umuande Zari Hassan na Diamond bari batarabonana none uyu mugore yasubiye muri Tanzania ashyiriye uyu muhanzi abana be.

    Aba bombi batandukanye nyuma y’imyaka 3 babana ndetse baranabyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

    Zari yabwiye itangazamakuru ko yazaniye uyu muhanzi abana be kuko yari abakumbuye ndetse yari amaze igihe atababona.

    Yagize ati' Ndi hano ku bw’abana banjye. Mbazanye gusura se kuko yari abakumbuye.”

    Yakomeje aira ati'Abanyafurika hari ikintu bataramenya, iyo ufite umuntu mwabyaranye muba muhuje inshingano zo kurera abana banyu, ndaba ndi kumwe n’abana ariko nta kindi kibiri inyuma.”

    Diamond na Zari babanye mu mpera za 2014, tariki ya 14 Gahyantare 2018 ku munsi w’abakundanye nibwo aba bombi bemeje ko batandukanye kuva icyo gihe bari batarabonana.

    Diamond yishimiye kongera kubona abana be

    Diamond yari yaje kwakira abana be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yashyiriye-diamond-abana-be