Blog

  • Icyizere kiragerwa ku mashyi kuri Nigeria mbe… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Nigeria Super Eagles igiye gukina imikino ya mbere iyobowe n'umutoza mushya Eric Chelle, aho igomba guhatana na Amavubi y'u Rwanda ndetse na Zimbabwe mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Muri iyi mikino, abakinnyi nka Victor Osimhen, Ademola Lookman na Ola Aina bagomba kugira uruhare rukomeye, ariko banahanganye n'imbogamizi zitandukanye.

    Umutoza Eric Chelle yahamagaye abakinnyi 23 bazakina iyi mikino, barimo Osimhen, Lookman na Aina, bose bakomeje kwitwara neza mu makipe yabo i Burayi. 

    Victor Osimhen, rutahizamu wa Galatasaray nk'intizanyo avuye muri Napoli, amaze gutsinda ibitego 26 no gutanga imipira 5 yavuyemo ibitego mu mikino 30.

    Ademola Lookman, ukinira Atalanta, amaze gutsinda ibitego 19 agatanga imipira 7 yavuyemo ibitego mu mikino 31 naho Ola Aina, myugariro wa Nottingham Forest, amaze gutsinda ibitego 2 atanga umupira 1 wavuyemo igitego mu mikino 33.

    Iyi mibare yerekana ko aba bakinnyi bari mu bihe byiza, bityo bikaba byitezwe ko bazafasha Nigeria kubona intsinzi muri iyi mikino ikomeye.

    Amakuru ava mu kinyamakuru Daily Sports Nigeria avuga ko n'ubwo aba bakinnyi bari mu bihe byiza, hari imbogamizi bashobora guhura nazo harimo uburyo bushya bw'imikinire kuko umutoza mushya Eric Chelle ubwo yagigirwa umutoza wa Nigeria yavuze ko agomba kuzana uburyo bushya bwo gukina, kandi abakinnyi bagomba kubumenyera mu gihe gito.

    Nigeria igiye gukina n'u Rwanda Nta mukino wa gicuti bakinnye mbere y'iyi mikino bari kumwe n'umutoza mushya Eric Chelle, bityo bizasaba ko bihuta mu kwiyumvisha uburyo bushya bwo gukina.

    Hari impungenge ko abakinnyi bo hagati batazitwara neza mu gufasha ba rutahizamu, bitewe n'uko abanya Nigeria bakina mu kibuga hagati bamaze iminsi badatanga imipira myinshi ivamo ibitego mu makipe bakinira.

    Kugira ngo ikipe igire umusaruro mwiza, ubufatanye hagati y'abugarira n'umunyezamu bugomba kuba ntamakemwa.

    Nk'uko Saheed Afolabi, umusesenguzi wa Clear TV, yabivuze, Osimhen na Lookman bashobora kugira uruhare rukomeye muri Super Eagles kubera uko bitwaye mu makipe yabo. 

    Gusa hari itandukaniro rinini hagati y'umupira amakipe bakinira ukina n'uwo mu ikipe y'igihugu, bityo bigasaba guhuza imbaraga n'ubushishozi kugira ngo ikipe igire icyizere cyo kubona itike y'Igikombe cy'Isi.

    Ikipe ya Nigeria igomba gutsinda iyi mikino kugira ngo izamure amahirwe yo kujya mu Gikombe cy'Isi kizabera muri USA, Mexique na Canada mu 2026.

     

    Abanya Nigeria bari kwibaza uko ikipe yabo izitwara imbere y’u Rwanda kandi umutoza mushya wabo atarabereka amayeri ye

    Umunya Mali Eric Chelle niwe mutoza mushya wa Nigeria 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153602/icyizere-kiragerwa-ku-mashyi-kuri-nigeria-mbere-yuko-ikina-nu-rwanda-153602.html

  • Amarangamutima ya Manishimwe Djabel na Ishimw… – #rwanda #RwOT

    Amavubi akomeje imyitozo yitegura imikino ibiri afitanye na Nigeria tariki ya 21 Werurwe ndetse na Lesotho tariki ya 25 Werurwe muri Stade Amahoro mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ubwo iyi kipe y’igihugu yahamagarwaga hari abakinnyi bongeye guhamagarwa nyuma y’igihe kinini batabiherukaga.

