Blog

  • Amakuru atari meza ku mufana ukomeye cyane w’Amavubi ‘Mama Mukura' yajyanywe mu bitaro igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukanemeye Madeleine, uzwi cyane nka 'Mama Mukura,' ni umufana ukomeye wa Mukura Victory Sport et Loisir ndetse n'Ikipe y'Igihugu, Amavubi. Uyu mukecuru w'imyaka 103 arwariye mu Bitaro bya Kabutare, mu Karere ka Huye. Amakuru y'uburwayi bwe yemejwe n'Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, wavuze ko yajyanywe mu bitaro kuwa mbere.

    Ubuyobozi bwa Mukura VS burateganya kumusura kugira ngo bamenye uko amerewe n'icyo bamufasha. Gatera yavuze ko nk'umuryango, ikipe yabo itakwibagirwa Mama Mukura kuko ari umufana ukomeye wayo kandi yakomeje kuyishyigikira mu bihe byose.

    Mukanemeye yavukiye mu Mudugudu wa Kabitoki, mu Kagari ka Munazi, Akarere ka Gisagara mu mwaka wa 1922. Yari umwana wa munani mu muryango we. Yize amashuri abanza ariko ntiyayarangiza kuko yahise ajya gutekera ababikira i Kibeho. Yashatse umugabo afite imyaka 43, ariko ntibagize abana.

    Yakunze umupira w'amaguru akiri muto, akawukina hamwe n'abahungu b'iwabo. Yagize amahirwe yo kwitabira imikino Umwami Mutara III Rudahigwa yabonaga. Kuva Mukura VS yashingwa mu 1963, yayikunze cyane, maze ahinduka umufana wayo udasiba imikino.

    Nubwo akunda cyane Mukura VS, Mama Mukura akurikira n'Amavubi, akamenya amakuru yayo binyuze kuri radiyo. Ubu, ari gukurikiranwa kwa muganga, ariko abakunzi b'umupira mu Rwanda bamwifuriza gukira vuba.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-ku-mufana-ukomeye-cyane-wamavubi-mama-mukura-yajyanywe-mu-bitaro-igitaraganya/

  • U Bubiligi bukwiye guca bugufi bukumva ukuri- Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

    Kuva u Bubiligi bwatangira gutegeka u Rwanda mu 1917, bwakoze ibikorwa byinshi by'ubugome bitanya Abanyarwanda birimo gutangiza ibihano byamenyekanye nk'ikiboko, ni ukuvuga inkoni zakubitwaga umuntu utarangije imirimo y'agahato yahawe.

    Mu 1930 bwashyizeho indangamuntu irimo amako y'amahimbano ndetse aza no kwifashishwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bareba abagiye kwicwa.

    Mu itegeko nshinga ryo mu 1978 no mu yandi mategeko yashyizweho kuva mu 1962 kugeza mu 1994, hagaragaramo ivangura rihanitse kuko hari nk'ayategekaga ko mu myanya y'ubutegetsi Abatutsi batagomba kurenga 10% mu gihe Abahutu bo bagombaga kwiharira 89% bitwaje ko ari bo benshi, Abatwa bakabona 1% gusa.

    Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye RBA ko 'itegeko nshinga rije rishimangira ivangura, amacakubiri ateye atyo ni ribi cyane. Ryagizwemo uruhare n'Ababiligi, rero bari bashyigikiye Leta ya Habyarimana cyane, n'amashyaka ya politike y'iwabo.'

    Yagaragaje ko mu 1946 u Bubiligi bumaze kuragizwa u Rwanda bwahawe inshingano zo kuruteza imbere mu ngeri zose z'ubuzima bw'igihugu bukarugeza ku bwigenge ariko ntibwabikora.

    Ati 'U Bubiligi bukwiye guca bugufi bukumva ukuri, bukumva ko ni bwo nyirabayazana w'ibibazo u Rwanda rufite. Uhereye kuri icyo cy'uko basinye amasezerano n'Umuryango w'Abibumbye mu 1946 yo kugeza ubwigenge ku gihugu, kugiha imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu, kukigeza ku burezi busesuye kandi uburezi bwiza, ibyo byose ntibabikoze bazana irondabwoko mu Rwanda.'

    Habyarimana Juvenal amaze kujya ku butegetsi nyuma yo guhirika Kayibanda mu 1973, Ababiligi barakomeje na we baramushyigikira banamufasha gushyiraho amategeko yimika ivangura.

    Ati 'Ababiligi ni bo bafashije Habyarimana gushyiraho Itegeko Nshinga mu 1978, bamuha abajyanama babiri barimo uwitwa Filip Reyntjens n'uwitwa René de Wolf bandika Itegeko Nshinga. Iryo Tegeko Nshinga ryo mu 1978 mu irangashingiro ryaryo rishyigikira iryo rondabwoko rya Parmehutu bakanabyemeza.'

