Blog

  • Nta mucungagereza wanduye COVID-19, ntituramenya uko yinjiye muri gereza – SSP Uwera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    SSP Uwera avuga ko nta mucungagereza wanduye COVID-19
    SSP Uwera avuga ko nta mucungagereza wanduye COVID-19

    Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, avuga ko nyuma y’uko icyorezo kigaragaye muri zimwe muri za gereza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yategetse ko gereza zose zipimwa kandi ibipimo bimaze gufatwa byagaragaje ko nta mucungagereza wanduye COVID-19, nk’uko byavugwaga n’abaturage.

    Icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara muri gereza za Rwamagana, Mageragere na Muhanga, cyatunguye abantu benshi kuko kuva muri Werurwe 2020 cyaduka mu Rwanda nta bwandu bwari bwakagaragaye muri za gereza.

    Hari abavuze ko icyorezo cyinjijwe n’abacungagereza, kuko kuva cyakwaduka abagororwa badasurwa kandi ntibajye kuburanira hanze, ku buryo hari n’abavuga ko icyorezo cyinjizwa n’abafungwa bashya cyangwa abandi binjira muri gereza.

    Mu gushaka kumenya ukuri ku nkomoko y’icyorezo muri za gereza, Kigali Today yavuganye n’umuvugizi wa RCS SS Uwera Pelly Gakwaya, maze avuga ko nyuma yo kubona abafungwa barwaye COVID-19 gereza zose zo mu Rwanda zapimwe kandi nta mucungagereza wagaragayeho ubwandu.

    Agira ati “Hari abantu barimo n’abanyamakuru bagiye bambaza uko icyorezo cyageze muri gereza kandi abagororwa badasurwa bakavuga ko ari abacungagereza bakizanye, ariko si byo kuko Imana iracyaduhagazeho nta mucungagereza wanduye COVIDS-19”.

    Yongeraho ati “Minisiteri y’Ubuzima ni yo iri gushakisha inzira icyorezo cyanyuzemo kinjira muri gereza, ariko nta n’ubwo kiri mu bagororwa ahubwo kiri mu bantu bashyirwa mu kato iyo binjiye muri gereza, abagororwa basanzwe nta kibazo bafite”.

    Icyakora umuvugizi wa RCS na we atunga agatoki abaza gufungwa bashya kuba bashobora kuba barinjije COVID-19 muri gereza, kuko baba baturutse hanze aho icyorezo cyatangiriye, cyangwa kikaba cyaraturutse ku bagororwa bajyanwa kuvurwa ku bitaro bakaba bahura n’abantu banduye cyangwa se icyorezo kikaba cyarinjijwe n’abagemurira amagereza ibyo kurya.

    Avuga ko izo mpande zose ari zo ziri kureberwamo inzira icyorezo cyanyuzemo, gusa ngo nta gikuba cyacitse kuko icyorezo kuba kigeze muri za gereza bigaragaza ko hanze mu baturage kigihari, hakaba hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kugira ngo n’abagororwa batazakomeza kwandura nk’uko n’abandi baturage bandura.

    Agira ati “Nta gikuba cyacitse icyorezo cyageze muri gereza ariko abanduye bari mu kato ntabwo bari muri gereza, ni ugukomeza kwitwararika kuko kigeze muri gereza byaba ari ikibazo gikomeye kuko habamo n’abanyantege nkeya nk’abasaza n’abakecuru ku buryo cyagira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo”.

    SSP Uwera asaba Abanyarwanda n’imiryango y’abafite ababo bafunze gukomeza kwirinda kugira ngo icyorezo kidakomeza gufata indi ntera, kandi ntibakuke umutima kuko kuba icyorezo cyarageze muri za gereza bihangayikishije ariko nanone hafashwe ingamba zo kurinda abatarandura barimo n’abakozi bose ba gereza.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/nta-mucungagereza-wanduye-covid-19-ntituramenya-uko-yinjiye-muri-gereza-ssp-uwera

  • Ijwi rya Adil mu mukino hagati ryafashije Yannick gutsinda igitego cye cya mbere muri APR FC #rwanda #RwOT

    Hari mu mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise 2-1, wabaye ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali, Yannick Bizimana yatsinze igitego cye cya mbere muri APR FC.

    Ni igitego yatsinze ku munota wa 38, ku mupira yari ahawe na Bukuru Christophe ubundi ahita yirukanka agana izamu asiga ubwugarizi bwa Sunrise ahita atsinda iki gitego.

