Blog

  • Impamvu u Rwanda rwasubijeho umusoro ku nyongeragaciro ku birimo imodoka za 'hybrid' – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Nyakanga 2024, imodoka zinjiye mu Rwanda zingana na 45% zikoresha amashanyarazi na lisansi (Hybrid) zari zifite imyaka iri hagati ya 10 na 14.

    Ubwo hemezwaga ishingiro ry'umushinga w'itegeko rivugurura irigena umusoro ku nyongeragaciro ku wa 19 Werurwe 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey, yatangaje ko hari ibintu byinshi byari byarasonewe umusoro ku nyongeragaciro ariko ubona bitakijyanye n'igihe.

    Yavuze ko ibicuruzwa byasubijwe ku rutonde rw'ibisoreshwa umusoro ku nyongeragaciro harimo ibikoresho na serivisi by'ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n'itumanaho bigaragara ku rutonde rushyirwaho na Minisitiri, ubwikorezi bw'ibicuruzwa hakoreshejwe inzira y'ubutaka, telefone zigendanwa zikoresha sim card, ibinyabiziga bya Hybrid na batiri zabyo.

    Ibindi bicuruzwa byagenewe igihe ubusonerwe buzarangirira harimo ibikoresho bimwe bitanga ingufu bizasonerwa kugera kuri 30 Kamena 2028, imashini n'umutungo shingiro w'inganda, n'ibikoresho fatizo bikoreshwa mu nganda bizasonerwa kugeza kuri 30 Kamena 2026, ibinyabiziga bitumizwa hanze bikoresha moteri z'amashanyarazi n'ibikoresho bya sitasiyo bibyongerera umuriro bizasonerwa kugeza ku wa 30 Kamena 2028.

    Minisitiri Kabera yagaragaje ko izi modoka iyo nzinjiye mu gihugu zishaje zihita ziteza ibibazo kuko ziba zikoresha igice cya lisansi na mazutu gusa.

    Ati 'Iyo zishaje cyane zisigara gusa zikoresha cya gice gikoresha mazutu cyangwa lisansi noneho tugasanga n'ubundi ya ntego [yo kurengera ibidukikije] ntabwo turi kuyigeraho. Ubwo icyo twifuzaga ni ukugira ngo ubwo bamaze kuzimenyera noneho dushishikarize zazindi nshya ari ho twashyizeho uburyo zizajya zisora butandukanye bijyanye n'imyaka.'

    Minisitiri Kabera yavuze ko mu cyerekezo u Rwanda rurimo rwifuzaga ko imodoka zinjira ziba ari inshya cyangwa iz'amashanyarazi gusa kuko ari zo zafasha gukomeza gahunda yo kurinda ibidukikije.

    Ati 'Ariko kuri TVA ho twabonaga byari bimaze kugera igihe ko bamaze kubyumva tukumva ko nta kibazo […] ariko noneho za zindi zikoresha amashanyarazi turacyazisoneye. Noneho turashaka ko mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije no kurinda ikirere cyacu, turashaka ko izikoresha amashanyarazi byuzuye zaba ari zo z'ibanze.'

    Umusoro ku byaguzwe na wo uri mu nzira zo kwemezwa ku modoka za 'hybrid' zizasora hashingiwe ku myaka yazo, kuko ikinyabiziga kitarengeje imyaka itatu kivuye mu ruganda kizajya gitanga umusoro wa 5%, ku kinyabiziga kirengeje imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka umunani kizajya gicibwa 10%, ariko ibinyabiziga birengeje imyaka umunani bivuye mu ruganda byo bizajya byishyuzwa 15%.

    Abatunze telefone babaye benshi

    Kabera yavuze ko mu myaka ishize ibikoresho by'ikoranabuhanga byasonewe umusoro ku nyongeragaciro, gusa kuko ingo zitunze telefone zarenze 80% basanga bikwiye ko imisoro ishyirwaho.

    Yavuze ko ahakiri ikibazo cyane ari abatunze smartphone na bwo bidatewe n'uko zihenze ahubwo abantu benshi badafite ubumenyi buhagije bwo kuzikoresha.

    Ati 'Umusoro ntabwo uzongera cyane igiciro cy'izi telefone ku buryo byatuma abantu bareka kuzikoresha.'

    Depite Ntezimana Jean Claude yatangaje ko mu bihe byashize hari hariho gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu gutunga ibikoresho by'ikoranabuhanga kugira ngo byihutishe iterambere ku buryo ingo zirenga 80% babitunga.

