Blog

  • Imana itanga icyo ukennye, ntitanga icyo ukeneye #rwanda #RwOT

    Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu. Abafilipi 4:19. Ntabwo umuntu akena gusa mu bifatika, ahubwo akena mu mwuka no mu marangamutima. Ese wari uzi ko Imana yinjiye mu buzima bwawe ushobora gusanga utari umukene?

    Dawidi we yaravuze ngo'Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena.”, Zaburi 23:1'. Ubu bukene Dawidi yavuze twabusobanura mu magambo atatu: Ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, nta n’icyo nzakena.

    Ni gute umuntu nka Dawidi wabayeho akennye byose, iwabo batamukunda, wabayeho aragiye intama, umuntu wabayeho ubuzima bubabaje, avuga ngo 'Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzacyena?. Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri 'Agakiza Tv’ aragaruka kuri iyi ngingo.

    Byose bishingiye ku buzima bw’umwungeri n’intama, hamwe no kugira umutima unyuzwe

    Twibuke ko Dawidi yari umuhanga mu kuragira!. Abungeri bo muri kariya gace uko baragira, intama ibaho itegereje byose ku mwungeri: Ayishakira amazi, ayirinda mu butayu, ayimenyera byose, igitangaje ni uko no kuryama aryama hagati mu ntama.

    Ese dufite ibyiringiro mu Mana kugeza ubwo tuvuga ngo’Uwiteka niwe mwungeri wanjye ntacyo nzakena’?.

    Iyo urebye abakristo bo muri iyi minsi, tugerageza kwiyitirira izina rya Yesu ariko ibisigaye turirwariza : Dushugurika nk’abandi, tubeshya nk’abandi, twambura nk’abandi, mbese ubuzima bwacu nta byiringiro dufite ku mwungeri mukuru, ahubwo tubaho nkuko abandi bantu bose babaho. Muby’ukuri ntabwo tubayeho nkuko intama ibana n’umwungeri.

    Habaho ubukene bwo mu mwuka, mu marangamutima n’umubiri(inyuma)

    Ntabwo ubukene bureberwa mu mubiri gusa, ahubwo no kubaho utarahawe agaciro, utarahawe urukundo, utarahawe iby’ibanze byaguha indangagaciro nk’izadawidi nabyo ni ubukene. Ariko ubukene bubi kuruta ubundi bwose ni ugukena Imana mu buzima bwawe, ni ukubaho utari inshuti y’Imana utarakiriye Kristo mu buzima bwawe, kubera ko kwakira Kristo ari urufatiro rw’iyindi migisha yose uzagira.

    Ubukene bwo mu mwuka

    Agakiza ni ubuntu, ni ugukoresha amahitamo yawe ukavuga ngo 'Nemeye kwakira Krisito nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye’, ubukene bw’imbere mu mwuka buzaba burangiye. Yesu azahinduka urufatiro rw’ibyo uzakora byose, ariko niba udafite Imana mu buzima bwawe, ejo hazaza hawe hazaba hagoye kuko urufatiro wubakiyeho rutarimo Imana.

    Ntabwo twakwizeza ko urugo rwawe ruzakomera, kuko Uwiteka iyo atari we wubaka abubaka baba bubakira ubusa. Niba Imana itari mu buzima bwawe ibyo uzakora bizagorana ko biba byiza, mu gihe Imana atari yo rufatiro rw’ubuzima bwawe. Yego ushobora kugera ku bintu byinshi byiza, ushobora kugera ku bwamamare ariko amaherezo ashobora kutazaba meza kuko Imana atari yo rufatiro rw’ubuzima bwawe.

    Ubukene bwo mu marangamutima

    Hari igihe umuntu avuga ukumva afite ikibazo cy’ubukene, yagize amarangamutima akomeretse. Muby’ukuri arifuza ko aho hantu hahazwa kandi ataremeye ko Kristo yamubera urufatiro, cyane ko ari we wemeye kwikorera imibabaro yacu. Agakiza gakiza ibintu bine: Gakiza ibyaha, indwara, ibikomere kagakiza n’imivumo.

