Blog

  • Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida Netumbo wa Namibia – #rwanda #RwOT

    Netumbo Nandi-Ndaitwah, umugore wa mbere ugiye kuyobora Namibia ararahira ku wa 21 Werurwe 2025, umunsi igihugu cyizihizaho isabukuru ya 35 kibonye ubwigenge.

    Ni umuhango witabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma batandukanye biganjemo abo muri Afurika, barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Brahim Ghali, Perezida wa Repubulika y'Abarabu ya Sahrawi, Daniel Chapo wa Mozambique, Jacob Zuma na Thabo Mbeki bayoboye Afurika y'Epfo n'abandi.

    Nandi-Ndaitwah w'imyaka 72 yari asanzwe ari Visi Perezida wa Namibia, akaba uwo mu ishyaka SWAPO.

    Yatsinze amatora ku majwi 57,31%, ahigika abakandida 14 bari bahanganye ku buryo bitasabye ko bajya muri kamarampaka.

    Rwandan foreign affairs minister has arrived in Windhoek Namibia ahead of the inauguration of ⁦@VPSWAPO⁩ . #sabcnews pic.twitter.com/cX1sJXNops

    — Sophie Mokoena (@Sophie_Mokoena) March 20, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yitabiriye-irahira-rya-perezida-netumbo-wa-namibia

  • Equity Bank Rwanda Plc yinjiye mu bufatanye buzateza imbere urubyiruko n'abagore – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinywe ku wa 20 Werurwe 2025, mu rwego rwo kugira uruhare mu kongerera ubushobozi abanyeshuri n'abaturage muri rusange mu kwiteza imbere, bikazafasha mu mpinduka nziza z'ubukungu kuri bo no ku gihugu.

    Ubu bufatanye bwitezweho gutanga umusanzu mu gufasha kwagura ubushobozi bw'urubyiruko n'abagore, kongera ubushobozi mu buhinzi, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere uburezi no gutanga ubumenyi mu by'imari.

    Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), Padiri Dr Ntaganda Laurent yavuze ko yishimiye kugira ubufatanye na Equity Bank kuko ari intambwe ikomeye izafasha mu guteza imbere ibikorwa by'abanyeshuri ndetse na sosiyete nyarwanda.

    Yagize ati 'Kuba twifuje gukorana namwe ni uko mufite n'indagaciro za gikirisitu, kuko Equity Bank ntitekereza gukora ubucuruzi gusa ahubwo inafasha abantu kwiteza imbere, abayirimo bakumva bari mu muryango.'

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bafite ibikorwa byinshi byo guteza imbere umuturage, kuko kumuteza imbere n'umuryango muri rusange, ari uguteza imbere igihugu.

    Yagize ati 'Twashyizeho intego ebyiri muri Equity Bank, iya mbere ni ukwita ku bibazo by'umuturage, iya kabiri ni ubucuruzi kandi zose zirakorana, kuko amafaranga dukorera muri ubwo bucuruzi turayazana kugira tubanze dukemure ibibazo sosiyete yacu ihura nabyo.'

    Yakomeje agaira ati 'Tusobanukiye neza ko iyo dukemuye ibibazo, umuturage wacu akamererwa neza, akabona amafaranga tuzi neza ko azaza kuyabitsa muri banki.'

    Yasoje avuga ko yishimiye gukorana na CUR, ahamya ko iyo ibintu bifite imyumvire myiza byoroha gushyira mu bikorwa intego mwihaye, kandi iyo bubaka banki bahera ku rubyiruko n'abanyeshuri kuko ari bo Rwanda rw'ejo.

    Mbere yo gusinya amasezerano babanje kwiragiza Imana kugira ngo izabafashe kuyashyira mu bikorwa

    Ubu bufatanye buje gutanga umusanzu mu gufasha kwagura ubushobozi mu buhinzi, kubungabunga ibidukikije, uburezi no gutanga ubumenyi mu by'imari

    Impande zombi zishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), Padiri Dr Ntaganda Laurent ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

    Umuyobozi w'ishami ry'ishoramari n'imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce ashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara n’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), Padiri Dr Ntaganda Laurent

    Abayobozi mu nzego zitandukanye b’impande zombi bari bitabiriye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-yinjiye-mu-bufatanye-buzateza-imbere-urubyiruko-n

  • Donald Trump yakuyeho ministeri y’ uburezi muri amerika 😂😂😂 #Rwanda #RwoT

    Icyemezo cyo gukuraho minisiteri y’uburezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashizweho umukono kuri uyu wa 20/03/2025 na perezida w’icyo gihugu.

    Muri iki cyemezo hariho yuko uburezi bw’abana  bugomba kwitabwaho n’ ababyeyi bafatanyije n’izengo z’ ibanze zaho batuye aho kurebererwa na Leta y’ igihugu muri rusange.

    Umwanditsi : Micomyiza Paul

  • Nta biracitse – Archibishop Laurent Mbanda ku… – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Laurent Mbanda mu kiganiro yagiranye na Radio Inkoramutima, yatangaje ko nta bidasanzwe byabaye mu Itorero Angilikani, ndetse hakomeje no gukorwa ibishoboka kugira ngo ibibazo byumvikanyemo mu minsi yashize bikemuke.

