Blog

  • Amavubi aguye miswi na Cape Verde #rwanda #RwOT

    Amavubi y’u Rwanda anganyije 0-0 na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, ni umukino wabereye muri iki gihugu kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

    Wari umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 Amavubi yari yasuye Cape Verde.

    U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ari urwa nyuma mu itsinda, rwashakaga gukora ibishoboka byose kugira ngo ruwutsinde kuko yari wo rufunguzo rwo gutuma Amavubi yizera kubona itike bishoboka.

    Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yakinnye ndetse abakinnyi ku mpande zombi babonana, gusa Cape Verde yarushaga gusatira ndetse agenda abona n’amahirwe menshi ariko abakinnyi bo mu bwugarizi bari bayobowe na Rwatubyaye Abdul babyitwaramo neza we na Manzi Thierry.

    Muri iki gice cya mbere kandi umunyezamu Kwizera Olivier yakoze akazi gakomeye kuko hari imipira nk’iya kapiteni w’iyi kipe, Ryan Mendes, ba rutahizamu Ricardo Gomes na Semedo yagiye akuramo yakabaye yavuyemo ibitego.

    Ku ruhande rw’Amavubi, n’ubwo bakinaga neza ariko bagowe cyane no kwinjira mu bwugarizi bw’iyi kipe, ntabwo imipira yageraga kuri ba rutahizamu Meddie Kagere na Jacques Tuysenge wagowe n’igice cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rw’Amavubi ndetse ku munota wa 47 aba yabonye igitego ku mupira mwiza Haruna Niyonzima yacomekeye Mangwende nawe ahita awuhindura imbere y’izamu ariko Meddie Kagere warebanaga n’izamu wenyine, awuteye ujya hanze yaryo.

    Muri iki gice cya kabiri Amavubi yagerageje gushaka igitego, arasatira cyane ndetse n’umutoza akora impinduka havamo Jacques Tuyisenge asimburwa na Muhire Kevin, ku munota wa 80 Haruna aha umwanya Iyabivuze Ose.

    Izi mpinduka nazo zafashije Amavubi gusatira ariko kumenera mu bwugarizi bwa Cape Verde biba ikibazo.

    Cape Verde nayo yasatiriye ariko kimwe no mu gice cya mbere umunyezamu Kwizera Olivier ababera ibamba. Umukino warangiye ari 0-0.

    Nyuma y’uyu mukino biteganyijwe ko Amavubi azagaruka ejo mu Rwanda akazazana na Cape Verde mu ndege, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 17 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’inota 1, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, runganya Cape Verde 0-0. Cameroun ya mbere ifite 7, Mozambique 4 mu gihe Cape Verde ifite 3.

    11 babanjemo ku mpande zombie

    Cape Verde: Vozinha Dias (GK) (AEL Limassol, Greece 🇬🇷), Stopira Santos Tavares (Fehérvár Football Club, Hongrie 🇭🇺), Steven Fortes (RC Lens, France 🇫🇷), Carlos Ponck (İstanbul Başakşehir, Turkey 🇹🇷 ), Jeffrey Fortes (Sparta Rotterdam, Netherlands 🇳🇱), Nuno Borges (C.D. Nacional, Portugal 🇵🇹), Jamiro Monteiro (Philadelphia Union, USA 🇺🇸), Ryan Mendes (C) (Al-Nasr, U.A.E 🇦🇪), Lisandro Semedo ( Fortuna Sittard, Netherlands 🇳🇱), Ricardo Gomes ( Büyükşehir Belediye Erzurumspor, Turkey 🇹🇷) na Djaniny Tavares( Trabzonspor, Turkey 🇹🇷)

    Amavubi: Kwizera Oilivier, Omberenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

    Amavubi yaguye miswi na Cape Verde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-aguye-miswi-na-cape-verde

  • Joe Biden yashyizeho ukuriye ibiro bya Perezidansi(White House) #rwanda #RwOT

    Perezida biboneka ko kugeza ubu ariwe watorewe kuyobora Amerika Joe Biden, yatoranyije uwitwa Ron Klain wahoze ari umujyanama we kuba umuyobozi w'ibiro bya Perezida, nk'uko bivugwa n'ikipe imukorera.

    Bwana Klain yakoze nk'umujyanama wa Bwana Biden kuva mu myaka ya 1980 ubwo yari muri sena na nyuma ubwo yatorerwaga kuba visi perezida.

    Bwana Klain uzi iby'imbere cyane muri Washington, yanabaye umujyanama wa Barack Obama muri White House ndetse n'umuyobozi w'ibiro bya visi perezida Al Gore.

