Blog

  • APR FC itsinze Sunrise FC mu mukino wabonetsemo ikarita itukura #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Bizimana Yannick na Mushimiyimana Mohammed bifashije APR FC kubona intsinzi ya 2-1 imbere ya Sunrise FC yatsindiwe na Yafesa Mubiru ikaza no kubona umutuku.

    Wari umukino wa gishuti wagombaga gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 aho shampiyona izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020, ariko mu mpera z’uku kwezi APR FC ifite umukino na Gor Mahia muri CAF Champions League.

    APR FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi 6 bari mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Igice cya mbere cy’umukino mu minota 15 ya mbere APR FC yarushije Sunrise FC ubona ibonana mu kibuga neza.

    Ku munota wa 16 iba yabonye igitego ariko ishoti Buregeya yateye umunyezamu Shaolin arikuramo.

    Nyuma y’iyi minota Sunrise FC nayo yatangiye gukina ndetse irasatira ariko kureba mu izamu rya Rwabugiri Umar bigora ba rutahizamu barimo umugande Hood na Niyibizi Vedaste kuko ubwugarizi bw’iyi kipe bwarimo Prince na Placide butaboroheye.

    Ku munota wa 27 Nizeyimana Djuma yahushije igitego cyabazwe nyuma yo gucika ubwugarizi bwa Sunrise ariko ateye umupira unyura hanze gato y’izamu.

    Ku burangare bwa ba myugariro ba Sunrise FC, ku munota wa 37 Bizimana Yannick yaboneye APR FC igitego cya mbere. Igice cya mbere kirangira ari 1-0.

    Mu gice kabiri APR FC yasatiriye cyane ndetse yari yanakoze impinduka havamo abakinnyi barimo Ruboneka, Placide, Bukuru na Yannick Bizimana hinjiramo Lague, Danny, Yunusu na Keddy.

    Aba bakinnyi bafashije cyane APR FC gusatira cyane cyane Lague wanyuraga ku ruhande rw’ibumoso, yahaye akazi ubwugarizi bwa Sunrise FC ndetse anabona amahirwe menshi ariko asanga umunyezamu ahagaze neza.

    Sunrise nayo ntiyari yicaye yanyuzagamo igasatira ishaka kwishyura igitego yatsinzwe, yaje kukishyura ku munota wa 76 gitsinzwe na Yafesa Mubiru, rutahizamu mushya w’umugande iyi kipe iheruka gusinyisha, yagiye mu kibuga asimbura Wangi Pius.

    Ku munota wa 90 Mugabo Emmy wa Sunrise FC yabonye ikarita itukura, ni nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo kubera kwanga gutera umupira akabwira nabi umusifuzi akamwongera indi.

    Kuri uyu munota Mushimiyimana Mohammed yaje kubonera APR FC igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Nsanzimfura Keddy. Umukino warangiye ari 2-1.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-itsinze-sunrise-fc-mu-mukino-wabonetsemo-ikarita-itukura

  • USA Donates To Rwanda Medical Suppliers Worth Rwf200M #rwanda #RwOT

    The United States has donated more than Rwf200 million worth of medical supplies to Rwanda to protect doctors, nurses, other medical workers, and their patients from COVID-19.

      U.S. Ambassador Peter H. Vrooman led a handover of a portion of the supplies at Nyamata Hospital, delivering boxes of N95 and surgical masks, surgical and non-surgical gloves, and gumboots.

    The new protective medical supplies were funded by the U.S. Department of Defense and handed over to the USAID Ingobyi Project, which works with the Ministry of Health in Rwandan district hospitals, health centers, and at the community level. 

    The supplies, known collectively as Personal Protective Equipment — or PPE — are critical for Rwanda's frontline healthcare workers to stop the spread of COVID-19. 

    The PPE allow healthcare workers to protect themselves and their patients, including those who need routine or emergency medical care during the global COVID-19 pandemic.

    The handover event took place at the Nyamata Hospital in Bugesera district, one of eight hospitals where USAID has funded isolation units designed to treat patients with highly infectious diseases like COVID-19. 