    Iri Tegeko Nshinga ryavugaga ko 'revolution' yabaye mu 1959 no gufata ubutegetsi kwa Habyarimana byari 'impinduramatwara mvugururamuco' ko bigomba gushingirwaho mu mateka y'u Rwanda no mu mategeko y'igihugu.

    Banashyizemo ko impunzi z'Abanyarwanda ziri mu mahanga zizagengwa n'amategeko u Rwanda ruzashyiraho, nyamara amategeko yo mu 1966 yavugaga ko impunzi ziri mu mahanga n'abandi bajyanywe mu Bugesera na Rukumberi badafite uburenganzira bwo gusubira aho bavuye cyangwa gusubirana imitungo yabo.

    Kayibanda wakoreraga mu kwaha k'u Bubiligi we yashyizeho n'amabwiriza abuza abacamanza kwakira ibirego by'abantu bo miryango y'impunzi cyangwa izo mpunzi bashaka gusubirana iyo mitungo.

    Ati 'Ako karengane kari mu Itegeko Nshinga ryanditswe n'Umubiligi w'umunyamategeko, w'umujyanama wahembwaga n'amafaranga y'ubutwererane bw'u Bubiligi.'

    Ingingo ya karindwi y'Itegeko Nshinga u Rwanda rwandikiwe n'Ababiligi ni yo yashyizeho ishyaka rukumbi rya MRND, ku buryo buri Munyarwanda yagombaga kuribamo nta mahitamo afite.

    U Rwanda rwahagaritse ubufatanye n'u Bubiligi mu byerekeye amasezerano y'imishinga y'iterambere muri Gashyantare 2025 kuko bwafashe uruhande mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukifatanya na yo mu icengezamatwara rigamije kurukomanyiriza ngo ruhagarikirwe inkunga zifashishwaga mu bikorwa by'iterambere.

    Ku wa 17 Werurwe 2025 u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano n'u Bubiligi kubera uruhare bufite mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Bubiligi bukwiye guca bugufi kubera ibibazo bwateje u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-bukwiye-guca-bugufi-bukumva-ukuri-minisitiri-bizimana

  • Rusizi: Abantu bane batwawe n'umugezi wa Rubyiro, babiri barohorwa bapfuye – #rwanda #RwOT

    Abatwawe n'uyu mugezi ni abagore batatu n'umusore umwe bari bavuye kubagara umuceri mu Kagari ka Nyamigina, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi.

    Uyu mugezi wabuzuriyeho ubwo bambukiraga ku gice gihuza Umurenge wa Gikundamvura n'uwa Muganza, abaturage bagerageza kubatabara bakuramo babiri bakiri bazima.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Gitambi, Niyirora James yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'uko abaturage batambukiye ahari ikiraro, asaba abaturage kujya bitwararika.

    Ati 'Babiri bakuwemo, umusore na nyina, bari bahungabanye cyane bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha bari kwitabwaho n'abaganga.'

    Gitifu Niyirora yihanganishije imiryango yagize ibyago, yongera gusaba abaturage kujya bambukira ahari ibiraro kuko gushaka inzira z'ibusamo bishobora gukurura ibyago birimo n'urupfu.

    Yavuze ko bazakomeza gukangurira abaturage guca inzira zemewe igihe bambukiranya uriya mugezi, haba mu nama bagirana na bo, mu Nteko z'Abaturage n'izindi nama kugira ngo uko bagenda bumva ububi bwabyo bazabicikeho burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abantu-bane-batwawe-n-umugezi-wa-rubyiro-babiri-barohorwa-bapfuye

  • Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ibiganiro i Doha ku mubano w'ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar.

    Ibi biganiro byanitabiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byari bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi, cyane cyane ibirebana n'umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

    Uyu mubonano wabaye mu gihe umubano w'u Rwanda na RDC umaze igihe utifashe neza, ahanini bitewe n'ukutumvikana ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa Congo, aho Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n'abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Qatar byatangaje ko Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagaragaje ubushake bwo gufasha ibi bihugu byombi kugera ku bwumvikane burambye.

    Ibiganiro byabereye i Doha byagarutse ku gushaka inzira yo kugarura amahoro mu karere, no kurebera hamwe uko umubano wa dipolomasi hagati y'u Rwanda na RDC wasubira mu buryo.

    Nubwo nta myanzuro yatangajwe ako kanya, abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko ibi biganiro ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo gushaka amahoro mu karere.

    Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye gukomeza ibiganiro binyuze mu nzira za dipolomasi, hagamijwe gushakira umuti ibibazo bikibangamiye umubano w'ibihugu byombi.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Qatar byatangaje ko Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagaragaje ubushake bwo gufasha ibi bihugu byombi kugera ku bwumvikane burambye.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-na-tshisekedi-bagiranye-ibiganiro-i-doha-ku-mubano-wibihugu-byombi/

  • Uko abatekamutwe biba amafaranga ya ‘Cryptocu… – #rwanda #RwOT

    Urebye neza, umubare munini w'abashatse kugendana n'igihe bagashora mu ifaranga ryo kuri murandasi, barahombye ndetse baramburwa kandi bari barijejwe inyungu hari n'abandi bazibonye.

