Blog

  • Ingabo zo mu gisirikare cya Uganda ziryamiye amajanja ku mipaka na Congo #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaze gukusanyiriza ingabo zacyo ku bwinshi mu duce tw'imipaka duhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC).

    Ku ikubitiro, agace k'Ikiyaga cya Albert kose gakora kuri Congo, ingabo za UPDF zirahari n'intwaro ziremereye, imbunda zirasa kure ndetse n'izo mu kirere.

    Ingabo za UPDF kandi ziri mu gace ka Rwenzori, kagizwe n''imisozi nk'uko byari bisanzwe mu gucunga umutekano.

    Iby'aya makuru y'ingabo ziri muri utu duce duhana imbibi na DRC, byari byagarutsweho na Rtd Col. Dr Kizza Besigye Kifefe wavuze ko ' Uganda iri kurunda ingabo' , ariko akaba nta byinshi yatangaje kuri iyi ngingo.

    Ikinyamakuru Chimpreports cyavuganye n'Umuvugizi wa UPDF, Brig. Flavia Byekwaso yagize ati ' Reka Mbaze ndakubwira.' Gusa uyu afande ntiyigeze agira icyo atangaza.

    Ni iki cyateye igisirikare cya Uganda (UPDF) gukora ibi? Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ati: 'Mu gihe gishize, ibikorwa by'iterabwoba byariyongereye mu karere. ADF bamaze gufata ingengabitekerezo ya ISIS kandi bamaze igihe binjiza abarwanyi bavuye mu duce dutandukanye.'

    Undi nawe utavuzwe amazina ati: 'Dukeka ko ADF ishobora kuba iri kwisuganya mu duce twazahajwe n'ubukene ndetse twiganjemo amashyamba. Aba bashobora kuba bafite aho bahuriye n'inyeshyamba zo muri Cabo Delgado.'

    Indi mpamvu itangwa, ni ukurinda ibikorwaremezo bihuriweho hagati ya Uganda n'u Rwanda biteganyijwe ko bizatangira kubakwa mu 2021. Ni mu gihe Uganda iteganya kubaka umuhanda wa Km 223 ujya mu gace ka Kivu y'Amajyaruguru mu rwego rw'ubuhahirane ndetse ngo hari n'indi itaganyijwe kubakwa. Ibi rero ngo byaba ari ukurinda ibi bikorwa remezo.

    Uganda ntiyahwemye gushyira ingabo ku mupaka na Congo bitewe no kwikanga ibitero by'inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bw'iki gihugu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/16/ingabo-zo-mu-gisirikare-cya-uganda-ziryamiye-amajanja-ku-mipaka-na-congo/

  • Rwanda To Roll Out Covid-19 Tests In Schools #rwanda #RwOT

    Thousands of covid-19 tests are expected to be conducted in schools across the country, according to the Ministry of Education (MINEDUC).

    Education Minister, Dr. Valentine Uwamariya, told journalists on Monday evening during a press conference at her office that testing covid-19 in schools began today, November 16, 2020.

    She said that MINEDUC is working with Rwanda Biomedical Center (RBC) to carry out the tests.

    In total, 3000 students will be tested, of which 2500 will lower learning and 500 in higher learning institutions including universities.

    'These are samples,' she said. 'Not all students will be tested.' She added that the testing exercise will be carried out in one week and results will be made public  by the ministry of health (MINISANTE) will announce all the figures

    Schools closed before any other activities and re-opened last.

    Before the reopening of schools, there were worries that students would experience high contagion levels, but so far after two weeks, no cases have been officially reported in schools. However, worries of possible traces of the virus in schools.

    'It is very complicated to enforce guidelines due to the nature or setting of schools,' Minister Uwamariya.

    Such settings she referred to include school canteens that have difficulty enforcing the guidelines and classroom space that is limited to be able to accommodate all students.

    She said sitting arrangements recommended was complicated to respect because schools had no where to put students. We could not enforce the guidelines 100%,' she said.

    Therefore, she said, 'These tests will show us or give us a clear picture of whether we have the virus in schools or not.'

    The Ministry is expecting to allow students in lower learning to resume school next week. Once the covid-19 results are out, 'we will not send students to schools with the virus. We hope that won't happen. We hope there is no virus.'