    Yagize ati: “Ubwa mbere reka mvuge ko nta biracitse, nta kidasanzwe, ibibazo bibaho, aho kandi ibibazo bibaye abantu bahari bakora uko bashoboye kugira ngo ibyo bibazo bikemuke. Kandi ndizera ntakekeranya yuko n’ibi bizakemuka.”

    Ku birebana no kuba hari ikindi gihe mu mateka y’iri torero haba harabaye ikibazo nk’ikiriho ubu Musenyeri agafungwa, Mbanda yavuze ko icyo azi neza ari uko hari abandi bagiye bava mu mirimo yabo igihe bagenewe kitarangiye, atanga urugero nk’i Kibungo, i Butare, n’ahandi.

    Yakomeje agira ati: “Uretse rero muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda, henshi biraba.”

    Yahereye ikibazo mu mizi, asobanura ko nubwo Diosezi ifite uburenganzira runaka ariko ubwigenge bwabo bugira aho bugarukira ashingiye ku cyo amategeko ya Angilikani avuga ko ‘ubuzima gatozi n’amategeko shingiro bya buri Diosezi, biyiha gusa ububasha bwo gukora ibiri mu nyungu z’umurimo w’Imana Itorero ryahawe.’

    Musenyeri Mbanda yakomeje avuga ko nta na hamwe mu mategeko ya Angilikani hagaragaramo ko hari umuntu ufite ubushobozi bwo gufata Diosezi ngo ayijyane aho ashaka.

    Ati: “Icyakora ushatse gufata Abakristo bawe nawe ubwawe ukifata nka Musenyeri mugahaguruka mukava muri iyo Diosezi mukagenda mukiyomeka cyangwa se mukicomeka,… mukagira iyanyu, ariko iyo Diosezi n’uwo mutungo ntabwo ari ibyawe ni iby’Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Kuko Diosezi ishyirwaho n’Itorero kandi Diosezi ishobora gukurwaho n’Itorero. Nicyo kimwe na Musenyeri.”

    Nk’Umuvugizi w’Itorero akaba ari no mu bashyiraho ba Musenyeri, Mbanda yavuze ko iyo muri Diosezi runaka hari abafite ikibazo kuri Musenyeri, bisaba abantu batanu bamushinja barimo abapasiteri batatu n’abalayiki babiri.

    Iyo abamushinja bagejeje ikibazo ku nzego zisumbuye z’itorero mu nzira zemewe n’amategeko, ushinjwa ahagarika imirimo mu gihe kitarenze iminsi 90. 

    Mu rwego rwo gushyira umucyo ku kibazo cyabaye i Shyira, Mbanda yagize ati: “Ikibazo cy’aba bapasiteri ntabwo kigeze cyakirwa n’inzu y’Abepisikopi muri ubu buryo kivugwa aha ngaha (mu mategeko y’itorero). Oya, ikibazo cyabo cyakiriwe mu bundi buryo buvugwa mu itegeko nshinga ry’itorero.”

    Yakomeje asobanura ko aba bapasiteri bagiye kurega Musenyeri Mugisha Samuel wahoze ayobora Diosezi ya Shyira bajyanye ikirego cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari na yo mpamvu kitigeze cyakirwa.

    Ati: “Abo rero, ikibazo cyabo ntabwo twacyakiriye kuko cyari cyaje mu buryo butari bwo. Ntibari buzuye batatu b’abapasiteri, ntibari buzuye babiri b’abalayiki. Ariko ibaruwa barayanditse, baranyandikira, baha kopi RGB. […] Ibaruwa nyandikiwe nanjye narayisubije.”

    Mu kubasubiza, yababwiye ko ikibazo kizigwaho n’inzego bireba. Nubwo yakira iyo baruwa atari ari mu Rwanda, Mbanda avuga ko yubahirije icyo ijambo ry’Imana rivuga, maze ahamagara Musenyeri Mugisha babiganiraho ndetse mu buryo bwiza, na nyuma aza kujyana n’abandi bayobozi b’itorero baramuganiriza.

    Nyuma yaho, ubuyobozi bubishinzwe mu itorero nabwo bwakomeje gukurikirana icyo kibazo, aza no guhagarikwa ku mirimo ye bisabwe na RGB mu rwego rwo gukora igenzura ku byo aregwa.

    Musenyeri Mbanda, ashimangira ko itorero ntacyo ritakoze ngo iki kibazo gikemuke mu maguru mashya, ariko  bisa nk’aho cyananiranye ari nabwo cyagiye mu maboko y’izindi nzego. Ati: “Iyo ibintu byakunaniye, hari igihe abandi bashobora kuba babishobora. Kuko ntacyo itorero ritakoze mu yandi magambo.”

    Yakomeje agira ati: “RGB yaduhaye uburyo bushoboka bwose bwo kutinjira muri iki kibazo kugira ngo tukikemurire. Niba cyaratunaniye ubwo ni twe twinaniwe.”

    Asobanura ko kuba RGB yarinjiye mu kibazo cy’itorero bidasobanuye gutsindwa kwaryo, kuko yakinjiyemo kuko yakimenyeshejwe cyane ko cyari cyamaze no kujya mu itangazamakuru. 