    Ibi bituma abantu bamwe na bamwe batizera aya mafaranga akoreshwa ku murandasi nka Bitcoin, BNB, USDT … batayizera kandi ari isoko y'ubukungu bwa none ndetse no mu bihe bizaza.

    Dore uburyo abantu bakoresha mu gushuka abantu bakabarya amafaranga

    Abantu benshi bashora amafaranga yabo mu mishinga ya crypto bafite icyizere cyo kunguka vuba. Ariko bamwe barabeshywa, bagashorwa mu buryo bw'amafaranga bwateguwe nabi cyangwa se bwubakiye ku kureshya gusa. Ibimenyetso bikunze kugaragara muri izi scams ni:

    Kukwizeza inyungu zidasanzwe: Urugero 'Shora $1000 uzabona $5000 mu cyumweru!' nta kindi kintu na kimwe ukoze.

    Kugusaba gutanga amafaranga mbere: Aha nyiri ukukwinjiza mu mushinga we, akubwira ko ugomba kwishyura mbere kugira ngo ubone inyungu.

    Kutagira amakuru afatika: Ikindi kizakubwira aba bantu, ni uko nta website ifite icyicaro kizwi cyangwa nta muntu uzwi ushyigikira uwo mushinga.

    Kugusaba gutumira abandi: Niba wishyurwa kubera gutumira abandi aho gukorera inyungu ku ishoramari, ushobora kuba uri muri scam (Abatekamutwe).

    Dore amwe mu mayeri aba batekamutwe bakoresha kugira ngo bareshye abantu

    a)    Ponzi & Pyramid Schemes (Uburyo bwo kubanza kureshya abantu bakabaha udufaranga ducye): Ni uburyo bw'uburiganya aho amafaranga yishyurwa abashoye mbere ava ku bashya binjiye ahanini usanga nta bicuruzwa bafite ahubwo bahemba aba mbere amafaranga bakuye mu bantu bashya.

    b)    Fake Investment Platforms (Imbuga zo gushoraho zitizewe): Websites cyangwa apps zigira ngo ni izo gushora amafaranga mu crypto, nyamara ziba ari impimbano. Aha izi mbuga zikwemerera kubona inyungu ku ikubitiro, ariko nyuma amafaranga yawe akabura ndetse akenshi nazo zigahita zibura.

    c)    Phishing Scams (Kohereza ubutumwa bwa hato na hano bubeshya): Ubu ni uburyo benshi baharaye aho bakoherereza ubutumwa haba kuri email bukwereka uko konti yawe ihagaze cyangwa se ibyayikoreweho n'andi makuru mashya.

    d)    Rug Pull Scams (Gutera abantu ubwoba ngo bagure inyungu nini itabacika): Aha iyo aba batekamutwe bashaka kwambura abantu benshi kandi amafaranga menshi, bashyiraho abantu iterabwoba ko utagura cyangwa se udatanga amafaranga atabona inyungu ndetse yewe mu gihe cya mbere bakaba bayatanga hanyuma mu kindi gihe gikurikiye, bagahita bakuramo akabo karenge.

     Nyamara n'ubwo bimeze bityo, hari uburyo butandukanye wakwirinda ko ucucurwa utwawe mu gihe washoye ku mbuga zicuruza amafaranga cyangwa se hari aho washoye kugira ngo ubone inyungu.

    Icya mbere ukwiye kwibaza 'Umuntu unyifuriza inyungu nyinshi, dupfana iki?' ukwiye kwibuka ko buri wese akeneye inyungu hanyuma ukagereranya akazi uzakora n'ako uzahemberwa iyo nyungu, ukareba niba bingana.

    Menya neza ibigo bikora crypto: Ibi byagufasha mu gushora amafaranga yawe ahantu hizewe n'abandi basanzwe bashora aho kwigira umuvumbuzi ko ubonye ahazava inyungu nyinshi.

    Irinde gutanga amakuru yawe bwite: Ijambobanga rikwiye guhora ari iryawe kandi ukirinda guhuza konti yawe y'amafaranga n'imbuga izo arizo zose ubonye kuko bashobora kukwiba banyuze ku rubug rwawe bakinjirira konti zawe.

    Cryptocurrency (Amafarnga yo kuri murandasi) ashobora kugirira abantu akamaro, ariko nanone abatekamutwe bariyongereye muri iki gihe. Ntabwo umuntu akwiye gushingira ku nyungu gusa ahubwo ni byiza kwirinda amayeri yo gushukwa, kugira ngo amafaranga yawe atazaburira mu mitego y'abatekamutwe.