    Manishimwe Djabel uri muri abo yavuze ko ari ibintu bishimishije ndetse anavuga ako aho akina muri Iraq ibintu bimeze neza.

    Ati: “Muri rusange ni ibintu byanshimishije kuko umukinnyi uwo ariwe wese aba yifuza kuba yahagararira igihugu cye mu marushanwa mpuzamuhanga rero kugaruka ni ibintu nakiroye neza. Muri Iraq ubuzima bumeze neza shampiyona irakomeye ubuzima ni bwiza”. 

    Yavuze nta bintu byinshi byahindutse mu ikipe y’Igihugu ugereranyije n’igihe yayiherukagamo gusa ko isigaye iri umuryango ugereranyije na mbere.

    Ati: “Muri rusange nta bintu byinshi byahindutse ariko urabona ko abakinnyi bahari ubungubu hari abashya bagiye biyongeramo ariko ari ikintu cyiza baremye urabona basigaye baba ari umuryango nicyo kintyu mbona cyahindutse. 

    Ku bijyanye no kunyakira banyakiriye neza kuko ni abantu dusanzwe tumenyeranye, abakinnyi benshi twagiye dukinana mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y'igihugu”.

    Djabel yavuze ko ikipe y’igihugu yamuhamagaye kugira ngo afatanye na bagenzi be batange umusaruro ndetse anashishikariza abafana kuzajya kubaba inyuma.

    Ati: “Niyo mpamvu umutoza yampamagaye kugira ngo mfatanye na bagenzi banjye dutange umusaruro. Urabona ikipe y'igihugu imaze kuba umuryango n'abafana nibadushyigikira bakabasha kubana natwe nkeka ko ikipe yose twakina kandi tukayitsinda yaba Nigeria yaba na Lesotho”. 

    Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre nawe utaherukaga mu ikipe y’Igihugu yavuze ko ari ibyishimo, avuga ko hari ibyo yasanze byarahindutse ndetse anashishikariza abafana kuzajya kubashyigikira.

    Yagize ati: “Ni ibyishimo narinkumbuye Amavubi, narinkumbuye ikipe y'igihugu ndashima Imana rero ko nongeye kuyigarukamo. 

    Turi kubaho neza muri rusange haba mu myitozo urabonako umutoza uhari atanga imyitozo myiza umutoza nyine mpuzamahanga. Ubwo ni muri rusange hanze y'ikibuga ibintu bimeze neza nta kibazo gihari. 

    Ibintu byinshi byarahindutse haba mu buryo twari tubayeho. Icyo nasaba Abanyarwanda ni ukuza gukurikira umukino iyo ikipe y'igihugu iri gukina ni nk’aho aribo baba bari gukina, iyo dusatiriye ni u Rwanda ruba rusatiriye, ndabasaba rero bakadufasha muri rusange ndizera ko tuzabaha ibyishimo”.

    Myugariro wa Mukura VS, Uwumukiza Obed wagiye mu ikipe y’Igihugu gusimbura Byiringiro Gilbert wa APR FC wasanganwe ikibazo cy’imvune nawe yavuze ko ari ibyishimo kuba yarahamagawe bwa mbere.

    Ati: “Ni iby'agaciro guhamagarwa n'ikipe y'igihugu byaranshimishije cyane ni ibintu umukinnyi wese akora aharanira. Abandi bakinnyi nasanze bameze neza banyakiriye neza ni bakuru banjye benshi usanga n'ubundi basanzwe bagukurikirana”. 

    Yavuze ko hari itandukaniro riba riri hagati y’ikipe y’igihugu na club ndetse nawe ashishikariza Abanyarwanda kuzajya kubashyigikira ari benshi.

    Manishimwe Djabel yagarutse mu ikipe y’Igihugu nyuma y’igihe kinini adahamagarwa 

    Ishimwe Pierre avuga ko ari ibyishimo nyuma yo gusubira mu ikipe y’Igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153643/amarangamutima-ya-manishimwe-djabel-na-ishimwe-pierre-basubiye-mu-amavubi-yitegura-nigeria-153643.html

  • Intsinzi iheruka i Rwanda! Imibare ivuga iki… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino mike ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, imaze gukinamo n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, imibare yerekana ko bakunze kunganya ariko na buri kipe ikaba yarabashije kubona intsinzi cyane ko umukino uheruka  rwatsinze Nigeria 2-1.

    Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro, Rwanda ruzakira Nigeria mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizakinirwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

    Uyu mukino ni uwa Munani mu mateka ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose. Mu mikino irindwi iheruka guhuza ibi bihugu u Rwanda rwatsinzemo umukino umwe, Nigeria itsinda imikino ibiri maze amakipe yombi anganya imikino ine.Muri iyi mikino u Rwanda rwinjije ibitego bitatu, rwinjizwa ibitego bitandatu.

    Umukino wa Mbere wahuje ibi bihugu byombi wakinwe ku itariki 5 Kamena 2004. Ni umukino wari uwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi ariko warangiye Nigeria itsinze u Rwanda rwari rufite abakinnyi bakomeye nka Gatete Jimmmy ibitego 2-0

    Umukino wa Kabiri wahuje u Rwanda na Nigeria wakinwe tariki ya 6 z’ukwezi kwa Gatanu mu 2005, ukaba wari uwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, wasoje amakipe yombi aguye miswi 0-0.

    Umukino wa gatatu wahuje aya makipe y’ibihugu byombi wakinwe tariki ya 29 z’ukwezi kwa 2 mu 2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa Kane wakinwe tariki ya 6 z’ukwezi kwa 6 mu 2012, ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

    Umukino wa Gatanu aya makipe yombi wakinwe tariki ya 15 z’ukwezi kwa Mbere muri 2018 muri CHAN, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa 6 wakinwe ku itariki 10 Nzeri 2024 nawo warangiye amakipe yombi anganya 0-0 mu marushanwa yo gushaka itike y'igikombe cya Africa AFCON kizabera mu gihugu cya Morocco.

    Umukino wa karindwi wahuije u Rwanda na Nigeria wabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2024,ukaba wararangiye u Rwanda rutsinze Nigeria imbere y'abafana babo ibitego 2-1. Ibitego byarwo byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange mu gihe Nigeria yatsindiwe na Samuel Chukwueze.

    U Rwanda ruzakina umukino wa Munani rukina na Nigeria rushaka kuguma kwandika amateka meza kuri Nigeria no kuguma kuyobora itsinda C mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi cya 2026 kizabera Usa, Cnada na Mexico.

    Mu itsinda C u  Rwanda ni urwa mbere n'amanota arindwi aho ruyanganya na Afurika y'Epfo na Benin, naho Lesotho ikagira amanota atanu, Nigeria ikagira amanota atatu naho Zimbabwe yo ikagira inota rimwe.

    Mu mikino 4 u Rwanda rumaze gukina mu itsinda C Rwatsinze imikino ibiri, runganya umwe, ndetse rutsindwa umwe.

    Imikino u Rwanda rwatsinze harimo uwa Afurika y'Epfo na Lesotho, Rwanganije na Zimbabwe ndetse rutsindwa na Benin.

    Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Nigeria u Rwanda nirwo rwawutsinze ibitego 2-1


    Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rurakina na Nigeria mu mukino wa Gatanu mu itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026


    Mu itsinda C u Rwanda ni urwa mbere mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2026


    Amavubi niyo aheruka kwitwara neza mu mukino wa Nigeria

    Imibare igaragaza umusaruro wavuye mu mikino y’u Rwanda na Nigeria

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153649/intsinzi-iheruka-i-rwanda-imibare-ivuga-iki-ku-mikino-yahuje-u-rwanda-na-nigeria-153649.html

  • Nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe –Nduhungirehe ku gucana umubano n'u Bubiligi – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko u Rwanda ruhagaritse umubano warwo n'u Bubiligi, hakomeje kwibazwa niba bitazagira ingaruka ku bindi bikorwa bijyanye n'imibereho y'abaturage b'ibihugu byombi.

    Nk'Abanyarwanda baba mu Bubiligi, abanyeshuri bigayo n'abandi baba muri iki gihugu cyo mu Burayi ku bw'impamvu zitandukanye batangiye kwibaza uko baza kubigenza.