    Ati: “Ntabwo dukorera mu kirere, ntabwo dukorera mu giti, turi mu gihugu gifite amategeko. Ubwo rero niba dukorera mu gihugu gifite amategeko, dufite ibyo tugomba kubazwa.”

    Nyuma y’iki kibazo, Musenyeri Mbanda yavuze ko imikorere y’itorero igiye guhinduka hashingiwe ku masomo bigishijwe n’ibyabaye, kuko bisa nk’aho bari bariraye cyane.

    Ati: “Ariko, nta biracitse cyakoze dukwiye gusengera itorero, rihora rica mu bibazo, rikabivamo, Imana ikadufasha kubikemura, rero nta biracitse irimo.”

    Ibi Musenyeri Mbanda abitangaje  nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo kuri Musenyeri Dr. Mugisha Samuel wa EAR Diosezi ya Shyira nk'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza rwari rwabitegetse.

    Mu isomwa ry'urubanza ku iburanisha ry'ubujurire bwari bwatanzwe na Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira mu itorero Angilikani, ryabaye ku wa 17 Werurwe 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye iki gifungo kuko impamvu zatanzwe n'umuburanyi zidafite agaciro.

    Musenyeri Dr. Mugisha yaburanye urubanza rw'ubujurire ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa 11 Werurwe 2025, asaba kurekurwa by'agateganyo kubera uburwayi, ndetse anahamya ko adashobora gutoroka ubutabera kuko ari umuntu ufite umuryango kandi aho aba hazwi.

    Icyo gihe kandi we n'abamwunganira batatu, bagaragararije urukiko ko bafite uwamwishingiye akemera no kumutangira ingwate, yongera no kugaragaza ko ubuzima bwe butameze neza bityo ko yafungurwa by'agateganyo akajya aburana adafunzwe.

    Ubushinjacyaha bwo bwagaragarije urukiko ko kubera uburemere bw'ibyaha Musenyeri Dr. Mugisha Samuel akurikiranyweho busanga yakurikiranwa afunzwe kuko mu gihe yaba afunguwe ashobora kubangamira iperereza no kuba ashobora gutoroka ubutabera.

    Bwagaragaje kandi ko aho uyu Musenyeri afungiwe, bita ku buzima bw'abafahafungiwe bityo ko ubwe na bwo bwitabwaho uko bikwiye, naho ku ngingo yo kuba afite uwemeye kumutangira ingwate, hatagaragajwe ingano yayo ndetse n'uwemeye kuyitanga ntacyemeza ko ari inyangamugayo.

    Mu myanzuro y'urukiko yatangajwe kuri uyu wa Mbere, rwategetse ko Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, agomba gukomeza gufungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 nk'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza rwari rwabitegetse.

    Impamvu zagaragajwe n'uru Rukiko Rwisumbuye rya Musanze zirimo kuba amategeko ya Angilikani, Musenyeri Mugisha avuga ko ari yo yisunze adakuraho Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda aho abantu bose bangana imbere y'amategeko.

    Ku mpamvu z'ubuzima zatanzwe na Musenyeri Dr. Mugisha ko arwaye, Urukiko rwasanze nta shingiro zifite kuko nta cyemezo cya muganga cyagaragajwe n'umuburanyi ndetse ko aramutse afunguwe ashobora kubangamira imirimo y'ubutabera nko kuba yabura mu gihe akenewe n'urukiko.

    Rushingiye kuri izo mpamvu, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro impamvu zose zatanzwe na Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, rutegeka ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza cyo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kigumaho.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel ntiyagaragaye mu rukiko ubwo hasomwaga umwanzuro w'ubujurire yatanze, watangajwe Saa Cyenda n'iminota 10.

    Uyu mushumba akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yayiyoboraga, itonesha n'icyenewabo n'ibindi.

    Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diosezi ya Shyira bahindurirwaga imirimo n'inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

    Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho muri Nyakanga na Kanama 2024, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk'uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024.

    Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste ari na bo batanze ubuhamya ku byaha akurikiranyweho.

    Ubwo yaburanaga ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranye n'amategeko, bwagaragaje ko hari amagi y'inkoko abana bo mu bigo by'amashuri ya Diosezi ya Shyira bagaburirwaga, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho rwiyemezamirimo avuga ko yayaguraga kwa Musenyeri.

    Bwagaragaje ko ibi bitari bikwiye kuko uyu mugabo ari we wayoboraga iyi Diyosezi, ibyafashwe nko kwiha isoko.

    Hari kandi umucanga wubakishijwe isoko rigezweho rya EAR Diyosezi ya Shyira ryari riri kubakwa i Musanze ariko Musenyeri Dr. Mugisha ashyiraho itegeko ribuza izindi modoka kuwutwara uretse iye yo mu bwoko bwa FUSO.

    Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yagaragaje ko ibirebana n'amagi yahabwaga abana, hatarimo kumenya aho rwiyemezamirimo yabaga yayakuye ahubwo ko icy'ingenzi kwari ugukurikirana ko hatabamo ubundi buriganya bwo kuyavutsa abayagenewe.

