Blog

  • Ni gute wakumira kwanduzwa n’ibiribwa bihumanye? #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya buri munsi, umubiri wacu ukenera amafunguro kugirango tubashe kubaho. Muri iyi nkuru tugiye kubasobanurira uburyo bwo kugabanya ibyago byo kwandura binyuze mu mafunguro ahumanye (Intoxication alimentaire).

    Iyi ndwara n’ubwo hari abibwira ko yoroheje ariko ihitana abantu batari bake ku isi nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa bwerekanye ko impfu zituruka ku burwayi buterwa n’amafunguro ahumanye zibarirwa hagati ya miliyoni 1.28 na 2.23 ku mwaka.

    Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko bigoye kwirinda kurya amafunguro ahumanye ariko ko hari ingamba zimwe na zimwe umuntu yabasha gufata zikamugirira akamaro mu kugabanya ibyago byo kwandura.

    Dore inama zitangwa n’abahanga mu buvuzi n’imirire

    • Gukaraba neza intoki n’isabune ndetse n’amazi asukuye mu gihe cy’amasegonda 20, mbere na nyuma gutegura ibiryo, nyuma yo kuva mu bwiherero, nyuma yo guhindurira umwana witumye ndetse na nyuma yo gukora ku bisimba.

    • Kwifata mu gutegurira abandi amafunguro mu gihe urwaye indwara yo mu nda yaturutse ku mafunguro ahumanye.

    • Kwihatira gutandukanya ibiribwa ukurikije ubwoko bwabyo mu gihe urimo kubitegura n’igihe cyo kubibika.

    Urugero:
    Amafi ntabikwa hamwe n’inyama, kimwe muri ibi ntikibikwa hamwe n’imbuto, …
    Mu gihe cyo kubitegura ntabwo wakatira inyama cyangwa ngo uzirongane n’imboga.

    • Guteka ibiribwa bigahira ku rugero rw’ubushyuhe rukwiye bitewe n’ubwoko bwabyo.

    Urugero: igihe imboga zimara zitetswe nticyangana n’icyo amafi n’inyama bimara.
    • Ibiryo bisigaye bibikwa ahantu hafutse nko muri frigo, kandi bigashyirwamo bimaze guhora.

    • Ibiryo bitetse ntibigomba kumara iminsi irenze ibiri muri frigo, bitari ibyo bibikwa ahagenewe kubikonjesha ku kigero cyo hejuru.

    • Ibiribwa bikonje bikomeza kubikwa mu bukonje naho ibibitse ahashyushye bigakomeza kubikwa ahashyushye, iyo bihinduriwe ikigero cy’ubushyuhe cyangwa cy’ubukonje birangirika (birahumana).

    Ibi ni bimwe mu biribwa by’ingenzi bihumana kurusha ibindi bigomba kwitonderwa:
    1. Inyama zitukura: Inka, ihene
    2. Inyama z’umweru: Inkoko, inkwavu
    3. Inyama zitunganyijwe mu ruganda (ni byiza kwita ku itariki zatunganyirijweho n’itariki ya nyuma y’ubuziranenge bwazo)
    4. Imboga n’imbuto
    5. Amafi
    6. Ibikomoka ku mata (fromage, yaourt)
    7. Amagi mabisi ibyiza ni ukuyarya ahiye neza no kwitondera ibiyakomokaho (mayonnaise)
    8. Imitsima idahiye neza
    9. Ibiribwa biseye cyangwa byumishije.

    Muri macye ni ngombwa gusigasira ubuziranenge bw’ibiribwa twifashisha mu buzima bwa buri munsi kuko iyo byangiritse bigira ingaruka zikomeye mu mubiri wacu harimo gutera uburwayi cyangwa kanseri.

    Source: kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-wakumira-ibyago-byo-kwanduzwa-n-ibiribwa-bihumanye.html

  • Abakinnyi b' Ikipe y' Amagaju FC banduye Covid_19 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ikipe y'Umupira w'Amaguru ya Amagaju FC ibarizwa mu karere ka Nyamagabe, bwemeje ko abakinnyi bayo 11 banduye Covid_19, ndetse ko bari mu mubare w'abarwayi bashya Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ku mugoroba w'ejo hashize.

