Blog

  • Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w'Igihugu? #rwanda #RwOT

    Kuva mu bwana bwe Perezida Evariste Ndayishimiye azwi ku izina rya 'Kirogorogo' kubera kuvuga ibyo abonye adatekereje. Ibyo ntibyagarukiye mu bwana bwe kuko ageze no mu myanya mikuru y'ubuyobozi ntiyigeze ahinduka. Byaje kuba agahomamunwa aho abereye Perezida w'igihugu agakomeza kuvuga amagambo atabereye umukuru w'igihugu haba areba politike y'imbere mu gihugu cye ndetse no kuri politiki y'akarere na politiki mpuzamahanga.

    Bakiri mu ishyamba Ndayishimiye nanone bamwitaga insamirizi, cyangwa umupupuzi kuko yaravugaga, akavuga byinshi, akavuga yidoga azura akaboze agata umurongo. Kirogororo ubundi ni inyoni ivuga umwanya muremure igahindura n'amajwi.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubusitani bwa Edeni buvugwa muri Bibiliya buherereye mu Burundi ndetse ko n'ubwato bwa Nowa bwubakiwe muri icyo gihugu . Neva yongeyeho ko u Burundi bukize kurusha Amerika kukomuri Amerika avoka igura amadorali atanu, kandi ibiryo bigura amadorali icumi mugihe idorali rimwe warya mu Burundi.

    Nubwo Ndayishimiye avuga ibintu adategekereje hari amagambo avuga agira ingaruka kuri politiki y'akarere. Ubwo yari I Kinshasa ahura n'urubyiruko yavuzeko bagomba gufasha urubyiruko rw'u Rwanda bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Kagame amagambo atemewe muri dipolomasi keretse ari ibihugu birwana

    Usibye kandi ibyo Ndayishimiye yavuze kenshi amagambo asa naho akurura intambara adakwiye kuvugwa n'umukuru w'igihugu.

    Ku munsi w'ejo Ndayishimiye yavuze amagambo abenshi bibaza niba yari yanyoye urumogi abasirikari be bamukuriye muri Congo. Birazwi ko n'ubundi akunda kuvuga amagambo menshi yasomye ku gahiye ariko ku munsi w'ejo yari yakabije.

    Perezida Ndayishimiye yemeje ko ingabo ze ari ingabo z'Imana ko ziri kurwana n'umwanzi Imana ishobora kohereza n'amavubi. Yavuzeko hari abavuga ko ingabo z'u Rwanda zikomeye ariko ko ingabo ze zikomeye kurushaho kuko ari ingabo z'Imana. Ndayishimiye nk'Umugaba Mukuru w'ikirenga yiyambuye ububasha abuha imyemerere ye. Ariko nubwo yitwaza Imana mu icengezamatwararye, Ndayishimiye azwiho kuba umwicanyi utihanganira abo batavuga rumwe cyane cyane akoresheje uburozi dore ko yahereye kuri Perezida Nkurunziza akurukizaho Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka CNDD/FDD Reverien Ndikuriyo aramuroga akaba avuye kwivuza mu bihugu by'iburayi ariko akaba ataragaruka mu kazi.

    Ndayishimiye yarenze umupaka avuga ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w'ibibazo mu karere kandi ingabo ze zizwiho kwica abanyamulenge ariko akavuga ko ingabo ze zikunzwe muri Congo. Yagiye muri Congo yifatanya na FDLR Interahamwe ngo arashaka kurwanya M23, maze iramushushubikanya imuvana muri Kivu y'amajyarugu imugeza muri Kivu y'amajyepfo mu byumweru bibiri kandi yari afite ingabo zirenga ibihumbi 15.

    Ndayishimiye agomba kumenya ko yabaye Perezida w'igihugu akareka kuvuga nkuri mu kabari nako k'urwagwa. Agomba kumenya amagambo avuga akamenya ko ikivuzwe n'umukuru w'igihugu kigira ingaruka.

    The post Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w'Igihugu? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ese-evariste-ndayishimiye-ajya-yibuka-ko-ari-umukuru-wigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ese-evariste-ndayishimiye-ajya-yibuka-ko-ari-umukuru-wigihugu

  • Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026, akomeje imyiteguro n'abakinnyi bose bahamagawe #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'Amaguru iri kwitegura gukira umukino wa 5 wo mu itsinda C aho izakina na Nigeria kuri uyu wa Gatanu yamaze kwakira abakinnyi bahamagawe bose.

    Nyuma yaho umutoza w'Amavubi, Adel Amrouche ahamagaye abakinnyi azifashisha ku mikino ibiri hari uwa Nigeria na Lesotho, kuri ubu abakinnyi bose bageze mu mwiherero w'ikipe y'igihigu.

    Abakinnyi bageze mu mwiherero nyuma y'abandi ni myugariro Ange Mutsinzi na Rutahizamu Nshuti Innocent bose bakina muri Azerbaijan ndetse na Kwizera Jojea ukina muri Leta z'Unze Ubumwe za Amerika.

