Blog

  • Ntibatayikunda ndasubira muri zazindi- Platin… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, mu gihe hari hashize iminsi micye uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga yateguje iyi ndirimbo ishishikariza abantu kwizera Imana mu bibi n’ibyiza. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Platini yavuze ko gukora indirimbo ya Gospel bishingiye ku rukundo rw’Imana yamenye, ariko kandi ategereje kureba uko abantu bayakira ku buryo yafata n’icyemezo cyo kujya akora izindi zihimbaza Imana.

    Ati “Nahisemo gusohora iyi ndirimbo ya Gospel kugirango ndebe uko abantu bayakira, ubwo nzabishingiraho mfata icyemezo cyo kuba nakongera gukora indirimbo z’ibishegu.”

    Platini yavuze ko nta buhamya bwagejeje kuri iyi ndirimbo, ahubwo gukora Gospel bishingiye ku bihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali akiri muto.

    Ati “Nakoze iyi ndirimbo nk’umuntu wanyuze muri korali, niyibutsaga ibyo bihe nanyuzemo, ndirimbira Imana, mba mbyiyibutsa ibyo bihe.”

    Iyi ndirimbo ya Platini yayikorewe mu buryo bw’amajwi na Producer Mamba. Irimo ubutumwa bushishikariza buri wese kwizera Imana, kumva ko n’ibyo itarakora ari ikibazo cy’igihe gusa.

    Ati “Wa musaraba wa wundi w’isoni, niho naguhereye gukira. Kuki ugira ubwoba bw’ejo, njye ndi Imana yawe. Nzaguherekeza mu misozi n’amataba, kandi nzakwambutsa inyanja y’imihengeri njye ndiho nitwa ndiho uhoraho. Ndi urufatiriho rw’ibiriho n’ibizabaho. Nzakumara ubukene mbiguhaye nk’isezerano.'

    Nemeye Platini, uzwi ku izina rya Platini P, ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys, aho yaririmbaga hamwe na Mujyanama Claude (TMC).

    Nyuma y'uko iri tsinda risenyutse, Platini P yatangiye umwuga we ku giti cye, akomeza gukora umuziki no gusohora indirimbo zakunzwe na benshi.

    Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 amaze mu muziki, ku wa 30 Werurwe 2024, Platini P yakoze igitaramo gikomeye cyiswe 'Baba Xperience' cyabereye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye, birimo Butera Knowless na Nel Ngabo, bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153907/ntibatayikunda-ndasubira-muri-zazindi-platini-ku-ndirimbo-ya-gospel-yasohoye-yiyibutsa-ibi-153907.html

  • Ese Ibyo kwishimira ku Amavubi biraruta ibyo kunenga? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nigeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 bya Victor Osimhen mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Canada na Mexique muri 2026, ni umukino wabaye ku wa gatanu tariki 21 Werurwe 2025 kuri Sitade Amahoro i Remera.
    ‎
    ‎Umukino watanjyiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yari yakiriye ikipe y'igihugu ya Nigeria 'Super Egles (Kagoma)'.

    N'ubwo Amavubi yari mu rugo ariko ntabwo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino bitewe n'uko Nigeria ifite abakinnyi beza kandi bakomeye ku rwego rw'isi ugereranyije n'abakinnyi b'abanyarwanda.