    Ambassador Vrooman was joined at the event by the Ministry of Health's Director General of Clinical and Public Health Services, Dr. Zuberi Muvunyi, as well as Nyamata Hospital officials and representatives from USAID Ingobyi, USAID Rwanda, and the U.S. Department of Defense.

    The donation was supported by the U.S. Department of Defense's Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid (U.S. OHDACA) funding. 

    This funding is a unique humanitarian assistance program that builds Rwanda's Ministry of Heath effectiveness to prepare and respond to COVID-19. 

    U.S. OHDACA funding to Rwanda demonstrates and advances the strong U.S. commitment to health in Rwanda.

    Today's U.S. donation of medical supplies is part of the more than 11 billion Rwandan Francs that the United States has contributed to the COVID-19 response in Rwanda. 

    This support includes the construction of handwashing stations in districts across Rwanda; support for public communications to fight COVID-19; vehicles to support contact tracing; medical equipment such as 100 state-of-the-art ventilators, patient monitors, hospital beds, and intensive care units; and other medical supplies such as biohazard bags, alcohol, hand washing soap, and personal protective equipment.

    Source : https://taarifa.rw/usa-donates-to-rwanda-medical-suppliers-worth-rwf200m/

  • Ubuhamya : Uko Imana yahaye agakiza uyu mubyeyi biciye mu mpanuka y’umwana we #rwanda #RwOT

    Nasobanukiwe ko ntagombaga kubaho ubuzima bunyuranyije no kuba umwigishwa wa Yesu, ubuzima bumaze kumpinduka nibyo byansunikiye mu kwiyegereza Imana. Wari umunsi muremure kandi utoroshye.

    Naricaye ndibwira nti: “Ntabwo ubuzima bugomba kumera gutya!”

    Umunsi wose wambereye nk’akajagari muri njye. Numvaga ndakaye kandi ntishimiye ibintu hafi ya byose. Iyo hagiraga ikigenda nabi mu byo nateganyaga ku munsi, ibintu byose byamberaga umwijima, kandi byarambabazaga. Nagerageje kurwanya ibintu byose byabyutsaga kamere yanjye, mbona ko icyaha ari ikintu cyose kinyuranye n’ubushake bw’Imana n’amategeko yayo. Gukora icyaha ni ukurenga cyangwa kutumvira ayo mategeko. Irari ryo gukora icyaha rihora muri kamere ya muntu.

    Byari bigoye cyane kandi birenze. Nabonye ko ubuzima nari ndimo ataribwo nari nkwiye kubamo nk’umwigishwa wa Yesu.

    Kwiheba kwanjye

    Nibazaga biramutse bibaye ngombwa ko mpagarara imbere ya Yesu, uko naba meze muri ako kanya!. Bidatinze ariko byaje kugaragara ko amaso yanjye yari yibereye gusa ku by’isi. Kubera iyo mpamvu, ntibyanyoroheye kwikuramo iyo midugararo yose.

    Nubwo ibyo nabimenye, sinari nzi aho natangirira gushaka inzira yo kuva mu kajagari narimo. Sinari nzi icyo nkwiye kureka cyangwa uko nshobora guhinduka. Byari bigeze aho nizirika cyane ku by’isi, ku buryo ntari mfite uko nagirana ubusabane n’Imana mu bihe byo gusenga.

    Numvaga ko Imana ntaho yacisha ivugana nanjye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, kubera kwiheba nubitse umutwe aho nari nicaye, mbaza Imana icyo nkwiye gukora kugira ngo mve muri uwo mwijima.

    Uko ubuzima bwanjye bwahindutse nkiyegurira Imana

    Nyuma y’igihe gito, umuhungu wacu muto yakoze impanuka ikomeye. Abaganga bagombaga kumugumisha muri koma iminsi itari mike. Ikintu nashoboraga gukora cyonyine ni ugutegereza. Mu bihe nk’ibi byo guhungabana umuntu aba atunguwe n’ibibazo, niho ubonera ko iby’isi byose ari zeru.