    Iyo wakiriye Kristo mu buzima bwawe n’icyo gice cy’ubukene bwo mu marangamutima aragihindura, ukaba wavuga nka Dawidi ngo ' Uwiteka niwe mwungeri wanjye ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, nta n’icyo nzakena'.

    Ubukene bw’umubiri (inyuma)

    Nkuko twabibonye mu Bafilipi, havuga ko Imana izatumara ubukene bwacu bwose. Aha dukwiye kwibaza ni ibiki dukennye mu buzima bwcu?, ushobora kuba udakennye iby’inyuma ahubwo ukeneye kunyurwa mu buzima bwawe, ushobora kuba udakennye ibifatika ahubwo ukeneye guhura n’Imana. Ushobora kuba udakennye ibyo abantu bareba, ahubwo ukeneye guhazwa imbere muri wowe kugira ngo usabane n’Imana. Imana niyinjira mu buzima bwawe uzasanga utari umukene.

    Iyo Yesu wenyine aguhagije, ibindi biza ari inyongera ntabwo biba ibya mbere mu buzima bwawe. Ikibazo ushobora kuba utarasobanukirwa icyo ukennye, ' Uwiteka niwe mwungeri wanjye ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, nta n’icyo nzakena’, ibi ni ugufata ubuzima bwawe ukabushyira mu Mana ukaba ufite ikizere cy’uko ejo uzaba uriho.

    Uwiteka niyinjira mu buzima bwawe , azaguha amahirwe ya kabiri n’ibyo wari warakennye kera, uzumva aguhagije.

    Reba hano inyigisho yose: Uwiteka ni we mwungeri wanjye ntacyo nakennye, ntacyo nkennye, ntacyo nzakena By Pastor Desire H.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imana-itanga-icyo-ukennye-ntitanga-icyo-ukeneye.html

  • Les Députés recommandent la réhabilitation de Labophar/Butare ; un centre de recherche pharmaceutique #rwanda #RwOT

    Il est rapporté qu’en l’an 2000, la CTB/Coopération Technique Belge a financé la rénovation des infrastructures de ce Laboratoire détruites par les vendales Interahamwe de 1994. Elle l’a aussi équipé de machines de pointe capables de produire des médicaments.

    Le caractère particulier de production des médicaments de ce Laboratoire va être administrativement noyé en 2011 dans sa fusion avec un autre établissement médiical public d’importation de médicaments (CAMERWA) pour être coiffé par un ensemble dit RBC/Rwanda Biomédical Center. Ce Labophar est administrativement une division de production médicale (MPD/Medical Production Division) et la CAmerwa devient MPDD/ Medical Procurement and Distribution Division.

    Les députés constatent malheureusement que les objectifs assignés au Labopharqui a fusionné dans RDC n’ont pas été atteints. Il lui avait été donné mission de produire localement des médicaments de l’ordre de 11% par rapport aux médicaments importés par CAMERWA devenu MPDD. “En 2008, un contrôle effectué a montré que sa production n’était que de 0.8%”, disent les députés qui déplorent le non accompagnement de cet effort de production par les pouvoirs publics au point qu’il a enregistré une perte de 300 millions de francs pour achats de matières premières importées qui n’ont pas été utilisées dans la production.

    “J’insiste pour que cette question de LABOPHAR fasse l’objet d’une question orale au Ministre de la Santé pour de plus amples explications”, a dit Hon. Albert Ruhakana qui s’est plaint de la pauvreté des explications données par les autorités ministérielles à ce sujet par le passé.

    “Tous les ans que les rapports de l’OAG/Office de l’Auditeur Général des Finances Publiques ont montré que rien ne va au sein de cet établissement pharmaceutique, la seule réponse qui revenait était qu’il n’y avait pas d’investisseurs privés intéressés à l’acheter. Il se voit que les actuels agents de cet établissement n’ont pas de vision ni de mission de production”, a-t-il ajouté réveillant tout d’un coup ce monde de chercheurs prostrés dans une inactivité patente au moment où, en contrebas dudit LABOPHAR, des tradipraticiens exploitant des jardins d’herbes médicinales n’attendent qu’un clin d’oeil pour qu’ils leur apportent leurs techniques médicinales traditionnelles à qui ils peuvent donner une forme moderne commercialisable.