    Banabishingira ku kuba ibyo bibaye mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda ngo rwinjire mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubusanzwe bafashwaga na Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi yahagaritswe.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko guhagarika umubano n'ibihugu byombi nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe ndetse na bimwe mu bikorwa by'Abanyarwanda bizakomeza.

    Ati 'Guhagarika umubano n'u Bubiligi nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe. Naho ibikorwa byo kwibuka bizakomeza, biteguwe n'imiryango y'Abanyarwanda n'iy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guha amakuru abaturage barwo uko bishoboka, agaragaza ko badakwiriye kugira impungenge.

    Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje iy'u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b'iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

    Ni icyemezo u Rwanda rwafashe rugaragaza ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

    Rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije kuruhungabanya.

    Ni icyemezo u Rwanda rwafashe nyuma y'uko no muri Gashyantare 2025 rwari rwasheshe amasezerano y'imikoranire n'u Bubiligi mu mishinga y'iterambere yari afite agaciro ka miliyoni 95 z'Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho kuri ubu ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z'Amayero [asaga miliyari 118 Frw].

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cy'u Rwanda cyo gucana umubano n'u Bubiligi nta ngaruka kizagira ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-ngaruka-bizagira-ku-baturage-basanzwe-olivier-nduhungirehe

  • Kamonyi-Rugalika: Basabwe kwinjirana mu cyunamo imitima isukuye #rwanda #RwOT

    Mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu yasabye Abitabiriye Inteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 yabereye mu kagari ka Kigese kwiyeza bakinjira mu cyunamo bafite imitima isukuye ndetse na nyuma bakazakomeza kurangwa n'imyitwarire n'imigirire iboneye.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ku bikorwa bibanziriza Kwibuka yagize ati' Ibikorwa bibanziriza Kwibuka hari; Ukwita kuri bariya batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane Abanyantege nke, hari Ugusukura Inzibutso…, ariko njyewe inama nabaha muzasukure Imitima yanyu. Muzasukure imitima yanyu niyo mbatumyeho. Buri wese azasukure Umutima we awujyane mu cyunamo usukuye azakivemo umutima usukuye nti hazagire icyasha kizamugaragaraho'.

    Yakomeje asaba buri wese mu bitabiriye inteko y'abaturage kujyana umukoro w'icyo yakora n'uburyo yabikoramo, yaba we ubwe ariko kandi no gufatanya n'abandi kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, yibukije ko nk'Abanyarugalika bakwiye gushyira imbere Ubumwe, Imibanire myiza mu bashakanye ariko kandi no mu baturanyi, buri wese agaharanira kwimakaza muri we Indangagaciro na kirazira bikwiye kuranga Umunyarwanda ari nako baha abakiri bato ingero z'ibyiza.

    Mukagihana Epiphanie, Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ufite itorero mu nshingano ze yasabye abaturage gusigasira Ubumwe bwabo nk'Abanyarwanda, by'umwihariko nk'Abanyakamonyi mu gihe bitegura kwinjira mu cyunamo.

    Yagize ati' Mureke dusigasire Ubumwe bwacu mu gihe turi kwitegura Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi'. Yakomeje abasaba kudahishira uwo ariwe wese uzana Ingengabitekerezo ya Jenoside, ko kandi Imvugo igira iti' Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu' biva mu mvugo bikajya mu bikorwa.

    Mukagihana, aha abaturage bari bahunze imvura bari mu cyumba ahazwi nko kuri Girimpuhwe,

    Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare mu kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ingaruka zayo ari mbi yaba ku muntu ku giti cye no ku muryango Nyarwanda muri rusange.

    Ati' Nkuko Umukuru w'Igihugu ahora abivuga, nta muntu upfa kabiri, ntabwo tuzemera ko ibyagezweho byongera gusenyuka, ntabwo twabyemera. Mureke natwe tuvuge tuti 'NTIBIZONGERA''. Yakomeje abasaba buri wese gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda kuko arizo mbaraga zabo.

    Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara bw'imyaka itandatu ishize, Akarere ka Kamonyi kaje ku mwanya wa Gatanu mu turere tugaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abaturage bahawe umwanya babaza ndetse banatanga ibyifuzo.
    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu asaba Abanyarugalika kuba umwe, kudahishira ikibi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/19/kamonyi-rugalika-basabwe-kwinjirana-mu-cyunamo-imitima-isukuye/

  • U Rwanda rwungutse imashini zifasha aborozi kumenya icyo inka ihatse – #rwanda #RwOT

    Izi mashini zifite ikoranabuhanga rya 'Ultrasound' uretse gufasha aborozi mu gukurikirana ubuzima bwazo mu gihe zihaka, zizafasha abaganga b'amatungo bari basanzwe bakoresha uburyo bwa gakondo kugira ngo basuzume niba inka ihaka cyangwa idahaka.

    Umuyobozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Kayonza, Dr. Mutesi Jacqueline ati 'Ubusanzwe inka yaterwaga intanga noneho nyuma y'amezi atatu kuzamura, muganga w'amatungo agasuzuma niba inka ihaka, bigasaba ko ashyiramo ukuboko mu nda y'amaganga, akumva ko ihaka, ni ukuvuga ngo yumvishaga ukuboko.'

    Dr. Mutesi yakomeje avuga ko imvugo yari isanzwe ikoreshwa n'aborozi ivuga ko 'inka nitabyara inyana izabyara ikimasa' igiye kuba amateka kubera iyi mashini izajya yifashishwa mu kureba niba inka ihaka.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije muri MINAGRI Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Solange Uwituze, yagaragaje ko uyu mushinga uzahera mu turere turindwi dufite umusaruro mwinshi w'amata.

    Yakomeje avuga ko ikindi cyagendeweho kugira ngo utu turere dutoranywe ari uko hashingiwe ku mishinga itandukanye yabanje ijyanye no kwigisha abaganga b'amatungo ibijyanye no kuzamura umukamo ndetse no gutera intanga mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Yagaragaje ko ubundi gutera intanga byari biri ku kigero cyo hasi cya 33% ariko hatanzwe amahugurwa yakorewe mu turere turimo aka Nyagatare, Kayonza, na Gatsibo, bizazamura imibare.

    Ati 'Aho twayikoze muri utwo turere dutatu twavuye kuri 33% tugera kuri 75% muri rusange ariko hari naho bagezaga kuri 95%.'

    Iyi mashini izafasha kumenya niba inka ihaka mu minsi 45, kubasha kumenya ibibazo biri mu myanya myibarukiro y'inka (ibibyimba muri nyababyeyi y'inka), kumenya imyororokere ijyanye n'inka, kumenya niba inka irinda cyangwa itarinda, ishobora kugufasha gukurikirana uburyo bwo gutanga inyana buri mwaka n'ibindi.

    Imashini 21 zihari zizatangwa mu turere turindwi turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Gicumbi, Nyabihu ndetse na Huye.

    Habaye inama nyunguranabitekerezo y’abaganga b’amatungo ku guteza imbere ubworozi

    Umuyobozi Mukuru Wungirije muri MINAGRI Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko bagiye guhugura abaganga b’amatungo ku bijyanye no gukoresha imashini zigaragaza icyo inka ihatse

    Dr. Mutesi yagaragaje ko imvugo yari isanzwe ikoreshwa ivuga ko inka nitabyara inyana izabyara ikimasa, igiye kuba amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-imashini-zifasha-aborozi-kumenya-niba-inka-zabo-zihaka

  • Joseph Kabila yavuze kuri M23, politiki ya RDC n'ibyo kwicuza gushyigikira Tshisekedi – #rwanda #RwOT

    Joseph Kabila yabigarutseho nyuma y'ikiganiro yagiranye n'uwahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo, Thabo Mbeki, wari wamusabye akamubwira ukuri kw'ibiri kubera mu gihugu cye.

    Kabila yari abajijwe ku bijyanye n'ibirego bya Félix Tshisekedi umushinja kwifatanya na AFC/M23, undi ati 'Iyo nza kuba mfatanya na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba uko biri ubu. Byari kuba bitandukanye cyane. Ni ibinyoma bidafite ishingiro. Ubutaha muzamusabe ibimenyetso.”