    Ndibuka ko nicaye njyenyine muri kimwe mu byumba by’ibitaro, mfite umubabaro no kwiheba byatumye amaherezo mpindukirira Imana. Nibwo natangiye kuvugana n’Imana. Nahise numva ko mfitanye isano yagutse n’Imana, aho numvaga neza cyane icyo yanshakagaho. Igihe cyose nicaraga aho mu bitaro, nahoraga mubiganiro n’Imana. Yabashije kundondora imbwira ibyo nkeneye kwihana, ndetse n’ibyo ngomba kureka burundu.

    Imana Yampaye umucyo ntari narigeze mbona mu bihe bisanzwe, bitewe n’uko ibitekerezo byanjye byari byaratwawe n’isi gusa. Muri kiriya gihe naje kugirana umubano wa hafi cyane n’Imana kandi nashoboye gutera imbere byihuse mu buryo bushya kandi ubuzima bwanjye bumera neza. Uko igihe cyagiye gihita kamere yashatse kongera kunganza, mfata icyemezo cyo kurwana n’imbaraga zanjye zose kugira ngo umubano wanjye n’Imana ukomeze kuba ntamakemwa.

    Hatabayeho gukomeza umubona wanjye n’Imana mba nzi ko nta jwi ryayo nazongera kumva. Umuhungu wacu yagombaga kubagwa nyuma yo gukora impanuka kandi nubwo akirimo kwitabwaho urabona ko yishimye kandi ameze neza cyane. Muri ibi bibazo twahuye nabyo sinigeze numva ko ibintu bigoye cyane cyangwa ko Imana yantaye. Yabanye nanjye muri byose, imba hafi kandi ishimangira kwizera kwanjye, inyitaho ku buryo ntabasha kurundora.

    Nzakomeza kwibera hafi y’Imana mu bibaho byose. Uku niko ubuzima bwanjye bugomba kumera!

    Source:ActiveChristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Imana-yahaye-agakiza-uyu-mubyeyi-biciye-mu-mpanuka-y-umwana-we.html

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside ntibishimiye ubutabera budaherekejwe n'indishyi #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, mu Murenge wa Mururu na Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, bavuga ko ubutabera bwuzuye kuri bo ari ubuherekejwe n'indishyi z'akababaro. Bavuga ko by'umwihariko ku manza ziburanishirizwa I Mahanga babona zitwara akayabo k'amafaranga nyamara ugasanga hirengagijwe ikijyanye n'indishyi ari nacyo gishimangira ubutabera bwuzuye.

    Aba baturage, ibi babigaragaje ubwo basurwaga n'umuryango RCN Justice et Democratie uri kumwe n'umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress, mu rwego rwo kubasangiza amakuru nyuma y'urubanza rwa Rukeratabaro Theodole, ukomoka muri aka gace, akaba umunyarwanda wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'urukiko rwo mu gihugu cya Swede, aho yahawe igihano cy'igifungo cya 'Burundu'.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mururu na Nyakarenzo, bashima ko bimwe mu bihugu by'amahanga bigira uruhare mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko bashima ko Rukeratabaro yafashwe ndetse urubanza rwe rukarangira akatiwe igihano cy'igifungo cya burundu ari nacyo kinini n'ubundi ngo yari guhabwa iyo aburanira mu Rwanda kuko igihano cy'urupfu cyakuwe mu mategeko y'Igihugu.

    Ubutabera bwaratanzwe ariko ntabwo bwuzuye kuko nta ndishyi z'akababaro

    Umwe mu barokotse yagize ati' Ni byiza ko urubanza rwabaye, Rukeratabaro agahamwa n'icyaha ndetse agahabwa igihano cyo gufungwa, ariko se ibyo yangije, ibyo yasahuye, abantu bose yagize impfubyi n'abapfakazi n'ubu ngubu batarashobora kwiyubaka, ubwo koko twavuga ngo babonye ubutabera?, aha rero biba bishatse kuvuga ko tuba tugaruka ku ndishyi z'akababaro'.