    Aba bakinnyi banduye mu gihe habura iminsi umunani gusa ngo hatangire imikino ya Kamarampaka y'icyiciro cya kabiri izemeza amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere, agasimbura Gicumbi FC na Heroes FC zamanutse.

    Umuyobozi w' Amagaju FC , Mukiza Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abakinnyi banduye bamaze gushyirwa ukwabo ndetse ntawe urembye. Ati

    'Icyo kibazo ni cyo turagifite, barapimwe basanga bafite ubwo burwayi. Twabatandukanyije n'abandi, ntawe urembye, ntawe urwaye ibindi, inzego zitandukanye ziri kudufasha mu bigomba gukurikira. Ni abakinnyi 11.'

    Kuwa 11 Ukwakira, Amagaju yafashe iya mbere, abimburira andi makipe umunani (8) yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri gupimisha abakinnyi n'abandi bakozi bose icyorezo cya Coronavirus, aho bahise banatangira umwiherero n'imyitozo.

    Amagaju aherutse kwemeza Niyibizi Suleiman nk'umutoza mushya, ni imwe mu makipe umunani azahatanira kwinjira mu cyiciro cya mbere, aho mikino ya kamarampaka (Play Offs) yateganijwe kuzaba hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo, mbere y'uko shampiyona y'icyiciro cya mbere itangira kuwa 4 Ukuboza 2020.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/abakinnyi-b-ikipe-y-amagaju-fc-banduye-covid_19/

  • Biruta holds talks with Ghanaian President #rwanda #RwOT

    This week, Dr. Biruta traveled to Ghana to take part in a series of events with a purpose to strengthen and consolidate diplomatic and economic cooperation between the two countries with a commitment to see increased trade volumes among Africans.

    Towards this end, the President of Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo Addo on Tuesday met with Dr. Biruta at the seat of Ghana’s government in the capital Accra, during which the two governments pledged their commitment to make the African Continental Free Trade Area agreement (AfCFTA) work.

    The commitment of the two governments comes as a major boost to intra-Africa trade prospects ahead of the implementation of the Africa Continental Free Trade Area agreement, set to come into force on January 1, 2021.

    Earlier, Dr. Biruta and Ghana’s Minister of Foreign Affairs and Regional Integration, Shirley Ayorkor Botchway signed a General Cooperation Agreement (GCA) that will see the two countries deepen cooperation on a wide range of sectors including trade and industry, tourism, and education.

    Besides the GCA, Biruta shared details of other agreements currently underway to further streamline relations between the two countries.

    'We are also working to conclude bilateral agreements in the justice sector as well as in the areas of finance and trade that I am convinced will be finalized soon.

    The agreements in finance and trade will unlock an incredible number of potential business opportunities between our two countries. Ghana, with the headquarters of the AfCFTA Secretariat, understands the importance of intra-Africa trade, especially as we try to rebuild our economies following the socio-economic impacts of the COVID-19 pandemic'.

    While in Ghana, Dr. Biruta also met with the private sector operators of Ghana at a business luncheon that revealed significant interest of Ghanaian businesses in trading with Rwanda.

    The climax of the visit of Dr. Biruta to Ghana was to join his Ghanaian counterpart, Honourable Ayorkor Botchway at a high-level ribbon-cutting ceremony to inaugurate the High Commission of the Republic of Rwanda in Ghana. The event was attended by heads of various diplomatic missions in Ghana, business executives, the Rwandan Community in Ghana and the media.

    The opening of chancery in Ghana’s capital, Accra is a further indication of the commitment of the government of Rwanda to deepen bilateral cooperation with Ghana and contribute to the greater development and improvement of the lives of both the Rwandans and Ghanaians.

    Dr. Biruta at the office inauguration event said: 'Our well-established diplomatic relations have been materialized by the continued engagement between the leadership of the two countries at the highest level. The Rwanda Resident Mission in Accra further comes to cement these existing relations.

    'This decision to make an investment in the future of our relationship is based on a firm conviction that there is a huge potential to strengthen the many links and interests that we share for the benefit of our respective people.

    'We are also working to conclude bilateral agreements in the justice sector as well as in the areas of finance and trade that I am convince will be finalized soon now that we have a High Commission in Accra…Ghana, with the headquarters of the AfCFTA Secretariat, understands the importance of intra-Africa trade, especially as we try to rebuild our economies following the socio-economic impacts of the COVID-19 pandemic.