    Les députés qui ont visité ce complexe pharmaceutique dont Hon. Valens Muhakwa déplore le fait qu’il est visiblement abandonné. Pour lui, c’est une piètre et malheureuse gestion d’un bien public improductif.

    Les députés sont décidés à poursuivre le cas de Labophar qu’ils ont mis dans la catégorie de patrimoine public à l’abandon alors qu’en 2013 ce Labophar était arrivé à un niveau fort intéressant, celui de fabriquer 32 produits pharmaceutiques qui étaient distribués dans les Hôpitaux et Centres de santé du pays.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Les-Deputes-recommandent-la-rehabilitation-de-Labophar-Butare-un-centre-de.html

  • Kenya: Abaganga 10 bishwe na Covid-19 mu minsi ine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Kenya abaganga barenga 35 bamaze kwitaba Imana bazize COVID-19
    Muri Kenya abaganga barenga 35 bamaze kwitaba Imana bazize COVID-19

    Abaganga barashinja Guverinoma kubashyira mu byago byo kwandura Covid-19. Ku wa Gatanu ushize honyine, abaganga bane barapfuye, n’ubwo bitatangajwe niba barigeze guhura n’abarwayi ba coronavirus.

    Umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’urugaga rw’abaganga muri Kenya, Mwachonda Chibanzi, yavuze ko batazahagarika imyigaragambyo kugeza igihe ibyo basabye Guvernoma byose babihawe.

    Abaganga barashaka ko Leta itanga ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bihagije byo kurinda abakozi bose b’ubuzima mu bigo nderabuzima byose, harimo n’abakora mu bitaro byigenga.

    Barashaka kandi ko Leta yaha abakozi bose b’ubuzima bari mu bikorwa byo kurwanya covid-19, amafaranga y’ubwishingizi ku buzima bwabo.

    Bwana Mwachonda yagize ati: “Tuzaboneka mu bikorwa byose by’ubuvuzi mu byumweru bitatu biri imbere, bitabaye ibyo nta kundi twabigenza uretse guhuriza hamwe abanyamuryango bacu mu myigaragambyo idasanzwe mu gihugu hose.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko kuri uyu wa mbere haterana inama yo kuganira ku bwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 mu gihugu ndetse no mu bakozi b’ubuzima.

    Kenya kugeza ubu yemeje ko abantu barenga 70,200 banduye coronavirus iki cyorezo kikaba kimaze guhitana abantu 1,269 muri icyo gihugu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kenya-abaganga-10-bishwe-na-covid-19-mu-minsi-ine

  • Miss Nishimwe Naomie arateganya gushinga ikigo kivura indwara zo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie afite umushinga wo gutangiza ikigo kivura ku buntu indwara zo mu mutwe mu rwego rwo gufasha abakeneye ubuvuzi ariko badafite ubushobozi.

    Ibi yabitangarije mu kiganiro yatanze mu iserukiramuco ryiswe Hamwe Festival ryasojwe mu mpera z'icyumweru gishize.

    Iri serukiramuco ritegurwa na Kaminuza Mpuzamahanga ya Kaminuza ya Global Health Equity rifite intego yo gukoresha ubuhanzi mu buvuzi bw'indwara zitandukanye, muri uyu mwaka rikaba ryaribanze ku buzima bwo mu mutwe.

    Nishimwe Naomie ufite umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe yatanze ikiganiro ku wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, asobanura icyamuteye gutekereza kuri uyu mushinga.

    Yagize ati: 'Mbere y'uko njya muri Miss Rwanda nakurikirwaga n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Hari abantu benshi banyandikiraga bambwira ibyo bari kunyuramo nkabagira inama zikabafasha. Ndavuga nti 'nindamuka mbaye Miss Rwanda nzabasha kugera kuri benshi mbone n'abatera inkunga umushinga wanjye.'

    Nishimwe Naomie yavuze ko bitewe n'uko ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bidakunze kuvugwaho cyane mu Rwanda, ngo ntiyari yizeye ko ashobora gutsinda.

