Blog

  • The Ben na Pamella bibarutse – #rwanda #RwOT

    Ni umwana w'umukobwa nk'uko The Ben yari aherutse kubitangariza mu gitaramo cyo kumurika album ya Bwiza yitwa '25 Shades' giherutse kubera mu Bubiligi, aho yari kumwe n'umugore we Uwicyeza Pamela ku rubyiniro.


    Amakuru avuga ko uyu mwana yavutse mu ijoro ryakeye tariki 18 Werurwe 2025, avukira mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, akaba yiswe Mugisha Paris.


    The Ben na Pamella bibarutse nyuma y'umwaka hafi n'igice, kuko bakoze ubukwe bw'igitangaza mu Kuboza 2023.


    Ni kenshi hagiye havugwa ibihugu bitandukanye The Ben na Pamella bashaka kubyariramo, aho habanje kuvugwa Canada nyuma hakaza u Bufaransa, ariko birangiye iyi mfura yabo ivukiye mu Bubiligi.



    The Ben na Pamella bibarukiye mu Bubiligi aho bamaze iminsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153654/the-ben-na-pamella-bibarutse-153654.html

  • Itorero Urukerereza na Massamba bitabiriye is… – #rwanda #RwOT

    Bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, bari kumwe n'umutoza wabo Massamba Intore. 

    Bagiye ari 12 barimo abakobwa, abakaraza n'intore, kandi bitwaje ibikoresho binyuranye birimo nk'ingoma, amacumu, ingabo n'ibindi nkenerwa bizabafasha kugaragaza umuco w'u Rwanda muri rusange. 

    Iri serukiramuco rizaba umwanya mwiza wo kwerekana ubuhanzi n’umuco w’ibihugu cyane cyane byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

     

    Rinagamije guteza imbere ubufatanye n’ubusabane hagati y’abaturage b’akarere. Minisitiri w’Umuco na Siporo wa Ethiopia, Shewit Shanka, yagaragaje ko iri serukiramuco rizafasha mu gusangira umuco no guteza imbere isura y’igihugu. 

    Iri serukiramuco rizaba riganjemo ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa by’ubuhanzi, imbyino gakondo, imurika ry’ibitabo, ndetse n’ibitaramo bya muzika.

    Mu iserukiramuco ryabaye muri 2022, ryitabiriwe n’ibihugu nka Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Somalia, ndetse n’intara zitandukanye za Ethiopia.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko gutumirwa muri iri serukiramuco bisobanuye ikintu kinini ku gihugu, kandi bahawe umwihariko kuko bazataramira abantu mu gihe cy'iminsi itatu, kuva ku gutangira kugeza basoje.

    Ati 'Ni iserukiramuco rikomeye kuri twe kandi ryihariye, kuko ritegurwa n'Umuryango w'Afurika yunze ubumwe, niyo mpamvu ribera muri Ethiopia. Iba iri ku rwego rikomeye, mbese iri mu maserukiramuco akomeye ku Isi.'

    'Harimo n'ibihugu byinshi biba bivuye i Burayi, muri Amerika baje kureba ibyo twerekana, abo bakunze, abo babonye babishoboye bagahita babatumira muri ibyo bihugu byabo, yaba muri Amerika, Canada n'ahandi hose. U Rwanda rero nta gihe tudatumirwa, kandi ni icyubahiro tugomba kugumana.'

    Massamba Intore yavuze ko muri iri serukiramuco bazagaragaza umuco w'u Rwanda, kandi banerekane ubuhanga bw'intore, nk'abantu banditse mu murage w'Isi.

    Avuga ati 'Cyane cyane tuzerekana intore, kuko ubu zagiye no mu murage w'Isi, hanyuma noneho n'imbyino zacu z'abakobwa, imbyino zijyanye n'umushagiriro, imbyino zijyanye n'imidiho imwe n'imwe, tuze noneho no kwerekana n'ingoma zacu, ingoma zacu z'u Rwanda. Ibyo ni ibintu byangombwa u Rwanda rudashobora kwirengagiza.'

    Uyu mutoza w'Itorero ry'Igihugu Urukerereza, anavuga ko bazataramira kuri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia mu birori byo gusabana, ndetse bazataramira Abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'abandi bazaba batumirwa muri ibyo birori.