    Ku birebana n'ikoreshwa ry'imodoka ye mu mirimo y'ubwubatsi, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yasobanuye ko hari komite yafataga imyanzuro mu bikorwa byose bijyanye n'imirimo y'ubwubatsi kandi ko mu nshingano yari afite zo kuyobora Diosezi atari kujya mu byo gukurikirana ngo amenye imodoka zitemerewe gutwara ibikoresho by'ubwubatsi.

    Yahakanye kandi ibyo Ubushinjacyaha bumurega ko nyuma yo kugirwa Umushumba wa Diosezi yahise agira umugore we Umuyobozi wa Mother's Union, yemeza ko n'abandi ariko babikora bityo ko n'uwo mwanya atari we wawushyizeho. Yavuze ko ibyo bitakabaye icyaha akurikiranwaho.

    Ku cyaha cy'uko yororeye inka ze mu rwuri rwa Diosezi ruherereye mu Karere ka Musanze, n'icy'uko imodoka ya Diosezi yayikoreshaga mu kuzitundira ubwatsi, ndetse abashumba be bagahembwa na Diosezi, yagihakanye avuga ko inka ze uko ari 19 azororeye mu rwuri rwa Diosezi ruherereye mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, kandi ko ubwo yajyaga ku buyobozi yasanze n'abandi basenyeri bagiye bamubanjiriza ari ho bororeraga izabo; bityo ko atumva impamvu byakwitwa icyaha.

    Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yatawe muri yombi ku wa 21 Mutarama 2025. Ni nyuma y’igihe Diosezi ya Shyira yumvikana mu bibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’umutungo, ari byo byahagurukije Itorero Angilikano ry’u Rwanda na RGB kugira ngo bishakirwe ibisubizo.


    Umwepisikopi Mukuru wa EAR, Dr. Laurent Mbanda yavuze ko nta byaciritse iri muri iri torero gusa imikorere yaryo igiye guhinduka

    Ni nyuma y’uko Musenyeri Mugisha Samuel wahoze ayobora Diosezi ya Shyira akatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153717/nta-biracitse-archibishop-laurent-mbanda-ku-bimaze-iminsi-bivugwa-ku-itorero-angilikani-ry-153717.html

  • Bayobowe na Jay-Z utunze Miliyari 2.5$! Abara… – #rwanda #RwOT

    Mu by'ukuri, abaraperi kimwe n’abandi bahanzi bateye imbere ntibamenyekana gusa kubera impano zabo mu kuririmba, ahubwo banashyira imbaraga mu bucuruzi, imishinga y'ubukerarugendo, n'ibikorwa byo gushora imari mu buryo butandukanye. Ibi bituma bamwe mu bahanzi ba rap babarirwa mu baherwe b’Isi kugeza uyu munsi.

    Ku isonga, Jay-Z ni umwe mu baraperi bakize cyane ku isi. Uyu muraperi umaze gutanga umusanzu ukomeye mu muziki, yubatse ubucuruzi bukomeye, yegukanye ibihembo byinshi ndetse anagira uruhare mu mishinga itandukanye y'ubugiraneza. Abahanga bavuga ko ubukire bwe buri hejuru cyane, bwibumbiye mu mishinga y'ubucuruzi, imideli, n'ubukungu akura mu marushanwa.

    Dr. Dre, na we amaze kumenyekana kubera impano ze zinyuranye mu muziki. Yashoye imari mu bigo binini by'ikoranabuhanga, ndetse anafasha abandi bahanzi kugera ku ntera zabo. 

    Abandi baraperi bakize cyane baririmba injyana ya rap barimo Diddy, Kanye West, na Eminem. Diddy, umuhanzi w'umunyabigwi mu kuririmba no mu bucuruzi, amaze kugera ku ntera y'ubukire bunini binyuze mu mishinga itandukanye y'ubucuruzi. 

    Kanye West, nubwo akunze guteza impaka, yubatse ubucuruzi bw'imideli ndetse n'indi mishinga ikomeye, mu gihe Eminem ufatwa nk'umwe mu bahanzi ba rap b'ibihe byose, afite umusaruro ufatika yakuye mu muziki ndetse no mu bikorwa by'ubugiraneza.

    Ku rutonde rw’abaraperi batunze agatubutse kandi bafite amazina akomeye harimo Drake, Ice Cube, Snoop Dogg, Lil Wayne na Master P. 

    Iyi nkuru, yerekana uko abaraperi bamaze kugera ku rwego rwo hejuru mu by'ubutunzi, ariko kandi bakaba bakomeje kugira uruhare runini mu guhindura uko injyana bakora ifatwa muri rubanda no guteza imbere imishinga y'ubugiraneza.

    Ibi bigaragaza uburyo injyana ya hip-hop yahaye amahirwe abahanzi bayikora, yo kwagura ibikorwa byabo, bakinjiza agatubutse mu nzego zitandukanye z’ubucuruzi, ibibafasha kugera ku rwego rutangaje.