    'Nari mfite ubwoba kuko ni njye wa mbere wari uzanye uyu mushinga, abandi bazanaga ibijyanye n'ubuhinzi n'ibindi. Nari mfite ubwoba ko ntazatsinda.'

    Uyu mwari wagowe no gushyira mu bikorwa umushinga we bitewe n'icyorezo cya COVID-19, yavuze ko afite umushinga wo kubaka ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kandi serivisi zigatangirwa ubuntu kuko aho ziboneka zihenze.

    Ati : 'Icyo nasaba ni uko ikiguzi cy'ubuvuzi bwo mu mutwe kigabanywa kuko birahenze cyane. Ngarutse ku mushinga wanjye ndashaka gushinga ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kandi ku buntu kuko mbona kubona ubuvuzi bihenze.'

    Asaba kwatura bakavuga ibibazo byo mu mutwe bafite, bagashaka ubufasha kuko ubuzima bwo mu mutwe ari nk'ubundi bwose.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/16/miss-nishimwe-naomie-arateganya-gushinga-ikigo-kivura-indwara-zo-mu-mutwe/

  • Kenya: Covid_19 imaze guhitana abaganga 10 mu minsi ine gusa , none bagiye gutangira kwigaragambya #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya Covid_19 gikomeje gukaza umurego hirya no hino ku Isi, muri kenya ho ishyamba si ryeru aho kugeza ubu ihuriro ry'abaganga ryaburiye leta ko mu minsi 21 rizakora imyigaragambyo, ni nyuma y'uko abaganga 10 bapfuye bishwe na Covid_19 mu minsi ine gusa ishize.

    Abaganga bane muri abo bapfuye kuwa gatanu ushize gusa, nubwo bitazwi neza niba Covid_19 barayandujwe n'abarwayi.Iri huriro ry'abaganga rishinja leta kubategeza Covid-19.

    Mwachonda Chibanzi ukuriye ihuriro ryabo yavuze ko bazigaragambya niba ibyo basaba leta itabikoze. Barasaba leta gutanga ibikoresho bikwiriye birinda abaganga n'abafasha babo ku bitaro byose bya leta n'ibyigenga mu gihugu.

    Barasaba kandi leta guha abakozi bose bo mu rwego rw'ubuzima ubwishingizi bukwiriye.Mwachonda yagize ati: 'Turakomeza imirimo yacu muri ibi byumweru bitatu, ariko nyuma yabyo niba ibyo dusaba bitubahirijwe tuzahamagarira abanyamuryango bose mu gihugu kwigaragambya'.

    Minisitiri w'ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, yavuze ko uyu munsi kuwa mbere hari inama yo kwiga ku kwiyongera kwa coronavirus mu gihugu, no mu bakozi bo kwa muganga.Kenya kandi imaze gutangaza amantu 70,200 banduye coronavirus n'abandi 1,269 imaze kwica.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/16/kenya-covid_19-imaze-guhitana-abaganga-10-mu-minsi-ine-gusa-none-bagiye-gutangira-kwigaragambya/

  • Ubuhamya bwa Eugenie wapfakaye afite imyaka 23 akikomeza kuri Yesu #rwanda #RwOT

    Nyiraminani Eugenie, umubyeyi w’abana babiri ukomoka mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rukoma yahuye n’ubuzima bushaririye aho yabaye umupfakazi afite imyaka 23 ariko amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, yashobojwe kwihanganira ibigeragezo byashakaga kumukura mu nzira y’agakiza arashikama arera abana be kandi Yesu amufasha muri byose ntiyiyandurisha icyaha.

    Ubuzima bw’ubupfakazi buragoye cyane kuba umuntu yabubamo adakijijwe ngo abe afite Umwuka Wera nk’umujyanama mu buzima bwa buri munsi kuko niho umwanzi Satani ahera ateza umuntu agahinda gakabije, kwiganyira, kwicira inzira no gushaka ibisubizo mu buryo budahesha Imana icyubahiro. Mu magambo ye Nyiraminani Eugenie aratubwira uko yanyuze muri ubwo buzima bugoye.