    Ubutunzi bw’Isi buri kwerekeza muri ‘Cryptocurencies’ ariko n’abatekamutwe berekeje muri ubu bucuruzi ku bwinshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153627/uko-abatekamutwe-biba-amafaranga-ya-cryptocurrencies-nuburyo-bwo-kwirinda-153627.html

  • Bamaze guhindurira benshi ubuzima! Ibyamamare… – #rwanda #RwOT

    Ibyamamare bikomeye ku Isi bikomeje gushora amafaranga menshi mu bikorwa bigamije guhindura ubuzima bwa benshi, babinyujije mu gushinga n’imiryango yabo itanga ubufasha, inkunga zitangwa binyuze mu bafatanyabikorwa, ndetse no mu yindi mishinga bwite iteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Abahanzi nka Beyoncé, Rihanna, Akon na Shakira, bashoye amafaranga menshi mu mishinga itanga ubufasha mu burezi, ubuvuzi, iterambere ry'imibereho myiza, ndetse no gutabara abahuye n'ibiza.

    Uruhare rwabo rugaragaza ko kuba icyamamare bidashatse kuvuga gusa kugira amafaranga no kwamamara, ahubwo no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abandi. Kuri aba banyabigwi, ubwamamare bwabo burenze umuziki n’ibindi byabagejeje kuri ubwo bwamamare, kuko banakora ibikorwa bifatika bizana impinduka nziza ku buzima bw'abatishoboye.

    Dore urutonde rw’ibyamamare 10 bikoresha ubutunzi bwabyo mu guhindura ubuzima bwa benshi:

    1. Beyoncé — BeyGOOD Foundation


    Umuhanzikazi Beyoncé yatangije BeyGOOD Foundation mu 2013, umuryango w’ubugiraneza ugamije gufasha abakene, gushyigikira uburezi, ndetse no gutabara abagizweho ingaruka n'ibiza. Mu gihe cya COVID-19, uyu muryango watanze inkunga ya miliyoni 6$ mu gufasha abadafite amikoro kubona ubuvuzi bwo mu mutwe.

    2. Rihanna — Clara Lionel Foundation (CLF)


    Mu 2012, Rihanna yatangije Clara Lionel Foundation, ifasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwiga, guteza imbere ubuvuzi no gutabara abahuye n'ibiza. Yatanze inkunga ya miliyoni 5$ mu gihe cya COVID-19 no mu mashuri yo muri Afurika.

    3. Akon — Akon Lighting Africa


    Akon yatangije Akon Lighting Africa mu 2014, umushinga wagejeje amashanyarazi ku miryango 600,000 yo mu bihugu 25 bya Afurika. Yashyizeho kandi Akon Crypto City, umushinga ugamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika binyuze mu ikoreshwa ry'amafaranga y'ikoranabuhanga (cryptocurrency).

    Uyu muhanzi kandi yatangije gahunda yo gufasha urubyiruko rwa Afurika kubona amahugurwa mu birebana n'ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye ku kibazo cy'amashanyarazi muri Afurika.

    4. Shakira — Barefoot Foundation (Pies Descalzos)


    Shakira, umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, ni umwe mu bafite ibikorwa by'ubugiraneza bikomeje kuzana impinduka zikomeye mu buzima bw’abatuye Isi. Mu mwaka wa 1997, yatangije umuryango we Pies Descalzos Foundation (Barefoot Foundation) ugamije gufasha abana bo mu miryango ikennye kubona uburezi bufite ireme.

    Uyu muryango wamaze kubaka amashuri arenga atandatu muri Colombia, utanga uburezi ku banyeshuri barenga 4,000, kandi Shakira akomeje gukangurira abaterankunga gufasha abana batishoboye kubona uburezi.

    Ku rwego mpuzamahanga, Shakira yakoranye n'imiryango mpuzamahanga nka UNICEF, atanga inkunga mu burezi bw'abana b'impunzi ndetse n'abana bakomoka mu miryango ikennye.

    5. Angelina Jolie — Jolie-Pitt Foundation


    Angelina Jolie ni umwe mu bagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gufasha impunzi n'abana b'impfubyi. Yatangije Jolie-Pitt Foundation, ikorana na UNHCR mu gutabara impunzi. Yatanze miliyoni 100 z’amadolari mu gufasha impunzi zo muri Syria, Sudani y'Epfo na Afghanistan.

    Jolie-Pitt Foundation yashinzwe mu 2006 na Angelina Jolie na Brad Pitt, igamije gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza ku isi hose. Iyi fondasiyo yatanze inkunga ku mishinga itandukanye, harimo n’inkunga y'amadolari 333,000 yahawe SOS Children’s Villages, umuryango uharanira uburenganzira bw’abana.

    Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza muri Aziya, Angelina Jolie na Brad Pitt bashinze Maddox Jolie-Pitt Foundation mu 2003, yibanda ku kurwanya ubukene no kubungabunga ibidukikije muri Cambodge. Iyi fondasiyo yitiriwe umwana wabo wa mbere, Maddox, ikaba yaratanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’icyo gihugu.