    'Our Multilateral cooperation will also be enhanced with the presence of a Mission here, and we look forward to continue to support each other’s country on the international scene where we often share the same African agenda including the reforms of the African Union and the Sustainable Development Goals.'

    Dr. Biruta also met the Secretary-General of the AfCTA Wamkele Keabetswe Mene who expressed optimism that strengthened relations between Ghana and Rwanda in trade set a practical example that African countries, given the right support and political will, can trade together for the betterment of the continent.

    Currently, trade between African countries is low; hovering below 20 percent and the increased relations between Rwanda and Ghana is an uplift to the continental-wide agenda to increase trade volumes among countries on the continent.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/biruta-holds-talks-with-ghanaian-president

  • Impuzamakoperative UNICOOPAGI yatanze Kandagirukarabe ku makoperative bakorana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n
    Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n’amapompo

    Aya makoperative yanahawe amapompo yo kwifashisha mu gutera imiti yica udukoko twangiza imyaka, kandi byose byaguzwe mu nkunga bahawe n’umuryango USADF (United States African Development Foundation).

    Odette Hagenimana, Visi Perezida wa Unicoopagi, avuga ko biyemeje gushakira amakoperative kandagirukarabe kuko bari babonye hari atazigira, nyamara indwara ya Coronavirus igomba kwirindwa.

    Ati “Izi kandagirukarabe bazazishyira ku biro byabo, ku buryo igihe baje gukora bazajya bazifashisha mbere na nyuma yo kujya mu mirima.”

    Abahagarariye amakoperative batahanye izi Kandagirukarabe bavuga ko ziziye igihe, bakaba bazazifashisha mu mwanya w’utujerekani bamwe bakoreshaga.

    Modeste Ndagijimana uhagarariye amakoperative akorana na Unicoopagi yo mu Mirenge ya Kitabi, Tare na Gasaka muri Nyamagabe ati “Twari dufite kandagirukarabe z’utujerekani, gusukamo andi mazi umuntu akazikoraho, ariko izi baduhaye umuntu azajya yongeramo amazi adakozeho. Iki cyorezo cyaje gitunguranye, tugomba kukirinda kandi bizashoboka.”

    Amapompo babahaye na yo ngo yari akenewe kuko bakenera gutera imiti yica udukoko mu bigori n’ingano bahinga.

    Violette Kabaganwa, umuyobozi wa koperative Dufatanyenshuti yo ku Kitabi muri Nyamagabe, we yagize ati “Urabona duhinga ibirayi n’ibigori n’ingano. Ibigori bikeneye guterwa umuti igihe hajemo nkongwa. No mu ngano iyo hajemo umugese hari igihe utera umuti ukagabanuka.”

    Impuzamakoperative Unicoopagi igizwe n’abanyamuryango 2,558 barimo abagore 1,446 n’abagabo 1,112 bibumbiye mu makoperative y’abahinzi bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bahinga ahanini ibigori, ibirayi n’ingano.

    Inkunga bahawe na USADF ntibayiguzemo amapompo na kandagirukarabe gusa, ahubwo banayiguze imashini zisya kawunga, ku buryo mu bihe biri imbere bazajya bongerera agaciro umusaruro w’abanyamuryango, bizabafasha kutongera guhendwa igihe ibigori byabaye byinshi ku isoko.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impuzamakoperative-unicoopagi-yatanze-kandagirukarabe-ku-makoperative-bakorana

  • Byemejwe: Imurikagurisha mpuzamahanga riraba mu Kuboza 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku irembo ry
    Ku irembo ry’ahaberaga imurikagurisha ry’umwaka ushize wa 2019

    Iri murikagurisha ryari ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa byinshi bitandukanye birimo n’ingendo z’abaryitabiraga baje kumurika ibikorwa byabo baturutse mu mahanga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/byemejwe-imurikagurisha-mpuzamahanga-riraba-mu-kuboza-2020

  • Rwanda-Ghana relations to spur Africa trade agenda #rwanda #RwOT

    Rwanda and Ghana have resolved to boost bilateral relations with a broad, varied economic agenda at the core.

    This week, Foreign Affairs Minister Vincent Biruta was in Ghana to take part in a series of events that officials say will help to strengthen diplomatic and economic cooperation between the two countries.

    Already, the two countries have expressed commitment to see increased intra-Africa trade volume.

