Blog

  • Minisitiri wa Siporo yasabye Amavubi kuzimana… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo saa Kumi Nebyiri nibwo Amavubi azaba yakiriye Nigeria mu mukino wo ku munsi wa 5 wo mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Mbere yuko uyu mukino ukinwa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye abakinnyi b’Amavubi ababwira ko biteguye kubashyigikira ndetse anasaba kuzimana u Rwanda.

    Yagize ati “Twari twifuje kuza kugira ngo tubabwire ko tubari inyuma ngira ngo mwarabibonye turiguteguye cyane kubashyigikira Kandi tubabwire ngo ibijyanye na tekenike nuko muzakina ibyo ni iby’umutoza. 

    Ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda ibyo ni ibyacu niyo mpamvu twaje hano kugira ngo tubahe ubwo butumwa bwo kuvuga ngo ejo ni ugukotana twibuka ko turi gukina nk’abantu babizi bafite ubushobozi,babyigishwa cyangwa se babikora by’umwuga cyangwa bakomeza kubishyiramo imbaraga zabo ariko kandi nk’Abanyarwanda bambaye ibendera ry’u Rwanda”.

    Yabwiye abakinnyi ko ibitekerezo babahaye barimo barabyigaho.

    Ati” N’icyo rero twifuzaga kubaganirizaho tukababwira ngo kandi n’ibindi bitandukanye turabizi neza ko hari ibitekerezo bitandukanye mugenda muduha n’uburyo twagenda tubafasha ari federasiyo, ari Minisiteri nabyo turagira ngo tubabwire ko turimo turabyigaho,turimo turabitegura ndabizi ko tubizi ibyo turimo turavuga”.

    Minisitiri wa Siporo yabwiye ko kandi mu kazi bakora babashyira imbere ndetse ananabwira ko babafitiye icyizere.

    Ati”Akazi dukora ni mwebwe muri ku isonga ni mwebwe tugendera rero ibyo muzaduha ejo nibyo tuzagenderaho ariko mumenye rero imbaraga zose , icyizere turagifite muri mwebwe kandi ndizera ko namwe mucyifitiye. Ejo rero ni ukwimana u Rwanda namwe mu gakina umukino wanyu natwe tukabaha umurindi n’umurishyo w’abafana”.  

    Amavubi afite imibare myiza mu mikino ibiri iheruka kuyihuza na Nigeria aho yatsinzemo umwe bakanganya umwe.

    Minisitiri wa Siporo yasabye Amavubi kuzimana u Rwanda imbere ya Nigeria

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153728/minisitiri-wa-siporo-yasabye-amavubi-kuzimana-u-rwanda-imbere-ya-nigeria-video-153728.html

  • BioMassters imaze gutanga imbabura zitangiriza ibidukikije zigera ku 6500 – #rwanda #RwOT

    BioMassters yabitangaje ubwo yari mu mahugurwa yateguye ku bufatanye n'Umuryango wita ku ngufu zisubira, World Bioenergy Association, agamije kwiga ku buryo bwo gufasha amashuri kubona ingufu zifashishwa mu guteka zitangiza.

    Ayo mahugurwa yari agamije kureba uko hakwimakazwa ibicanwa bizwi nka paleti biba byaturutse ku gutunganya ibisigazwa by'ibiti nk'ibarizo n'ibindi, bikaba byasimbura inkwi, amakara n'ibindi bicanwa bikomoka ku bidukikije.

    Yitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye za leta n'iz'abikorera nk'uburezi, abahanga mu by'ingufu, abafata ibyemezo bitandukanye n'abandi.

    BioMassters yayateguye ni ikigo cyo mu Rwanda cyashinzwe mu 2020 hagamijwe guhangana no kurwanya ihindagurika ry'ibihe, binyuze mu kwimakaza ibicanwa bitangiza ikirere.

    Iki kigo gifite uruganda i Rubavu kikanagira amaduka mu Mujyi wa Kigali, kimaze gutanga imbabura 6500 zigezweho zafasha mu gutekera ahasukuye zikanafasha mu kurengera ibidukikije kuko zidasohora imyuka.

    Iki kigo gitanga imbabura ziri mu moko abiri arimo iz'ibyuma n'izindi zikorerwa mu Rwanda hifashishijwe amatafari, zose zifite umwihariko mu guteka neza, kuko zitarekura imyotsi kandi zigakoresha ibicanwa bitangiza.