    Ati 'Ni umunsi usa nk'aho ari ubusabane, no kutwakira, kutwishimira kuko urumva iyo aria bantu bavuye mu Rwanda nk'iyi yoherejwe n'u Rwanda, uko byagenda kose Ambasade igomba kugira icyo mu buryo bwo kugirango duhure n'abandi tuganire, tubereke umuco wacu, tukakumbuze u Rwanda, tunabahe amakuru amwe namwe, kuko twe tuba tuvuye mu gihugu, ariko cyane cyane tubakumbuze u Rwanda binyuze mu muco wacu.'

    Iri serukiramuco rizaba guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2025, aho rizasozwa tariki 24 Werurwe 2025.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n’Imikino, Nafisa Al-Mahdi, yavuze ko iri serukiramuco ari urubuga rwo gusangiza ibihangano n'umuco wa buri gihugu, gutera imbere mu mubano mpuzamahanga no kongera ubumwe mu karere.

    Yavuze ati: 'Ni amahirwe yo kwizihiza umurage dusangiye no gushimangira umubano hagati y'abaturage bacu.'

    Ibihugu byitezwe muri iri serukiramuco birimo: U Burundi, Uganda, u Rwanda, Djibouti, Sudani y'Epfo, Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Kenya.

    Minisitiri yavuze ko 'iri serukiramuco rizaba ikiraro cy'ubufatanye mu bya dipolomasi y'umuco no mu gutera imbere k'akarere. Rizatanga urubuga rwiza ku bahanzi, abatunganya umuco n'abatanga serivisi zo mu rwego rw'ubuhanzi n'umuco, bakazaba bafite amahirwe yo kwerekana no kugurisha ibikorwa byabo, bityo bikagira uruhare mu bukungu no mu gusangira umuco.'

    Ethiopia nk'igihugu cyakiriye iri serukiramuco izifashisha aya mahirwe yerekane amateka yayo, umuco n'ubuhanzi bwacyo ku rwego mpuzamahanga.

    Nafisa yagize ati 'Uburyo Ethiopia ifite imico myinshi itandukanye, ubuhanzi bugenda butera imbere ndetse n'amateka yihariye, bizashyirwa ahagaragara muri iri serukiramuco.'

    Iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubuhanzi n'Umuco mu Kwihuza k'Akarere', rikazahuza abahagarariye inzego za leta, ibigo by'umuco n'abafatanyabikorwa baturutse mu karere kose ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Nk'uko byatangajwe na minisitiri, iri serukiramuco rizafasha mu gushimangira ubumwe hagati y'ibihugu, gutanga urubuga rwo gusangira ubumenyi no guteza imbere dipolomasi y'umuco.

    Imyiteguro y'iyi minsi ine y'iserukiramuco yararangiye, kandi abategura iki gikorwa batangaje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo abakitabiriye bagire ubunararibonye bwiza.

    Minisitiri Nafisa yavuze ko iri serukiramuco atari urubuga rwo kwizihiza ubuhanzi n'umuco gusa, ahubwo ari n'amahirwe yo gukangurira amahanga ubukungu bw'umuco wa Afurika y'Iburasirazuba no gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byayo.    

    Massamba Intore ari kumwe n'Itorero Urukerereza berekeje mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia mu iserukiramuco 'East Africa Art and Culture Festival'

    Massamba yavuze ko bazataramira abantu mu gihe cy'iminsi itatu, ndetse bazataramira kuri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia  

      

    Itorero Urukerereza rivuga ko ryiteguye kugaragaza umuco w'u Rwanda mu mahanga, no gukumbuza Abanyarwanda u Rwanda

    Iri serukiramuco rizafasha mu gushimangira ubumwe hagati y'ibihugu, gutanga urubuga rwo gusangira ubumenyi no guteza imbere dipolomasi y'umuco

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’ITORERO URUKEREREZA MBERE Y’UKO BEREKEZA MURI ETHIOPIA
    “>


    VIDEO: Melvin Prio- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153657/itorero-urukerereza-na-massamba-bitabiriye-iserukiramuco-ryihariye-muri-ethiopia-video-153657.html

  • Dany Nanone yahishuye uburyo Pastor P yamuber… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, aho yavuze birambuye ibyagejeje ku ndirimbo esheshatu ziri kuri EP ye. Iriho abahanzi bashya yifashishije mu rwego rwo kubereka sosiyete kugirango ibashyigikire, no kubacira inzira. 