    Muri aba bakinnyi ba Nigeria harimo nka Victor Osimhen wanayitsindiye ibitego bibiri muri uyu mukino, asanzwe akinira Galatasaray nk'intizanyo ya Napoli, Ademola Lookman ukinira Atalanta ndetse akaba ariwe ufite igihembo giheruka cy'umukinnyi mwiza w'umwaka w'umunyafurika gitangwa na CAF, Ola Aina ukinira Nottingham Forest, Samuel Chukwueze ukinira AC Milan, Simon Moses ukinira Nantes, Alex Iwobi na Calvin Bassey bakinira Fulham n'abandi.
    ‎
    Icyo aya makipe yombi yarahuriyeho, ni uko uyu wari umukino wa mbere ku batoza bombi b'aya makipe aribo Adel Amourache w'Amavubi na Eric Chelle wa Nigeria.
    ‎
    ‎Nigeria yari ifite amanota 3 yonyine mu gihe Amavubi yari afite amanota 7, ibi byashyiraga ikipe y'Ibihugu y'u Rwanda mu mwanya mwiza wo gukomeza kubona amahirwe yo kubona itike yo kuzakina Igikombe cy'Isi kurusha Nigeria n'ubwo urugendo rukiri rurerure.
    ‎
    ‎Umukino watangiye ikipe ya Nigeria ishaka gukina umukino utanga umusaruro kandi mu buryo bwihuse butarimo gutindana umupira ahubwo bagakina ku buryo ugera mu gace k'ibitero bivamo ibitego 'Attacking place'. Ibi byaje no kubyara umusaruro kuko Nigeria yatangiye kubona imipira y'imiterekana myinshi imbere  y'igice cy'ingenzi cyugarira Izamu ry'Amavubi 'The main defensive area protecting the goal' byateraga igitutu ubwugarizi bw'Amavubi.

    Iyi mipira y'imiterekano ni nayo yaje kuvamo igitego cya mbere cya Nigeria ku munota wa 11 kuri kufura nziza yaritewe na Ademola Lookman, Mutsinzi Ange agerageje kuyikuzaho umutwe biranga maze umupira usanga Victor Osimhen ahagaze wenyine umupira awushyira mu izamu.
    ‎
    ‎Igitego cya kabiri nacyo cyaje mu minota y'inyongera y'igice cya mbere nabwo ku makosa ya bamyugariro w'Amavubi, umupira  watewe n'umutwe na Ola Aina ahagana mu kibuga hagati ariko ubwo Manzi Thierry yageragezaga kuwutera yisanga Victor Osimhen yawumutanze niko kumusiga aboneza umupira mu nshundura.

    Igice cya mbere cyarangiye Nigeria iyoboye umukino n'ibitego 2-0 ndetse ni nako umukino waje kurangira.
    ‎
    ‎N'ubwo Amavubi yatakaje uyu mukino hari byinshi byo kwishimira bihari ndetse no kugira ibishyirwamo imbaraga:
    ‎
    ‎• Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakinaga imipira myinshi isubiza inyuma cyane uretse abakinnyi babiri barimo Kapiteni Bizimana Djihad wageragezaga gucenga agana imbere ndetse na Hakim Sahabo. Ese ubundi gukina abakinnyi basubiza inyuma umupira biterwa n'iki? Ugenekereje wabyita 'Playing a defensive game' nubwo bitandukanye. ‎Ibi biterwa n'uko abakinnyi baba badafite imbaraga zihagije zo gukina  basatira ikipe bahanganye. Urugero: Nk'ubwo Mugisha Gilbert yinjiraga mu kibuga asimbuye, Amavubi yatangiye gusatira izamu rya Nigeria, afatanyije na Muhire Kevin bageragezaga gushyira imipira mu rubuga rwa Nigeria.
    ‎
    ‎• ‎Amavubi amaze iminsi yerekana umukino mwiza kuva ku ngoma y'umutoza Torsten Frank Spittler mu mpera za 2023 kugeza ubu. Ubundi mbere yaho, Amavubi yarangwaga no gukina yugarira cyane ndetse atabasha no guhererekanya umupira, nko mu mukino wabaye tariki 7 Kamena 2022 ubwo Amavubi yakinaga na Senegal, Amavubi yihariye umupira ku kigero cya 26% nu gihe Senegal yawihariye ku kigero cya 74%, Amavubi yahanahanye umupira (Passes) inshuro 186 mu gihe Senegal zari inshuro 511.
    ‎
    Ni mu gihe nko kuri uyu mukino wa Nigeria, Amavubi yihariye umupira ku kigero cya 45% naho Nigeria iwiharira ku kigero cya 55%.

    ‎• ‎‎U Rwanda rufite ikibazo cy'abakinnyi bakina ku mpande bataka 'wingers' ndetse na rutahizamu.

    Nyuma yo gutsindwa na Nigeria, ubu u Rwanda ni urwa gatatu mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi nyuma y'imikino 5 n'amanota 7, nta gitego ruzigamye, Afurika y'Epfo niyo iyoboye iri tsinda n'amanota 10, Benin ni iya kabiri n'amanota 8, mu gihe Nigeria ari iya kane n'amanota 6, Lesotho ni iya gatanu n'amanota 5 naho Zimbabwe ni iya nyuma muri iri tsinda n'amanota 3.