    Mubakoze imyitozo baturutse hanze barimo Rafael York ukinira ZED FC yo mu Misiri,

    Bonheur Mugisha wa Stade Tunisien yo muri  Tunisia, Samuel Gueulette ukiniria RAAL La Louvière yo mu Bubiligi na Djabel MANISHIMWE wa Naft Al-Wasat SC yo mugihugu cya Iraq.

    Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Ni Victor Boniface, Samuel Chukwueze, Jordan Torunarigha, Moses Simon, Raphael Onyedika, Stanley Nwabali, Moses Simon, Raphael Onyedika, Jordan Torunarigha, Stanley Nwabali,Samuel Chukwueze,Bright Osayi na Igoh Ogbu.

    Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ya Nigeria yose izaba yuzuye igeze i Kigali mu ijoro ryo mu rukerera rwo rwo kuri uyu wa Gatatu, ndetse bamwe bageze i Kigali bakaba bari bukore imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

    The post Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026, akomeje imyiteguro n'abakinnyi bose bahamagawe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-guhura-na-nigeria-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026-akomeje-imyiteguro-nabakinnyi-bose-bahamagawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-guhura-na-nigeria-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026-akomeje-imyiteguro-nabakinnyi-bose-bahamagawe

  • Yavuye ku biganiro twagiranye- Nel Ngabo kuri… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo 'Isi' ndetse na 'Best Friend' mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi b'ibihangano bye. Yaherukaga gusohora indirimbo mu mezi atatu ashize yitwa '1,2,3', ndetse harimo n'iyo yahuriyemo na Zuba Ray. 

    Yasohoye izi ndirimbo mu gihe ageze kure ikorwa ry'indirimbo zizaba zigize Album yahuriyeho na mugenzi we Platini P. Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo ryavuye mu biganiro bagiranye bari muri studio.

    Ati 'Twari kumwe muri 'studio' haza icyo gitekerezo dutangira kugikoraho ubwo.' Yavuze ko ari iby'agaciro kanini kuri we, kuba agiye gukorana na Platini, umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki yakuze afatiraho urugero na n'uyu munsi.

    Avuga ati 'Ni ibintu by'agaciro cyane kuba tugiye gukorana umushinga munini gutya. Kuko twaherukaga gukorana gutya kuri 'Collabo' zisanzwe.'

    Nel Ngabo yavuze ko gukorana na Platini ibihangano binyuranye, ari ukunguka ubundi bumenyi. Ati 'Icya mbere ni 'experience' yiyongera ku ruhande rwanjye mu muziki, kuko ni byinshi ndi kumwigiraho uko turi mu ikorwa ry'iyi Album.'

    Uyu muhanzi anavuga ko gusohora indirimbo ebyiri icyarimwe, byaturutse mu kuba yari azimaranye igihe kinini, kandi zose zanditswe na Ishimwe Karake Clement.

    Ni ubwa mbere Nel Ngabo na Platini P bagiye gukorana Album. Ariko si ubwa mbere bazaba bakoranye indirimbo kuko baririmbanye mu ndirimbo zirimo nka 'Yamotema', 'Ikofi' yanaririmbyemo Igor Mabano na Tom Close, 'Takalamo' n'izindi.

    Biyongereye ku rutonde rw'abandi bahanzi barimo nka Kevin Kade na Chriss Eazy baherutse guteguza Album, Bull Dogg na Riderman bakoranye Album bise 'Icyumba cy'amategeko', abaraperi Logan Joe na Og2tone bakoranye kuri Extended Play (EP) n'abandi.

    Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music aherutse kubwira InyaRwanda ko bataranzura umubare w'indirimbo zizaba zigize iyi Album ndetse n'amazina yazo. Ariko kandi izakorwaho n'aba Producer batandukanye, nawe arimo.

    Ati 'Umubare w'indirimbo uzatangazwa nyuma hamwe n'amazina yazo. Zizakorwa n’aba 'Producer' batandukanye.'

    Ishimwe Clement yavuze ko iyi Album ari umusaruro wo guhuza ibitekerezo no kwiyumvanamo mu bijyanye n'inganzo. Ati '(Byose) biva mu guhuza, no gushaka guha abantu ibintu byiza.'

    Yavuze ko iyi Album izajya ku isoko tariki 16 Kamena 2025, ishyirwe ku mbuga zitandukanye z'umuziki, aho abantu bazabasha kuyumva mu bihe bitandukanye.

    Iyo abahanzi babiri bahuje imbaraga bagakorana Album baba bagamije impamvu zitandukanye harimo:

    -Kongera Abafana: Umuhanzi umwe ashobora kugira abafana be, undi akagira abe. Iyo bakoranye album, buri wese afasha mugenzi we kugera ku bafana bashya.

    -Guhuza Imbaraga: Iyo abahanzi bafite imbaraga mu bice bitandukanye, gukorana album bibafasha kugira imbaraga ku isoko.

    -Gukora Umuziki Utandukanye: Buri muhanzi afite umwihariko we. Iyo bahuje imbaraga, album ibamo umwimerere urimo uburyo bwabo butandukanye bwo kuririmba cyangwa gutunganya umuziki.

    -Gusangira Ibitekerezo n’Ubuhanga: Gukorana album bituma buri muhanzi yungukira mu bitekerezo by'undi, akiga ubundi buryo bwo gukora umuziki.