    Umuyobozi Mukuru wa BioMassters, Claudia Muench, yavuze ko intumbero yabo ari ugufasha Abaturarwanda kwimakaza uburyo bwo guteka bugezweho, bubarinda indwara z'ubuhumekero, budahenze ndetse bufasha mu kubungabunga ibidukikije.

    Ati 'Binyuze mu kwimakaza ibicanwa bya paleti bikozwe mu bisigazwa by'ibiti mu Rwanda, turi kugerageza kugabanya uburyo bwo guteka burekura imyotsi yangiza, twibanda ku bugezweho ndetse bunafasha abanyeshuri bacu bari ku mashuri.'

    Umuyobozi Mukuru wa World Bioenergy Association, Dr. Christian Rakos, yagaragaje ko ubwo buryo bw'imitekere ari ingirakamaro, yemeza ko ibyo BioMassters imaze kugeraho bitanga icyizere.

    Ati 'Ubu buryo butewe inkunga ifatika ndetse hagakorwa n'igenamigambi rinoze, bwakwagurwa ndetse bukungura abaturage benshi mu Rwanda n'abo mu bindi bihugu.'

    Umuyobozi wa BioMassters, Sylvain Rucyaha, yavuze ko umushinga wabo wo kwifashisha ibi bicanwa bitangiza mu mashuri byatanze umusaruro, bugabanya imyotsi ndetse bigaragazwa ko bubungabunga ibidukikije binyuze mu kurwanya iyangirika ry'ikirere.

    Yavuze kandi ko inkwi zisanzwe zikoreshwa zagabanyijwe, bigabanya igiciro bakoreshaga mu kugura inkwi zakoreshwaga, ibituma uburyo bwo guteka mu mashuri butwara amafaranga make.

    Umuyobozi muri Erlauf Investment GmbH, Dr. Peter Sommerer, na we yagaragaje ko abantu bakwiriye gushora imari mu mishinga nk'iyi ibungabunga ibidukikije, iteza imbere ubuzima bw'abaturage ari na ko iteza imbere ubukungu bw'igihugu.

    Ati 'Gushora imari mu mishinga nk'iyi bizagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ejo hazaza.'

    Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ibijyanye no kwimakaza ingufu zisubira, ibigo nka BioMassters na World Bioenergy Association ni bimwe mu byitezweho gufasha igihugu gukomeza kwagura iyo gahunda.

    Imbabura ikorerwa mu Rwanda na BioMassters itangiza ibidukikije

    Imbabura y’icyuma ya BioMassters ifasha mu gukoresha ibicanwa bike

    Abo mu Kigo cy’Amashuri cya Sainte Michel batangiye gukoresha ingufu zitangiza mu guteka

    Abayobozi batandukanye basuye Ikigo cy’Amashuri cya Saint Michel cyatangiye gukoresha ingufu zitangiza mu guteka

    Umuyobozi Mukuru wa BioMassters, Claudia Muench, agaragaza uburyo bari gufasha Abanyarwanda kwimakaza ingufu zitangiza

    Umuyobozi muri Principal of Erlauf Investment GmbH, Dr Peter Sommerer, yagaragaje ko umushinga wa BioMassters wo guteza imbere ingufu zitangizwa ukwiriye gushorwamo imari

    Umuyobozi Mukuru wa World Bioenergy Association, Dr. Christian Rakos

    Umuyobozi wa BioMassters, Sylvain Rucyaha, avuga ku mishinga bafite yo gukwirakwiza mu Rwanda imbabura zikoresha ibicanwa bike

    Haganiriwe ku buryo bugezweho bwo gukoresha ingufu zitangiza

    BioMassters yateguye amahugurwa mu kwimakaza ingufu zitangiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biomassters-imaze-gutanga-imbabura-zitangiriza-ibidukikije-zigera-ku-6500

  • Amb Mukasine yashyikirije Perezida wa Philippines impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Werurwe 2025, kibera mu Biro bya Perezida Ferdinand R. Marcos Jr. biherereye mu Murwa Mukuru, i Manila.

    Ambasaderi Mukasine yashyikirije Perezida Marcos Jr intashyo za mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, amwifuriza ishya n'ihirwe.

    Uyu mudipolomate yagaragaje ko azakomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi no gukomeza kongera ubutwererane n'ubuhahirane bw'impande zombi.

    Perezida Marcos Jr na we yijeje Ambasaderi Mukasine ubufatanye mu kuzuza neza inshingano yahawe, anashimira Perezida Paul Kagame ndetse n'Abanyarwanda bose ku kudahwema gushyigikira igihugu cye, yizeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Philippines bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi.