    “Genocide yabaye mfite imyaka hafi 20 icyo gihe twari dutuye ku Kamonyi i Remera Rukoma niho nigiye amashuri abanza ku kigo cy’abaprotestant, bakundaga kutwigisha Ijambo ry’Imana tugakunda gusenga.Ubwo nibwo buzima nabyirukiyemo. Muri genocide twagize ibibazo mu muryango tubura abantu bacu mubyukuri tugira ihungabana.

    Icyo gihe byabaye ngombwa ko mpita nshaka umugabo mu 1994 genocide ikirangira kuko ninjiye muri Kigali mu kwezi kwa 10. Nkimara gushaka umugabo nari nzi ko ibibazo birangiye ubuzima bugiye kugenda neza kandi koko tukimara gushakana nta kibazo cyari gihari twabonaga ibyo dukeneye byose.

    Tukimara gushakana nabyaye umwana w’umukobwa, amaze umwaka n’amezi atanu ntwita inda ya kabiri ariko igize amezi 8 ni bwo umugabo wanjye yapfuye urupfu rutunguranye maze mpita ninjira mu buzima bugoye. Mubyukuri nari mpuye n’ikibazo gikomeye mu buzima bwanjye kuko nirirwaga ndira, nkarara ndira mfite inda nkuru n’umwana muto byari ibintu bingoye cyane.

    Aho hantu Imana yarahansanze nkajya ndota inzozi, nkumva ijwi ry’Imana rimpumuriza ariko kubera ibibazo nkumva nta gukomera. Naje kubyara bikomeye kuko natekerezaga ko ntazabona ibintunga, ariko Imana ikoresha abantu ndarya ndanywa mbese sinagira ikibazo ku kiriri.Ndabyibuka ko maze icyumeru 1 mbyaye nahise ntangira kwikorera agataro ncuruza inyanya n’ubwo byari bingoye umugongo utarakomera.

    Icyo gihe reo ni bwo nahamagawe bikomeye ndi muri ubwo buzima bugoye ariko nkumva ijwi rimburira gusanga Yesu, nagiye mu rusengero ndakizwa nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye. Maze kugera mu rusengero, natangiye kugira amahoro mu mutima nkumva ibintu bitangiye kugenda neza, ariko nasubira mu rugo nkabona ibintu birakomeye kubera guhura n’inzara, kwambara ubusa n’ubukene buteye ubwoba ariko nasenga nkumva ijambo ry’Imana rirampumuriza.

    Mubyukuri nibuka ko Ijambo ry’Imana ryampumurije rivuga ngo “Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biri imbere utamenya”. Icyo gihe nakundaga gusenga cyane nkajya mu masengesho y’ababyeyi, ayo kwirirwamo, ibyo byayoboye ubuzima bwanjye ngenda mbona iminsi mibi itambuka, abana barakura batangira kwiga bigoye ariko kugeza ubu bose barangije kwiga”.

    Eugenie arashima Imana ko yamurinze mu buzima bugoye yanyuzemo ikamwishyurira imyenda yose yabaga afite kandi ikamukomeza ntateshuke nk’uko abisobanura ati:”Napfakaye mfite imyaka 23, ubu ngize imyaka 46. Nagiye mpura n’ibigeragezo byinshi abambwira ko bankunze, abambwira ngo tuzabane ariko nasenga byose nkabona Imana ntibyemeye.

    Ndashima Imana ko nabonye ukuboko kwayo. Umuryango wanjye wari uhangayitse ubona ko bitazashoboka, ariko ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka. Abantu benshi bari biteze ko nzaba indaya nkajya gushaka abagabo nkabayara abana badafite gahunda ariko kugeza uyu munsi ndakomeye kandi nkomeje urugendo”.

    Asoza ubuhamya bwe, Nyiraminani Eugenie aributsa abantu bagize ikibazo cy’ubupfakazi bakaba bumva bananiwe ko Imana ari byose ku buzima bwabo nk’uko Bibiliya ibivuga”Niba uwiteka ari mu ruhande rwacu, umubisha wacu yaba nde?”. Mugihe amakuba yugarije, ni byiza gutumbira Yesu kuko niwe ufite gutegeka byose bikamwumvira.