    Muri 2008, Angelina Jolie na Brad Pitt bahisemo kugurisha amafoto y’impanga zabo, Knox na Vivienne, amafaranga avuyemo akajya mu bikorwa by’ubugiraneza binyuze muri Jolie-Pitt Foundation. Ibi byagaragaje uburyo bifashisha ubwamamare bwabo mu guteza imbere ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete.

    Nubwo Jolie na Pitt batandukanye mu 2016, ibikorwa bya Jolie-Pitt Foundation byarakomeje, bikaba bikomeje kugira uruhare mu gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abantu mu bice bitandukanye by’isi.

    6. Oprah Winfrey — Oprah Winfrey Foundation


    Oprah Winfrey ni umwe mu bagore b’ibyamamare bafite ibikorwa bikomeye by'ubugiraneza ku Isi. Yashinze imiryango ibiri ifasha abatishoboye: Oprah Winfrey Foundation (yashinzwe mu 1987) na Oprah Winfrey Charitable Foundation (OWCF). Iyi mishinga yombi ifite intego yo guteza imbere uburezi, guteza imbere abagore n'abakobwa, ndetse no gufasha abatishoboye kubona serivisi z'ubuzima n'imibereho myiza.

    Mu rwego rwo guteza imbere impano mu by'ubugeni n'imbyino, iyi fondasiyo yatanze inkunga ya miliyoni imwe y'amadolari mu 2004 ku ishuri Alvin Ailey American Dance Theater, rifasha abanyeshuri bafite impano mu kubyina kubona buruse.

    Mu 2006, yafunguye ikigo cy'imyidagaduro cyitwa Oprah Winfrey Boys & Girls Club of Kosciusko/Attala County, giherereye muri Mississippi, aho yavukiye. Iki kigo cyubatswe ku buso bwa metero kare 32,000, gifasha abana bo muri ako gace kubona ahantu heza ho gukinira, kwidagadura no kwiga.

    Mu 2007, Oprah Winfrey Foundation yibarutse ishuri Oprah Winfrey Leadership Academy for Girls (OWLAG) muri Afurika y'Epfo. Iri shuri ryashyiriweho abakobwa bakomoka mu miryango itishoboye, aho ribaha amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme, rikabategurira kuzaba abayobozi beza b'ejo hazaza. Kuva ryashingwa, iri shuri ryagize uruhare rukomeye mu burezi bw'abana b'abakobwa muri Afurika.

    Mu rwego rwo gushyigikira uburezi, Oprah Winfrey Charitable Foundation (OWCF) yatanze inkunga ya miliyoni imwe y'amadolari ku muryango La Paz Global mu 2023, ugamije guteza imbere uburezi bw'abana b'abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu rwego rw'ubuvuzi, OWCF yatanze inkunga ingana na miliyoni imwe y'amadolari kuri Maui Health Foundation, igamije kugura ibikoresho bishya by'ubuvuzi byifashishwa mu kuvura abarwayi bafite ibibazo bikomeye.

    Mu guteza imbere uburezi bw'abakobwa, OWCF yatanze inkunga ya miliyoni imwe y'amadolari kuri Miss Porter's School, ishuri ryigisha abakobwa muri Connecticut, ryabaye icyitegererezo muri Afurika y'Epfo.

    Nanone, mu rwego rwo gushyigikira uburezi muri za kaminuza, Oprah Winfrey Foundation yatanze inkunga ingana na miliyoni 25 z'amadolari muri Morehouse College, guhera mu 1989. Iyi nkunga yashyigikiye gahunda ya Oprah Winfrey Scholars Program, igamije gutanga buruse ku banyeshuri b'abirabura bafite ubushobozi bwo kwiga ariko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kaminuza.

    Mu rwego rwo gushyigikira umuco n'amateka, Oprah Winfrey yatanze inkunga irenga miliyoni 16 z'amadolari kuri National Museum of African American History and Culture, harimo miliyoni 12 yatanze mu 2013 yo gushyigikira ibikorwa by'iyi nzu ndangamurage.

    Imiryango ya Oprah Winfrey igira uruhare rukomeye mu gufasha abatishoboye, cyane cyane mu bijyanye n'uburezi, ubuzima, n'iterambere ry'abagore n'abakobwa. Binyuze mu bikorwa bye by'ubugiraneza, yatanze amahirwe ku bantu benshi batari bafite uburyo bwo kwiteza imbere, agira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwabo. Oprah Winfrey akomeje gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha isi kuba ahantu heza ku bantu bose, by’umwihariko abakene n'abatishoboye.

    7. Cristiano Ronaldo — CR7 Foundation


    Umukinnyi w'umupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo na we akunze kugaragara mu bikorwa by'ubugiraneza. Yatanze miliyoni 1.5$ afasha impunzi za Palestine, atanga amaraso buri gihe, ndetse afasha ibitaro bitandukanye kwita ku bana barwaye kanseri.