    Uyu mukinnyi yatangarije uruubuga rwa APR FC ko nyuma yo kwakira uwo mupira yahise yumva ijwi ry’umutoza Adil rimubwira ngo akomeze agende, byahise bimuha icyizere na we arakomeza ndetse ahita atsinda igitego.

    Ati“Kubera ko nta bafana baba bari ku kibuga numvise ijwi rya Adil ambwira ngo nkomeze ngende… Yarambwiye ngo 'Genda Yannick Genda’ n’abakinnyi barambwira ngo nkomeze ngende, numva ko mfite umutekano nta kibazo bitandukanye n’iyo bataza kuvuga nari kugira ibindi bitekerezo ariko iyo umuntu akubwiye ngo genda uba wumva ko uri wenyine.'

    Nyuma yo gutsinda iki gitego avuga ko yifitiye icyezere azabona umwanya wo gukina ndetse akanatsinda ibitego byinshi.

    Ijwi rya Adil ryafashije Yannick gukina gutsinda igitego cye cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ijwi-rya-adil-mu-mukino-hagati-ryafashije-yannick-gutsinda-igitego-cye-cya-mbere-muri-apr-fc

  • Ukuri kuratsinze: Nyuma y' igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d'Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw'uBufaransa muri iyo Jenoside. #rwanda #RwOT

    Mu nkuru Rushyashya yabagejejeho kuwa gatanu w' icyumweru gishize, twababwiraga ko impaka ari zose mu Bufaransa, abantu bibaza ku musaruro wa 'Commission Duclert', yashyizweho na Perezida w'icyo gihugu, Emmanuel Macron, ngo isesengure uruhare rwa Leta y'uBufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi umwe mu bagize iryo tsinda, Umufaransakazi Julie d'Andurain ahakana akanapfobya iyo Jenoside ku mugaragaro.

    Nyuma y'igitutu gikomeye yashyizweho n'ibitangazamakuru nka'Canal Enchainé', n'abandi benshi nka Guillaume Ancel, bazi neza imibanire ya Leta y'uBufaransa n'ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana ndetse na Leta y'Abatabazi yamusimbuye, Julie d'Andurain yananiwe kwirengera icyo gitutu, maze kuwa gatandatu tariki 14 Ugushyingo yandikira Perezida w'iyo Komisiyo amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye. Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi cyane, iki cyemezo cyakiriwe neza n'abifuza ko iyi Komisiyo yazashyira ahagaragara ukuri, basanga iyo d'Andurain ayigumamo byari kuba ari nko gushakira amata ku kimasa.

    Igisigaye ni ukwibaza niba n'ibitekerezo bibogamye yari yaramaze gutanga mu bushakahashatsi bwa Komisiyo Duclert buzaba imfabusa, kuko yari ayimazemo umwaka urenga.

    Julie d'Adurain ni umwarimu muri kaminuza ya Metz mu Bufaransa. Yari umwe bagize itsinda ry'abantu 15 barimo abanyamateka,abanyamategeko n'izindi mpuguke. Uyu mugore wagirango hari ikindi apfa n'uRwanda, arerura akavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho , ko ahubwo habaye 'gusubiranamo kw'amoko'! Akongera ati 'Opération Turquoise' yatabaye abicwaga(biganjemo Abatutsi)

    Nyamara n'abasirikari bari bayirimo ubwabo bitangira ubuhamya ko bari bahawe ubutumwa bwo gutabara Leta yakoraga Jenoside. Ibi bitekerezo bibogamye rero nibyo byatumye abasesenguzi berekana ko Julie d'Andurain yavanwa mu bategerejweho ukuri, none ukuri kuratsinze.

    Biteganyijwe ko iyi Komisiyo izashyikiriza icyegeranyo cyayo Perezida Emmanuel Macron muri Mata 2021.

    The post Ukuri kuratsinze: Nyuma y' igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d'Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw'uBufaransa muri iyo Jenoside. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ukuri-kuratsinze-nyuma-y-igitutu-gikomeye-wa-muhakanyi-wa-jenoside-yakorewe-abatutsi-julie-dandurain-yivanye-muri-komisiyo-yo-gucukumbura-uruhare-rwubufaransa-muri-iyo-j/

  • Crime abject à Nyagatare (Est) : Sa Motocyclette enterrée, on lui coupe la tête #rwanda #RwOT

    Le tronc de ce jeune homme a été jeté dans une flaque d’eau de caniveau et constatée par des enfants du village, rapporte Umuseke.rw. La tête a été vue, à une petite distance, dans un champ de culture.

