Blog

  • Nyamasheke: CG Murenzi yerekanye uko ubumwe bw'Abanyarwanda bwabafashije gutsinda inyeshyamba za FLN – #rwanda #RwOT

    Hagati y'umwaka wa 2018 na 2021, inyeshyamba z'umutwe wa MRCD- FLN zagabye udutero shuma mu turere dukora ku ishyamba rya Nyungwe turimo Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y'Iburengerazuba, na Nyaruguru na Nyamagabe two mu ntara y'Amajyepfo.

    Muri izi nyeshyamba harimo izavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zambukira mu kiyaga cya Kivu, zigera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kilimbi zerekeza mu ishyamba rya Nyungwe.

    Ku wa 18 Werurwe 2025, ubwo CP Murenzi yaganirizaga abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha yababwiye ko ubwo izi nyeshyamba zinjiraga mu karere ka Nyamasheke yari umuyobozi wa Brigade ya 511 ikorera mu karere ka Nyamasheke.

    Ati 'Afande yari yanyohereje ku ikosi, ariko abaturage b'aka karere banyohererezaga amakuru, bambwira ngo afande bageze aha, nanjye ngaha amakuru abari aho biri kubera bagatoragura. Naje ikosi nyisoje. Umwanzi wari waje icyo gihe sinzi niba yaragize n'usubirayo ngo amuhe inkuru.'

    Magingo aya izo nyeshyamba zaratsinzwe, mu ishyamba rya Nyungwe hari umutekano usesuye.

    CG Murenzi yavuze ko ibyo aba baturage bakoze ari ikimenyetso cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa biranga Abanyarwanda.

    Yabwiye abagororwa bari i Nyamasheke ahanyuzwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo basubire mu miryango yabo ko u Rwanda rurinzwe mu buryo badakeka.

    Ati 'Mwebwe aho muri hano ntabwo mubizi ukuntu igihugu kidadiye ku mutekano kubera ubumwe bw'Abanyarwanda. Icyo gihe rwose igikorwa cyo gutoragura abacengezi bari bibeshye ko baje guhungabanya umutekano w'iki gihugu cyaroroshye cyane kubera uruhare rw'abaturage b'aka karere.'

    Komiseri mukuru wa RCS yakomeje abwira aba bagororwa ati 'Reka mbahe urundi rugero rutari kure. Ejobundi mu murenge wa Mahembe, uwakoze Jenoside yaje kuhihisha atazi ubumwe bw'Abaturage ba Nyamasheke. Abaturage ba Nyamasheke baravuga bati 'ntibishoboka. Baratamutanga ubu arafunze.'

    CG Murenzi yashimye gahunda yatangijwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, yo kubigisha ubumwe n'ubudaheranwa, avuga ko izafasha abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bagiye kurangiza ibihano bagasubira mu miryango yabo barahindutse, Abanyarwanda bakababonamo andi maboko aje kubafasha kurinda umutekano w'igihugu.

    Kuri ubu mu magorero atandukanye mu Rwanda hasigayemo abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi 17 abandi bose barangije ibihano basubiye mu miryango yabo.

    CG Murenzi yeretse abagororwa bafungiye ibyaha bya Jenoside uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwabafashije gutsinda inyeshyamba

    Abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha bari kwigishwa amasomo y’uburere mboneragihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-cg-murenzi-yerekanye-uko-ubumwe-bw-abanyarwanda-bwabafashije

  • Fireman yasoje urugendo rwo kwivuriza mu kigo… – #rwanda #RwOT

    Fireman wamamaye mu ndirimbo zinyuranye kuva mu myaka 20 ishize, yari muri iki kigo cy'i Huye kuva mu mpera za Mutarama 2025, aho yari yijyanye nyuma yo gusanga akeneye umwanya wo kwiyitaho no kwitekerezaho mu bijyanye n'imitekerereze kugira ngo yongere ashyire imbaraga mu bikorwa bye by'umuziki, amere neza. 

    Umuraperi Jay C wabanye mu rugo rumwe na Fireman kuva biga mu mashuri abanza, yabwiye InyaRwanda ko Fireman yageze mu rugo rwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, ni nyuma y'igihe cyari gishize abarizwa muri kiriya kigo cy'i Huye. 

    Fireman yafashe icyemezo cyo kujya i Huye nyuma y'uko asoje igitaramo 'Icyumba cya Rap' yahuriyemo n'abaraperi bagenzi be cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari ibihumbi by'abafana b'iyi njyana.

    Ni icyemezo yafashe, kuko yumvaga ashaka guhura n'umuganga we mu by'imitekerereze i Huye muri 'Isange Stop Center', ndetse yakoresheje uyu mwanya mu rwego rwo kuruhuka no kongera kwiyitaho kugirango azagarukane imbaraga mu muziki.