    Ati 'Nsanga ntacyo byari bitwaye tugeze ku 100% nkaba ngize impungenge ko mu gihe umusoro waba ushyizweho cyangwa uzamuwe byagira ingaruka muri iyo gahunda y'itumanaho ryihuse, kandi nkaba nibwira ko ari ibintu twari dukwiye kurenza 100% kugira ngo bidufashe mu iterambere.'

    Kabera yahamije ko hari gahunda iriho yo gufasha Abanyarwanda benshi kugira ubumenyi mu byerekeye ikoranabuhanga ku buryo bashobora gukoresha smartphone n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Kabera Godfrey yatangaje ko hari ibyo basanze bitagikeneye gusonerwa umusoro

    Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko bakazakomeza kuwusuzuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-u-rwanda-rwasubijizeho-umusoro-ku-nyongeragaciro-ku-bicuruzwa-birimo

  • Uyu musoro ureba ahantu hose hari igitanda-Kabera ku musoro w'ubukerarugendo ku icumbi – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu mushinga w'itegeko Minecofin yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite ku wa 19 Werurwe 2025.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, yatangaje ko biri mu murongo wo gufasha igihugu kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1,1$ avuye mu bukerarugendo bitarenze 2029.

    Ati 'Uyu musoro urareba ahantu hose hari igitanda, ni igiciro cy'inyuma. Waba wagiye muri lodge, muri motel, hotel, byose bifite ahantu hari serivisi y'icyumba cyo kuraramo.'

    Yavuze ko abatanga izi serivisi bari basanzwe batanga indi misoro, bityo baziyandikisha kugira ngo bajye bakusanya iyo misoro bayishyure buri kwezi.

    Bamwe mu badepite bagaragaje ko bizatuma ibiciro by'amacumbi byiyongera ku buryo hari na bamwe byabera imbogamizi.

    Kabera yavuze ko ibiciro bizazamukaho gato ariko bitazatuma abantu bareka kurara muri hoteli.

    Ati 'Bizazamukaho kuko n'ubundi ibiteganyijwe ni uko iyi 3% n'ubundi ufite icumbi azayicuza wa muntu warayemo. Azajya ku muguzi wa nyuma kandi ntabwo ari amafaranga yakabaye atuma umuntu atajya muri hoteli ngo araremo.'

    Yahamije ko amafaranga azaturuka muri uyu musoro azafasha mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye n'ubukerarugendo.

    Mu 2024, Urwego rw'Abikorera rwatangaje ko mu Rwanda habarurwa ibyumba birenga ibihumbi 25, mu gihe bateganya ko mu myaka itanu iri imbere bizaba bimaze kugera ku bihumbi 35.

    Kugeza ubu Ishami ry'Ubukerarugendo ribarizwamo ibigo 1,360 n'amahuriro arindwi y'ubukerarugendo butandukanye.

    Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.

    Ibigo bicumbikira abantu bigiye kujya bisora 3% y’igiciro cy’icumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyu-musoro-ureba-ahantu-hose-hari-igitanda-kabera-ku-musoro-w-ubukerarugendo-ku

  • Tom Close yakumbuje ubuganga abana biga aho yize amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, ubwo yasuraga abanyeshuri biga ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kibondo.

    Ni ikigo giherereye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

    Yabasuye mu gikorwa cyiswe ' Nawe wagera kure' cyateguwe na Minisiteri y'Uburezi kigamije kuganiriza abakiri bato kugira ngo bamenye akamaro k'ishuri.

    Tom Close wize amashuri abanza kuri G.S Kibondo, yabwiye abana bahiga ubu ko ari mu bahize akanahakorera ikizamini cya Leta bwa mbere, aba ari we wenyine ugitsinda mu bana 90 bigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.

    Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu byamufashije gutsinda ari uko yatekereje icyo azaba akiri muto cyane akagihagararaho ku buryo aho yajyaga kwiga hose yaharaniraga kuba uwa mbere kugira ngo akomeze intego ze zo guharanira kuzaba umuganga.

    Ati 'Tujya guhitamo icyo twifuza kwiga njye aha mbere nanditseho umuganga, aha Kabiri nandikaho umuganga, aha gatatu nandikaho umuganga. Nta yandi mahitamo nafashe, nahisemo ko nzaba umuganga nkiri umwana muto cyane. Namwe icyo kintu mwifuza gukora ugomba kuba ubifite ku mutima, uzabiharanira muri mwe niwe wenyine uzabigeraho.''

    Yavuze ko impamvu yagize inzozi zo kuzaba muganga, yashakaga kuzakora akavura umubyeyi wanjye wajyaga arwara igifu, akamukizwa ubwo bubabare.

    Yeretse abanyeshuri ko kugira ngo umuntu abe umuganga bisaba kutarangara mu ishuri, kudasiba, kudakererwa, kwiga cyane ukaba umuhanga kandi ugaharanira ko amahirwe azaboneka niyo yaba amwe azaba ayawe.