    -Kongera Amahirwe yo Gukora Ibitaramo: Album ihuriweho ishobora gutuma haba ibitaramo byinshi byabafasha kwinjiza amafaranga menshi.

    -Guhangana n'Isoko Mpuzamahanga: Iyo abahanzi bafite intego yo kwaguka ku rwego mpuzamahanga, gukorana album bibafasha kwigaragaza neza mu buryo bukomeye.

    -Kunoza Imikoranire mu Muziki: Iyo abahanzi bakoranye album, bituma baba inshuti kurushaho kandi bikazamura umubano mwiza hagati yabo.

    -Kwegera Abaterankunga: Album ihuriweho ishobora gukundwa cyane, bigakurura abaterankunga bashobora gufasha abahanzi kwagura ibikorwa byabo.

    -Guhanga Album Ifite Icyerekezo Gihamye: Iyo abahanzi babiri bakoranye album, hari igihe igira insanganyamatsiko ibizw nka 'concept' ihamye kurusha iyo buri wese akora ku giti cye.

    -Kwishimisha no Guhuza Impano: Uretse ubucuruzi, abahanzi benshi baba bishimira gukorana n'abandi bafite impano bakunda. Biba umwanya mwiza wo gufatanya no kwishimira umuziki. 

    Uretse izi ndirimbo, Platini P na Nel Ngabo bafatanyije mu bitaramo bitandukanye, birimo icyo bakoze ku wa 31 Ukuboza 2020, ubwo binjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2021. 

    Nel Ngabo yanataramiye mu gitaramo cya Platini P cyiswe “Baba Xperience” mu 2024, aho baririmbanye indirimbo yabo “Ya Motema”. Baherutse no guhurira mu gitaramo cyafashije abakundana kwizihiza Umunsi wa 'Saint Valentin'.


    Nel Ngabo yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Platini bari muri ‘studio’ ari byo byashibutsemo Album bari gukorana 


    Album izajya ku isoko tariki 16 Gicurasi 2025, ndetse izhaherekezwa n’ibitaramo byo kuyimurika 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ YA NEL NGABO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISI’ YA NEL NGABO
    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153600/yavuye-ku-biganiro-twagiranye-nel-ngabo-kuri-album-na-platini-baherekeresheje-ibitaramo-153600.html

  • Rwamagana: Mu ruganda rukora bombo hasanzwemo urundi rukora inzoga z'inkorano – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Rwamagana giherereye mu Murenge wa Mwulire. Muri iki cyanya harimo uruganda rwa LOA rusanzwe rufite ibyangombwa byo gukora bombo, amatara yo gucana na langette.

    Mu kindi gice cya kane cy'uru ruganda hasanzwemo urundi ruganda rwa Generation SD C.O Ltd rukora ibinyobwa bya Igikundiro na Igisubizo, byakorwaga muri tangawizi, isukari n'ibindi byinshi.

    Izi nzego zafashe ingunguru 52 zari zitazwemo izi nzoga zingana na litiro 10400.

    Amakuru avuga ko izi nzoga zahakorerwaga ariko zikajya kugurishwa kure cyane mu tundi turere. Bari bamaze umwaka wose bazihakorera.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel, yavuze ko kugira ngo bamenye ko muri urwo ruganda rwa LOA hakorerwa inzoga z'inkorano byaturutse ku mwanda wagaragaye usohoka muri urwo ruganda, bibaza impamvu basohora amazi asa umukara.

    Ati 'Mu kuza rero mu bugenzuzi twasanze hakorerwamo inzoga z'inkorano kandi zitari mu byo bagomba gukora niko kubimenya dufata icyemezo cyo kubihagarika no kubikura mu baturage bikamenwa dufatanyije na Rwanda FDA na Polisi.''

    Gitifu Zamu yakomeje avuga ko hafashwe icyemezo cyo gucibwa amande ya miliyoni 37 Frw arimo miliyoni 1 Frw acibwa umuntu ukora ibintu adafitiye ibyangombwa n'andi ajyanye n'ibikorwa akora n'agaciro kabyo.

    Uyu muyobozi yasabye abashaka gukora inganda nto kujya babanza bakuzuza ibisabwa.

    Ubuyobozi bwa Rwanda FDA, Polisi n'inzego z'ibanze bahise bafunga uru ruganda, uwari umuyobozi warwo atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza mu kugenzura uburyo uru ruganda rwakoraga. Bivugwa ko bakoreshaga abakozi 20 bakuraga mu tundi turere, kenshi ngo bakaba bakoraga mu masaha ya nijoro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-mu-ruganda-rukora-bombo-hasanzwemo-urundi-rukora-inzoga-z-inkorano

  • Karongi: Umugabo w'imyaka 28 yafatiwe mu cyuho yiba insinga z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025, abanyerondo babonye umuntu wuriye ipoto ijyana umuriro mu ngo z'abaturage, bamugeraho amaze gukata urusinga rw'amashanyarazi rufite uburebure bwa metero 30.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye IGIHE ko abanyerondo bahise bahamagara Polisi y'u Rwanda, imuta muri yombi.

    Ati “Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita aho akorwaho iperereza.'