    Imikino yo muri iri tsinda irakomeza kuri uyu kabiri tariki 25 Werurwe 2025 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba hakinwa umunsi wa gatandatu; Amavubi arakira Lesotho kuri Sitade Amahoro, Benin irakira Afurika y'Epfo kuri Sitade Félix Houphouët Boigny muri Côte d'Ivoire naho Nigeria yakire Zimbabwe kuri Godswill Akpabio International Stadium

    Source : https://yegob.rw/ese-ibyo-kwishimira-ku-amavubi-biraruta-ibyo-kunenga/

  • Lesotho yitegura gucakirana n’Amavubi, ishobora guhabwa amanota 3 nyuma yo gutera mpaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Afurika y'Epfo ishobora guterwa mpaga kubera gukinisha Teboho Mokoena ku mukino iheruka gutsinda Lesotho ibitago 2-0.

    Uyu mukinnyi yabonye ikarita y'umuhondo ku mukino wa mbere bakinnye na Bénin, aza no kubona indi bakina na Zimbabwe ku munsi wa kane.

    Mu gihe yaterwa iyi mpaga, Afurika y'Epfo yahita itakaza umwanya wa mbere mu Itsinda C ihuriyemo n'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/lesotho-yitegura-gucakirana-namavubi-ishobora-guhabwa-amanota-3-nyuma-yo-gutera-mpaga/

  • Nta wacikanywe kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta – NESA – #rwanda #RwOT

    Hashize ukwezi abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma w'ibyiciro bitandukanye by'amashuri hirya no hino mu gihugu batangiye kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa internet ruzwi nka 'SDMS'.

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko bitari byoroshye kuko urwo rubuga rwahurirwagaho n'abanyeshuri biyandikisha bose bo mu gihugu.

    NESA igaragaza ko ubwo bwinshi bw'abanyeshuri biyandikishaga butabangamiye imigenedekere myiza y'icyo gikorwa ngo gitinde kuko bwa mbere kuva icyo kigo cyabaho ari bwo igihe cyatanze cyo kwiyandikisha cyubahirijwe nta banyeshuri bacikanwe ngo bongererwe igihe.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yabwiye RBA ko iyo ari intambwe nziza mu kwihutisha indi myiteguro n'igenemigambi bikenewe mbere yo gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2024/25.

    Ati 'Impamvu tuba twashyizeho igihe ntarengwa ni uko urebye ibindi bikorwa byose bikurikiraho bishingira kuri iyo mibare [y'abiyandikishije] kuko tuba tuyikeneye.'

    Yavuze ko kandi NESA iri kwiga uburyo mu gihe kiri imbere hanozwa imikoreshereze y'iryo koranabuhanga mu kwiyandikisha nko kuba intara zajya zibisikana, buri imwe ikagira igihe abanyeshuri bayo biyandikisha.

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko muri uyu mwaka w'amashuri abanyeshuri bazagira amanota meza kurusha abandi ari bo bazaba bafite amahirwe yo kubona ibigo bazigamo bacumbikirwa kuko ari bike cyane cyane ibyo mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Ibi bishimangirwa no kuba no mu mwaka ushize w'amashuri, abanyeshuri bagera kuri 7% gusa by'abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bagera ku bihumbi 200 ari bo babonye ibigo bigamo bacumbikirwa mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

    NESA yatangaje ko nta wacikanywe kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-yatangaje-ko-ntawacikanywe-kwiyandikisha-mu-bazakora-ibizamini-bya-leta

  • Ababyeyi bahawe amahirwe yo gusura Ntare Louisenlund School – #rwanda #RwOT

    Ibi byavuzwe na bamwe mu babyeyi basuye iri shuri ku wa 22 Werurwe 2025, biturutse ku mahirwe yari yashyizweho ku bifuza kurisura bose. Ababyeyi n'abana barisuye batemberejwe ibice bitandukanye ndetse basobanurirwa imikorere yaryo.