    Ku wa 28 Gashyantare 2025, Fireman yatunguranye mu gitaramo cya 'Tour du Rwanda Festival' cyabereye mu Mujyi wa Huye ataramira abakunzi be. Yahuriye ku rubyiniro n'abandi bahanzi Bwiza, Bushali, Juno Kizigenza, Mico The Best na Senderi Hit.

    Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn'B aho yitwaga izina rya Gintwd.

    Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bull Dogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

    Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

    Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n'uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

    Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni 'Ibyanjye ndabizi' aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka 'Nyita tuff', 'impande zanjye ni umwanda', 'Ndabura', 'Bana bato' n'izindi.

    Fireman yakoranye n'abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka 'Inkovu z'amateka' ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n'abandi.

    Ku wa 28 Gashyantare 2025, umuraperi Fireman yatunguye abari bitabiriye ibitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival' i Huye arabataramira  

    Fireman yabarizwaga mu kigo ngororomaco cy'i Huye kuva mu mpera za Mutarama 2025

    KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA FIREMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153696/fireman-yasoje-urugendo-rwo-kwivuriza-mu-kigo-ngororamuco-i-huye-153696.html

  • Tom Close yavuze impamvu yifashishije Jay C n… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, ni nyuma yari amaze iminsi ayiteguza abafana be n'abakunzi b'umuziki we. Yatanze integuza y'iyi ndirimbo nyuma y'uko hari hashize ibyumweru bibiri asohoye indirimbo 'Cinema' yakoranye n'umuraperi Bull Dogg. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Tom Close yasobanuye ko iyi ndirimbo 'Agaca' yari ayimaranye igihe kinini, kandi irimo ubutumwa butera abantu imbaraga. 

    Ati 'Ni indirimbo maze iminsi ndimo gukoraho, igamije kurema umutima. Hari ukuntu umuntu acibwa intege n’ibyo abona cyangwa yumva akumva ko nta kerekezo. Iyi ndirimbo igamije kumusubizamo imbaraga.'

    Yavuze ko kwifashisha Jay C na Khalfan muri iyi ndirimbo, yashingiye kuba ari abaraperi beza bakomeye muri iki gihe, kandi yumvaga bahuje neza n'imiririmbire ye.

    Avuga ati 'Jay C na Khalfan ni abaraperi beza gusa ni ubwa mbere dukoranye. Numvaga aribo bayigira nziza nk’uko imeze nshingiye kuri 'style' n’ubundi basanzwe bakora mu ndirimbo zabo.'

    Tom Close umaze imyaka 20 ari mu muziki, yavuze ko isohoka ry'iyi ndirimbo riteguza Album ye ya cyenda izasohoka muri Nzeri uyu mwaka. Akomeza ati 'Album yo iri mu nzira. Izasohoka muri uyu mwaka mu kwezi kwa cyenda (9).'

    Dr. Muyombo Thomas wamamaye ku mazina ya Tom Close mu muziki, atangaje isohoka ry'iyi Album, mu gihe muri Gicurasi 2023, ari bwo yasohoye Album ya Munani yise 'Essence'.

    Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Finally’ yakoranye na Wezi wo muri Zambia, ‘Fly away’, ‘Inside’, ‘Kampala’ yakoranye na A Pass wo muri Uganda, ‘Superwoman’ yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, ‘Be my teacher’, ‘The One’, ‘Party’, ‘Feelings’ yahuriyemo na B-Threy, ‘My Number One’ yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, ‘Don’t worry’ ndetse na ‘Mariwe’.

    Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n'abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso. 

    Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw'Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki rw'uyu muhanzi.

     Tom Close yatangaje ko yasohoye indirimbo 'Agaca' mu gihe ari kurangiza Album ye ya Cyenda
    Umuraperi Jay C aririmba mu gitero cya nyuma cy'iyi ndirimbo 'Agaca' ifite iminota 3 n'amasegonda 2'
    Umuraperi Khalfan yumvikana mu gitero ya mbere cy'indirimbo ya mbere yakoranye na Tom Close

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'AGACA' YA TOM CLOSE, JAYC NA KHALFAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153702/tom-close-yavuze-impamvu-yifashishije-jay-c-na-khalfan-mu-ndirimbo-iteguza-album-ya-cyenda-153702.html

  • Ngoma: Umugabo yishwe n'inzoga bari bamutegeye – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 19 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Mutsinda mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma.

    Uyu mugabo yategewe kunywa amacupa arindwi y'izi nzoga kuko abo bari kumwe bemezaga ko atayamara, bamubwira ko nayamara bari buyishyure.

