Blog

  • Rutunganya toni 120 z'imyumbati ku munsi: Dutemberane muri Kinazi Cassava Plant – #rwanda #RwOT

    Ibyo bituma hari abibaza uburyo ibyo bikorwa ngo ifu iboneke n'igihe bifata dore ko kwinika imyumbati mu buryo busanzwe bitwara iminsi kuva kuri itatu utabariyemo ibyo kuyanika no kuyisekura cyangwa kuyishesha kugira ngo ivemo ifu.

    Imirimo yo gutunganya imyumbati mu ruganda rwa Kinazi yahaye akazi abarenga 100 bakora imbere mu ruganda, ifasha abahinzi b'imyumbati kubona isoko rifatika ry'umusaruro wabo.

    Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z'imyumbati ku munsi zikavamo toni 30 z'ifu y'ubugari. Rufite abakozi 125 barimo abakora buri munsi n'abandi bakora basimburana bitewe n'imiterere y'akazi.

    Rwahaye akazi koperative irimo abakozi 200 barufasha gutonora imyumbati mu gihe bitakozwe n'imashini.

    Ubuyobozi bwarwo busobanura uburyo imyumbati itunganywa kuva ari mibisi kugeza ibaye ifu itekwamo ubugari n'uburyo ibyo byose bikorwa mu kanya nk'ako guhumbya.

    Umuyobozi ushinzwe umusaruro, Niyigena Félix, aherutse kubwira IGIHE ko urugendo rwo gutunganya ifu y'ubugari rutangirira mu kwakira imyumbati abahinzi baba bazanye.

    Hakurikiraho kuyitoranya, harebwa niba nta myumbati iboze irimo, niba yeze koko, niba nta bindi bivanzemo nk'ibiti cyangwa amabuye.

    Ibyo iyo bamaze kubireba bapima uburemere bwayo n'andi makuru ayerekeye bakabyandika ubundi igatangira gutunganywa

    Urugendo rwo kuyitunganya ngo ivemo ifu y'ubugari rutangirira mu kuyitonora aho hakoreshwa imashini cyangwa igatonozwa intoki ikanasukurwa.

    Ati 'Hakurikiraho kuyironga tugakuraho imyanda ariko dukoresha amazi na yo atunganyije. Hakurikiraho kuyitoranya tugakuramo ubundi busembwa tutari twabonye mbere idatonoye nk'iboze cyangwa iriho igiti tukabikuramo'.

    Imyumbati imaze gusukurwa inyuzwa ahari abakozi bashinzwe gukuramo iminini bakayicamo uduce ku buryo ibasha kwinjira mu mashini na yo iba igiye kuyicamo uduto nibura kamwe gafite santimetero eshanu.

    Hahita hakurikiraho igice cyo kwinjira mu rusyo aho ya myumbati iva yabaye igikoma kigiye gukomeza urundi rugendo.

    Ati 'Twa duce ni two duhita tujya mu rusyo ruba rufite amenyo, imyumbati igenda yikubaho hejuru hamanuka amazi bikivanga noneho hakaba harimo akayunguruzo gatuma hagenda icyo gikoma hagasigara imizi hejuru'.

    Yakomeje avuga ko icyo gikoma kiba gifite ubuhehere ku kigero cya 80% by'amazi ku buryo kiba kidafashe noneho kigahita gishyirwa mu kigega cyo kwinikamo kimaramo amasaha 12.

    Niyigena yakomeje asobanura icyo ayo masaha 12 afasha mu rugendo rwo gutegura ifu y'ubugari.

    Ati 'Kiba ari ikigega gipfundikiye nta mwuka winjiramo kugira ngo bwa burozi buba mu myumbati buvemo kuko imyumbati iba isanzwe irimo amazi ya 70% ikiva mu murima ariko tuba twongeyemo 10% bikaba 80% kugira ngo ibidakenewe byose bivemo. Ikindi ayo masaha adufasha ni ubwiza bw'ubugari kugira ngo buzabe budakweduka cyane, budacika bigoranye, buryoshye kandi budasharira'.

    Nyuma y'ayo masaha cya gikoma gitandukanywa na ya mazi akagendamo bwa burozi noneho hagasigara ikivuge gifite ubuhehere bwa 40% by'amazi nyuma hagakurikiraho urugendo rwo kumisha.

    Iyo ayo mazi amaze kuvamo biba byabaye ibinonko by'ifu bifatanye noneho bigacishwa mu mashini ibimanyagura bigasa nk'ibibaye ifu ariko ikirimo ubuhehere itarumuka.

    Iyo fu ihita ijyanwa mu yindi mashini ikoherezwamo umwuka ushyushyushye kuri dogere 140 wumisha noneho hakaboneka ifu yumutse neza ifite ubuhehere bwa 15% by'amazi.

    Iyo fu yumutse yamaze kuboneka, hakurikiraho kuyinyuza ku mashini zireba niba nta kavungukira ako ari ko kose k'icyuma kaba katarukiyemo, noneho ifu igahita ikomereza mu mashini iyipakira mu mapaki mu ngano zitandukanye.