    Umuyobozi w'ibiro bya White House — ni we ushinzwe gahunda za buri munsi za perezida kandi abonwa nk'umuryango wo kumugeraho. Ni umwanya ashyirwaho na shebuja udasaba kwemezwa na sena.

    Bwana Biden yashimagije imikorere n'ubunararibonye bya Bwana Klain, mu itangazo ryaraye risohowe n'ikipe imukorera kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020. Uyu nawe, yasohoye itangazo rivuga ko 'ashimiye icyizere' yagiriwe na perezaida watowe.

    Ron Klain ni muntu ki?

    Yari umujyanama mukuru wa Joe Biden kuva mu 1989 kugeza mu 1992 ubwo uyu yari akuriye komite ishinzwe ubucamanza ya sena ya Amerika. Yabaye kandi umujyanama we n'umwanditsi w'ijambo rye ubwo yiyamamarizaga kuba perezida wa Amerika agatsindwa mu 1988 no mu 2008.

    Bwana Klain, yabaye ushinzwe ibiro bya visi perezida Joe Biden ku gihe cya Obama. Uyu mugabo wo mu ishyaka ry'Abademokarate yanakoze mu bikorwa byo kwamamaza Bill Clinton na John Kerry mu 2004.

    Klain kandi yabaye umutoza w'ibiganiro mpaka wa Bill Clinton, Al Gore, John Kerry, Hillary Clinton ndetse na Barack Obama.

    Klain akunze kuvuga ko atajya yibagirwa uko umukandida we Al Gore yatsinzwe amatora mu 2000, mu gihe ari we wari imbere ya George W Bush, uyu akaza gutsinda habayeho kongera kubara amajwi.

    Mu gihe yiyamamazaga, Perezida Donald Trump ubwo yabaga ari kwibasira mukeba we Biden, mu magambo ye yanyuzagamo akanavuga Ron Klain.

    Akavuga ko Bwana Klain mu 2014-2015 yavuze amagambo ataravuzweho rumwe ku buryo Amerika yitwaye ku cyorezo cy'ibicurane H1N1. Abanyamerika bagera ku 12,500 bishwe n'iki cyorezo.

    Klain yemeye ko White House icyo gihe itakoze ibishoboka mu kurwanya icyo cyorezo, Trump ibi yabiheragaho yiyamamaza avuga ko abantu nka Klain ari bo Biden azanye kurwanya coronavirus.

    Hari amakuru mashya ku ihererekanya bubasha?

    Bwana Biden akomeje imyiteguro yo gufata ubutegetsi nubwo Trump ataremera ko yatsinzwe nyuma y'uko televiziyo zikomeye muri Amerika zemeje ku wa gatandatu ko Biden ari we watsinze.

    Ku wa gatatu, Biden yakomeje kuvugana n'abategetsi batandukanye ku isi, yavuganye na Scott Morrison, Minisitiri w'intebe wa Australia, uw'Ubuyapani Yoshihide Suga na Perezida wa Koreya y'Epfo Moon Jae-in.

    Biden nkuko BBC ibitangaza, yasezeranyije gushyiraho guverinoma y'urunyurane rw'abantu kurusha izindi zabayeho. Ejo ku wa gatatu kandi, Bernie Sanders, umusenateri wa leta ya Vermont wari uhanganye na Biden mu kwemezwa n'ishyaka ryabo, yabwiye CNN ko yashimishwa no kuba 'minisitiri' w'umurimo.

    Chris Coons, wasimbuye Biden ku mwanya wa senateri wa leta ya Delaware, biravugwa ko ashobora kuba ari we uzaba 'minisitiri' w'ububanyi n'amahanga.

    Elizabeth Warren, umusenateri wa leta ya Massachusetts wigeze kuba ahanganye na Biden k'ukwemezwa n'ishyaka ryabo, biravugwa ko ari we ushobora kuba 'minisitiri' w'imari.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/joe-biden-yashyizeho-ukuriye-ibiro-bya-perezidansiwhite-house/

  • Musanze : Ibitaravuzwe ku mugabo wakubise abana batatu abaziza ibiryo hagapfamo babiri #rwanda #RwOT

    Izabayo wakubise aba bana abaziza ko bakundaga kuza mu rugo rwe gusaba ibiryo, yamaze kubakubita umwe ahita apfa ako kanya. Uyu mugabo w’imyaka 32 yahise ajugunya umurambo we mu mugenzi ahita atoroka.