    Yatangiye kuzinywa ageze ku gacupa ka gatanu aba ari bwo amererwa nabi bamujyana kwa muganga birangira yitabye Imana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iby'umuturage wategewe kunywa inzoga z'ibyuma babimenye, ashimangira ko unywa inzoga nyinshi kubera intego aba ari gushaka kwiyahura.

    Yagize ati 'Iriya nzoga iremewe kandi iranacuruzwa ariko duhora dukangurira abantu ko banywa mu rugero. Ikintu cyose yewe n'umuti ukuvura iyo unyweye mwinshi waguhitana n'ibiryo iyo uriye byinshi ukarenza ni bibi. Turabasaba kwirinda intego nk'izi.''

    Meya Niyonagira yashishikarije abaturage kwirinda kunywa inzoga z'inkorano no kunywa mu rugero, anabasaba kwirinda gutega kuko bishobora kubaviramo ibibazo yaba uwatanze intego n'uwategewe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yasabye abaturage kwirinda bene ibyo bikorwa kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ati 'Abantu banywa inzoga bakwiriye gushishoza bakareba ko inzoga banywa zujuje ubuziranenge, bakanywa mu rugero aho bishoboka bakazireka kuko inzoga iyo unyweye nyinshi zirakwica.'

    Yasabye abaturage kureka imikino yo gutega kuko ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo abasaba gufasha mu kwerekana abakora izo nzoga z'inkorano kugira ngo bakurikiranwe.

    Umuturage wo mu Karere ka Ngoma yishwe n’inzoga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-yategewe-kunywa-uducupa-turindwi-tw-inzoga-z-ibyuma-apfa-ageze-ku-ka

  • Urugendo rwa Sol Solange uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga (Video) – #rwanda #RwOT

    Bamwe bamumenye kubera uburyo ahuza kumenyekanisha ahantu no gushyiramo umunyu, aho atangira amashusho akenshi agira ati 'uko nageze…'

    Sol Solange ubusanzwe witwa Nishimwe Solange, yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora amashusho nk'aya mu Ukuboza mu 2023.

    Icyo gihe yari mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw'ahantu hatandukanye mu gihugu ariko akabikora atazi ko bizagera aho byageze ubu cyane ko byatangiye no kumwambutsa imipaka akajya hanze y'u Rwanda.

    Avuga ko mbere yo gutangira akazi kumenyekanisha ubukerarugendo yabanje kuba umusizi, akaba umukomisiyoneri, umwarimu, umufotozi ndetse n'umuforomo.

    Avuga ko kwiyumvamo gukora amashusho avuga ahantu hatandukanye yasuye, byaje kuko ari umuntu mu busanzwe ukunda gufotora wanabyihuguyemo.

    Ati 'Ndi umuntu wakuze akunda gufotora n'ibindi byerekeye gufata amashusho. Bimwe narabyiyigishije ibindi mfata amasomo y'igihe gito. Kubikora nkunda gufotora byose ni ibintu bimwe, nabanje guhura n'ibibazo byo kubura ibikoresho ndavuga nti reka njye nkora amashusho ndi mu muhanda.'

    Agaragaza ko ikintu cyamuteye imbaraga ari ukuba ibintu akora yari asanzwe abyiyumvamo kandi abikunda mu buryo budasanzwe.

    Ati 'Ndi mu bantu batekereza ikintu ariko iyo ntagikoze ngo kive mu nzira kiba gipfuye. Ubwo rero iyo ntifatiranye ngo mbikore biragenda. Mbikora kuko mbikunda kurusha uko navuga ngo nshaka ko kanaka abibona.'

    Zimwe mu mbogamizi we na bagenzi be bakora 'Content Creation' mu Rwanda, avuga ko ari ukuba amashusho bakora ku mbuga nkoranyambaga batayishyurirwa ahubwo bagenda babona amafaranga kubera kwamamaza kandi mu bindi bihugu atari ko bimeze ho bahembwa n'izo mbuga bashyiraho ubwo butumwa.

    Sol Solange akunzwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga

    Sol Solange amaze umwaka umwe atangiye kumenyekana

    Sol Solange avuga ko ibyo kumenyakanisha hantu mu mashusho yabitangiye atazi ko bizagera aho bimuhemba

    Sol Solange ni umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana kubera kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu mashusho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-sol-solange-uri-mu-bakunzwe-cyane-ku-mbuga-nkoranyambaga-video

  • Rusizi: Inzu y'ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 34 Frw – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Nyange Umurenge wa Bugarama ku wa 18 Werurwe 2025.

    Abatuye hafi y'iyi nzu bagerageje kuzimya no gusohora bimwe mu bicuruzwa byarimo, kuko inkongi yari ifite imbaraga hahiramo byinshi.