    Hariho indirimbo 'Amadosiye' yakoranye na Bugingo Ndanga Pastor P. Uyu mugabo bakoranye ku mushinga myinshi ikomeye mu rugendo rw'umuziki we, ndetse niwe yahaye icyubahiro gishingiye mu kuba ariwe wamukoreye indirimbo yitiriye Album. 

    Dany Nanone yavuze ko indirimbo 'Iminsi myinshi' yakorewe na Pastor P yamuciriye inzira mu rugendo rwe rw'umuziki, ni nyuma y'uko yari amaze imyaka itatu abarizwa ku ishuri rya muzika rya Nyundo, bityo kugaruka mu muziki byasabaga kwitonda neza.

    Yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo no gusohoka kwayo, byatumye abona ko Pastor P ari umuntu wo kwiyegereza, kuko yongeye kumvikana mu matwi y'Abanyarwanda abifashijwemo nawe.

    Ati 'Pastor ni Producer w'umuhanga. Ni umuntu uguha ibintu by'umwimerere, nta n'ubwo akoresha 'sample' zakoreshejwe n'abandi. Pastor P we umwihariko we ni uko akora ibintu byose n'amaboko, kandi ikintu cyose umubwiye aracyumva, mugahana ibitekerezo, rimwe na rimwe bigahinduka, hari umwihariko rero afite. Nk'indirimbo zanjye nyinshi za Hip Ho niwe wazikoze, niwe wankoreye 'iminsi myinshi', niwe wankoreye 'Ndarapa', niwe wankoreye 'Soja' zose ni indirimbo za Hip Hop ikomeye, abantu benshi bagiye bakunda. Rero nagombaga gusubirayo kugirango nongere nkore izindi ndirimbo.'

    Dany yavuze ko ashingiye ku musaruro watanzwe n'iyi ndirimbo, byanatumye atekereza kwifashisha Pastor P mu ikorwa rya EP ye, ari nayo mpamvu bahuje imbaraga.

    Avuga ati 'Ariko akaba afite n'umwihariko w'ukuntu akora ibintu byubakiye kuri gakondo. Rero nashakaga ibyo bintu kuri EP yanjye, niyo mpamvu namwegereye tugakorana indirimbo yitwa 'Amadosiye'.

    Uyu muhanzi atangaje isohoka ry'iyi Ep, mu gihe yari aherutse gutangaza ko buri mwaka azajya akora igitaramo cyihariye mu rwego rwo gutaramira abafana be.

    Yasobanuye ko muri uyu mwaka afite gahunda yo gukora igitaramo cye bwite nk'uko byagenze mu 2023, ubwo yakoraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki.

    Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Bwari bwo bwa mbere akoze igitaramo cye nk'umuhanzi, kuko mbere hose yari yaragaragaye mu bitaramo by'abandi.

    Asobanura ko Album ye 'Iminsi myinshi' itigeze ijya ku isohoka kubera ko yayigurishije n'abafatanyabikorwa, kandi n'abo ntibarafata umwanzuro wo kuba yajya hanze.

    Dany Nanone yatangaje ko yubaha Pastor P kubera ko yamukoreye indirimbo zatumye yongera kumvikana mu muziki 

    Dany Nanone yavuze ko EP y'indirimbo ze esheshatu yumvikanisha neza aho ashaka kuganisha umuziki we

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DANY NANONE

     “>

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SO FAR' YADANY NANONE NA ELLA RINGS

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153653/dany-nanone-yahishuye-uburyo-pastor-p-yamubereye-ikiraro-cyo-kongera-kumvikana-mu-muziki-v-153653.html

  • Mako Nikoshwa yahishuye ibyindirimbo yakorew… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, aho yitaye cyane ku kumvikanisha ibyiza n'ibibi byaranze urugendo rwe rw'umuziki yatangiriye mu gihugu cya Uganda, kugeza ubwo yimukiye mu Rwanda kubera ko yashakaga kugaragaza uruhare rwe mu rugendo rwe rw'umuziki yubakiye kuri gakondo. 