    Iyi mashini ironga imyumbati mbere yo kujya mu yindi iyicamo uduce duto

    Mbere yo gusya imyumbati habanza gukurwamo ubundi busembwa

    Iyi mashini ifasha mu kumanyagura imyumbati

    Uru ni rwo rusyo imyumbati icamo rukayisya ikanivanga n’amazi igakora igikoma

    Ibi bigega ni byo byinikwamo igikoma cy’imyumbati amasaha 12 kugira ngo ivemo acide hanyuma izagire ubugari bwiza

    Aho ni ho hanyura ifu igiye ku mashini iyipakira mu mapaki atandukanye

    Aho habanza ni ho imyumbati ica iyo mashini ikayikuraho imizi mbere yo kwinjira mu rusyo

    Aha ni ho imyumbati ibanza igahita ijya mu mashini iyironga

    Imyumbati ica aha imaze kurongwa noneho abakozi bagakata iyo babona ari minini kugira ngo ikwirwe mu mashini

    Aha ni ho hagenzurirwa ibipimo imyumbati yinitse igezeho

    Aha hafasha mu kuyungurura ifu mu gihe itarumuka neza

    Aha ni ho ifu y’ubugari ipakirirwa yamaze gutunganywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutunganya-toni-120-z-imyumbati-ku-munsi-dutemberane-muri-kinazi-cassava-plant

  • Szoboszlai na Arda Güler mu ntambara y'Amagambo nk'iya Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan #rwanda #RwOT

    Ubushyamirane budasanzwe bwadutse hagati ya Dominik Szoboszlai wa Liverpool na Arda Güler wa Real Madrid nyuma y'umukino wahuje Hongiriya na Turikiya mu irushanwa rya UEFA Nations League.

    Aba bakinnyi bombi, bakina hagati mu kibuga ariko mu makipe atandukanye, bagaragaje ubushotoranyi bukomeye ubwo bahuriraga mu kibuga.

    Mu mukino wabereye i Budapest ku cyumweru, Turikiya yatsinze Hongiriya ibitego 3-0, yongera kugira intsinzi nyuma yo gutsinda umukino ubanza ibitego 3-1. Ibi byatumye Turikiya itsinda ibitego 6-1 mu mikino yombi, inazamuka mu cyiciro cya League A muri iri rushanwa.

    Mu mukino wabereye i Budapest ku cyumweru, Turikiya yatsinze Hongiriya ibitego 3-0, yongera kugira intsinzi nyuma yo gutsinda umukino ubanza ibitego 3-1.

    Güler, watsinze igitego cya kabiri cya Turikiya, yishimiye igitego cye mu buryo budasanzwe, acecekesha Szoboszlai agaragaza imvugo isebanya.

    Ibi ntibyashimishije kapiteni wa Hongiriya, maze nyuma y'umukino, yibasira mugenzi we wo muri Real Madrid mu itangazamakuru, avuga ko imyitwarire ye itari iy'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunyamwuga.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Szoboszlai yagize ati:
    'Iyo utsinze igitego, ni byiza kucyishimira, ariko gusebanya no gushotora abandi si byo bikwiye. Twese dukina umupira w'amaguru kugira ngo dutere imbere, si ngombwa gucishamo ubugome.'

    Ibi ntibyashimishije kapiteni wa Hongiriya, maze nyuma y'umukino, yibasira mugenzi we wo muri Real Madrid mu itangazamakuru, avuga ko imyitwarire ye itari iy'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunyamwuga.

    Ibi byakuruye impaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru, benshi bagaragaza ko ibyo Güler yakoze bitari bikwiye, mu gihe abandi bamushyigikiraga bavuga ko yari arimo kwihimura ku magambo mabi bivugwa ko Szoboszlai yamubwiye mbere y'umukino.

    Ntabwo ibi ari ubwa mbere abakinnyi bakomeye bo ku mugabane w'u Burayi bagirana ubushyamirane nk'ubu. Nk'uko byagenze hagati ya Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan mu Rwanda, aho amagambo yabo yagiye atuma habaho ubushotoranyi bukomeye hagati y'amakipe bakinira.

    Ese ibi bizagira ingaruka ku bucuti bw'aba bakinnyi bombi? Cyangwa se bizongera ubushyamirane hagati ya Liverpool na Real Madrid?

     Ntabwo ibi ari ubwa mbere abakinnyi bakomeye bo ku mugabane w'u Burayi bagirana ubushyamirane nk'ubu.

    Source : https://kasukumedia.com/szoboszlai-na-arda-guler-mu-ntambara-yamagambo-nkiya-muhire-kevin-na-niyibizi-ramadhan/

  • Gen. Muhoozi Kainerugaba yasabye Jay Z kwisobanura ku mubano we na Beyoncé #rwanda #RwOT

    Mu butumwa aheruka gutangaza ku mbuga nkoranyambaga, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, yavuze ko Jay Z agomba kwishyikiriza Uganda agasaba imbabazi kubera gushyingiranwa na Beyoncé, umugore avuga ko ari uwe.