    CR7 Foundation ni umuryango washinzwe na Cristiano Ronaldo ugamije gufasha abatishoboye, cyane cyane mu burezi n'ubuvuzi. Ufatanya n'imiryango nka UNICEF na Save the Children mu guteza imbere uburezi, gutanga amazi meza no gushyigikira ubushakashatsi ku ndwara zikomeye nka kanseri. Binyuze mu baterankunga nka Nike na Samsung, iyi fondasiyo yatanze ibikoresho by'ishuri, yubaka amashuri ndetse ikorana n'ibyamamare nka David Beckham na Zinedine Zidane mu kumenyekanisha ibikorwa byayo.

    8. Taylor Swift — Inkunga mu burezi no gutabara abahuye n'ibiza


    Taylor Swift ni umwe mu byamamare bigira uruhare mu bikorwa by'ubugiraneza, aho yagiye atanga inkunga mu bihe bitandukanye. Mu 2017, yatanze inkunga ya miliyoni 1$ nyuma y'ibiza byatewe na Hurricane Harvey muri Texas. Yakoresheje umutungo we kugira ngo atange ubufasha ku batuye muri ako karere, by'umwihariko mu kwita ku barokotse ibiza no kubashakira ibiribwa n'ibikoresho by’ibanze.

    Uyu muhanzikazi kandi yagiye atanga inkunga mu burezi, cyane cyane mu gufasha abana batishoboye kubona uburezi bufite ireme. Yatanze inkunga ya miliyoni 4$ muri 2018 mu gushyigikira gahunda z’amasomo y’umuziki mashuri yo muri Tennessee, ku ivuko. Ni igikorwa kigaragaza neza ubushake bwa Taylor bwo gufasha abana bafite impano mu muziki ariko badafite ubushobozi bwo kwiga. 

    Mu 2020, Taylor Swift yatanze inkunga ya miliyoni 10$ yo gufasha abasizwe iheruheru na COVID-19. Inkunga ye yibanze cyane mu gufasha imiryango itishoboye no gushyigikira abarokotse iki cyorezo, by'umwihariko abantu basigaranye ibibazo byinshi. Yagize uruhare kandi mu gushyigikira ibitaro n'ibigo byita ku buzima bwo mu mutwe. 

    9. Leonardo DiCaprio — Leonardo DiCaprio Foundation


    Leonardo DiCaprio azwi cyane mu bikorwa byo kurengera ibidukikije. Yatangije Leonardo DiCaprio Foundation, yatanzemo miliyoni 100$ mu bikorwa byo kurengera amashyamba, inyanja, n'ibindi.

    Leonardo DiCaprio Foundation (LDF) ni umuryango ugamije kurengera ibidukikije no guharanira impinduka mu bijyanye n'imiterere y’isi. Uyu muryango wagiyeho mu 1998, ugamije kurwanya ibibazo bihangayikishije isi, nk’ihindagurika ry’ibihe, kubungabunga ibinyabuzima, guhangana n’imyuka ihumanya ikirere, no guteza imbere uburenganzira bw'abaturage bo mu bihugu bikennye.

    Intego z’ingenzi z’iyi fondasiyo ni ugutanga umusanzu mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, gukangurira abaturage n'abayobozi gufata ingamba zihamye mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere umuco wo kwita ku buzima bw'ibinyabuzima. Yashinzwe kugira ngo ishyigikire imishinga ikora ku bibazo nk'ihindagurika ry'ibihe, kubungabunga amazi, kwita ku isuku, ndetse no guteza imbere ubukungu buhamye bw'abantu n'ibinyabuzima ku isi.

    10. The Weeknd: Inkunga mu bikorwa by'ubuvuzi n'imfashanyo


    Umuhanzi The Weeknd (Abel Tesfaye) yashoye miliyoni nyinshi mu bikorwa by'ubugiraneza, cyane cyane mu gufasha imiryango ikennye no gushyigikira ubuvuzi. Mu 2021, yatanze miliyoni 1$ ku kigo cy'ubushakashatsi cya UNICEF ku ndwara ya COVID-19, anatanga miliyoni 2$ zo gufasha abaturage ba Ethiopia kwikura mu bibazo byatewe n'intambara. Yongeyeho gutanga inkunga igera kuri miliyoni 3$ muri gahunda zo kurwanya inzara no gufasha impunzi.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153616/bamaze-guhindurira-benshi-ubuzima-ibyamamare-10-byashoye-amafaranga-menshi-mu-bikorwa-byub-153616.html

  • Rwamagana: Umusore w'imyaka 21 yarohamye muri Muhazi – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yarohamye ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Nkindi mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. Yari asanzwe akora mu byuzi by'amafi biherereye ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yabwiye IGIHE ko uyu musore yabwiye abandi bakozi bakorana ko agiye koga kuko yumvaga hashyushye cyane.