    Dr. Muyombo yasabye aba banyeshuri gukora cyane kandi bagaharanira ko amahirwe bazabona atazabacika kuko muri iki gihe bari mu gihugu cyiza gifite amahirwe menshi ahabwa bantu bose.

    Ati 'Impano ntoya ufite, yaba ari ukuririmba, gushushanya, iy'ubwenge mu ishuri, iyo uyishyizeho kugira gahunda nubwo iwanyu mwaba muri abakene, ushobora kuvamo ugatera imbere ukazakiza iwanyu. Hari abana benshi twiganye bafite ingo i Kigali bafite amafaranga kuko amahirwe babonye batayapfushije ubusa.''

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Kibondo, Ruhara Charles, yavuze ko ubutumwa Tom Close yatanze babwishimiye kandi ngo bizeye ko buzafasha abanyeshuri benshi barimo n'abana bajyaga basiba ishuri nta mpamvu.

    Umuhuzabikorwa w'Uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba, Butera Emmanuel, yavuze ko muri iyi ntara harimo abana benshi bakundaga guta amashuri, ku buryo bizeye ko ubutumwa bw'abantu bakomeye bagiye biga aho abo bana biga buzabafasha kumva akamaro k'ishuri.

    Urwunge rw'Amashuri rwa Kibondo rwigamo abanyeshuri 1335 barimo 815 biga mu mashuri abanza na 520 biga mu mashuri yisumbuye.

    Urwunge rw’Amashuri rwa Kibondo rwigaho abanyeshuri barenga 1300

    Umwe mu bana bahawe umwanya abaza Tom Close uko yagera ku ntego ze

    Tom Close yeretse abakiri bato uko yanganaga ubwo yahitagamo ko azaba umuganga

    Umwana wavuze umuvugo yashimiwe na Tom Close amusaba kuzakomeza iyo mpano

    Umuyobozi wa GS Kibondo, Ruhara Charles yavuze ko bishimiye gusurwa na Tom Close wahanuye abakiri bato

    Tom Close yasabye abakiri bato guhitamo icyo bifuza kuzaba hakiri kare bagaharanira kukigeraho

    Tom Close yavuze ko yahisemo kwiga ubuganga kugira ngo azavure umubyeyi we warwaraga igifu

    Tom Close yagiye abaza abana icyo bifuza kuzaba akabasaba kugiharanira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-close-yakumbuje-ubuganga-abana-biga-aho-yize-amashuri-abanza

  • Ikirunga cya Nyamulagira cyarutse – #rwanda #RwOT

    Iki kirunga kibarizwa mu bilometero birenga 20 uvuye i Goma, icyakora nubwo kiruka inshuro nyinshi, kenshi usanga iri ruka ritagira ingaruka mbi, nk'uko bikunze kugenda iyo Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse.

    Nyamulagira yaherukaga kuruka mu Ukwakira umwaka ushize, icyo gihe ntabwo nta ngaruka mbi byagize. Kuri iyi nshuro, abahanga bagenzura iby'iruka ry'ikirunga bavuga ko ibikoma byacyo biri kwerekeza muri Pariki ya Virunga, aho amafoto ya 'satellite' yerekana ko bimaze kugenda ibilometero birindwi byerekeza muri icyo gice.

    Ikigo gishinzwe gukurikirana iby'iruka ry'ibirunga cya Goma Volcanological Observatory (OVG) cyemeje iby'iruka ry'iki kirunga, gishimangira ko iki kirunga cyari kimaze iminsi cyerekana ibimenyetso byo kuruka kuko nubwo bitagaragaraga inyuma, ariko imbere mu nda y'Isi, cyari kimaze igihe kiruka.

    Abaturage basabwe gutuza kuko ibikoma by'iki kirunga bitari kugana ahantu hatuye abantu, ahubwo biri kugana muri pariki, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Actualite.

    Mu 2021, Ikirunga cya Nyiragongo cyararutse, gihitana ubuzima bw'abaturage abandi benshi barahunga, barimo n'abahungiye mu Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-nyamulagira-cyarutse

  • Tshisekedi yavuze ku biganiro byamuhuje na Kagame muri Qatar, yongera gukerensa ubushobozi bwa FDLR – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro bahujwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani ku wa kabiri tariki 18 Werurwe. Ni ubuhuza butari bwitezwe cyane ko muri Gashyantare ubwo Qatar yageragezaga guhuza ibihugu byombi, Tshisekedi yakwepye akitwaza ko afite indi nama i New York.