    Mu 2018 Guverinoma ya Philippines yamenyesheje abaturage bayo ko bashobora kwinjira mu Rwanda bakahamara iminsi 90 batabanje gusaba visa, ndetse Umunyarwanda nawe akaba yemerewe kujyayo igihe cyose agaragaza ko azahita ahava.

    Mu 2019 kandi u Rwanda na Philippines byasinyanye amasezerano mu by'ingendo zo mu kirere, akazatuma habaho ingendo z'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Ibihugu byombi kandi bifatanya mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi, uburezi n'ubuzima.

    Mu gihe Ambasaderi Mukasine yari akiri muri Philippines yahuye n'Abanyarwanda bahatuye, baganira ku mibereho yabo ndetse anabagezaho amakuru mashya ku iterambere ry'u Rwanda, abasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Abanyarwanda batuye muri Philippines bagizwe ahanini n'abanyeshuri, aho umubare wabo wagiye wiyongera uko bwije n'uko bukeye. Biga muri kaminuza zitandukanye zo muri iki gihugu mu bijyanye n'Ubuzima, 'Engineering', Ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ambasaderi Mukasine uretse kuba yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Philippines, anahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu nk'u Buyapani, Malaysia na Thailand.

    Amb Mukasine yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Philippines

    Amb Mukasine yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye umudipolomate

    Abanyarwanda baba muri Philippines bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-mukasine-yashyikirije-perezida-wa-philippines-impapuro-zimwemerera

  • Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe ku wa 20 Werurwe 2025 na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda ibinyujije kuri X.

    Iki kiganiro cyabereye kuri telefoni cyibanze ku ngingo zirimo kwagura ubufatanye bw'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, baganira no ku mutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Itangazo rya MINAFFET ryakomeje riti 'Ikiganiro cyibanze ku buryo hakwagurwa ubufatanye mu zindi nzego hagati y'ibihugu byombi ndetse hanarebwa uko ibintu byifashe mu Karere k'Ibiyaga Bigari.'

    U Rwanda na Tunisia bifatanya mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n'ubwikorezi. Ambasade y'u Rwanda muri Maroc ni yo inareberera inyungu z'u Rwanda mu bihugu bya Tunisia na Mauritania na Guinée.

    Nk'ubu muri Gashyantare 2020 u Rwanda na Tunisie byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, yagombaga gutuma sosiyete z'ubwikorezi bwo mu kirere z'ibihugu byombi zibikoreramo ingendo.

    Yasinyiwe mu nama ya 33 isanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

    Ibiganiro kandi byagarutse ku biri kubera mu Karere k'Ibiyaga Bigari mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu bitifashe neza, aho ihuriro ry'ingabo z'icyo gihugu zihanganye n'umutwe wa M23 ukomeje kuzitsinda umunsi ku wundi.

    Ni umutwe ugizwe n'Abanye-Congo bimwe uburenganzira bwabo na Kinshasa. Nyuma yo gutaka ntibumvwe bahisemo kwegura imbunda ngo bahagarike ubwicanyi, ubugizi bwa nabi, gutotezwa n'ibindi bibi bikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Uyu mutwe wiyemeje kurandura ikibi cyimitswe na RDC umaze kwigarurira ibice byinshi byo mu Ntara za Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo ndetse byatangajwe ko M23 yamaze kubohora abo mu Mujyi wa Walikale mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia ku birimo n’umutekano w’Akarere

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi no ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-tunisia-ku-mutekano-w

  • Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangiye gutanga ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe zananiranye – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 19 Werurwe 2025, n'Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera.

    Umuti wa Ketamine usanzwe ukoreshwa mu gutera ikinya no gusinziriza umurwayi ariko abahanga mu buvuzi bagaragaje ko hari uburyo wakoreshwa mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe, ukaba ugaragaza impinduka ku murwayi nyuma y'amasaha make, mu gihe uwari usanzwe wafataga igihe kinini.

    Iyi serivisi yo kuvura indwara zo mu mutwe hifashishijwe Ketamine yatangiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Gicurasi 2024, aho ishobora kwakira abarwayi 15 ku munsi, kandi ikaba ifite abaganga b'indwara zo mu mutwe, abahanga mu by'imitekerereze ya muntu, abaforomo n'abashinzwe imibereho myiza bita ku barwayi.