    Abanyamakuru bamubajije ku bivugwa ko u Rwanda rufasha AFC/M23, Kabila yavuze ko kuba igihugu gifite intege nke bitakagombye kuba ikosa ry'abaturanyi.

    Ati 'Niba nta mbaraga mfite ni nde nyir'amakosa? Ni amakosa y'umuturanyi wanjye cyangwa umwanzi wanjye cyangwa ni amakosa yanjye?'

    Yashimangiye ko RDC idakwiriye guhora yiriza mu Karere, igaruka ku bijyanye n'uburyo ari igihugu cy'ikinyantege nke n'uburyo ibindi bihugu bikomeye yo idakomeye, agaragaza ko ari inzira idakwiriye, ahubwo Abanye-Congo bagomba kwishakamo ibisubizo.

    Yanabajijwe uko abona ibibazo RDC ifite n'uko byakemuka undi ati 'Ikibazo ni Félix [Tshisekedi] ndetse n'igisubizo ni Perezida Félix [Tshisekedi]. Hagomba gufatwa ibyemezo bidasanzwe. Mu bihe bidasanzwe uba ugomba gufata ibyemezo bidasanzwe. Ibi ni ibihe bidasanzwe Congo irimo ariko twiyemeje kugira uruhare muri buri kimwe cyagira uruhare mu kuzana amahoro.'

    Ku bijyanye n'uko umuryango mpuzamahanga wagakwiriye kuba witwara muri iki kibazo cya RDC, Kabila yavuze ko ikimuraje ishinga ari uburyo Abanye-Congo ubwabo bahangana n'ibibazo byabo aho guhora batekereza ku muryango mpuzamahanga.

    Yavuze ko Abanye-Congo bakwiriye kwibaza niba atari bo ntandaro y'ibibazo bafite, bamara kubimenya bakanatekereza uburyo bwo kubikemura nk'Abanye-Congo.

    Uyu wahoze ari Perezida wa Congo yagaragaje ko we ubwe atabona ingaruka zaterwa n'uko ingabo za SADC zava muri Congo, na cyane ko ari ingabo zari zaroherejwe mu bice bizengurutswe na Goma yamaze gufatwa na M23.

    Abajijwe impamvu n'icyavuye mu nama yahuriyemo n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa, yavuze ko ari inama yaturutse ku busesenguzi bari bakoze, nyuma yo kubona ko Abanye-Congo batagira uruhare mu bibazo byabo, abikora ashaka ko buri Munye-Congo yareba ku ruhare rwe mu biri kuba.

    Ku kijyanye no kuba ashaka kongera kuyobora iki gihugu cya kabiri kinini muri Afurika, Joseph Kabila yavuze ko ikimuraje ishinga ari uguharanira amahoro nk'uko byahoze.

    Ati 'Ikituraje ishinga uyu munsi ni uguhaguruka na none tugaharanira amahoro tukagira uruhare mu bikorwa by'amahoro mu bushobozi bwacu bwose.'

    Kabila yavuze ko mu 2018 yagize uruhare mu nama ya SADC yaherukagamo ubwo yari Perezida, abwira abayitabiriye ko nubwo yari avuye ku butegetsi RDC itazongera kuba igihugu cy'ikinyantege nke mu Karere ibarizwamo.

    Yagaragaje ko icyo cyari icyifuzo cye cyo kugira Congo ikomeye aho kuba cya gihugu kirangwa n'umutekano mu myaka itanu, indi kikarangwa n'intambara, bigakomeza uko.

    Ati 'Abanye-Congo ntabwo bashaka ibyo. Dusubiye inyuma aho byatangiriye mu myaka nka 16 cyangwa 17 ishize Congo yari ituje nubwo bitari 100% ari ko yari ituje bihagije, ndetse biri mu nzira nziza, itera imbere mu bukungu no mu zindi nzego.'

    Yongeye kugaragaza ko Abanye-Congo bagomba gusubiza amaso inyuma bakareba ku makosa yakozwe ku bijyanye no kubaha ibyo Itegeko Nshinga n'andi mategeko ateganya n'ibindi.