    Source: bohoka tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Eugenie-wapfakaye-afite-imyaka-23-akikomeza-kuri-Yesu.html

  • Les artistes proposent une collaboration avec le District Rusizi pour mieux réaliser ses performances citoyennes #rwanda #RwOT

    Au départ, la rencontre organisée avait pour objectif de faire un examen des conditions de vie des artistes et de leurs prestations. La réunion a ensuite tourné vers sur les possiblités de collaboration. Les artistes proposaient leur apport par le biais de leurs oeuvres artistiques, dans la sensibilisation des habitants aux programmes de développement entrepris par le district tels que consignés dans le contrat de performance signé en octobre dernier avec le président de la République.

    L’Art au service du développement et de l’amélioration des conditions de vie
    Les artistes rassemblés autour de leur Coordonnateur Félicien Hakizimfura, tous originaires du districts, se sont plaints du fait qu’au cours des exercices annuels précédents, les autorités dudit district ont ignoré leur possible apport dans l’atteinte de ces contrat de performance.

    “En vérité, les performances en terme de productivité d’un district, c’est le fait des habitants. Si les autorités de district nous avaient contacté et briefé sur leurs contrats de performance signés avec la haute instance du pays, nous aurions pu les porter à la base communautaire. Et ça aurait été plus productif”, a dit Hakizimfura qui trouve qu’un message porté par la chanson porte plus loin qu’un discours politique.

    Les autorités de district se disent décidés à ctiver cette collaboration entre elles et le monde des arts pour les besoins de cette cause.

    Bruce Shakimana, Directeur de la Jeunesse, Culture et Sport du District a accueilli chaleureusement l’appel des artistes originaires du District Rusizi et s’est engagé à faire tout son possible pour leur faciliter la tâche de porter “leurs voix et messages dans la communauté de base du district”.

    Il a été décidé qu’une telle rencontre sera trimestrielle aucours de la quelle un bilan des activités entreprises, accomplies et celles à poser sera dressé.

    En contrepartie, les autorités de district ont promis d’apporter leur soutien à ces artistes qui, eux aussi, ont subi de lourdes conséquences de ce Covid19.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Les-artistes-proposent-une-collaboration-avec-le-District-Rusizi-pour-mieux.html

  • Shema Fabrice yatorewe kongera kuyobora AS Kigali ku bwinganze bw’amajwi 100% #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 2 ayobora AS Kigali, Shema Fabrice yongeye kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora AS Kigali mu gihe cy’imyaka 4, ni nyuma yo gutorwa ku bwinganze bw’amajwi 100%.

    Shema Fabrice akaba yaratorewe mu nama y’inteko rusange yabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali.

    Muri iyi nama y’inteko rusange imwe mu ngingo zari ku muromgo w’ibyigwa hari amatora, aho abanyamuryango 42 bari bitabiriye bose baje kongera kugirira icyizere Shema Fabrice kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

    Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Seka Fred uri mu banyamuryango 20 bashya bemejwe ku Cyumweru, akaba yaragize amajwi 39 mu gihe Gasana Francis yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru n’amajwi 40.

    Umubyeyi Carine na we uri mu banyamuryango bashya, yatorewe kuba Umubitsi n’amajwi 40, Umujyanama mu mategeko aba Sangano Yves mu gihe Habanabakize Fabrice yatorewe kuba Umujyanama wa tekinike.

    Komite Ngenguzi ya AS Kigali igizwe na Ngabo Fabrice, Mugenzi Léon, Gasarabwe Aline na Rindiro Jean Chrysostome.

    Komite Nkemurampaka igizwe na Rulisa Chrism Me Kamali Didier na Dr Rubagumya Emmanuel.

    Ikindi cyari ku murongo w’ibyigwa hari ukwemeza imyanzuro y’inama yabaye muri Mutarama uyu mwaka, kwakira abanyamuryango bashya no kubagezaho raporo y’uburyo umuryango uhagaze.