    Biruta on Tuesday, November 3 met with the President of Ghana, Nana Akufo Addo, during which the two governments pledged their commitment to make the African Continental Free Trade Area agreement (AfCFTA) work.

    The commitment of the two governments comes as a major boost to intra-Africa trade prospects ahead of the implementation of the Africa Continental Free Trade Area agreement, set to come into force on January 1, 2021. 

    Ghana hosts the secretariat of the continental body.

    Earlier, Biruta and his Ghanaian counterpart Shirley Ayorkor Botchway signed a General Cooperation (GCA) that will see the two countries deepen cooperation on a wide range of sectors including trade and industry, tourism, and education.

    'We are also working to conclude bilateral agreements in the justice sector as well as in the areas of finance and trade that I am convinced will be finalized soon,' Biruta said.

    He added: 'The agreements in finance and trade will unlock an incredible number of potential business opportunities between our two countries. Ghana, with the headquarters of the AfCFTA Secretariat, understands the importance of intra-Africa trade, especially as we try to rebuild our economies following the socio-economic impacts of the COVID-19 pandemic'.

    While in Ghana, Biruta also met with the private sector operators of Ghana at a business luncheon that revealed significant interest of Ghanaian businesses in trading with Rwanda.

    Meanwhile, according to a statement, Biruta also inaugurated the Chancery of the Rwandan High Commission in Accra, an event that was also attended by his Ghanaian counterpart.

    The event was also attended by heads of various diplomatic missions in Ghana, business executives, the Rwandan Community in Ghana and the media.

    Biruta also met the Secretary General of the AfCTA, Wamkele Keabetswe Mene who expressed optimism that strengthened relations between Ghana and Rwanda in trade sets a practical example that African countries, given the right support and political will, can trade together for the betterment of the continent.

    Source: The New Times

    64

    The post Rwanda-Ghana relations to spur Africa trade agenda appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/06/rwanda-ghana-relations-to-spur-africa-trade-agenda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-ghana-relations-to-spur-africa-trade-agenda

  • Abakora ubucuruzi bworoheje bwambukiranya imipaka ya Rubavu na Goma barishimira ko bakomorewe #rwanda #RwOT

    Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu no mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barishimira ko bemerewe kwambukiranya umupaka

    Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu no mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barishimira ko bakomorewe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati yabo nyuma y'amezi arenga arindwi umupaka muto bita petite bariere udakoreshwa  kubera icyorezo cya covid19.

    Ubuyobozi bw'intara y'iburengerazuba buvuga ko imipaka igifunzwe, ahubwo habayeho koroshya ubuhahirane. Ku mupaka muto  uzwi nka petite barierre, uhuza Umujyi wa Gisenyi n'umujyi wa Goma muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu  bakora ubucurizi buciriritse bwambukiranya imipaka rwongeye gukomorerwa nyuma y'amezi arenga arindwi ubuhahirane bwarakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19.

    Abinjira n'abasohoka, babanza gupimwa umuriro ndetse n'icyorezo cya covid19 ku buntu  bakabona igisubizo mu minota 30.

    Abakora ubu bucuruzi  buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko bishimye ko bakomorewe kuko icyorezo cya covid 19 cyadindije ubukungu bwabo.

    Icyakora Guverineri w'intara  y'iburengewrazuba Munyatwari Alphonse avuga ko kugeza ubu imipaka igifunzwe,ko icyakozwe ari ukoroshya ubuhahirane busanzwe butunze benshi bakoresha iyi mipaka.

    Kwambutsa ibicuruzwa, bisaba ko nyirabyo  abarizwa muri koperative runaka kugirango hagabanywe urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu byabo.

    Ku rundi ruhande ku mupaka munini uzwi nka Lacorniche, wo imodoka zari zisanzwe zambutsa  ibiribwa kuva icyorezo cyatangira  ziri kubijyana nkuko byari bisanzwe. Abashoferi bazo bashyirwaga mu kato bagakuwemo basubira mu ngo zabo nkuko bivugwa n'umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi Chief Supertend  Dr Tuganeyezu Oreste

    Gusa abambuka uyu mupaka munini wa  La corniche  mbere y'uko bapimwa covid19, babanza kwishyura amadorari mirongo itatu bakabona igisubizo mu masaha 24 bakaba bagikoresha gihe cy'ibyumweru bibiri.