    Akomeza ati' Iyo urebye usanga harakoreshejwe amafaranga menshi cyane kugira ngo Rukeratabaro abone ubutabera, ariko noneho ukibaza ayo mafaranga yamutanzweho ngo abone ubutabera, bikaba bigaragara ko abo yiciye, za mpfubyi, ba bapfakazi batariyubaka, bakiri mu bibazo by'ingaruka zo kubura ababo, n'abo yangirije imitungo kugeza n'ubu batarabasha kwiyubaka, mu by'ukuri koko bo babonye ubutabera!?, bakwiye guhabwa indishyi z'akababaro'.

    Undi muri aba barokotse Jenoside avuga ko Rukeratabaro bamuzi neza, ko mu byaha yahamijwe birimo n'icyo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa ngo muri abo harimo abasigaranye ubusembwa kuko yageze no kurwego rwo kubacuruza ku zindi nterahamwe zo muyindi mirenge mu rwego rwo kubashinyagurira. Aba ngo bamwe bavanyemo ubusembwa na n'ubu bakigendana.

    Ati' Aba rero iyo batabonye na za ndishyi nibuze ngo zishobore kubasindagiza muri bya bibazo bafite, urumva ni ikibazo. Ntabwo ubutabera nyabwo koko twumva ko twabubonye'.

    Abarokotse Jenoside, bavuga kandi ko nubwo basanga guhabwa ubutabera bwuzuye bigomba kujyana no guhabwa indishyi, banavuga ko nko mu rubanza rwa Rukeratabaro abaregeye indishyi ari bake cyane ugereranije n'abo yahemukiye.

    Kuri izi mpungenge n'ibibazo Abarokotse Jenoside bafite ku butabera, aho bavuga ko bukwiye kujyana n'indishyi kugira ngo ubuhawe yumve ko bwuzuye, Me Juvens Ntampuhwe, umuhuzabikorwa w'umushinga Justice & Mémoire wa RCN, umuryango w'ababiligi uharanira ubutabera na Demokalasi, avuga ko ku kirego cy'indishyi uwaba waracikanwe nawe aba yemerewe gutanga ikirego na nyuma y'uko urubanza rw'inshinjabyaha rwamaze gucibwa.

    Ntampuhwe, avuga ko ibi amategeko abyemera cyane ko ibyaha Rukeratabaro yahamijwe ari ibyaha bidasaza, ko n'ibirego by'indishyi bishingiye kuri ibyo byaha nabyo bidasaza. Ibi ngo bishobora kandi no kuregerwa mu rukiko rwo mu Rwanda bitagombeye kujya mu rukiko rwo muri Swede aho yaburanishirijwe.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent ashimira RCN n'umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress uburyo bakurikirana imanza z'abanyarwanda bakurikirwanwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ziburanishirizwa mu mahanga, by'umwihariko kuri Ruheratabaro Theodole n'uburyo babasangije amakuru y'urubanza rwe kuva ku ntango kugera rusojwe, ndetse na nyuma bakaza gusangiza amakuru abaturage.

    Ndagijimana, ahamya ko kubera uku gusangiza amakuru y'urubanza abaturage, baba abarokotse Jenoside ndetse n'abo mu muryango wa Rukeratabaro, byatanze umusaruro mwiza kuko ari urubanza ngo rwakurikiranwe neza ndetse rukagaruka rugahuza abaturage ku mirenge yabo, aho buri wese aziko ari urubanza rwabayeho, ntawe urupfa n'undi kuko nyiricyaha ahari kandi yagihaniwe.

    Ndagijimana Laurent, avuga ko ikibazo kigikomeye ari ikijyanye n'indishyi muri izi manza, zaba iz'ibyangijwe ndetse n'iz'akababaro gasanzwe. Asanga ko mu gihe ntazo n'ubutabera buba butuzuye. Iki ngo ni ikibazo abona ko gikwiye kwicarirwa. Ati ' Mbona kugeza ubu ngubu ari ikibazo gikwiye kugibwaho impaka kikagira n'umwanzuro gifatirwa'. Akomeza avuga ko iyo bigeze ku ndishyi usanga abantu bashakisha uburyo bwinshi bwo kugeragezanya kugira ngo zidatangwa.