    Uyu mugabo avuga ko yashyize ku isoko ibihangano byakunzwe mu buryo bukomeye, kandi yakoranye na ba Producer benshi batumye abasha kubigeraho. Agasobanura ko na n'uyu munsi akizirikana uruhare rwa Producer Lick Lick kuko yamubereye inyangamugayo kurusha abandi bose bigeze bakorana. 

    Mako Nikoshwa yavuze ko yahuye na Lick Lick bataziranye amaso ku maso bahuriye mu kabyiniro. Ati 'Duhura bwa mbere yarandamukije arambwira ati 'musaza' (Iyo mvugo yari igezweho icyo gihe) ndashaka igihe kimwe uzaze muri studio tugirane ikintu twakora. We yari anzi, njye ntamuzi.'

    Yavuze ko atongeye kuvugana na Lick Lick kuri gahunda bari bahanye, yongera kubyibuka ubwo Senderi Hit yamusabaga kumuherekeza bakajyana kwa Lick Lick kuko hari indirimbo yari agiye gukorerayo.

    Ati 'Tugezeyo nasanze Lick Lick afite 'studio' yakoreragamo i Nyamirambo yitwaga Unlimited Records, ubwo mu gihe Senderi yarimo afata amajwi y'indirimbo ye, Lick Lick arambwira ati noneho turabonanye, hari icyo twakora?'

    'Dukora indirimbo yitwaga 'Kunda ugukunda'. Ubwo Senderi yari asoje nararirimbye ndataha, hashize iminsi arambaza ati ese urayumva ute? Ndamubwira nti ni nziza ariko 'Sound' ntabwo ari nziza, ndetse n'uburyo yumvikanamo ntabwo ari indirimbo yakinwa mu buryo bwa Live irimo ubuntu bwinshi budasobanutse. Ni nziza uyishyize mu rubyiruko, ariko ntabwo ari indirimbo ifte ahazaza.'

    Mako Nikoshwa yavuze ko abwira ariya magambo Lick Lick yumvaga adahita yumva ibitekerezo bye, ariko yishimira ko yamwumvise kugeza ubwo banafashe indi gahunda yo gukora indi ndirimbo muri 'studio' yari ku Kicukiro ahakorera Bralirwa muri iki gihe.

    Uyu muhanzi yavuze ko hashize igihe yavuganye na Lick Lick bahana undi munsi, icyo gihe yahasanze abarimo Kitoko, King James, Riderman n'abandi.

    Avuga ko batangiye guhitamo ibicurangisho by'umuziki bakoresha birimo gitari ndetse n'ibindi yifuzaga. Ashimangira ko gukundwa kw'indirimbo ye 'Nkutekerezaho' kwavuye mu kuba Lick Lick yarubahirije ibyifuzo bye.

    Ati 'Icyo kintu ndakimushimira. Yubahirije uko nabishakaga n'imvune namushyizeho […] Niwumva indirimbo zose za Lick Lick uzumva ko uburyo indirimbo 'Nkutekerezaho' ivugamo, itandukanye n'izindi ndirimbo zose yakoze. Kuko yabihaye umwanya. Turayikora, arabyishimira, umunsi wakurikiyeho yarishimye, ndetse twanasangiye ibyo kurya.'

    Mako Nikoshwa yavuze ko yakoranye na Lick Lick hashize igihe agerageza gukorana na ba Producer banyuranye ariko bakamugora.

    Ati 'Nje mu Rwanda aba Producer benshi barakoraga, ariko bakagiramo akantu ko gushaka kwihindura nk'Imana, ugasanga umuntu murakoranye, agahuye umwanya uri bugaruke, waza agacurangaho akantu gato, akagusiga muri studio'.

    Ariko kandi ashima Lick Lick ndetse na Pastor P kuko bamubereye aba Producer beza bamuherekeje mu rugendo rwe rw'umuziki, mu gihe abandi bamwimaga umwanya.

    Uyu mugabo atangaje ibi mu gihe ari kwitegura kujya akora ibitaramo ngaruka kwezi bizajya bibera kuri Wakanda, ndetse agiye no gushyira hanze Album nshya.