    Muragijimana Landouard wari ufite farumasi muri iyi nzu yabwiye IGIHE ko ubwo yari akiryamye yumvise inkongi y'umuriro asohoka uko yakaryamye, ibyari mu cyumba araramo gifatanye n'aho yacururizaga byose bihiramo.

    Avuga ko iyi nkongi yanibasiye iduka yacururizagamo imiti, hahiramo imiti, n'ibindi bikoresho yifashishaga mu bucuruzi.

    Ati 'Ibikoresho n'ibicuruzwa byanjye byangijwe n'iyi nkongi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 16Frw. Farumasi yonyine yari ifite agaciro ka miliyoni 14Frw, ni zo nari narafatiye ubwishingizi. Mfite icyizere ko ikigo nafashemo ubwishingizi kizazinsubiza'.

    Mu bikoresho byahiriye muri iyi nzu harimo mudasobwa n'ibindi bikoresho by'undi mucuruzi watangiraga serivisi za Irembo n'iz'amabanki mu wundi muryango.

    Manirakiza Emmanuel, akaba na nyir'inzu yahiye yavuze ko yabaze ibyangiritse kuri iyi nzu agasanga yahombye miliyoni 12 Frw kubera ko itari mu bwishingizi.

    Ati 'Isomo byampaye ni uko nasanze umuntu ufite inzu y'ubucuruzi akwiye kuyifatira ubwishingizi'.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred yihanganishije abahuye n'iki kiza.

    Ati 'Turashishikariza abacuruzi n'abafite inzuzu y'ubucuruzi kujya bibuka kuyashyira mu bwishingizi kuko impanuka idateguza, ariko tunabashishikariza kugira uruhare mu kwirinda ibiza kuko hari ibiza bishobora kwirindwa'.

    Inzu y'ubucuruzi yo mu Karere ka Rusizi yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 34Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inzu-y-ubucuruzi-yahiriyemo-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-zirenga-34frw

  • Agahinda n'ubwoba muri Afurika y'Epfo nyuma y'ibura ry'imirambo itatu mu buryo bw'amayobera #rwanda #RwOT

    Muri Afurika y'Epfo, agahinda, ubwoba, n'impagarara byafashe intera ikomeye nyuma y'uko hamenyekanye inkuru y'akababaro y'ibura ry'imirambo itatu mu buryo butunguranye, aho kugeza ubu irengero ryayo rikiri amayobera.

    Abaturage, incuti z'imiryango, n'abayobozi b'iyo miryango bacyari kurwana no kumva uko ibintu byagenze, dore ko nta kimenyetso na kimwe kiragaragaza aho iyo mirambo yaba yaragiye.

    Iki kibazo cyateje impungenge zikomeye muri sosiyete, cyane cyane ko abantu batangiye kugira ubwoba bw'impamvu n'uburyo iyi mirambo yaba yarabuze.

    Abaturage bavuga ko ibi ari ibintu bidakunze kubaho, ndetse bamwe bagaragaza ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano w'imva n'uburyo imirambo irindirwa umutekano mu bitaro no mu nzu zitunganya imirambo ( Morgue ).

    Imiryango y'ababuze imirambo yagaragaje akababaro gakomeye, ivuga ko iki kibazo cyabateye ihungabana, dore ko bari biteguye gusezera ku bakunzi babo mu cyubahiro gikwiye.

    Bamwe mu bagize iyi miryango bagaragaje impungenge ko bishobora kuba bifitanye isano n'ibikorwa by'ubupfumu cyangwa ubucuruzi bw'ibice by'imibiri y'abantu, ibintu byagiye bivugwa mu bice bimwe by'iki gihugu mu bihe byashize.

    Inzego z'umutekano muri Afurika y'Epfo zatangaje ko zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane aho iyo mirambo yaba yagiye, ndetse n'ababa babigizemo uruhare nibaramuka babonetse.

    Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru yose yafatwa nk'inkingi ikomeye mu gutahura ukuri kuri iri bura.

    Uretse gukomeza iperereza, inzego z'ubuyobozi zasabye ibigo bitunganya imirambo n'ibitaro kongera imbaraga mu gucunga umutekano w'aho imirambo ibikwa, kugira ngo hatazagira izongera kuburirwa irengero.

    Abaturage basabwe gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku kintu cyose babonye gishobora gufasha inzego zishinzwe umutekano gukemura iki kibazo.

    Iri bura ry'imirambo ryateye impaka nyinshi, bamwe bibaza niba ari uburangare mu micungire y'imirambo cyangwa niba ari ibikorwa bigamije gukoresha iyo mirambo mu buryo butemewe n'amategeko. Igihe cyose iperereza ritaratanga ibisobanuro bifatika, ubwoba, impungenge, n'agahinda biracyari byose muri Afurika y'Epfo.