    Shema Fabrice yongeye gutorerwa AS Kigali

    Komite Nyobozi nshya AS Kigali

    Komite yose ya AS Kigali yatowe

    Mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali ahabereye inama y’inteko rusange ya AS Kigali

    Abanyamuryango ba AS Kigali na komite nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shema-fabrice-yatorewe-kongera-kuyobora-as-kigali-ku-bwinganze-bw-amajwi-100

  • La BNR revoit la gestion du Fonds de Relance Economique : Satisfaire plus de bénéficiaires #rwanda #RwOT

    Ce fonds est créé en juin dernier après que le Gouvernement ait constaté un impact sérieusement négatif et paralysie économique causés par de mesures strictes y compris le lockdown mises en place pour une lutte acerbe contre la propagation du coronavirus partout sur l’étendue du territoire rwandais.

    Au fil du temps, la gestion de ce fonds a montré que peu d’établissements industriels et commerciaux bénéficient de ses crédits. Les conditions et instructions d’accès à ce fonds ont été jugées ne pas être à la portée de tous les opérateurs économiques.

    Au cours d’un point de presse, la Ministre Soraya Hakuziyaremye (Commerce&Industries) a déclaré à la presse que les experts économistes de son ministère et ceux de la BNR sont entrain de réviser le cahier des charges dudit Fonds pour qu’il soit accessible à tous les établissements privés soucieux de relancer leurs activités économiques.

    La principale porte d’accès à ce fonds revient pour ces établissements commerciaux et industriels parviennent à montrer que le Covid 19 leur aura occasionné des pertes de l’ordre de 30% de sa productivité. Il est à rappeler que ce taux était précédemment de 50%.
    Une note positive dans la révision de la gestion de ce fonds est que même les opérateurs du secteur informel sont autorisés à bénéficier des services du Fonds.

    Le Gouverneur de la BNR, John Rwangombwa, a confié au Newtimes que des améliorations se feront graduellement pour que “vers la fin de cette année, il y ait une nombre important de bénéficiaires”.

    A la fin octobre 2020, 176 établissement commerciaux dont 149 hôtels ont bénéficié de ce fonds.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/La-BNR-revoit-la-gestion-du-Fonds-de-Relance-Economique-Satisfaire-plus-de.html

  • Abari batunzwe no gususurutsa ibirori babayeho bate muri COVID-19? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n
    Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n’abaturage

    Abahanzi, ababyinnyi n’abacuranzi ni bamwe mu bari bamaze kugenda biteza imbere kubera ibyo bakora, ariko ubu ibirori byahagaze bagaragaza ko ubuzima bwabo bumeze nabi n’imishinga yabo ikaba yarahagaze.

    Fidele Jakal ukorera mu itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu Rwanda ‘Impala n’Imparage’, avuga ko umuziki ari ko kazi yacungiragaho none bikaba byarahagaze, akifuza ko ibijyanye n’amakonseri byakomorerwa kuko ubuzima bumeze nabi cyane ku badafite undi mwuga bakora.

    Fidele Jakal avuga ko ubundi ari n’umushoferi ariko ibyo gutwara imodoka byanze, ubu akaba nta kintu ari gukora akavuga ko Leta yari ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukora ibirori kuko n’ubundi abacuranzi baririmba bategeranye ndetse n’ababyinnyi ntibajya begerana.

    Agira ati “Twebwe n’ubundi kuri mikoro ntabwo tuba twegeranye, dushobora kwipanga neza ariko tukabyina kandi tugasusurutsa abantu, bishobotse bareba uko batugenza kuko ni ko kazi kari kadutunze umuntu akabaho neza abana bakiga, ubuzima bwari bumeze neza”.

    Itsinda ry’Impala rigizwe n’abantu nibura 15 bahoraho rikaba ryinjizaga amafaranga atunga abaririmbyi n’ababyinnyi kuko nibura nko gukora igitaramo cyoroheje bishyuzaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400frw.

    Ubu nta kintu iri tsinda riri kwinjiza kuva muri Werurwe ubwo COVID-19 yadukaga, abarigize bakifuza ko bibaye bishoboka mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bazasusurutsa iyo minsi kuko bakumbuye gucurangira abantu, ubu ngo bakaba banafite indirimbo nshya zigera ku munani.