    Binyuze mu bufatanye bw'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n'ikigo cya Kadima Neuropsychiatry Institute cy'i San Diego, muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abaganga b'indwara zo mu mutwe n'abaforomo batanze amahugurwa ku bakozi b'ibitaro bya Faisal mu gukoresha ubu buvuzi kandi bakazakomeza gukora ubugenzuzi n'ubuvuzi.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin yavuze ko hari abahabwaga imiti isanzwe ivura indwara zo mu mutwe ariko ntiboroherwe, nyuma hatekerezwa uko bashaka ubundi buryo bushya bwo kubafasha.

    Yagize ati 'Ni ubuvuzi bw'indwara zijyanye n'ibibazo byo mu mutwe, murabizi ko abantu bagira ibibazo bitandukanye cyane nk'agahinda gakabije, ugasanga umuntu afite ibitekerezo birimo no kwiyahura, twabaha imiti ntibakize.'

    Yakomeje ati 'Twaje kumenya ko hari umuti wifashishwa mu gutera ikinya no gusinziriza abarwayi, ariko iyo ukoreshejwe ku rugero ruto bishobora gufasha abo barwayi bafite ibibazo bikomeye byanze gukizwa n'imiti yari isanzwe, twaje gusanga uwo muti wa Ketamine ufasha, nibwo rero twahisemo gutangira kuwukoresha.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ubu buvuzi buzunganira ubwari busanzwe ariko bufite umwihariko wo kuvura abari barabuze indi miti yabafasha kubakiza.

    Yagize ati 'Bitewe n'amateka twanyuzemo hari umubare w'Abanyarwanda ugifite agahinda gakabije n'ihungabana, cyangwa n'ubuzima busanzwe bibaho, ariko imiti yari isanzwe ihari ntibafashe. Ubu ni ubuvuzi bushya mu Rwanda no ku Isi muri rusange. Twabufashe ku ikubitiro kugira ngo bifashe Abanyarwanda baba bakeneye ubwo buvuzi kububona kandi turizera ko bizatanga umusaruro ufatika.'

    Dr. Yvan Butera yasabye abahura n'ikibazo cy'indwara zo mu mutwe kwerura bakavuga ikibazo bafite, bakitabira izi serivisi zo kuvura izi ndwara kuko kuzihishira birushaho kuba bibi bikaba byanabaviramo kuremba cyangwa gutakaza ubuzima.

    Kugeze ubu, kuva iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gicurasi 2024, imaze gufasha abarwayi 23 bahereweho, isuzuma ryakozwe n'ibi bitaro ryagaragaje ko bari kugenda bagaragaza icyizere cyo gukira neza.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, yo mu 2022/2023, yagaragaje ko mu gihugu hose icyo gihe, abagera ku 3305 buri kwezi bisuzumishaga indwara zikomoka ku bibazo byo mu mutwe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ubu buvuzi buje kunganira ubwari busanzwe ariko bufite umwihariko wo kuvura abari barabuze indi miti yabasha kubavura

    Abaganga batandukanye bitabiriye uyu muhango

    Dr. Yvan Butera yasabye abantu kwitabira ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe

    Hari ibikoresho kandi byiza bizafasha kuvura abarwaye indwara zo mu mutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal-byatangiye-gutanga-ubuvuzi-bw-indwara-zo-mu

  • Gen Muhoozi ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gen Muhoozi yageze ku kibuga cy'indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025. Yakiriwe na mugenzi we, Gen Mubarak Muganga.

    Muri Gashyantare 2025 nibwo Gen Muhoozi, yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda.

    Yagize ati 'Nzajya nsura igihugu cyanjye cy'u Rwanda. Igihugu cy'Abachwezi.'

    Yakomeje avuga ko “Namenyeshaga abantu bacu bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w'u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n'u Rwanda ni umwe! Iteka.”

    Muri gahunda y'uruzinduko rw'uyu musirikare, harimo kuganira n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y'impande zombi ndetse n'umutekano wo mu karere.

    Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

    Gen Muhoozi yageze mu Rwanda ari kumwe n'umunyamakuru Andrew Mwenda

    Gen Muhoozi yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda, Gen Mubarak Muganga

    Gen Muhoozi, Gen Mubarak Muganga na Andrew Mwenda baganira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-ari-mu-rwanda

  • World Cup Qualifiers: Ibihe byingenzi byaran… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025, Rwanda rurakina umukino wa gatanu rukina na Nigeria rushaka kuguma kwandika amateka meza yo kuyobora itsinda C mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi cya 2026 kizabera Usa, Cnada na Mexico.