    Dore urutonde rw’abahanzi 10 ba hip-hop bakize kurusha abandi mu 2025:

    1. Jay-Z — Miliyari 2.5$

    Jay-Z ni we muhanzi wa mbere muri hip-hop utunze agatubutse kurusha abandi ku Isi. Yashinze Roc-A-Fella Records, afite imigabane muri Tidal, Roc Nation, ndetse na D'Ussé, ikinyobwa kizwi cyane. 

    Ubucuruzi bwe burimo n’ishoramari mu mitungo itimukanwa, ikoranabuhanga, n’imideli. We n’umugore we Beyoncé bafatwa nk’umwe mu miryango ifite ijambo rikomeye mu myidagaduro no mu bucuruzi ku Isi.

    2. P Diddy — Miliyoni 900$

    Sean Combs, uzwi nka P Diddy, yashinze Bad Boy Entertainment, afasha abahanzi nka The Notorious B.I.G. na Faith Evans kuzamuka. Yashoye imari muri Cîroc vodka, yashinze ikirango cy’imideli cya Sean John, kandi afite ibikorwa muri sinema no kuri televiziyo. Ubushobozi bwe mu bucuruzi bwamugejeje ku mutungo ufite agaciro ka miliyoni 900$ mu 2025.

    3. Dr. Dre — Miliyoni 500$

    Dr. Dre ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu mateka ya hip-hop. Yatangiranye na N.W.A, nyuma agira uruhare mu kumenekanisha impano z’abahanzi nka Eminem, 50 Cent, na Kendrick Lamar binyuze muri Aftermath Entertainment. 

    4. Kanye West — Miliyoni 400$

    Kanye West, uzwi kandi nka Ye, yahuye n’ibihe byiza n’ibikomeye mu bukungu bwe. Nubwo yahuye n’ibibazo byatumye atakaza amasezerano akomeye, nka Adidas, ikirango cye cya Yeezy kiracyafite ijambo rikomeye mu myambaro y’abakiri bato. Ubuhanzi bwe mu muziki n’ibindi bikorwa bya gihanzi biracyamwinjiriza cyane, bimugeza ku mutungo wa miliyoni 400$ mu 2025.

    5. Russell Simmons — Miliyoni 340$

    Russell Simmons ni umwe mu batangije ubucuruzi bukomye mu njyana ya hip-hop. Yashinze Def Jam Recordings, afasha abahanzi nka Run-D.M.C., Beastie Boys, na LL Cool J. Yashinze kandi ikirango cy’imideli cya Phat Farm, ndetse n’ibindi bikorwa bya sinema na televiziyo nka Def Comedy Jam. Nubwo yagiye yitaza ibikorwa bya rubanda mu myaka ishize, ubucuruzi bwe buracyamuha inyungu zikomeye.

    6. Drake — Miliyoni 250$

    Drake ni umwe mu bahanzi ba hip-hop bacuruza cyane muri iki gihe. Afite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane, ndetse afite n’ibikorwa byo gushora imari mu ikoranabuhanga, imitungo itimukanwa, ndetse n’ikirango cya whiskey cya Virginia Black. Amasezerano ye akomeye afitanye na Universal Music Group, hamwe n’ibitaramo bikomeye, byamugejeje ku mutungo wa miliyoni 250$.

    7. Pharrell Williams — Miliyoni 250$

    Pharrell Williams ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umushoramari, n’umushushanyi. Yashinze ikirango cy’imideli cya Billionaire Boys Club, ndetse yakoranye n’ibigo bikomeye nka Chanel. Ibikorwa bye bya gihanzi n’ubucuruzi byamugejeje ku mutungo wa miliyoni 250$ afite muri uyu mwaka.

    8. Eminem — Miliyoni 250$

    Eminem ni umwe mu bahanzi bacuruje cyane mu mateka ya hip-hop. Album ze nka The Eminem Show na The Marshall Mathers LP zaracurujwe cyane. Filime ye ya 8 Mile, hamwe n’ubuhanzi bwe, biri mu byamwinjirije cyane.

    9. Master P — Miliyoni 200$

    Master P ni umwe mu baherwe ba hip-hop, uzwiho kuba umushoramari ukomeye. Yashinze No Limit Records, afasha abahanzi benshi kuzamuka. Yashoye imari mu bikorwa bitandukanye, birimo sinema, imitungo itimukanwa, ndetse n’ubucuruzi bw’ibiribwa. 

    10. Usher — Miliyoni 180$

    Nubwo azwi cyane mu njyana ya R&B, Usher afite uruhare rukomeye mu njyana ya hip-hop. Indirimbo ze nka Yeah! na Burn zaramamaye cyane. Yashoye imari mu ikoranabuhanga, ndetse afasha abahanzi bashya nka Justin Bieber kuzamuka.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153701/bayobowe-na-jay-z-utunze-miliyari-25-abaraperi-10-bakize-kurusha-abandi-ku-isi-mu-2025-153701.html

  • Ikipe ya Mukura VS imaze gutangaza ubutumwa butari bwiza kuri Mama Mukura wari urembeye mu bitaro bya Kabutare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukanemeye Madeleine, uzwi nka 'Mama Mukura,' arembye. Yari arwariye mu Bitaro bya Kabutare, ariko kubera uburwayi bwe bukomeye, yoherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.