    Iri tangazo ryatunguye benshi, cyane ko Beyoncé na Jay Z ari bamwe mu byamamare bikomeye ku isi, bazwiho kugira urukundo rukomeye rumaze imyaka irenga icumi.

    Nubwo amagambo ya Gen. Muhoozi yafatiriwe nk'urwenya n'abatari bacye, hari ababonye ko ashobora kuba afite ubutumwa bwimbitse kuri politiki cyangwa ubusabane bw'ibihugu byombi.

    Gen. Muhoozi ni umusirikare ukunze kugira imvugo zitavugwaho rumwe, akoresha cyane Twitter mu gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, zirimo politiki.

    Gen. Muhoozi ni umusirikare ukunze kugira imvugo zitavugwaho rumwe, akoresha cyane Twitter mu gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, zirimo politiki, ubuyobozi n'ibikorwa by'ingabo. Mu bihe byashize, yagaragaje gushimangira ubusabane bwa Uganda n'ibihugu bikomeye nka'Uburusiya , Ubushinwa, ariko ntibimubuza no kugira amagambo asekeje ku byamamare bya Amerika.

    Mu gihe bamwe bafashe aya magambo ye nk'uburyo bwo gukomeza gukundwa n'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, abandi bibajije niba nta butumwa bwa politiki buyihishe inyuma. Hari abemeza ko uburyo akoresha mu itumanaho ari bumwe mu buryo bwe bwo kwigarurira imbaga no gushimangira igitekerezo cye mu buryo butaziguye.

    Mu gihe Beyoncé ataragira icyo atangaza kuri aya magambo, bamwe mu bafana be batangaje ko batunguwe ndetse basaba Jay Z kudaha agaciro iki gitekerezo.

    Nyamara, ibi bisa n'ibihuje n'imvugo za Gen. Muhoozi mu bihe bitandukanye, aho yakunze kuvuga ku byamamare by'amahanga, agira uruhare mu biganiro bikomeye kuri Twitter.

    Nubwo atagaragaje ko afite indi gahunda yerekeye Jay Z na Beyoncé, iyi mvugo yongereye ibiganiro kuri internet, byatumye abantu batangira kuganira ku bijyanye n'uburyo abayobozi bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ibitekerezo byabo no kuganira ku bintu bidasanzwe.

    Nyamara, ibi bisa n'ibihuje n'imvugo za Gen. Muhoozi mu bihe bitandukanye, aho yakunze kuvuga ku byamamare by'amahanga, agira uruhare mu biganiro bikomeye kuri Twitter.

    Source : https://kasukumedia.com/gen-muhoozi-kainerugaba-yasabye-jay-z-kwisobanura-ku-mubano-we-na-beyonce/

  • Kat Abughazaleh, umunyamakuru wa TikTok ushaka impinduka muri Politiki ya Amerika #rwanda #RwOT

    Mu gihe politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kwinjirwamo n'urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, Kat Abughazaleh yemeje ko aziyamamariza guhagararira agace ka 9 ka Illinois mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

    Ni kandidatire ifatwa nk'ihangana rikomeye, kuko agace ka 9 katajya kagira amatora ahanganyemo abakandida benshi mu ishyaka ry'Abademokarate kuva mu 1998.

    Kat Abughazaleh w'imyaka 26, ni umunyamakuru uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko TikTok. Yamenyekanye mu gusesengura itangazamakuru ryo ku ruhande rw'aba-republican, anenga uburyo rikora.

    Guhitamo kwe kwinjira muri politiki byatunguye benshi, ariko yagaragaje ko afite intego yo guhindura uko ubutegetsi bwa Amerika bukora, cyane cyane mu ishyaka ry'abo basangiye umurongo wa politiki.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, Kat yavuze ko aharanira gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage, cyane cyane urubyiruko rw'aba-Demokarate batakigirira icyizere abayobozi basanzwe.

    Yagaragaje ko yifuza kuzana impinduka mu nzego z'ubuyobozi, ashingiye ku mibereho rusange, ubwisungane mu kwivuza no gukumira imbaraga z'abakire bagira uruhare mu kwigarurira politiki ya Amerika.

    Mu byo ashyize imbere harimo kwita ku burenganzira bw'abaturage, guharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru, no gushyiraho uburyo bushya bwo guha ijambo urubyiruko mu gufata ibyemezo bya politiki. Avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kwinjira muri politiki ari uko yumva ko igihugu gikeneye ibitekerezo bishya n'uburyo bushya bwo gukemura ibibazo bikomeye Amerika ihura na byo.

    Kat Abughazaleh ahanganye n'abanyapolitiki bakomeye bafite ubunararibonye mu ishyaka ry'aba-Demokarate, ariko yizeye ko inkubiri ye y'imiyoborere mishya izakurura abatora bifuza impinduka.

    Mu gihe hakiri imbogamizi nyinshi, uyu munyamakuru wa TikTok akaba n'umusesenguzi wa politiki yizeye ko azabona amajwi ahagije kugira ngo abashe guhagararira agace ka 9 ka Illinois.