    Mu mikino 4 u Rwanda rumaze gukina mu itsinda C Rwatsinze imikino ibiri, runganya umwe, ndetse rutsindwa umwe.

    Imikino u Rwanda rwatsinze harimo uwa Afurika y'Epfo na Lesotho, Rwanganije na Zimbabwe ndetse rutsindwa na Benin.

    IBIHE BY'INGENZI BYARANZE IMIKINO AMAVUBI AMAZE GUKINA MU ITSINDA C

    1. Rwanda VS Zimbabwe

    Umukino wa mbere w'u Rwanda mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'isi Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Huye ku itariki umukino wakinwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023.

    Muri uwo mukino Zimbabwe yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ku munota wa 7, ariko Muskwe Admiral Dalindela ntiyashobora gutsinda. Ku ruhande rw'Amavubi, Byiringiro Lague yabuze igitego ku munota wa 20, naho Djihad Bizimana agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 21, umupira uca hanze. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Mugisha Bonheur yari abonye amahirwe akomeye kuri koruneri ya Hakim Sahabo.

    Mu gice cya kabiri, umutoza w'Amavubi yakoze impinduka, ariko ikipe ya Zimbabwe yakomeje kwiharira umukino, ibona amahirwe menshi harimo koruneri enye mu minota 20 ya mbere. Amavubi nayo yagize uburyo bubiri bukomeye, harimo igitego cyari gishoboka ku munota wa 90, ariko Niyomugabo Claude ateye umupira uca hejuru y'izamu.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 maze Amavubi ajya kwitegura umukino wa Afurika y'Epfo wabaye tariki 21/11, naho Zimbabwe ijya kwitegura Nigeria umukino wakinwe tariki 19/11/2023.

    Muri uwo mukino abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda ni Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Nshut Innocent na Byiringiro Lague

    Ku ruhande rwa Zimbabwe ni Donovan Fungai, Takwara John Gerald, Hadebe Teenage Lingani, Lunga Divine Xolile, Mbeba Andrew Kabila, Brian Banda Jasper, Marshall Munetsi Nyasha, Marvellous Nakamba, Prince Dube Mpumeleo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.

     

    U Rwanda rwatangiye runganya na Zimbabwe ubusa ku busa

    2. Rwanda VS South Africa

    Umukino wa kabiri mu itsinda C Ikipe y'Igihugu Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 ku itariki 21/11 2023 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 maze ibona amahirwe yo kuyobora itsinda C n'amanota 4.

    Igitego cya mbere cy'Amavubi cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 11 nyuma yo gucika ba myugariro ba Afurika y'Epfo maze atera ishoti rikomeye. Ku munota wa 27, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri, aciye mu bakinnyi ba Afurika y'Epfo, asigarana n'umunyezamu Williams, maze atera umupira mu rushundura.

    Amavubi yakomeje kwihagararaho, abona andi mahirwe ariko ntiyongera gutsinda. Abafana bari kuri Stade ya Huye batashye bishimiye intsinzi, kuko Amavubi yari amaze kugira amanota ane yayahaye amahirwe yo kuyobora itsinda C.

    Muri uwo mukino abakinnyi umutoza w'u Rwanda Trosten Frank Spitller yari yabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Africa y'Epfo ni Ronwen Haydrn Williams, Bongokuhle Mayambela, Mihlali Mayembela, Aubrey Maphosa Modiba, Tebeho Mokena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo S’miso Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu na Themba Zwane.

    Umukino wa Kabiri u Rwanda rwatsinze Afrika y’epfo ibitego 2-0

    3. Rwanda VS Benin

    Ku itariki ya 6 Kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Umukino wakiniwe muri Côte d'Ivoire, aho igitego rukumbi cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37, nyuma y'aho Benin yari imaze kurusha Amavubi mu guhanahana no gutera koruneri nyinshi.

    Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, umutoza Torsten Frank Spittler akora impinduka zinjijemo abakinnyi barimo Muhire Kevin na Jojea Kwizera. Amavubi yabonye amahirwe, ariko ba myugariro ba Benin n'umunyezamu Dandjinou Marcel bakomeza kwihagararaho.

    Umukino warangiye ari 1-0, u Rwanda rugumana amanota ane, rusigara ruyanganye na Benin Benin mu itsinda C, ariko atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko wahise ufatwa na Lesotho yari igize amanota atanu.

    Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

    Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin muri uwo mukino ni Marcel Dandjinou, Cedric HOUNTONDJI, Abdoul Rachid MOUMINI, David KIKI, Mohamed TIJANI, Hassane IMOURANE, Sessi D ALMEIDA, Junior OLAITAN ISHOLA, Dokou DODO, Steve MOUNIE na Jodel DOSSOU.

    Umukino wa gatatu u Rwanda rwatsinzwe na Benin 1-0

    4. Rwanda VS Lesotho

    Ku itariki 11 kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, biyifasha kongera kuyobora itsinda C n'amanota arindwi.

    Igitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea ku munota wa 45, ku mupira yari ahawe na Fitina Omborenga nyuma y'aho Bizimana Djihad awuteye neza ni nacyo cyasoje umukino. Mu gice cya kabiri, Lesotho yagerageje gusatira, ariko Amavubi bakomeza kwihagararaho, umukino urangira ari 1-0.

    Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda kuko yahise agira amanota 7, anganya na Afurika y'Epfo na Benin ariko ikazigama ibitego bibiri mu gihe Afurika y'Epfo izigamye kimwe.

    Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Tierry, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Kwizera Jogea, Nshuti Innocent. na Mugisha Gilbert.

    Ku ruhande rwa Lesotho abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Moerane, Malane, Mkwanazi, Makhele, Rasethuntsa, Lebokollane, Lesoaoana, Thaba, Fothoane, Sefali na Motebang.

    Umukino wa kane u Rwanda rwatsinze Lesotho 1-0 

    U Rwanda ni urwa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe c’isi mu itsinda C

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153713/world-cup-qualifiers-ibihe-byingenzi-byaranze-imikino-ine-yu-rwanda-mu-itsinda-c-153713.html

  • Impande zombi zaraganirijwe: Ikibazo cya Dany… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe Dany Nanone n'umugore we baherutse kwitaba sitasiyo ya RIB i Nyarutarama, ndetse bagiye no mu Murenge kugira ngo harebwe uko umwana yandikishijwe, kandi umugore atange n'ibimenyetso bigaragaza ko adahabwa indezo nk'uko yagiye abivuga mu bihe bitandukanye. 

    Busandi amaze igihe yumvikana mu itangazamakuru ashinja Dany Nanone kudatanga indezo y'amafaranga ibihumbi 180 Frw ku kwezi. Ariko  ngo 'message' za Mobile Money zigaragaza ko uyu muhanzi yatanze ibyo asabwa buri kwezi. 

    Danny Nanone witegura gushyira hanze indirimbo zose zigize EP ye, aherutse kubwira InyaRwanda ko kuba Busandi yumvikana mu itangazamakuru yishyuza indezo, anamushinja ku kutita ku mwana we 'bifite ikibyihishe inyuma'. 

    Busandi Moreen mu Kwakira 2024, yagiranye ikiganiro n'Umuyoboro wa Youtube, kamwe mu duce k'icyo kiganiro kamaze iminsi gasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mugore yumvikana avuga ko 'RIB irenganya abantu.'

    Ukoresha izina rya Kigali Finest yasakaje agace k'iki kiganiro ku wa 13 Werurwe 2025, avuga ko bitumvikana ukuntu uyu mugore ahora mu itangazamakuru yishyuza indezo Dany Nanone.

    Yavuze ati 'Bagabo barabona ni Danny Nanone. Uburyo uyu mugore yirirwa asiragizwa muri 'Media' no kuri RIB kubera ko adaha indezo uwo babyaranye.'

    Mu gusubiza, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Dany Nanone n'umugore we baganirijwe, ndetse ko hari gushakwa umuti arambye. Ariko kandi asaba abantu kudakomeza gusakaza ibiganiro by'uyu mugore na Dany Nanone kuko bafite abana bato bakeneye kurindwa.

    Yavuze ati 'Waramutse, ko nawe umugaruye muri 'Social Media'. Ikiganiro yavugiyemo ibi, cyakozwe mu Kwakira 2024. Ikindi impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza muri 'Social Media'. Bafite abana bato bakeneye kurindwa.'

    Dany Nanone aherutse gusaba Leta kwita ku kibazo cy'abagabo bahohoterwa, kuko benshi bahura n'iki kibazo, bakabura aho gutakira.

    'Hari abantu babyitiranya, bakumva ko mu buringanire cyangwa ubwuzuzanye umwe ari hejuru y'undi. Ni ubwuzuzanye n'uburanganire ariko hari ababyitiranya. Hari abagabo bahohoterwa, hari n'abagabo barengana kandi biragoye ko umugabo ashobora guhagarara mu bantu ngo avuge ngo byagenze gutya, ni yo kamere y'abagabo, ni yo mpamvu rimwe na rimwe umuntu ahitamo guceceka.'