    La motocyclette déterrée a été retrouvée dans une habitation du voisinage du lieu du crime. Le propriétaire de l’habitation a été arrêté pour plus amples investigations.

    Un autre incident montrantt quelques similarités de violence s’est déroulé dans le Village Akamonyi de Cyabayaga en secteur et district Nyagatare.

    Des gens non identifiés entrent dans un potager de choux d’un certain Ngendahayo. Ils arrachent ces choux et laissent dans le champ un écrit à la main lui promettant :
    “Fais gaffe. Il arrivera un moment où nous allons en venir aux mains. Là, nous allons nous battre à mort”.

    Une mort abjecte et une menace qui montrent que ces criminels ne visent pas uniquement les biens des victimes.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Crime-abject-a-Nyagatare-Est-Sa-Motocyclette-enterree-on-lui-coupe-la-tete.html

  • Hari abagabo bagaragaza impungenge ku kwifungisha burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje mu gihe bamwe mu bagabo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bafite impungenge z’uko baboneje urubyaro byabagiraho ingaruka zo kutongera kwishimira umubano.

    Ndayambaje Jean Bosco avuga ko atakwemera kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu kabone n’iyo umugore we yananirwa uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro.

    Avuga ko agira impungenge z’uko hari icyo yahindukaho.
    Ati “Jye sinabyemera, kabone n’iyo umugore yananirwa ahubwo nakoresha agakingirizo. Sinakwemera kunkata imitsi kuko nshobora kutongera kubaka urugo umugore akitahira.”

    Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore batemerera abagabo kuboneza urubyaro kubera kugira amakuru atariyo.

    Utifuje ko twatangaza amazina ye avuga ko hari igihe yapfusha abana bafitanye ntagire amahirwe yo kongera kubyara kandi atashaka undi.

    Agira ati “Umugabo wanjye ndamukunda, ubwo se mpfushije abana kandi numva ntagomba gushaka undi bitewe n’uburyo twibanira nabigenza gute? Sinamwemerera rwose nakwemera nkirengera ingaruka zo kuboneza urubyaro kuri jye.”

    Nyamara abagabo bamaze kuboneza urubyaro bavuga ko baruhuye abagore babo ingaruka zo kuboneza urubyaro.

    Umugabo tutaributangaze amazina ye yivugira ko umugore we yahoraga arwaye kubera ingaruka zo kuboneza urubyaro ahitamo kumuruhura.

    Amara impungenge abavuga ko hari igihinduka kuko ngo urugo rwubakwa uko bisanzwe.

    Ati “Bagenzi banjye bahumure rwose ntagihinduka ku kubaka urugo kuko akazi karakomeza ahubwo urebye nibwo gakorwa neza nta mpungenge zo kubyara. Umugore wanjye yahoraga arwaye mpitamo kumuruhura kandi tumeze neza turishimye.”

    Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’ikigihugu cy’ubuzima RBC Joel Serucaca ntiyemera ko abagabo batitabira kuboneza urubyaro kuko hari abakoresha ubundi buryo nk’agakingirizo n’ubundi bwa kamere.

    Avuga ko impamvu abagore aribo bakunze kwitabira kuboneza urubyaro ari uko aribo babona amakuru kenshi bagiye gukingiza abana, kwipimisha inda, kubyara kandi ibi bikaba bidakunze kuba ku bagabo.

    Avuga ko abagabo kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu biterwa no kutabona amakuru kenshi ndetse no kuba ari uburyo bwa burundu ku buryo ubukoresheje atagira amahirwe yo kubuhagarika.

    Ati “Abagabo nta makuru babona nk’uko abagore bayahabwa kuko baza kwa muganga kenshi. Benshi bayamenya bayabwiwe na bagenzi babo babikoze mbere. Ariko hari n’ikindi kuko ni uburyo bwa burundu urumva ntibuhagarikwa. Jye ariko nemera ko tubageraho kenshi babyitabira benshi.”

    Avuga ko abagabo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ari abahabwa amakuru n’ababikoze mbere cyangwa abayahawe n’abaganga.

    Avuga ko kugeza uyu munsi abagabo 3500 aribo bazwi bamaze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu.

    Gusa ariko hari n’ababona ko kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ku bagabo biterwa no kwikunda ndetse no gucibwa intege na bagenzi babo babeshya ko uboneje urubyaro mu buryo bwa burundu kubaka urugo bihagarara.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/hari-abagabo-bagaragaza-impungenge-ku-kwifungisha-burundu

  • COVID-19: Three dead in Rwamagana, 61 new cases majority of which are inmates #rwanda #RwOT

    This is the first time since the first COVID-19 patient was diagnosed with Coronavirus in Rwanda on March 14, 2020, that a large number of people have died in one day.