    Rukeratabaro Theodore, yavukiye mucyahoze ari Segiteri Winteko, Komine Kimbogo, Perefegiture ya Cyangugu mu 1969. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, yari Umujandarume. Nyuma ya Jenoside yahungiye muri Swede mu 1998, aho yaje no kubona ubwenegihugu bw'iki gihugu muri 2006. Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangiye kumukurikirana ku byaha yakekwagaho muri 2010.

    Hoherejwe inyandiko imushinja muri 2014, aho yaje gutabwa muri yombi mu 2016 afatirwa muri Swede. Ibyaha yashinjwaga ni ibyo yakoreye muri Komine Kimbogo. Mu rukiko, yashinjwe n'abantu 30, mu gihe abaregeye indishyi ari abantu 16. Ibyaha yashinjwaga mu rwego rwa mbere ni; Ubwicanyi, Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, Gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, Gushimuta Abatutsi, Gutegura, gushishikariza no Gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaburanishirijwe muri Swede ndetse agera mu bujurire ariko birangira akatiwe igihano cy'Igifungo cya 'Burundu'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/rusizi-abarokotse-jenoside-ntibishimiye-ubutabera-budaherekejwe-nindishyi/

  • Igitutu cy'abigaragambya i Nairobi cyaburijemo umugambi wo gutema igiti kimaze imyaka 100 #rwanda #RwOT

    Impirimbanyi zo kurengera ibidukikije muri Kenya zishimiye itegeko rya perezida ribuza gutema igiti bivugwa ko kimaze imyaka 100 cyari kigiye gutemwa kubera umuhanda uri hejuru y'uwundi uri kubakwa.

    Izi mpirimbanyi zimaze ibyumweru zigaragambya zamagana itemwa ry'ibiti biri mu murwa mukuru ahari kubakwa umuhanda wa 27Km uzaba uri hejuru y'uwundi ugamije kugabanya umubyigano w'imodoka i Nairobi.

    Iki giti cy'imbuto bita 'fig' cyangwa 'figuier' kiri hagati mu muhanda wa Waiyaki Way mu burengerazuba bwa Nairobi, abashinzwe ibikorwa remezo bari bagishyize mu bigomba gutemwa. Gusa iki si igiti nk'ibindi, kirazwi cyane aho kiri kuko bivugwa ko kimaze imyaka igera ku 100.

    Iki giti perezida wa Kenya ubu yavuze ko ari ikirango cy'umurage, bityo ntawe ugomba kugitema.

    Imyigaragambyo y'impirimbanyi yatumye abategetsi ba Nairobi bavuga ko kizarandurwa bakagitera ahandi ho kukibungabunga. Nabyo ntibyari bihagije ku baharanira ubusugire bwacyo.

    Ejo ku wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Maj Gen Mohammed Badi, ukuriye urwego rwa Nairobi Metropolitan Services ishinzwe ibikorwa remezo by'umujyi, yasohoye itegeko ryatanzwe na Perezida Uhuru Kenyatta rivuga ko; 'Ibikorwa by'iterambere byose bizakorwa hano bitagomba gukora kuri iki giti'.

    Yavuze kandi ko icyo giti ari 'ikirango n'umurage w'umuco n'ibidukikije bya Kenya.' Bamwe mu mpirimbanyi bahise batangaza ibyishimo byabo ko icyo baharaniye bakigezeho.

    Kompanyi y'Abashinwa yatangiye kubaka umuhanda uzaba uteretse hejuru y'inkingi zishinze, uri hejuru y'umuhanda mugari uva ku kibuga cy'indege ugana mu burengerazuba.

    Nkuko BBC ibitangaza, Bwana Badi yabwiye abanyamakuru ko bazavugana n'abari kubaka uwo muhanda ngo ntibazakore kuri icyo giti. Yavuze kandi ko kizubakirwa uruzitiro kugira ngo bakirinde kandi abantu bakomeze kwishimira ubwiza bwacyo no kukibona.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/igitutu-cyabigaragambya-i-nairobi-cyaburijemo-umugambi-wo-gutema-igiti-kimaze-imyaka-100/

  • J.J. Rawlings wahoze ari Perezida wa Ghana yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko J.J. Rawlings yari yakiriwe muri ibyo bitaro mu cyumweru gishize, akaba yazize indwara itaratangazwa.

