Blog
-
Danny Vumbi yasohoye indirimbo ‘Ibibaba’ asaba Leta kwifashisha ababyeyi mu guhangana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi wasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Ibibaba', yavuze ko Leta ikwiriye gukomeza kwifashisha ababyeyi mu rugamba rwo gukumira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu ngeri zitandukanye. -
Uwase Ruth uririmba muri Bethlehem choir yatangiye kuririmba ku giti cye ahera ku ndirimbo yise ‘Inshuti Nziza’ – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Uwase Ruth uvuka mu karere ka Rubavu, akaba n’umuririmbyi muri Bethlehem choir imwe muri korali zikunzwe cyane mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Inshuti Nziza' ihumuriza umuntu wese usenga kuko ubutumwa burimo buvuga ko nta wundi wo kwizerwa uretse Yesu wenyine. -
Otile Brown wamamaye cyane mu Rwanda nyuma yo gukorana na Meddy na The Ben ari mu bahiriwe na muzika – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuziki, ni kimwe mu bintu bikugira icyamamare mu gihugu ukomokamo no hanze yaho. Kuri ubu umuhanzi Otile Brown, ni umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya ariko utari amenyerewe cyane mu Rwanda usibye ku bakurikira cyane ibya muzika y'Afurika y'Iburasirazuba. -
Nyiranyamibwa, Clarisse Karasira, Mariya n'abandi bibutse Kamaliza, bavuga urukundo rwamuranze-AMAFOTO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Nyiranyamibwa Suzanne, umuririmbyi w'inararibonye, Uwanjye Mariya, Mukuru wa Mutamuriza Annonciata [Kamaliza], Clarisse Karasira n’abandi bibutse umuhanzikazi Kamaliza bagaruka ku bikorwa bye by'indashyikirwa byuzuye urukundo byagaruye icyizere cy'ubuzima kuri benshi, kandi ko azahora yibukwa ibihe n'ibihe. -
Rayon sport yasinyishije Umunya Côte d'Ivoire ubica bigacika ku ntizanyo #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw' ikipe ya Rayon sport bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umunya Côte d'Ivoire witwa Jean Vital Ourega amasezerano y'umwaka umwe Ku ntizanyo avuye muri TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Tariki 06 ugushyingo 2020, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Rayon Sport yamaze gusinyisha umunya Côte d'Ivoire ukina hagati mu kibuga Jean Vital Ourega imukuye muri TP Mazembe ku ntizanyo y' umwaka umwe.

Jean Vital Ourega ari kumwe n'abayobozi b' ikipe ya Rayon Sport Ni nyuma yuko Rayon Sport ikoze amatora maze igashyiraho ubuyobozi buyiyobora mu gihe cy' imyaka itatu, Ubu buyobozi buyobowe na Jean Fidèle Uwayezu Perezida w' iyi kipe. Akimara kujyaho mu byo yavuze ko agiye guheraho harimo no gusinyisha abakinnyi bashya mu rwego rwo kwitegura shampiyona y'u Rwanda izatangira Tariki 04 ukuboza uyu mwaka.

Jean Vital Ourega w' imyaka 24 afite 1.92 cm z' uburebure akaba akina hagati mu kibuga, aho yarasanzwe akinira ikipe ya TP Mazembe yo muri Congo. Iyi kipe yayigezemo mu mwaka wa 2019 bivuzeko yarayimazemo umwaka umwe. Amasezerano y'uyu musore muri Rayon Sport azarangira Tariki 30 kamena 2021.The post Rayon sport yasinyishije Umunya Côte d'Ivoire ubica bigacika ku ntizanyo appeared first on Kigalinews24.
-
#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 16, abakize ni 13 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abo barwayi bashya 16 babonetse mu bipimo 1,333 bakaba barimo ababonetse i Kirehe:6, Nyagatare:6, Rubavu:2, Rusizi:2.
Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,208 muri bo abamaze gukira ni 4,953 naho abakivurwa ni 220.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.