    Nk'uko byatangajwe n'abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisir, Mama Mukura arwaye indembe, kandi abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo ubuzima bwe burusheho kumera neza. Abakunzi b'umupira w'amaguru basabwe gukomeza kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.

    Mama Mukura azwi nk'umufana w'ibihe byose wa Mukura VS ndetse n'Amavubi. Kuva iyi kipe yashingwa mu 1963, ntasiba imikino yayo kandi yayigaragarije urukundo rudasanzwe.

    Ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko buzakomeza gukurikiranira hafi ubuzima bwe, kandi bwifuriza uyu mukecuru gukira vuba. Abakunzi ba Mukura VS n'abanyarwanda muri rusange bakomeje kumutera inkunga mu isengesho n'ukuba hafi umuryango we.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-mukura-vs-imaze-gutangaza-ubutumwa-butari-bwiza-kuri-mama-mukura-wari-urembeye-mu-bitaro-bya-kabutare/

  • Uwamutumye ndamuzi – Antha Biganiro yamennye amabanga kuri ruswa ivugwa mu mupira w’i Nyarugenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amajwi yasakaye agaragaza Mugiraneza Jean Baptiste, uzwi nka Miggy, agerageza kugura umukino, ubuyobozi bwa Muhazi United bwahise bumuhagarika by'agateganyo. Ibi bibaye mu gihe Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) naryo ryatangaje ko rigiye gukurikirana iki kibazo, rihamagaza Miggy ngo yisobanure.

    Mu kiganiro Mucyo Antha Biganiro, wahoze ari umunyamakuru wa Radio TV10, yagiranye n'iyo radiyo yahoze akorera, yatangaje ko ibyabaye kuri Miggy bitamugwiririye wenyine. Yavuze ko ruswa mu mupira w'amaguru mu Rwanda ari rusange, gusa ngo hari abahishirwa.

    Antha yagize ati 'Ndagira ngo nkuhamirize ko hari bamwe mu bayobozi b'amakipe akomeye, baramutse bisanze muri aya makosa, ntibabibazwa, ntibabihanirwa, ariko Miggy yabaye umusivire, ni umuntu usanzwe ntabwo agikinira ya makipe yibikomerezwa. Yakomeje agira ati: ' Mwe mwibaze muti Miggy yaritumye, ninde wamutumye gukora ibi bintu? Igisubizo kiroroshye, Miggy yaratumwe, ni Aba-Yovu bamutumye, sinshaka mubagaragaza ariko ndabazi, uwamutumye ndamuzi, n'ibyo yamutumye ndabizi..'

    Antha yemeje ko ikigo cy'iperereza (RIB) kiramutse kigiye mu materefone y'abatoza n'abakozi b'amakipe mu Rwanda, hasangwamo ibirenze amajwi ya Miggy. Ibi bivuze ko ikibazo gishobora kuba kinini kurusha uko benshi babitekereza.

    FERWAFA yavuze ko izakora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, bikaba bitegerejwe kureba niba hari ibihano bikomeye byafatwa kuri Miggy cyangwa abandi basanga babigizemo uruhare.

     

    Source : https://yegob.rw/uwamutumye-ndamuzi-antha-biganiro-yamennye-amabanga-kuri-ruswa-ivugwa-mu-mupira-wi-nyarugenge/

  • Hasabwe gushyiraho uburyo bworohereza kunganirwa mu nkiko ku bafite amikore make – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro ngarukamwaka kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, aho yagaragaje ko hakiri imbogamizi zikomeye zishingiye ku mikoro make atuma abakenera ubufasha mu by'amategeko batabubona nk'uko bikwiye.

    Yavuze ko inzira zafasha mu gukemura icyo kibazo ari uko hashyirwaho uburyo bugaragara bwo gufasha abatishoboye kugera ku butabera binyuze mu gushyiraho itegeko nk'uko bikorwa ku bana cyangwa abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi boherezwa mu Rwanda bavuye mu mahanga.

    Ati 'Hagomba kujyaho itegeko, hagomba kujyaho uburyo bunoze bufasha abantu kubunganira kuko ubufasha mu by'amategeko bushingiye ku bushobozi. Niba abantu bari muri VUP, bari gufashwa kugira ngo babeho ntibivuze ko badakora ibyaha, birumvikana ko bakeneye serivisi z'amategeko nk'uko bakenera izo kwa muganga.'

    Yakomeje ati 'Duhora tuvuga ikibazo cy'amikoro ariko ni uko hatarajyaho itegeko ry'uko abatishoboye bahabwa ubufasha biri mu itegeko, uretse ibi babuhabwa twirwanyeho nk'imiryango itari iya Leta n'abaterankunga. Buriya nk'abana, buri mwana wese aho yaba akomoka wese agomba guhabwa umwavoka. Ibyo rero ni byo dushaka no ku batishoboye.'

    Dr. Kananga yavuze ari ikibazo gikomeye ari kubona abantu bashobora kuburana batunganiwe mu nkiko, bityo ko bikwiye guhabwa umurongo.