    Kat Abughazaleh w'imyaka 26, ni umunyamakuru uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko TikTok. Yamenyekanye mu gusesengura itangazamakuru ryo ku ruhande rw'aba-republican, anenga uburyo rikora.

    Source : https://kasukumedia.com/kat-abughazaleh-umunyamakuru-wa-tiktok-ushaka-impinduka-muri-politiki-ya-amerika/

  • Ukwiye gutangiza ishuri wabanje kureba uburwayi buhari – Dr. Nsanzimana ku bo muri kaminuza zigisha ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Ibi Dr. Nsanzimana yabigarutseho ku wa 24 Werurwe 2024, ubwo yatangiza inama y'iminsi ibiri ihurije hamwe kaminuza zigisha ubuvuzi muri Afurika, iteraniye i Kigali.

    Yateguwe na University of Global Health Equity, UGHE, ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima mu rwego guteza imbere amasomo y'ubuvuzi kuri uyu Mugabane.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko amashuri yigisha ubuvuzi muri Afurika akwiye kwibanda ku bibazo by'ubuvuzi buri gihugu kihariye noneho abanyeshuri ashyira ku isoko ry'umurimo bakaza kubikemura.

    Ati 'Mbere y'uko utangiza n'ishuri ukwiye kubanza kureba uburwayi buhari kugira ngo abe ari yo mashuri dushyiraho azabashe gusohora abanyeshuri bajya kuvura abaturage. Ntabwo washyiraho ishuri ryigisha indwara itanahari cyangwa ngo usange indwara yibasiye abantu cyane ni yo uri kwigishamo abanyeshuri bake.'

    Dr. Nsazimana yakomeje avuga ko mu Rwanda kuri ubu hari gahunda ya 4×4 igamije kongera umubare w'abaganga kandi itanasize inyuma ireme ry'amasomo bahabwa. Ibyo agasanga izo kaminuza zikwiye kubyigiraho ariko zikabikora zifatanyije.

    Ati 'Iyi nama irasiga dushyizeho ihuriro ry'amashuri yigisha ubuvuzi [muri Afurika] n'uburyo bwo kwigisha buhuriweho. Ntukwiye gusanga bamwe bigisha biri hasi abandi biri hejuru kuko uwo bazavura ari umuturage umwe muri twebwe.'

    Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Philip Cotton, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikizitiye amasomo y'ubuvuzi muri Afurika ikwiye gushakirwa umuti ari uko usanga imikoranire y'amashuri n'amavuriro ikiri hasi bigatuma abanyeshuri bamara umwanya munini mu ishuri bityo kwigira ku murimo bigakorwa igihe gito.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima muri Afurika, Dr. Chikwe Ihekweazu, wari witabiriye mu buryo bw'ikoranabuganga yavuze ko Afurika yugarijwe na 25% by'indwara ziri ku Isi Isi ariko ko ikibabaje ariko abahatanga serivise z'ubuvuzi bangana na 3% gusa by'abakora muri urwo rwego ku Isi.

    Icyo cyuho kigira ingaruka kuri serivisi z'ubuvuzi Abanyafurika bahabwa ari yo mpamvu hakenewe gushyirwa ingufu mu kubaka abaganga bashoboye kandi bahagije kuko OMS iteganya ko mu 2030 Afurika izaba ikeneye abaganga miliyoni esheshatu biyongera ku bahari uyu munsi.

    Yavuze ko OMS yafunguye urwego rushinzwe kubaka ubushobozi bw'abatanga serivisi z'ubuvuzi muri Afurika ariko ko hakenewe ubufatanye kugira ngo ibyo bigerweho harimo gushora mu ikoranabuhanga kandi bivuye mu banyafurika ubwabo.

    Ati 'Ni iby'ingenzi cyane ko duhindura tukareka guhanga amaso abandi tukishakamo ibisubizo nka Afurika.Perezida Paul Kagame ahora avuga ko abantu bari mu mwanya mwiza wo gukemura ibibazo bya Afurika ari Abanyafurika.Yego imbogamizi ziracyari nyinshi ariko twazishakira ibisubizo dukoreye hamwe.'

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo muri Nyakanga 2024, igaragaza ko Igihugu gifite abatanga serivisi z'ubuvuzi mu mavuriro bose hamwe 25,609.

    Ni mu gihe biteganyijwe ko gahunda ya 4×4 yatangiye muri Nyakanga 2023 igamije gukuba kane umubare w'abatanga servise z'ubuvuzi izazamura uwo mubare babe 58.582 mu 2028.