    Amakuru aravuga ko J.J. Rawlings yatangiye kurwara nyuma yo gushyingura umubyeyi we (nyina), mu byumweru bitatu bishize.

    J.J. Rawlings wahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Ghana, yaje kwinjira muri politiki ndetse aza no kuyobora icyo gihugu ku butegetsi bwa gisirikare kuva mu 1981 kugera mu 1992, hanyuma aza no kukiyobora nka Perezida watowe binyuze muri demukarasi mu gihe cya manda ebyiri, kuva muri Mutarama 1993 kugera muri Mutarama 2001.

    Mbere y’icyo gihe ariko, yayoboye ihirika ry’ubutegetsi ryaburijwemo ku itariki ya 15 Gicurasi 1979. Icyo gihe haburaga ibyumweru bitanu gusa ngo habe amatora muri icyo gihugu, agendeye kuri demukarasi.

    Mu 1992, J.J. Rawlings yasezeye mu gisirikare, ashinga ishyaka riharanira demukarasi (National Democratic Congress – NDC), aba perezida wa mbere wa repubulika ya kane muri Ghana. Yaje kongera gutorwa kuri manda ya kabiri mu 1996.

    J.J. Rawlings yitabye Imana afite imyaka 73, kuko yavuze mu mwaka wa 1947.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/j-j-rawlings-wahoze-ari-perezida-wa-ghana-yapfuye

  • Uganda: African Development Bank grants $500,000 for capacity development of Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs) within the petroleum sector #rwanda #RwOT

     

    The project aims to support inclusive private sector growth and the creation of an estimated 500 jobs along the pipeline

    ABIDJAN, Ivory Coast, November 12, 2020/ — The African Development Bank (www.AfDB.org) and the Government of Uganda have signed a $500,000 grant agreement for financing of Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs) to boost business linkages on the East African Crude Oil Pipeline Technical Assistance project.

    The project's overall objective is to help develop capacity of local Uganda MSMEs along the East African crude oil pipeline, by enabling them to access new market opportunities, and building linkages with larger, national, regional and international companies. The project aims to support inclusive private sector growth and the creation of an estimated 500 jobs along the pipeline.

    Through the Fund for African Private Sector Assistance (FAPA), the Bank will contribute $500,000 to the project. The Government of Uganda through the Petroleum Authority will provide counterpart funding. A similar project is being finalised on the Tanzanian side of the border.

    The grant was provided in response to a request from Uganda and Tanzania for assistance in preparing local business communities to be able to retain a portion of the $3.5 billion investment in the construction of a crude oil pipeline from Hoima in western Uganda to Tanga, on the Coast of Tanzania, agreed in 2016. This has recently been followed by the signing of an agreement in September 2020 between the two governments, for the project to be undertaken by Total E&P as the lead private sector developer.

    The grant agreement was signed on 17 September by Bank Acting Senior Vice President and Chief Finance Officer Swazi Tshabalala on behalf of the African Development Bank, and Matia Kasaija, Ugandan Minister of Finance, Planning and Economic Development.

    The target is to have at least 100 local micro business in Uganda and Tanzania trained to do business on the pipeline project. It is also expected to link at least 70 business enterprises or other relevant business transactions undertaken on the pipeline. With the increased number of enterprises joining petroleum supplier databases in both Uganda and Tanzania, new job opportunities would also be created for about 500 people.

    FAPA is a multi-donor thematic trust fund which provides grant funding for technical assistance and capacity building to support implementation of the Bank's Private Sector Development Strategy. Japan and Austria, and the African Development Bank are active contributors to the Fund, which to date has provided over $69 million to 87 projects in over 38 countries across the African continent. 

    The FAPA portfolio includes regional and national projects aimed at improving the business environment, strengthening financial systems, building private sector Infrastructure, promotion of trade and development of Micro-, Small- and Medium- Enterprise.  Additional information on FAPA can be obtained from the following link https://bit.ly/36x47fl or contact to [email protected] for specific requests.