    Yongeyeho ati 'Ntiduhakana ko abantu bakekwaho ibyaha bafatwa bagakurikiranwa ariko kuburana utunganiwe ni ikintu gikomeye cyane. Nibyo hari ibiri gukorwa, hari Maje yashyizweho ngo yunganire abaturage, abana barunganirwa kuko Urugaga rw'Abavoka ruhabwa amafaranga na Minisiteri y'Ubutabera… ariko n'abatishoboye muri rusange bagomba guhabwa ubufasha.'

    Yagaragaje ko ubufasha mu by'amategeko budakwiye gutangwa hashingiwe ku nkunga ziva mu bihugu by'amahanga cyane ko imiryango itari iya leta akenshi ari ho ikura amikoro.

    Ati 'Turi kuvuga ngo ntibikwiye ko ubufasha mu by'amategeko bwakomeza gutangwa kubera inkunga y'amahanga. Ubu se ko ziri guhagarara, abakora ibyaha se barahagarara?'

    Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yashimye intambwe imaze guterwa mu kunganira abantu mu nkiko, asaba ko byakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo abakigarara mu nkiko batunganiwe bagabanuke.

    Perezida w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moise, yagaragaje ko hari imikoranire myiza na Leta yo kunganira abatishoboye aho mu myaka itanu ishize bunganiye abarenga ibihumbi 15.

    Gusa yagaragaje ko harimo imbagamizi nyinshi zishingiye ku mikoro kandi ari ikintu gishobora gukoma mu nkokora itangwa ry'ubutabera.

    Ati 'Abantu bakeneye ubufasha mu by'amategeko ni benshi cyane kuruta uko ubwo bushobozi bwaba bungana ari nayo mpamvu duhamagarira abantu bose bafite ubushobozi kuba twahuza imbaraga tukabasha gutanga ubufasha mu by'amategeko ku bantu benshi bashoboka.'

    Yavuze ko hari gutekerezwa uko bakorana na Guverinoma ku gutanga ubufasha mu by'amategeko ku batishoboye bafite ubumuga ndetse n'abantu baba bakorewe ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yemeje ko kuri ubu mu Rukiko rw'Ubujurire nta muntu ushobora kuburana atunganiwe kuko nibura mu Rugaga rw'Abavoka hashyizweho uburyo buri mwavoka ahabwa nibura imanza ebyeri yaburana buri mwaka.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko ikibazo cy'amikoro kikiri imbogamizi ariko yemeza ko hari byinshi biri gukorwa ngo bihabwe umurongo.

    Yavuze kandi ko hari gushyirwa imbaraga mu guteza imbere politiki zigamije gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko mu rwego rwo kugabanya umubare munini w'imanza no gukomeza gushimangira imibanire myiza muri sosiyete.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko ikibazo cy'amikoro kikiri imbogamizi

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko, Legal Aid Forum, Dr. Andrews Kananga, yasabye ko Guverinoma yashyiraho itegeko rigena uko kunganira abatishoboye mu nkiko byajya bikorwa

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yagaragaje ko hakenewe gukomeza kongera imbaraga mu kunganira abatishoboye mu nkiko

    Abatishoboye basabiwe uburyo bunoze bwo kubunganira mu nkiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasabwe-gushyiraho-uburyo-bworohereza-kunganirwa-mu-nkiko-ku-bafite-amikore

  • Bugesera: Mu mezi atanu batangiye bamaze gutunganya toni 10 z'ifumbire iturutse mu myanda – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ubwo Minisiteri y'Ibidukikije ku bufatanye n'Ikigo cy'Abadage gishinzwe iterambere, GIZ, basuraga ahatunganyirizwa iyo myanda mu Mudugudu wa Nyabivumu mu Murenge wa Nyamata, ahatoranyijwe nk'ah'icyitegererezo hagomba gukorerwa iyo mirimo mu karere ka Bugesera.

    Ku wa 19 Werurwe 2025, ni bwo igikorwa cyo kugaragariza abafatanyabikorwa batandukanye ibyavuye mu igeragezwa ry' uwo mushinga ubura ukwezi kumwe ngo urangire cyabaye.

    Mu Karere ka Bugesera hakozwe ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bakwiriye kuvangura imyanda kugira ngo babashe kuyibyaza umusaruro.

    Niragire David ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gukora ifumbire bibera muri uwo mudugudu w'icyitegererezo wa Nyabivumbu, yavuze ko gahunda yo kwigisha abaturage kuvangura imyanda iborohereza kubera ko iva mu ngo no mu masoko abaturage bayivanguriye.

    Ati 'Kuva twarangira gutunganya imyanda mu Ukwakira 2024. Tumaze kwakira toni 84.834 z'ibishingwe bibora. Tumaze gutunganya toni 10 z'ifumbire kandi turateganya gushyira ifumbire ku isoko muri Mata 2025.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye, yagaragaje ko ibyavuye mu igeragezwa ry'uyu mushinga ari ibyo kwishimira cyane ko byagaragaye ko imyanda ibora ishobora kubyazwamo umusaruro ufatika.

    Ati 'Dushobora gufata imyanda ibora tukaba twayibyaza umusaruro tuyikoramo ifumbire y'imborera, ikaba ishobora kudufasha mu buhinzi kandi ikaba ari n'ifumbire ishobora kudufasha kugabanya gukoresha ifumbire mva ruganda.'