    Abandi bemerewe  kwambuka muri iyi gahunda, ni abarwayi baba bifuza kujya kwivuza muri kimwe muri ibi bihugu,  naho abanyeshuri,abarimu abaganga bo ngo bemerewe kwambuka ariko basabwe gutura mu gihugu bari gukoreramo nkuko byemejwe mu biganiro biherutse kubera mu mujyi wa goma  byahuje intara y'iburengerazuba n'intara ya kivu y'amajyaruguru muri RDC.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/abakora-ubucuruzi-bworoheje-bwambukiranya-imipaka-ya-rubavu-na-goma-barishimira-ko-bakomorewe/

  • KNC yateranye amagambo na Sadate, amucyurira kuri Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Gasogi United itsinzwe na Gorilla mu mukino wa gishuti, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’ yateranye amagambo na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports nyuma yo kunenga iyi kipe, amwibutsa ko bari mu ngaruka z’umunyezamu Olivier Kwizera yabatwaye.

    Ku munsi w’ejo hashize Gasogi United yakinnye umukino wa gishuti na Gorilla maze iyi kipe iyitsinda ibitego 3-1.

    Gasogi United ibinyujuje ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko batsinzwe mu mukino wa gishuti na Gorilla ibitego 3-1.

    Munyakazi Sadate yaje kuvuga kuri iyo post ya Gasogi United yihanganyisha KNC n’izindi nshuti ze zagiye gushaka ibyishimo muri Gasogi United(yaninuraga abavuye muri Rayon Sports akiyiyobora bavuga ko bagiye gushaka ibyishimo muri Gasogi United).

    Yagize ati'ihangane cyane nshuti yanjye KNC ndetse n’izindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi ( bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubireho.'

    Mu mukino wa gicuti ikipe ya @gasogiunited yatsinzwe na @GorillaFC ibitego 3-1 pic.twitter.com/DPR31eYgLr

    — Gasogi United (@gasogiunited) November 5, 2020

    KNC ntiyihanganiye amagambo ya Sadate maze na we aza amusubiza amubwira ko ahari umunezero yahashyize amatiku, ngo nabareke bigire muri Gasogi

    Ati'Hahahahahah! None se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku, bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye, harya wowe uzakina ryari? Menya ibyawe.'

    Sadate na we yahise amubwira ko abo bahungiye ubwayi mu kigunda ndetse ko gutsindwa 3 ari ingaruka za Kwizera Olivier yamutwaye.

    Ati'Nivugiraga ibitego bitatu wariye, iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’umwana, n’aho ku byabaye byo bibaho Isi ya none ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda,,, N’aho ibitego bitatu zo ni ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu izamu ihangane muvandi.'

    Nivugiraga Bao tatu wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’ Umwana, naho ku byabaye byo bibaho
    Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda,,,
    Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu Izamu Pole Bro

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 6, 2020

    Si ubwa mbere KNC na Sadate bateranye amagambo, ubwo Sadate yari akiri umuyobozi wa Rayon Sports yigeze guterana amagambo na KNC bapfa umukinnyi Bola Lobota ukomoka muri DR Congo, Gasogi yaramushakaga na Rayon Sports imushaka ariko birangira Gasogi imugumanye.

    Gusa Sadate na we yaje kumwiba umunyezamu Kwizera Olivier kimwe mu bintu byababaje cyane KNC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yateranye-amagambo-na-sadate-amucyurira-kuri-kwizera-olivier

  • Ubwongereza:Abayobozi b’Itorero barahamagarira igihugu gusenga mugihe batangiye guma mu rugo. #rwanda #RwOT

    Nk’uko gahunda ya guma mu rugo (lockdown) ku ncuro ya kabiri itangiye mu Bwongereza Musenyeri wa Canterbury na Musenyeri wa York barimo gusaba abantu kwishyira hamwe bagasenga Imana.

    Mu ibaruwa bandikiye abanyagihugu, bavuze ku nzitizi n’ibihe bikomeye bikikijwe n’ubwoba ndetse n’imibabaro.

    Ibaruwa iragira iti:”Hari inkuru muri Bibiliya aho Yesu n’abigishwa be bafashwe n’umuhengeri ubwo bari mu bwato. Abigishwa bari bafite ubwoba igihe umuyaga n’umuhengeri wabarushaga imbaraga. Yesu yarababajije ati:”Kuki mufite ubwoba?”.