-
RURA yasohoye ibiciro bishyashya birimo kuva Nyabugogo_ Huye na Huye _ Kibeho_Reba hano #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2020, Ikigo kigihugu ngenzuramikorere RURA, nyuma y'uko hari abagaragaje ko hari aho rwibeshye mu kugena ibiciro by'ingendo, rwasohoye ibiciro bishyashya birimo ko Nyabugogo-Huye ari amafaranga 2,560, naho Huye-Kibeho bikaba amafaranga 630.Ibi biciro hagati ya Huye na Kibeho ndetse no hagati ya Huye na Kigali biratangira gukurikizwa uyu munsi.
Ubundi abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye bari bagaragaje ko batazi ibirometero bifatirwaho mu kugena amafaranga bagomba gutanga, kuko bavugaga ko hagati ya Nyabugogo na Gare ya Huye hari ibirometero 122. Urebye ikosora rya RURA ni ho ryashingiye.
Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru na bo bari bagaragaje ko ibiciro bitigeze bihuzwa n'igiciro cy'amafaranga 21 kuri kilometero, ko ahubwo bakomeje gucibwa amafaranga yari yaragenwe mbere ya Coronavirus, ibiciro bya peteroli bitaragabanuka.
Huye-Kibeho rero baraza kujya bishyura amafaranga 630, Huye-Ndago bishyure 780 naho Huye-Munini unyuze i Kibeho bishyure 1,010Frws.
Urebye ibi biciro bya Huye-Nyaruguru ntibihura n'ibirometero biri kuri izi ngendo ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero, ariko umuyobozi w'ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko igena ry'ibiciro ritagendera ku mubare w'ibirometero gusa, ahubwo ko hanarebwa imiterere y'imihanda ndetse n'uko ahantu hagendwa. I Nyaruguru rero, nubwo hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera ku Munini, iyi mirimo ntirarangira ku buryo hakiri igice kitari gitoya kigikorwa.
-
Rwezamenyo: Umugabo w'Imyaka 45â³ yatawe muri yombi: Reba icyo azira>>>> #rwanda #RwOT
Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, mu kagari ka Rwezamenyo l , umudugudu w' Intwali . Inzego z'umutekano Dasso zataye muri yombi umugabo wari afite amavuta atemewe ya mukorogo yari akuye Rubavu .

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa 05/11/2020. Yafashwe hagati ya 18h30-07h20 z'umugoroba.
Yafashwe kubufatanye bwa  Police DASSO, n 'Irondo ry'Umwuga.
Uwafashwe yitwa Gato Rashidi  ufite imyaka 45  afatanywe amavuta ya mukorogo amaduzeni 43 harimo amacupa 256 ,umushoferi we avuga ko yarayakuye ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu akaba yararikumwe na Uwineza Samiyati ufite imyaka 32.
Abafashwe bose hamwe  bashyikirijwe urwego rw' Ubugenzacyaha RIB station ya Rwezamenyo ,ubu niho bafungiye, ipererereza riracyakomeje

Ubuyobozi bw'uwo murenge bwatangaje ayo nakuru binyuze ku rubuga rwa Twitter.
Â
 40 total views,  40 views today
The post Rwezamenyo: Umugabo w'Imyaka 45â³ yatawe muri yombi: Reba icyo azira>>>> appeared first on Rwanda Paparazzi.
-
Umunyamasengesho wa Trump ari gutakambira Imana ngo yongere atorwe #rwanda #RwOT
Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.
kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Abefeso 6: 12. Iki ni cyo cyanditswe muri Bibiliya arikugenderaho.
Nkuko tubikesha Dailymail.co.uk , Paula White-Cain umunyamasengesho wa Trump yasenze yirukana imyuka ituma biba amajwi ya Trump by’umwihariko mu gusenga kwe yibanze ku cyo yise “amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump”.
Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga – cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi.

Asenga yagize ati: “Mu izina rya Yesu, turategeka inda zose za satani kugira ngo zivemo muri iki gihe. Turatangaza ko ikintu cyose satani yari atwite kivamo, ntigishobore gukora gahunda iyo ari yo yose yo kurimbura, umugambi uwo ari wo wose wo kugirira nabi Trump.”
Paula White, uyobora ‘White House’s Faith and Opportunity Initiative’, yunganiye isengesho rye kuri twitter asobanura ko icyo yari ashatse kuvuga gikubiye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6: 12 havuga hati “kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru”.
Source: Inyarwanda.com
Source : https://agakiza.org/Umunyamasengesho-wa-Trump-ari-gutakambira-Imana-ngo-yongere-atorwe.html
-
Muhanga: Abantu batanu barimo n’uruhinja bahitanywe n’ikirombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Kigali Today ko abinjiye mu kirombe barimo n’umugore uhetse urwo ruhinja bagwiriwe n’ikirombe batanu bakahasiga ubuzima abandi babiri bakaba barokotse.
Kayitare avuga ko amakuru yamenye ari uko abapfuye bari baje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bazwi ku izina ry’abanyogosi, ariko ataramenya uko urwo ruhinja rwaba rwabajemo.
Hari andi makuru avuga ko abo bantu bari baje kuvoma amazi yo kuyunguruza umucanga bakuramo amabuye y’agaciro ikirombe kikaba cyaba cyabagwirije bacyugamyemo.
Iyi mpanuka ibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020 ikaba yabereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
Babiri bakomeretse na bo bahise bajya kwitabwaho n’abaganga, aba bakaba ari bo bitezweho gutanga amakuru y’impamo y’uko impanuka yagenze.