    Umwe mu babyeyi basuye iri shuri, Nkuranga Alphonse, yabwiye IGIHE ko icyo yakunze ari uko rifite uburezi bwibanda ku munyeshuri ku giti cye (Student centered Learning).

    Muri ubu buryo bwo kwigisha, umunyeshuri ahabwa umwanya w'ingenzi mu myigire.

    Ni we ugaragaza uruhare runini mu kumenya, gutekereza no gukemura ibibazo, mu gihe umwarimu amufasha akamuyobora kandi akamuha ibikoresho bikenewe kugira ngo yige neza.

    Nkuranga yakomeje avuga ko ikindi gishya yabonye muri iri shuri, ari uburyo abana badahabwa amasomo yo mu ishuri gusa ahubwo bagira n'ubundi bumenyi ku ruhande, nko kudoda n'ibijyanye n'imideli, ubugeni burimo gushushanya, kubaza n'ibindi.

    Nkuranga yavuze ko iri shuri riri ku rwego rwo hejuru, asaba abandi babyeyi kuzaza bakihera ijisho.

    Yagize ati 'Icyo nasaba ababyeyi ni ukuza kwirebera ndetse bakazana n'abana babo, buriya wahageze ugakunda ibyaho bituma utekereza ku buryo umwana wawe na we yahagera.'
    Umuyobozi wa Ntare Louisenlund, Damien Paul Vassallo, yavuze ko gushyiraho umunsi nk'uyu, ababyeyi n'abana bajya gusura ishuri, bibaha amahirwe yo gushira amatsiko, bakandikisha abana bazi neza ibyo ishuri ritanga.

    Yakomeje avuga ko yizeye ubushobozi bw'ishuri ayobora ndetse ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bwose bakenera.

    Yagize ati 'Nizera ko abanyeshuri biga muri Ntare Louisenlund babona ubumenyi bwiza bushoboka, buzabafasha kugera ku ntego n'inzozi zabo z'ahazaza, niba hari utabyizeye azaze yirebere.'

    Ntare Louisenlund, ni ishuri ryatangiye mu 2024. Kugeza ubu rifite abanyeshuri bakabakaba 140.

    Ryubatswe ku gitekerezo cy'abanyeshuri bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

    Ni ishuri riha amahirwe impano z'abana izo ari zose haba mu bijyanye n'imyitozo ngororamubiri kuko rifite ibibuga birimo icy'umupira w'amaguru, Basketball, cricket, volleyball n'ibindi.

    Si ibyo gusa kuko haba n'amashuri yigisha ibijyanye n'ubudozi no guhanga imideli, gushushanya no gukora ibintu binyuranye mu mbaho nk'imitako, imikino ya karate, kubyina ndetse n'abakunda imikino yo koga ntibasigaye.

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

    Niba ushaka kwiyandikisha kwiga muri iri shuri kanda hano.

    Ntare Louisenlund School ni ishuri ryigwamo n’abana b'abahanga bahize abandi

    Ntare Louisenlund iri mu mashuri yubatse mu buryo bugezweho mu Rwanda

    Abana basuye iki kigo bahawe n’umwanya wo kwidagadura

    Mu masomo atangwa muri NLS harimo ajyanye na mudasobwa n’ikoranabuhanga

    Abanyeshuri bakina Volleyball nabo ntibasigaye

    Ababyeyi basuye iri shuri beretswe ndetse banasobanurirwa uko abanyeshuri biga

    Ababyeyi basobanuriwe imikorere y’iki kigo

    Abanyeshuri bahabwa ibiryo bitekanywe isuku

    Abanyeshuri bakunda Karate nabo bashyizwe igorora

    Habayeho umwanya wo gusangira ibitekerezo hagati y’ababyeyi, abayobozi ndetse n’abanyeshuri

    Abanyeshuri ba NLS bakora imitako inyuranye mu mbaho

    Abana nabo bahawe umwanya babaza ibibazo byose bifuza kumenya kugira ngo bahabwe amahirwe yo kwiga muri iri shuri

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’ababyeyi baturutse hirya no hino bifuza kurerera muri iri shuri

    Abanyeshuri basobanuriye ababyeyi uko biga

    Mu masaha atari ayo kwiga amasomo asanzwe, abana bashobora kujya kwiga ibijyanye n’ubudozi kuko iri shuri rifite ibikoresho byose nkenerwa