    Muri Afurika y'Epfo, agahinda, ubwoba, n'impagarara byafashe intera ikomeye nyuma y'uko hamenyekanye inkuru y'akababaro y'ibura ry'imirambo itatu mu buryo butunguranye, aho kugeza ubu irengero ryayo rikiri amayobera.

    Source : https://kasukumedia.com/agahinda-nubwoba-muri-afurika-yepfo-nyuma-yibura-ryimirambo-itatu-mu-buryo-bwamayobera/

  • Polisi y'u Rwanda yibukije Abasilamukazi amoko y'imyambaro yemewe, Nikab ikaba itemewe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa Abasilamukazi ko hari imyambaro yemewe kwambarwa mu Rwanda ndetse n'itemewe, hibandwa cyane ku myenda ijyanye n'umuco n'amategeko y'igihugu.

    Muri ubwo butumwa, Polisi yagaragaje ko imyambaro nk'Jilbaab, Hijaab, na Khimar ari yo yemewe ku Basilamukazi mu gihe Nikab, ipfuka umubiri wose uretse amaso, rimwe na rimwe na yo akaba adashobora kugaragara, itemewe mu Rwanda.

    Polisi yagaragaje ko imyambaro nk'Jilbaab, Hijaab, na Khimar ari yo yemewe ku Basilamukazi mu gihe Nikab, ipfuka umubiri wose uretse amaso, rimwe na rimwe na yo akaba adashobora kugaragara, itemewe mu Rwanda.

    Iri tangazo rije nyuma y'uko hari bamwe mu bagore bo mu idini ya Islam bagaragaje impungenge ku bijyanye n'imyambarire yemewe n'itemewe, cyane cyane abafite umuco wo kwambara Nikab.

    Polisi y'u Rwanda yasobanuye ko icyemezo cyo kutemerera kwambara Nikab kigamije kubahiriza amategeko n'umutekano rusange w'igihugu, kuko iyo myenda ipfuka isura yose bigoye gutandukanya uyambaye.

    Mu bihugu bitandukanye ku isi, hari aho kwambara Nikab byagiye bigenzurwa cyangwa bigashyirwaho amategeko abigenga bitewe n'impamvu z'umutekano.

    Mu Rwanda, Leta ishyira imbere umutekano wa buri wese kandi ikemeza ko abantu bagomba gutandukanywa byoroshye mu buzima bwa buri munsi.

    Bamwe mu bayobozi b'amadini bagaragaje ko n'ubwo Nikab itemewe, abayisilamu bagifite uburenganzira bwo kwambara imyenda ijyanye n'ukwemera kwabo nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Polisi y'u Rwanda yanasabye abantu bose gukomeza kubahiriza amategeko no gukorana n'inzego z'umutekano mu kubungabunga ituze muri rusange.

    Polisi y'u Rwanda yasobanuye ko icyemezo cyo kutemerera kwambara Nikab kigamije kubahiriza amategeko n'umutekano rusange w'igihugu, kuko iyo myenda ipfuka isura yose bigoye gutandukanya uyambaye.

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yu-rwanda-yibukije-abasilamukazi-amoko-yimyambaro-yemewe-nikab-ikaba-itemewe/

  • Ubwamamare bushingiye ku kinyoma bwahawe inte… – #rwanda #RwOT

    Ubanza warabonye n'amashusho agaragaza ko Regis yasubiye mu rukundo na Micky, ngo yatandukanye na AG Promoter. Nyuma utangira kubona uruhererekane rwa filime bombi bahuriyemo, mu rwego rwo gutuma abantu babahanga amaso. 

    Moustapha Kiddo usanzwe ari umushyushyarugamba mu birori n'ubukwe, we yanditse ku rubuga rwa X agaragaza ko atiyumvisha uburyo umukinnyi wa filime uzwi nka Killaman ataka ubukene, yarangiza akajya mu itangazamakuru asobanura uburyo ageze habi, agaragaza ko bifite ikindi kibyihishe inyuma. 

    Ati 'Killaman ari gukora 'Media Tour' asobanura ngo uko yakennye. Ubukene se babukorera promotion. Ako basha.'

    Uribuka igihe amafoto ya Rocky yacicikanaga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko yakoze ubukwe n'umukobwa witwa Ishimwe Carmene.; nyuma bikamenyekana ko ari bimwe mu bice bigize amashusho y'indirimbo ‘Bambe’ ya Papa Cyangwe na Social Mula.