    Minisitiri Nsanzimana, Dr. Nsanzimana Sabin yasabye kaminuza zigisha ubuvuzi muri Afurika kwibanda ku buvuzi buri gihugu gikeneye

    Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Philip Cotton, yavuze ko muri Afurika amashuri y’ubuvuzi adakorana bihagije n’amavuriro, bikadindiza abanyeshuri

    Haganiriwe ku buryo bwo gukemura imbogamizi zugarije amasomo y’ubuvuzi muri Afurika

    Abitabiriye iyi nama yahuje kaminuza zigisha ubuzima muri Afurika batanze ibitekerezo bigamije guteza imbere uru rwego


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukwiye-gutangiza-ishuri-wabanje-kureba-uburwayi-buhari-dr-nsanzimana-ku-bo-muri

  • Iburengerazuba: Abitabiriye Umurenge Kagame Cup basabwe guca ukubiri n'ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw'umurenge mu mikino irimo Football, Basketball, Volleyball, Sitball, amagare, kubuguza (gukina igisoro), gusiganwa ku maguru, no gusimbuka urukiramende.

    Amarushanwa y'uyu mwaka afite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga”.

    Guverineri Ntibitura ubwo yasozaga aya marushanwa ku rwego rw'Intara yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

    Ni nyuma y'imikino ya nyuma y'umupira w'amaguru yabereye mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda, ku wa 23 Werurwe 2025,

    Yagize atii 'Siporo ifasha abaturage guhura bagasabana, bikabarinda kubona umwanya wo kwishora mu biyobyabwenge. Turakangurira abantu benshi kuyitabira kuko ari bumwe mu buryo bwo kwimakaza imiyoborere myiza n'imitangire ya serivisi inyuranye.'

    Yakomeje asaba amakipe yatwaye ibikombe n'ayakomeje kuzitwara neza mu mikino yo ku rwego rw'Igihugu, akisubiza ibi bikombe, kuko yaba mu bakobwa no mu bagabo ibikombe by'umwaka ushize byatashye muri iyi ntara.

    Mu bagabo umukino warangiye ikipe y'Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro itsinzwe n'ikipe y'Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ibitego ibitego bibiri ku busa.

    Mu bagore ikipe y'Umurenge wa Mahembe yo mu Karere ka Nyamasheke yatwaye igikombe itsinze, iy'Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ibitego bibiri kuri kimwe

    Perezida w'ikipe y'Umurenge wa Bwishyura yegukanye iki gikombe cy'Intara y'Iburengerazuba, Urimubenshi Aimable ati 'Twashyize hamwe turategura kuko iki gikombe gisobanuye byinshi ku miyoborere myiza ya Perezida Kagame, kandi twiteguye kuzegukana n'icy'Igihugu.'

    Uwimpuhwe Jane wo mu Murenge wa Bwishyura yagize ati 'Twari twaje gushyigikira ikipe y'umurenge wacu kandi twanejejwe n'igikombe twatwaye cy'imiyoborere myiza, kandi tuzakomeza kuyiba inyuma no mu mikino isigaye.'

    Imikino ya nyuma isoza aya marushanwa ku rwego rw'Igihugu muri uyu mwaka biteganyijwe ko izabera mu Karere ka Bugesera, mu gihe iy'umwaka ushize yari yakiriwe n'Akarere ka Rubavu.

    Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangiye mu mwaka wa 2006, atangira yitwa “Amarushanwa y'Imiyoborere Myiza'.

    Mu mwaka wa 2010, aya marushanwa yahinduriwe inyito yitwa 'Umurenge Kagame Cup' mu rwego rwo kugaragaza no gushimira uruhare rukomeye rwa Perezida Kagame mu miyoborere myiza n'inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda no mu Karere.

    Guverineri w'Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, ubwo yasozaga aya marushanwa ku rwego rw'intara, yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

    Mu bagore ikipe y'Umurenge wa Mahembe yo mu Karere ka Nyamasheke yatwaye igikombe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

    Umuyobozi w’ikipe y'Umurenge wa Bwishyura yegukanye igikombe cy'Intara y'Iburengerazuba, Urimubenshi Aimable yateguje ko n’icyo ku rwego rw’igihugu bazagitwara

    Abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba bafatanye ifoto y’urwibutso n’ikipe y’Umurenge wa Bwishyuranya yegukanye igikombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburengerazuba-abitabiriye-imikino-ya-umurenge-kagame-cup-basabwe-guca-ukubiri

  • Abarenga 8500 barwaye igituntu mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ku nsanganyamatsiko igira iti 'Dufatanye turandure igituntu.''

    Mu baturage 8.551 barwaye igituntu barimo 92 barwaye icy'igikatu. Abajyanama b'ubuzima bashimiwe uruhare bagize rungana na 31,4% mu kohereza aba barwayi b'igituntu kwa muganga.

    Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ryo kurwanya igituntu muri RBC, Dr. Yves Habimana Mucyo, yavuze ko uyu mubare ari munini cyane kandi ko aba bakirwaye iyo badakurikiranwe neza bakwanduza abandi benshi.

    Ati 'Ugaragaje kimwe mu bimenyetso bituma akeka ko ari indwara y'igituntu akwiriye kwihutira kugera ku ivuriro rimwegereye kugira ngo asuzumwe barebe ko ayirwaye. Iyo agaragaweho iyo ndwara agafata imiti neza aravurwa agakira kandi byose bikorwa ku buntu.''