    Mako Nikoshwa yatangaje ko ikorwa ry'indirimbo 'Nkutekerezaho' ryabanjirijwe n'indirimbo 'Kunda ugukunda' itarigeze isohoka

    Mako Nikoshwa yavuze ko Lick Lick yumvise ibitekerezo bye, byatumye indirimbo bakoranye yarasohotse igaca ibintu
    Mako Nikoshwa yavuze uburyo yatunguwe n'indirimbo ye 'Nkutekerezaho' ubwo yari mu gitaramo i Musanze yahuriyemo na Rafiki na Washigton wo muri Uganda 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MAKO NIKOSHWA

    “>   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153662/mako-nikoshwa-yahishuye-ibyindirimbo-yakorewe-na-lick-lick-itarasohotse-igasimbuzwa-indi-v-153662.html

  • Kamonyi-Ngamba: Operasiyo ya Polisi isize abasore 5 barimo uzwi ku izina rya Gashoka batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi by'umwihariko mu Mirenge ya Rukoma na Ngamba kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 yataye muri yombi abasore batanu bakekwaho guhungabanya umutekano n'ituze bya rubanda. Bavugwaho kwitwaza imipanga(Imihoro) bagatega abantu mu nzira bakabambura utwabo. Muri aba bafashwe, harimo uwari umaze igihe ashakishwa uzwi ku izina rya Gashoka.

    Amakuru abaturage bo mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga bahaye intyoza.com ni ay'uko abafashwe barimo uyu bita GASHOKA bari barabazengereje, aho bategeraga mu nzira umuhisi n'umugenzi bakabambura iby'agaciro bafite ndetse hakaba n'abo basiga bakomerekeje.

    By'umwihariko kuri uyu Gashoka, bavuga ko ariwe wari mubi cyane mugace, Ko kandi yari amaze igihe ashakishwa kuko hari umukwabu uherutse gukorwa hagafatwa bamwe mu bo bakoranaga we akawusimbuka bitewe n'uko iyo yamenyaga cyangwa se akikanga ko hari abaje kumushaka yahitaga yambuka Nyabarongo akajya hakurya muri Rulindo n'ahandi kubera gutinya gufatwa.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko uyu Gashoka amazina ye nyakuri ari Nzayisenga David w'imyaka 22 y'amavuko. Ahamya ko uyu hamwe na bagenzi be bari barazengereje cyane abaturage ayobora, bateza umutekano muke.

    Avuga ko ubu abaturage bagiye kuruhuka. Ati' Abaturage bararuhutse! Ubu tumeze neza pe!. Bamwe mu bakekwaga mu bikorwa bibi twari twarabafashe ariko uyu(GASHOKA) yahitaga yambuka akajya hakurya ya Nyabarongo. Muri Kabuga ni we wari usigaye ateje ibibazo kuko nta bikorwa bibi byahabaga ngo uburemo izina rye'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye intyoza.com ko aba bantu bakekwaho ibikorwa bibi batawe muri yombi. Ati' Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Fukwe, Polisi yafashe abasore 5, aho bamwe muri bo bitwazaga imipanga bagatega abantu bakabambura'.

    Avuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, aho bagomba gushyikirizwa amategeko bagakurikiranwa ku byo bakekwaho. Akomeza yibutsa ko nta mahoro Polisi izaha umunyacyaha, ko kandi kwibeshya ko wakora ibyaha ugatoroka cyangwa ukihisha bidashoboka.

    Abenshi mu bari gufatirwa mu bikorwa bibi, bigaragara ko bakiri bato mu myaka, ni urubyiruko.

    Muri Operasiyo cyangwa se imikwabu imaze iminsi ikorwa na Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi, abenshi mu bafashwe mu bice bitandukanye bakekwaho gukora ibikorwa bibi birimo ibi by'abategera abantu mu nzira bakabacuza utwabo, abarimo abakekwaho Ubujura butandukanye ndetse n'abagiye bafatwa bakekwaho kwica abantu, bigaragara ko abenshi bakiri bato kuko ni urubyiruko usanga ruri mu myaka itagera kuri 30.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/19/kamonyi-ngamba-operasiyo-ya-polisi-isize-abasore-5-barimo-uzwi-ku-izina-rya-gashoka-batawe-muri-yombi/

  • Inkuru y’akababaro ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi Omborenga Fitina, Yunusu Watara na Sibomana Abouba bapfushije Papa wabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi, Omborenga Fitina na Yunusu Watara Nshimiyimana, n'abavandimwe babo barimo Sibomana Abouba na Mwizerwa Amin bagize ibyago bikomeye. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, bapfushije Papa wabo, bikaba ari inkuru yababaje benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru.