    Icyo gihe yavugaga ko Qatar ari inshuti y'u Rwanda, ko by'umwihariko Emir wa Qatar afitanye umubano wa hafi na Perezida Kagame ku buryo hari amahirwe menshi yo kubogama.

    Byageze aho avuga ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru imbere y'Imana, ko ariho bazaganirira.

    Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Figaro, Tshisekedi yagarutse ku biganiro byabereye i Doha, avuga ko byabaye mu mwuka mwiza, kandi ko bizakomeza kugeza igihe habonekeye umuti urambye.

    Tshisekedi yavuze ko ibijyanye n'iyi nama yamuhuje na Perezida Kagame hamwe na Emir wa Qatar, byatangiye kugirwamo uruhare n'Intumwa za Qatar mu kwezi kwa Kabiri hagati.

    Ati 'Inama yabaye mu mwuka mwiza. Intambwe y'ibanze yaratewe dufashijwe n'Intumwa za Qatar. Nahuye n'umwe [mu ntumwa za Qatar] muri Gashyantare hagati mu nama yiga ku mutekano ya Munich. Intambwe ikurikiraho izatangazwa, kuko icy'ingenzi cyari uguhagarika imirwano ako kanya nta yandi mananiza. Ibiganiro bigomba gukomeza kugira ngo haboneke umuti urambye.'

    Qatar isobanura ko ubuhuza bwayo budakuraho izindi nzira zemejwe zo gushakira umuti ikibazo, ni ukuvuga ibiganiro bya Luanda na Nairobi, ahubwo ko bugamije kugarura icyizere hagati y'impande zombi.

    Ni inama yabaye mu gihe muri Angola hari hari kwitegurwa indi yagombaga guhuza umutwe wa M23 na Leta ya Kinshasa. Iyo nama y'ubuhuza, ntiyabaye kuko umutwe wa M23 wanze kwitabira nyuma y'uko bamwe mu bayobozi bawo bashyiriweho ibihano n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'i Burayi.

    Tshisekedi ntabibona mu buryo bumwe na M23. Mu gihe yo ivuga ko ibihano by'u Burayi, bitsikamira inzira y'amahoro n'ibiganiro kandi bikaba biri mu gushaka kwa Tshisekedi, we yavuze ko ikibazo ari M23 idashaka amahoro.

    Abajijwe icyo atekereza ku bivugwa na M23 ko umuryango mpuzamahanga ukomeje kubangamira inzira z'amahoro ahubwo ugashyira imbere gushyigikira ibyifuzo bye by'intambara, yageretse ibibazo byose ku Rwanda, avuga ko rwitwaza guhiga Abajenosideri rukagerekaho kwiba amabuye y'agaciro ya RDC.

    Yakomeje ati 'Mu myaka 50, Akarere k'Ibiyaga Bigari kazaba gatuwe na miliyari imwe y'abaturage. Niba tutabanye mu mahoro, ndavuga amahoro arambye, wakwibaza akaga kazabaho. Mfite ubwoba bw'ubundi bwicanyi niba nta gikozwe.'

    Ingingo ya mbere ikomeye ibangamiye u Rwanda mu kibazo cya Congo, ni umutekano warwo umaze imyaka igera kuri 30 ugeramiwe kubera umutwe wa FDLR. Ni umutwe wivanze mu gisirikare cya leta, wahawe intwaro n'ibindi.

    Wagiye ugaba ibitero bya hato na hato ku butaka bw'u Rwanda, bigatwara ubuzima bw'abaturage bikanangiza ibikorwaremezo.

    Tshisekedi yabajijwe niba yiteguye kwamabura intwaro FDLR, nka kimwe mu bibangamiye u Rwanda, asubiza ko nta shiti azabikora, gusa yongera gukerensa ubushobozi bwawo, ibintu atabona kimwe n'u Rwanda.

    Ati 'Yego, kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe. Ibi ni byo gahunda ya Nairobi iteganya, mu kurwanya imitwe yose yitwaje inwaro yaba iy'imbere mu gihugu n'iyo mu karere, ikorera mu Burasirazuba bwa Congo. FDLR ni umutwe udafite ingufu, ugizwe n'abantu b'impirimbanyi batageze kuri 750, kandi bake nibo bakoze Jenoside. FDLR ntacyo iricyo ugereranyije na M23.'

    Tshisekedi yavuze no ku gisirikare cye, yemera ko hari ibibazo gifite, ndetse ngo mu kubishakira umuti, yavuguruye amasezerano amwe n'amwe igihugu gifitanye n'u Bushinwa mu bijyanye n'amabuye y'agaciro mu gushaka ubushobozi.