    Yavuze ko hari abagabo banyura mu bihe nk'ibye, rimwe na rimwe umuti ukaba guceceka, aho gutsimbarara.

    Yungamo ati 'Nuvuga ko wahohotewe birasa nabi, nuvuga ko utahohotewe nabyo bisa nabi. Rimwe na rimwe biba ngombwa ko umuntu abirebera ku ruhande, ukagira ibindi byemezo ubifataho ubirebera ku ruhande, ariko ibyo uvuze [yabwiraga umunyamakuru wari umubajije ikibazo] ntabwo bitandukanye n'ukuri.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153709/impande-zombi-zaraganirijwe-ikibazo-cya-dany-nanone-numugore-we-kiri-kuvugutirwa-umuti-ura-153709.html

  • Nyanza: Rurageretse hagati ya Uwamwezi n'abaturanyi be ashinja kumwima umuhanda ujya iwe – #rwanda #RwOT

    Imizi y'iki kibazo ihera mu 2022 ubwo Uwamwezi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagurishaga inzu yari yarubakiwe na FARG mu Mujyi wa Kigali, akiyemeza kujya ku ivuko kuhubaka inzu afata nk'amasaziro ye.

    Yasanze inzira igera aho yavukiye itakibaho, maze asaba umuhanda wo kunyuzamo ibikoresho by'ubwubatsi maze abaturanyi be barawumuha.

    Nyuma yo kubaka ngo umuhanda bari bamutije barawisubije, biteza ubwumvikane buke hagati y'impande zombi.

    Uwamwezi avuga ko nubwo bamwimye umuhanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari uhari kuko yigeze kuhanyuza ibindi bikoresho by'ubwubatsi mu 1992 ubwo yubakiraga inzu nyina waje kwicwa muri Jenoside.

    Nyuma yo kugerageza gukemura icyo kibazo bikanga mu 2023, abaturanyi be babiri Kagemanyi Ignace na Rwagatore Narcisse (unayobora umudugudu batuyemo) bemeranyije kumuha umuhanda aguze ahantu hangana na metero 48, buri wese atanze metero ebyiri kuri buri gisate cy'umuhanda, aho yari kwishyura ibihumbi 500 Frw mu gihe cy'amezi abiri.

    Gusa ngo abari gutanga amasambu anyuramo umuhanda baje kwisubiraho bavuga ko yatinze kubahiriza amasezerano, kandi ngo yagiye abasebya henshi, harimo n'itangazamakuru.

    Uwamwezi wari waratangiye gukorera aho ubucuzi bw'akabari bugahomba kubera ko yagiye kwivuza agasanga ibintu bye byaribwe yavuze ko ateganya gushinga irerero aho atuye, ndetse ngo yatangiye gushaka ibyangombwa mu Kigo Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzusi bw'Amashuri(NESA), ariko ngo ntiyizeye kuzabigeraho mu gihe nta muhanda uhagera.

    Uyu mubyeyi ngo yagejeje ikibazo cye ku nzego zose kuva ku mudugudu kugera ku ntara, ariko ntiyishimira uburyo yarangaranywe.

    Ati 'Niba iguhugu kidushishikariza kwigira, nkaba naragerageje kwirwanaho, ariko ngasubizwa inyuma n'ubuyobozi, nari navuye mu cyiciro cya mbere njya mu cya gatatu, ubu sinsubijwe inyuma!'

    Abaturanyi be bo barabivuga ukundi

    Kagemanyi na Rwagatore bavugwa ku isonga y'iki kibazo, bavuga ko umuhanda asaba guhabwa ugasubira aho wahoze utahigeze, ahubwo wari umuhora w'inka mu bihe byo muri za 1970.

    Bakomeza bavuga ko uburyo abasaba umuhanda nk'ubakanga anabategeka ari byo bituma batabyumva kuko ari umutungo wabo ntavogerwa.

    Kagemanyi ati 'Ibyo ashaka abinyuza mu nzira zidashoboka. Ashaka kubigira itegeko kandi ubutaka bw'umuntu ari ntavogerwa. Ntasaba, ahubwo arategeka, kandi aho ajyana umuhanda ni mu bikorwa bye bwite si igikorwa rusange.'

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Nzovi, Rwagatore Narcisse, na we uvugwa mu bimishije umuhanda Uwamwezi, yabwiye IGIHE ko ibivugwa ari ibinyoma kuko aho avuga hanyuraga umuhanda utahigeze.