    NLS ifite uburyo bw'imyigire bugezweho

    NLS ni ishuri rishyira imbere ibijyanye n'imibereho y'abanyeshuri ndetse ahafatirwa amafunguro hateguwe neza

    Umwe mu babyeyi basuye iri shuri, Nkuranga Alphonse, yavuze ko icyo yarikundiye cyane ari uko rifite uburezi bwibanda ku munyeshuri ku giti cye

    Umunyeshuri asobanurira ababyeyi uburyo biga NLS

    Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Paul Vassallo, asobanurira ababyeyi uburyo ishuri ryigishamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-bahawe-amahirwe-yo-gusura-ntare-louisenlund-school

  • Ba rwiyemezamirimo 10 bafite imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi bahatanye muri 'AYuTe Africa Challenge' – #rwanda #RwOT

    AYuTe Africa Challenge ni amarushanwa agamije kuzamura ibitekerezo n'imishinga byateza imbere urwego rw'ubuhinzi. Ategurwa n'Umuryango Heifer International.

    Aya marushanwa ni amahirwe yashyiriweho urubyiruko rwifuza gukora ishoramari mu Rwanda, kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi mu buryo bw'imikorere, ndetse bahabwe ibihembo nk'inkunga ibafasha kuzamura.

    Mu 2023 ni bwo hatangijwe gahunda za AYuTe Africa NextGen zitegurwa na Heifer International, hagamijwe gushyigikira abashoramari bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, bafite ibisubizo byafasha abahinzi bakiri ku rwego rwo hasi kuzamuka.

    Mu 2025, hazatangwa ibihembo bingana na miliyoni 50 Frw, hakaziyongeraho ubujyanama n'amahugurwa ku bucuruzi, amahirwe yo guhuzwa n'abandi bahanga mu nzego z'ubukungu, bizabafasha kunguka byinshi ku buhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga, n'iterambere ryabo rigashyigikirwa.

    Abantu 10 batoranyijwe muri aya mahugurwa, bavuye mu bigo birenga 500. Biteganjijwe ko bazunguka ubumenyi buhambaye binyuze mu mahugurwa bazahabwa n'abahanga, bakanoza imishinga yabo kandi bagakorera hamwe.

    Kayitare Gisa Patrick, ubarizwa muri Eco Green House akaba umwe mu batoranyijwe yagize ati “Ndi hano mu mwiherero kuko nifuza gutera imbere biruseho. Iyi gahunda izadufasha gutanga umusanzu ku gihugu no gufasha abahinzi benshi.'

    Akomeza ati 'Intego yacu ni ukwaguka tukagera ku rwego ruhambaye mu bucuruzi no kuba ingirakamaro mu bikorwa by'ubuhinzi'.

    Sabina Marie Rose wo muri Green Energy Technology, we yavuze ko amahugurwa barimo azamufasha kunoza neza igitekerezo cy'umushinga we.

    Ati “Muri aya mahugurwa, nizeye ko nziga byinshi nkahura n'abantu nakwigiraho kunonosora ibitekerezo byanjye, no guhura n'abandi bashoramari tukaganira ibyaduteza imbere.'

    Umuyobozi wa Heifer Rwanda, Verena Ruzibuka, yashimangiye ko uyu muryango ugira uruhare mu guhindura urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda.

    Ati “Muri Heifer Rwanda, twemera ko abashoramari b'urubyiruko bashobora kugira uruhare runini mu guhindura urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda.'

    Verena Ruzibuka ati “Aya mahugurwa ntabwo ari ugutegura irushanwa gusa. Ahubwo ni uburyo bwo guha urubyiruko ubumenyi, ubunararibonye, n'inkunga bikenewe kugira ngo bahangane n'impinduka mu rwego rw'ubuhinzi. Tuzishimira ibitekerezo bishya bizavamo n'uruhare bizagira mu guteza imbere ubuhinzi burambye n'ubukungu bufatika mu Rwanda.”

    Ubuhinzi ni umusingi w'ubukungu mu Rwanda, kuko buha akazi abarenga 60% ariko umubare w'urubyiruko muri iyi ngeri ruracyari ruto cyane.