    Ati 'Igisirikare cyacu kigizwe n'abasirikare bagera ku bihumbi 100. Umushahara w'umwe ugera ku madolari 100$, ubu yarongerewe. Umusirikare uri ku rugamba ashobora guhembwa 500$ ku kwezi.'

    Ibisubizo byose Tshisekedi yatanze mu kiganiro yatanze kuri Le Figaro, bigaragaza ko hakiri intambwe ndende ngo amahoro agerweho mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe ibibazo byose akikitsindagira ku Rwanda.

    Joseph Kabila yamusimbuye, aherutse kuvuga ko ibibazo RDC ifite byose bishingiye ahantu hamwe, ati 'ikibazo ni Tshisekedi, n'igisubizo ni Tshisekedi', mu kumvikanisha ko imiyoborere y'igihugu cye ifite ikibazo gikomeye.

    Emir wa Qatar yahuye Perezida Kagame na Tshisekedi mu biganiro byigaga ku bibazo by’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-yavuze-ku-biganiro-byamuhuje-na-kagame-muri-qatar-yongera-gukerensa

  • Intambwe yatewe ninzitizi zikigaragara: Icye… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byagezweho gikomeye ni uko filime nyafurika zitangiye kubona umwanya mu maserukiramuco akomeye ku isi, nk'irya Cannes Film Festival na Toronto International Film Festival. Urugero ni filime Tsotsi yo muri Afurika y'Epfo, yegukanye igihembo cya Academy Award mu 2006, ndetse na Nairobi Half Life yo muri Kenya yamamaye cyane ku rwego mpuzamahanga mu 2012.

    Ikoranabuhanga n'imbuga zicururizwaho filime byasakaye hirya no hino ku isi nabyo byagize uruhare rukomeye mu iterambere rya sinema nyafurika. Urugero ni nka serivisi za Netflix zatangiye gutambutsa uruhererekane rwa filime nyafurika, nka Queen Sono yasohotse muri 2020 ikaba ari yo filime ya mbere Nyafurika yatambutse kuri Netflix. Imbuga nkoranyambaga nka YouTube na TikTok nazo zafashije abatunganya filime kwamamaza no kugera ku bafana benshi.

    Mu bihe byashize, hagiye hagaragara iterambere ry'abagore mu ruganda rwa sinema, barushaho kugira uruhare rufatika mu kuyobora no gutunganya filime. Urugero ni nka Wanuri Kahiu wo muri Kenya, wakoze filime ‘Rafiki’ yamamaye ku rwego mpuzamahanga mu 2018. Ibi byafunguye amarembo ku nkuru zinyuranye zirimo ubuzima bw'abagore n'ibibazo bahura na byo, bikomeza gutuma sinema nyafurika igira umwihariko.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, abakinnyi ba filime bagaragaza ko iterambere rya sinema ryihuta kubera ikoranabuhanga. Usanase Bahavu Jeannette ni umwe mu babikomojeho, aho yagize ati: 'Sinema Nyafurika iratera imbere byihuse kubera ikoranabuhanga. Ubu internet n'ubumenyi bwisumbuye kuri sinema bituma filime zisakara henshi ku isi, bigafasha abakinnyi, abayikora ndetse n'abatunganya amashusho. 

    Nubwo bimeze bitya ariko, Bahavu agaragaza ko harikiri imbogamizi mu birebana n’imikoranire mpuzamahanga hagati y'abakora filime mu bihugu binyuranye bya Afurika.

    Isimbi Alliance (Alliah Cool) uri mu bafite izina riremereye muri Sinema, avuga ko uru ruganda rugeze ku rwego rwiza, bijyanye n’uko kuri ubu Abanyafurika basigaye bakora filime zibasha guhatana z’iz’abandi banyamahanga.

    Ati: “Ndahamya neza ntashidikanya ko bizakomeza kugenda bikagera no mu bindi bihugu byose bya Afurika, na hano mu Rwanda iwacu, ku buryo Afurika muri rusange izagera kure aho n’ibindi bihugu nka Nigeria, South Africa, na Kenya bimaze kugera. Ndabona mu myaka ibiri iri imbere, ibihugu byinshi bizaba bimaze kugera ku rwego rumwe n’ibindi byateye imbere.”

    Alliah Cool yakomeje agaragaza ko mu nzitizi zugarije uru ruganda harimo ubumenyi bucye n’ubushobozi budahagije bw’amafaranga yo kwifashisha mu gutunganya neza amashusho meza ari ku rwego mpuzamahanga. 

    Cobby, umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, na we yagarutse ku iterambere ry'isoko rya sinema kubera imbuga nka YouTube.