    Aba basore bombi bamaze kumenya urupfu rw'umubyeyi wabo nyuma yo gusoza imyitozo kuri uyu wa mbere. Byari ibyago bitunguranye, bibasiga mu gahinda kenshi, kuko bari mu rugamba rwo gukomeza kuzamura urwego rwabo nk'abakinnyi b'ikipe y'igihugu.

    Nyakwigendera yasize abana bazi gukina ruhago, kuko uretse Omborenga na Yunusu, abandi bavandimwe babo barimo Yamini Salumu na mukuru wabo Sibomana Abuba, wungirije umutoza mukuru wa Gorilla FC, na bo bakinnye mu ikipe y'igihugu. Ibi bigaragaza ko yari umubyeyi wagize uruhare mu guteza imbere impano y'abana be mu mupira w'amaguru.

    Abakinnyi b'Amavubi bahawe uruhushya rwo kwitabira imihango yo gusezera kuri Papa wabo no kumuherekeza mu cyubahiro. Ni ibyago bikomeye kuri bo no ku muryango mugari w'umupira w'amaguru. ALLAH amwakire mu buntu bwe, kandi akomeze abasigaye.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-ku-bakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-omborenga-fitina-yunusu-watara-na-sibomana-abouba-bapfushike-papa-wabo/

  • Abakinnyi n’abatoza bari biganje ari benshi: Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa Omborenga, Abuba na Yunusu (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi n'abatoza b'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, APR FC na Rayon Sports ndetse n'umuryango mugari wa siporo mu Rwanda, bari mu bitabiriye umuhango wo gushyingura Bukuru Salum, umubyeyi wa Fitina Omborenga, Nshimiyimana Yunusu, Abuba Sibomana na Yamin Salum.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, watangiriye mu rugo rwa nyakwigendera ku Mumena usoreza ku irimbi ry'abayisilamu i Nyamirambo, nyuma y'isengesho ryo gusabira uyu mubyeyi mu Musigiti wa Nyamirambo uzwi nko kwa Kadafi.

    Bukuru Salum witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere, ni umubyeyi wagiriye akamaro kanini ruhago y'u Rwanda kuko ari se wa Sibomana Abuba ukora nk'umutoza wungirije muri Gorilla FC, Yamin Salum wamenyekanye cyane muri Kiyovu Sports na Gasogi Unite, Fitina Omborenga wa Rayon Sports na Nshimiyimana Yunusu wa APR FC.

    Bukuru yitabye Imana kandi nyuma y'igihe gito Omborenga na Nshimiyimana bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Ni imikino izabahuza na Nigeria ku wa Gatanu, tariki 21 ndetse na Lesotho tariki ya 25 Werurwe 2024.

    Mu gusezerera bwa nyuma kuri Bukuru, abakinnyi b'Amavubi bose bifatanyije na bagenzi babo, mu gihe ku Musigiti no ku irimbi aba APR FC na Rayon Sports na bo bari bahari ngo bakomeze gufata mu mugongo bagenzi babo.

    Mu bandi bagaragaye harimo umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ndetse n'abatoza bungirije ba APR FC, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, Team Manager wa APR FC, Maj. Kavuna Elias ndetse n'uwari ushinzwe Igura n'Igurisha ry'Abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto'o.

    Aha kandi hari abakinnyi bakinira amakipe atandukanye muri shampiyona y'u Rwanda hamwe n'abakunzi bayo.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-nabatoza-bari-biganje-ari-benshi-byari-amarira-nagahinda-mu-muhango-wo-gushyingura-umubyeyi-wa-omborenga-abuba-na-yunusu-amafoto/

  • Ellen Pompeo w'izina riremereye muri Sinema yanenze imyanzuro ya Trump idaha agaciro abimukira #rwanda #RwOT

    Ellen Pompeo, umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane kubera uruhare rwe muri Grey's Anatomy, yongeye kugaragaza ko atishimiye imyanzuro ya Donald Trump, by'umwihariko ku birebana n'abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu kiganiro The View, Pompeo yatangaje ko imyumvire ya Trump ku bimukira ari igihamya cy'ukuntu uburenganzira bwa muntu butubahirizwa uko bikwiye.