    Kuwa 19 Kamena 2024, ni bwo Minisiteri y'Ibidukikije n'Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije (GGGI), hatangijwe uburyo bwo gutanganya imyanda mu kimoteri cya Nduba no kuyibyaza umusaruro.

    U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaragabanyije 38% ku gipimo cy'imyuka ihumanya rwohereza mu kirere mu 2030. Iyo myuka akenshi ituruka no gutwika imyanda itabora bigatera kwangiza ikirere.

    Niragire David, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gukora ifumbire bibera muri uwo mudugudu w'icyitegererezo wa Nyabivumbu, yavuze ko bamaze gutunganya toni 10 z’ifumbire y’imborera yaturutse mu myanda ibora yaturutse mu Karere ka Bugesera

    Imyanda itunganywa ikurwa mu ngo no mu masoko yo mu Karere ka Bugesera

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye, yashimiye abatangije umushinga wo kubyaza imyanda ifumbire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-mu-mezi-atanu-batangiye-bamaze-gutunganya-toni-10-z-ifumbire-iturutse

  • Kigali: Abafite ubumuga barenga 200 bawahe inyunganirangingo n'insimburangingo ku buntu – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyakozwe n'Umuryango Mulindi Japan One Love Project, usanzwe wita ku bikorwa by'abafite ubumuga bw'ingingo, watangiye gukora mu 1996 hagamijwe gufasha abantu bafite ubumuga.

    Uyu muryango washinzwe n'Umunyarwanda Gatera Rudasingwa Emmanuel washingwa umaze gufasha abantu bafite ubumuga barenga 8000, abo bagiye bahabwa inyunganirangingo, insimburangingo, amagare y'abafite ubumuga, n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi ku buntu.

    Ufite ubumuga witabiriye iki gikorwa yasabwaga kwerekana ko ari umuturage wo mu Mujyi wa Kigali ubundi agashyirwa ku rutonde rw'abahabwa imbago n'insimburangingo.

    Umwe mu bahawe inyunganirangingo witwa Ngendahimana Jean Pierre wo mu karere ka Kicukiro, avuga ko ashimira uyu muryango wabatekerejeho kuko mu busanzwe kwigondera insimburangingo bigoye.

    Ati “Kubona inyunganirangingo birahenze kandi kugira ngo tuzibonere ubwacu biragoye bitewe n'ubuzima tubayemo. Twasaba ko bakomeza kudutera inkunga mu buzima bwa buri munsi.”

    Mukaberwa Esther wo mu Karere ka Nyarugenge na we avuga ko kuba aba bagiraneza babahaye imbago ari iby'agaciro kuko kuzigurira bigoye bitewe n'igiciro cyazo gihanitse.

    Ati “Iki gikorwa nacyishimiye kuko ni ukudufasha mu buryo tutari twiteze kandi bemeye kujya badufasha igihe insimburangingo zacu zangiritse.”

    Umuyobozi w'Umuryango Mulindi Japan One Love, Gatera Rudasingwa Emmanuel, avuga ko igikorwa cyo gutanga inyunganirangingo n'insimburangingo cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ariko ko kizakomereza no mu turere twose rw'igihugu.

    Gatera yakomeje avuga ko uyu muryango ufite intego yo gukomeza kwegera abafite ubumuga babafasha kubona imbago n' insimburangingo kandi ko bazabashakira izindi mu gihe izo bahawe zizaba zishaje.

    Yagize ati”Uyu munsi ni abacitse amaguru, ikindi gihe ni abashaka imbago zonyine, ikindi gihe ni abantu bashaka amagare. Ibikorwa byacu ntabwo ari iby'umunsi umwe, yanasaza kutamushakira indi.”

    Uyu muyobozi ko impamvu bita kuri abo bantu ari uko abenshi badafite ubushobozi bwo kwigurira imbago n'insimburangingo ndetse no kwisuzumisha bikaba bibahenda cyane.

    Ati “Imbago ebyeri zigura ibihumbi 120.000Frw, insimbirangingo imwe igura ibihumbi 600.000Frw. Urumva ko zihenze cyane. Byongeye kandi umuntu ufite ubumuga wivuriza kuri Mituelle de Santé asabwa kwishyura ibihumbi 80.000Frw yo kwizuzumisha. Ayo mafaranga kuyabona biragoranye.”

    Ni igikorwa kizakomereza no mu tundi turere twose tw'igihugu kandi abantu bose bakeneye ubufasha buzabageraho.

    Mu 2007, Mulindi Japan One Love yatangijwe Gatera Rudasingwa Emmanuel, yageze ku ntambwe ikomeye yo gufungura irindi shami na ryo rifasha abantu bafite ubumuga mu Burundi, mu 2008, Mulindi one Love ifungura umuryango wigenga i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ujye ukusanya inkunga zo gushyigikira ibikorwa byawo muri Rwanda no Burundi.

    Abarenga 200 bo mu Mujyi wa Kigali bahawe inyunganirangingo n’insimburangingo

    Abahawe inyunganirangingo bijejwe ko nizisaza bazazisubizwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abafite-ubumuga-barenga-200-bawahe-inyunganirangingo-n-insimburangingo