    Ati: 'Ubu isoko ryaragutse kubera YouTube. Abayikoze neza bigatanga umusaruro, abakinnyi nabo bakabona amafaranga menshi kuko abakora filime biyongereye.' 

    Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko ubu buryo bushya bwo gutunganya filime hari aho bwishe ireme ryazo, ati: 'Kuba filime ziboneka byoroshye kuri YouTube, byatumye hari abazitunganya nabi batitaye ku gihe n'ubuziranenge.'

    Mu mboni ze, abona mu myaka nk’itanu iri imbere, abona Sinema Nyarwanda izaba igeze kure kuko Abanyarwanda basigaye bakunda filime z’iwabo, mu gihe ku rwego rwa Afurika abona uruganda rwa Sinema ruzaba rumaze gutera imbere cyane bijyanye na filime zikomeye Abanyafurika basigaye bakora zitambuka kuri Netflix.

    Nubwo hari intambwe yatewe, sinema nyafurika iracyahura n'imbogamizi zitandukanye. Iya mbere ni iy'amikoro make, aho abatunganya filime bagorwa no kubona ingengo y'imari ihagije. Ibi bituma benshi bakora filime bakoresha ubushobozi buke, bikagabanya ubuziranenge bwazo. 

    Ikindi kibazo kikigaragara ni uburyo filime zikwirakwizwa. Nubwo hari ibyo kwishimira byagezweho, uburyo bwo kugeza filime ku banyafurika ubwabo buracyari imbogamizi. Nka serivisi za Netflix n'izindi zifasha kugera ku isoko mpuzamahanga, ariko ku mugabane wa Afurika haracyari ikibazo cy'imiyoboro mito y'ubucuruzi bwa filime, ibyo usanga bigabanya inyungu ku bayitunganyije. Kuri ibi hiyongeraho ikibazo cy'ubujura bw'ibihangano, aho filime nyinshi zibwa mu buryo budasobanutse zikaboneka ku isoko ritemewe, ibituma abatunganya filime batabona inyungu ihagije ihwanye n’imbaraga baba babishyizemo. 

    Ababa muri sinema umunsi ku wundi bavuga ko ubufatanye no gushyiraho amategeko agenga uru ruganda ari ingenzi mu gukemura izi mbogamizi. Mu 2023, mu iserukiramuco rya filime ryabereye i Kigali, umunyakenyakazi Ama K. Abebrese yavuze ko “Gukorana nk'Abanyafurika ni ingenzi mu guhangana n'imbogamizi duhura na zo no guteza imbere sinema yacu.” 

    Yagaragaje ko ubufatanye buramutse bwiyongereye, hakabaho politiki nziza n'ishoramari rihagije, sinema nyafurika ishobora kuba igihangange ku rwego rw'isi. 

    Mu gihe iterambere ririmo kwihuta, haracyari urugendo rurerure kugira ngo sinema nyafurika irusheho kumenyekana no kugira agaciro ku rwego rw'isi. Gushyira imbere ubufatanye, kongera ishoramari no gukemura ibibazo by'ubucuruzi bwa filime ni bimwe mu bisubizo byafasha sinema nyafurika kwigaragaza nk'uruganda rukomeye kandi rwihagazeho nk’uko bigaragazwa n’abarubarizwamo.


    Bahavu yagaragaje ko iterambere rya Sinema Nyafurika ryagizwemo uruhare cyane n’ikwirakwira ryihuse ry’ikoranabuhanga

    Alliah Cool agaragaza ko ubumenyi bucye n’ubushobozi budahagije ari zimwe mu nzitizi zikigaragara muri Sinema NyafurikaCobby avuga ko mu myaka itanu iri imbere uruganda rwa Sinema muri Afurika ruzaba rumaze kugera kure hashoboka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153678/intambwe-yatewe-ninzitizi-zikigaragara-icyerekezo-cya-sinema-nyafurika-mu-mboni-zabayibari-153678.html

  • Impamvu 5 zituma udakwiye kubura muri Stade A… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu Saa kumi n’ebyiri ni bwo Amavubi arakira Nigeria kuri Stade Amahoro mu mukino wo ku munsi wa 5 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Hashize icyumweru kirenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rishyize hanze amatike y’uyu mukino kugira ngo Abanyarwanda babe bayagura hakiri kare ubundi bazajye kwihera ijisho uyu mukino.

    Ibiciro by’Amatike yo kuri uyu mukino ahasanzwe hejuru ari 1000 Frw, ahasanzwe hasi hakaba ari 2000 Frw, VIP ikaba ari 20,000 Frw, Business swite ikaba 30,000 Frw,VVIP ikaba ari 50,000 Frw,Executive Seats ikaba ari 100,000 Frw naho Sky Box akaba ari 1,000,000 Frw

    Ikirenzeho abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse nabo bakomeje gushishikariza Abanyarwanda kuzajya gushyigikira abasore babo.