    Polisi ivuga ko ubujura bukorwa n'abitwikira ijoro bagakata insinga z'amashanyarazi, bakazitwika bakazigurisha mu byuma bishaje bwahagurukiwe kuko bugira ingaruka ku baturage n'iterambere ryabo.

    SP Karekezi yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo hirindwe ubujura bwangiza ibikorwa remezo.

    Ati “Kwiba insinga z'amashanyarazi bihungabanya iterambere ry'umuryango n'igihugu, kuko bitera ibura ry'umuriro, abana bakabura uko basubiramo amasomo, ibihombo ku baturage, hari abarwayi baba bari mu bitaro bavurwa hifashishijwe ibyuma bikoresha amashanyarazi, ibyo byose bishobora kuba intandaro y'impanuka harimo no gushira ubuzima mu kaga.'

    Polisi y'u Rwanda yabukije abishora muri ibi bikorwa ko kwangiza ibikorwa remezo ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ati “Turashishikariza buri wese gukorana n'inzego z'umutekano mu kurinda ibikorwa remezo, kuko umutekano n'iterambere ry'igihugu bishingiye ku bufatanye bw'abaturage bose”.

    Umugabo w’i Karongi yafatiwe mu cyuho yiba insinga z’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugabo-w-imyaka-28-yafatiwe-mu-cyuho-yiba-insinga-z-amashanyarazi

  • Biruta yavuze uko yanze kugura imyenda ya MRND no ku mapantalo yagombaga kuzambara yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Biruta yabigarutseho mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya cyagarutse ku rugendo rwe muri politiki n'ubuzima bw'ubuto.

    Ni umuntu ugira amahame akomeye ku buryo yanayagendeyeho mu buzima bwe bwose, akanga kwivanga muri politiki. Yatanze urugero rw'uburyo yigeze kwanga kwambara imyenda ya MRND, icyo gihe yakoraga mu bitaro bya Kibungo akirangiza kaminuza.

    Ati 'Hari i Kibungo. Zari impuzankano zigaragaza MRND na Perezida Habyarimana. Yari amashati y'ibitenge ya MRND. Abakozi bose ba leta basabwe kuyagura hanyuma bakajya bayambara gusa njye ndabyanga.'

    Abajijwe impamvu yabyanze yasubije ati 'Mbere na mbere ntabwo nkunda ibitenge kandi nta nubwo nakundaga MRND, kandi sinashaga gukora icengezamatwara rya MRND na Perezida Habyarimana. Hanyuma Perefe aza kunyibutsa ko yarebye lisiti y'abaguze ibyo bitenge ntabone izina ryanjye ku rutonde. Ndamubwira nti nta mafaranga mfite, ndi umukozi muto, nta mafaranga yo kugura ibyo bitenge.'

    'Arambwira uti uze tugushyire ku rutonde, [imyenda] turayiguha nk'inguzanyo. Ndamubwira nti nubwo ari inguzanyo nzishyura, aratsimbarara, ndamubwira nti nta kibazo, ariko sinagiyeyo.'

    Dr. Biruta yavuze ko hashize iminsi Perefe yabonye ko yanze kwambara iyi myenda, maze amubajije impamvu amubwira ko ahora mu bitaro, kandi aba yambaye itabuliya y'abaganga, ku buryo atabona umwanya wo kwambara ayo mashati ya MRND.

    Ati 'No muri weekend mba ndi mu kazi, urashaka ko nzabyambarira he? Ntabwo mbona umwanya wo kujya kuri stade mu bikorwa bya leta ngo mbe nayambara, mpora ku kazi. Ndabyanga burundu.'

    Dr Vincent Biruta ni Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Guverinoma

    Biruta yavuze ko yagize amahirwe akomeye yo kuba yari umuganga kuko iyo bitaba ibyo, nk'umuntu wari umututsi yari guhura n'ibibazo. Yavuze ko bishoboka ko Perefe yamwubahiye ko ari umuganga gusa, akamureka.

    Ati 'Ntabwo nkeka ko byari kumera kimwe iyo nza kuba ndi umucamanza cyangwa se undi muntu, ashobora kuba yaravuze ati umuganga ashobora kuzarokora ubuzima bwanjye cyangwa ubw'umwana wanjye, arabibona ko nanze kugura ayo mashati.'

    Biruta yavukiye mu Karere ka Rulindo mu 1958, yiga mu Iseminari Nto ya Kabgayi amashuri yisumbuye ayarangije ajya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda aho yize Ubuvuzi.

    Mu myigire ye, yavuze ko atahuye n'ihezwa rikabije ariko ko yagize amahirwe akomeye mu myigire ye. Ati 'Nagize amahirwe yo kujya kwiga mu iseminari.'

    Muri Mata 1973 nibwo yahuye n'ihezwa rikomeye kuko yirukanywe ku ishuri mu nkubiri yo kwirukana Abatutsi yitwaga 'Muyaga'. Ati 'Hari muri Mata 1973, nibwira ko hari ku itariki 15. Twarirukanywe tujya mu rugo tumara umwaka turi mu rugo. Ku giti cyanjye, nari mfite gahunda yo guhunga nkajya muri Zaire.'