    “Muri uyu mwaka, natwe twafashwe n’umuraba bisa nk’aho wenda kuturusha imbaraga. Ariko dukwiye kureba kuri Yesu uri kumwe na twe mu bwato, agacyaha umuraba ndetse akaduhumuriza mu gihe cy’ubwoba”.

    Nyuma yo kumenya ko bitoroshye kugira ibyiringiro, bahamagariye abantu gusenga no gusaba umutuzo, umutima w’impuhwe mu rwego rwo guhangana n’inzitizi za guma mu rugo ibaye ku ncuro ya kabiri.

    Abasenyeri bombi bakomeje bagira bati:”Turimo kwandika kugira ngo tubasangize ibyiringiro byacu, abo muri bo bose, Imana irabakunda bitagira akagero”.

    “Turashaka kandi ko mumenya ko turimo kubasengera, by’umwihariko dusaba urukundo rwa Kristo kuduhumuriza, kutumara ubwoba, no kuyobora igihugu cyacu muri iki cyorezo giteye ubwoba”.

    Basobanuye kandi icyo ubutwari n’impuhwe bivuze bati:”Ni ukwegera abaturanyi banyu n’ubwitonzi kandi mugafashanya muri byose”.

    Abasenyeri (Archbishops) barimo gusaba abakristo gusenga buri munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mugihe cy’ibyumweru bine bya guma mu rugo batangiye.

    Ibi ni ibyatangajwe n’Itorero ry’Ubwongereza hagamijwe kwishyira hamwe mu kwezi kwahariwe amasengesho.

    Abasenyeri bakomeje bagira bati:”N’ubwo hari umwijima mwinshi utugose, hari ibyiringiro by’umucyo mu byumweru bigiye kuza harimo Noheri ifite ubutumwa butubwira ko Imana iri kumwe na twe. Tuyibwire ibitugoye n’ibitubabaje byose maze iduhe umutuzo n’umunezero”.

    “Nk’uko twibuka ubutwari n’ubwitange byaranze abitangiye iki gihugu mu ntambara, twibutse kandi ko hari icyizere cyo kubona amahoro nyuma yo kwangirika ndetse no kubona ubuzima nyuma y’imibabaro”.

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubwongereza-Abayobozi-b-Itorero-barahamagarira-igihugu-gusenga-mugihe-batangiye.html

  • Hari igihe abantu bibeshya – KNC nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC mu mukino wa gishuti, perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles 'KNC’ yavuze ko ku giti cye byamushimishije kuko biri butume abakinnyi be bumva ko urwego biyumvaho atari rwo bariho.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020, nibwo habaye umukino wa gishuti wahuje Gasogi United na Gorilla FC yo mu cyiciro cya 2 irimo ishaka kuzamuka, uyu mukino warangiye ku nstsinzi ya Gorilla y’ibitego 3 kuri 1 cya Gasogi United.

    Nyuma y’uyu mukino, KNC yatangaje ko yishimiye ibyavuye mu mukino kuko biri butume abakinnyi baryama bagasinzira kandi bakumva ko atari ibitangaza.

    Ati'Ibi ni byiza ko dutsinzwe ubu baragenda baryame, hari igihe abantu bibeshya ko ngo dufite amazina, kanaka na kanaka barakomeye ibyo ntabwo bibaho.'

    Muri rusange yavuze ko umukino wari mwiza kandi ko abakinnyi bamwe bari ku rwego rwo hejuru, igisigaye ari uguhuza umukino.

    Ati'Wari umukino mwiza, abakinnyi bamwe na bamwe biragaragara ko bamaze kuguraka mu bihe byabo, icyo bisaba ni imikino myinshi kugira ngo babashe guhuza.'

    KNC kandi yishimiye urwego rwa bamwe mu bakinnyi be barimo Iradukunda Jean Bertrand na Heron aho yavuze ko bigaragara ko batigeze bahagarika imyitozo.

    Ubu bagiye gukomeza gushaka imikino ya gishuti myinshi ku buryo shampiyona izajya gutangira ikipe ye imaze kumenyerana.

    KNC yemeza ko gutsindwa na Gorilla yabyishimiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-igihe-abantu-bibeshya-knc-nyuma-yo-gutsindwa-na-gorilla-fc