    Iri rushanwa rigamije gushishikariza urubyiruko kumva ko ubuhinzi ari inzira y'amahirwe n'iterambere. Rigamije kandi gushishikariza abashoramari bakeneye ikoranabuhanga mu buhinzi burambye.

    Urubyiruko ruri guhugurwa rwizeye ko ruzarushaho kunoza ibitekerezo byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-mu-rwanda-amahugurwa-ku-ikoranabuhanga-mu-buhinzi-rya-ayute-africa

  • Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cy… – #rwanda #RwOT

    Kizaba ku wa 17 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda. Ni igitaramo cyihariye mu rugendo rw'uyu muhanzi, kuko azaba agiye kongera gutaramira mu gihugu yabayemo igihe kinini n'umubyeyi we banyuranye mu buzima. 

    Ubwo ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yataramiraga Abanya-Kigali mu gitaramo yahuje no kumurika Album ye yise 'Plenty Love' yavuze ko afite urwibutso kuri Uganda, kuko ari igihugu cy'amavuko kuri we, kandi cyabaye inzira yo kubaho no kwigira hamwe n'umuryango we. 

    Mu bihe bitandukanye yagiye ataramira muri iki gihugu, ndetse ibihumbi by'abantu bakamwereka ko bamushyigikiye. Yifashishije konti ye ya Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, Fred uri gutegura igitaramo cya The Ben yashimye Perezidansi ya Uganda ku bw'ubufasha yabahaye mu gutegura igitaramo cya The Ben, kizaba tariki 17 Gicurasi 2025.

    Uyu mugabo yagaragaje ko iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw'ibyo The Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise 'Plenty Love' iriho indirimbo 12 aherutse gushyira ku isoko.

    Yavuze ko Perezida Museveni azaba ariwe mushyitsi w'icyubahiro muri iki gitaramo, kandi agisobanura nk'umwanya wo kuzishimira imico y'ibihugu byombi.

    Avuga ko bafite ishimwe rikomeye kuri we, kuko yanabateye inkunga mu bifatika. Ati 'Turishimye cyane kandi tuboneyeho umwanya wo gutanga ishimwe ryimbitse kuri Perezidansi ya Uganda, by'umwihariko Nyakubahwa Perezida Yoweri Museveni, ku nkunga y'amafaranga yatanze kugira ngo tugere ku gitaramo cyacu cyiswe 'Plenty Love World Tour' cya The Ben.

    Arakomeza ati 'Iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel ku itariki ya 17 Gicurasi 2025. Twatewe ishema n'uko Perezida Museveni yemeye ubutumire bwacu ndetse akazaba umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cy'icyubahiro.'

    Yungamo ati 'Dushyizeho umwete, tubashimira Nyakubahwa Perezida, ku bwo gushyigikira iterambere ry'ubuhanzi n'umuco muri Uganda. Ni ikimenyetso cy'ubuyobozi bwanyu bufite icyerekezo n'ukwitangira iterambere ry'ubuhanzi. Turashimira byimazeyo, kandi dutegerezanyije amatsiko igitaramo kidasanzwe!

    The Ben aherutse mu bitaramo mu Bubuligi, mu Budage ndetse n'ahandi. Anafite n'ibindi bitaramo azakorera mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n'ahandi hose agamije kumenyekanisha iyi Album ye.

    Agiye gukora ibi bitaramo anagamije kwegera abafana n'abakunzi b'umuziki we, ndetse agaragaza ko azabihuza no gukora zimwe mu ndirimbo ze nshya.

     

    Ubutumwa bwa Fred bugaragaza ko bishimiye inkunga y'amafaranga bahawe na Perezida Museveni mu gutegura igitaramo cya The Ben

    The Ben aherutse gutangaza ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel, ku wa 17 Gicurasi 2025

    Fred yatangaje ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo guhuza abanyarwanda n'abanya-Uganda
    Mu bihe bitandukanye, The Ben yumvikanishije ko Uganda ari igihugu cye cy'amavuko
    Perezida Museveni yahawe ubutumire bw'icyubahiro mu gitaramo cya The Ben
     

    KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM 'PLENTY LOVE' YA THE BEN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153883/perezida-museveni-yateye-inkunga-igitaramo-cya-the-ben-153883.html

  • UNICEF yakuyemo akarenge: Maitre Gims akomeje… – #rwanda #RwOT

    Mu itanganzo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, bagaragaza ko kizaba ku wa 7 Mata 2025 mu nyubako ya Accra Arena, ku munsi u Rwanda n'Abanyarwanda bazatangiriraho icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Mu ntangiriro za Werurwe, abayobozi mu nzego zinyuranye z'u Rwanda bamaganye iki gitaramo cyane, kuko tariki ya 7 Mata ari itariki itangiriraho Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa abategura iki gitaramo, barimo Gims na Youssoupha, batangaje ko bahisemo iyo tariki bidashingiye ku cyemezo cya Politiki.

    Nubwo hari impaka n'ibyifuzo byo ku cyegeza imbere byatanzwe n'abayobozi b'u Rwanda ndetse n'u Bufaransa, abategura iki gitaramo bashimangiye ko kizaba tariki 7 Mata 2025. Mu itangazo ryabo bagize bati 'Solidarité Congo izaba tariki 7 Mata.'

    Nubwo bagiye batekereza kugishyira inyuma, abateguye iki gitaramo bavuga ko itariki yatoranyijwe bitewe n'uko ari yo abahanzi n'aho kizabera babonaga bibashobokeye cyangwa se biboroheye.

    Umuyobozi wa Sony Music Francophone Africa, Elvis Adidiema, yagize ati 'Twese twemeranyije ko bitari ubushake bwacu, kandi iki gikorwa kigamije gufasha abakene. Twiteguye kuganira n'amashyirahamwe afite impungenge ku gitaramo.”

    Abategura igitaramo bavuga ko kigamije 'gutanga ubutumwa bw'amahoro'. Bagaragaje ko Perezida wa RDC n'uwa Rwanda bagiranye ibiganiro i Doha, bityo kugumana iyi tariki bifite icyo bisobanura mu buryo bwa Politiki.

    Mu ntangiriro za Werurwe, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yavuze ko guhitamo iyi tariki ari 'igikorwa kibabaje cyane.'

    UNICEF, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw'abana, ryari ryaremeye gufatanya n'abategura iki gitaramo, ryatangaje ko ryisubiyeho rivamo.

    Icyo gihe, UNICEF yatangaje ko itacyifatanyije n'igitaramo cyateguwe na Gims, umuhanzi uzwiho amagambo ashishikariza urwango, cyane cyane ubwo yavugaga ngo 'Ntabwo ushobora guhosha umutsi w'Umututsi ukoresheje umutobe w''icunga.'

    Abategura iki gitaramo bo bavuze ko amafaranga azakusanywa azahabwa imiryango ifasha abatishoboye i Goma, ndetse n'ishyirahamwe 'Give Back Charity' ry'umuhanzi Dadju- Uyu yageragejwe igihe kinini gutaramira mu Rwanda arabyanga.

    Nubwo bimeze gutya ariko, muryango 'Rwandans in France', wasabye ko iki gitaramo gihagarikwa, uvuga ko Gims ari umuntu 'uzwiho amagambo ashishikariza urwango.'

    RFI yanditse ko kubera impamvu z'umutekano, uyu muryango wasabye Polisi ya Paris ko yahagarika iki gitaramo. 

    Umwunganizi mu mategeko Me Gisagara, uhagarariye umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, yagize ati 'Gushyigikira abagizweho ingaruka n'iyi ntambara ni igikorwa cyiza twese dushyigikiye. Ariko ntitwemerera ko gikoreshejwe mu gukwirakwiza urwango n'ubugizi bwa nabi ku Batutsi. Ntituzabyemera na rimwe.'