    'Nagombaga kugenda ku itariki 6 Nyakanga ariko tariki ya 5 Nyakanga, habaye Coup d'État ya Habyarimana, imipaka irafungwa, hashyirwaho amasaha yo kugenda, sinashoboraga kuva aho nari ndi ngo njye i Goma.'

    Ngo yagumye mu rugo kugera aho mu ijambo rya Habyarimana yavuze ko abantu birukanywe ku mashuri bagomba gusubira kwiga, agira icyizere gike, ababyeyi be bamusaba kuguma mu Rwanda agategereza.

    Ati 'Naje kwemererwa gusubira ku ishuri, ndasibira kuko nari maze umwaka ntiga. Ariko nagize amahirwe, kuko si buri wese wagize ayo mahirwe nubwo hari ijambo ritanga icyizere ryari ryakozwe na Habyarimana, nagize amahirwe yo gusubira ku ishuri nkomeza kwiga amashuri yanjye yisumbuye.'

    Icyo gihe ngo yari afite imyaka 15, gahunda yo guhunga ajya muri Zaire yari yayiganiyeho n'inshuti ye yari mukuru ho imyaka ibiri. Ngo iyo nshuti yari ifite umuryango muri Zaire, ariko hari hashize igihe baganira ku hazaza habo, undi amubwira ko azajya muri Zaire kugira ngo akomeze kwiga.

    Ati 'Ndamubwira nti ntabwo mfite abavandimwe muri kiriya gihugu…nta pasiporo nagombaga kugenda mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Mbibwira ababyeyi, baramabwira ati wagenda ukagerageza ukareba ko niba byaguhira. Gusa inshuti yanjye yo yagiye iminsi ibiri mbere ya Coup d'etat, yagombaga kuntegerereza i Goma.'

    Mu 1978 yarangije amashuri yisumbuye, asaba kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubuvuzi. Muri icyo gihe ngo kwiga ubuvuzi, ntabwo ari ishami ryari rikunzwe ahubwo ryari rimwe mu akomeye, umunyeshuri yigaga imyaka itandatu, umwe urimo ibihembwe bine aho kuba bitatu nk'andi mashami.

    Ati 'Ryari ishami rikomeye, ridakunzwe, ariko bakundaga gutoranya abahanga barangije muri siyansi. Nanone ngira amahirwe yo gutoranywa nkajya kwiga ubuvuzi, ariko impamvu ni uko ryari ishami rikomeye, ariko mu mpera z'amasomo nubwo twabaga twarize igihe kinini, ntitwahembwaga neza. Abantu bahitagamo kwiga ubukungu cyangwa amategeko kuko yamaraga igihe gito, kandi agatuma abantu bahabwa akazi keza muri leta cyangwa se mu bikorera.'

    Yakuze akunda kuba umuganga akiri muto, gusa nta muntu n'umwe yafataga nk'icyitegererezo. Ati 'Nahisemo umwuga wamfasha kuba ingirakamaro muri sosiyete kandi nashakaga akazi katuma ntahabwa akazi na leta ahubwo nkabikora ku bwanjye, nigenga, atari impuhwe za leta.'

    'Ikindi natekerezaga ko nshobora kujya mu buhunzi, ntabwo nigeze nibagirwa Muyaga yo mu 1973. Numvaga ko ugiye mu buvuzi nk'umuganga, byagufasha kwisanga muri sosiyete ku buryo nafasha umuryango wanjye. Ibyo byose nabirebyeho ngiye guhitamo amasomo yanjye.'

    Yagarutse kandi ku buryo yahoraga yiteguye ko igihe icyo aricyo cyose ashobora gufungwa, cyane ko benshi mu bantu b'inshuti ze bafunzwe mu byitso.

    Ati 'Ntabwo nigeze mfungwa, ariko nahoraga niteguye. Nari narateguye imyenda, amapantalo n'inkweto nahita nambara baje kumfata…batangiriye muri Kigali ariko nari mu cyaro i Rutongo ariko nahoraga numva abantu baza babaririza amakuru yanjye, babaza bati uyu muganga abavura neza, bashakaga impamvu yo kumfungisha. Nagize amahirwe, abaturage bavugaga ko ndi umuganga mwiza, ko mbitaho, ntabwo mbizi niba ariyo mpamvu batamfunze.'

    Imyenda yari yarateguye harimo ipantalo y'ikoboyi, ku buryo yumvaga ko azayambara igihe kinini bidasabye kuyimesa.

    Dr Vincent Biruta mu kiganiro na Sanny Ntayombya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biruta-yavuze-uko-yanze-kugura-imyenda-ya-mrnd-no-ku-mapantalo-yagombaga

  • Nel Ngabo na Platini bagiye gukorana ibitaramo bizenguruka u Rwanda mu kumenyekanisha album yabo 'Vibranium' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa KINA Music bwatangaje ko bugiye gutegura ibitaramo bizagera mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no hanze y'igihugu, mu rwego rwo kumenyekanisha album nshya y'abahanzi bayo babiri, Platini na Nel Ngabo, bise Vibranium.