    Yavuze ibi mu gihe yasobanuraga umushinga we mushya wa televiziyo witwa Good American Family, ugamije kugaragaza ubuzima bwa Natalia Grace, umugore ufite uburwayi bwa dwarfism, wahuye n'akarengane.

    Nk'uko byatangajwe na The View, Pompeo yagarutse ku kibazo cy'ubutabera n'ubworoherane, asaba impinduka mu mitekerereze y'Abanyamerika ku bimukira.

    Yavuze ati: 'Twese turi abantu kimwe, kandi nta muntu ukwiye kubangamirwa kubera inkomoko ye cyangwa imiterere ye. Tugomba guharanira igihugu cyubahiriza agaciro ka buri wese.'

    Uyu mukinnyi wa filime asanzwe azwiho kuba aharanira uburenganzira bwa muntu, by'umwihariko uburenganzira bw'abagore, abirabura, n'abimukira.

    Si ubwa mbere anenze Trump, kuko no mu bihe byashize yamunenze ku cyemezo cyo gufunga imipaka no gutandukanya abana n'imiryango yabo.

    Pompeo yashishikarije ibigo bikomeye muri Hollywood gufata iya mbere mu gushyigikira uburenganzira bw'abimukira, avuga ko sinema igira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire ya rubanda.

    Yongeyeho ko ibikorwa bye by'umwuga atabikora gusa nk'akazi, ahubwo ari uburyo bwo gukoresha ijwi rye mu guharanira uburenganzira bwa buri wese.

    Ku rundi ruhande, bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki muri Amerika bagaragaje ko amagambo ya Pompeo atari igitangaza, kuko benshi bo muri Hollywood basanzwe banenga Trump.

     Nyamara, abamushyigikiye bavuga ko ijwi rye rishobora kugira uruhare mu gutuma hari impinduka zigaragara ku mibereho y'abimukira muri Amerika.

    Mu gihe hategurwa amatora y'umukuru w'igihugu muri Amerika, ibisobanuro nk'ibi bitangwa n'ibyamamare bikomeza kwerekana uko abantu batandukanye babona imiyoborere ya Trump, ndetse bikagaragaza uko politiki ye ku bimukira igira ingaruka ku mibereho y'abaturage.

    Ellen Pompeo, umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane kubera uruhare rwe muri Grey's Anatomy, yongeye kugaragaza ko atishimiye imyanzuro ya Donald Trump, by'umwihariko ku birebana n'abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Source : https://kasukumedia.com/ellen-pompeo-wizina-riremereye-muri-sinema-yanenze-imyanzuro-ya-trump-idaha-agaciro-abimukira/

  • Bralirwa Plc yizihije umunsi w'abagore, hashimwa uruhare rwabo mu iterambere ry'inganda – #rwanda #RwOT

    Bralirwa yagaragaje ko abagore bakora muri uru ruganda barugejeje kuri byinshi ariko na bo batera imbere bitewe n'imbaraga zishyirwa mu guha umwanya abagore n'abagabo mu rwego rw'inganda.

    Uruganda rwa Bralirwa ni rwo rwa mbere rwinjiye ku isoko ry'u Rwanda mu 1957, mu gihe imirimo y'inganda yakorwaga cyane n'abagabo, ariko mu myaka ya vuba hatewe intambwe zikomeye kuko ubu urwego rw'ubuyobozi by'ikigo bukuru, abagore bagizi 50%, kandi umubare w'abagore bakora mu ruganda ukaba warazamutse cyane.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Bralirwa, Laetitia Uwera yavuze ko bashyize imbere gahunda ziteza imbere ubufatanye bw'abagabo n'abagore.

    Ati 'Mu myaka yashize, twakubye kabiri umubare w'abakozi b'abagore harimo benshi bari mu myanya ikomeye. Twashakaga gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere kuko twizera ko abakozi bacu n'ikigo cyacu kizatera imbere nidushyira hamwe umusaruro, nta wuhejwe.'

    Bralirwa Plc itanga amahirwe ku bagore bayikorera bakinjira muri gahunda ziteza imbere imiyoborere mpuzamahanga. Abagore bafite impano bahabwa amahirwe yo kujya muri gahunda ya 'Lift Her Up' abayitabira bagahabwa amahugurwa y'amezi icyenda agenewe kubongerera ubushobozi mu by'imiyoborere n'iterambere mu byo bakora ndetse n'ihuriro Women Interactive Network (WIN), n'izindi.