    A statement from the Ministry of Health on November 15, 2020 stated that the victims were three men from 36, 62 and 85 years of age in Rwamagana.

    Rwamagana district is among the worst hit by Coronavirus in terms of the number of people killed, as eight people were killed this week alone.

    The ministry also said that on Sunday, 61 new cases were recorded out of 1449 sample tests taken; there is one recovery.

    The new cases include those removed from Kigali: 55 of the testing in Nyarugenge Prison, Bugesera: 4, Nyamagabe: 1, and Rwamagana: 1.

    New cases of inmates and detainees in various prisons, including Nyarugenge in Mageragere Sector, were reported to have infected 27 people on November 11, 2020 and Muhanga, which had 36 people evacuated on November 13, and another 30 on November 13 of November 14, 2020.

    New cases are emerging among inmates in various prisons, 27 cases were reported in Nyarugenge in Mageragere Sector on November 11, 2020, and Muhanga, which had 36 people evacuated on November 13, and another 30 new cases were found on November 14, 2020.

    In Rwanda, 586,989 sample tests have been taken, of which 5455 cases were confirmed. Of these, 4,995 have recovered while 415 are still active cases.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-three-dead-in-rwamagana-61-new-cases-majority-of-which-are-inmates

  • Radio10 (urukiko) mu ishusho nyayo y'itangazamakuru rigamije iterambere rya sport mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Itangazamakuru ku isi ntawashidikanya ko arimwe muntwaro zifashishwa mukugaragaza ishusho nyayo y'abaturage, imikorere ndetse n'imibereho.

    Radio na TV10 bikomeje kunoza ndetse no kuba ijwi ryarubanda kubaturage benshi hirya no hino mu igihugu, mu ibiganiro bitandukanye nk'icyamenyekanye (urukiko).cyagaraje ko intego yacyo arukwerura bakavugisha ukuri kubijyanye n'umupira wamaguru.

    Nyuma yimpinduka zabaye hazanwa abakozi bashya harimo Sam Karenzi umuyobozi wa sport, kazungu,Taifa na Axel bakomeje kugaragaza ubunyamwuga bitandukanye n'ibindi binyamakuru bimwe nabimwe.

    Sam karenzi umuyobozi wa sport muri Radio na TV10 niwe wagarutse mumajwi yabenshi twaganirije bemezako hakenewe abandi nkabo kugirango tumenye ukuri kwihishye inyuma n'amakipe dufana bicike.

    Ibi byakomeje kugaragazwa cyane nurukiko ruyobowe na Sam Karenzi nabagenzibe ku kibazo cya Rayon sport cyatumye Munyakazo Sadati yeguzwa nabakunzi ba Rayon sports na RGB,

    Mugihe gito urukiko rumaze rukora hamaze kumvikana ibibazo byinshi muma kipe atandukanye abafana batigeze bamenya byiswe ( UBWINO) ibyo bamwe bifuza kubanza kumenya kugirango umupira ujye muburyo , 80% twaganiriye nabo bumva radio10 kubera kutabogama nogushaka kumva ukuri ko muri porogiramu y'urukiko.

    Benshi bemeza ko haramutse habaye ibitangazamakuru bidashingiye kunyungu zabo bwite ahubwo bireba inyungu zarubanda muri rusange ntakabuza imikorere ndetse nimyitwarire yahinduka mubiyita banyirabyo.

     

    The post Radio10 (urukiko) mu ishusho nyayo y'itangazamakuru rigamije iterambere rya sport mu Rwanda. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/16/radio10-urukiko-mu-ishusho-nyayo-yitangazamakuru-rigamije-iterambere-rya-sport-mu-rwanda/

  • Kagere ashobora gutandukana na Simba SC ejo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya Simba SC, Mo Dewji avuga ko ku munsi w’ejo ari bwo bizamenyekana niba Kagere Meddie azatandukana n’iyi kipe cyangwa bazakomezanya.

    Ibi bije nyuma y’uko uyu mukinnyi atagaragaye ku mukino wahuje Simba na Yanga tariki ya 7 Ugushyingo 2020 kubera imvune yo mu ivi ry’ibumoso ariko akaba yarakinnye umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde.