    Iyi album, izaba igizwe n'indirimbo 10, biteganyijwe ko izasohoka ku isoko tariki ya 16 Kamena 2025. Mbere y'iyo tariki, Nel Ngabo yabanje gushyira hanze indirimbo ebyiri ziri kuri iyi album, arizo Si na Bestfriend, zakiriwe neza n'abakunzi ba muzika nyarwanda.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye gukorana album, nubwo basanzwe baririmbana hamwe mu ndirimbo zitandukanye nka Yamotema, Ikofi (yarimo n'abahanzi Igor Mabano na Tom Close), ndetse na Takalamo n'izindi.

    Ibi bitaramo bizaba umwanya mwiza wo kumenyekanisha izi ndirimbo nshya no kwegera abakunzi babo mu buryo butandukanye.

    Ubuyobozi bwa KINA Music buvuga ko ibi bitaramo bizatuma aba bahanzi barushaho gusabana n'abafana babo, kandi bikazafasha kuzamura umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.

    Platini na Nel Ngabo bagaragaje ko iyi album bayitezeho gufasha umuziki wabo gutera imbere no gukomeza kwagura umubare w'abakunzi babo.

    Biyongereye ku bandi bahanzi bari gutegura cyangwa basohoye album mu minsi yashize, barimo Kevin Kade na Chriss Eazy, bakomeje guteguza album zabo; Bull Dogg na Riderman baherutse gusohora album yabo yitwa Icyumba cy'amategeko, ndetse n' abaraperi Logan Joe na Og2tone bakoranye kuri Extended Play (EP).

    Ibi bigaragaza ko umuziki nyarwanda uri kwinjira mu gihe aho abahanzi benshi batangiye gushyira imbaraga mu gukora album zifite ireme.

    Mu gihe hategerejwe kumenya ingengabihe y'ibi bitaramo ndetse n'aho bizabera, abakunzi ba muzika nyarwanda bishimiye iyi gahunda ya Nel Ngabo na Platini, ikaba ari indi ntambwe nziza mu iterambere ry'umuziki wa KINA Music ndetse n'uw'u Rwanda muri rusange.

    Ubuyobozi bwa KINA Music buvuga ko ibi bitaramo bizatuma aba bahanzi barushaho gusabana n'abafana babo, kandi bikazafasha kuzamura umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/nel-ngabo-na-platini-bagiye-gukorana-ibitaramo-bizenguruka-u-rwanda-mu-kwimenyekanisha-album-yabo-vibranium/

  • Harimo izifungirwamo abahamijwe ibyaha by’ubw… – #rwanda #RwOT

    Izi gereza ni zimwe mu ziteye ubwoba ku isi kubera ubuzima bugoye abazifungiwemo bahura nabwo. Hari zimwe mu zifungirwamo abagore bakorewe ihohoterwa rikomeye, ubucucike bukabije, no kwicwa n'indwara zitavurwa. 

    Kubera izi mpamvu, ibigo by'uburenganzira bwa muntu bikomeje gusaba ko hagira igikorwa ngo abagore bafungirwe ahantu haboneye kandi uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

    Dore gereza 10 zifungirwamo abagore ziteye ubwoba ku isi:

    1. La Esperanza Women's Prison (Guatemala)

    Iyi gereza iherereye mu Mujyi wa Guatemala, izwiho gufungirwamo abagore benshi barenze ubushobozi bwayo. Hari inkuru nyinshi zagaragaje ihohoterwa rikorerwa abagororwa ndetse no kuba bamwe bacuruzwa mu buryo buteye inkeke. Imibereho yo muri iyi gereza igaragaramo ibibazo binyuranye birimo kwandura indwara zikomeye n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge.

    2. Carandiru Women's Prison (Brazil)

    Nubwo gereza y'abagabo ya Carandiru yakuweho kubera ubwicanyi bukomeye bwahabereye mu 1992, ishami ryayo ryagenewe abagore rikomeje gukora. Iyi gereza ifungirwamo abagore benshi bafunzwe bazira ibikorwa bifitanye isano n'ibiyobyabwenge. Hari inkuru nyinshi zigaragaza ihohotera rikorwa n'abacunga gereza ndetse no gutotezwa gukabije gukorerwa abagororwa.

    3. Black Beach Prison (Equatorial Guinea)

    Iyi ni imwe mu magereza azwiho imikorere mibi muri Afurika, ndetse n'abagore bafungirwamo bahura n'ibibazo bikomeye. Hari inkuru nyinshi zivuga ku buryo abacunga gereza bakoresha imbaraga nyinshi mu guhana abagororwa, bamwe bakabura ubuzima kubera imirimo ivunanye n'imibereho iteye ubwoba.

    4. Bakırköy Women's Prison (Turkey)

    Muri Turikiya, iyi gereza izwiho gufungirwamo abagore benshi baregwa ibyaha bya politiki cyangwa ibyaha bikomeye. Uburenganzira bw'abagore bafungiwemo bukunze kugibwaho impaka, kuko hari ibyagiye bitangazwa ko abafungiwemo bakorerwa iyicarubozo, ubusumbane mu mitangire y'amafunguro, ndetse bamwe bakabuzwa gusurwa.