    Dr. Habimana yavuze ko abantu benshi batinda kwivuza igituntu bituma banduza abandi bantu benshi kuko ari indwara yandurira mu mwuka, asaba buri wese kugana abaganga aho kwizerera mu bapfumu no mu barozi.

    Habakurama Johnson warwaye igituntu akacyivuza kigakira, yatanze ubuhamya bw'uko yafashwe n'inkorora akagira ngo ni isanzwe. Yavuze ko yageze n'aho akorora amaraso kugeza ubwo abantu batangiye kumubwira ko abantu bamuroze akwiriye no kujya kwivuza.

    Ati 'Nigiriye inama yo kujya kwa muganga kuko nari nsigaye ndyamira urubavu nkababara, nahawe ikizamini nsanga nanduye igituntu bahita bantangiza imiti nafatiraga ku kigo nderabuzima cya Mukarange. Iyo miti nayifashe amezi abiri bahita bampindurira biza kurangira nkize neza ubu ndi muzima.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko muri aka Karere bafite abarwayi b'igituntu barenga 70 bari gukurikiranwa n'abagnga. Ashimira abajyanama b'ubuzima babakurikirana umunsi ku munsi bakanabafasha kwiyakira.

    Bimwe mu bimenyetso biranga igituntu birimo inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga, kugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane nimugoroba, kubabara mu gatuza, kugira ikizibakanwa, gutakaza ibiro n'ibindi.

    Ufite ibi bimenyetso asabwa kugana abaganga bakamusuzuma kuko kwisuzumisha bikorwa ku buntu.

    Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igituntu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange

    Bamwe mu barwaye igituntu bakagikira batanze ubuhamya bugaragaza ko iyo umuntu yacyivuje neza agikira

    Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ryo kurwanya igituntu muri RBC, Dr. Yves Habimana Mucyo yasabye buri muturage kwisuzumisha mu gihe afite inkorora irengeje ibyumweru bibiri

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye abajyanama b'ubuzima ku ruhare rwabo mu gufasha abarwaye igituntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-8500-barwaye-igituntu-mu-2024

  • Umwiyahuzi Yarashe Umusirikare wa Israel, Atwara Intwaro, Yica Umushoferi W'umunyacyubahiro #rwanda #RwOT

    Yokne'am, Israel — Umugabo ukekwaho ibikorwa by'iterabwoba yarashwe n'inzego z'umutekano za Israel ku wa mbere mu gitondo nyuma yo gutera icyuma umusirikare wa Israel, akamwambura imbunda ye, hanyuma akayikoresha arasa imodoka zari zirimo kunyura hafi aho, aho yahise yica umugabo w'imyaka 85 y'amavuko.

    Uyu mwiyahuzi w'imyaka 25, witwa Karem Jabarin, yakoze igikorwa cy'ubugizi bwa nabi atangiriye ku kigo cy'ahitwa Tishbi Junction kuri Route 66, hafi y'umujyi wa Yokne'am, mu gace ka Lower Galilee. Nk'uko ubuyobozi bwa Israel bwabitangaje, yabanje kugonga aho bategera imodoka, akubita icyuma umusirikare w'imyaka 20 wari uhari, nyuma y'aho amwambura imbunda atangira kurasa imodoka zigenda.

    Jabarin yarashe ku modoka zari mu muhanda, ahitana Moshe Horan, umusaza w'imyaka 85 wari utwaye imodoka ari kumwe n'umuhungu we w'imyaka 51. Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugizi wa nabi ahunga mu muhanda afite imbunda, arasa imodoka, kugeza ubwo yaguye hasi nyuma yo kuraswa n'inzego z'umutekano.

    Abapolisi bo mu mutwe w'inkeragutabara bari mu rugendo bajya mu myitozo babonye uyu mwiyahuzi, bahita bamanuka mu modoka yabo maze bamurasa, nk'uko raporo z'ubuyobozi zibivuga.

    Ibihano byihuse byafashwe n'inzego z'umutekano

    Horan ndetse na Jabarin bapfiriye aho byabereye, nk'uko inzego z'umutekano za Israel zabitangaje. Uyu musirikare wakomeretse bikomeye, akaba asanzwe ari umushoferi w'amakamyo manini mu mutwe w'ingabo zirwanira mu bikoresho bikomeye (Armored Corps), yajyanywe kwa muganga muri Rambam Medical Center i Haifa, aho avurirwa uburwayi bukomeye.

    Ubuhamya bw'ababonye ibyabaye

    Gideon Shalom, umwe mu bari aho icyabaye, yavuze ko yari ari hafi y'icyapa cya Tishbi Junction ubwo Jabarin yagongaga inyubako yaho, akeka ko ari impanuka isanzwe.

    'Nahise ngenda ngana imodoka ye, ntekereza ko agize impanuka isanzwe, ariko nahise mbona akuyemo icyuma kinini cy'ibirometero 12 ndahunga,' Shalom yabwiye Kan, televiziyo y'igihugu cya Israel.

    Yongeyeho ko nyuma yo gutera icyuma umusirikare, yumvise amasasu abiri yarashwe mu cyerekezo cye. 'Ibyabaye byari nk'inzozi mbi,' yabisobanuye.