    Tariki ya 4 Ukwakira 2020 mu mukino wa shampiyona ya Tanzania ubwo Simba SC yatsindaga JKT Tanzania ibitego 4-0, harimo 2 bya Meddie Kagere, uyu musore yaje kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi yatumye atongera gukina imikino ya shampiyona yakurikiyeho.

    Umutoza wa Simba SC, Sven Vandenbroeck akaba yaratangaje ko Meddie Kagere afite imvune atazamukoresha ku mukino wa Yanga wabaye tariki ya 7 Ugushyingo 2020 kuko yagombaga gutangira imyitozo ku wa 6 Ugushyingo 2020.

    ISIMBI yamenye amakuru y’uko uyu rutahizamu nta buvuzi na bumwe yigeze ahabwa n’ikipe ya Simba SC ahubwo bamubwiye ngo aruhuke bizikiza.

    Tariki ya 28 Ukwakira 2020, Meddie Kagere yaje mu Rwanda ndetse ahita ajya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ndetse atangira imyitozo, aho yanakinnye iminota 90 umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, ni umukino wabaye ku wa 12 Ugushyingo 2020.

    Amakuru avuga koi bi byababaje ubuyobozi bwa Simba SC kuko bo bamwohereje mu Rwanda kugira ngo yivuze(abagwe) kuko ikipe y’igihugu ifitanye ubufatanye n’ibitaro bya King Faisal byo kuvura abakinnyi b’ikipe y’igihugu.

    Nk’uko ikinyamakuru Mwanaspoti kibitangaza, nyuma y’inama ya komite nyobozi ya Simba SC yabaye ku wa Gatandatu yiga ku bintu bitandukanye, Mo Dewji yatangarije iki kinyamakuru ko yavuze ko abakunzi ba Simba SC bazamenya ahazaza ha Kagere Meddie muri iyi kipe ku munsi wo ku wa Kabiri saa 12h za Kigali bikaba saa 13h zo muri Tanzania.

    Ati'hari amakuru menshi yerekeranye na Kagere, ariko niba azaguma muri Simba SC cyangwa azatandukana nayo tegereza ku wa Kabiri saa Saba z’amanywa.'

    Kuva umwaka ushize Simba SC yabona umutoza Sven, Meddie Kagere yagiye yicazwa bya hato na hato ibintu byatumye bivugwa ko yifuza kuba yatandukana n’iyi kipe ariko ubuyobozi bukabyanga.

    Ku munsi w’ejo Kagere ashobora gutandukana na Simba SC

    Yakinnye umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Vede

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-ashobora-gutandukana-na-simba-sc-ejo

  • Kamonyi/Rugalika: Abari mu mwiherero basabwe kutaba ikiraro cyatuma akarere gaseba #rwanda #RwOT

    Abagize Biro y'Inama Njyanama y'Umurenge wa Rugalika, Abakozi bose b'umurenge kugera ku rwego rw'Akagari, Uhagarariye abikorera, Uyobora Inkeragutabara( Reserve Force), ba DASSO, abahagarariye Ibigo by'amashuri n'ikigo nderabuzima, bakoze umwiherero w'Umunsi umwe kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2020. Basabwe n'umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ko buri wese agomba guharanira kutaba Nyirabayazana w'icyatuma Akarere gaseba.

    Abitabirye uyu mwiherero bose, bahawe ibiganiro bitandukanye bifatiye ku nsanganyamatsiko y'' Umurimo unoze', aho bagarutse cyane ku nshingano y'umukozi ukwiye kandi ubereye abo ayobora n'Igihugu muri rusange.

    Basabwe ahanini gukorana umurava, buri wese akajya mu nshingano ze, hakagaragara  ibisubizo n'umusaruro uhamye uhindura ubuzima bw'umuturage bukarushaho kuba bwiza. Bibukijwe ko kwisonga hari umuturage ari nawe bose bakorera.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi mu nama n'impanuro yahaye abitabiriye uyu mwiherero, yabibukije ko mu biro bakoreramo ari heza ariko ko kubihoramo ari bibi.

    Meya Tuyizere atanga inama n'impanuro kubitabiriye umwiherero.

    Yagize ati' Mubiro ni heza ariko kubimaramo igihe ni bibi. Ibyo dukora byose ni umuturage dukorera, icyo umwe muri mwe atakoze kigira ingaruka kuri twese. Ni twite ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'umuturage, abantu twese tujye munshingano. Imihigo dufite niyo ikwiye kutuyobora muri gahunda zacu zose'.