    5. Evin Prison (Iran)

    Iyi ni imwe mu magereza akomeye muri Iran, aho abagore benshi bafungirwa kubera imyemerere yabo ya politiki cyangwa iy'idini. Hari abatavuga rumwe n'ubutegetsi bafungirwamo mu buryo bavuga ko bubangamira uburenganzira bwabo. Benshi mu bigeze gufungirwamo bakaza kurekurwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo, babuzwa uburenganzira bw'ibanze ndetse bagahatirwa kwemera ibyaha batakoze.

    6. Tihar Women's Prison (India)

    Tihar ni gereza nini muri Aziya ifungirwamo abagore benshi baregwa ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, iterabwoba n'ibyaha bijyanye n'ibiyobyabwenge. Iyi gereza ifite amategeko akaze cyane, aho abagore benshi bakora imirimo ivunanye ku gahato. Hari inkuru nyinshi zivuga ku ihohoterwa rikorerwa abagororwa no kuba bamwe muri bo bapfa bazize uburwayi butavurwa neza.

    7. Sao Luís Female Prison

    Sao Luís ni gereza ifungirwamo abagore muri Brezil, izwiho guhora mu mvururu, ubucucike bukabije, imibereho mibi y'imfungwa, ndetse n'ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iri muri gereza ziteye ubwoba ku isi, cyane cyane kubera ibikorwa biberamo by'ihonyora ry'uburenganzira bwa muntu n'imitwe y'abagizi ba nabi.

    8. Ciudad Barrios Women's Prison (El Salvador)

    Iyi gereza ifungirwamo abagore bakurikiranyweho ibyaha by'ubugizi bwa nabi n'imitwe y'iterabwoba. Muri El Salvador, hari imitwe y'amabandi nka MS-13 na Barrio 18 ikomeye cyane. Abagore bafatwa bayifasha mu buryo ubwo ari bwo bwose barafungwa. Iyi gereza iteye ubwoba cyane kuko n’abacungagereza ubwabo bagira ubwoba bwo kugenzura abagororwa kubera iterabwoba ry'iyo mitwe.

    9. Chikurubi Women's Prison (Zimbabwe)

    Iyi gereza iri muri Zimbabwe izwiho imibereho mibi, aho abagore benshi bafungirwamo badahabwa uburenganzira buhagije ku buvuzi. Hari raporo nyinshi zivuga ko abagore batitabwaho na gato cyangwa bagafatwa nabi mu gihe cyo gutwita. Indwara zandura zirimo igituntu n'indwara zifata urwungano rw'ubuhumekero ni ibisanzwe muri iyi gereza.

    10. Lo Wu Correctional Institution (Hong Kong)

    Nubwo ari ni imwe mu magereza afite isuku ugereranyije n'andi, Lo Wu ivugwamo ihohoterwa rikabije. Abagore benshi bafungirwamo bazira kuba abimukira batemewe cyangwa bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukorera mu gihugu mu buryo butemewe. Iyi gereza ivugwaho kugira amabwiriza akakaye agenga imyitwarire y'abagororwa, atuma hari n’abahasiga ubuzima.

    Ku Isi hari gereza nyinshi zifatwa nk’iziteye ubwoba, zifungiwemo abagore gusa bahamijwe ibyaha bikomeye birimo iby’ubwicanyi, gukorana n’imitwe y’iterabwoba n’ibiyobyabwenge 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153555/harimo-izifungirwamo-abahamijwe-ibyaha-byubwicanyi-niterabwoba-gereza-10-zabagore-ziteye-u-153555.html

  • RIB yakanguriye abaturage ba Jali kurwanya In… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere itariki 17 Werurwe 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ibyaha no gukumira ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.

    Iki gikorwa cyayobowe na Ntirenganya Jean Claude, Ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, aho yagaragaje ko inshingano z'uru rwego ari ukugenza ibyaha, gukumira ibyaha no gutahura ababigiramo uruhare.

    Muri ubu bukangurambaga Ntirenganya Jean Claude yakanguriye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: 'Ingengabitekerezo ya Jenoside ni mbi ku buryo n'iyo yaba ari umuntu umwe uyifite bigomba kuduhangayikisha kugira ngo akosoke.”

    Yakomeje agira ati: “Iyo tuvuga Jenoside twumva bwa bwicanyi ndengakamere bukorewe abantu bose cyangwa igice cyabo hashingiwe ku bintu bigera kuri bine. Abo bantu bagomba kuba bahuje ubwenegihugu, Idini, ibara ry'uruhu cyangwa ubwoko.

    Twe nk'abanyarwanda Jenoside tuzi ni iyibasiriye ubwoko bari barise ubw'abatutsi. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni bya bikorwa bishishikariza abantu kuba bakora Jenoside. 

    Iyo tuvuga ibyo bikorwa tukiri kubona n'uyu munsi bijyana ku ngengabitekerezo ya Jenoside, niyo mpamvu iyo tuvuga Jenoside tunagaruka ku bindi byaha bifitanye isano nayo. 

    Ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo ni icyaha ariko hari n'ibindi byaha bifitanye isano nayo. Harimo icyaha cyo gupfobya Jenoside, Guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kwangiza imibiri cyangwa ahashyinguye abazize Jenoside, kwibasira abarokotse Jenoside no guhohotera uwacitse Ku icumu rya Jenoside.