    Nyuma y’ibi InyaRwanda yaguteguriye izindi mpamvu 5 udakwiye kubura muri Stade Amahoro;

    1. Amavubi ayoboye itsinda 

    Nyuma yuko hamaze gukinwa imikino ine mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026,kugeza ubu Amavubi niyo ayaboye itsinda C n’amanota 7 inganya na Afurika y’Epfo ya kabiri na Benin iri ku mwanya wa gatatu.

    Lesotho iri ku mwanya wa kane n'amanota atanu, Nigeria atatu na Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.Amavubi amaze amezi 15 ari kuri uyu mwanya wa mbere dore ko yawufashe tariki ya 21 z’ukwezi kwa 11 muri 2023 nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0.

    Muri rusange imikino 4 ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, imaze gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2025 yatsinzemo ibiri, inganya umwe, itsindwa umwe.

    Kuba Amavubi ayoboye itsinda ni inkuru ikomeye kuko ku munsi wejo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yabigarutseho ko Amavubi ayoboye itsinda ndetse ivuga ko biramutse ariko birangiye mu mikino 6 isigaye yahita ikora amateka yo kubona itike y’igikombe cy’Isi bwa mbere.

    Amavubi ayoboye itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026

    2.Amavubi ntabwo afite imibare mibi imbere ya Nigeria 

    Uyu mukino ni uwa Munani mu mateka ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose. Mu mikino irindwi iheruka guhuza ibi bihugu u Rwanda rwatsinzemo umukino umwe, Nigeria itsinda imikino ibiri maze amakipe yombi anganya imikino ine. Muri iyi mikino u Rwanda rwinjije ibitego bitatu, rwinjizwa ibitego bitandatu.

    Umukino wa Mbere wahuje ibi bihugu byombi wakinwe ku itariki 5 Kamena 2004. Ni umukino wari uwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi ariko warangiye Nigeria itsinze u Rwanda rwari rufite abakinnyi bakomeye nka Gatete Jimmmy ibitego 2-0

    Umukino wa Kabiri wahuje u Rwanda na Nigeria wakinwe tariki ya 6 z’ukwezi kwa Gatanu mu 2005, ukaba wari uwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, wasoje amakipe yombi aguye miswi 0-0.

    Umukino wa gatatu wahuje aya makipe y’ibihugu byombi wakinwe tariki ya 29 z’ukwezi kwa 2 mu 2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa Kane wakinwe tariki ya 6 z’ukwezi kwa 6 mu 2012, ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

    Umukino wa Gatanu aya makipe yombi wakinwe tariki ya 15 z’ukwezi kwa Mbere muri 2018 muri CHAN, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa 6 wakinwe ku itariki 10 Nzeri 2024 nawo warangiye amakipe yombi anganya 0-0 mu marushanwa yo gushaka itike y'igikombe cya Africa AFCON kizabera mu gihugu cya Morocco.

    Umukino wa karindwi wahuje u Rwanda na Nigeria wabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2024, ukaba wararangiye u Rwanda rutsinze Nigeria imbere y'abafana babo ibitego 2-1. Ibitego byarwo byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange mu gihe Nigeria yatsindiwe na Samuel Chukwueze.

    Amavubi ntabwo afite imibare mibi imbere ya Nigeria 

    3. Umukino wa mbere wa Adel Amrouche 

    Ku wa Gatanu ubwo Amavubi azaba yakiriye Nigeria, uzaba ari umukino wa mbere k’Umunya-Algeria Adel Amrouche uheruka guhabwa inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu asimbuye Torsten Frank Spittler.

    Mu bakinnyi uyu mutoza yahamagaye ntabwo yakozemo impinduka cyane ariko hari abo yongeye kugarura bari bamaze igihe badahamagarwa barimo Hakim Sahabo, Manishimwe Djabel, Rafael York na Ishimwe Pierre.

    Adel Amrouche watoje ibindi bihugu birimo Yemen, Kenya, Equatorial Guinea, Botswana, Libya na Tanzania afite akazi ko gukomereza aho Torsten Frank Spittler yari agejeje aha ibyishimo Abanyarwanda.

    4. Nigeria mu mibare ikomeye

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria iri mu mibare ikomeye mbere yo gukina n’Amavubi aho itagomba gukora ikosa na rimwe kuri uyu mukino. Kugeza ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 3 mu gihe habura imikino 6 kandi kugira ngo izabone itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 isabwa gusoza iyoboye itsinda.