    Yongeye gushimangira ko imyitwarire y'ibihugu bituranyi bya Congo mu 2002 itahindutse ubu kuko byakomeje gushyigikira inzira y'ibiganiro bigamije amahoro, ndetse anagaragaza icyizere ku masezerano ya Luanda, avuga ko nubwo ubu bitari kugenda neza, impande zirebwa na yo zizagera aho zikaganira.

    Abajijwe niba yicuza kuba yarashyigikiye Tshisekedi muri manda ya mbere, Kabila yavuze ko atajya akunda kwicuza, kuko yizera ko uwakoze amakosa, uwagaragaje intege nke aba afite n'amahirwe yo kwikosora.

    Joseph Kabila yayoboye RDC kuva muri Mutarama 2001 kugeza muri Mutarama 2019


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-nza-kuba-mfatanya-na-m23-ibintu-ntibyakameze-uko-bimeze-ubu-joseph-kabila

  • Minisitiri Nsengimana yasabye kaminuza kugabanya icyuho kiri hagati y'ubumenyi zitanga n'ubukenewe ku isoko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama yiga ku iterambere rya kaminuza zo muri Afurika yabereye mu Rwanda, igamije kureba uburyo zagira uruhare mu iterambere ry'umugabane izwi nka The Africa Universities Summit yateguwe n'ikigo cya Times High Education.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko kaminuza ari moteri y'iterambere ry'igihugu kandi ko zikwiye guharanira ko abazirangirizamo batanga umusaruro ukenewe.

    Ati 'Kaminuza muhagarariye zirenze kuba ibigo bitanga uburezi bwisumbuye ahubwo ni moteri yo guhanga udushya, kwigira n'iterambere ry'ubukungu. Ahazaza ha Afurika hashingiye ku bufatanye bukomeye hagati y'umugabane wa Afurika ndetse no hanze yayo.'

    Yavuze ko kaminuza zo muri Afurika zidakwiye kuba ahantu ho gutanga ubumenyi gusa ahubwo zikwiye no kugira uruhare no mu bushakashatsi kandi buzana impinduka z'iterambere rirambye.

    Ati 'Intego si uguha abantu ubushobozi bwo kwishingikiriza ku bandi, ahubwo ni ukubaha imbaraga zo kwigira, kugira ngo inzego za Afurika zibe moteri y'iterambere ryazo. Iterambere rirambye si amahitamo, ahubwo ni ngombwa. Kaminuza zigomba kugira amahame y'imikorere irambye mu nteganyanyigisho, ubushakashatsi no mu mikorere y'inzego zazo.'

    Yashimangiye ko kaminuza zikwiye kugira uruhare mu gukora ubushakashatsi bugamije gutanga ibisubizo ku bibazo byihariye umugabane uhura nabyo.

    Minisitiri Nsengimana kandi yongeye kugaragaza ko ikoranabuhanga mu burezi ari andi mahirwe yo gushingiraho mu kwagura no gutanga uburezi bufite ireme.

    Ati 'Impinduka mu ikoranabuhanga turi kubona rihindura inzego zose, zirimo uburezi. Ritanga amahirwe nubwo hari n'imbogamizi. Ryagura uburyo bwo gutanga uburezi bufite ireme kuri bose ntakugira umuntu n'umwe uhezwa.'

    Yavuze ko kandi mu rwego rwo kugabanya icyuho gikunze kugaragara gishingiye ku ikoranabuhanga bityo hakenewe kurebwa ibisubizo bishobora gutanga umusanzu mu mijyi ariko no mu cyaro bikaba byakwifashishwa mu gukemura ibibazo.

    Yagaragaje kandi ko hari icyuho gikomeye mu bumenyi butangwa muri za kaminuza n'ubukenewe ku isoko ry'umurimo, ashimangira ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya hakubwakwa urwego rw'uburezi rukomeye.

    Yasabye ko zakwimakaza imikoranire n'inganda mu gutegura integanyanyigisho n'amasomo ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Hari icyuho hagati y'ubumenyi butangwa mu ishuri n'ibikenewe ku isoko. ibi bikwiye kwitabwaho byihuse. Kaminuza zikwiye gukorana n'inganda mu gushyiraho poragaramu z'amasomo zijyanye n'ibikenewe ku isoko mu guharanira kuzamura uburyo abantu babona akazi, no kwimakaza guhanga udushya mu nzego zitandukanye.'