    N'ubwo izi ngero zose zifatwa nk'izaremye ibihuha, ariko kandi ntawabura kuvuga ko abifashishije ibinyoma batumye sosiyete ibahanga amaso mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2025, Nel Ngabo yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe n'umusizi Essy Williamz. Yatanzweho ibitekerezo na benshi bavuze ko bari mu rukundo, abandi bagaragaza ko gukina urukundo n'uyu mukobwa byatuma imiziki y'uyu musore yumvikana cyane.

    Ariko kandi Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda, ko ari inshuti n'uyu mukobwa ndetse ko badakunda. Ariel Wayz we aherutse kubwira Isibo Tv, ko urukundo rwe na Juno Kizigenza rwari urw'ukuri, n'ubwo abantu batekerezaga ko kwari ukubeshya.

    Uyu mukobwa yumvikanishije ko atubakiye umuziki we ku kinyoma, ahubwo yari yatangiye paji nshya mu buzima bwe.

    Mu myaka yashize, ubwamamare bwabaga ishingiro ku mpano, imbaraga, n’ubuhanga bw'umuhanzi.

    Uburyo bwakoreshejwe bwari ubuhanzi bwimbitse, imirimo ikomeye n'ishyaka ryiyubashye. Uyu munsi, ariko, hari impungenge ku cyerekezo imyidagaduro irimo kuganamo—aho ibirangaza biruta ibihangano, n'icyitwa “Showbiz” gisigaye kirushije imbaraga “Talent.”

    Ubwamamare bushingiye ku kinyoma

    Hari abahanzi batakibona ko ubuhanga bwabo ari bwo buzabahesha igikundiro, ahubwo bagahitamo kwiyubakira izina binyuze mu gukoresha amahugu, ibikorwa by'amanyanga n'imyitwarire irangaza rubanda.

    Bamwe bashyira hanze ibihuha by'uko bagiye gukora ibidasanzwe (nk'ibitaramo by'ibihumbi, gukorana n'ibihangange byo hanze), nyamara byose biba ari amayeri yo kwigarurira ibitekerezo by'abafana.

    Bamwe bagura ibitekerezo, abakurikira (followers) cyangwa bakishyura ngo indirimbo zabo zifatwe nk'izamamaye, nyamara mu by'ukuri nta gaciro bifite.

    Hari abahanzi bahisemo uburyo bwo gutukana, gukoresha imvugo mbi cyangwa gusebanya kugira ngo bavugwe. Byagiye bibaho mu myidagaduro aho bamwe batangira intambara zishingiye ku ntambara za baringa.

    Uribuka urukundo rwa Shaddyboo na Producer Yeweeh? Byarangiye gute- Buri umwe yasubije mugenzi we yifashishije imbuga nkoranyambaga, ndetse agaragaza ko habayeho gutakaza igihe.

    Hari aho Shaddyboo yagize ati 'Ati 'Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe kuko ubu njye ntayo nkeneye.

    'Ariko kandi n'ikindi gihe n'undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w'abana babiri, rero ngomba kubarera. Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.'

    Producer Yeweeh abwira InyaRwanda ati ''Reka ngerageze kubisobanuraho gato byumvikane. Ese wakwishyura umuntu ukanamwishyurira kujya abyuka, akanirirwa akwandikira 'message z'urukundo. Njye kuri njye sinakwishyura urukundo reka reka. Ndatekereza ibyo nanditse kuri konti ya Instagram yanjye narabikoze kugirango abantu babone ko ibyo babwirwa barimo kubeshywa.'

    Uyu musore yavuze ko nta mafaranga afitiye Shaddyboo, kuko nawe mu byo yavuze ntiyigeze avuga ayo amufitiye. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yari kwishyura Shaddyboo, kugeza ubwo amafoto n'amashusho byasohotse, byerekanaga neza ko baryohewe mu rukundo.

    Yavuze ko nta mafaranga yagombaga kwishyura Shaddyboo, kuko ubwo bari kumwe yabonaga ko bari mu rukundo- Mbese nta kazi yahaye Shaddyboo ko kumukunda.

    Avuga ati 'Ese namwambuye iki? Avuga ko namwambuye angahe? Ese reka tuvuge ko ahari yaba yari ibyo twapanze, none se koko wakoresha umuntu akajya muri 'Social Media' akuvuga neza kuriya yabikoze, agakora 'Posts', tukagaragara ahantu hatandukanye turi kumwe n'urukundo rwinshi, n'ibindi byinshi.'

    'Niyo mwaba mwaravuganye amafaranga koko ubwo wakwanga kumwishyura. Oya mu magambo make ntacyo numvaga njye ngomba kwishyura kuko ntabwo kari akazi.'