    Ati ''Uwo musore yakoraga mu cyanya cyororerwamo amafi rero byageze ejo Saa Sita bari mu kiruhuko abwira bagenzi be ko yumva hari ubushyuhe ashaka kujya koga, rero yahise ajya koga mu kiyaga cya Muhazi hashize akanya babona ari gutabaza mu gihe bagiye kumugeraho aba aracubiye arabuze.''

    Gitifu Mukantambara yakomeje avuga ko abo bakozi bahise batabaza inzego z'ibanze n'iz'umutekano birangira haje abapolisi bo mu ishami ryo mu mazi aba aribo bamukuramo, nubwo basanze yamaze kwitaba Imana.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kujya koga batambaye imyenda yabugenewe cyangwa ngo babikorere ahantu habugenewe hari abantu bashobora kubafasha. Yasabye ababyeyi kwirinda kohereza abana babo kujya kuvoma muri iki kiyaga ngo kuko bashobora kurohama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-w-imyaka-21-yarohamye-muri-muhazi

  • Ikipe yigihugu ya Benin mu migambi itaryohey… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane itariki 20 Werurwe 2025, iyi kipe izacakirana na Zimbabwe kuri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y'Epfo mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Kugeza ubu, Benin iri ku mwanyawa Kabiri mu itsinda C, inganya amanota 7 n'u Rwanda ndetse na Afurika y'Epfo nyuma yo gukina imikino ine. Nyuma yo gutsinda ibiri muri iyo mikino, umutoza wa Benin Genort Rohr yagaragaje ko intego ari ugukomeza kuba mu myanya ya mbere.

    Genort Rohr  yagize ati 'Ni ikintu gitangaje kubona twe, u Rwanda na Afurika y'Epfo turi imbere nyuma y'imikino ine ya mbere muri iri tsinda rikomeye ririmo na Nigeria'

    Yakomeje agira ati: 'Twatsinze imikino ibiri iheruka muri Abidjan, none tugiye gukina hanze na Zimbabwe muri Durban, hanyuma tuzakurikizaho Afurika y'Epfo muri Abidjan ku wa 25 Werurwe. Bishobora kuzatungurana, ariko turi hano kandi dushaka kuguma hano ndetse no gukora neza kurushaho.'

    Ku rundi ruhande, Zimbabwe iri ku mwanya wa nyuma muri mu itsinda rya C, kuko ifite amanota abiri (2) mu mikino ine imaze gukina. Khama Billiat, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihugu, yavuze ko yishimiye kongera gutoranywa mu ikipe y'igihugu ndetse ahamya ko bagomba guhatana kugira ngo bazamuke ku rutonde.

    Khama Billiat  yagize ati 'Ndashimira igihugu n'abantu bose badushyigikiye kuba twarongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu,

    Dufite abakinnyi beza kandi twahawe amahirwe yo guhagararira igihugu cyacu, ni ibintu dushima cyane. Ubu, icy'ingenzi ni uburyo tuzitwara kugira ngo dushyire igihugu cyacu ku rwego rwiza.'

    Uyu mukino uzaba ari amahirwe akomeye ku mpande zombi. Benin izaba ishaka gukomeza kwicara mu myanya ya mbere, mu gihe Zimbabwe izaba ishaka gutsinda umukino wayo wa mbere muri iri tsinda.

    Kugeza ubu amakipe ari imbere mu itsinda C Mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi cya 2026 ni u Rwanda, Benin na Afrika y’Epfo bifite amanota arindwi, Lesotho ifite atanu, Nigeria ifite amanota atatu mu gihe Zimbabwe ifite amanota abiri.

    Umutoza wa Benin Genort Rohr   mu migambi yo kwitwara neza akigarurira umwanya wa mbere mu itsinda C

    Benin inganya amanota arindwi n'u Rwanda na Afurika y’Epfo  mu itsinda C

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153612/ikipe-yigihugu-ya-benin-mu-migambi-itaryoheye-abanyarwanda-153612.html

  • Nakoze umuziki ntagamije Awards! Mako Nikos… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo umaze imyaka 21 ari mu muziki, yavutse mu 1974, kandi yatangiye kuririmba muri 2004 akiba muri Uganda. Yahereye ku ndirimbo yitwa 'Ni nde', yakurikijeho iyitwa 'Mariya Roza' yaririmbanye n'Umunya-Uganda Godfrey Seguya [Kayibanda], 'Nkunda kuragira', 'Bonane', 'Agaseko' n'izindi nyinshi. 

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Mako Nikoshwa yavuze ko gushyira ku isoko indirimbo ari kimwe mu bintu yitondera, kandi aba ayimaranye igihe kinini. Yavuze ko atari we uha icyerekezo indirimbo ze, ahubwo abafana nibo bagena aho izagarukira. 