    Bivuze ko isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igire icyizere cyo kuzabona itike y’igikombe cy’Isi. Ikipe y’igihugu ya Nigeria iramutse itsinze Amavubi yagira amanota 7 ikaba yakwegera imyanya ya mbere mu gihe Afurika y’Epfo na Benin zaba zatakaje imikino yazo.

    5. Nigeria ifite amazina akomeye 

    Ikipe y’igihugu ya Nigeria ifite abakinnyi benshi bakomeye bakina ku mugabane w’Iburayi mu makipe akomeye yakururira abantu kujya muri Stade Amahoro.

    Abo barimo Victor Osimhen ukinira Galatasaray yo muri Turukiya,Samuel Chukwueze ukinira AC Milan na Ademola Lookman ukinira Atalanta FC zo mu Butaliyani na Victor Boniface ukinira Bayer Leverkusen yo mu Budage.

    Hari kandi Alex Iwobi na Calvin Bassey bakinira Fulham, Ola Aina ukinira Nottingham Forest Wilfred Ndidi ukinira Leicester City zo mu Bwongereza.

    Victor Osimhen ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Nigeria 

    Hari impamvu nyinshi Abanyarwanda bakwiye kujya muri Stade Amahoro gushyigikira Amavubi imbere ya Nigeria 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153684/impamvu-5-udakwiye-kubura-muri-stade-amahoro-mu-mukino-amavubi-azakiramo-nigeria-153684.html

  • Dore igitego cya Kaboy w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore na Yanga Princess yatsinze Simba Queens cyatumye Aba-Tanzania bacika ururondogoro – VIDEWO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Kaboy w'ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore na Yanga Princess yatsinze Simba Queens cyatumye Aba-Tanzania bacika ururondogoro.

    Rutahizamu, Mukandayisenga Jeannine 'Kaboy' yahesheje ikipe ye ya Yanga Princess amanota 3, nyuma yo kwinjiza igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wahuje iyi kipe na Simba Queens. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 48′.

    Source : https://yegob.rw/dore-igitego-cya-kaboy-wikipe-yigihugu-amavubi-yabagore-na-yanga-princess-yatsinze-simba-queens-cyatumye-aba-tanzania-bacika-ururondogoro-videwo/

  • Abakinnyi n’abafana 25 bapfiriye mu mpanuka y'ubwato – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko abantu 25 bapfiriye mu mpanuka y'ubwato yabereye mu ruzi rwa Kwa. Abapfuye barimo abakinnyi b'umupira w'amaguru n'abafana bari bavuye mu mukino wabereye mu gace ka Mushie.

    Nk'uko byemejwe na Renacle Kwatiba, umuyobozi wa Mushie, abandi bantu bagera kuri 30 barokotse iyo mpanuka.

    Mu rwego rwo kubaha abahitanywe n'iyi mpanuka, hazabaho umunota wo kwibuka mbere y'umukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi uzahuza DR Congo na Sudani y'Epfo. Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu saa moya z'umugoroba, aho DR Congo izakira Sudani y'Epfo mu mukino wa gatanu wo mu itsinda B mu majonjora y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Kugeza ubu, DR Congo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda B n'amanota arindwi, ikaba irushwa amanota atatu na Sudani ndetse n'inota rimwe na Senegal. Ku rundi ruhande, Sudani y'Epfo iri ku mwanya wa gatanu n'amanota abiri gusa mu mikino ine yakinnye.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-nabafana-25-bapfiriye-mu-mpanuka-yubwato/

  • APR FC yavuye ku mwanya wa 2, Rayon Sports ikomeza kuyobora: Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 21 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje kwerekana ubusatirizi bukomeye nyuma y'iminsi 21 ya Rwanda Premier League, aho iri ku mwanya wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi. Iyi kipe yatsinze ibitego 32, bikaba bituma irusha andi makipe yose mu rugamba rwo gutsinda ibitego.

    Mu makipe ayikurikiye, Police FC ifite ibitego 27, APR FC ifite 25, naho Marine FC ifite 24. Ibi bigaragaza ko Rayon Sports ifite ubusatirizi butajegajega, kandi ikomeje gushimangira ubushobozi bwayo mu kibuga.

    Ku rundi ruhande, amakipe nka Etincelles FC na Muhazi United afite ubusatirizi bugifite intege nkeya, kuko yatsinze ibitego bike ugereranyije n'andi makipe.

    Ese ubona ikipe ushyigikiye ifite ubusatirizi bukwiye kugira ngo irangize shampiyona iri mu makipe akomeye?

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yavuye-ku-mwanya-wa-2-rayon-sports-ikomeza-kuyobora-uko-urutonde-rwa-shampiyona-ruhagaze-nyuma-yumunsi-wa-21/