    Rwagatore avuga ko Uwamwezi byamunaniye kwishyura, ahubwo akaba ngo ashaka umuhanda w'ubuntu.

    Ati 'Mu byumvikanyweho byo kwishyura yaje kubihindura ngo nta mafaranga agifite, ngo nibatayishyura bazayihorere, ariko ntanavuge uzayamwishyurira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko iki kibazo akarere kakimenye bakanabafasha mu buhuza.

    Yavuze ko inzira isanzwe y'abanyamaguru ayifite, igisigaye ari ukubona umuhanda w'imodoka ijya iwe, ari na byo banyujije mu busabe ngo abishyure mu bwumvikane abone kuhahabwa.

    Ati 'Twumvikanye n'abaturage ko bamworohereza bakamuha umuhanda mu butaka bwabo akabishyura ibihumbi 500 Frw, kuko ari ubutaka bwabo tutabategeka icyo babukoresha kereka ari ubushake bwabo. Twashyigikiye ko aya masezerano ajya mu bikorwa.'

    Meya Ntazinda, yakomeje avuga ko ahandi asaba hanyura umuhanda hahoze ari umuhora w'inka kera kandi ko ubu abaturage bawusibye ndetse bakaba baranahubatse izindi nzu, bityo ibyo asaba bitashoboka.

    Yanongeyeho ko igihe Uwamwezi yagaragaraza ko yabuze ubushobozi bwo kwishyura aho yemerewe, byarebwaho akagenerwa ubufasha, kugira ngo akomeze gushaka uko yagira amasaziro mazima.

    Igihe yari yaragiye kwivuza yasanze inzu ze harimo izasenyutse

    Yimukiye i Nyamiyaga ashaka kuzagira amasaziro meza

    Aka kayira Uwamwezi ashaka ko gahinduka umuhanda ujya mu rugo rwe aho ashaka no kubaka irerero

    Uwamwezi asaba ko aha hashyirwa umuhanda ugera iwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rurageretse-hagati-ya-uwamwezi-n-abaturanyi-be-ashinja-kumwima-umuhanda-ujya

  • Qatar Airways igiye gusubukura ingendo hagati ya Kigali na Doha idahagaze – #rwanda #RwOT

    Ingendo za Qatar Airways hagati ya Kigali na Doha zakorwaga indege ibanje kunyura ku bindi bibuga by'indege.

    Biteganyijwe ko ku wa 14 Gicurasi 2025 ari bwo indege ya Airbus A320 izatangira kwerekeza mu Murwa Mukuru w'u Rwanda, Kigali ivuye i Doha idahagaze ahantu na hamwe, ikazajya ikora ingendo inshuro enye mu cyumweru.

    Ni urugendo rugiye gusubukurwa u Rwanda rukataje mu bikorwa birufasha guhinduka igicumbi cy'ubwikorezi bwo mu kirere n'ubukerarugendo muri Afurika.

    Travel and Tour World yanditse ko iyi nzira ari andi mahirwe ku bakora ingendo baturutse imihanda yose bashaka kumenya byisumbuye akarere u Rwanda ruherereyemo.

    U Rwanda rumaze igihe kandi rwubaka ibikorwaremezo bigamije iterambere ry'ubwikorezi bwo mu kirere harimo kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'icya Bugesera kikiri kubakwa.

    Kuva cyangwa kujya i Doha udahagaze bizorohera abavuye mu Burasirazuba bwo Hagati gusura u Rwanda no gukora ibikorwa by'ubucuruzi, kimwe n'abashaka kwerekeza mu bindi bice by'Isi babone amahirwe yo kugenda biboroheye, cyane ko Doha ari igicumbi cy'ingendo zerekeza mu bindi byerekezo byinshi by'Isi.

    Abagenzi baturutse muri Amerika y'Amajyaruguru, Aziya n'i Burayi bashobora kunyura i Doha bakagera mu Rwanda mu buryo bworoshye.

    Qatar Airways imaze iminsi ishyize imbaraga mu kwagura ingendo mu bihugu bya Afurika, ndetse gusubizaho izerekeza mu Rwanda bikubiye muri gahunda yayo y'igihe kirekire yo kwibanda ku kunoza ingendo muri Afurika.

    Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.

    Qatar Airways igiye gusubukura ingendo Kigali-Doha idahagaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-airways-igiye-gusubizaho-indege-igana-kigali-doha-idahagaze