    79

    The post Uganda: African Development Bank grants $500,000 for capacity development of Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs) within the petroleum sector appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/12/uganda-african-development-bank-grants-500000-for-capacity-development-of-micro-small-and-medium-enterprises-msmes-within-the-petroleum-sector/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-african-development-bank-grants-500000-for-capacity-development-of-micro-small-and-medium-enterprises-msmes-within-the-petroleum-sector

  • Ni iyihe kipe ifite ubusatirizi butyaye kurusha izindi ku Isi? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Mu mupira w'amaguru ikipe iba nziza ndetse ikanakora ibidasanzwe mu kibuga iyo yuzuye mu bice byose, ikanagira ubuyobozi buyireberera ejo heza, gusa ntabwo ari amakipe yose usanga yuzuye mu bice byose, kuko iyo ukina n'ikipe ifite ubusatirizi bukomeye abantu ntibabona intege nke z'ubwugarizi kuko iminota myinshi y'umukino uyimara wirwanaho.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73797ba47f2133781c331bafb3228c24f56d335c831b79b562e09ce698020d086137ecafc3cfff7f634fbe99728e827fc381a913c4e455a16f4fdacd03a52dc9fbfb1d381c8d74516d649899b7e6884

  • Kabuga ku nshuro ya mbere yaburaniye mu rukiko rw'I La Haye. Byagenze gute?? #rwanda #RwOT

    Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya jenoside ku nshuro ya mbere yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buholandi aho yatangiye kuburanishirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11/11/2020, aho yasomewe ibyaha aregwa, birimo jenoside n'ubufatanyacyaha muri jenoside.

    Urugereko rwa Mbere rw'Iremezo rugizwe n'Abacamanza Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ni rwo rumuburanisha, imbere y'uru rukiko we akaba yunganiwe na Emmanuel Altit, aho iburanisha ry'ibanze ryatangiye kuri iki gicamunsi, rikaba rigomba gukomeza.

    Nyuma y'aho Umucamanza w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ategetse ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi, kuwa Mbere tariki ya 26 yagejejwe muri gereza ya Loni muri icyo gihugu

    Tariki ya 21 Ukwakira 2020 ni bwo Umucamanza wa IRMCT Iain Bonomy, yategetse ko Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa kuburanishirizwa i La Haye mu Buholandi mu rwego rwo kubahiriza inyungu z'ubutabera muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Abunganira Kabuga mu by'amategeko basabye ko yaburanira mu Bufaransa kubera impamvu zishingiye ku buzima bwe butameze neza.

    Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020 ari na ho yari amaze amezi atanu afungiwe. Muri Kamena Urukiko rw'Ubujurire rwemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ari yo imuburanisha nk'uko inyandiko zashyiriweho kumuta muri yombi zibiteganya.

    Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n'ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, akavuga ko we nta 'Mututsi n'umwe yigeze yica'.

    Gusa abatangabuhamya bamushinja bavuga ko nubwo atigeze afata umuhoro ngo yinjire mu bwicanyi yaguriye abicanyi imihoro n'izindi ntwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihugu hose.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/12/kabuga-ku-nshuro-ya-mbere-yaburaniye-mu-rukiko-rwi-la-haye-byagenze-gute/

  • Menya ibimenyetso biza ku birenge bigaragaza indwara zo mu mubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

    Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara biteguza:

    Ibirenge byumagaye binashishuka

    Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z’umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy’indwara z’umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

    Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

    Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n’umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y’uko ushobora kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

    Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

    Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n’inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n’ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n’uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

    Kumva ububabare bwinshi mu ino ry’igikumwe

    Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko urwaye goutte, indwara y’amagufwa muri rusange ifata ino ry’igikumwe.

    Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara

    Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y’umutima.

    Kubona imiterere y’ikirenge yahindutse

    Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, n’iz’amara. Kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima bigabanya kuramba kw’imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w’amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n’intoki bikaba binini.

    Inzara zizaho utwenge

    Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y’uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk’amaga), isobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y’umweru n’uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.

    Umurongo wirabura uhagaze mu rwara

    Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y’uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n’ubwo biba ari indwara y’imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.

    Bitewe n’uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-ibimenyetso-biza-ku-birenge-bigaragaza-indwara-zo-mu-mubiri