    Ababyinnyi ba gakondo na bo ntiborohewe

    Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ risanzwe rikora imbyino za gakondo rigizwe n’abantu bagera kuri 70 bakorera mu Turere twa Muhanga na Kigali na ryo ntiriheruka guhura ngo rikore imyitozo kubera COVID-19.

    Umuyobozi w’Amasonga Adasumbwa, avuga ko mu rwego rw’amatorero nta n’abashoboye kubona inkunga yatewe abahanzi muri rusange.

    Umuyobozi w’Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ Bucyansenga Kizito, avuga ko ababyinnyi bakomorewe bakemererwa kwitabira ibirori nta kintu byatwara kuko bashobora kunoza ubwirinzi nk’uko n’ubundi ababyinnyi babyina bategeranye iryo rikaba ari ihame rifasha abagize itorero.

    Avuga ko kubyina byari bibatunze ubu bakaba baratatanye nta kazi gahari akifuza ko ababyinnyi bakomorerwa bagasubukura imyitozo, bakaba banagira ibyo bakora igihe ubukwe n’izindi gahunda bigenda bisubukurwa.

    Agira ati “Niba imikino ihuza abantu imwe n’imwe yaragiye ikomorerwa, natwe twatekerezwaho kuko n’ubundi ibikorwa byacu bikorwa duhana intera numva twashyirwa mu cyiciro cy’abakora siporo kuko ibyo dukora buri gihe tuba turwanya COVID-19 ahubwo natwe twatekerezwaho”.

    Bucyansenga Kizito avuga ko gukomorerwa byanatuma gahunda yo guteza imbere umuco nyarwanda wongera kuratirwa abasura u Rwanda kuko n’ubundi ubukerarugendo bugenda busubukurwa.

    Itsinda ry’Impakanizi risanga iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bikwiye kuzasususrutwa

    Itsinda ry’abacuranzi ‘Impakanizi’ rigizwe n’abantu bagera kuri barindwi bahoraho ariko bakanagira itsinda ry’abakobwa batanu bafasha iyo bakenewe mu bukwe nko gusohora umugeni.

    Umuyobozi w’itsinda ‘Impakanizi’ Bizimana Leon, avuga ko nibura buri mucuranzi yajyaga abasha kwinjiza nk’ibihumbi 80 ku kwezi, mu gihe babaga bakoze akazi mu bihe by’ibirori aho nibura bishyurwa hagati y’ibihumbi 150frw na 400frw.

    Agira ati “Tubayeho nabi nta kintu dufite abana bacu mu mashuri ntibitworoheye, twabagaho neza mu miryango yacu tubona iby’ibanze ubu biragoye Leta yari ikwiye kudukomorera hagafatwa izindi ngomba natwe twakubahiriza ariko tugakomorerwa Leta ikwiye kureba uko idufasha cyangwa ikanatugenera inkunga”.

    Bizimana avuga ko inkunga yagenewe abahanzi itigeze ibageraho kandi na bo babarizwa mu bahanzi, akifuza ko byari bikwiye ko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bari bakwiye kuzaba barakomorewe ku buryo bakwitabira ibirori byaba iby’amavuko cyangwa ibisusurutsa amatsinda y’abantu harimo n’ubukwe.

    Itsinda ry
    Itsinda ry’Impala n’Imparage ryari rimenyerewe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ntiriheruka guisusurutsa imbaga

    Agira ati “Rwose twifuzaga ko iminsi ya Noheli n’Ubunani tutazayipfusha ubusa kuko abantu barakumburanye, kandi twakwiyemeza kubahiriza amabwiriza nk’uko mu yindi mirimo yakomorewe bashyiriweho amabwiriza.

    Itsinda ‘Impakanizi’ rigaragaza ko hari imishinga yabo yadindiye kuko n’amafaranga bari barizigamiye agera ku bihumbi 700frw byabaye ngombwa ko bayagabana ngo bayifashishe muri COVID-19 ubu bakaba basigariye aho.

    Bizimana avuga ko ubu buri wese ari kwishakishiriza uko abaho ariko bigoranye kuko ahanini gususurutsa abantu ari byo bakuragaho imibereho.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-batunzwe-no-gususurutsa-ibirori-babayeho-bate-muri-covid-19