    Ati '[…] Ndahanga, hanyuma abantu uburyo bayikunzemo akaba ari byo bigena ahazaza hayo. Ni cyo cyerekezo igira, ni bwo buremere igira mu bantu. Ni bwo buryo ikundwa, izo ngaruka z'ibihangano zikagaruka kuri njyewe.'

    Uyu muririmbyi yavuze ko yatangiye umuziki mu gihe kimwe n'abarimo Kamichi, Rafiki, Miss Jojo n'abandi, kandi buri wese uruhare rwe rwarigaragaje. Asobanura ko n'ubwo imyaka 21 ishize ari mu muziki, ariko nta 'Awards' yigeze abona muri muzika.

    Ariko kandi ahorana icyizere muri we kuko azi neza ko hanze aha ahafite ibikorwa kandi byivugira. Yavuze ko atanenga abatanga 'Awards' mu Rwanda kuko 'n'abo bakoze ibyo bashoboraga kugirango bongere uruhare rwawe ku rugendo rw'umuziki wacu'.

    Ati 'Twabaga tukiri bashya mu bintu. Indirimbo zanjye zari nini cyane. Icya kabiri urebye abategura n'abo bari urubyiruko, kandi basanisha ku bintu bibegereye […] Ntabwo ntigeze ngirira inzara 'Awards', kuko njye natangiye umuziki mfite intego kandi nabonaga igenda neza, ndetse muzika yafataga inzira nziza, kuko bateguraga Awards nyuma yo kubona ko umuziki igenda ifata imbaraga. Si ikibazo kuba ntarigeze mbona igikombe, gusa nishimiye ko nakoreye Abanyarwanda umuziki.'

    Yavuze ko mu myaka ishize ari mu muziki, abafana bagiye bamwereka ko bakeneye ibihangano bye byinshi ndetse n'ibitaramo, byatumye muri iki gihe yiyemeza kujya akora ibitaramo ngaruka kwezi yise 'Mako music Discussion' bizabera bibera kuri Wakanda, buri wa Gatanu wa nyuma w'ukwezi.'

    Mako Nikoshwa yavuze ko azajya acuranga mu buryo bwa Live indirimbo ze zose, ndetse bizaba ari n'umunsi wo guhura n'abafana be no kugirana ibiganiro bye byihariye. Ati 'Nzacuranga nshimisha urungano rwanjye, abakunzi banjye, muze dusabane, twishime.'

    Yasobanuye ko hazajya habaho n'uburyo bwo gusaba indirimbo akazaririmba, ndetse rimwe na rimwe azajya atumira abandi bahanzi bifatanye nawe. Mako Nikoshwa yavuze ko agiye kujya akora ibi bitaramo mu murongo wo gusubiza n'abavuga ko atagifite imbaraga mu muziki, ariko biri no mu murongo wo gususurutsa abakunzi be. Ati 'Ndacyari wawundi.'

    Mako Nikoshwa yashimangiye ko nta gahunda afite yo kuva mu muziki, biri no mu mpamvu muri iki gihe ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye izaba igizwe n'indirimbo esheshatu.

    Ni Album avuga ko idasanzwe kuko izakomeza kumvikanisha intego ye yo guhuza umuziki n'umuco wacu. Yavuze ko Album yayise 'Mama Rwanda', ndetse imwe mu ndirimbo iriho ariyo yitwa 'Rwanda unyumve' aherutse kuyishyira ku isoko.

    Gusa avuga ko ataremeza igihe cyo gusohora iyi Album, kuko ashaka ko izajya hanze buri ndirimbo ifite amashusho.


    Mako Nikoshwa yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album yise 'Mama Rwanda'


    Mako Nikoshwa yavuze ko buri kwezi azajya akora igitaramo yise 'Mako Music Discussion'
    Mako Nikoshwa yavuze ko mu myaka 21 ishize ari mu muziki nta 'Awards' yigeze yegukana, ariko kandi yishimira umusaruro ibihangano bye byagize

    Mako Nikoshwa avuga ko ibitaramo agiye gukora bigamije kongera gusabana n'abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MAKO NIKOSHWA

     “>

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UNYUMVE' YA MAKO NIKOSHWA

    “>

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153606/nakoze-umuziki-ntagamije-awards-mako-nikoshwa-yateguje-ibitaramo-ngaruka-kwezi-na-album-vi-153606.html

  • Abarundi ku mbuga nkoranyabanga bakomeje kwibasira DJ Ira wahisemo kuba umunyarwanda #Rwanda #Burundi

     

    Nyuma y’uko DJ Ira asabye perezida Paul Kagame, Ko yamuha ubwenegihugu bw’u Rwanda Ku mbuga nkoranyambaga abarundi bakomeje kwibasira Uwo mukobwa wahisemo kwibera umuyarwandakazi. Murebe zimwe muri Commentaire zikomeje ku mw’ibasira :

    Umwanditsi : Karemano Gildas