    Moshe Horan, wishwe n'uyu mwiyahuzi, yari umuturage uzwi cyane mu gace ka Jezreel Valley, aho yari umuhinzi w'indimu n'imbuto. Times of Israel yatangaje ko kibutizi (kibbutz) ye yamwibutse nk'umugabo w'umuryango, witangiye abana be, n'icyitegererezo cy'umuturage wagize uruhare runini mu iterambere ry'aho yavukiye.

    Yasize umugore we Betty, abana bane ndetse n'abuzukuru icumi.

    Source : https://kasukumedia.com/umwiyahuzi-yarashe-umusirikare-wa-israel-atwara-intwaro-arica-umushoferi-wumunyacyubahiro/

  • Igitero Cy'Iterabwoba muri Kenya: Abapolisi 6 Bishwe, Intwaro Ziribwa n'Abarwanyi ba al-Shabab #rwanda #RwOT

    Igitero Cy'Iterabwoba muri Kenya: Abapolisi 6 Bishwe, Intwaro Ziribwa n'Abarwanyi ba al-Shabab

    Garissa, Kenya — Abantu bitwaje intwaro baturutse muri Somalia bagabye igitero ku kigo cya polisi giherereye hafi y'umupaka wa Kenya na Somalia, bishe abapolisi batandatu bo mu ngabo zungirije, banatwara intwaro, nk'uko polisi ya Kenya yabitangaje kuri iki cyumweru.

    Nk'uko umuvugizi wa polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yabitangaje, abandi bapolisi bane bakomerekeye bikomeye muri iki gitero cyagabwe mu karere ka Garissa n'umutwe wa al-Shabab, ufite imikoranire na al-Qaida. Yongeyeho ko inzego z'umutekano zamaze koherezwa mu gace kugira ngo zikaze umutekano.

    Uburyo Igitero Cyagenze

    Nk'uko amakuru abitangaza, aba barwanyi bateye ikigo cya polisi bagasanga abapolisi bari mu kazi ka buri munsi. Barabarashe, bamwe babakomeretsa bikomeye, banabatema, hanyuma barasahura, batwara intwaro. Nubwo polisi itatangaje umubare nyawo w'abarwanyi bishwe muri icyo gitero, yavuze ko hari abo mu barwanyi baguye muri urwo rugamba.

    Aka gace kari hafi y'umupaka wa Kenya na Somalia, gakunze kugabwaho ibitero n'uyu mutwe w'iterabwoba, bitewe n'imipaka ifunguye yorohereza abo barwanyi kwinjira no gusohoka nta nkomyi.

    Imyanzuro yafashwe nyuma y'igitero

    Ubuyobozi bwa Kenya bwahise bwohereza ingabo zishinzwe umutekano kugira ngo zikaze umutekano mu gace kose, ndetse hashyizweho ingamba zo kurinda abaturage n'ibikorwa remezo bikunze kuba intego y'ibitero by'iterabwoba.

    Ishami ry'ubutasi rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahise ritanga impuruza isaba Abanyamerika kudasura aka gace, kubera ibyago byo kugabwaho ibitero cyangwa gushimutwa.

    Ibitero Biheruka ku Mupaka wa Kenya na Somalia

    Iki si cyo gitero cya mbere cyibasiye Kenya mu minsi ya vuba. Mu cyumweru gishize, umupolisi wa Kenya wari kuri poste y'umupaka mu karere ka Mandera yarishwe, nyuma y'aho abantu bitwaje intwaro bakekwaho kuba abakozi b'ubutasi ba Somalia bamurashe.

    Abategetsi ba Kenya batangaje ko iki gitero cyari igikorwa cyo kwihorera, nyuma y'aho inzego z'umutekano za Kenya zari zimaze guta muri yombi abaturage ba Somalia bakekwagaho gutegura igitero ku mushinga w'ibikorwa remezo uri gukorwa muri ako gace.

    Ingaruka z'Ibikorwa bya al-Shabab muri Kenya na Somalia

    Guverinoma ya Somalia kuva mu mwaka wa 2022 yongereye ibikorwa by'umutekano bigamije guhashya abarwanyi ba al-Shabab, uyu mutwe ugifite ibirindiro mu bice bimwe na bimwe by'icyaro cya Somalia.

    Ku rundi ruhande, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU) wifashishije ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye, wakomeje gufasha Somalia mu rugamba rwo guhashya uyu mutwe w'iterabwoba. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, al-Shabab igikomeje kugaba ibitero, cyane cyane muri Kenya, aho bigaragara ko ishaka gutera ubwoba inzego z'umutekano no gukoma mu nkokora iterambere ry'akarere.

    Kenya ikomeje gushimangira ko itazemera ko ibitero by'iterabwoba bikomeza guca intege ubusugire bwayo. Inzego z'umutekano ziragenda zongerwa mu bice byegereye umupaka wa Somalia, ndetse na guverinoma y'uwo muturanyi wa Kenya ikomeje ibikorwa byo guhangana n'uyu mutwe wa al-Shabab.