    Ahazaza h’imyidagaduro hatangiye kwitaza ubuhanga bufatiye ku mpano

    Nubwo ibirangaza byafashe umwanya munini, impano z'ukuri ntizizimira burundu. Abahanzi bafite ubuhanga butavangiye n’ubwitange baracyahari, ariko ntibahabwa umwanya ungana n’uw’abakoresha uburyo bw'amanyanga.

    Abafana batangiye guhinduka! Ubu abenshi barasaba umuziki ufite ireme, aho gukurikira abahanzi bazwi gusa kubera amahugu.

    Imbuga nkoranyambaga na serivisi zo gusakaza umuziki zatangiye gukumira ibikorwa by'uburiganya, bigatuma impano y’ukuri yigaragaza. Ibi uzabibona umunsi uzatwara indirimo y'uyu muhanzi ukayiyitirira ukayishyira ku rubuga rwa Youtube cyangwa se ahandi.

    Zimwe mu nyandiko ziri kuri Internet zigaragaza ko mu gihe isi y'imyidagaduro igenda ihinduka, abahanzi bafite amahitamo abiri:

    Kugendera ku buhanga n'umurava — Bahanga ibihangano bifite ireme, bagakora umurimo ukwiye mu buryo burambye.

    Gukomeza inzira y’uburyarya — Ariko bigira iherezo kuko abafana batinda bakamenya ukuri.

    Ubwamamare butajyanye n'impano n'ubuhanga burangira bugusenyutse. Icyo abahanzi bagombye kwitaho si ugushaka amayeri yo kumenyekana by'ako kanya, ahubwo ni ugushyira imbere ubunyamwuga n'imbaraga mu mwuga wabo.

    Mu gihe imyidagaduro irimo guhinduka, abantu batangiye kongera gusaba umuziki n'ubuhanzi bufite ireme, ibyo bikaba ari amahirwe ku bafite impano nyazo.

    Umuraperi Dany Nanone aherutse kubwira InyaRwanda, ko ubwo Kendrick Lamar yahuraga n'abaraperi bo mu Rwanda mu 2023, yababwiye ko kubakira umuziki ku kinyoma no gushaka kubaho nk'abandi atari byo bituma umuhanzi akomera ku Isi.

    Yabahaye ingero z'uburyo yatangiye umuziki ashaka kwigana Jay-Z na Nas, ariko umunsi yimye, nibwo yabaye igitangaza ku Isi.

    Adele na John Legend ni bamwe mu bahanzi bavuze by’umwihariko ku ngaruka zo gukoresha ikinyoma mu muziki.

    Adele yagaragaje akamaro ko kuba inyangamugayo no gukoresha impano ye mu buryo bw’umwimerere. Yigeze kuvuga ati: “Fame is not real, so how am I supposed to write a real record for anyone to enjoy if I'm living a very fake life?”

    Ayo magambo ya Adele asobanuye ko ubwamamare (fame) atari ikintu cy’ukuri, kandi ntiyashobora gukora umuziki ufite agaciro ku bantu niba ubuzima bwe ari ubwo kubeshya cyangwa gukurikira ibintu bitari ukuri.

    Mu yandi magambo, avuga ko kugira ubwamamare bwuzuye ibinyoma byagira ingaruka ku buryo abasha gukora ibihangano by’ukuri kandi byumvikana ku bantu. 

    Ibi byerekana ko Adele ashyira imbere ukuri n’ubunyangamugayo mu muziki we, kandi ko atemera gukoresha amayeri cyangwa ikinyoma kugira ngo agere ku bwamamare.   

    Mu Ukwakira 2024, nibwo Regis yatangaje ko yatandukanye na Micky nyuma y’igihe bari mu rukundo

    Micky amaze iminsi agaragaza ko yasubiye mu rukundo na Regis, kandi byubakiye ku mushinga wa filime bahuriyeho

    Aisha Inkindi yari yagaragaje ko yishimiye kwambikwa impeta na Mucoma

    Amafoto ya Inkindi Aisha na Mucoma yaciye ibintu, bimenyekana ko uyu muhanzi ari guteguza indirimbo nshya

    Killaman amaze iminsi mu biganiro byubakiye ku kumvikanisha yakennye- Ku rubuga rwa X hari abavuga ko iki ari ikinyoma, kuko adakwiriye kujya mu itangazamakuru avuga uburyo ageze habi



    Nel Ngabo yasohoye amafoto yatumye bamwe batekereza ko ari mu rukundo n’iyi nkumi- Yavuze ko ari inshuti bisanzwe, kandi bamaranye imyaka itanu

    Shaddyboo yumvikanye mu majwi avuga ko Producer Yeweeh yamwambuye amafaranga bari bumvikanye kugirango bakine ko bakundana- Ibi byatumye Yeweeh avugwa cyane mu itangazamakuru, cyo kimwe na Shaddyboo kandi atari ukuri