    Yakomeje ashimangira ko kaminuza zikwiye kuba zikora ubushakashatsi bujyanye n'intego z'iterambere rirambye rya Afurika n'imibereho myiza y'Abanyafurika, yemeza ko hashobora kubakwa urwego rw'uburezi mu mashuri makuru na kaminuza rukomeye kandi ruzagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

    Yerekanye kandi ko uburezi bwo mu mashuri makuru muri Afurika buzatezwa imbere no gusenyera umugozi umwe, gukora impinduka z'ingenzi, guhanga udushya ndetse no gukorera hamwe hagamijwe iterambere.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Times Higher Education cyateguye iyo nama izamara iminsi itatu, muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Nick Davis, yavuze kuba umugabane wa Afurika 60% by'abawutuye ari urubyiruko, bikwiye kuba amahirwe ku iterambere ryawo.

    Yavuze ko hakenewe ubufatanye mu guharanira iterambere ryawo kandi ko uburezi bufite ireme, ikoranabuhanga no guhanga udushya ari wo musingi.

    Mu bindi byagaragajwe nk'ibisubizo n'Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, Dr. Edward Kadozi, ni ugushyira imbaraga mu burezi bujyanye na tekinike, imyuga n'ubumenyingiro.

    Yagaragaje ko bizafasha mu guhanga imirimo, koroshya kubona abakozi bakora mu nganda zigenda zubakwa mu bihugu binyuranye ndetse no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

    Minisitiri Nsengimana yasabye kaminuza zo muri Afurika kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya Afurika

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Times Higher Education cyateguye iyo nama izamara iminsi itatu, muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Nick Davis, yavuze kuba umugabane wa Afurika 60% by'abawutuye ari urubyiruko, bikwiye kuba amahirwe ku iterambere ryawo

    Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, Dr. Edward Kadozi, yagaragaje ko ikindi gisubizo ari ugushyira imbaraga mu burezi bujyanye na tekinike, imyuga n'ubumenyingiro

    The Africa Universities Summit yitabiriwe n’abantu basaga 300

    Abaturutse muri Kaminuza zitandukanye bari bitabiriye iyo nama

    Hasabwe ko kaminuza zongera gusuzuma ubumenyi zitanga

    Amafoto: Paccy Himbaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsengimana-yasabye-kaminuza-kugabanya-icyuho-kiri-hagati-y-ubumenyi

  • Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu big… – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Félix Tshisekedi, byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ya Qatar.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ibi biganiro bigamije gushaka umuti w'ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, na Perezida wa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, bashimiye Qatar n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu Tamim bin Hamad Al Thani, ku bwo gutegura iyi nama yafashije kubaka icyizere mu guhuriza hamwe ejo hazaza heza kandi hahamye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’akarere.

    Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro muri Qatar 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153633/perezida-kagame-na-tshisekedi-bahuriye-mu-biganiro-muri-qatar-153633.html

  • Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ washatse gusabira insinzi Kiyovu Sports maze igisibi cy’aba Islam kigakinga ukuboko, yamaze gufatirwa ibihano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Muhazi United yahagaritse umutoza wayo wungirije, Mugiraneza Jean Baptiste 'Miggy' nyuma y'amajwi ye yagiye hanze asaba umukinnyi wa Musanze FC kwitsindisha ashakira Kiyovu Sports intsinzi uyu mukinnyi wari mu gisibo cya Ramadan arabyanga.

    Perezida wa Muhazi United Mfizi Nkaka Longin avuga ko bamuhagaritse mu gihe kitazwi kugira ngo bakore iperereza kuri iyo myitwarire.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize nibwo Miggy yahamagaye myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafik amusaba ko yamufasha bagaha Kiyovu Sports amanota mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona wahuje aya makipe ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 amwizeza ko mu mwaka w'imikino 2025-2026 azamugura akamujyana muri Kiyovu Sports avuga ko azabera umutoza, gusa birangira amajwi y'ibyo baganiriye agiye hanze.

    Source : https://yegob.rw/mugiraneza-jean-baptiste-miggy-yamaze-gufatirwa-ibihano/