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-to-roll-out-covid-19-tests-in-schools/

  • Covid-19: Ikomeje gufata benshi muri gereza zo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inzego z'ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko imibare y'abandura coronavirus ikomeje kuzamuka muri iyi minsi ariko ikaba yibasiye amagereza ku buryo budasanzwe.

    Imibare itangazwa buri munsi y'abashya banduye coronavirus iragaragaza ko amazu y'imfungwa ari yo magereza akomeje kwibasirwa cyane n'ubwandu bwa coronavirus.

    Ministeri y'ubuzima ivuga ko ku bantu 61 batangajwe ku munsi w'ejo, 55 bose ni abatahuwe muri gereza nkuru ya Kigali iri ahitwa Mageragere.

    Ibi byatumye amagereza 3 amaze kugaragaramo ubwandu abarura abantu banduye basaga 160 kandi iyi ikaba ari imibare yo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

    Uretse abanduye itangazo rya Ministeri y'ubuzima riranavuga abantu 3 bashya bahitanywe n'iyi ndwara bose bakaba baguye mu karere ka Rwamagana.

    Iyi Rwamagana imaze gutakaza abantu 7 mu gihe kitarenze icyumweru ni na yo irimo Gereza ya Nsinda iherutse kubonekamo abanyururu banduye ari benshi.

    Abashinzwe ubuzima bavuga ko nta bwandu bushya buri kugaragara mu baturage muri rusange ariko bagasaba abaturage kurushaho kwitwararika kuko virus yakongera kugarukana ingufu mu gihe yaba ihawe icyuho.

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura iki cyorezo ni 5,455 mu gihe abamaze gukira ari 4,995.Abakirwaye ni 415 abo kimaze guhitana ni 45.kuva cyahagera kuwa 14 Werurwe 2020

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/16/covid-19-ikomeje-gufata-benshi-muri-gereza-zo-mu-rwanda/

  • Ntibisanzwe! Umukozi ukora akazi ko mu rugo yihimuye ashimuta abana batatu ba shebuja #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Ndola ho mu gihugu cya Zambia, inkuru yaciye ibintu hirya no hino  kubera umukozi wo mu rugo wahisemo gushimuta abana 3 ba shebuja nyuma yuko yari amaze igihe kingana n'amezi 5 yose atamwishyura umushahara we.

    Uyu mukozi wo mu rugo wamaze gutabwa muri yombi afungiwe ahitwa Kapiri Mposhi nyuma yo guhigwa bukware na shebuja nyuma yo kugera mu rugo akabura irengero ry'abana n'umukozi.

    Aba bana uyu mukozi wo mu rugo yashimuse barimo impanga z'amezi 3 yajyanye abata mu kigo kirera impfubyi mu gihe undi w'imyaka 8 we yamutaye ku biro bya polisi bya Kapirimposhi.

    Uyu mukozi abajijwe icyamuteye gushimuta aba bana,yavuze ko yifuzaga guhana shebuja wari umaze amezi 5 atamwishyura umushahara we ndetse uyu mukoresha nawe yemeye ko ibi birego ari ukuri.

    Yagize ati: 'Nagombaga kumwishyura amakwacha 450 ku kwezi ariko ntabwo nabishoboye kubera umushahara wanjye wabaye amakwacha 2,846 kubera ko nafashe ideni. Ntabwo nari gushobora kwishyura umukozi n'inzu.'

    Uyu mugabo yaje kubona abana be, ariko uku kunanirwa kwishyura umukozi amafaranga asaga ibihumbi 50FRW y'umushahara w'amezi atanu byari bimukozeho.

    Uyu mukozi wo mu rugo wari washimuse aba bana yahise atabwa muri yombi ndetse ategereje ko mu cyumweru gitaha agezwe imbere y'urukiko.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/16/ntibisanzwe-umukozi-ukora-akazi-ko-mu-rugo-yihimuye-ashimuta-abana-batatu-ba-shebuja/

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa PENDO Aline mwene KALAKE Emmanuel na Uwimana Jeanne, utuye mu Mudugudu wa Karugenge, Akagali ka Kanzenze, umurenge w Ntarama, Akarere ka Bugesera, intara y’Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo PENDO Aline akitwa BWIZA Emerance mu gitabo cy’irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina: ni izina niswe n’ababyeyi ariko ntiryandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-36973

  • Kamonyi: Gitifu yatawe muri yombi kubera gukekwaho kunyereza umutungo no kwakira Ruswa #rwanda #RwOT

    Ibi urwego rw’ubugenza cyaha RIB rwabitangaje ibinyujije ku butumwa yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter.
    Yagize iti 'Tariki ya 13 Ugushyingo, RIB yafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka #Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Reserve Force…
    bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mugihe iperereza rirakomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Amakuru dukesha UKWEZI avuga ko ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho bifitanye isano n’amabuye y’agaciro.