    Nyuma y’umunsi umwe gusa ibi bibaye [tariki 11 Ugushyingo 2020], undi mwana wa kabiri wari wajyanywe mu bitaro bya CHUK nawe yahise yitaba Imana azize ibikomere yari yatewe na Izabayo.

    Umwana wa gatatu mu bakubiswe witwa Urinzwenimana Epiphanie w’imyaka 10, aracyavurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, kuko we atakomeretse cyane. Yatangiye koroherwa ku buryo abaganga bizeye ko aza gusezererwa.

    Abanyamakuru ba UKWEZI bageze ahabereye aya mahano ari nabwo bahise bamenya amakuru y’uko umwana wa kabiri nawe yamaze gushiramo umwuka aguye mu bitaro bya CHUK.

    Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace bwatubwiye ko uyu Izabayo akomeje gushakishwa, ibi bigashimangirwa n’itangazo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwashyize hanze ruvuga ko ruri gushakisha uyu mugabo.

    Abaturage bavuze ko abana b’uyu mugabo aribo batanze amakuru y’uko byagenze cyane ko ibyo byabaye mu mvura

    Umwe yagize ati 'Abana be bato bari mu nzu babonye ibikorwa Papa wabo yakoze kuko yabikoze mu mvura, nibo basobanuye uko abana binjiye mu gipangu ari papa wabo ubabwiye ngo bahamagare abo bana b’abaturanyi ngo basangire nibarangiza abakubite.'

    'Inkoni yakubitishije abo bana zari zihari barazitweretse n’uburyo yavuze ko agiye kubanywesha amazi akabatwara, umwe yamutaye mu mazi, undi amushyira inyuma mu bishyimbo, undi amujugunya mu masaka ari hafi aho.'

    Reba ikiganiro twagiranye n’abaturage barimo umubyeyi w’aba bana

    Umubyeyi w’aba bana bishwe yabwiye UKWEZI ko yari yagiye mu kazi yumva inkuru imugezeho ivuga ko umwana we yamaze kwitaba Imana.

    Yavuze kandi ko nta kindi kibazo yari afitanye n’uyu mugabo witwa Izabayo ari nawe wishe abana be, gusa agasaba guhabwa ubutabera mu gihe uwo mugabo azaba yafashwe.

    Nk’uko bigaragara ku myirondoro ya Izabayo yashyizwe ahagaragara na RIB, yari mwene Ndimukanga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah.

    Kugeza ubu n’ubwo ashakishwa, biravugwa ko avuka I Nyabihu ngo abandi bakavuga ko avuka mu Gakenke ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho aherereye.

    Reba ikiganiro twagiranye n’abaturage barimo umubyeyi w’aba bana

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Musanze-Ibitaravuzwe-ku-mugabo-wakubise-abana-batatu-abaziza-ibiryo-hagapfamo-babiri

  • Greg Clarke wari usanzwe ari vise perezida wa FIFA yeguye ku mirimo ye #rwanda #RwOT

    Gregory Allison Clarke uherutse kwegura Ku mirimo ye nka perezida w'ishyirahamwe ry' umupira w'amaguru mu bwongereza FA nyuma yo kuvuga amagambo yuzuye irondaruhu ku bakinnyi b' abirabura, yongeye kwegura muri FIFA aho yari vise perezida.

    Greg Clarke wavuze amagambo yuzuye irondaruhu Ku bakinnyi b'abirabura

    Kuri uyu munsi tariki 12 ugushyingo mu gitondo, nkuko byatangajwe n' ishyirahamwe ry' umupira w'amaguru Ku mugabane w'iburayi UEFA yuko uwari vise perezida Greg Clarke yeguye Ku mirimo , bakoresheje telefone ubwo yavuganaga na Aleksander Ceferin usanzwe ari perezida wa UEFA yahise atangaza ko yeguye.

    Greg Clarke w' imyaka 57 yatangiye kuyobora FA tariki 4 nzeri 2016 yegura tariki 10 ugushyingo 2020, uyu mugabo kandi yagizwe vise perezida wa FIFA tariki 7 gashyantare 2019 yegura uyu munsi tariki 12 ugushyingo 2020 aho yari yungirije Guianni Infatino.

    Greg Clarke yeguye Ku mirimo yo kuba vise perezida wa FIFA

    Greg Clarke nyuma yuko yeguye abajijwe Ku byerekeranye n' iyegura rye yatangarije Skysport agira ati ' ni byiza Ku mupira w'amaguru'.