    Ariel Wayz aherutse gutangaza ko yakundaga bya nyabyo Juno Kizigenza n’ubwo baje gushwana

    BYAGENZE GUTE NGO KILLAMAN ATAKE UBUKENE? KANDA HANO UBASHE KUMVA UBUSESENGUZI

    “>

    KILLAMAN AHERUTSE GUTANGAZA KO YAHUYE N’IGIHOMBO MURI FILIME NYUMA Y’UKO ASIGIYE UBUYOBOZI BAMWE MU BO BAKORANA

    “>

    PRODUCER YEWEEH YINJIYE MU MUZIKI KU MUGARAGARO NYUMA YO KUVUGWA MU RUKUNDO NA SHADDYBOO

    “>

    NEL NGABO YASOHOYE INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ AYIHEREKERESHA AMAFOTO ARI KUMWE N’INKUMI

    “>
    UBWAMAMARE BWUBAKIYE KU KINYOMA BWIGARAGAJE CYANE MU NDIRIMBO ‘BAMBE’

    “>

    MICKY YONGEYE GUHURIRA MURI FILIME NA REGIS NYUMA Y’AMEZI ARENGA 5 BADACANA UWAKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153671/ubwamamare-bushingiye-ku-kinyoma-bwahawe-intebe-ahazaza-himyidagaduro-yatangiye-kwitaza-ub-153671.html

  • Kayonza: Huzuye ishuri ry'icyitegererezo ryatwaye hafi miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Ryubatswe mu Murenge wa Gahini munsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rukara. Ryuzuye ritwaye arenga miliyari 1,9 Frw.

    Rifite ibyumba 11 by'amashuri abanza, icyenda by'amashuri yisumbuye na bitatu by'amashuri y'incuke.

    Muri iri shuri kandi hubatswemo inzu abana bariramo, iy'abafite ubumuga, ibiro, icyumba cy'umukobwa, isomero na laboratwari. Byose biri ku buso bwa hegitari ebyiri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iri shuri ryashyizwemo ibintu byose by'ingenzi kugira ngo ribere ayandi icyitegererezo mu myigishirize.

    Ati 'Abanyeshuri na bo bishimiye iki kigo kubera ko harimo iby'ingenzi bakeneye byose na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri irahari kandi barya indyo yuzuye bakanahaga. Umwana wariye neza ku ishuri, akiga neza, akabona abarimu beza nta kintu na kimwe cyamubuza gutsinda, turashaka ko riba icyitegererezo mu bintu byose.''

    Tuyizere Marie Chantal urerera abana babiri muri iri shuri, yavuze ko mbere abana babo bigaga ahantu hari ubucucike, ariko ubu bishimira ko basigaye biga ari bake mu ishuri kandi bakanakurikiranwa neza.

    Iteto Lea wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi, yavuze ko amezi make amaze muri iryo shuri yasanze hari itandukaniro n'ahandi yize kuko rifite ibikoresho byose bifasha umunyeshuri gukora ubushakashatsi akabona byinshi mu byerekeye ibyo yiga.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kugira ibigo nk'ibi by'icyitegererezo mu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme.

    Ati 'Iyo mwarimu yigishiriza mu nyubako nziza, afite ibikoresho byose bituma kwigisha bigenda neza n'ireme ry'uburezi rikazamuka. Ikindi iri shuri rifite umwihariko kuko riri hafi ya Kaminuza y'u Rwanda, bizafasha abiga uburezi kubona aho bimenyereza umwuga hafi.''

    Dr Mbarushimana yavuze ko kandi inzobere zo muri Kaminuza y'u Rwanda zizajya zisura iri shuri zihe abarimu bahigisha ubumenyi ku buryo bizongera imitsindire y'abana.

    Kuri ubu iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 832 barimo 166 biga mu mashuri y'inshuke, 414 biga mu mashuri abanza na 252 biga mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatanu.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson ni we wafunguye iri shuri ku mugaragaro

    Ni ishuri rifite inyubako zigezweho

    Iki kigo kizajya gifasha abiga uburezi muri kaminuza kubona aho bimenyerereza umwuga

    Aho abanyeshuri baryama ni uku hameze

    Ishuri ry’icyitegererezo ryuzuye i Kayonza ryigigirwamo n’abanyeshuri 832

    Dr Neson Mbarushimana ubwo yafashaga abana bo kuri iki kigo kubona amafunguro ya Saa Sita

    Iri shuri ryuzuye ritwaye akabakaba miliyari 2 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-huzuye-ishuri-ry-icyitegererezo-ryatwaye-hafi-miliyari-2-frw