    Ku baturage bo muri aka gace, aya ni amakuru abangamiye umutekano wabo, aho bibaza niba ingabo zishinzwe umutekano zizabasha kubarinda ibitero nk'ibi, bikunze kwibasira abapolisi ndetse n'abasivile muri aka gace gafatwa nk'aka mbere mu kuba intandaro y'ubushyamirane hagati ya Kenya na Somalia.

    Source : https://kasukumedia.com/igitero-cyiterabwoba-muri-kenya-abapolisi-6-bishwe-intwaro-ziribwa-nabarwanyi-ba-al-shabab/

  • Rusizi: Abacuruza isambaza namafi bakanguriw… – #rwanda #RwOT

    Mu gukomeza gukangurira abaturage kwimakaza ubuziranenge, Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gifatanyije na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y'umwana (NCDA), batangije ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza no kureba uko ashyirwa mu bikorwa.

    Ubukangurambaga bwatangirijwe i Rusizi

    Kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Werurwe 2025, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba, aho abakora ubucuruzi bw'isambaza, amafi n'ibiyakomokaho, basabwe gushyira imbere ubuziranenge kugira ngo umusaruro ugere ku muturage wujuje ibisabwa.

    Umuyobozi wa Koperative Projet Pêche, ifite ubushobozi bwo kwakira no kumisha toni imwe y'isambaza ku munsi, yagaragaje ko ibyo bakora byagize uruhare mu guhindura imibereho y'abatuye aka karere. 

    Yagize ati: 'Nk'iyi fu y'isambaza ifasha abafite imirire mibi, abana barazamuka. Isambaza zari zisanzwe zumira iminsi itatu, ubu zumira amasaha ane cyangwa atanu.'

    Gusa, yavuze ko ikibazo cy'ibiciro bikiri hejuru kigira ingaruka mbi ku baturage, kandi ko hakenewe igisubizo kirambye cy'igenamigambi ku biciro by'umusaruro w'amafi n'isambaza.

    Ibibazo by'ubuziranenge mu bucuruzi bw'isambaza

    Nubwo ubuyobozi busaba abacuruzi gukomeza gushyira imbere ubuziranenge, hari abagaragaza ko bigoye kubera imiterere y'aho bakorera n'ibikoresho bitajyana n’igihe.

    Uzayisenga Agnes, umwe mu bacuruzi b'isambaza, yagize ati: 'Nta buziranenge buhari da! Urabona ni mu bihuru, nta bantu bakihaza, benshi basigaye bakorera n'i Nyamasheke aho gukorera hano. N'utuyunguruzo twatonze umugesi.'

    Yasobanuye ko isoko ry'isambaza muri Rusizi ryatangiye gucumbagira, kandi n'izo bacuruza zitujuje ubuziranenge kubera aho zicururizwa n'ibikoresho bishaje.

    Uruhare rw'ubuziranenge mu guteza imbere uburobyi


    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza muri RSB, Gatera Emmanuel, yavuze ko ubu bukangurambaga bwibanda ku guteza imbere urwego rw'uburobyi bw'amafi no kongera intungamubiri mu biribwa.

    Ati: 'Icyatumye dushyira imbaraga aha ni uko amafi n'ibiyakomokaho bifite uruhare runini mu kongera intungamubiri, by'umwihariko mu kuvugurura imirire.'

    Yakomeje avuga ko hakenewe kongera ubukangurambaga kugira ngo abaturarwanda bamenye akamaro k'amabwiriza y'ubuziranenge mu kongera agaciro k'umusaruro ukomoka ku mafi.

    Imirire mibi muri Rusizi

    Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe mu 2020, Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tugifite ikibazo cy'imirire mibi, by'umwihariko igwingira ry'abana. Aka karere kandi ni kamwe mu turere 13 dufashwa na Banki y'Isi binyuze mu mushinga wa SPRP.

    Nathan Kabanguka, ukora muri NCDA, yasobanuye impamvu aka karere kagifite iki kibazo nubwo gafite amafi n'isambaza.

    Ati: 'Igihari gikomeye cyane, ni ubukangurambaga no gushishikariza abantu kurya indyo yuzuye cyane cyane aha turi, kuko tubonye ko ari aborozi. Ikigaragara neza ni uko mu gihugu muri rusange, abantu barya ibikomoka ku matungo, bikiri hasi. 

    Biranashoboka ko ariyo mpamvu aka karere kari mu turere dufite ikibazo gifite imirire mibi.'

    Ubu bukangurambaga buzakomereza mu tundi turere

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakomereza no mu yandi turere twa Gicumbi, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, aho hazasurwa inganda, amasoko, ndetse n'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bw'amafi.

    Iki gikorwa kigamije gufasha abaguzi kubona ibiribwa byujuje ubuziranenge, kongerera agaciro umusaruro w'amafi no gufasha mu kurwanya imirire mibi mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153865/rusizi-abacuruza-isambaza-namafi-bakanguriwe-kwimakaza-ubuziranenge-barwanya-imirire-mibi–153865.html