    Ntirenganya Jean Claude yanabwiye abaturage bo mu murenge wa Jali ko u Rwanda ruhangayikishijwe n'uko hari ababyeyi bigisha abana babo amateka uko atari maze bagakurana ingengabitekerezo ya Jenoside. 

    Yatanze urugero rw'umunyeshuri wo mu karere ka Nyamagabe uherutse kuvuga imvugo yuzuye ingengabitekerezo aho yavuze ko Jenoside ngo yagiriye akamaro abanyarwanda ngo kuba “barikijije imbesire z'abatutsi”.

    Ntirenganya yakomeje agira ati 'Ikibazo gikomeye ni uko no mu bana bato hasigaye habonekamo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ibaze niba umwana azi kureba mugenzi we akamubwira ngo uri akayoka, izo nyigisho mwumva bazivana hehe mwebwe iyo murebye? Twoye kwirirwa tujya kure ahubwo tuvuge ngo bazivana muri twebwe abakuru.

    Nta n'umwe wakagombye kumva ko hari inyungu yabona mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bo tubyara n'abatarabonye ayo mahano twikoreye ubwacu kuko ni twe twayikoreye. Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n'abanyarwanda, ikorerwa abanyarwanda ndetse inahagarikwa n'abanyarwanda.”

    Yavuze bidakwiye kwigisha abana amateka uko atari kuko kuyagoreka ari byo bishobora guhembera urwango mu bakiri bato. Yakomeje anenga umwarimu wo mu karere ka Rulindo wigeze kubeshya abanyeshuri ko ngo hari ingaruka nziza za Jenoside aho yababwiye ko abanyamahanga basura inzibutso maze bagasiga amadovize mu Rwanda.

    Uretse kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside abaturage bo mu murenge wa Jali bakanguriwe kwirinda ubujura bukoreshwejwe ikoranabuhanga aho abajura bagenda bagira amayeri menshi yo gushuka abaturage bakoresheje telefone n'imbuga nkoranyambaga.

    RIB yabwiye abatuye i Jali kurwanya icuruzwa ry'abantu, rikunze gukorwa mu buryo bwihishe, aho benshi bisanga mu mutego wo kubeshywa ibidahari maze bakisanga bajyanywe imahanga kugirwa ibikoresho by'abashaka kubabyazamo inyungu.

    RIB yakanguriye abaturage bo mu karere ka Gasabo umurenge wa Jali kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

    RIB yasabye abakuru kubwira abana amateka ya nyayo cyane ko ingengebitekerezo isigaye igaragara mu bana bato kubera ko babwiwe amateka nabi

    Abaturage ba Jali bibukijwe kwirinda abantu babizeza ibitangaza bababwira ko bagiye kubajyana mu mahanga kuko baba bagamije kubacuruza

    Abaturage ba Jali bashishikarijwe kwirinda ibisambo by’umwihariko ibikoresha ikoranabuhanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153580/rib-yakanguriye-abaturage-ba-jali-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside-no-kubwira-abana–153580.html

  • Byiringiro Gilbert wa APR FC wari uri mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yahise asezererwamo, asimbuzwa Uwumukiza Obed wa Mukura VS – YEGOB #rwanda #RwOT

     Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo wa APR FC, Byiringiro Gilbert uzwi nka 'Kagege', yasezerewe mu Ikipe y'Igihugu nyuma yo gusanganwa imvune y'ivi. Uyu mukinnyi wari wahamagawe mu Mavubi mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, yasimbujwe Uwumukiza Obed wa Mukura VS.

    Ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ikomeye izabahuza na Nigeria na Lesotho. Mu rwego rwo gusuzuma uko abakinnyi bahagaze, umutoza Adel Amrouche yasabye ko bakorerwa isuzuma ry'umubiri. Byiringiro Gilbert na we yasuzumwe, maze abaganga basanga afite imvune y'ivi itamwemerera gukina iyi mikino.

    Ibura rye ryatunguranye, kuko amakuru avuga ko ikipe ye, APR FC, itari izi ko amaze iminsi akinana n'iyo mvune. Nyuma yo gusanga atashobora kwitabira iyi mikino, yahise asezererwa mu Mavubi. Mu mwanya we, umutoza yahise ahamagara Uwumukiza Obed wa Mukura VS, umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona.

    U Rwanda ruri kwitegura umukino ukomeye wa Nigeria uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro. Amavubi yiteze gukomeza kwitwara neza nyuma yo kwitwara bishimishije mu mikino iheruka, aho yatsinze umukino umwe, banganya undi na Nigeria.

    Kugeza ubu, u Rwanda ni rwo ruyoboye Itsinda C n'amanota arindwi, runganya na Afurika y'Epfo na Bénin. Lesotho ifite amanota atanu, Nigeria itatu, naho Zimbabwe ikagira abiri. Abakinnyi b'Amavubi bafite intego yo gutsinda iyi mikino kugira ngo bakomeze guhatanira itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-gilbert-wa-apr-fc-wari-uri-mu-bakinnyi-bahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yahise-asezererwamo-asimbuzwa-uwumukiza-obed-wa-mukura-vs/