    Meya Tuyizere, yasabye ko buri wese azirikana inshingano afite, ko kandi imikorere itajyanye no kwita ku muturage itazatuma Imihigo yeswa, bityo ko ifunguro rya buri munsi ry'umukozi wese rikwiye kuba ' Ntabe ari Njye utuma akarere kagaragara nabi'.

    Mu kiganiro Umuyobozi w'Inkeragutabara mu karere ka kamonyi, Maj Mugunga yahaye abitabiriye umwiherero, yagarutse ku bunyangamugayo no gukunda umurimo bikwiye kuranga umukozi wese uzi inshingano ze, asaba buri wese gukora neza hirindwa itekenika no kugendera kure ikinyoma ahubwo bakazamura umuturage imibereho ye ikarushaho kuba myiza, akiteza imbere kandi akajyana n'icyerekezo cy'Igihugu.

    Yabibukije kwiga gukoresha igihe neza, kwitangira akazi bakabigira intego, bakibuka ko abaturage aribo bafatiraho urugero, ko bityo kunoza ibyo bakora ndetse n'imikoranire bizababashisha kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano z'ibyo bashinzwe.

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko impamvu y'uyu mwiherero ari uko nk'abantu bakorana hamwe, ari ngombwa ko bafata umwanya bakisuzuma, bakareba niba bari mu murongo ukwiye, bakareba aho bageze mu gushyira ku murongo ibyo biyemeje gukorera umuturage, ko bakorera hamwe nk'abantu bari hamwe, bakora bimwe, bahuje icyerekezo kandi bahuje umukoresha umwe.

    Gitifu Umugiraneza, ahamya ko mu gufata umwanya nk'uyu bituma bagirana inama, bagakeburana, bakareba kubyakozwe neza bityo bikabaha imbaraga zo gukora ibirenzeho.

    Uhereye ibumoso; Gitifu Umugiraneza, Perezida wa Njyanama, Meya Tuyizere, Maj Mugunga umuyobozi w'inkeragutabara mu karere ka kamonyi.

    Mu gusoza uyu mwiherero, abawitabiriye basanze bakwiye kwimenya, bakamenya abo baribo mu ntege n'imbaraga bafite, bagafashanya muri byose uw'intege nke agafashwa kugendana n'abandi, buri wese agaharanira gukunda umuturage no kumufasha kugera ku iterambere. Biyemeje kandi Gukorera ku ntego buri munsi, kurushaho kwegera abaturage, gukaza ingamba mu bukangurambaga kugera kuri Mutwarasibo kugira ngo umuturage abe afite hafi ye umuhwituzi wizeweho amakuru amufasha kugana mucyerekezo igihugu kimwifuzamo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rugalika-abari-mu-mwiherero-basabwe-kutaba-ikiraro-cyatuma-akarere-gaseba/

  • Namibians Accuse Botswana Military Of Extra Judicial Killings #rwanda #RwOT

    Hundreds of Namibians marched into the streets of the Capital Windhoek protesting what they described as extra judicial killings by Botswana soldiers

    The protestors delivered a petition to Botswana embassy on Friday. Botswana's High Commissioner to Namibia, Dr Batlang Comma Serema said, 'Everything went well. We received the petition and there is no problem.'

    Namibians took to the streets in protest of the killings of four men believed to be fishermen who were shot down by Botswana Defence Force soldiers in the Chobe river, near Kasane last week.

    Three of the men are said to have been biological brothers.

    Investigations into the matter are still ongoing as there is currently a debate on whether the men were harmless fishermen or poachers.

    Meanwhile Serema has confirmed that he was summoned by the Namibian government prior to the demonstration but was reluctant to share what was discussed at the meeting.

    Members of Botswana Defence Force (BDF)

    Nonetheless, Namibia's Prime Minister Netumbo Nandi-Ndaitwah, who doubles as Minister of International Relations and Cooperation, has revealed in a press statement that Serema was summoned in order for the Namibian government to express 'regrets and grave concern over the tragic killings.'

    'While I informed that the government of the republic of Namibia does not condone poaching, I strongly deplore the extrajudicial killings by the Botswana Defence Force in their anti-poaching drive. Bearing in mind that the two governments signed the boundary treaty in 2018, I sought clarity from the High Commissioner on whether Botswana still maintained the 'shoot to kill' as a government policy, as such a policy has potential to cause disharmony between the two neighbouring countries,' Nandi-Ndaitwah explained.

    Source : https://taarifa.rw/namibians-accuse-botswana-military-of-extra-judicial-killings/