    Gandhi Alimasi Djuna uzwi nka Maître Gims yumvikanisha ko bateguye iki gitaramo bidashingiye kuri Politiki- Uyu muhanzi ariko azwiho kwanga Abatutsi, ndetse mu bihe bitandukanye yumvikanye abiba amacukubiri

    Youssoupha ari mu bahanzi bifatanyije na Maître Gims mu gutegura iki gitaramo bahuje n'umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

     Ku wa 13 Werurwe 2025, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, riherutse gusaba ko iki gitaramo Maître Gims ari gutegura gisubikwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153888/unicef-yakuyemo-akarenge-maitre-gims-akomeje-kwinangira-ku-gitaramo-yahuje-no-gutangiza-kw-153888.html

  • Rusizi: Abaturiye Pariki ya Nyungwe barifuza guhinga icyayi kitonwa n'inyamaswa – #rwanda #RwOT

    Abo baturage basanzwe bakora ubuhinzi mu nkengero za Pariki ya Nyungwe bavuga ko guhindura bakahahinga icyayi babibona nk'igisubizo kuko gitanga umusaruro kandi kikaba kitonwa n'inyamaswa.

    Ntahobatangejeje Francine utuye mu Murenge wa Bweyeye, yavuze ko imyaka yose bahinga inyamaswa zidasiba kuyona bigatuma nta musaruro ufatika babona.

    Ati 'Turahinga inyamaswa zikatwonera. Zigera mu murima zigasarura tukabura icyo dukuramo. Zigera mu mirima y'ibijumba n'imyumbati byose zigakura, twahinga ibigori n'ibishyimbo na byo zikabyona tukabura ikintu dusarura.'

    Undi muturage yagize ati 'Twabonye baramutse badushyiriyeho icyayi kuko inyamaswa zitacyona, byatuma ziguma muri pariki aho kugira ngo zize kurya imyaka y'abaturage.'

    Abo baturage bavuga ko imyaka ibaye itatu bagaragaje icyifuzo cyo guhinga icyayi ndetse babyemererwa n'ubuyobozi ariko kugeza ubu nta kirakorwa.

    Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Rusizi, Munyurwa Innocent Patrick, yabwiye RBA ko ako Karere gafite gahunda yo kubashakira umushoramari ubafasha guhinga icyo cyayi.

    Ati 'Akarere gafite gahunda yo kubashakira umushoramari ushobora kuza agahinga icyayi ku mukandara wa Pariki ya Nyungwe kubera ko inyamaswa zitacyona kandi kibaka ari igihingwa ngengabukungu gishobora kubabyarira amafaranga kurushaho.'

    Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ikora ku turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba no ku turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo.

    Abaturiye Pariki ya Nyungwe i Rusizi barifuza guhinga icyayi kuko ari cyo kitonwa n'inyamaswa ziyibamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abaturiye-pariki-ya-nyungwe-barifuza-guhinga-icyayi-kuko-ari-cyo-kitonwa

  • Imyaka 40 y'urujijo ku rupfu rwa Dian Fossey 'Nyiramacibiri' (Video) – #rwanda #RwOT

    Dian Fossey yavukiye i San Francisco muri California mu 1932. Yaje gukura ari umuhanga ndetse akunda inyamaswa, kugeza ubwo ava mu ishuri ry'ibijyanye n'ubucuruzi yari yahitiwemo na se, agakomereza mu bijyanye n'inyamaswa maze abona impamyabushobozi mu buvuzi bw'amatungo.

    Mu 1963 Dian Fossey yatangiye urugendo muri Afurika, aho yafashe amafaranga yabitse, asaba n'inguzanyo mu mabanki, atangira kuzenguruka muri pariki nyinshi zo muri Afurika, harimo n'iy'ibirunga.

    Mu 1966 ni bwo yavuye muri Kenya yerekeza mu birunga gukora ubushakashatsi ku ngagi, agendeye ku bwari bwakozwe n'abashakashatsi b'Abanyamerika. Yahise yubaka inzu mu birunga ngo abane n'izi ngagi yakundaga. Yaje kuvumbura byinshi bikigenderwaho uyu munsi, birimo ibyo zikunda kurya, uko zibana mu miryango ndetse n'ibijyanye n'amarangamutima yazo.

    Mu gitondo cya tariki 27 Ukuboza 1985 ni bwo Dian Fossey yasanzwe mu nzu ye yitabye Imana azize urupfu benshi bakibazaho na magingo aya.

    Reba iyi video umenye byinshi ku rupfu rwa Dian Fossey n'impamvu rukiri urujijo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-40-y-urujijo-ku-rupfu-rwa-dian-fossey-nyiramacibiri-video