    Amategeko agena ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kamonyi-Gitifu-yatawe-muri-yombi-kubera-gukekwaho-kunyereza-umutungo-no-kwakira

  • Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwita ku nkoni yera iyobora abafite ubumuga bwo kutabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k
    Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k’inkoni yera bakayubaha

    Ubusanzwe iyo ufite ubumuga bwo kutabona agiye kwambuka umuhanda afite inkoni yera, atera intambwe yinjira mu muhanda ubundi ya nkoni akayizamura kugira ngo imodoka zihagarare abone kwambuka, ariko ikigaragara ni uko hari abatwara ibinyabiziga batayitaho, akenshi kuko batazi icyo isobanura bigatuma bahutaza uyifite.

    Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona unabarizwa mu muryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), avuga ko kugenda mu muhanda bimugora kuko abatwara ibinyabiziga hari ubwo batamuha inzira kandi aba afite inkoni yera ndetse ngo bigeze kuyigonga.

    Ati “Nari ndi ku Kacyiru nshaka kwambuka umuhanda, nzamura inkoni yanjye yera, mu gihe ntangiye kugenda barayigonga n’uyigonze arakomeza arigendera. Namaze iminota nka 30 nabuze uko mpava, nanabaza abantu bari aho bati iyo modoka ntayo twabonye, biranyobera. Nshobora kumara n’isaha yose ku muhanda nabuze uko nambuka”.

    Ati “Ku bwanyje nasaba ko abiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, banigishwa akamaro k’inkoni yera bakazajya bayubaha nk’uko bubaha ibyapa byo ku muhanda. Polisi na yo nayisaba ko muri gahunda zayo z’umutekano wo mu muhanda nka ‘Gerayo Amahoro’, yabwira abantu ko bubaha inkoni yera kugira ngo badahutaza uyifitwaje bakamwongerera ubumuga”.

    Inkoni yera ikoze mu cyuma kitaremereye (aluminium) cyangwa muri pulasitiki, ikaba igera mu gituza cy’uyitwaye. Akenshi igira amabara abiri, ikirindi cy’umukara n’ahasigaye h’umweru, iyo igenewe abatabona gusa, hari iyongerwaho ibara ry’umutuku, yo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

    Umwe mu bafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga, Mbuto Aimable ubimazemo imyaka 20, avuga ko iyo nkoni bayigisha mu ishuri ariko ko hari abatayitaho mu muhanda.

    Ati “Inkoni yera iri mu mategeko mpuzamahanga y’umuhanda, bityo rero twebwe turayigisha nubwo hari abatayitaho. Ikibazo gihari kandi ni uko abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bose bataba barigiye mu mashuri yabugenewe ngo bayibwirweho ari na bo benshi, ibyo bizakemuka rero ari uko bigiye byigirwa mu mashuri”.

    Inkoni yera ni ijisho ry
    Inkoni yera ni ijisho ry’ufite ubumuga bwo kutabona, irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo mu gihe atarimo kuyikoresha

    Ati “Inama ngira abatwara ibinyabiziga ni uko bagira imyitwarire myiza (discipline) mu muhanda, bakagira ubworoherane, ibyo bizatuma bubaha ari ufite ubumuga ndetse n’abandi basangiye umuhanda bityo ntihabeho impanuka. Buri muntu agize discipline mu muhanda byose byakemuka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona na bo bafite uburenganzira mu muhanda, ko bagomba kwitabwaho.

    Ati “Kuba bafite ubumuga bwo kutabona bakwiye umwihariko, iyo nkoni yera rero ibayobora kuba yemewe na byo bifite agaciro kabyo. Muri bwa bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda aho dusaba abantu koroherana, ni ugusaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda ko bagomba kwita kuri abo bafite ubumuga bwo kutabona”.

    Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari ijisho ryabo, kuko ituma umuntu agenda ntawe umurandase, agakora gahunda ze zikarangira agasubira mu rugo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatwara-ibinyabiziga-barasabwa-kwita-ku-nkoni-yera-iyobora-abafite-ubumuga-bwo-kutabona

  • BNR: Abacuruzi bijejwe ubufasha nyuma y’amavugurura mu Kigega Nzahurabukungu #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku bukungu bw’igihugu, muri Kamena Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza Ikigega Nzahurabukungu. Ni ikigega ku ikubitiro cyatangiranye miliyari 95 Frw (miliyoni 100 z’amadolari).

    Nubwo iki Kigega cyashyizweho kugira ngo kigoboke ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, mu bihe bitandukanye abayobozi bagiye bagaragaza ko umubare w’abakigana ukiri hasi ahanini hashingiwe ku kuba hari amwe mu mabwiriza yari yashyizweho akigenga yagaragaraga nk’ananiza bamwe mu bashaka ku kigana.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 14 Ukwakira yavuze ko hari amavugurura bakoze bafatanyije na Banki Nkuru y’Igihugu kugira ngo iki kigega kirusheho kugirira akamaro benshi.

    Muri aya mavugurura harimo kuba umucuruzi ushaka kukigana agomba kugaragaza ko Covid-19 yamuteye igihombo ku kigero cya 30%, mu gihe mbere yasabwaga kwerekana ko yamuteye igihombo ku kigero cya 50%.

    Ikindi cyakozwe ni uko leta yemereye ibikorwa by’ubucuruzi bitanditse kuba nabyo byagana iki kigega bigahabwa inguzanyo, ibintu bitakundaga mbere kigitangizwa.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yabwiye The NewTimes ko gahunda zo gukomeza kuvugurura imikorere y’iki kigega hagamijwe ko kigoboka benshi zikomeje.

    Ati 'Tuzakomeza kuvugurura ibigenderwaho hashingiwe ku nyigo zakozwe, hashingiwe no ku byo abikorera bagizweho ingaruka n’icyorezo bashaka. Turizera ko bizagera mu mpera z’umwaka dufite umubare mwiza w’abakigana.'

    Yakomeje avuga ko uku kuvugurura amabwiriza agenga iki kigega bizakorwa ari nako hakomeza kugenzurwa koko ko kigoboka ababikwiye.

    Ati 'Kubera ko dufite ubushobozi butagera kuri bose, tugambiriye gufasha bariya bakozweho bakaba bakeneye ubufasha, uramutse uhaye ikaze buri wese, buri wese yakwishimira kubona amafaranga ahendutse bikarangira utageze ko mpinduka zifuzwaga.'

    Kugera mu Ukwakira ibigo byari bimaze kwemererwa kugobokwa n’iki kigega byari 176, muri ibi harimo amahoteli 149 n’ibindi 27.

    Source : https://www.imirasire.rw/?BNR-Abacuruzi-bijejwe-ubufasha-nyuma-y-amavugurura-mu-Kigega-Nzahurabukungu

  • Ntibisanzwe! Umukozi ukora akazi ko mu rugo yihimuye ashimuta abana batatu ba shebuje #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Ndola ho mu gihugu cya Zambia, inkuru yaciye ibintu hirya no hino  kubera umukozi wo mu rugo wahisemo gushimuta abana 3 ba shebuja nyuma yuko yari amaze igihe kingana n'amezi 5 yose atamwishyura umushahara we.

    Uyu mukozi wo mu rugo wamaze gutabwa muri yombi afungiwe ahitwa Kapiri Mposhi nyuma yo guhigwa bukware na shebuja nyuma yo kugera mu rugo akabura irengero ry'abana n'umukozi.

    Aba bana uyu mukozi wo mu rugo yashimuse barimo impanga z'amezi 3 yajyanye abata mu kigo kirera impfubyi mu gihe undi w'imyaka 8 we yamutaye ku biro bya polisi bya Kapirimposhi.

    Uyu mukozi abajijwe icyamuteye gushimuta aba bana,yavuze ko yifuzaga guhana shebuja wari umaze amezi 5 atamwishyura umushahara we ndetse uyu mukoresha nawe yemeye ko ibi birego ari ukuri.