     

    SRC: Skysport

     

     

    The post Greg Clarke wari usanzwe ari vise perezida wa FIFA yeguye ku mirimo ye appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/12/greg-clarke-wari-usanzwe-ari-vise-perezida-wa-fifa-yeguye-ku-mirimo-ye/

  • Diego Maradona yavuye mu bitaro nyuma yo kubagwa mu mutwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w
    Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w’amaguru

    Mu gihe yavaga mu bitaro, Maradona yari ari mu modoka itwara indembe « ambulance », iherekejwe n’imodoka nyinshi z’abakunzi be, aho benshi bari bamaze iminsi bakambitse ku bitaro yari arwariyemo, baririmba indirimbo zimusabira gukira.

    Isaha imwe mbere y’uko asohoka, muganga umukurikirana Dr Leopoldo Luque, yabanje gutangariza imbaga yari irimo n’abanyamakuru, ko Maradona yemerewe gutaha iwe mu rugo.

    Diego Maradona w’imyaka 60 y’amavuko, azakomeza kondorerwa mu nzu iherereye ahitwa Tigre, hafi y’umukobwa we wa bucura Giannina, umwe mu bana batanu ba Maradona babashije kumenyekana.

    Maradona yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa.

    Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n
    Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n’umuganga we Leopoldo Luque


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/diego-maradona-yavuye-mu-bitaro-nyuma-yo-kubagwa-mu-mutwe

  • KCB Profits Drop By 43% Due To Covid-19 #rwanda #RwOT

    KCB Group reported on Thursday that its profits had grossly dropped by 43.1% in the past nine months attributed to the deadly Covid-19 pandemic.

    'The performance was largely impacted by increased provision on loans and advances in the wake of increased risk of credit default associated with the Covid-19 pandemic,' KCB said in a statement.

    The lender raised its provision for potential loan losses 3.4 times to Sh20 billion from Sh5.8 billion, eating into its bottom-line.

    The non-performing loans more than doubled to Sh96.9 billion or 16.8% of the total loan book.

    The ramp-up in provisioning overshadowed robust earnings from the mainstay lending business, which saw total interest income jump 23% to Sh63.2 billion.

    KCB's loan book expanded 18.7% to Sh577.5 billion but the lender invested most of its cash in government debt securities to mitigate the risk of defaults.

    Its stock of bonds and T-bills surged 91.6% to Sh216.5 billion, contributing to the increase in total interest income.

    Kenya confirmed its first case of coronavirus on March 12, setting off a series of public health measures that have hurt workers and companies' earnings including the closure of bars, ban on international travel and lockdown of counties like Nairobi and Mombasa.

    Some of the restrictions have been removed but the economic damage is expected to linger for months.

    KCB says it restructured loans worth Sh105 billion in the nine-month period to give financial relief to customers whose earnings have dropped due to the pandemic.

    'While the pandemic is far from over and likely to continue into the next year, further straining the business and economy, we are projecting some recovery as the East African region finds some stability in living with the effects of the virus,' said chief executive Joshua Oigara in a statement.

    'We will continue to support our customers through the crisis and enhance initiatives geared towards ring-fencing the business. Our approach is conserving cash and managing cost.'

    KCB Group, for instance, suspended its interim dividend when announcing financial results for the half-year ended June in a move that saved it Sh3.2 billion.

    The lender's interest expenses rose 20.7% to Sh15.4 billion, partly reflecting the impact of a 31.6% growth in customer deposits to Sh772.6 billion.

    businessdailyafrica

    Source : https://taarifa.rw/kcb-profits-drop-by-43-due-to-covid-19/

  • Abakinnyi 11 babanza mu kibuga Amavubi akina na Cap-Vert #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’i Kigali nibwo ruza kuba rwambikanye Amavubi ahura na Cap- Vert kuri Estádio Nacional Cabo Verde.

    Umutoza Mashami kuri uyu mukino yahisemo gukoresha abakinnyi biganjemo abakina hanze y’u Rwanda aho mu izamu yabanjemo Kwizera Olivier, mu gihe mu bwugarizi aza kwiyambaza ba myugariro bane aribo Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel.

    Hagati mu kibuga yahisemo kubanzamo Mukunzi Yannick, Niyonzima Ally na Bizimana Djihad mu gihe abasatira ari Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.

    Umusifuzi w’uyu mukino ni Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea, uza kuba yungirijwe Kwasi Acheampong Brobbey hamwe na Paul Kodzo Atimaka. Adaari Abdul Latif niwe musifuzi wa kane mu gihe Komiseri w’umukino ari Umunya-Mauritanie, Mohamed Abdatt Bilal.

    Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

    Cap-Vert igiye guhura n’u Rwanda, iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

    Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.

    Nyuma y’umukino, amakipe yombi arahita afata indege imwe aho azongera guhurira mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abakinnyi-11-babanza-mu-kibuga-Amavubi-akina-na-Cap-Vert

  • Greed For Power Major Cause For Regional Instability – President Uhuru #rwanda #RwOT

    Kenya's President Uhuru Kenyatta has blamed the regions instability on greed for power manifesting through 'ethnicised and regionalised competition for political power.

    Uhuru was delivering a state of nation address on Thursday in the capital Nairobi. He noted that Kenya's security is currently strong despite increased unrest across the region.

    His remarks come at a time neighbouring Ethiopia is now in war mode with fears that the unrest may spread to southern neighbour Kenya and other surrounding countries.

    The federal government in Ethiopia has been engaged in an escalating conflict with Tigray People's Liberation Front (TPLF) pitting Prime Minister Abiy Ahmed against the region's political leadership.

    'The State of our national security is strong. Our homeland is secure from the varied threats against it. For this, on behalf of all Kenyans, and as Commander-in-Chief, I give thanks and praises to the brave men and women of our security services,' President Uhuru said.

    He said Kenya is actively involved in reconciliation efforts in troubled countries, saying like he did with former Prime Minister Raila Odinga, most of these counties need a handshake.

    President Uhuru Kenyatta delivers his Seventh State Of The Nation Address during a Joint Sitting of Parliament in line with Article 132 of Kenya's Constitution.

    The current instability within the region, Uhuru said, has been caused by 'ethnicised and regionalised competition for political power. As has always been the case, we are working hard to support peace and reconciliation processes where they are needed the most. We seek to export our peace and pragmatism to our region knowing that success will further secure our Nation.'

    According to Uhuru, in order to prevent Kenya from sliding to such anarchy, He called for soberness among politicians, even as their advance their agenda. His appeal comes at a time the country is debating the Building Bridges Initiative Report (BBI), with already sharp divisions along political lines formed, over a document seeking to unite the country.

    'We must always remember that the wages of bad politics is the people's suffering and ruin. Many neighbouring countries need a handshake, they need a politics in which competition is not turned into enmity. They need political leaders focused on including the young and desperate not inciting them to revolt against their country and their elders,' the President said.

    The Head of State also noted successful efforts in quelling external attacks particularly terrorism.

    'The terrorists continue to be routed, arrested and prosecuted. Their plots are detected and disrupted before they can cause serious harm to more innocent Kenyans. The war against crime and criminality continues apace, driven by a National Police Service that continues to undertake technological, human resource and skills reforms to better serve Kenyans.'

    capitalfm

    Source : https://taarifa.rw/greed-for-power-major-cause-for-regional-instability-president-uhuru/

  • Former President Of Ghana Jerry Rawlings Succumbs To Covid-19 #rwanda #RwOT

    Former President of Ghana, Jerry John Rawlings, 73, died Thursday after reportedly contracting Covid-19, local media reported earlier.

    Rawlings is said to have died after he contracted the deadly virus and was rushed to the intensive care unit of the Korle-Bu Teaching Hospital in Accra.

    The founder of the opposition National Democratic Congress (NDC) was last seen in public on October 19, during the final funeral rites leading to the burial of his mother, Victoria Agbotui.

    The former military leader was born Jerry Rawlings John on 22 June 1947. He ruled the country from 1981 to 2001 and also for a brief period in 1979. He has been Ghana's longest-serving head of state.

    He led a military junta until 1992, and then served two terms as the democratically elected President of Ghana.

    Rawlings initially came to power in Ghana as a flight lieutenant of the Ghana Air Force following a coup d'état in 1979.

    Prior to that, he led an unsuccessful coup attempt against the ruling military government on 15 May 1979, just five weeks before scheduled democratic elections were due to take place.

    After initially handing power over to a civilian government, he took back control of the country on December 31, 1981, as the Chairman of the Provisional National Defence Council (PNDC).

    In 1992, Rawlings resigned from the military, founded the National Democratic Congress (NDC), and became the first President of the Fourth Republic.

    He was re-elected in 1996 for four more years. After two terms in office, the limit according to the Ghanaian Constitution, Mr Rawlings endorsed his vice-president John Atta Mills as a presidential candidate in 2000.

    Source : https://taarifa.rw/former-president-of-ghana-jerry-rawlings-succumbs-to-covid-19/