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yatangaje ko insanganyamatsiko y'umwaka wa 2025 isaba ko hongerwa imbaraga mu kuzamura urugero rw'uburinganire aho bakorera kandi ntihagire n'umwe uhezwa.

    Ati 'Nka sosiyete ishingiye ku baguzi, tuzirikana ko gukoresha ibitsina byombi ari ingenzi mu kugera ku ntego. Ibicuruzwa byacu bijyanisha n'icyo abakiliya bifuza kandi kugira abakozi barimo ingeri zinyuranye bifasha kumva neza icyo abakiliya bakeneye. Uburinganire bw'ibitsina byombi ni ngombwa kandi twiyemeje kwagura amahirwe ahabwa abagore mu nzego zose.'

    Uru ruganda rwashyizeho gahunda yo guha abagore babyaye ikiruhuko cy'ibyumweru 18 mu gihe abagabo bahabwa iminsi 14 hagamijwe gufasha abakozi kurushaho kunoza imibereho.

    Magingo aya Bralirwa iri ku isonga mu kwimakaza gahunda ziha bose amahirwe, ubuyobozi bwayo bukizeza ko buri wese azakomeza guhabwa amahirwe hagamijwe umusaruro mwiza w'ikigo.

    Emma-Uche ati 'Tugomba kurenga igitsina, tukimakaza kutagira n'umwe uhezwa turebye mu buryo butandukanye kuko iyo dutanze amahirwe angana kuri bose, tuba tubonye urufunguzo rwo kugera ku musaruro mwiza n'ahazaza heza kuri buri wese.'

    Umubare w’abagore bakora muri Bralirwa ugenda urushaho kwiyongera

    Abagore bo muri Bralirwa bazobereye mu mirimo yo mu nganda, mbere yafatwaga nk’iy’abagabo

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Bralirwa, Laetitia Uwera yavuze ko bashyize imbere gahunda ziteza imbere ubufatanye bw'abagabo n'abagore

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yatangaje ko insanganyamatsiko y'umwaka wa 2025 isaba ko hongerwa imbaraga mu kuzamura urugero rw'uburinganire aho bakorera kandi ntihagire n'umwe uhezwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-plc-yizihije-umunsi-w-abagore-hashimwa-uruhare-rwabo-mu-iterambere-ry

  • Karongi: Umugore yicishije umuhini umugabo we, yihamagarira ubuyobozi – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Uwiraro, Akagari ka Murengezi, Umurenge wa Mutuntu ku wa 17 Werurwe 2025.

    Saa Tatu z'ijoro ni bwo nyakwigendera yatahanye icupa ry'urwagwa ageze mu rugo ahamagara umugore we babanaga mu rugo ariko batabana mu nzu kuko umugore yabaga mu gikoni.

    Umugore yahise abadukana umuhini yirukankana umugabo ategwa n'ubwatsi bw'inka yitura hasi umugore amuhondagura umuhini mu mutwe.

    Uyu mugore akimara kwica umugabo we Bivugwa ko yabujije umukobwa we guhuruza abaturanyi, avuga ko na we abaturanyi bahita bamwica.

    Bigeze Saa Cyenda n'Igice z'ijoro, uyu mugore yahamagaye umuyobozi w'umudugudu amwiregaho avuga ngo 'wa mugabo ndamurangije'.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye bayahawe n'ubuyobozi bw'Akagari, bagezeyo basanga umurambo ukiri mu mbuga.

    Ati 'Twasanze umutwe wajanjaguritse, yakubiswe imihini itandatu mu mutwe. Bari bamaranye igihe amakimbirane ashingiye ku masambu. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kilinda umugore n'umukobwa we bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura'.

    Gitifu Ntaganda yakoranye inteko rusange n'abaturage abasaba kwirinda amakimbirane, kuko ateza urupfu, abibutsa ko iyo umuntu apfuye igihugu kiba gihombye, kandi ko n'uwamwishe afungwa n'iyo mitungo yarwaniraga ntayirye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugore-yicishije-umuhini-umugabo-we-yihamagarira-ubuyobozi