    Yagize ati: 'Nagombaga kumwishyura amakwacha 450 ku kwezi ariko ntabwo nabishoboye kubera umushahara wanjye wabaye amakwacha 2,846 kubera ko nafashe ideni. Ntabwo nari gushobora kwishyura umukozi n'inzu.'

    Uyu mugabo yaje kubona abana be, ariko uku kunanirwa kwishyura umukozi amafaranga asaga ibihumbi 50FRW y'umushahara w'amezi atanu byari bimukozeho.

    Uyu mukozi wo mu rugo wari washimuse aba bana yahise atabwa muri yombi ndetse ategereje ko mu cyumweru gitaha agezwe imbere y'urukiko.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/16/ntibisanzwe-umukozi-ukora-akazi-ko-mu-rugo-yihimuye-ashimuta-abana-batatu-ba-shebuje/

  • Un budget de 123.5 milliards de francs pour travaux de construction de l’aéroport de Bugesera #rwanda #RwOT

    Il est aussi rapporté que la première étape de la construction dudit aéroport par la Société Mota Engil-Africa est en cours d’exécution. Les travaux en sont à 30% de complétion. Mota Engil Africa promet que cette année budgétaire tendra à sa fin quand Mota Engil Africa aura réalisé 60% des travaux tels que précisé dans le contrat.

    Entretemps le nouvel entrepreneur aura commencé sa part de travaux et en sera à 20% de réalisation.
    En décembre 2019, un nouveau partenaire du Rwanda dans le ownership de l’aéroport qu’est Qatar Airways a été pressenti et les accords de partenariat signés pour 1.3 milliards de dollars. Ici Qatar Airways sera actionnaire majoritaire avec 60% d’actions et le Gouvernement rwandais 40%.

    Des sources disent que ce nouveau partenariat Rwanda-Qatar Airways met fin aux accords antérieurs que le Rwanda avait signé avec la société de construction portugaise, la Mota Engil Engenharia e Construcao Africa qui était censé construire toutes les infrastructures aéroportuaires de Bugesera quitte à avoir un droit d’exploitation de 25 ans de cet aéroport international de Bugesera. Mota Engil réclamait alors 15 ans supplémentaires pour cette gestion. Soit quarante ans.

    Il se souviendra que lors de la signature avec cette société portugaise, il avait été convenu que les travaux allaient s’exécuter en deux phases pour un montant total de 820 millions de dollars avec comme 1ère phase de 418 millions et la deuxième de 382millions de dollars.

    Lors de la signature des accords conclus entre Qatar et le Gouvernement rwandais, il a été précisé que Qatar devait dans un premier temps acheter les parts de Mota Engil engagés dans le complexe aéroportuaire de Bugesera.

    “Les accords signés précédemment avec Mota Engil précisaient que cette société avait 75% d’actions et 25% pour le Gouvernement rwandais représenté par ATL. Nous avons dû acheter les 75% d’actions de Mora Engil et avons été propriétaires à 100%. C’est par la suite que le Giouvernement a vendu à Qatar Airways 60%”, a tenu à préciser le Ministre des Infrastructures PC Gatete.

    Le Ministre a précisé que Mota Engil reste collaborateur dans la construction de cet aéroport. “Mota Engil, nous collaborons dans beaucoup d’activités. Des pourparlers sont même en cours pour voir si elle peut avoir un contrat dans la suite des travaux de construction de l’aéroport en question”, a ajouté le ministre fier d’avoir prévu un espace de 2400 hectares pour faire de l’aéroport de Bugesera l’un des plus grands aéroports du monde du futur.

    “Nous avons voulu construire un très grand aéroport, c’est pourquoi nous avons cherché un très grand investisseur”, a-t-il dit bombant son torse trouvant que les aires d’extentions nécessaires de l’aéroport sont parfaitement prévus pour pouvoir accueillir 7 millions de voyageurs par an au moment de la Première phase d’opérationalisation de l’aéroport et 14 millions en 2032 à la fin des travaux de la deuxième phase.
    Qatar est vraiment un gros investisseur apprécié sur les places financières internationales. Il a annonce en févvrier dernier être en pourparlers avec les dirigeants de la très dynamique Rwandair d’où il compte acheter 49% d’actions.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Un-budget-de-123-5-milliards-de-francs-pour-travaux-de-construction-de-l.html